Kinyarwanda Y2 TG LE

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 404

IKINYARWANDA

AMASHURI NDERABAREZI (TTC)

IGITABO CY’UMWARIMU

2
ISHAMI RY’INDIMI N’UBUREZI
© 2020 Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze,
Iki gitabo ni umutungo wa Leta y’ u Rwanda

Uburenganzira bw’umuhanzi w’ibikubiye muri iki gitabo bufitwe n’Urwego


rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB).

ii ii
IBIMENYETSO N’IMPINE BYAKORESHEJWE
NCDC National Curriculum Development Center
REB Rwanda Basic Education Board
CTLRD Curriculum Teaching and Learning Resources Department
USSD Unstructured Supplimentary Service Data
MTN Mobile Telephone Network
SMS Short Message Service
RFI Radio France Internationale
WWW World Wide Web
Gov. Government
Rw Rwanda
Ltd Limited
FRW Franc Rwandais
VISA Virtual Instrument System Architecture
nt. Inteko
GR Ingombajwi y’indagi
D Indomo
J Inyajwi
C Igicumbi
Co Igicumbi kirimo inyajwi o
Ce Igicumbi kirimo inyajwi e
Z Umuzi
Zo Umuzi urimo inyajwi o
Ze Umuzi urimo inyajwi e
RT Indanganteko
RS Indangasano
Rkzn Indangakinyazina
GNT Igenantego
Rsh Indanganshinga
Rgh Indangagihe
KN Akano
RU Indangacyuzuzo
MPN Impakanyi
GRK Ingereka
+ Ukwiyunga kw’inyajwi cyangwa ingombajwi.
→ Ihinduka, bibyara
Ø Iburizwamo, ibura ry’akaremajambo gateganyijwe muri
uwo mwanya.

iii
IJAMBO RY’IBANZE
Barimu, barezi,
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze runejejwe no kubagezaho
igitabo k’Ikinyarwanda cy’umwarimu, umwaka wa mbere, kigenewe amashuri
nderabarezi, Ishami rya Siyansi n’Uburezi n’Ishami ry’ Imbonezamubano
n’Uburezi.
Iki gitabo kizabafasha mu myigishirize ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri
hanozwa imyigishirize y’ibiteganyijwe mu nteganyanyigisho yashyizwe
ahagaragara mu mwaka wa 2019.
Intego u Rwanda rufite mu burezi ni ugukora ku buryo umunyeshuri agera
ku rwego rushimishije rujyanye n’ikiciro arimo. Ibyo bigamije gutegura
abanyeshuri kugira ngo bagire ubushobozi buzabafasha mu mirimo iboneka
mu muryango nyarwanda no gukomeza amashuri yabo muri za kaminuza
n’ibigo by’amashuri makuru bitandukanye.
Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi, Guverinoma y’u Rwanda ishyira
imbaraga mu gutegura imfashanyigisho zijyanye n’integanyanyigisho kugira
ngo bifashe abanyeshuri mu myigire yabo. Hari impamvu nyinshi zituma
abanyeshuri biga, ibyo bize bikabaha ubushobozi bwo gukora. Muri zo twavuga
ibyigwa biteguye neza, abarimu beza, uburyo bw’imyigishirize, uburyo isuzuma
rikorwa ndetse n’imfashanyigisho zateguwe.
Muri iki gitabo, twitaye cyane ku myitozo ifasha abanyeshuri mu myigire yabo.
Iyo myitozo bayubakiraho batanga ibitekerezo ndetse banivumburira udushya,
binyuze mu bikorwa bifatika bikorwa na buri wese ku giti ke cyangwa bari
mu matsinda mato. Iyo myitozo ibafasha kandi kwimakaza indangagaciro
zizatuma haboneka ubudasa kuri bo ubwabo ndetse no ku Gihugu muri
rusange. Bafashijwe n’abarimu, abanyeshuri bazunguka ubushobozi bushya
bazifashisha mu buzima bwabo buri imbere.
Mu nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi, imyigire yubakiye ku munyeshuri,
aho ategurirwa ibikorwa bimwinjiza mu isomo, bikamufasha kwiyungura
ubumenyi, kongera ubushobozi ndetse no kwimakaza indangagaciro zikwiye.
Ibi bitandukanye n’imyigire ya kera yari ishingiye ku bumenyi gusa, aho
umwarimu yafatwaga nk’uzi byose.
Ikindi kandi, ubu buryo buzafasha abanyeshuri gukora ibikorwa bitandukanye,
batekereza ku byo bakora kandi banakoresha ubumenyi basanganywe muri iyo
myigire. Ni muri urwo rwego, mu mikoreshereze y’iki gitabo, mukwiye kwita
kuri ibi bikurikira :
-- Gutegura isomo no gutegura imfashanyigisho ziboneye.
-- Gushyira abanyeshuri mu matsinda mwita ku bushobozi bwa

v
buri wese, ntimukore amatsinda y’abahanga gusa cyangwa
ay’abadakurikira neza gusa.
-- Guha abanyeshuri uruhare mu myigire yabo bajya impaka mu
matsinda, bakorera imyitozo mu matsinda cyangwa buri wese ku
giti ke kandi bakora ubushakashatsi.
-- Gutegurira abanyeshuri uburyo buzamura ubushobozi bwabo
mukoresheje imyitozo ituma batekereza byimbitse, bakemura
ibibazo, bakora ubushakashatsi, bahanga udushya kandi babasha
gusabana, gukorera hamwe no kubana n’abandi.
-- Gufasha no koroshya uburyo bw’ imyigire muha agaciro imyitozo
abanyeshuri bakorera mu ishuri.
-- Kuyobora abanyeshuri mu guhuza ibyo bakoze.
-- Gushyigikira imyitozo yakorewe mu ishuri na buri munyeshuri
ku giti ke, mu matsinda mato ndetse no mu matsinda magari no
gukoresha isuzuma rishingiye ku bushobozi hakoreshejwe uburyo
buboneye bwo gusuzuma.
Mu kuborohereza kwigisha amasomo yanyu, ibigize iki gitabo cy’umwarimu
birasobanuye kugira ngo mugikoreshe ku buryo bworoshye.
Iki gitabo kigizwe n’ibice bitatu :
Igice cya mbere gisobanura imiterere y’igitabo n’uburyo bukoreshwa mu
kwigisha.
Igice cya kabiri kigizwe n’ingero z’imiteguro y’amasomo atandukanye.
Igice cya gatatu kerekana uko buri somo riri mu gitabo cy’umunyeshuri
ryigishwa.
Nubwo iki gitabo cy’umwarimu gifite ibisubizo by’imyitozo yose n’ibikorwa
byose biri mu gitabo cy’umunyeshuri, ni ngombwa kubanza gusubiza buri
kibazo na buri mwitozo mbere yo kumva no kugira icyo muvuga ku bisubizo
abanyeshuri bamurikira abandi.
Twizeye ko iki gitabo kizafasha umwarimu kwigisha neza Ikinyarwanda no
gutoza umuco kibumbatiye. Kizamufasha kandi gukundisha abanyeshuri
umuco wo gusoma no guhanga bigana ubuvanganzo bize kugira ngo bakurane
inyota yo gutahura ibyiza by’Ikinyarwanda, kugisesengurana ubushishozi no
kugikundisha abandi.

Dr. MBARUSHIMANA Nelson


Umuyobozi Mukuru wa REB

vivi
GUSHIMIRA
Ndashimira mbikuye ku mutima abantu bose bagize uruhare mu itegurwa ry’iki
gitabo. Ntabwo iki gitabo cyashoboraga kwandikwa uko bikwiye iyo hatabaho
uruhare rw’abafatanyabikorwa banyuranye mu burezi. Nejejwe no gushima
ubufatanye n’ubwitange batugaragarije.

Mbere na mbere ndashimira inzego nkuru zishinzwe uburezi mu Rwanda


zakurikiraniye hafi umurimo wo kwandika iki gitabo.

Ndashimira abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze,


cyanecyane abo mu Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho bagize
uruhare rukomeye muri uyu mushinga wo kwandika ibitabo by’amashuri
nderarezi.

Ndashimira nanone abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye bitanze


batizigamye kugira ngo iki gitabo gishobore kwandikwa.

Byongeye kandi ndashimira abayobozi b’ibigo by’amashuri bitandukanye


bemereye abarimu babo kuza gufatanya natwe kwandika no gukosora iki gitabo.

Ndashimira kandi abashushanyije amashusho yakoreshejwe muri iki gitabo


n’abatuganyije iki gitabo.

Ndangije nshimira by’umwihariko, Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) ku bufatanye gihuriyeho
na Leta y’u Rwanda kibinyujije mu mushinga USAID Soma Umenye, cyateye
inkunga bimwe mu bikorwa byo kwandika iki gitabo.

Habaye hari ubundi bwunganizi ku byanozwa muri iki gitabo twabwakira


kugira ngo buzifashishwe mu ivugururwa ryacyo.

MURUNGI Joan
Umuyobozi w’Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho (CTRLD)

vii
ISHAKIRO
IBIMENYETSO N’IMPINE BYAKORESHEJWE............................ iii
IGICE CYA I: INTANGIRIRO RUSANGE ........................................1
1. Imiterere y’igitabo .........................................................................1
2. Imbonezamasomo...........................................................................2
IGICE CYA II: INGERO Z’IMITEGURO Y’AMASOMO
NTANGARUGERO ...............................................................13
1. Isomo ryo gusoma no kumva umwandiko..................................13
2. Isomo ryo gusoma no gusesengura umwandiko.......................... 17
3. Isomo ry’ubuvanganzo..................................................................22
4. Isomo ry’ikibonezamvugo............................................................26
IGICE CYA III: IMBONEZAMASOMO Z’AMASOMO ARI MURI
BURI MUTWE .......................................................................30
UMUTWE 1: UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE........................... 31
I.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe ........................................... 31
I.2. Ibyo umunyeshuri yagombye kuba azi......................................31
I.3. Ingingo nsanganyamasomo....................................................... 31
I.4. Igikorwa cy’umwinjizo...............................................................32
I.5. Amasomo ari mu mutwe wa mbere n’igihe agenewe............... 32
I.6 Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa mbere .............................. 53
I.7. Isuzuma risoza umutwe wa mbere............................................ 54
I.8. Ibikorwa by’inyongera................................................................57
I.9. Amakuru y’inyongera.................................................................58

UMUTWE 2: UMUCO NYARWANDA ...............................................61


II.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe ......................................... 61
II.2. Ibyo umunyeshuri yagombye kuba azi....................................61
II.3. Ingingo nsanganyamasomo...................................................... 61
II.4. Igikorwa cy’umwinjizo..............................................................62
II.5. Amasomo ari mu mutwe wa kabiri n’igihe agenewe.............. 62
II.6 Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa kabiri ........................... 142
II.7. Isuzuma risoza umutwe wa kabiri......................................... 142
II.8. Ibikorwa by’inyongera............................................................146
II.9. Amakuru y’inyongera.............................................................148

UMUTWE 3: UBUZIMA BW’IMYOROROKERE............................. 151

viii
viii
III.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe ......................................151
III.2. Ibyo umunyeshuri yagombye kuba azi.................................151
III.3. Ingingo nsanganyamasomo.................................................. 151
III.4. Igikorwa cy’umwinjizo........................................................... 152
III.5. Amasomo ari mu mutwe wa gatatu n’igihe agenewe.......... 152
III.6 Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa gatatu ........................ 186
III.7. Isuzuma risoza umutwe wa gatatu......................................187
III.8. Ibikorwa by’inyongera...........................................................191
III.9. Amakuru y’inyongera............................................................193

UMUTWE 4: KUBAKA UMUCO W’AMAHORO ..............................195


IV.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe ......................................195
IV.2. Ibyo umunyeshuri yagombye kuba azi.................................195
IV.3. Ingingo nsanganyamasomo................................................... 195
IV.4. Igikorwa cy’umwinjizo...........................................................195
IV.5. Amasomo ari mu mutwe wa kane n’igihe agenewe............. 196
IV.6. Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa kane............................232
IV.7. Isuzuma risoza umutwe wa kane......................................... 232
IV.8. Ibikorwa by’inyongera...........................................................235
IV.9. Amakuru y’inyongera............................................................ 239

UMUTWE 5: KUBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE............................ 241


V.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe........................................ 241
V.2. Ibyo umunyeshuri yagombye kuba azi..................................241
V.3. Ingingo nsanganyamasomo.................................................... 241
V.4. Igikorwa cy’umwinjizo............................................................242
V.5. Amasomo ari mu mutwe wa gatanu n’igihe agenewe........... 242
V.6. Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa gatanu ........................ 253
V.7. Isuzuma risoza umutwe wa gatanu.......................................254
V.8. Ibikorwa by’inyongera............................................................257
V.9. Amakuru y’inyongera..............................................................258

UMUTWE 6: GUKUNDA IGIHUGU................................................261


VI.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe .....................................261
VI.2. Ibyo umunyeshuri yagombye kuba azi.................................261
VI.3. Ingingo nsanganyamasomo................................................... 261
VI.4. Igikorwa cy’umwinjizo...........................................................262
VI.5. Amasomo ari mu mutwe wa gatandatu n’igihe agenewe.... 262

ix
VI.6 Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa gatandatu ................... 286
VI.7. Isuzuma risoza umutwe wa gatandatu................................287
VI.8. Ibikorwa by’inyongera...........................................................290
VI.9. Amakuru y’inyongera............................................................ 293

UMUTWE 7: GUKUNDA UMURIMO.............................................295


VII.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe .....................................295
VII.2. Ibyo umunyeshuri yagombye kuba azi...............................295
VII.3. Ingingo nsanganyamasomo................................................. 295
VII.4. Igikorwa cy’umwinjizo......................................................... 396
VII.5. Amasomo ari mu mutwe wa karindwi n’igihe agenewe..... 396
VII.6 Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa karindwi ................... 327
VII.7. Isuzuma risoza umutwe wa karindwi.................................327
VII.8. Ibikorwa by’inyongera.......................................................... 330
VII.9 Amakuru y’inyongera............................................................331

UMUTWE 8: UMUCO WO KUZIGAMA...........................................333


VIII.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe ...................................333
VIII.2. Ibyo umunyeshuri yagombye kuba azi..............................333
VIII.3. Ingingo nsanganyamasomo................................................ 333
VIII.4. Igikorwa cy’umwinjizo........................................................ 334
VIII.5. Amasomo ari mu mutwe wa munani n’igihe agenewe.... 334
VIII.6 Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa munani .................... 352
VIII.7. Isuzuma risoza umutwe wa munani..................................353
VIII.8. Ibikorwa by’inyongera........................................................ 356
VIII.9. Amakuru y’inyongera......................................................... 360

UMUTWE 9: UBUKORONI...............................................................361
IX.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe.......................................361
IX.2. Ibyo umunyeshuri yagombye kuba azi.................................361
IX.3. Ingingo nsanganyamasomo................................................... 361
IX.4. Igikorwa cy’umwinjizo...........................................................362
IX.5. Amasomo ari mu mutwe wa kenda n’igihe agenewe........... 362
IX.6. Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa kenda ......................... 387
IX.7. Isuzuma risoza umutwe wa gatanu......................................387
IX.8. Ibikorwa by’inyongera...........................................................390
IX.9. Amakuru y’inyongera............................................................392

xx
IGICE CYA I: INTANGIRIRO RUSANGE

1. Imiterere y’igitabo
Iki gitabo kigenewe umwarimu wigisha mu mwaka wa kabiri mu ishuri
nderabarezi, Ishami ry’Indimi n’Uburezi. Iki gitabo ni imwe mu mfashanyigisho
zigomba kumworohereza kwigisha amasomo atandukanye y’Ikinyarwanda.
Iki gitabo kijyanye n’igitabo cy’umunyeshuri. Ni yo mpamvu umwarimu
atagikoresha ukwacyo; ahubwo cyuzuzanya n’icy’umunyeshuri. Cyanditswe
gihereye ku nteganyanyigisho y’Ikinyarwanda ishingiye ku bushobozi yateguwe
n’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) mu mwaka wa
2019.

Iki gitabo kigabanyijemo ibice bitatu: Igice cya mbere kigizwe n’intangiriro
rusange, igice cya kabiri kigizwe n’imiteguro y’amasomo atandukanye, igice
cya gatatu kigizwe n’imbonezamasomo z’amasomo ari muri buri mutwe.

Iki gitabo kigizwe n’imitwe ikenda. Buri mutwe ufite insanganyamatsiko


wibandaho kandi izo nsanganyamatsiko zikavugwaho mu myandiko inyuranye
no ngero z’interuro zitangwa. Izo nsanganyamatsiko ni izijyanye n’uburinganire
n’ubwuzuzanye, umuco nyarwanda, ubuzima bw’inyororokere, kubaka umuco
w’amahoro, kubungabunga ibidukikije, gukunda Igihugu, gukunda umurimo,
umuco wo kuzigama n’ubukoroni. Muri buri mutwe harimo kandi ubumenyi
bw’ururimi umunyeshuri akeneye mu gukoresha ururimi yubaka interuro
ziboneye, avuga cyangwa yandika.

Buri mutwe ugiye ugabanyijemo amasomo anyuranye bitewe n’imiterere


y’ibyigwa. Bityo buri somo rigenerwa igihe rizigishwamo bitewe n’uko riteye.
Buri mutwe usozwa n’isuzuma rizafasha umwarimu gusuzuma ubushobozi
bw’abanyeshuri kugira ngo arebe ko ari ngombwa guhita atangira undi mutwe
cyangwa se ko agomba gusubira mu masomo atarumvikanye neza.

Muri iki gitabo harimo imyitozo myinshi n’ibisubizo byayo. Nyuma ya buri
somo hateganyijwe imyitozo ndetse na nyuma ya buri suzuma hateganyijwe
imyitozo nzamurabushobozi na nyagurabushobozi. Iyo myitozo ikurikirwa
n’imyitozo y’inyongera. Icyakora imyitozo iri mu gitabo si kamara umwarimu
yayiheraho agashaka indi akurikije ikigero abanyeshuri bagezeho n’aho ishuri
rye riherereye.

Muri iki gitabo kandi hateganyijwe amasomo ntangarugero afasha umwarimu


gutegura no gutanga amasomo ye uko bikwiye. Harimo kandi n’ubumenyi
bw’inyongera ku mitwe imwe n’imwe bitewe n’aho bukenewe.

1
Iki gitabo kirimo imbonezamasomo ihishurira umwarimu uburyo bwo kwigisha
amasomo anyuranye ku buryo abanyeshuri babasha kugera ku bushobozi
busabwa muri ayo masomo. Mu kwigisha rero, umwarimu asabwa gusuzuma
ko intego yihaye yagezweho nyuma ya buri somo ndetse ko n’ubushobozi
bw’ingenzi bugamijwe muri buri mutwe bwagezweho.
Dore uko amasomo akurikirana muri iki gitabo:
Isomo rya mbere: Gusoma no gusobanura umwandiko
Isomo rya kabiri: Gusoma no kumva umwandiko
Isomo rya gatatu: Gusoma no gusesengura umwandiko
Isomo rya kane : Kungurana ibitekerezo
Isomo rya gatanu: Ubuvanganzo/ ikibonezamvugo

Mu isomo rya kane haba hakubiyemo umwitozo wo kungurana ibitekerezo.


Ariko uyu mwitozo si ngombwa ko ugaruka buri gihe muri buri gice; biterwa
n’ibisabwa mu bikorwa by’umunyeshuri biteganyijwe mu nteganyanyigisho.
Igice cya gatanu kigaragaramo ubuvanganzo, ikibonezamvugo cyangwa
ubumenyi bw’ururimi. Cyakora hari igihe byose bishobora kuba biteganyijwe mu
nteganyanyigisho bityo n’umubare w’amasomo mu mutwe runaka ukiyongera.

2. Imbonezamasomo
2.1. Imyigishirize ishingiye ku bushobozi
Guhera mu mwaka wa 2015 mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye u
Rwanda rwasezereye imyigire n’imyigishirize yari ishingiye ahanini ku bumenyi,
rwinjira mu myigire n’imyigishirize ishingiye ku bushobozi bukomatanya
ubumenyi, ubumenyi ngiro n’ubukesha. Bityo imyigire n’imyigishirize yahaga
umwarimu umwanya munini isimburwa n’imyigire n’imyigishirize iha
abanyeshuri uruhare runini. Ni imyigire iha umunyeshuri ubumenyi, ubumenyi
ngiro n’ubukesha bimufasha gushyira mu bikorwa ibyo yize ndetse no gutanga
ibisubizo by’ibibazo ahura na byo mu buzima bwe n’ubw’abandi.

Mu myigire ishingiye ku bushobozi abanyeshuri ni bo bahabwa uruhare runini


mu myigire yabo. Umwarimu ahera ku byo abanyeshuri basanzwe bazi kandi
bafitiye ubushobozi, akabafasha kuvumbura ibindi bungurana ibitekerezo mu
matsinda yabo. Iyo abanyeshuri bakorera mu matsinda umwarimu agenda
abayobora atanga ubufasha ku babukeneye. Iyo barangije kungurana ibitekerezo
mu matsinda, bamurika ibyo bagezeho, nyuma bagafatanya n’umwarimu
kunonosora iby’ingenzi basigarana. Abanyeshuri ntibagomba gufatwa nk’aho
nta cyo bazi, kandi nta bwo umwarimu akwiye kumva ko ari we ufite ubumenyi
agomba kubapakiramo, bo nta cyo bakora mu myigire yabo.

