Ibibangamira Ishyamba
Ishyamba
[hindura | hindura inkomoko]N’ubwo urwego rw’amashyamba rutanga amahirwe menshi mu birebana n’imizamukire y’ubukungu bw’igihugu, rufite zimwe mu ngorane zikwiriye gukemurwa kugira ngo u Rwanda rushobore kwifashisha ayo mahirwe. Ibangamirwa ry’ibanze ry’amashyamba ni cyane cyane ibibazo bijyanye n’imitegekere, urwego rw’amategeko rudahwitse n’ingufu nyinshi cyane zisabwa n’ubwiyongere bw’abaturage bigatuma gusatira no gutema amashyamba kubera imiturire, ubuhinzi n’inzuri.[1]
Imbogamizi
[hindura | hindura inkomoko]Ikenerwa ry’amakara akomoka ku biti mu mijyi rituma haba gusaba ingufu nyinshi cyane amashyamba. Gutwika amakara mu kugemurira umujyi wa Kigali byateje ivanwaho ry’ahantu h’ibiti bitatanye n’ah’amashyamba atanga umwezi mu Bugesera. Za hegitari zirenga 50.000 z’ahantu h’ibiti bitatanye zabonetse mu 1983, ziza kugabanukaho zigera munsi y’ 10.000 mu 1988 (MINAGRI 1988).