Spirulina
Spirulina ni ikinyabuzima kikaba mu bimera kuko nacyo gikora ibyitwa photosynthesis aho cyifashisha urumuri rw’izuba hagakorwa ingufu. Ariko nanone ni bagiteri yo mubwoko bwa cyanobacterium ikanashyirwa mu itsinda ry’ibyitwa blue-green algae. Spirulina kuribwa kwayo bifite inkomoko mu bwoko bw’aba Aztecs bakaba abaturage bo muri Amerika yo hagati, ubu ni mu gihugu cya Mexico. Spirulina nka algae zose ikaba ikurira mu mazi yaba ay’inyanja cyangwa ibiyaga n’imigezi. Kuri ubu kubera iterambere iki kiribwa kiri gusakara ahantu hose ndetse no mu gihugu cyacu kirahaboneka aho kiba ari ifu wavuga ko ari ikirungo niyo mpamvu twahisemo muri iyi nkuru kuvuga akamaro kayo kanyuranye ku buzima dore ko ubu n’ikigo cya NASA kiri gushaka uko bagihinga mu isanzure ngo abagenda mu byogajuru bajye bagikoresha bari mu isanzure.[1][2][3][4]
Ni isoko ihambaye y’intungamubiri
[hindura | hindura inkomoko]Ubusanzwe ku munsi uba usabwa gukoresha hagati ya 1g na 3g zayo ariko niyo wageza kuri 10g nta kosa ririmo. Ikiyiko cy’ifu yayo (nka 7g) haba harimo:
- Poroteyine 4g
- Vitamin B1 ingana na 11% y
- Vitamin B2 ingana na 15%
- Vitamin B3 ingana na 4%
- Kubyimbura no kurwanya uburozi mu mubiri
- Kugabanya igipimo cya cholesterol mbi
- rwanya kanseri by’umwihariko yo mu kanwa
- ugabanya umuvuduko udasanzwwe w’amaraso[5]
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.healthline.com/nutrition/10-proven-benefits-of-spirulina
- ↑ https://igihe.com/ubuzima/inama/igihingwa-muti-spiriline-gifitiye-umubiri-akamaro
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-28. Retrieved 2023-02-28.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/87043/urubobi-ibyo-kurya-utari-uzi-byakora-ibitangaza-mu-mubiri-wawe-87043.html
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-28. Retrieved 2023-02-28.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)