22
Ubushobozi nsanganyamasomo

Iki gitabo cy’umwarimu cy’umwaka wa kabiri giteguye ku buryo hagaragaramo


ubushobozi nsanganyamasomo bukurikira: ubushishozi no gushakira ibibazo
ibisubizo, guhanga udushya, ubushakashatsi, gusabana mu Kinyarwanda,
ubufatanye, imibanire ikwiye n’abandi n’ubumenyi ngiro mu buzima bwa buri
munsi, kwiga no guhora yiyungura ubumenyi.

Ibibazo bimwe na bimwe byo kumva no gusesengura umwandiko biba bisaba


umunyeshuri gutekereza byimbitse. Bimufasha gukemura ibibazo ahura na
byo yifashishije ibyo yize. Mu bisubizo by’ibyo bibazo ni ho ubushobozi bwo
gushakira ibibazo ibisubizo bugaragarira. Ahandi ubwo bushobozi bugaragarira
ni mu myanzuro y’ibibazo byo kujya impaka no kungurana ibitekerezo. Ni mu
gihe kandi kuko biba ari ibibazo bituma abanyeshuri batekereza cyane uburyo
bakemura ibibazo bashobora guhura na byo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Muri iki gitabo kandi hakubiyemo imyitozo yo guhanga iha abanyeshuri urubuga
rwo guhanga imyandiko y’ingeri z’ubuvanganzo zinyuranye. Iyi myitozo ni yo
ituma abanyeshuri bimakaza umuco wo guhanga udushya.

Mu myitozo y’inyunguramagambo abanyeshuri basabwa gukoresha


inkoranyamagambo bashaka ibisobanuro by’amagambo badasobanukiwe, ni
ho ubushakashatsi bugaragarira. Iki gitabo kandi giteguye ku buryo umwarimu
asaba abanyeshuri gukora ubushakashatsi bitabira amasomero bagahabwa
ibibazo bakwifashisha kugira ngo basesengure ikibonezamvugo cyangwa ingeri
y’ubuvanganzo runaka.

Abanyeshuri basabana kandi mu Kinyarwanda bajya impaka cyangwa


bungurana ibitekerezo na bagenzi babo. Umwarimu agomba kubatoza kuvugira
mu ruhame no kujora ibitekerezo bya bagenzi babo mu bwubahane.

Hakubiyemo kandi imyitozo isaba abanyeshuri gukorera mu matsinda


anyuranye. Iyi myitozo ituma abanyeshuri bagira ubufatanye, imibanire ikwiye
n’abandi n’ubumenyi ngiro mu buzima bwa buri munsi.

Mu gihe umunyeshuri yiga, ahabwa kandi imikoro inyuranye akorera ahandi


hatari ku ishuri nko mu rugo cyangwa mu isomero. Iyi myitozo ni yo imufasha
kwiga no guhora yiyungura ubumenyi.

Iyo umwarimu yigisha agomba kwita ku myitozo ikubiyemo ubu bushobozi


nsanganyamasomo kugira ngo intego zabwo zigerweho.

3
2.2. Ingingo nsanganyamasomo
Ingingo nsanganyamasomo zibanzweho muri iki gitabo ni umunani. Izo
ngingo nsanganyamasomo ni umuco w’amahoro, umuco wo kuzigama,
umuco w’ubuziranenge, kubungabunga ibidukikije, jenoside, ubuzima
bw’imyororokere, uburezi budaheza n’uburinganire n’ubwuzuzanye. Izi ngingo
nsanganyamasomo zigaragarira mu mashusho, mu myandiko, mu bikorwa
by’umunyeshuri no mu myitozo itandukanye kandi zigenda zigaragara mu
mitwe itandukanye y’iki gitabo.

2.3. Kwita ku buryo bunyuranye bw’imyigire y’abanyeshuri


Mu myigire n’imyigishirize ishingiye ku bushobozi bw’uwiga, umwarimu
agomba kuzirikana ko abanyeshuri yigisha barimo ingeri zitandukanye. Mu
ishuri abanyeshuri ntibanganya ubushobozi mu myigire yabo kandi n’uburyo
bakoresha mu myigire yabo buratandukanye. Buri wese agira uburyo bwihariye
bwo kwiga bumworohera kandi bumubangukira. Bamwe biga neza iyo bahawe
ibisobanuro birambuye intambwe ku ntambwe, mu magambo cyangwa
mu nyandiko, abandi bakiga neza babonye ibisobanuro rusange cyangwa
inshamake.

Hari abiga neza ari uko bakoze ubushakashatsi bakivumburira, abandi bakiga
neza bahereye ku mashusho, ibimenyetso no kureba uko ibintu bikorwa, mu
gihe abandi biga neza ari uko bahuje ibintu bakabona amasano bifitanye. Hari
abakunda guhanga udushya aho gusubira mu bintu bimwe naho abandi bakiga
neza iyo bajya impaka banasobanurirana n’abandi.

Umwarimu rero agomba kugira uburyo bwo kwigisha butandukanye bufasha


abo banyeshuri bose mu myigire yabo ariko yita buri gihe ku ihame ry’uko
umunyeshuri ari we pfundo ry’imyigire n’imyigishirize. Ibi kandi abikora
ahereye ku miterere ya buri somo, intego yaryo, imfashanyigisho zikoreshwa
n’igihe rimara, uburyo bwihariye buri munyeshuri akoresha mu myigire ye,
ubushobozi bwe n’uko asobanukirwa ibyo yiga.

2.4. Kwita ku bafite ibibazo byihariye


Mu ishuri, umwarimu asabwa kwita ku bafite ibibazo byihariye kugira ngo
bashobore kujyana n’abandi. Umwarimu akora ku buryo yandika ku kibaho
imyitozo ikorwa kugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva bayisome. Iyo
umwarimu asoma, arangurura ijwi kugira ngo afashe abatumva neza ndetse
n’abafite ubumuga bwo kutabona. Abatumva neza umwarimu abicaza hafi,
akabasaba kumureba avuga, agakoresha amashusho aho bishoboka hose,
agakoresha ibimenyetso n’amarenga uko abishoboye.

44
Abafite imbogamizi zo kutabona neza abicaza akurikije imiterere y’ubumuga
bwo kutabona bafite bwaba ari imbonahafi cyangwa imbonakure. Bityo abafite
imbonahafi abicaza hafi naho abafite imbonakure akabicaza ahitaruye. Abafite
ubumuga bw’ingingo z’umubiri, umwarimu abashakira umwanya bicaramo
ubafasha mu myigire yabo.

Abafite ubumuga bwo mu mutwe, umwarimu atangira abafasha mu byo bakora


ariko gahorogahoro akagenda agabanya ubufasha abagenera. Umwarimu
arabareka bagakorana n’abandi banyeshuri kandi akabatera umwete mu byo
bagenda bageraho n’imbaraga bakoresha.

Abagenda buhoro mu myigire yabo bagomba gushyirwa mu matsinda


y’ababyumva kurusha abandi kugira ngo babazamure, kandi umwarimu
akabibandaho ababaza n’iyo baba batateye urutoki kugira ngo basubize.
Bahabwa kandi imyitozo yihariye ituma bazamura ubushobozi bwabo.

2.5. Uburyo isuzuma rikorwa


Umwarimu agomba kugenzura imyigire n’imyigishirize akusanya amakuru
ajyanye n’uburyo buri munyeshuri yiga ndetse no gufata umwanzuro ku byo
umunyeshuri yagezeho hashingiwe ku bipimo byagenwe mbere yo gukora
isuzuma. Isuzuma rero ni igice k’ingenzi mu myigire n’imyigishirize. Muri iki
gitabo cy’umwarimu, amasuzuma na yo yateguwe ashingiye ku bushobozi.
Hakubiyemo ibibazo binyuranye bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi bituma
umunyeshuri ashyira mu bikorwa ibyo yize.

Amasuzuma ari muri iki gitabo ari ukubiri: imyitozo y’isuzuma umwarimu
agomba guha abanyeshuri nyuma y’isomo asuzuma ko intego z’isomo
zagezweho. Hari kandi n’imyitozo y’isuzuma risoza umutwe ituma umwarimu
afata umwanzuro wo gutangira undi mutwe. Kuri buri suzuma hategurwa kandi
imyitozo nzamurabushobozi ikorwa n’abanyeshuri bagaragaje ubushobozi
buke mu isuzuma ryakozwe, hakaba n’indi myitozo nyagurabushobozi igenerwa
abanyeshuri bagaragaje ubushobozi bwo kumva ibyo bize kurusha abandi ku
buryo budasanzwe. Ibyo bifasha buri munyeshuri gukomeza gutera intambwe
ashingiye ku bushobozi amaze kugeraho.

Nyuma yo gukora isuzuma, umwarimu agabanya abanyeshuri mu byiciro


bibiri. Abatashoboye gutsinda isuzuma ryatanzwe akabaha imyitozo
nzamurabushobozi ibafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize. Mu gihe barimo
kuyikora, abagaragaje ubushobozi bwo kumva ibyo biga kurusha abandi bo
baba bakora imyitozo nyagurabushobozi.

5
Isuzuma ritegurwa hashingiwe ku ntego zihariye z’isomo cyangwa ku
bigenderwaho mu isuzuma rya buri mutwe. Isuzuma riteguye ku buryo risaba
umunyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo yize.
Cyakora hagenda hagaragaramo n’ibibazo bike bimusaba kugaragaza ubumenyi
bw’ibyo yize. Mu itegurwa ry’iri suzuma ibibazo bikurikirana hashingiwe ku
nzego z’intego z’imyigire n’imyigishirize zagenwe n’umuhanga mu iyigandero
Bulumu (Bloom). Ni ukuvuga ko ibibazo biri ku ntera zo hejuru ku rwego
rw’intego z’isomo ari byo bihabwa umwanya ugaragara muri iki gitabo kurusha
ibibazo bishingiye ku ntera zo hasi zijyanye n’ubumenyi.

2.6. Imyigishirize ya buri somo


Isomo rya mbere: Gusoma no gusobanura umwandiko

Muri iki gice hakubiyemo amasomo ajyanye no gusoman’inyunguramagambo


Imbonezamasomo yo gusoma no gusobanura umwandiko.
a) Intangiriro
Mu ntangiriro, umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo by’ivumburamatsiko
biganisha ku mwandiko bagiye gusoma. Ibyo bibazo bishobora gushingira ku
mashusho ari mu gitabo cyangwa ku buzima busanzwe. Ibibazo bishingiye
ku mashusho abanyeshuri babisubiza babanje kwitegereza amashusho yo ku
mwandiko bagiye gusoma.
b) Uko isomo ryigishwa
-- Gusoma bucece
Iyo abanyeshuri basoma umwandiko, babanza kuwusoma bucece nyuma bakaza
kuwusoma baranguruye. Gusoma bucece bikorwa buri gihe iyo abanyeshuri
bagiye gusoma bwa mbere umwandiko mushya. Umwarimu asaba abanyeshuri
gusoma umwandiko bucece akagenda agenzura uko bikorwa. Umwarimu
abatoza gusoma bucece badahwihwisa.

Mu gihe basoma bucece, umwarimu abasaba kugenda bandika amagambo


batumva neza kugira ngo baze kuyasobanura nyuma. Ubu buryo bwo gusoma
ni ingenzi ku munyeshuri kuko bumutegura kuza gusoma neza aranguruye
adategwa. Iyo barangije gusoma bucece umwarimu ababaza ibibazo byo
gusuzuma ko basomye. Ni ibibazo byoroheje bidasaba kwinjira mu mwandiko
cyane, abanyeshuri basubize bavuga.
-- Gusoma baranguruye
Iyo abanyeshuri barangije gusoma umwandiko, bucece umwarimu abanza
kuwubasomera by’intangarugero agaragaza isesekaza maze abanyeshuri

66
bakaza kuwusoma bamwigana. Mu gihe cyo gusoma baranguruye, umwarimu
asaba abanyeshuri gusoma batajijinganya.

Umunyeshuri umwe asoma igika kimwe mugenzi we akamwakira ku gika


gikurikiyeho bityobityo kugeza umwandiko urangiye. Umwarimu agomba
kugenda akosora abanyeshuri aho basoma nabi, anagenzura kandi ubukesha
bw’abanyeshuri mu kwitabira gusoma. Cyanecyane Iyo ari umwandiko wihariye
w’ubuvanganzo nk’umuvugo, igisigo, ikivugo n’ibindi... Umwarimu agenzura ko
basomye bubahiriza injyana yabyo.

Iyo basoma baranguruye, umwarimu akora ku buryo yita ku banyeshuri


bafite ibibazo byihariye. Buri wese amufasha bitewe n’ikibazo afite. Nk’iyo mu
ishuri harimo umunyeshuri ufite ikibazo cyo kutumva neza, umwarimu asaba
umunyeshuri ugiye gusoma kurangurura ijwi ku buryo na we yumva.
-- Inyunguramagambo
Iyo abanyeshuri barangije gusoma baranguruye umwarimu abafasha gukora
amatsinda anyuranye bakoreramo umwitozo w’inyunguramagambo. Iyo bakora
umwarimu abafasha kuyakora ku buryo agenda anyuranya: babiribabiri,
batatubatatu cyangwa banebane.

Si byiza gukora amatsinda arengeje abanyeshuri batanu. Amatsinda kandi


agomba kuba arimo ibitsina byombi aho bishoboka. Umwarimu agenda avanga
abanyeshuri bumva vuba kurusha abandi n’abagenda buhoro mu myigire
yabo. Abagize buri tsinda bitoramo umuyobozi w’itsinda ugenda yandika ibyo
bumvikanyeho akaza kubimurika igihe kigeze.

Mu gihe cyo gukora umwitozo w’inyunguramagambo, umwarimu asaba


abanyeshuri kongera gusoma umwandiko bari mu matsinda yabo bagenda
bagerageza gusobanura amagambo batasobanukiwe banditse igihe basomaga
bucece. Abasaba kandi gukora umwitozo w’inyunguramagambo watanzwe mu
bitabo byabo akabaha igihe cyo kubikora. Umwarimu agenda akurikirana buri
tsinda kandi atanga ubufasha aho bukenewe.

Iyo igihe yabahaye kirangiye, umunyeshuri umwe muri buri tsinda wagiye
yandika ibyo bumvikanyeho ajya kubigaragaza imbere ya bagenzi be, abandi
bakurikiye kandi bagakomeza gusimburana muri icyo gikorwa. Mu gihe cyo
kumurika ibyavuye mu matsinda, amatsinda yose agenda asimburana mu
kugaragaza bimwe mu byo bagezeho, ibyo barangije kumvikanaho, abandi
bakirinda kubisubiramo. Ubu buryo bwo kumurika ibyavuye mu matsinda ni
na bwo bukoreshwa ahandi hose hari umwitozo ukorerwa mu matsinda.

Umwarimu afatanya n’abanyeshuri gukora ubugororangingo ku bisubizo

7
bikwiye maze bikandikwa ku kibaho no mu makayi yabo.

c)Imyitozo
Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda, akabasaba gukora imyitozo
iri mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora
imyitozo, abafite ibibazo byihariye akabafasha hanyuma bakawukorera hamwe;
ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi
yabo.

Isomo rya kabiri: Gusoma no kumva umwandiko

Imbonezamasomo yo gusoma no kumva umwandiko


Kumva umwandiko bigizwe n’ibice bikurikira:
a) Intangiriro
Mu ntangiriro umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo by’isubiramo ku
isomo baheruka kwiga. Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa
isomo baheruka kwiga bityo bikamufasha gushimangira ibyizwe mbere. Mu
ntangiriro kandi umwarimu ashobora gukosora umukoro niba hari uwo yahaye
abanyeshuri.
b) Uko isomo ryigishwa
Umwarimu asaba abanyeshuri kujya mu matsinda akabasaba gusubiza ibibazo
byo kumva umwandiko byatanzwe mu bitabo byabo. Iyo ibibazo byatanzwe
ari byinshi, umwarimu arabibagabanya; amatsinda amwe agakora bimwe andi
agakora ibindi. Mu gihe cyo kubimurika hamurika amatsinda afite ibibazo
bitandukanye, ibisubizo bya buri tsinda bigakorerwa ubugororangingo. Iyo
ibibazo byatanzwe atari byinshi buri tsinda rirabisubiza bityo uburyo bwo
kubimurika bugakorwa nko ku mwitozo w’inyunguramagambo.

Isomo rya gatatu: Gusoma no gusesengura umwandiko

Muri iki gice hakubiyemo ibibazo byo gusesengura umwandiko. Ibi bibazo
biba byerekeranye no kugaragaza insanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko,
kuvuga ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri mu mwandiko, kuvuga isomo ryo
mu buzima busanzwe riri mu mwandiko, guhina umwandiko n’ibindi bibazo
byimbitse umunyeshuri asubiza ahereye ku mwandiko agakoresha ubundi
bumenyi bwe.

Imbonezamasomo yo gusoma no gusesengura umwandiko


Gusesengura umwandiko bigizwe n’ibice bikurikira:

88
a) Intangiriro
Mu ntangiriro umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo by’isubiramo ku
isomo baheruka kwiga. Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa
isomo baheruka kwiga bityo bikamufasha gushimangira ibyizwe mbere. Mu
ntangiriro kandi umwarimu ashobora gukosora umukoro niba hari uwo yahaye
abanyeshuri.
b) Uko isomo ryigishwa
Mbere y’uko abanyeshuri batangira isesengura ry’umwandiko, umwarimu
abashyira mu matsinda, akabasaba kongera kuwusoma kugira ngo bawiyibutse.
Uyu mwitozo wo gusesengura umwandiko ukorerwa mu matsinda nk’uko
umwitozo wo kumva umwandiko ukorwa.
Mu gusubiza ibibazo byo gusesengura umwandiko,umwarimu afasha
abanyeshuri kubisubiza ababaza ibindi bibazo bituma bagera ku bisubizo
bikwiye.

Urugero
Iyo umunyeshuri asabwa gushaka insanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko,
umwarimu amubaza gutahura ingingo yibanzweho mu mwandiko cyangwa
akamusaba gushaka undi mutwe yaha umwandiko. Ibi byamufasha gutahura
insanganyamatsiko rusange ivugwa mu mwandiko.
Iyo umunyeshuri asabwa gutahura ingingo z’ingenzi ziri mu mwandiko,
umwarimu ashobora kumubaza gutahura igitekerezo k’ingenzi kiri muri buri
gika cy’umwandiko.
Iyo ari ikibazo cyo guhina umwandiko, umwarimu amusaba guhuriza hamwe
ingingo z’ingenzi agasa n’uzirambura ashingiye ku burebure busabwa.
Iyo ari ikibazo cyo kuvuga isomo akuye mu mwandiko, umwarimu amusaba
guhuza ibivugwa mu mwandiko n’ubuzima busanzwe, bityo bikamufasha
gutahura isomo umwandiko umusigiye.
Ku bindi bibazo byimbitse, umwarimu ashakisha ubundi buryo bufasha
umunyeshuri kugera ku gisubizo gikwiye.
Iyo igihe cyagenwe kirangiye, abanyeshuri bamurika ibyakorewe mu matsinda,
umwarimu akagenda abafasha kubinoza.

Isomo rya kane: Kungurana ibitekerezo

Imbonezamasomo yo kungurana ibitekerezo

9
a) Intangiriro
Mu ntangiriro umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo by’isubiramo ku
isomo baheruka kwiga. Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa
isomo baheruka kwiga, bityo bikamufasha gushimangira ibyizwe mbere. Mu
ntangiriro kandi umwarimu ashobora gukosora umukoro niba hari uwo yahaye
abanyeshuri.
b) Uburyo bwo kungurana ibitekerezo
Kungurana ibitekerezo bikorerwa mu matsinda anyuranye. Iyo bagiye
kungurana ibitekerezo, umwarimu asaba abanyeshuri gusoma umwitozo
wo kungurana ibitekerezo ugaragara mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu
asaba abanyeshuri kwishakamo umuyobozi w’ikiganiro nyunguranabitekerezo
uyobora abandi mu gutanga ibitekerezo byabo. Mu gihe bungurana ibitekerezo,
umwarimu agenzura uko abanyeshuri bitabira gutanga ibitekerezo kugira ngo
abatabyitabira abibashishikarize n’abakeneye ubufasha abubahe.

Iyo kungurana ibitekerezo mu matsinda birangiye, abagize itsinda bumvikana ku


bitekerezo by’ingenzi, umuyobozi wa buri tsinda akabisangiza ayandi matsinda.
Umwarimu afasha abanyeshuri gukora umwanzuro ku byo bunguranyeho
ibitekerezo ukandikwa ku kibaho no mu makayi yabo.

Isomo rya gatanu: Ikibonezamvugo/ ubuvanganzo

Muri uyu mwaka, ikibonezamvugo kigishwa mu mitwe irindwi ya mbere.


Umutwe wa munani n’umutwe wa kenda nta kibonezamvugo kigaragaramo.
Ku bijyanye n’ubuvanganzo, imitwe umunani yigwamo aya masomo uretse
umutwe wa gatanu.

