Jump to content

Ibiti muri burera

Kubijyanye na Wikipedia

Intangiriro

[hindura | hindura inkomoko]

Abaturage bo mu karere ka Burera batangaza ko usibye kuba ibiti birwanya isuri ndetse bikanatanga umwuka mwiza abantu bahumeka, ngo bibafite akamaro by’umwihariko ku bijyanye n’ubuhinzi bwabo bw’ibishyimbo. Akarere ka Burera abaturage baho bishimiye gutera ibiti bakanabibungabunga kuko bazi akamaro kabyo.[1][2]

Trees in Burera Rwanda
ibiti muri burera

Benshi mu baturage bo mu karere ka Burera batunzwe n’ubuhinzi. Bahinga ibihingwa bitandukanye byatoranyijwe muri ako karere birimo ibirayi, ibigori, ingano ndetse n’ibishyimbo. Iyo ibyo bihingwa byeze abo baturage barihaza ndetse bagasagurira n’amasoko kuko bafite ubutaka bwera cyane.[1][3]

ibiti byatewe
Imishingiriro

umushingiriro

[hindura | hindura inkomoko]

Ku bijyanye n’ibishyimbo, abanyaburera bahinga ibishyimbo by’umushingiriro gusa. Kuburyo usanga iyo ari mu gihe cy’ihinga ryabyo abahinzi birirwa bashaka hirya no hino ibiti byo gushingirira ibyo bishyimbo. Abafite imirima minini usanga barahinze imbingo abandi bo bagatera ibiti bivangwa n’imyaka ku nkengero z’imirima yabo kugira ngo bizabahe ibiti by’imishingirimo. Ubwo habaga umuganda wo gutera ibiti, abaturage batandukanye bavuze ko bagomba kubitera kuko bazi akamaro kabyo.[1]

Ibiti byatewe

[hindura | hindura inkomoko]
Ibiti

hatewe ibiti bivangwa n’imyaka byitwa Alinus, ibihumbi 17 na 378, ahantu hangana na Hegitari 69. Ndetse no ku kiyaga cya Burera haterwa imigano ingemwe ibihumbi biri kuri hagitari ebyiri. Ibyo biti bivangwa n’imyaka byagiye biterwa mu mirima y’abaturage. Bamwe mu baturage ariko bibajije niba ibyo biti bizabaha imishingiriro.[1]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/Burera-Barasabwa-gutera-ibiti-bakanabibungabunga-kuko-bazi-akamaro-kabyo
  2. http://igihe.com/ubukerarugendo/article/tujyane-gusura-ibiyaga-bya-burera-na-ruhondo-ubeho-nk-umwami-ku-kirwa-amafoto
  3. https://radiotv10.rw/burera-abahinzi-bibishyimbo-barasaba-koroherezwa-kubona-ibiti-byo-gushingiriza/