Jump to content

Igishushanyombonera muri Rwamagana

Kubijyanye na Wikipedia

Igishushanyombonera muri Rwamagana ni igishushanyo cyemejwe n'inama y’abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri rishyiraho ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka mu turere twa Gakenke, Kirehe, Musanze, Ngoma, Nyaruguru, Rubavu, Rulindo na Rwamagana. Ni igishushanyo aho abaturage bo mu Karere ka Rwamagana barasabwa gukoresha neza ubutaka babukoresha icyo bwagenewe kugira ngo bakomeze kubahiriza imikoreshereze myiza y’ubutaka .[1]

Igishushanyo mbonera

[hindura | hindura inkomoko]

Igishushanyo mbonera muri Rwamagana aha niho bimwe mu bikubiye muri iki gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize y’ubutaka muri Rwamagana harimo ko hejuru ya 50% y’ubutaka bwose bw’akarere bugenewe ubuhinzi ni ukuvuga ko kugeza mu mwaka wa 2035 ubuso buhingwa bugomba kuba ari hegitari hafi ibihumbi 35 ( 34,969.12 bingana na 51.38% ) . Naho ubuso buteyeho amashyamba bugomba kuba buri kuri hegitari ibihumbi 8 (8,541.87 bingana 12.55% ) , Icyanya cyahariwe inganda cyo gifite hegitari 48, imiturire y’icyaro iri ku buso bwa hegitari ibihumbi 7(7,123.53 bingana 10.47%); naho ubutaka bwahariwe imihanda bufite ubuso bwa hegitari ibihumbi 4 (4176.60 bingana na 6.14%) .[1]

  1. 1.0 1.1 https://muhaziyacu.rw/amakuru/rwamagana-ubuyobozi-bwasobanuye-icyo-abaturage-basabwa-nyuma-yo-kwemezwa-kwigishushanyombonera/