Imbonezamasomo yo kwigisha isomo ry’ikibonezamvugo

Iyo higishwa ikibonezamvugo, umwarimu agomba guca mu ntera eshatu


z’ingenzi ari zo intangiriro, uko isomo ryigishwa n’imyitozo.
a) Intangiriro
Mu ntangiriro, umwarimu ashobora kubanza kugenzura uko abanyeshuri
bakoze umukoro mu gihe uhari. Iyo ibyo birangiye, abaza abanyeshuri isomo
baheruka kwiga.

Umwarimu kandi asaba abanyeshuri gusoma bitegereza interuro cyangwa igika


byavuye mu mwandiko baheruka kwiga birimo amagambo yanditse aciyeho
akarongo cyangwa atsindagiye yafasha gutahura ikibonezamvugo bagiye kwiga.
Umwarimu asaba abanyeshuri kwitegereza ayo magambo akababaza ibibazo

1010
biganisha ku kibonezamvugo kigiye kwigwa.
b) Uko isomo ryigishwa
Iyi ntera itangirana n’igikorwa cy’umwinjizo. Umwarimu asaba abanyeshuri
gukora ibisabwa ku gikorwa cy’umwinjizo kiri mu bitabo byabo bari mu
matsinda. Muri aya matsinda, abanyeshuri bakora ubushakashatsi ku bibazo
byatanzwe ku nteruro cyangwa ku gika bivugwa mu mwinjizo. Kugira ngo
ubushakashatsi bwabo bugende neza, umwarimu arangira abanyeshuri ibitabo
bakwifashisha mu nzu y’isomero ndetse akanabaha ibindi bibazo bibayobora
mu bushakashatsi bwabo kugira ngo bashobore gukora ubushakashatsi
bwimbitse.
Iyo igihe yabahaye kirangiye, umwarimu areba niba amatsinda yose yakoze neza
umurimo yahawe hanyuma agatoranya amatsinda make rimwe rikamurikira
ayandi ibyo ryakoze ku gice runaka, irindi ku kindi, bityobityo.

Iyo bamaze kunoza ibyamuritswe, byandikwa ku kibaho abanyeshuri


bakabyandukura mu makayi yabo.
c) Imyitozo
Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda, akabasaba gukora imyitozo
iri mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora
imyitozo, abafite ibibazo byihariye akabafasha hanyuma bakawukorera hamwe;
ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi
yabo.

Imbonezamasomo yo kwigisha isomo ry’ubuvanganzo


a) Intangiriro
Mu ntangiriro umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bituma bibukiranya
isomo baheruka kwiga, bikamufasha gushimangira ibyizwe mbere. Mu
ntangiriro kandi umwarimu ashobora gukosora umukoro niba hari uwo yahaye
abanyeshuri.
b) Uko isomo ryigishwa
Umwarimu yongera gusaba abanyeshuri kongera gusoma bitegereza imiterere
y’umwandiko w’ubuvanganzo. Akabasaba gutahura inshoza n’uturango byawo.

Umwarimu ahereye ku bisubizo by’abanyeshuri ababwira ubuvanganzo bagiye


kwiga ubwo ari bwo.

Ahereye ku biri mu gikorwa cy’umwinjizo, umwarimu ashyira abanyeshuri mu


matsinda akabasaba gukora ubushakashatsi ku bibazo byatanzwe ku nteruro

11
cyangwa ku gika bivugwa mu mwinjizo. Kugira ngo ubushakashatsi bwabo
bugende neza, umwarimu arangira abanyeshuri ibitabo bakwifashisha mu
nzu y’isomero ndetse akanabaha ibindi bibazo bibayobora mu bushakashatsi
bwabo kugira ngo bashobore gukora ubushakashatsi bwimbitse. Umwarimu
abaha igihe cyo kubikora, cyarangira akabasaba kumurika ibyavuye mu
bushakashatsi bwabo.
c) Imyitozo
Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda, akabasaba gukora imyitozo
iri mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora
imyitozo, abafite ibibazo byihariye akabafasha hanyuma bakawukorera hamwe;
ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi
yabo.

Ikitonderwa
Hari ubundi bumenyi bw’ururimi butavuzwe muri ibyo bice bufite
imbonezamasomo yihariye. Muri bwo twavuga guhanga, kuririmba, gukina
bigana n’ibindi.

Iyo ari uguhanga, umwarimu asaba abanyeshuri gusoma ikibazo kijyanye no


guhanga kiri mu bitabo byabo kikandikwa ku kibaho no mu makayi yabo.

Iki kibazo akibaha nk’umukoro. Umukoro ushobora gukorerwa mu matsinda


cyangwa gukorwa n’umunyeshuri ku giti ke. Umwarimu abaha igihe cyo
kubikora cyagera bagakosorera hamwe igihangano mu matsinda buri tsinda
rikagaragaza uko ribona igihangano ryasomye. Umwarimu agenda akosora
agaragariza buri tsinda cyangwa buri wese ibitagenda neza mu bihangano
byakozwe.

Iyo ari ugukina bigana, umwarimu abanza gusobanurira abanyeshuri


imiterere ya bamwe mu bakinankuru basabwa kwigana, akabasaba gukina
nka bo . Umwarimu agenda abakosora kugeza igihe bagereye ku byo basabwa
kwerekana imbere ya bagenzi babo.

1212
IGICE CYA II: INGERO Z’IMITEGURO Y’AMASOMO NTANGARUGERO
1. Isomo ryo gusoma no kumva umwandiko

Igihembwe Itariki Inyigisho Umwaka Umutwe Isomo rya Igihe isomo Umubare
Izina ry’ishuri: ................................................Amazina y’umwarimu: ........................

cya wa wa rimara w’abanyeshuri

Abafite ibyo bagenerwa byihariye mu myigire Abanyeshuri babiri batumva neza


....... ........ Ikinyarwanda Kabiri Kabiri 2 muri 18 Iminota 80 .......

no mu myigishirize n’umubare wabo.


Umutwe wa kabiri Umuco nyarwanda

bugamijwe
Ubushobozi bw’ingenzi - Gusesengura igitekerezo k’ingabo agaragaza ingingo z’ingenzi zigikubiyemo.
- Gusoma no gusesengura zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyabami agaragaza ingingo z’ingenzi
zizikubiyemo.

Isomo
- Kuvuga no kwandika interuro yubahiriza ibihe by’inshinga.

Intego ngenamukoro
Gusoma no kumva umwandiko: Igitero k’i Butembo
Ahereye ku mwandiko yahawe, umunyeshuri araba ashobora:
- Gusoma neza, adategwa.

Imiterere y’aho isomo


- Gusubiza neza ibibazo byo kumva umwandiko.

ribera
Isomo rizatangirwa mu ishuri, aho bishoboka abanyeshuri bicaye mu buryo bw’igice cy’uruziga.

Imfashanyigisho Imfashanyigisho z’iyumvabona, imfashanyigisho zitegwa amatwi, igitabo cy’umwarimu, igitabo

Inyandiko n’ibitabo
cy’umunyeshuri...

byifashishijwe
Integanyanyigisho n’ibindi bitabo binyuranye by’Ikinyarwanda...

13
Ibice by’isomo + Gusobanura muri make igikorwa umwarimu n’umunyeshuri Ubushobozi n’ingingo
igihe basabwa gukora nsanganyamasomo
Umwarimu yifashishije umwandiko watanzwe, amashusho n’izindi
mfashanyigisho zifatika afasha abanyeshuri gusoma umwandiko no
gusubiza ibibazo byawubajijweho, abafite ibyo bagenerwa byihariye

Ibikorwa by’umwarimu Ibikorwa by’umunyeshuri


bitabwaho.

1. Intangiriro
Urugero rw’ibisubizo :
-Kubaza abanyeshuri ibibazo ku - Gusubiza ibibazo babajijwe. Ubushobozi nsanganyamasomo

Urugero rw’ibibazo:
mwandiko baheruka kwiga.
Iminota 5 - Ubushishozi no gushakira ibibazo
ibisubizo (buri wese aharanira kunoza
1. Umwandiko duheruka kwiga

Ingingo nsanganyamasomo
ibisubizo bitangwa)
1. Ni inde wanyibutsa umwandiko ni “Igitero k’i Butembo”.
duheruka kwiga?
2. Uwo mwandiko wavugaga
2. Uwo mwandiko wavugaga ku ku nsanganyamatsiko Uburinganire n’ubwuzuzanye
yihe nsanganyamatsiko? y’imigendekere y’igitero mu bugaragarira mu bikorwa umwarimu
Rwanda rwo hambere. aha abanyeshuri b’ibitsina byombi

2. Isomo nyirizina
cyangwa mu ngero zitangwa.

Ubushobozi nsanganyamasomo
Iminota 25

Kwivumburira
2.1. -Gushyira abanyeshuri mu -Kwicara mu matsinda

ibikubiye mu
matsinda.
- Gusomera umwandiko mu -Gusabana mu Kinyarwanda (buri wese

isomo
matsinda agahabwa umwanya wo kuvuga uko
abyumva).
- Gusaba abanyeshuri kongera
gusoma umwandiko mu matsinda. -Ubushishozi no gushakira ibibazo
ibisubizo (buri wese aharanira gutanga
ibisubizo binoze).

14
14
-Gusaba amatsinda arimo -Gusubiza ibibazo byo kumva - Ubufatanye, imibanire ikwiye n’abandi
abanyeshuri bafite ubumuga umwandiko. n’ubumenyi ngiro mu buzima bwa buri

Ingingo nsanganyamasomo
bwo kutumva neza kujya basoma munsi.
baranguruye kugira ngo na bo
bashobore kumva neza.
Umuco w’amahoro: mu kungurana
-Gusaba abanyeshuri gusubiza
ibitekerezo mu matsinda abanyeshuri
ibibazo byo kumva umwandiko -Gusaba ubufasha barashishikarizwa gukorera mu
byabajijwe. bw’umwarimu iyo bibaye bwumvikane.
-Kugendagenda mu matsinda ngombwa.
atanga ubufasha aho bukenewe.

2.2. Kumurika
ibyagezweho
-Gusaba abanyeshuri kumurika Kumurika ibyavuye mu Ubushobozi nsanganyamasomo
ibyavuye mu matsinda matsinda.
-Gusabana mu Kinyarwanda (buri wese
agahabwa umwanya wo kuvuga uko

Ingingo nsanganyamasomo
abyumva).

Uburinganire n’ubwuzuzanye:
Umwarimu yita ku bitsina byombi mu

2.3. Kunoza
gihe abaha ibikorwa binyuranye.

ibyamuritswe
Kunoza no kwandika ku kibaho Gufatanya n’umwarimu kunoza -Ubushishozi no gushakira ibibazo
ibyavuye mu matsinda. ibyavuye mu matsinda no ibisubizo (buri wese aharanira gutanga

Urugero rw’ibisubizo
kubyandika mu makayi yabo. ibisubizo binoze).

byanogejwe: Reba aho


iryo somo riri mu gitabo
cy’umwarimu.

15
2.4. Umusozo
w’isomo/
Kubaza abanyeshuri iby’ingenzi Kuvuga iby’ingenzi bize mu Ubushobozi nsanganyamasomo

Inshamake Urugero rw’igisubizo:


Urugero rw’ikibazo:
bize mu mwandiko basomye. mwandiko basomye.
Ubushishozi no gushakira ibibazo
ibisubizo (buri wese aharanira gutanga
Iby’ingenzi byizwe mu ibisubizo binoze).
Muvuge iby’ingenzi mwize
mwandiko:

Ingingo nsanganyamasomo
muri uyu mwandiko “Igitero k’i

inkomoko y’igitero, imihigo


Butembo”. - Mu Rwanda rwo hambere,

y’igitero, imigendekere y’igitero, Uburinganire n’ubwuzuzanye:

y’ikivugo “Inkatazakurekera”
ibirori by’imyiyereko n’imvano Umwarimu yita ku banyeshuri b’bitsina

3. Isuzuma
byombi.
Kubaza abanyeshuri ibibazo byo Gusubiza ibibazo by’isuzuma Ubushobozi nsanganyamasomo
gusuzuma ko bumvise umwandiko babajijwe Ubushishozi no gushakira ibibazo
Amasomo 10
ibisubizo (buri wese aharanira gutanga

4. Umukoro
ibisubizo binoze).
Gutanga umukoro ku mwandiko Kwandika umukoro. Ubushobozi nsanganyamasomo
bize. -Ubushakashatsi (buri wese aharanira
kunguka ibindi byiyongera ku byo yize).
-Kwiga no guhora yiyungura ubumenyi
Gukora umukoro. (buri munyeshuri ashishikarira kunguka

Ingingo nsanganyamasomo
byinshi no kwirinda guta ishuri).

Uburezi budaheza
Umwarimu ateganya umukoro ku
banyeshuri bafite ubushobozi cyane

Kwisuzuma
kurusha abandi.

(umwarimu)
- Kugaragaza ikigero abanyeshuri bumviseho isomo akurikije intego yari yihaye.

16
- Kugaragaza imbogamizi yahuye na zo (igihe zihari).

16
2. Isomo ryo gusoma no gusesengura umwandiko
Izina ry’ishuri: ................................................Amazina y’umwarimu: ........................................

Igihembwe Itariki Inyigisho Umwaka wa Umutwe Isomo rya Igihe isomo Umubare
cya wa rimara w’abanyeshuri

Abafite ibyo bagenerwa byihariye mu myigire no mu


....... ........ Ikinyarwanda kabiri kabiri 3 muri 18 Iminota 80 .......

myigishirize n’umubare wabo.


Abanyeshuri babiri batumva neza

Umutwe wa kabiri Umuco nyarwanda


Ubushobozi
bw’ingenzi
- Gusesengura igitekerezo k’ingabo agaragaza ingingo z’ingenzi zigikubiyemo.

bugamijwe
- Gusoma no gusesengura zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyabami agaragaza ingingo z’’ingenzi
zizikubiyemo.

Isomo
- Kuvuga no kwandika interuro yubahiriza ibihe by’inshinga.

Intego ngenamukoro
Gusoma no gusesengura umwandiko:Igitero k’i Butembo.
- Ahereye ku mwandiko yahawe, umunyeshuri arashobora:
- Gusoma adategwa.
- Gusubiza neza ibibazo byo gusesengura umwandiko.

ribera
Imiterere y’aho isomo Isomo rizatangirwa mu ishuri, aho bishoboka abanyeshuri bicaye mu buryo bw’igice cy’uruziga.

Imfashanyigisho Imfashanyigisho z’iyumvabona, imfashanyigisho zitegwa amatwi, igitabo cy’umwarimu, igitabo

Inyandiko n’ibitabo
cy’umunyeshuri.

byifashishijwe
Integanyanyigisho n’ibindi bitabo binyuranye by’Ikinyarwanda.

17
Ibice by’isomo + Gusobanura muri make igikorwa umwarimu n’umunyeshuri Ubushobozi n’ingingo
igihe basabwa gukora nsanganyamasomo
Umwarimu yifashishije umwandiko watanzwe, afasha abanyeshuri
gusoma umwandiko no gusubiza ibibazo byo gusesengura
umwandiko byawubajijweho, abafite ibyo bagenerwa byihariye
bitabwaho.

Ibikorwa by’umwarimu Ibikorwa by’umunyeshuri

1. Intangiriro Ubushobozi
nsanganyamasomo
-Kubaza abanyeshuri ibibazo ku - Gusubiza ibibazo babajijwe.
mwandiko baheruka kwiga.

Urugero rw’ibibazo: Urugero rw’ibisubizo :


Iminota 5
- Ubushishozi no gushakira
ibibazo ibisubizo (buri wese
1. Ni irihe somo duheruka kwiga? 1. Mu isomo duheruka kwiga aharanira kunoza ibisubizo

Ingingo nsanganyamasomo
twasomye umwandiko bitangwa)
igitero k’i Butembo
tunasubiza ibibazo byo kumva
Uburinganire n’ubwuzuzanye:
umwandiko.
Bugaragarira mu bikorwa
2. Ni iki wigishijwe n’uwo 2. Imigendekere y’igitero, umwarimu agenera abanyeshuri
mwandiko? umuco w’ubutwari no no mu ngero zitangwa.
gukunda igihugu byaranze
Abanyarwanda.

2. Isomo nyirizina
Iminota 25

18
18
2.1.Kwivumburira -Gushyira abanyeshuri mu -Kwicara mu matsinda Ubushobozi nsanganyamasomo

ibikubiye mu isomo
matsinda. -Gusabana mu Kinyarwanda
- Gusomera umwandiko mu
- Gusaba abanyeshuri kongera matsinda (buri wese agahabwa umwanya
gusomera umwandiko mu wo kuvuga uko abyumva).
matsinda. -Ubushishozi no gushakira
-Gusaba amatsinda arimo ibibazo ibisubizo (buri wese
abanyeshuri bafite ubumuga aharanira gutanga ibisubizo
bwo kutumva neza kujya basoma binoze).
baranguruye kugira ngo na bo - Ubufatanye, imibanire ikwiye
bashobore kumva neza. n’abandi n’ubumenyi ngiro mu
-Gusubiza ibibazo byo buzima bwa buri munsi
-Gusaba abanyeshuri gusubiza
ibibazo byo gusesengura gusesengura umwandiko. Ingingo nsanganyamasomo
umwandiko byabajijwe. -Gusaba ubufasha Uburezi budaheza (buri wese
-Kugendagenda mu matsinda bw’umwarimu iyo bibaye ufite ibyo agenerwa byihariye
atanga ubufasha aho bukenewe. ngombwa. agomba gufashwa kugira ngo
adatakara).
Umuco w’amahoro: Kungurana

2.2. Kumurika Ubushobozi


ibitekerezo mu matsinda

ibyagezweho nsanganyamasomo
- Gusaba abanyeshuri kumurika -Kumurika ibyavuye mu
ibyavuye mu matsinda matsinda.
-Gusabana mu Kinyarwanda
(buri wese agahabwa umwanya

Ingingo nsanganyamasomo
wo kuvuga uko abyumva).

Uburinganire n’ubwuzuzanye:
Umwarimu yita ku bitsina

19
byombi.
2.3. Kunoza
ibyamuritswe
Kunoza no kwandika ku kibaho Gufatanya n’umwarimu kunoza Ubushobozi nsanganyamasomo
ibyavuye mu matsinda. ibyavuye mu matsinda no
kubyandika mu makayi yabo. -Ubushishozi no gushakira
ibibazo ibisubizo (buri wese
Urugero rw’ibisubizo
aharanira gutanga ibisubizo
byanogejwe: Reba aho
binoze).
iryo somo riri mu gitabo

2.4.Umusozo Ubushobozi
cy’umwarimu.

w’isomo/ nsanganyamasomo
Kubaza abanyeshuri iby’ingenzi Kuvuga iby’ingenzi bize mu

Inshamake
bize mu mwandiko basesenguye mwandiko basomye.

Urugero rw’ikibazo: Urugero rw’igisubizo:


Ubushishozi no gushakira
ibibazo ibisubizo (buri wese
Muvuge iby’ingenzi Iby’ingenzi byasesenguwe mu aharanira gutanga ibisubizo

Ingingo nsanganyamasomo
mwasesenguye muri uyu mwandiko: binoze).
mwandiko “Igitero k’i Butembo”. Mu Rwanda rwo hambere,
inkomoko y’igitero, imihigo
y’igitero, imigendekere y’igitero,
Uburinganire n’ubwuzuzanye:
ibirori by’imyiyereko n’imvano Umwarimu yita ku bitsina

3. Isuzuma Ubushobozi
y’ikivugo “Inkatazakurekera” byombi.

nsanganyamasomo
Kubaza abanyeshuri ibibazo Gusubiza ibibazo by’isuzuma
byo gusuzuma ko bumvise babajijwe
Iminota 10
umwandiko Ubushishozi no gushakira
ibibazo ibisubizo (buri wese
aharanira gutanga ibisubizo
binoze).

20
20
Uburezi budaheza:
Ingingo nsanganyamasomo

Umwarimu atanga umwitozo


wihariye ku banyeshuri
bagaragaza ubushobozi cyane
kurusha abandi. Uwo mwitozo
uzaba ukomeyeho ugereranyije
n’uwatanzwe ku bandi, kugira
ngo na bo bakore ibigendeye ku

4. Umukoro
kigero cyabo.
Gutanga umukoro ku mwandiko Kwandika umukoro. Ubushobozi nsanganyamasomo
bize. -Ubushakashatsi (buri wese
Gukora umukoro.
aharanira kunguka ibindi
byiyongera ku byo yize).
-Kwiga no guhora yiyungura
ubumenyi (buri munyeshuri
ashishikarira kunguka byinshi

Ingingo nsanganyamasomo
no kwirinda guta ishuri).

Uburezi budaheza
Umwarimu ateganya umukoro
ku banyeshuri bagaragaza
ubushobozi cyane kurusha
abandi.
Kwisuzuma - Kugaragaza ikigero abanyeshuri bumviseho isomo akurikije intego yari yihaye.
(umurezi) - Kugaragaza imbogamizi yahuye na zo (igihe zihari).

21
3. Isomo ry’ubuvanganzo
Izina ry’ishuri: ................................... Amazina y’umwarimu: ...................

Igihe- Itariki Inyigisho Umwaka Umutwe Isomo Igihe isomo Umubare


mbwe cya rimara: w’abanyeshuri:
wa wa rya
...... ……. Ikinyarwanda Kabiri Kabiri 4 muri 18 Iminota 120 …………

Abafite ibyo bagenerwa byihariye mu


myigire no mu myigishirizen’umubare wabo:
Abatabona neza ibiri kure : 2

Umutwe wa kabiri Umuco nyarwanda


Ubushobozi bw’ingenzi
bugamijwe
- Gusesengura igitekerezo k’ingabo agaragaza ingingo z’ingenzi zigikubiyemo.
- Gusoma no gusesengura zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyabami agaragaza ingingo z’’ingenzi
zizikubiyemo.

Isomo Ingeri z’ubuvanganzo nyabami


- Kuvuga no kwandika interuro yubahiriza ibihe by’inshinga.

Intego ngenamukoro Ahereye ku mwandiko yahawe, umunyeshuri araba ashobora:


- Gutahura inshoza y’ubuvanganzo nyabami, ingeri zabwo n’ uturango twabwo.

Imiterere y’aho isomo


- Guhanga umwandiko ahereye ku ngeri z’ubuvanganzo nyabami.

ribera
Isomo riratangirwa mu ishuri, aho bishoboka abanyeshuri bicaye mu matsinda.

Imfashanyigisho
Inyandiko n’ibitabo
Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri...

byifashishijwe
Integanyanyigisho, igitabo cy’ubuvanganzo nyarwanda n’ibindi bitabo binyuranye

22
by’Ikinyarwanda, imbuga nkoranyambuga.

22
Ibice by’isomo Ubushobozi n’ingingo
+ Igihe nsanganyamasomo
Gusobanura muri make igikorwa umwarimu n’umunyeshuri basabwa
gukora
Umwarimu yifashishije umwandiko wizwe ubushize, abaza ibibazo
bifasha abanyeshuri gutahura inshoza y’ubuvanganzo nyabami, ingeri
n’uturango twabwo kandi abafite ibyo bagenerwa byihariye bagafashwa

Ibikorwa by’umwarimu Ibikorwa by’umunyeshuri


bicajwe mu myanya y’imbere aho bareba neza ibyanditse.

1. Intangiriro: - Kubaza abanyeshuri ibibazo - Gusubiza ibibazo ku mwandiko. Ubushobozi nsanganyamasomo


ku mwandiko baheruka - Duheruka kwiga umwandiko ku
Iminota 10
gusesengura. Ubushishozi no gushakira
nsanganyamatsiko ivuga ku bitero
ibibazo ibisubizo (buri wese
1. Ni iyihe nsanganyamatsiko byo mu Rwanda rwo hambere.
aharanira kunoza ibisubizo
ivugwa mu mwandiko duheruka - Ibitero byatumaga u Rwanda bitangwa)
kwiga? rwaguka, Abanyarwanda babonaga
2. Vuga muri make akamaro andi maboko yo gukorera Igihugu
k’ibitero byo mu Rwanda rwo nk’abaja n’abagaragu.
hambere.
2. Isomo nyirizina: Iminota 50

2.1 Ubushobozi
Kwivumburira
- Gushyira abanyeshuri mu - Gusomera umwandiko mu matsinda

ibikubiye mu
matsinda no kubasaba kongera bitegereza imiterere yawo no nsanganyamasomo

isomo
gusoma umwandiko “Igitero k’i gushakira ibisubizo ikibazo babajijwe. - Ubushishozi no gushakira
Butembo” bitegereza imiterere ibibazo ibisubizo (buri wese
yawo, banasubiza ikibazo aharanira kunoza ibisubizo
gikurikira: bitangwa)
- Gusabana mu Kinyarwanda
(buri wese yisanzura mu
gutanga ibitekerezo)

23
Kora ubushakashatsi utahure - Ubufatanye, imibanire ikwiye
ingeri y’ubuvanganzo uyu n’abandi n’ubumenyi ngiro mu

Ingingo nsanganyamasomo
mwandiko uherereyemo buzima bwa buri munsi
n’inshoza y’ubwo buvanganzo,
rondora izindi ngeri z’ubwo
buvanganzo kandi unagaragaze -Uburinganire
uturango tw’ingeri z’ubwo n’ubwuzuzanye(mu gukora

2.2. Kumurika
buvanganzo. amatsinda)

ibyagezweho
- Gusaba abanyeshuri Kumurika ibyagezweho batahura Uburezi budaheza

Ubuvanganzo nyabami
kumurika ibyakorewe mu ubwoko bw’ubuvanganzo. (Abafite ibyo bagenerwa
matsinda bagaragaza ingeri byihariye barafashwa bigishwe
y’ubuvanganzo nyabami. bimwe n’iby’abandi )

-Gutahura inshoza, ingeri uturango


Gusaba abanyeshuri gutahura
by’ ubuvanganzo nyabami.
inshoza, ingeri n’uturango

2.3. Kunoza
by’ubuvanganzo nyabami

ibyamuritswe
-Gufasha abanyeshuri - Kunoza ibyavuye mu matsinda
kunonosora ibyavuye mu bafatanyije n’umwarimu
matsinda. ( Bigaragara
mu gitabo cy’umwarimu Kwandukura mu makayi yabo
ahari isomo ryo kwigisha ibyanogejwe
ubuvanganzo nyabami).

- Gusaba abanyeshuri
kwandukura mu makayi yabo
ibyanogejwe

24
24
2.4. Umusozo Ubushobozi
w’isomo: nsanganyamasomo:
-Gusaba abanyeshuri -Kuvuga mu nshamake ibyo bamaze
kugaragaza mu nshamake ibyo kwiga ku nshoza ingeri n’uturango
Iminota: 20 bamaze kwiga ku nshoza ingeri by’ubuvanganzo nyabami.
n’uturango by’ubuvanganzo - Ubushishozi no gushakira
ibibazo ibisubizo (buri wese

Inshamake
nyabami.
aharanira kunoza ibisubizo

3. Isuzuma Gutanga ibibazo by’isuzuma. Gusubiza ibibazo by’isuzuma.


bitangwa)

Urugero rw‘ibibazo
- Ubushakashatsi
- Ubuvanganzo nyabami ni

- Garagaza ubuvanganzo
- Kwiga no guhora yiyungura
ubuvanganzo bugizwe n’ibihangano

nyabami icyo ari cyo,ingeri


ubumenyi.

Ingingo nsanganyamasomo
byose byerekeranye n’abami, ingoma

zabwo n’uturango twabwo.


zabo, ibitero byabo, abakurambere,

-Gusaba abanyeshuri gutanga


abatware n’imihango by’ibwami.

inshoza, ingeri n’uturango


Ingeri zabwo ni amazina y’inka, Uburezi budaheza:

by’ubuvanganzo nyabami
ibitekerezo by’ingabo,ibisigo
nyabami, ubwiru, ubucurabwenge, Umwarimu yita ku banyeshuri
inanga zivuga iby’ibwami, ibyivugo, bose kimwe akanafasha abafite
indirimbo z’ingabo. ibyo bagenerwa byihariye

4. Umukoro Gutanga umukoro Kwandukura umukoro no Ingingo nsanganyamasomo


kuzawukora ku giti cyabo
Uburezi budaheza
Umukoro utangwa abanyeshuri
bose bagomba kuwukora
kimwe
Kwisuzuma - Kugaragaza ikigero abanyeshuri bumviseho isomo akurikije intego yari yihaye n’uko baryakiriye.
(umurezi)
- Kugaragaza imbogamizi kuri iryo somo (igihe zihari).

25
4. Isomo ry’ikibonezamvugo
Izina ry’ishuri: ....................................Amazina y’umwarimu:...........................................

Igihembwe Itariki Inyigisho Umwaka Umutwe isomo Igihe isomo Umubare


cya rya rimara w’abanyeshuri
wa wa
…… ........ Ikinyarwanda Kabiri Kabiri 17 muri Iminota 40 .......

Abafite ibyo bagenerwa byihariye mu myigire


18

no mu myigishirize n’umubare wabo


Abanyeshuri babiri basiga abandi n’abatabona neza ibyanditse kure.

Umutwe wa kabiri Umuco nyarwanda


Ubushobozi bw’ingenzi
bugamijwe
- Gusesengura igitekerezo k’ingabo agaragaza ingingo z’ingenzi zigikubiyemo.
- Gusoma no gusesengura zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyabami agaragaza ingingo z’’ingenzi
zizikubiyemo.

Isomo
-Kuvuga no kwandika interuro yubahiriza ibihe by’inshinga.

Intego ngenamukoro
Inshinga: Inshoza n’ubwoko by’inshinga
Ahereye ku nteruro zinyuranye umwarimu yandika ku kibaho, umunyeshuri ashobora:

Imiterere y’aho isomo


Kugaragaza inshoza n’ubwoko by’inshinga.

ribera
Isomo rizatangirwa mu ishuri, aho bishoboka abanyeshuri bicaye mu buryo bw’igice

Imfashanyigisho
cy’uruziga. Abafite ibyo bagenerwa bicaye aho babona neza ibyanditse.
Imfashanyigisho z’iyumvabona, imfashanyigisho zitegwa amatwi, igitabo cy’umwarimu, igitabo

Inyandiko n’ibitabo
cy’umunyeshuri...

byifashishijwe
Integanyanyigisho n’ibindi bitabo binyuranye by’Ikinyarwanda.

26
26
Ibice by’isomo Gusobanura muri make igikorwa umwarimu n’umunyeshuri
+ igihe basabwa gukora
Ubushobozi n’ingingo
nsanganyamasomo
Umwarimu yifashishije interuro zakuwe mu mwandiko araziheraho

Ibikorwa by’umwarimu Ibikorwa by’umunyeshuri


afatanye n’abanyeshuri kugaragaza inshoza n’ubwoko by’inshinga.

Ubushobozi
nsanganyamasomo
Urugero rw’ibisubizo
1. Intangiriro Kubaza abanyeshuri ibibazo ku - Gusubiza ibibazo

Urugero rw’ibibazo :
isomo baheruka kwiga
Iminota
Ubushishozi no gushakira
10 1. Duheruka kwiga umwandiko Igitero
ibibazo ibisubizo (buri wese
1. Ni irihe zina ry’umwandiko k’i Butembo.
aharanira kunoza ibisubizo
duheruka kwiga ?

Ingingo nsanganyamasomo
bitangwa)
2. Uwo mwandiko wansigiye
2. Ni ayahe masomo wagusigiye? byinshi harimo umuco karande
Uburinganire n’ubwuzuzanye
w’Abanyarwanda: ubutwari, gukunda
ab’ibitsina byombi
igihugu, ibitero byagabwe mu
bitabwaho.
rwego rwo kwagura Igihugu, inzego
z’ubutegetsi, ibyo bivugaga urugamba
rurangiye,... Ibyo byose mbansigiye
umuco wo gukunda Igihugu,
kukitangira, kwimakaza umuco
w’ubutwari, kubaha no kubahana...

2. Isomo nyirizina (iminota 50)

27
Ubushobozi nsanganyamasomo
ibikubiye mu
2.1. Kwivumburira -Gusaba abanyeshuri -Gukora amatsinda

isomo
gukora amatsinda bakagaragaza ,
-Gusabana mu Kinyarwanda (buri wese
Bagakora inshoza,amoko n’ibihe
agahabwa umwanya wo kuvuga uko abyumva).
ubushakashatsi ku by’inshinga.
nteruro bahawe -Ubushishozi no gushakira ibibazo ibisubizo.
bakavumbura - Ubufatanye, imibanire ikwiye n’abandi
inshinga , inshoza, n’ubumenyi ngiro mu buzima bwa buri munsi.
amoko n’ibihe -Gutahura inshoza, amoko
by’inshinga bahereye n’ibihe by’inshinga.
ku nteruro bahawe

2.2. Kumurika Ubushobozi nsanganyamasomo


n’umwarimu.

ibyagezweho
Gusaba abanyeshuri Kumurika ibyavuye mu
kumurika no matsinda.
Gusabana mu Kinyarwanda (buri wese agahabwa
kunoza ibyavuye mu
umwanya wo kuvuga uko abyumva).
matsinda

2.3. Kunoza
ibyavuye mu
Kunoza ibyavuye Gufatanya n’umwarimu Ubushobozi nsanganyamasomo Ubushishozi no

matsinda
mu matsinda kunoza ibyavuye mu gushakira ibibazo ibisubizo (buri wese aharanira

Ingingo nsanganyamasomo
no ku bikorera matsinda no kubyandika mu gutanga ibisubizo binoze).
ubugororangingo ( makayi yabo.
bigaragara mu gitabo
cy’umwarimu) Uburezi budaheza

2.4. Umusozo Ubushobozi nsanganyamasomo


w’isomo/
Kubaza abanyeshuri Kuvuga iby’ingenzi bize ku

Ikomatanya
iby’ingenzi ku nshinga: inshoza, ubwoko Ubushishozi no gushakira ibibazo ibisubizo (buri
nshinga. n’ibihe by’inshinga. wese aharanira gutanga ibisubizo binoze).

28
28
3. Isuzuma Gutanga ibibazo Gusubiza ibibazo by’isuzuma. Ubushobozi nsanganyamasomo
iminota 20 by’isuzuma. Ubushishozi no gushakira ibibazo ibisubizo (buri

Ingingo nsanganyamasomo
wese aharanira gutanga ibisubizo binoze).

Uburezi budaheza:
Umwarimu yita ku banyeshuri bose kimwe

4. Umukoro Ubushobozi nsanganyamasomo


akanafasha abafite ibyo bagenerwa byihariye
Gutanga umukoro Kwandukura umukoro.
Kuzawukosora Ubushakashatsi (buri wese aharanira kunguka
ibindi byiyongera ku byo yize).
-Kwiga no guhora yiyungura ubumenyi (buri
munyeshuri ashishikarira kunguka byinshi no

Ingingo nsanganyamasomo
kwirinda guta ishuri).

Uburezi budaheza
Umukoro utangwa abanyeshuri bose bagomba

Kwisuzuma
kuwukora kimwe.
- Kugaragaza ikigero abanyeshuri bumviseho isomo akurikije intego yari yihaye.
(umurezi) - Kugaragaza imbogamizi yahuye na zo (igihe zihari).

29
IMBONEZAMASOMO Z’AMASOMO ARI MURI BURI MUTWE
UNIT
UMUTWE WA

15 UBURINGANIRE
N’UBWUZUZANYE

I.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe


-- Gusesengura umwandiko ku buringanire n’ubwuzuzane mu Rwanda
atahura ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo.
-- Gusesengura amazina y’urusobe agaragaza ibiyaranga, ubwoko bwayo
n’uturemajambo twayo.

I.2. Ibyo umunyeshuri yagombye kuba azi


-- Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bikorwa bitandukanye birimo
ibiganiro mpaka, no mu myandiko basomye. Urugero mu mwandiko:
“Yarazikabije”.
-- Gutandukanya izina bwite n’izina rusange.
-- Gushaka intego n’inteko by’amazina rusange.

I.3. Ingingo nsanganyamasomo


Ingingo Aho igaragara muri uyu mutwe
nsanganyamasomo
Uburinganire Iyi ngingo nsanganyamasomo iragaragarira
n’ubwuzuzanye mu bivugwa mu mwandiko “Uburinganire
n’ubwuzuzanye mu Rwanda”, ku mashusho ari
mu mwandiko wo muri uyu mutwe cyangwa mu
bikorwa umwarimu atanga bigaragaza iyi ngingo.
Uburezi budaheza Iyi ngingo nsanganyamasomo iragaragarira
mu bivugwa mu mwandiko “Uburinganire
n’ubwuzuzanye mu Rwanda” ku mashusho ari
mu mwandiko wo muri uyu mutwe cyangwa mu
bikorwa umwarimu atanga igihe yigisha.
Umuco w’ubuziranenge Iyi ngingo nsanganyamasomo igaragarira
mu bivugwa mu mwandiko “Uburinganire
n’ubwuzuzanye mu Rwanda” mu mashusho aho
abantu bari kubaka bambaye imyenda yagenewe
umurimo.

31
Umuco wo kuzigama Iyi ngingo nsanganyamasoko iragaragarira mu
mwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu
Rwanda” ahagaragara ingingo zijyanye no guhabwa
umunani, ibikorwa byinjiza amafaranga n’umutungo
bwite.
Ikitonderwa:
Mbere yo gutangira isomo rya mbere, umwarimu abanza gukoresha igikorwa
cy’umwinjizo kiri mu gitabo cy’umunyenshuri.

I.4. Igikorwa cy’umwinjizo


Umwarimu aha abanyeshuri igikorwa kibinjiza mu nsanganyamatsiko
y’umutwe
Urugero rw’igikorwa n’urugero rw’ibisubizo

Ushingiye ku bumenyi ufite, usobanure mu magambo yawe bwite uburinganire


n’ubwuzuzanye icyo ari cyo, hanyuma ugaragaze uko bumeze mu Rwanda kuva
keza kugeza ubu.
Umwarimu aratega amatwi ingingo abanyeshuri batanga ku buringanire
n’ubwuzuzanye mu Rwanda kuva kera kugeza ubu, maze agende abafasha
kunoza ibitekerezo batanga.

I.5. Amasomo ari mu mutwe wa mbere n’igihe agenewe


Umutwe wa mbere: Uburinganire n’ubwuzuzanye Umubare
w’amasomo: 12
Umwandiko: Uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda
Amasomo Intego rusange Umubare
w’amasomo
Isomo rya mbere: Gusoma no Gusoma umwandiko no Isomo 1
gusobanura umwandiko. gusobanura amagambo
adasobanukiwe ari mu
mwandiko.
Isomo rya kabiri: Gusoma no Gusoma umwandiko Isomo 1
kumva umwandiko. no gusubiza ibibazo
byawubajijweho.
Isomo rya gatatu: Gusoma no Gusesengura ibivugwa mu Isomo 1
gusesengura umwandiko. mwandiko no kubihuza
n’ubuzima busanzwe.

3232
Isomo rya kane: Kungurana Gusesengura Isomo 1
ibitekerezo. insanganyamatsiko
yatanzwe no kuyunguranaho
ibitekerezo.
Amazina y’urusobe
Isomo rya gatanu: Inshoza, Gutahura inshoza, kugaragaza Amasomo 2
uturango n’ubwoko by’amazina uturango n’ubwoko
y’urusobe by’amazina y’urusobe.
Isomo rya gatandatu: Intego Gusesengura amazina Amasomo 3
n’amategeko y’igenamajwi y’urusobe bagaragaza intego
n’amategeko y’igenamajwi.
Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri. Isomo 1
Isuzuma risoza umutwe wa mbere. Amasomo 2

I.5.1. Umwandiko: Uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda

Isomo rya mbere: Gusoma no gusobanura umwandiko


Intego zihariye
Nyuma y’iri somo umunyeshuri araba ashobora:
- Gusoma umwandiko adategwa yubahiriza utwatuzo n’iyitsa.
- Gusobanura no gukoresha neza mu mvugo no mu nyandiko amagambo
atarasobanukiwe ari mu mwandiko.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu,
inkoranyamagambo, amashusho n’izindi nyandiko zivuga ku buringanire
n’ubwuzuzanye

1. Intangiriro
Umwarimu asaba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko
“Uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda” bagiye gusoma akayibabazaho
ibibazo.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Murabona iki kuri iyi shusho?
Kuri iyi shusho hariho abafundi b’igitsina gabo n’ab’igitsina gore.
b) Aba bafundi bari he kandi bameze bate?
Abafundi bamwe bari ku gikwa, abandi bari kuvaga isima n’umucanga, abandi
bari kuzana amatafari bayahereza abubaka.
c) Mushingiye ku mutwe w’umwandiko n’ibyo mubona kuri iyi shusho,

33
muratekereza ko uyu mwandiko uza kuvuga ku ki?
Uraza kuvuga ku buringanire n’ubwuzuzanye mu mirimo inyuranye.
2. Uko isomo ryigishwa
Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa
Soma umwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda”, ushakemo
amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure wifashishije inkoranya.
Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyayavuyemo. Iyo bamaze kubimurika, umwarimu abafasha kubinoza,
bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’amagambo abayeshuri bashobora kudasobanukirwa:
1. Uruhimbi: Agatanda gatunganije neza baterekaho amata.
2. Kuvuza uruhindu: Kuboha ibyibo ukoresheje uruhindu.
3. Kubuganiza amata: Gusuka amata mu gisabo.
4. Impumbu: Umugore cyangwa umukobwa utazi gucunda.
5. Inumbiri: Igisabo kinini cyane.
6. Kuzira inka: Kujya mu mihango y’ukwezi ku gitsina gore.
7. Guha undi urwuya: Kuryamana na we mukaba mwakorana imibonano
mpuzabitsina.
3. Imyitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda, gukora imyitozo iri mu
gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora imyitozo,
abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakawukosorera hamwe,
ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo
1. Koresha amagambo akurikira dusanga mu mwandiko mu nteruro
wihimbiye: ikantarange, guhakwa, gitabarira igihugu, ubufatanye,
ubwuzuzanye.
a) Ikantarange :Uwimana yaburiye umuti aho atuye awukura ikantarange.
b) Guhakwa: Mu Rwanda rwo hambere abagabo bajyaga guhakwa ibwami.
c) Gitabarira igihugu:Umuntu wiyemezaga gutabarira Igihugu yitwaga
umutabazi.

3434
d) Ubufatanye: Ubufatanye mu muryango ni imbarutso y’iterambere.
e) Ubwuzuzanye: Kamari na Kamariza biteje imbere kubera kubahiriza
ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
2. Urebye mu merekezo yose, garagaza amagambo ari muri iki kinyatuzu
afitanye isano n’umwandiko:

U B U R I N G A N I R E
M B M J Y J M S D I O
U M W K U K U R W A N A
I I O U G I B I S I G O
M B W A Z W K Y H T A G
P L K H T U I S Z F R C
U B W U Z U Z A N Y E I
G D S K I K N A L N C J
U Z V A B Z A L N G M A
U H O M I R I M I Y I G
M Y G E C B J R U K E N
L I T E R A M B E R E I

Isomo rya kabiri: Gusoma no kumva umwandiko


Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora gusoma adategwa
umwandiko no gusubiza ibibazo byawubajijweho.
Imfashanyigisho: Iigitabo cy’umunyeshuri n’igitabo cy’umwarimu.
1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga
kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:


a) Ni nde watwibutsa umwandiko duheruka kwiga? Umwandiko
duheruka kwiga ni “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda”.
b) Uwo mwandiko wavugaga ku yihe nsanganyamatsiko? Uwo mwandiko
wavugaga ku nsanganyamatsiko y’uburinganire n’ubwuzuzanye.
2. Uko isomo ryigishwa
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:

35
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda” hanyuma
usubize ibibazo byawubajijweho.
Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyayavuyemo. Iyo bamaze kubimurika, umwarimu abafasha kubinoza,
bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.

Urugero rw‘ibibazo n’ibisubizo:


1. Tandukanya uburinganire n’ubwuzuzanye ushingiye ku byavuzwe mu
mwandiko.

Uburinganire Ubwuzuzanye
- Uburyo bw’ibitsina byombi bwo - Uburyo ibitsina byombi bigira
kugira ubushobozi, uburenganzira ubushobozi, uburenganzira n’uruhare
n’uruhare rugaragara bwo rugaragara bwo gukorera umuryango
gukorera umuryango n’Igihugu n’Igihugu mu mahoro no mu butabera
mu mahoro no mu butabera busesuye.
busesuye. - Ubwuzuzanye bugaragara cyane ku
- Uburinganire bugaragara cyane bushobozi bw’umuntu hakurikijwe
imbere y’ibigenwa n’amategeko. imiterere kamere ye bityo icyo umwe
ashoboye ntikibe urwitwazo rwo
gukandamiza mugenzi we.

2. Vuga inshingano ebyiri z’abagabo n’ebyiri z’abagore zahindutse uko ibihe


byagiye bihinduka.

Ku bagore Ku bagabo
Ubu abagore bubaka amazu, Ubu barera abana, barateka, batera
batwara imodoka, barakanika, bafata intabire aho bishoboka…
ibyemezo…

3. Subiza yego cyangwa oya.


a) Imirimo myinshi isa n’aho yagenewe abagore cyangwa abagabo, ni
iyagenwe n’umuco aho kugenwa n’imiterere kamere y’umuntu. Kubera
iyo mpamvu, ikaba ishobora guhindurwa. (Yego)
b) Abagabo n’abagore bashobora kugaragarizwa icyubahiro ku buryo
butandukanye. (Oya)
c) Muri iki gihe nta masomo Umunyarwandakazi ahejwe kwiga. (Yego)
d) Umugabo ni we uzungura umutungo w’umuryango. (Oya)

3636
4. Tanga ingero ebyiri zavuzwe mu mwandiko zigaragaza uburyo imyumvire
yo kuvuga ko igitsina gore kitakora imirimo runaka yagiye ihinduka?
-- Ndabaga wagiye gukura se ku rugerero.
-- Nyirarumaga watangije inganzo y’ibisigo.
5. Abagore basigaye bakora imirimo inyuranye. Muri iki gihe bigaragarira
he?
Mu nzego zitandukanye z’imirimo, mu mashuri ubu abana b’abakobwa
biga ibyo bashaka, bigana n’abasaza babo aho bishoboka hose, mu nzego
z’ubutegetsi n’ahandi hashobora gufatirwa ibyemezo usanga umubare
w’igitsina gore utubutse…
6. Kubera iki abantu b’igitsina gore n’ab’igitsina gabo bagomba kubahana
bakabana mu mahoro, bakuzuzanya?
Ni ukugira ngo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwe.

Isomo rya gatatu: Gusoma no gusesengura umwandiko

Intego yihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
--Gusesengura umwandiko agaragaza ingingo z’ingenzi ziwuvugwamo no
guhuza ibivugwa mu mwandiko n’ubuzima busanzwe.
--Guhanga umwandiko ku nsanganyamatsiko y’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu, igitabo cy’umunyeshuri n’izindi
nyandiko zivuga ku buringanire n’ubwuzuzanye.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga
kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Ni irihe somo duheruka kwiga?
Isomo duheruka kwiga ni ugusoma no kumwa umwandiko “Uburinganire
n’ubwuzuzanye mu Rwanda”.
b) Uburinganire n’ubwuzuzanye burangwa n’iki?
Burangwa n’ubufatanye muri byose, buri wese akarangiza inshingano ze
ntawubangamiye undi.
2. Uko isomo ryigishwa
Reba uko imbonezamasomo ibiteganya kuri iri somo mu ntangiriro rusange

37
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda” hanyuma
usubize ibibazo byawubajijweho.
Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyayavuyemo. Iyo bamaze kubimurika, umwarimu abafasha kubinoza,
bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byanogejwe:
1. Ni izihe ngingo z’ingenzi zigaragara muri uyu mwandiko?
Ingingo z’ingenzi zigaragara mu mwandiko ni:
-- Uburinganiro n’ubwuzuzanye;
-- Ubusumbane hagati y’ibitsina byombi mu Rwanda rwo hambere;
-- Imirimo yagenewe abagore;
-- Imirimo yagenewe abagabo;
-- Uburyo imyumvire yagiye ihinduka;
-- Uburinganire n’ubwuzuzanye muri iki gihe.
2. Kuri wowe uyu mwandiko ugusigiye irihe somo?
Abagore n’abagabo, abakobwa n’abahungu bose barashoboye; igihe bazaba
bashyize hamwe bazagera ku iterambere rirambye. Kugira ngo bigerweho mu
mucyo, bagomba kuzuzanya mu nshingano za buri wese.
3. Tanga ingingo zigaragaza uburyo Abanyarwandakazi bari barapyinagajwe
kuva kera na kare.
a) Mu rwego rw’uburere, uburezi n’umuco:
-- Yagombaga kuba imuhira agenewe kuba umugore na nyina w’abana;
-- Batozwaga kuba ba “mutima w’urugo”, aho amashuri aziye bize batinze;
-- Aho bigiye nabwo, bashyizwe mu mashuri abaha amasomo abateguraira
kuzaba ababyeyi beza, bacunga neza urubyaro n’imirimo yo mu rugo;
-- Abacikishirije hagati amashuri yabo ku mpamvu zitandukanye ntibagize
uburenganzira bwo kuba bagaruka igihe bagiriye ubushobozi;
-- Abahungu wasangaga ari bo bahabwa amahirwe yo kwiga, bitwaje ko
umwana w’umukobwa ari umwana w’imuhana, aho ashakira akungura
indi miryango;
-- Amashami yigirwamo amasomo y’ubuhanga yigwaga n’abahungu;
-- Mu rwego rw’ubukungu n’umutungo:
-- Ntibagiraga ijambo ku mutungo w’ingo kandi ntibagiraga n’uruhare

3838
-- nk’urwa basaza babo mu mutungo w’umuryango;
-- Nta burenganzira bwo gukungahara no kuba batunga ibintu byabo bwite,
nta burenganzira ku minani no kuzungura ibintu by’ababo;
-- Nta mutungo bwite bagiraga, nta kazi gahemberwa umushahara, nta
n’ibikorwa byabazaniraga amafaranga bagiraga;
b) Mu rwego rw’amategeko:
-- Nta mugore cyangwa umwari w’i Rwanda wari ufite ubumenyi ku
mategeko amurengera cyangwa se amurenganura,
-- Nta mugore cyangwa umwari wari ufite ubumenyi ku mategeko
amubangamira cyangwa amupyinagaza; iyo yabaga ahohoterwa, nta
tegeko ryari rihari ngo ryubahirizwe rimurenganura,
-- Nta tegeko ry’izungura ndetse n’irirebana n’iminani ryarengeraga umwari
n’umutegarugori w’i Rwanda.
c) Mu rwego rw’ubutegetsi na poritiki:
-- Nta mugore cyangwa umwari wagaragaraga neza ku rubuga rw’ubutegetsi
na poritiki,
-- Nta nzego zifatirwamo ibyemezo abantu b’igitsina gore bagaragaragamo
mu buryo bugaragara,
-- Nta washoboraga gutinyuka kwiyamamariza cyangwa gupiganira kwinjira
mu nzego z’ubuyobozi na poritiki…
4. Kuri wowe ni ibihe byiza by’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu
muryango nyarwanda?
Ibisubizo byatandukana bitewe n’imyumvire y’abanyeshuri, umwarimu
akabafasha kubinoza.

Isomo rya kane: Kungurana ibitekerezo


Intego zihariye
Ahereye ku nsanganyamatsiko yahawe, nyuma y’iri somo umunyeshuri
araba ashobora:
- Gusesengura insanganyamatsiko zatanzwe no kuzunguranaho ibitekerezo
mu bwubahane.
- Kuvugira mu ruhame ashize amanga, atanga ibitekerezo bye.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu n’izindi
nyandiko zivuga ku buringanire n’ubwuzuzanye.

39
1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibaganisha ku nsanganyamatsiko
y’umwandiko baheruka gusesengura kugira ngo bibinjize neza mu mwitozo wo
kungurana ibitekerezo.

Urugero rw’ibibazo:
a) Kuri wowe uyu mwandiko wagusigiye irihe somo?
Abagabo n’abagore, abakobwa n’abahungu bose barashoboye. Igihe bazaba
bashyize hamwe bizabafasha kugera ku iterambere rirambye. Kugira ngo ibi
bigerweho, hagomba ubwuzuzanye mu nshingano za buri wese.
b) Sobanura ibyagezweho kugira ngo abari n’abategarugori bacike ku ngoyi
yo gukandamizwa mu Rwanda.
Abana b’ibitsina byombi barerwa kimwe nta busumbane, amategeko
yaravuguruwe, ubu buri wese ahabwa ijambo ku burenganzira bwe, imirimo
yagenerwaga bamwe ubu ikorwa na buri wese uyishoboye,...

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo ibiteganya kuri iri somo mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa
Ungurana ibitekerezo na bagenzi bawe ku nsanganyamatsiko ikirukira; akamaro
k’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’Igihugu.
Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyayavuyemo. Iyo bamaze kubimurika, umwarimu abafasha kubinoza,
bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’ibitekerezo byatangwa:
-- Gufashanya mu iterambere ry’urugo,
-- Kuzamura Igihugu muri demokarasi,
-- Kubahana mu muryango, ...
3. Umwitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri gukora umwitozo uri mu gitabo cy’umunyeshuri,
buri wese ku giti ke. Umwarimu aha abanyeshuri uwo mwitozo nk’umukoro,
bakazagaruka mu ishuri ku wundi munsi barangije kuwukora.
Mu gukosora imyandiko itandukanye abanyeshuri bahanze areba niba
ari umwandiko isanzwe, imivugo...). Umwarimu agenzura ko umutwe

4040
w’umwandiko uhura koko n’insanganyamatsiko “Uwigishije umugore aba
yigishije umuryango”.

I.5.2. Amazina y’urusobe


Isomo rya gatanu: Inshoza, uturango n’ubwoko by’amazina
y’urusobe
Intego zihariye
Nyuma y’iri somo umunyeshuri araba ashobora:
- Gutahura inshoza, uturango n’ubwoko by’amazina y’urusobe.
- Gukoresha izina ry’urusobe mu nteruro.
Imfashanyigisho:Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu, igitabo
k’ikibonezamvugo.

1. Intangiriro
Umwarimu agenzura ko abanyeshuri bakoze umukoro, agafata ibihangano
byabo kugira ngo azabikosore.
Iyo umwarimu amaze gufata ibihangano by’abanyeshuri, yandika ku kibaho
interuro zirimo amazina y’urusobe, yanditse n’ibara rigaragara cyane,
hanyuma agasaba abanyeshuri kuzisoma bitegereza amagambo ari mu ibara
hanyuma bagasubiza ikibazo kizibajijweho.
Urugero rw’interuro :
1. Umuvandimwe wange yitwa Nzamukosha.
2. Nyirasenge wa Byarugamba akunda ibikorwa by’amajyambere.
3. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwengo, aca
imanza atajenjetse.
Urugero rw’ikibazo:
Amazina yanditse mu ibara ari mu nteruro umaze gusoma, atandukaniye he
n’amazina mbonera wize?
Umwarimu ahera ku bisubizo abanyeshuri bamusubije akababwira ko bagiye
kwiga amazina y’urusobe.
2. Uko isomo ryigishwa
Reba uko imbonezamasomo ibiteganya kuri iri somo mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:

41
Igikorwa:
Soma interuro zikurikira witegereza amagambo y’umukara tsiri yavuye mu
mwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda”. Ukore ubushakashatsi
utahure inshoza, uturango n’ubwoko by’amazina y’urusobe.
a) Ubu Umunyarwandakazi afite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.
b) Nyirasenge wa Semuhanuka yari umusizikazi.
c) Uburinganire n’ubwuzuzanye bwatumye abantu bava mu rungabangabo
bagera ku majyambere arambye.
d) Rukaburacumu na Gasharankwanzi bavugwa cyane mu buvanganzo
nyarwanda.
Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyayavuyemo. Umwarimu aha abanyeshuri igihe cyo kubikora, akanabarangira
ibitabo binyuranye bakwifashisha.
Iyo igihe yabahaye kirangiye, umwarimu areba niba amatsinda yose yakosoye
neza interuro yabahaye hanyuma agatoranya amatsinda atatu rimwe
rikamurikira abandi ibyo ryakoze ku nshoza, irindi ku turango irindi na ryo
ku bwoko bw’amazina y’urusobe. Igihe ayo matsinda amurika ibyo yakoze
abagize andi matsinda baba bakurikiye, umwarimu abayobora mu kunoza ibyo
buri tsinda rimurika. Iyo bamaze kunoza ibyamuritswe, byandikwa ku kibaho
abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’ibisubizo byanogejwe:
a) Inshoza y’izina ry’urusobe
Iyo bavuze izina ry’urusobe twumva izina rishobora kugira uturemajambo
turenze udusanzwe tw’izina nyakimwe/mbonera. Iyo usesenguye izina
ry’urusobe usanga rifite indomo ebyiri, indangazina ebyiri, ibicumbi bibiri
cyangwa se ugasanga rifite indomo, indanganteko n’igicumbi, ariko rikagira
n’ubundi bwoko bw’ijambo bwiyomekaho.
Ubwoko bw’amagambo ashobora kwiyomeka ku izina nyakimwe akabyara izina
ry’urusobe, hari ikinyazina, umusuma n’akabimbura, gashobora kwihagika mu
izina nyakimwe rikabyara izina ry’urusobe.
b) Uturango tw’izina ry’urusobe
Izina ry’urusobe ni izina rikomoka ku magambo arenze rimwe, yiyunga
akarema ijambo rimwe rifite inyito imwe. Mu rwego rw’intêgo, usanga ari izina
rifite uturemajambo turenze utw’izina nyakimwe. Izina ry’urusobe, rishobora
kugira uturemajambo tw’izina twivanzemo utw’inshinga cyangwa ubundi
bwoko bw’ijambo nk’ikinyazina, umugereka...

4242
c) Ubwoko bw’izina ry’urusobe
-- Amazina y’urusobe tuyasangamo amoko atandukanye:
-- Amazina y’inyunge
-- Amazina y’urujyanonshinga
-- Amazina y’akabimbura
-- Amazina y’umusuma
-- Amazina agaragaza amasano
Amazina y’inyunge
Izina ry’inyunge ni izina rigizwe n’amazina abiri yiyunze agakora izina rimwe.
Muri ayo mazina abiri usanga irya kabiri riba risobanura izina riribanjirije.
Amazina y’inyunge nubwo aba agizwe n’amazina abiri yiyunze agira inyito
imwe itari igiteranyo cy’ayo mazina abiri yiyunze. Cyakora iyo irya kabiri
rifutura irya mbere yandikwa atandukanye.
Ingero:
-- Mwanankundi
-- Mugabonake
-- Itegekoteka
Amazina y’inyunge ashobora kuba agizwe n’amazina abiri yunzwe n’ikinyazina
ngenera. Ayo mazina abiri yunzwe n’ikinyazina ngenera ntagira inyito ebyiri,
ahubwo arema inyito imwe n’ubwo aba agizwe n’amagambo abiri.
Ingero:
-- Insina z’amatwi
-- Inkondo y’umura
-- Inkono y’itabi
-- Amaso y’ikibuno
-- Amaso y’ikirayi
-- Utwunyu twa nyamanza
Amazina y’urujyanonshinga
Aya mazina y’urujyanonshinga aba ashingiye ku nshinga yiyunze n’icyuzuzo
cyayo, gishobora kuba icyuzuzo mbonera cyangwa icyuzuzo nziguro (izina,
inshinga, ikinyazina, umugereka), agakora izina rimwe.

43
Izina Inshinga Icyuzuzo Ubwoko bw’ijambo
ry’urujyanonshinga ribereye inshiga
icyuzuzo
Iterambere gutera Imbere Umugereka
Umugiraneza kugira neza Umugereka
Umutegarugori Gutega Urugori Izina
Amatakirangoyi gutaka ingoyi Izina
Abashinjacyaha gushinja icyaha Izina
Imbanzirizakubarusha kubanza kubarusha Inshiga iri mu mbundo
Inyigaguhuma kwiga guhuma Inshiga iri mu mbundo
Indiragukinduka kurya gukiduka Inshiga iri mu mbundo
Umujyahabi kujya habi Ntera
Inshamake guca make Ntera
Inkirirahato gukira hato Ntera
Amashyirahamwe gushyira hamwe Ikinyazina
Ikimenyabose kumenya bose Ikinyazina
Amaburakindi kubura ikindi Ikinyazina
Ubwirakabiri kwira kabiri Umugereka
Ikiryakare Kurya kare Umugereka
Inyangabirama kwanga birama Inshinga itondaguye
Indirakarame kurya karame Inshinga itondaguye
Amazina y’akabimbura
Akabimbura ni akaremajambo kihagika imbere y’izina risanzwe mu rurimi
bikabyara izina rishya.
Akabimbura -nya-
Akabimbura -nya- kagira ingingo y’ikinyazina ngenera
Ingero:
-- Ikinyamateka;
-- Umunyamuryango;
-- Umunyenzara;
-- Umunyamakuru;
-- Umunyeshuri;
Akabimbura nyiri-
Akabimbura nyiri- gafite ingingo isa neza n’iy’ikinyazina ngenera.

4444
Ingero:
-- Nyiri umuringa;
-- Nyiri urugo
-- Nyiri impuhwe;
-- Nyiri ibambe
Akabimbura nyira-
Iyo kihagitse mu mazina bwite y’abantu, kagira ingingo y’igitsina gore.
Ingero:
-- Igikari : Nyirabikari
-- Intabire : Nyirantabire
-- Intama : Nyirantama
Akabimbura sa- cyangwa se-
Akabimbura sa- cyangwa se- gafite inyangingo y’ikinyazina ngenera. Iyo
kihagitse mu mazina bwite, usanga afite ingingo y’igitsina gabo kandi nta
ndomo ayo mazina mashya agira.
Ingero:
-- Amahoro: Semahoro
-- Uburo: Seburo
-- Umusure: Samusure
Akabimbura –ene-
Akabimbura –ene- gafite ingingo nk’iy’ikinyazina ngenera. Amazina bwite
agafite akunze kuba ari amazina rusange. Gashobora kandi kongerera izina
kihagitsemo ingingo igaragaza isano abantu bafitanye.
Ingero:
-- Imana: Benimana
-- Ihirwe: Benihirwe
-- Ikenewabo
Akabimbura -ka- kifitemo ingingo ivuga ngo “umugore wa”
Usanga kiganje mu mazina bwite y’igitsina gore.
Ingero:
-- Macumu: Mukamacumu
-- Rutamu: Mukarutamu
-- Ntwari: Mukantwari
-- Muhire: Mukamuhire

45
Akabimbura -a- gafite ingingo y’ikinyazina ngenera
Gakoreshwa cyane mu mazina bwite kandi amazina kihagitsemo nta ndomo
agira.
Ingero:
-- Inkazi: Kankazi
-- Amagana: Rwamagana
-- Imana: Kamana
-- Imanzi: Kamanzi
Amazina y’imisuma
Umusuma ni akaremajambo kongerwa ku izina. Gashobora kuba gafite
igisobanuro cyangwa ari ntacyo. Ikindi ni uko umusuma udasesengurika.
Amazina y’umusuma ni ukuvuga amagambo yongerwaho akaremajambo
kadasesengurwa kitwa umusuma. Dufite imisuma iri mu byiciro bitatu
bikurikira:

Umusuma: -kazi: uyu musuma wumvikanisha igitsina gore.


Ingero:
-- Umunyarwanda→Umunyarwandakazi,
-- Inkoko→Inkokokazi,
-- Umurundi→Umurundikazi,
-- Umugabe→umugabekazi...
Ikitonderwa: amazina yose aherwa na –kazi si ko aba ari ay’umusuma. Hari
amazina nkomoranshinga ateye nk’ay’umusuma ariko atari yo.
Ingero:
-- Umupfakazi
-- inkundwakazi
Umusuma nsuzuguzi (-azi) ni ukaremajambo gafite inyito yo gusuzugura
cyangwa gutesha agaciro.
Ingero:
-- Umuheto→umuhetazi,
-- Umugabo→umugabazi,
-- Ibuga→ibugazi,
-- Ibitaka→ibitakazi…

4646
Amazina agaragaza amasano
Amazina y’urusobe agaragaza amasano yubakiye ahanini ku mazina asanzwe
agaragaza amasano “data, mama” yisanisha muri ngenga ya mbere, ya kabiri,
n’iya gatatu (mama/ma, nyoko, nyina/nyira, data, so, se, soko) maze
akiyunga n’uturemajambo dufite inyito y’amasano buja, rume, senge, bukwe,
kuru, kuruza.
Ingero:
Ngenga Igitsina bukwe buja rume senge kuru(za)
Ng.1 gabo databukwe databuja marume - sogokuru(za)
gore mabukwe mabuja - masenge nyogokuru(za)
Ng. 2 gabo sobukwe shobuja nyokorome - sogokuru(za)
gore nyokobukwe nyokobuja - nyogosenge nyogokuru(za)
Ng. 3 gabo sebukwe shebuja nyirarume - sekuru(za)
gore nyirabukwe nyirabuja - nyirasenge nyirakuru(za)

Ikitonderwa
Amagambo y’urusobe yandikwa umujyo umwe. Gusa mu bisingizo, mu
byivugo no mu migani, amazina nteruro n’amagambo arenze ane, yandikwa
atandukanyijwe kandi agashyirwa mu twuguruzo n’utwugarizo.
Ingero:
Umuhanurabinyoma, Rukemanganizi, Karahangabo, Karikumutima... (aya ni
amazina y’urusobe yanditswe umujyo umwe)
Ubwo “Ishyikanya ku mubiri ya Rugema ahica” aba arahashinze.
Ubwo “Rumenerangabo Ntarindwa ku mukondo wa Rukaburabimashi” ati:
“Ba!”
Akabimbura “so” kagira impindurantego “sho”.
Urugero: shobuja.
Akabimbura “se” gakomoka ku izina ise cyangwa se, kakagira inyito
y’umuntu w’igitsina gabo ufite cyangwa se utunze nyakuvugwa. Akenshi ayo
mazina aba ari amazina bwite. Usanga gakora nka “nyira” ikomoka ku izina
nyina.
Ingero: Serugo, Sebatunzi

47
Akabimbura “nya” gafitanye isano na “nyira”, kakaba gakora kuri ubu
buryo:
Iyo -a- ya nya- ikurikiwe na i y’indomo cyangwa se y’indangahantu, iyo ndomo
ishobora gutakara cyangwa zombi zikiyungamo - e- biturutse ku igenamajwi
Urugero:
-- nya + inzara = umunyenzara
-- nya + ishuri = umunyeshuri
-- nya + imari = umunyemari
Impugukirwa:
Akabimbura “nya-” gashobora kuba akabimbura nyifuzo iyo kiyunze n’inshinga
iri mu mbundo.
Ingero: nyagutuma, nyakumanikwa, nyakubyara; …
Akabimbura “nya-” gashobora kwiyunga n’ikinyazina cyangwa n’izina kagafata
inyito yo guhamya (gutsindagira) ikivugwa.

Ingero: inzu nyanzu, abakobwa nyabakobwa; bariya bazaba abategarugori


nyabo.
Akabimbura nya- gashobora kwiyunga n’izina kakagira inyito y’utunze cyangwa
ufite nyakuvugwa.
Ingero:
Umunyamerwe, umunyamahanga, umunyabintu, umunyenzoga…
Akabimbura sa- gashobora gukora mu mazina nka Saruhara, Gasabwoya,
Gasamagera, Sabato, Sakabaka…

3. Imyitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda ya banebane, gukora imyitozo
iri mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora
umwitozo abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakawukosorera
hamwe, ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandika mu
makayi.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo
a) Uhereye ku mbonerahamwe ikurikira, shaka amazina atanu
y’urusobe kuri buri bwoko atigeze avugwa mu isomo.

4848
Ubwoko bw’izina ry’urusobe Ingero zisabwa
Inshinga+ikinyazina amaburakindi, imberabyombi, ikimenyabose,
ikiryabyose,...
Inshinga+izina ikinamico, abategarugori,
umwihanduzacumu, iyigamajwi,
umuhuzabikorwa,…
Inshinga na ntera imbonabyinshi, inshamake, ubujyahabi,
mutimamuke, murindahabi,…
Amazina y’akabimbura Sewanyana, Kankera, Nyirabiyoro,
ikenewabo, abanyamiheto
Amazina y’umusuma Umusizikazi, inkokokazi, umugabazi, ikintazi
b) Wifashishije ubwoko bw’amazina y’urusobe agaragaza amasano,
tanga ingero ebyirebyiri kuri buri bwoko unasobanura inkomoko
yayo.
-- Akabimbura ma-(maa) gakomoka ku izina mama. Gafite inyito y’umuntu
w’umugore kakarema amazina ateye atya: mabukwe, mabuja, marume,
masenge;
-- Akabimbura nyoko gateye nk’izina gakomokaho (nyoko). Inyito yako
ni iy’umuntu w’igitsina gore ubyara uvugwa, ufite cyangwa utunze
nyakubwirwa.
-- Ingero zikurikira zirabigaragaza: nyogokuru, nyokobuja, nyogosenge;
-- Akabimbura nyira gafite isano n’imiterere, n’inyito y’amazina nyina
cyangwa nyiri. Gafite inyito y’umuntu w’igitsina gore ubyaye uvugwa
cyangwa se utunze nyakuvugwa. Ingero: nyiramabano, nyirabukwe,
nyiribyinshi, nyiriminega, nyirubwite;
-- Akabimbura data gasangiye intego n’izina gakomokaho. Kagira inyito
y’umuntu w’igitsina gabo ubyaye uvugwa kakarema amagambo ateye
atya: databukwe, databuja;
-- Akabimbura so gakomoka ku izina sô kakarema amazina nka sogokuru,
sobukwe, sobuja,…
-- Akabimbura se: Sebukwe, Sekuru...

49
Isomo rya gatandatu: Intego y’izina ry’urusobe

Intego yihariye

Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashoboye:


- Gusesengura amazina y’urusobe, agaragaza intego n’amategeko
y’igenamajwi byayo.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu, igitabo
k’ikibonezamvugo.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo ku isomo bize rijyanye n’inshoza,
ubwoko n’uturango by’amazina y’urusobe.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Izina ry’urusobe ni iki?
Izina ry’urusobe ni izina rishobora kugira uturemajambo turenze udusanzwe
tw’izina mbonera.
b) Vuga ubwoko bw’amazina y’urusobe.
Amazina y’urusobe tuyasangamo amoko atandukanye ari yo : amazina
y’inyunge, amazina y’urujyanonshinga, amazina y’akabimbura, amazina
y’umusuma n’amazina agaragaza amasano.

2. Uko isomo ryigishwa


Umwarimu asaba abanyeshuri gukora amatsinda maze akabasaba gukora
igikorwa kiri mu gitabo cy’umunyeshuri.
Igikorwa:
Tahura amazina y’urusobe ari mu mwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye
mu Rwanda”. Hera, kuri ayo mazina y’urusobe, maze ukore ubushakashatsi ,
utahure uturemajambo tw’izina ry’urusobe n’amategeko y’igenamajwi.
Umwarimu aha abanyeshuri igihe cyo gukora icyo gikorwa, akanabarangira
ibitabo binyuranye bakoresha. Iyo igihe yabahaye kirangiye, abwira itsinda
rimwe kugaragaza ibyo baganiriyeho. Abagize andi matsinda bakurikira ibyo
bagenzi babo bamurika, umwarimu akabafasha mu kubinoza. Iyo bamaze
kubinoza, byandikwa ku kibaho abanyeshuri bakabyandika mu makayi.
Urugero rw’ibyava mu matsinda byanogejwe:
a) Amwe mu mazina y’urusobe ari mu mwandiko

5050
Izina ry’urusobe Intego Amategeko y’igenamajwi
Umunyarwandakazi u-mu-nya- ø-ru-and-a-kazi u→ w /-J
Kabihogo ka- a-ø-bi-hogo -
Umuvandimwe u-mu-vu-a-ø-n-da-i-mwe u→ ø /-J, a→ ø /-J
Abanyamiheto a-ba-nya-ø-mi-het-o -
Ubuvanganzo u-bu-vu-a- ø-n-ganzo u→ ø /-J
Umutegarugori u-mu-teg-a- ø-ru-gori -
Ikoranabuhanga i- ø-kor-an-a- ø-bu-hanga -
b) Intêgo y’izina ry’urusobe
Twabonye ko izina ry’urusobe ari izina usanga rikomoka ku yandi magambo
arenze rimwe ariko rikagira inyito imwe. Mu rwego rw’intego usanga ari izina
rifite uturemajambo turenze utw’izina mbonera. Izina ry’urusobe rishobora
kugira uturemajambo tw’izina twivanzemo utw’inshinga cyangwa ubundi
bwoko bw’ijambo nk’ikinyazina, umugereka…
Ingero:

Izina ry’urusobe Uturemajambo/intêgo Amategeko y’igenamajwi


Amatakirangoyi a-ma-tak-ir-a- ø -n-goyi -
Abacamanza a-ba- ci-a- ø -n-banza i→ ø /-J; b→m/n-; n →ø/-m
Abashinjacyaha a-ba shinj-a- ø -ki-aha i → y /-J; ky → cy mu myadikire.
Inkundarubyino i-n-kund-a- ø-ru-byin-o -
Ubujyahabi u-bu-gi-a-ha-bi i → y/-J; gy → jy mu myadikire.
Umubagito u-mu-ba-a-ki-to a → ø /-J; k → g/-GR
Inshamake i-n-ci-a- ø-ma-ke c → sh/n- ; i →ø /-J
Umwigaguhuma u-mu-ig-a-ku-hum-a u→w/-J; k→g/-GR
Indiragukinduka i-n-ri-ir-a-ku-kind-uk-a r→d/n-; k→g/-GR; i→ ø /-J
Inyangabirama i-n-ang-a- ø-bi-ø-ram-a n→ny/-J
Indirakarame i-n-ri-ir-a-ø-ka-ram-e r→d/n-, i→ø/-J
Umuvandimwe u-mu-vu-a-ø-n-da-i-mwe u →ø/-J; a → ø /-J
Ikimenyabose i-ki-meny-a-ba-o-se a → ø /-J
Imberabyombi i-n-ba-ir-a-bi-o-mbi n →m/-b; a+i→e; i → y/-J
Amaburakindi a-ma-bur-a- ø-ki-ndi -
Ikiryakare i-ki-ri-a-kare i→y/-J
Inkokokazi i-n-koko-kazi -

51
Umunyenzara u-mu-nya-i-n-yara a+i→e; y→z /n-
Ibitakazi i-bi-taka-azi -

3. Imyitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda ya babiribabiri, gukora
imyitozo iri mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko
abanyeshuri bakora umwitozo abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma
bakawukosorera hamwe, ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri
bakabyandika mu makayi.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
Garagaza intego y’amazina y’urusobe akurikira n’amategeko y’igenamajwi.

Ijambo Uturemajambo Amategeko


y’igenamajwi
a) Nyogokuru ø -ø –nyoko-ø -kuru -
b) Mabukwe ø -ø -maa- ø -bu-ko-e o→w/-J
c) Nyirinkwaya nyiri-ø-n-kwaya -
d) Sobuja ø -ø -so- ø –bu-ja -
e) Sebatunzi se-ø-ba-tung-yi g + y→z
f) Nyirabizeyimana nyira-ø-ba-izer-ye-i- n-mana a→ø /-J; e→ø /-J,
n→ø/-m
g) Rwankubebe ru-a- ø-n-kubebe u w/-J
h) Imbonerahamwe i-n-bon-ir-ha-mwe n →m/-b i →e /Zo-
i) Umwangavu u-mu-ang-a-ø-ø-vu u →w/-J
j) Umunyeshuri u-mu-nya-i- shuri a+i→e

k) Umwamikazi u-mu-ami-kazi u →w/-J

l) Umunyamahirwe u-nya-ø-ma-hirwe Nta tegeko

I.5.3. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri


(Igitabo cy’umunyeshuri, urupapuro rwa....)
Mbere yo gufatanya n’abanyeshuri gukora inshamake y’umutwe no gutanga
isuzuma risoza umutwe wa mbere, umwarimu aha abanyeshuri umwitozo
wo gusuzuma ubushobozi ngiro bwabo. Uyu mwitozo awubaha nk’umukoro,
ukazakosorwa mbere yo gutanga isuzuma.

5252
Urugero rw’umwitozo:
Mu Kinyarwanda baravuga ngo “Ukurusha umugore akurusha urugo”. Mu
mwandiko ufite amagambo hagati ya 250 na 300, emeza cyagwa uhakane uwo
mugani, utanga ingero zifatika.
Muri uwo mwadiko hagaragaremo amazina y’urusobe atadandukanye
Uko umwitozo uzakorwa n’uko uzakosorwa:
Gushaka ingingo z’ingenzi baza kwibandaho bahanga umwandiko
Uyu mwitozo ukorwa n’umunyeshuri ku giti ke. Umwarimu afasha abanyeshuri
kubanza gukusanya ibitekerezo, bifashishije imyandiko isanzwe ihari ivuga
kuri iyo nsanganyamatsiko. Umwarimu yibutsa abanyeshuri kubahariza
amabwiriza agenga ihangamwandiko. Ashishikariza abanyeshuri guhanga
binjiza mu myandiko yabo ingingo zigaruka ku buringanire n’ubwuzuzanye,
ndetse bagakoreshamo n’amazina y’urusobe anyuranye.
Urugero rw’ibisubizo:
-- Mu mwandiko ntekerezo (mbarankuru, mvugamiterere, mvugamateka…)
harebwa imbata y’umwandiko, ingingo, imyandikire n’ibindi.
-- Iyo ari umuvugo, harebwa umutwe ufitanye isano n’insanganyamatsiko,
injyana, imiterere y’imikarago n’amabango, isubirajwi n’isubirajambo,
imyandikire n’ibindi.

I.6 Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa mbere


Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bituma basobanukirwa iby’ingenzi
bikubiye mu mutwe wa mbere, bityo bikabafasha gukora inshamake.
Urugero rw’inshamake yakorwa:
-- Muri uyu mutwe, twasesenguye umwandiko uvuga ku nsanganyamatsiko
y’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abantu b’ibitsina byombi mu
Rwanda rwa kera no mu bihe bya none.
-- Twunguranye ibitekererzo ku nsanganyamatsiko zivuga ku buringanire
n’ubwuzuzanye.
-- Muri uyu mutwe kandi, twabonye inshoza, uturango, ubwoko n’intego
by’amazina y’urusobe.
-- Ibi byose bikaba byaradufashije kwimakaza ihame ry’uburinganire
n’ubwuzuzanye mu Rwanda.

53
I.7. Isuzuma risoza umutwe wa mbere
Ibigenderwaho mu isuzuma risoza umutwe wa mbere
Kugira ngo umunyeshuri akore isuzuma, agomba kuba afite ubushobozi bwo:
- Gusoma no gusesengura umwandiko.
- Gusesengura amazina y’urusobe no kuyakoresha mu mvugo no mu nyandiko.
Umwarimu asaba abanyeshuri gukora isuzuma, buri wese ku giti ke, riri mu
gitabo cyabo. Iyo barangije kurikora, umwarimu akosora buri munyeshuri,
akareba ibibazo byihariye afite kugira ngo amufashe.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo by’isuzuma
I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
1. Ni iki Kamariza na Cyubahiro bakoze ngo barwanye ubukene ?
Basabye inguzanyo, barahinga barorora batera imbere.
2. Ni ikihe gikorwa cy’ubutwari Nyiranuma na Ntambara bakoze imbere
y’abaturage bagenzi babo?
Basabye Imana imbabazi n’ abaturage mu ruhame, bahiga gusenyera umugozi
umwe.
3. Imibereho ya Cyubahiro na Kamariza bayikeshaga iki abantu batari bazi?
Gushyira hamwe, kuzuzanya nokumva buri wese afite inshingano zimureba
agomba kuzuza mu mucyo.
4. Andika ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka tubona muri uyu mwandiko.

Ingingo z’ingenzi Ingingo z’ingereka


Akamaro k’ubwuzuzanye; Ubufatanye mu rugo;
Akamaro k’uburinganire. Kumenya inshingano zawe;
Kwitabira umurimo birafasha;
Uburere buruta ubuvuke,…
5. Ushingiye ku mutwe w’uyu mwandiko, tanga urundi rugero rw’abantu uzi
bahinduye imibereho yabo n’uko babigenje.
Abanyeshuri batanga ibisubizo bitandukanye.
6. Ni irihe somo ry’ubuzima bwa buri munsi wakwigira kuri iyi miryango
yombi?
Isomo nkuyemo ni uko ubufatanye, kuzuzanya no kuzuza inshingano za buri
wese ari inkingi y’iterambere rirambye.

5454
II. Ibibazo by’inyunguramagambo

1. Sobanura aya magambo:


a) Uburinganire: uburyo buha amahirwe angana umugore n’umugabo
cyangwa abantu b’ibitsina byombi:hungu na kobwa ku buryo ntawe
utsikamira undi mu bintu banganyamo ubushobozi.
b) Ubwuzuzanye: Uburyo mu rugo umugore n’umugabo bitabira gufatanya
no kujya inama mu byo bakora byose, buri wese akuzuza inshingano ze
nk’uko bikwiye.
c) Inkwenene: uguseka umuntu wivuye inyuma, umunyega cyangwa
umunenga kuba akora ibi n’ibi.
d) Ubutuna: Amarira ava mu maso akumira inyuma yayo.
e) Ikubagahu: bya vuba na bwangu nta karuhuko, ikimirana rya shishi
itabona
2. Simbuza amagambo atsindagiye ayo bivuga kimwe ari mu mwandiko:
a) Kamariza afataya n’umugabo we mu kuzuza inshingano zo kurera abana
bibarutse.
Kamariza yuzuzanya n’umugabo we mu kuzuza inshingano zo kurera abana
bibarutse.
b) Umutegarugori utiyubashye usanga rubanda bamuseka cyane.
Umutegarugori utiyubashye usanga rubanda bamuha inkwenene.
c) Afite agahinda ku buryo no kugira icyo ashyira ku munwa byamunaniye.
Afite ishavu ku buryo no kugira icyo ashyira ku munwa byamunaniye.
d) Yagiye shishi itabona nta cyo atubwiye ku byabaye ku baturanyi be.
Yagiye ikubagahu nta cyo atubwiye ku byabaye ku baturanyi be.

3. Andika amagambo ari mu mwandiko asobanura atya:


a) Ukuba ikintu kigeze mu ididaniro. (kurimbanya)
b) Gushakira umugore ku wundi. (guharika)
c) Gukora iyo bwabaga, uko ushoboye kose. (kwiharahara)
4. Koresha amagambo akurikira mu nteruro:
a) Inkwenene: Abahaga Musanabera inkwenene basigaye bamwigiraho.
b) Ubugenge: Abana be ntibigeze babaho ku bugenge kuko azi gushaka
ibibatunga.
c) Guhuruza: Semana yarwaje inka ye yihutira guhuruza muganga
w’amatungo.

55
d) Ubutuna: Iyo mbyutse nkaraba mu maso ngakuramo ubutuna.

III. Ibibazo by’ikibonezamvugo: amazina y’urusobe


Tahura ubwoko bw’amazina y’urusobe akurikira, ugaragaze uturemajambo
twayo n’amategeko y’igenamajwi: nyogokuru, mabukwe, Nyirinkwaya, sobuja,
Sebatunzi, Nyirabizeyimana, Rwankubebe, Nyirarunyonga, Ikoranabuhanga,
Amajyambere.

Ijambo Ubwoko bw’izina Uturemajambo Amategeko


ry’urusobe y’igenamajwi
a)Nyogokuru Izina ry’umusuma ø- ø –nyoko- ø -
sano -kuru
b)Mabukwe Izina ry’umusuma ø - ø -maa- ø -bu- o → w/-J
sano ko-e
c)Nyirinkwaya Izina rya kabimbura: nyir(i)-i-n-kwaya a → o /-J
yiri
d)Shobuja Izina ry’umusuma ø - ø -so- ø –bu-ja s→sh/-J
sano
e)Sebatunzi Izina ry’akabimbura see- ø-ba-tung-yi g + y→ z
f)Nyirabizeyimana Izina ry’akabimbura: nyira-ø-ba-izer- a→ ø /-J; e →
nyira ye-i- ø- mana /-J
g)Rwankubebe Izina ry’akabimbura: ru-a- ø-n-kubebe u→ w/-J
a
h) Nyirarunyonga Izina ry’akabimbura: nyira- ø- ru-nyonga
nyira
i) Ikoranabuhanga Izina ry’ i-ø-kor-an-a-ø-bu-
urujyanoshinga hanga
rigizwe n’inshiga
n’izina.
j) Amajyambere Izina ry’ a-ma-gi-a-mbere i→ y/- J; gy→jy
urujyanoshinga mu myandikire
rigizwe n’inshiga
n’umugereka.

I.8. Ibikorwa by’inyongera


I.8.1 Umwitozo nzamurabushobozi
Ikibazo k’ikibonezamvugo
Shyira mu matsinda amagambo akurikira, ukurikije ubwoko bw’amazina

5656
y’urusobe.
a) Umutegarugori b)Umunyarwandakazi c) Imberambyombi d) Serugo

I.8.2. Umwitozo nyagurabushobozi


Ungurana ibitekerezo na bagenzi bawe ku nsanganyamatsiko “Uburinganire
n’ubwuzuzanye ni umusingi w’iterambere rirambye mu Rwanda.”
Umwarimu arareba niba mu myanzuro abanyeshuri bafashe, hagaragaramo
ingingo zerekeye uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere rirambye mu
Rwanda.

Urugero rw‘ibisubizo
-- Iterambere ry’umuntu ku giti ke: iyo umuntu wese ahabwa uburenganzira
bungana n’ubwa mugenzi, we agira ubwisanzure akiteza imbere anateza
Igihugu imbere.
-- Iterambere ry’umuryango: iyo umugore n’umugabo bashyize hamwe mu
mirimo yabo, urugo rwabo rutera imbere, bigatuma n’Igihugu kigera ku
iterambere rirambye.
-- Iterambere ry’Igihugu: iyo imirimo inyuranye ikorwa n’abayishoboye,
bituma Igihugu kigera ku iterambere rirambye.

I.8.3 Imyitozo y’inyongera


a) Garagaza intego n’amategeko y’igenamajwi by’amazina y’urusobe
akurikira:
1. Abenerurimi
2. Imbangukiragutabara
3. Amavugabandi
4. Iburengerazuba
5.Umwamikazi
6.Nyakubyara
7. Umunyeshuri
8.Inyangamugayo
Ibisubizo
Izina Intego Amategeko
y’igenamajwi
Abenerurimi a-ba-ene- ø-ru-rimi a→ ø/-J
Imbangukiragutabara i-n-bang-uk-ir-a-ku-tab-ar-a n→m/-b, k→g/-GR

57
Amavugabandi a-ma-vug-a- ø-ba-ndi -
Iburengerazuba i- bu-reng-ir-a- ø- ø-zuba i→e/Ze-
Umwamikazi u-mu-ami-kazi u→w/-J
Nyakubyara nya-ku-byar-a -
Umunyeshuri u-mu-nya-i- ø-shuri a+i→e
Inyangamugayo i-n-ang-a- ø-mu-gay-o n→ny/-J
b) Hanga umwandiko w’imirongo mirongo itatu (30) ku
nsanganyamatsiko ikurikira:
“Uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango ni ishingiro ry’amajyambere
arambye”.
Igisubizo
Umwarimu asuzuma imyandiko abanyeshuri bahanga ko yubakiye ku ngingo
zifitanye isano n’insanganyamatsiko bahawe, hanyuma agakosora ashingiye ku
bwoko bw’umwandiko n’amabwiriza agenga ihangamwandiko.

I.9. Amakuru y’inyongera


Ingingo z’amabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda zijyanye n’amazina
y’urusobe.
1. Inyajwi zisoza zidakatwa
Ingero:
Inyajwi “i” isoza akabimbura “nyiri”, n’inshinga mburabuzi “ni” na “si”
ntizikatwa.
Ingero:
-- Nyiri ubwenge aruta nyiri uburyo
-- Amasunzu si amasaka
-- Icyatumye ejo ntaza iwawe ni uko natashye ndwaye.
Icyakora ijambo “nyiri” iyo riri mu mazina amwe n’amwe y’icyubahiro rifatana
n’ijambo ririkurikiye.
Urugero:
-- Nyiricyubahiro Musenyeri.
Naho “nyira” ivuga “nyina wa” ikoreshwa mu mazina, ifatana n’ijambo
ibanjirije.
Urugero :

5858
-- Nyirabukwe aramukunda.
2. Amazina y’inyunge
Amazina y’inyunge harimo n’amazina bwite y’inyunge yandikwa afatanye.
Ingero:
-- Umwihanduzacumu
-- Rugwizangoga
-- Umukangurambaga
-- Umuhuzabikorwa
-- Amayirabiri
Icyakora mu bisingizo, mu byivugo no mu migani, amazina nteruro agizwe
n’amagambo arenze ane (4) yandikwa atandukanyijwe kandi agashyirwa mu
twuguruzo n’utwugarizo.
Urugero:
-- Ubwo “Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica” aba arahashinze.

59
6060
UNIT
UMUTWE WA

25 UMUCO NYARWANDA

II.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe


• Gusesengura igitekerezo k’ingabo agaragaza ingingo z’ingenzi
zigikubiyemo.
• Gusoma no gusesengura zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyabami
agaragaza ingingo z’ingenzi zizikubiyemo.
• Kuvuga no kwandika interuro yubahiriza ibihe by’inshinga.

II.2. Ibyo umunyeshuri yagombye kuba azi


• Ubuvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda
• Inshoza y’nshinga, amoko y’inshinga n’itondaguranshinga.

II.3. Ingingo nsanganyamasomo

Ingingo nsanganyamasomo Aho igaragara muri uyu mutwe


Uburinganire n’ubwuzuzanye Iyi ngingo nsanganyamasomo iragaragarira
mu bivugwa mu mihango y’igitero, aho
abagore baririmba indirimbo ngo tubarusha
umwami bari ku rugamba byumvikana ko
guhera kera abagore bafatanyaga n’abagabo
ku rugamba.
Umuco w’amahoro Iyi ngingo nsanganyamasomo igaragarira
mu mihango y’ibitero aho abanyarwanda
bagombaga gushyira hamwe bakirinda
inzangano hagati yabo.
Uburezi budaheza Umwarimu yigisha yita ku banyeshuri bose
ndetse n’abafite ubumuga iyo bahari.
Umuco w’ubuziranenge Iyi ngingo nsanganyamasomo igaragarira
mu mwandiko “Igitero k’i Butembo” aho
ingabo z’u Rwanda zariye amashaza zibanje
gushishoza ko abayariye nta cyo yabatwaye.

61
Kubunngabunga ibidukikije Iyi ngingo nsanganyammasomo igaragarira
mu mwandiko“Igitero k’i Butembo”:
• Aho aho ingabo za Rwabugiri n’umwami
bavogereye umugezi wa Nyabarongo
n’amaguru bava i Buhunde bajya i
Butembo, ibyo byakwangiza amazi
• Umwarimu yahera kuri nyakotsi ivugwa
mu mwandiko maze akinjizamo ingingo
nsanganyamasomo y’ibidukikije, kuko
nyakotsi cyari icyogajuru cyasigaga
imyotsi myinshi yahumanyaga ikirere.

II.4. Igikorwa cy’umwinjizo


Umwarimu aha abanyeshuri igikorwa kibinjiza mu nsanganyamatsiko
y’umutwe.

Urugero rw’igikorwa n’urugero rw’ibisubizo:

Tekereza kandi urondore ibyarangaga ibitaramo by’ibwami mu Rwanda


rwo hambere, imihango y’igitero yakorwaga, icyo intwari zivugaga
n’amashimwe zagenerwaga zivuye ku rugamba, ugaragaze muri make
ibyaranze inganzo y’amazina y’inka n’akamaro ko kuyiga muri iki gihe.
Sobanura uruhare rwa buri ngingo yagaragajwe hejuru mu gusigasira
umuco nyarwanda.

Umwarimu atega amatwi ingingo abanyeshuri batanga maze akagenda


abafasha kubinoza

Mu gusobanura buri ngingo mu gusigasira umuco nyarwanda, umwarimu


aragenzura ingingo zinyuranye zatanzwe n’abanyeshuri akazikorera
ubugororangingo abihuza n’umuco.

II.5. Amasomo ari mu mutwe wa kabiri n’igihe agenewe

Umutwe wa wa kabiri: Umuco nyarwanda Umubare


w’amasomo:48
Umwandiko: Igitero k’i Butembo
Amasomo Intego rusange Umubare
w’amasomo

6262
Isomo rya mbere: Gusoma umwandiko, Amasomo 2
Gusoma no gusobanura gusobanura amagambo
umwandiko. adasobanukiwe no
kuyakoresha mu mvugo no mu
nyandiko.
Isomo rya kabiri: Gusoma Gusoma umwandiko Amasomo 2
no kumva umwandiko. no gusubiza ibibazo
byawubajijweho.
Isomo rya gatatu: Gusesengura umwandiko. Amasomo 2
Gusoma no gusesengura
umwandiko.
Ubuvanganzo nyabami
Isomo rya kane: Zimwe -Kuvuga inshoza Amasomo 3
mu ngeri z’ubuvanganzo y’ubuvanganzo nyabami.
nyabami. - Kurondora no gusobanura
ingeri zitandukanye
z’ubuvanganzo nyabami
Ibitekerezo by’ingabo
Isomo rya gatanu: Inshoza - Gutahura inshoza n’ uturango Isomo 1
n’uturango tw’ibitekerezo tw’ibitekerezo by’ingabo
by’ingabo.
Imihango y’igitero mu Rwanda rwo hambere
Isomo rya gatandatu: - Gutahura imihango y’igitero Amasomo 4
Imitegurire y’imihango yakorwaga mu Rwanda rwo
y’igitero. hambere
- Kugaragaza abagiraga
uruhare mu migendekere
y’igitero
Isomo rya karindwi: - Kugaragaza no gusobanura Amasomo 2
Impeta z’ubutwari mu impeta z’ubutwari mu Rwanda
Rwanda rwo hambere. rwo hambere.
Umwandiko: Inkatazakurekera

63
Isomo rya munani: - Gusoma umwandiko,
Gusoma no gusobanura gusobanura amagambo Amasomo 2
,kumva no gusesengura adasobanukiwe, kuyakoresha
umwandiko. mu mvugo no mu nyandiko.
- Gusoma umwandiko
no gusubiza ibibazo
byawubajijweho.
- Gusesengura umwandiko.
Ibyivugo by’ingabo
Isomo rya kenda: - Gutahura inshoza y’ibyivugo Amasomo 2
Ibyivugo by’ingabo. no kugaragaza amoko yabyo.

Umwandiko: Inka ya Rumonyi


Isomo rya cumi: - Gusoma umwandiko, Amasomo 3
Gusoma no gusobanura gusobanura amagambo
umwandiko. adasobanukiwe, kuyakoresha
mu mvugo no mu nyandiko.
Isomo rya cumi na rimwe: - Gusoma umwandiko Amasomo 2
Gusoma no kumva no gusubiza ibibazo
umwandiko. byawubajijweho.
Isomo rya cumi na kabiri: - Gusesengura umwandiko. Amasomo 2
Gusoma no gusesengura
umwandiko.
Amazina y’inka
Isomo rya cumi na gatatu: - Kugaragaza inshoza n’imvano Amasomo 6
Inshoza n’imiterere y’amazina y’inka
by’amazina y’inka.
Isomo rya cumi na kane: - Gusobanura imyitire Amasomo 4
Imvano y’amazina y’inka n’imiterere y’amazina y’inka.
n’imyitire y’inka.
Isomo rya cumi na - Gusobanura imyororokere Amasomo 3
gatanu: Imyororokere n’ n’imitegekere y’inyambo
imitegekere y’inyambo.

6464
Isomo rya cumi na -Kugaragaza akamaro ko kwiga Isomo1
gatandatu: Akamaro ko inganzo y’amazina y’inka.
kwiga inganzo y’amazina
y’inka.
Inshinga
Isomo rya cumi na - Kugaragaza inshoza Isomo 1
karindwi: Inshoza y’inshinga n’amoko yazo.
n’amoko y’ inshinga.
Isomo rya cumi - Gutandukanya ibihe Amasomo 2
n’umunani: by’inshinga yifashishije ingero
Ibihe by’inshinga` zitandukanye.
- Gukoresha inshinga
yubahiriza ibihe byayo mu
mvugo no mu nyandiko.
Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri. Amasomo 2
Isuzuma risoza umutwe wa kabiri. Amasomo 2

Ikitonderwa: Mbere yo gutangira isomo rya mbere, umwarimu abanza


gukoresha igikorwa cy’umwinjizo kiri mu gitabo cy’umunyeshuri

I.5.1. Umwandiko : Igitero k’i Butembo


Isomo rya mbere: Gusoma no gusobanura umwandiko

Intego zihariye :

Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:


• Gusoma umwandiko adategwa yubahiriza utwatuzo n’iyitsa.
• Gusobanura no gukoresha neza mu mvugo no mu nyandiko amagambo
atari asobanukiwe ari mu mwandiko.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu
n’inkoranyamagambo.

1. Intangiriro

Umwarimu asaba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko


“Igitero k’i Butembo” bagiye gusoma, akayibabazaho ibibazo.

65
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

a) Murabona iki kuri iyi shusho? Kuri iyi shusho, turahabona umwami utetse
ku gitabo imbere ye hari ingabo ziri kwivuga. Hari kandi n’abakaraza barimo
kuvuza ingoma.

b) Mushingiye ku mutwe w’umwandiko n’ibyo mubona kuri iyi shusho,


muratekereza ko uyu mwandiko uza kuvuga ku ki?

Uyu mwandiko uraza kuvuga ku bitero u Rwanda rwajyaga rutera mu bindi


bihugu.

2. Uko isomo ryigishwa:

Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange


kuri 2.6

Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira

Igikorwa

Soma umwandiko “Igitero k’i Butembo”, ushakemo amagambo udasobanukiwe


hanyuma uyasobanure, wifashishije inkoranyamagambo.

Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika


ibyavuyemo.

Iyo abanyeshuri bamaze kubimurika, umwarimu abafasha kubinoza


bikandikurwa kukibaho maze abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.

Urugero rw’amagambo abanyeshuri bashobora kudasobanukirwa:

Nyakotsi: ubwoko bw’icyogajuru cyajyaga kiboneka inshuro imwe mu myaka


ijana.

Kugishisha inka: kujyana inka ahandi hantu hari ubwatsi mu gihe k’izuba
ryinshi.

Umuhinza: umwami w’agahugu gato abantu bubahaga nk’ikimana bakamutura


amakoro na we akabaha imvura, akabahahiriza (guhashya) ibyonnyi
akabatsirikira ibiza.

Kuramvura ingoma: kuyibaza.

Gukubanga: kwigarurira.

6666
Kunyaga: gutwara imitungo y’undi ku mbaraga.

Amakoro: amaturo bahaga umwami agizwe n’ibikomoka ku buhinzi, ubworozi


n’ibindi.

Kuvunyisha: gusaba uburenganzira bwo kwinjira ahantu ubagendereye.

Amazimano: amafunguro bakiriza umushyitsi.

Abatasi: abantu bahabwa ubutumwa bwo kujya gutara amakuru rwihishwa.

Kuvogera umugezi: kuwunyuramo n’amaguru uwambuka.

3. Imyitozo

Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda, gukora imyitozo iri mu gitabo


cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora imyitozo abafite
ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakayikosorera hamwe, ibisubizo
bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

a) Koresha amagambo akurikira dusanga mu mwandiko mu nteruro


wihimbiye:
• Kugishisha inka: Kera iyo amapfa yateraga abashumba bagishishaga inka
ahantu kure.
• Amakoro: Umwami yaturwaga amakoro aturutse mu mpande zose
z’Igihugu.
• Abatasi: Abatasi bari bafite uruhare rukomeye mu gutsinda urugamba.
• Ingando: I Mimuri ya Nyagatare hari ingando y’umwami Kigeli IV
Rwabugiri.
b) Shaka imbusane z’aya magambo ukurikije inyito afite mu mwandiko
wasomye
• Azahindukirira ≠ azagendera
• Guhunga ≠ guhunguka
• Gukuka umugezi ≠ kwinjira mu mugezi, gushoka umugezi
• Guhinguka ≠ kurenga
c) Uzuza interuro zikurikira ukoresheje ibivuye mu mwandiko
• Mu gitero k’i Butembo Abanyarwanda bahakuye imbuto y’amashaza.
• Igitero k’i Butembo cyabaye mu wa 1874 cyagabwe kiyobowe n’umwami

67
Kigeli IV Rwabugiri
• Igitero cyahagurukiye i Rwamaraba gisozerezwa inyuma y’ishyamba i
Butembo.
Isomo rya kabiri: Gusoma no kumva umwandiko

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:

Gusoma adategwa umwandiko no gusubiza ibibazo byawubajijweho.


Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.

1. Intangiriro

Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga


kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

a) Ni nde wanyibutsa umwandiko duheruka kwiga? Umwandiko duheruka


kwiga ni “Igitero k’i Butembo“.

b) Uwo mwandiko wavugaga ku yihe nsanganyamatsiko? Ibitero byo mu


Rwanda rwo hambere.

2. Uko isomo ryigishwa

Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange


kuri 2.6

Saba abanyesguri gukora igikorwa gikurikira:

Igikorwa:

Ongere usome umwandiko “Igitero k’i Butembo”, hanyuma usubize ibibazo


bikurikira.

Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika


ibyavuyemo. Iyo bamaze kubimurika, umwarimu abafasha kubinoza bikandikwa
kukibaho, abanyeshuri bakabyandikwa mu makayi yabo.

6868
Urugero rw‘ibibazo n’ibisubizo:

a) Sobanura intandaro y’igitero k’i Butembo:

Umuhinza wo mu Buhunde witwaga Muvunyi wa Karinda yanyaze u Rwanda


inka z’inyambo zitwaga Imisakura zari zaragishishirijwe i Kamuronsi ku
mupaka w’u Buhunde.
b) Ni nde wafashe iya mbere mu gushoza urwo rugamba?
Umwami Kigeli IV Rwabugiri
c) Ni uwuhe mwamikazi warushije abandi imyiteguro myiza?
Ni Kanjogera

d) Ni ikihe gihembo cyari giteganyirijwe umugore uzarusha abandi


kwitegura umwami? Gutaramirwa n’ingabo; inyambo zigataha iwe.

e) Ikivugo “Inkatazakwekera” cyahimbwe na nde? Ryari?

Cyahimbwe na Biraro bya Nyamushanja. Yagihimbye mu birori


by’imyiyereko ingabo za Rwabugiri zitabarutse

f) Shaka ibintu cyangwa ibikorwa byavuzwe mu mwandiko bibangamiye


ibidukikije.

Nyakotsi no kuvogera umugezi: Impamvu ni uko nyakotsi yasigaga imyotsi


ihumanya ikirere; kuvogera umugezi n’ibirenge byanduza amazi,ibi bikaba
byatera abantu indwara.

Umwarimu asaba abanyeshuri kujya mu matsinda hanyuma bagasubiza


ibibazo byo kumva umwandiko biri mu bitabo byabo. Iyo abanyeshuri bamaze
kumurika ibyavuye mu matsinda, umwarimu abafasha kubinoza bakabyandika
mu makayi yabo.

Isomo rya gatatu: Gusoma no gusesengura umwandiko

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
• Gusesengura umwandiko agaragaza ingingo z’ingenzi ziwugize no
guhuza ibivugwamo n’ubuzima busanzwe.
• Gukora inshamake y’ibivugwa mu mwandiko mu magambo ye bwite.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.

69
1. Intangiriro

Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga


kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

a) Ni irihe somo duheruka kwiga?

Isomo duheruka kwiga ni gusoma no kwandika umwandiko


“Igitero k’i Butembo”, dusubiza n’ibibazo byari byawubajijweho.

b) Igitero k’i Butembo cyabaye mu wuhe mwaka? Igitero k’i Butembo


cyabaye mu mwaka wa 1874 .
2. Uko isomo ryigishwa
Reba uko imbonezamasomo ibiteganya kuri iri somo mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Igitero k’i Butemba”, hanyuma usubize ibibazo
byari byawubajijweho
Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda hanyuma bagasubiza ibibazo
byo gusesengura umwandiko. Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu
matsinda, umwarimu abafasha kubinoza, bikandikwa ku bibaho, abanyesuri
bakabyandika mu makayi yabo.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byanogejwe:

a) Amakoro yatangwaga ibwami wayagereranya n’iki muri iki gihe?


Sobanura igisubizo utanze uhereye ku kamaro kayo.

Yagereranywa n’imisoro n’amahoro: Impamvu ni uko amaturo yajyanwaga


ibwami kugira ngo bayakoreshe imirimo inyuranye naho imisoro n’amahoro
bikaba bihabwa Leta bigakoreshwa mu guteza imbere Igihugu.

b) Garagaza ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka zigaragara muri uyu


mwandiko.

7070
Ingingo z’ingenzi Ingingo z’ingereka
• Inkomoko y’igitero • Uruzinduko rw’intumwa z’i Burundi
• Imihigo y’igitero kwa Mwezi
• Imigendekere y’igitero • Imyiteguro y’abagore b’umwami
• Ibirori by’imyiyereko • Kurya amashaza
• Imvano y’ikivugo • Kwihumanura
“Inkatazakurekera”

c) Vuga muri make ibikubiye muri uyu mwandiko mu magambo yawe


bwite.

Umwarimu areba niba inshamake y’umwandiko wa buri munyeshuri iboneye


akamufasha kuyinoza.

II. 5.2. Ubuvanganzo nyabami


Isomo rya kane: Zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyabami

Intego zihariye
Ahereye ku mwandiko yasomye, nyuma y’iri somo umunyeshuri araba
ashobora:
• Gutahura inshoza y’ubuvanganzo nyabami .
• Kurondora no gusobanura zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyabami.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu n’izindi
nyandiko zivuga ku buvanganzo nyabami.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibaganisha ku nsanganyamatsiko
y’umwandiko baheruka gusesengura kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya
kwiga.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byatangwa:


a) Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko duheruka kwiga?
Ibitero byo mu Rwanda rwo hambere.

b) Vuga mu nshamake akamaro k’ibitero mu Rwanda rwo hambere.


Ibitero byatumaga u Rwanda rwaguka rukaba runini ariko kandi Abanyarwanda
babonaga andi maboko yo gukorera Igihugu nk’abaja ndetse n’abagaragu. Si

71
ibyo gusa,ahubwo habonekaga n’amatungo ndetse n’imyaka ivuye mu bice
byigaruriwe n’u Rwanda.

2. Uko isomo ryigishwa

Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda akabasaba gukora igikorwa


cy’umwinjizo kiri mu gitabo cy’umunyeshuri.

Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Igitero k’i Butembo” ugereranye ibivugwamo
n’ibyavuzwe mu yindi myandiko wize, maze ukore ubushakashatsi utahure
inshoza y’ubuvanganzo nyabami, urondore zimwe mu ngeri z’ubwo buvanganzo
n’uturango twazo.

Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika


ibyayavuyemo. Iyo abanyeshuri bamaze kubimurika, umwarimu abafasha
kubinoza, bikandikwa kukibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makaye
yabo

Urugero rw’ibyavuye mu matsinda byanogejwe

a) Inshoza y’ubuvanganzo nyabami

Nk’uko byizwe mu myaka yabanje, ubuvanganzo ni imvugo cyangwa inyandiko


ifite icyo ivuga kandi yifitemo ubwiza n’ubuhanga bw’imikoreshereze y’ururimi.
Imvugo cyangwa inyandiko y’ubuvanganzo irangwa akenshi n’ikeshamvugo.
Ubuvanganzo nyarwanda babugabanyamo ibice bibiri: ubuvanganzo nyemvugo
n’ubuvanganzo nyandiko. Ubuvanganzo nyemvugo ni ibyahanzwe n’abantu ba
kera batazwi neza bahangaga batandika, bakabifata mu mutwe. Ibyo bahangaga
babishyikirizaga ab’igihe cyabo bikabizihira mu bitaramo, bakagenda babiraga
abo basize, bityobityo bigahinduka uruhererekane.

Ubuvanganzo nyabami burimo ibihangano byose byerekeranye n’abami, ingoma


zabo, ibitero byabo, abakurambere, abatware n’imihango by’ibwami. Ni ingeri
y’ubuvanganzo itari igenewe buri wese nk’uko ubuvanganzo bwo muri rubanda
bwari bumeze. Bityo igihangano cy’ubuvanganzo nyabami ntawashoboraga
kugira icyo agihinduraho atabyemerewe.
b) Zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyabami
Mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda nyemvugo nyabami twavuga ibitekerezo
nyabami (ibitekerezo by’ingabo), amazina y’inka, ibisigo nyabami, ubwiru,
ubucurabwenge, ibyivugo, inanga zivuga iby’ibwami, indirimbo z’ingabo.

7272
Muri rusange ingeri z’ubuvanganzo nyabami zirangwa no kuba ari imyandiko
ivuga abami, imiryango yabo n’ingoma zabo.
–– Ibitekerezo by’ingabo
Ibitekerezo by’ingabo byavugaga imitegurire n’imigendekere y’ibitero ingabo
z’umwami zagabye mu bindi bihugu bakongeraho amakabyankuru.
–– Amazina y’inka
Amazina y’inka ni imivugo irata inyambo n’umwami. Ni ingeri y’ubuvanganzo
nyabami irangwa n’itondeke ripimye (umubare w’utubangutso ungana),
ikeshamvugo n’amagambo yabugenewe. Yagiraga imiterere yihariye.
–– Ibisigo nyabami
Ibisigo nyabami ni imivugo yasingizaga abami n’ingoma zabo ikoresheje
amagambo y’indobanure. Ibisigo nyabami birangwa n’ikeshamvugo, amagambo
y’indobanure kandi ntibyahindagurikaga mu miterere yabyo.
–– Ubwiru
Ijambo “ubwiru” risobanura ibanga rikomeye cyane iryo ari ryo ryose. Mu
buvanganzo nyabami ubwiru ni imihango yakorwaga n’umwami n’abiru. Iyo
mihango yakorwaga mu ibanga kandi ikagira amagambo yihariye agendana na
yo. Iyo mihango bayitaga inzira z’ubwiru.

Ubwiru bwari bukubiyemo amategeko yagengaga imihango y’ibwami,


bwakoreshaga ikeshamvugo n’andi magambo yabugenewe kandi
ntibwahindagurikaga.
–– Ubucurabwenge
Ni umuvugo muremure wavugaga ibisekuru by’abami n’abagabekazi.
Abawufataga mu mutwe bitwaga abacurabwenge. Ubucurabwenge burangwa
n’uko buvuga ibisekuru by’abami n’abamikazi mu buryo buryoheye amatwi.
Ubucurabwenge bwakorwaga n’abiru.
–– Ibyivugo
Kwivuga: ni ukuranga icyo uri cyo, uwo uri we mu rwego rw’intambara, rimwe
na rimwe umenyesha abakumva uwo ukomokaho byo guhimba, ukavuga
ibyakuranze ku rugamba.

Ibyivugo ni imwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda bisingiza intwari


n’ubutwari bwazo ndetse n’intwaro zifashishwaga. Muri iyo ngeri, uwivuga
yirataga ibigwi n’ibirindiro yagiriye ku rugamba. Tuyisangamo amoko abiri
y’ingenzi ari yo: Ibyivugo by’iningwa n’ibyivugo by’imyato.

73
–– Inanga zivuga iby’ibwami
Gucuranga inanga ni ubuhimbyi bujyana no gucuranga inanga bayibwira.
Inanga z’ibwami ni indirimbo zicurangwa ku nanga y’amano. Mu buvanganzo
nyabami, inanga zaherekezwaga n’indirimbo z’ingabo zigahishura uko
abakurambere batekerezaga, akari kabari ku mutima n’uko bari bameranye
mu mibanire yabo. Inanga tuzisangamo uturango tw’ubusizi nyarwanda
(isubirajwi, imibangikanyo, injyana...). Zahimbirwaga kurata no gusingiza
abami. Zacurangirwaga mu bitaramo binyuranye.
–– Indirimbo z’ingabo
Ni indirimbo zaririmbwaga mu bitaramo byo kwizihiza insinzi y’ingabo
zabaga zivuye ku rugamba. Izo ndirimbo zafatiraga ku bantu babayeho
(abami, ab’ibwami n’abatware cyangwa ibikorwa byabayeho bizwi nk’ibigwi,
ibirindiro...).

3. umwitozo

Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda hanyuma bakungurana


ibitekerezo ku nsanganyamatsiko bahawe.

Urugero rw’ insanganyamatsiko n’urugero rw’umwanzuro:

Mwungurana ibitekerezo na bagenzi banyu ku kamaro ko kwiga


ubuvanganzo nyabami.

Umwarimu areba uko abanyeshuri batanga ibitekerezo bifite ireme


n’indangagaciro nyarwanda kandi na we akabafasha kubinoza.

II.5.3. Ibitekerezo by’ingabo


Isomo rya gatanu : Inshoza n’uturango tw’ibitekerezo by’ingabo

Intego zihariye

Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:


• Kuvuga inshoza y’ibitekerezo by’ingabo.
• Gutahura/Kugaragaza uturango tw’ibitekerezo by’ingabo
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu
n’inkoranyamagambo.

7474
1. Intangiriro

Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibaganisha ku gutahura inshoza


n’uturango tw’ibitero by’ingabo.

Urugero rw’ibibazo:

a) Umwandiko duheruka kwiga wavugaga iyihe nkuru ? Uyu mwandiko


wavugaga ku nkuru y’igitero k’i Butembo.

b) Ni ayahe makabyankuru agaragara muri uyu mwandiko?

Amakabyankuru aragaragara aho bavuga ko bateye u Buhunde bakabutsinda


mu munsi umwe, kandi ko bahatsinze nta ntasi bigeze boherezayo.

2. Uko isomo ryigishwa

Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda akabasaba gukora igikorwa


gikurikira kiri mu gitabo cy’umunyeshuri.

Igikorwa:

Ongere usome umwandiko “ Igitero k’i Butembo”maze ukore ubushakashatsi


utahure inshoza y’ibitekerezo by’ingabo unagaragaze uturango twabyo.

Mu gihe abanyeshuri bari mu matsinda umwarimu agenda areba abafite ibibazo


akabunganira. Iyo igihe yabahaye kirangiye, asaba itsinda rimwe kumurika
ibyo ryakoze andi matsinda akurikiye kandi afatanya n’umwarimu kubikorera
ubugororangingo.

Urugero rw’ibyavuye mu matsinda byanogejwe

a) Inshoza y’ibitekerezo by’ingabo

Ibitekerezo by’ingabo ni ibihangano byabaga bikubiyemo uko urugamba


rwagenze. Byahimbwaga n’abatekereza b’ibwami bafatiye ku byavuzwe
n’abavuzi b’amacumu babaga bakubutse ku rugamba. Abo bavuzi b’amacumu
bari abantu bazwiho ubuhanga mu kuvuga neza no gufata mu mutwe
bagakoresha imvugo nziza kandi batajijinganya. Mu bitekerezo by’ingabo
havugwamo inkuru y’igitero n’abakigizemo uruhare cyanecyane ab’intwari,

b) Uturango tw’igitekerezo k’ingabo

Igitekerezo k’ingabo kirangwa n’ibi bikurikira: kivugwamo inkuru y’igitero


cyagabwe n’uko igitero cyagenze, kigaragaramo abakigizemo uruhare

75
n’abakibayemo intwari, gishingira ku makuru mpamo y’ibyabaye, kirangwa
ndetse n’uturingushyo tw’abatekereza b’ibwami abandi bita amakabyankuru.

3. Imyitozo

Umwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo iri mu gitabo cyabo, akabasaba


kuyikorera mu matsinda ya babiribabiri. Iyo abanyeshuri barangije kuyikora,
umwarimu afatanya na bo gukosora no kunoza ibisubizo.
Urugero rw’ ibibazo n’ibisubizo byatangwa
a) Tanga inshoza y’igitekerezo k’ingabo.

Ibitekerezo by’ingabo ni ibihangano byabaga bikubiyemo uko urugamba


rwagenze.

b)Tanga uturango tw’igitekerezo k’ingabo uzi.

Igitekerezo k’ingabo kirangwa n’ibi bikurikira:


• Kuvuga inkuru y’igitero cyagabwe n’uko cyagenze.
• Kigaragaza abakigizemo uruhare ndetse n’ababaye intwari.
• Gishingira ku byabaye maze kikongeramo amakabyankuru.

II.5.4. Imihango y’igitero mu Rwanda rwo hambere


Isomo rya gatandatu : Imitegurire y’imihango y’igitero

Intego zihariye

Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:


• Gusobanura imihango yakorwaga mu Rwanda rwo hambere yo
gutera ikindi gihugu.
• Kugaragaza abagiraga uruhare mu migendekere y’igitero
• Gusobanura inyungu zavaga mu bitero bitandukanye u Rwanda
rwagabaga.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu
n’inkoranyamagambo.

1. Intangiriro

Umwarimu abwira abanyeshuri kwitegereza ishusho iri mu gitabo


cy’umunyeshuri akabasaba gusubiza ibibazo bibaganisha ku gutahura imihango

7676
yakorwaga mu bitero u Rwanda rwagabaga mu bindi bihugu no kugaragaza
ababigiragamo uruhare.

a) Abantu mubona bafite amacumu ni bande? Barakora iki?


Ni ingabo. Bari kurwana

b)Ukurikije imyambarire yabo n’ibikoresho bafite, utekereza ko byabaye


ryari?
Kera, ku ngoma ya cyami

Umwarimu ahera ku bisubizo by’abanyeshuri akababwira ko bagiye kwiga


imhango y’igitero mu Rwanda rwo hambere.

2. Uko isomo ryigishwa

Umwarimu asaba abanyeshuri gukora igikorwa kiri mu gitabo cy’umunyeshuri


kibinjiza mu isomo rishya.

Igikorwa:

Wifashishije ubumenyi ufite ku muco n’amateka, kora ubushakashatsi, maze


utahure imihango yakorwaga kugirango u Rwanda rutere ikindi gihugu,
abagiraga uruhare mu migendekere y’igitero n’inyungu igihugu cyakuraga mu
gitero.

Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika


ibyayavuyemo.

Iyo abanyeshuri bamaze kubimurika, bafatanya n’umwarimu maze bakabinoza


bagatanga umwanzuro ku bibazo by’ubushakashatsi bakoze.

Urugero rw’ibyavuye mu matsinda byanogejwe

Imitegurire n’imihango y’igitero

Umurage ukomeye Abanyarwanda basigiwe n’abasokuruza ni Igihugu. Ibi


byatumye u Rwanda rugenda rwagurwa binyuze mu bitero rwagabaga kandi
rugomba kubitsinda. Mbere yo gutera habanzaga gukorwa imihango inyuranye
harimo inzira y’inkiko yabyaye umugaru hagiye kwagurwa imipaka n’inzira
y’urugomo hagiye kugabwa ibitero.

Si iyo mihango yakorwaga gusa kuko habagaho n’igitaramo njyarugamba


cyabanzirizaga urugamba umwami yabaga agiye gushoza mu mahanga. Abantu
bahuriraga hamwe maze bakarebera hamwe ingamba z’urugamba. Buri wese

77
mu babaga bateraniye aho yagiraga icyo yiyemeza gukora kugira ngo Igihugu
kizatsinde urugamba.

a) Umugaba w’ingabo n’umugaba w’igitero

Ingabo z’u Rwanda zari imitwe itegekwa n’abatware aba n’aba. Aha ngaha
turebe iki ngiki: abo batware b’izo ngabo, bitwaga abatware mu butegetsi
bw’Igihugu bwa kera,ntibigire aho bahuriye n’abatware bategekaga mu Rwanda
mu bihe bya kizungu. Umutware kera, mbere y’umwaduko w’abazungu,
ntabwo yari ameze nk’umushefu. Abatware rero bitwaga batyo mu butegetsi
bw’Igihugu, naho mu butegetsi bw’abarwanyi (igihe ingabo zabo zabaga
zihagurukiye igitero) bakitwa abagaba b’ingabo. Igihe k’intambara, umugaba
wese w’umutwe uyu n’uyu, ni bwo we yambaraga ikamba ry’ingabo, kikaba
ikimenyetso cy’ubutegetsi bw’abarwanyi. Iryo kamba ryari uruhu rw’icyondi
batamirizaga mu ruhanga bakarusesurira mu bitugu. Umugaba w’igitero we
ntibyari ngombwa ko aba ari umutware uyu n’uyu; yashoboraga no kuba ari
umunyacyubahiro uhatswe.

Mbere yo kugaba igitero, ibwami babanzaga kuraguza ngo barebe niba gutera
igihugu iki n’iki bizahira u Rwanda. Indagu yaba ibibemereye, bakaraguriza
ubwoko buzatorwamo umugaba; ubwoko bufashwe bukaraguriza imiryango
yabwo; umuryango ufashwe n’indagu bakaraguriza abo muri bo ngo barebe
uzaba umugaba. Ntiyagombaga kuba ari intwari ubwe cyangwa ngo agombe
kuba ari umuntu ufite ubuhanga bwo kurwanisha ingabo neza yabaga ari
nk’impigi ubwe, izatuma ingabo z’u Rwanda zitsinda kandi ntiyagombaga no
kurwanisha ingabo ubwe zarwanishwaga n’abagaba bazo bonyine.

Umugaba yamaraga gutorwa, umwami akamuha ububasha nk’ubwe. Izina rye


ry’ubwami rikaba iry’umwami wa kera wigeze gutsinda icyo gihugu bateye.
Umugaba yamaraga kwimikwa, umwami akamwambika ikamba ry’ingabo
(rwa ruhu rw’icyondi) akamutamiriza ishyira,(umurizo w’urukwavu
rwafashwe ari ruzirna), akamutamiriza n’intuku (inyoni yo mu ishyamba
ry’i Buyenzi itukura, imeze nka gasuku); akamuhereza, agasohoka, akivuga,
agahaguruka ubwo, ingoma zikamuherekeza, abatware bose bahurujwe, atuma
ku ngabo zabo ngo zihaguruke.

Umugaba ugaba ntiyashoboraga kugira umusozi asibiraho: ariko yararaga


indaro ngufi, kugira ngo ahe ingabo z’Igihugu cyose umwanya wo gukorana. Aho
yararaga, yazimanirwaga nk’umwami, yagira uwo anyaga bigahama ntaburane.
Ubwo yabaga afite abatasi bazi ibyo muri icyo gihugu gitewe, barakigenze
bitwaje gutunda, cyangwa barakigiyemo bashukana ngo baragicikiye. Umugaba
yajyaga kugera ku nkiko y’u Rwanda, ingabo zikaba zarakoranye, akajya inama
n’abagaba bazo, akabaha amayira (guha umugaba kanaka inzira azanyura), kandi

7878
buri murari w’ingabo ukaba uhawe n’umutasi uyobora ingabo, uzimenyesha
akarere karimo abarwanyi bakaze, cyangwa uzibuza kunyura aha n’aha, kuko
hari nk’uruzi rukomeye batashobora kwambuka n’ibindi.

Icyo gihe cyo gutanga amayira, ingabo zitaratabara, umugaba akohereza


intumwa yo kubwira ibwami umunsi imirwano izatangira. Izo ntumwa, zabaga
ari abantu benshi, kugira ngo nihagira umwe urwara cyangwa unanirwa,
abandi bazakomeze urugendo barare indaro bategetswe. Bati: ”Muzataha
ibunaka, bityobityo, maze ku munsi wa kangahe muzatahe ibwami, mubabwira
muti:”Imirwano izatangira ejo mu museke.”

b) Umwami n’umugabekazi mu mihango y’inteko

Kuri wa munsi watanzweho umugambi, ibwami baramukaga batangira


imihango y’inteko. Iyo mihango yakorwaga n’umwami, yaba adahari (yagiye
muri iyo ntambara, nk’uko byari bimeze mu gitero k’i Butembo) iyo mihango
igakorwa n’umugabekazi. Bwacyaga yicara ku ntebe y’inteko ibaje mu giti
cy’umuko, akicara yegamye ku nkingi, ngo hatagira umuvugisha aturutse
inyuma akamutera gukebuka. Gukebuka inyuma, byabaga ari ugutera ingabo
z’u Rwanda gusubiza inyuma(guhunga); ntiyinyagamburaga (ngo ingabo
zidahungabana). Akirirwa ameze atyo bikageza igihe inyenyeri ziza kugaragara
mu ijuru, ijoro riguye. Hahozeho itegeko ry’akamenyero rivuga ngo ijoro
ribanguza abami n’abandi; ari byo kuvuga ko nta rugamba rushobora kubaho
nijoro; ntibibariye mu ngamba z’igitero.”

Icyo gihe, umwiru wo mu Bazinanshuro (bakomoka kuri Kazinanshuro) yabaga


yacaniye igicaniro ibwami, ntikizazime igihe cyose k’intambara kigahoraho
ijoro n’amanywa. Abagore n’abakobwa bo muri ako karere birirwaga baha
impumbya ari byo kuvuga: kwahira ibyatsi babishyiramo ibishangari byo
kugumya gucanisha icyo gicaniro. Ubwo bahaga impumbya, bakabyina imbyino
yitwa”tubarusha umwami”, amabango yayo akabanza ibihugu byose bikikije
u Rwanda, irya nyuma rikaba irya cya gihugu cyatewe.

lcyo gihe, imfizi y’ubwami (yimikishijwe imihango y’ubwiru ikaba iri iruhande
rwa cya gicaniro, n’abantu benshi bayizinga, ngo hatagira isazi iyikoraho,
bigatuma iyiyama cyangwa izunguza umurizo; byajyaga gutuma ingabo
zihindagana ku rugamba.

Ubwo kandi mu Rwanda rwose abagore n’abakobwa bahaga impumbya, igicaniro


cyo kuri buri musozi kikaba mu rugo rw’umunyacyubahiro uwutuyeho, yaba
umutware, yaba se undi udatwara ariko w’umutunzi. Kandi igihe k’intambara,
byari umuziro gucyuza ubukwe, kuburana no kugira icyo umuntu agaragaza
cy’urwango. Ababaga bafitanye inzangano barabirekaga, bakagenzanya neza,

79
bakarindira ko igitero kizatabaruka.

Iyo mihango yagirirwaga igitero; habagaho n’agatero shuma. Ni ukuvuga


igitero kigabwe n’umutware uyu n’uyu wo ku nkiko, kitaragurijwe n’ibwami.
Agatero shuma kamaraga umunsi umwe mu mahanga. Niba agatero shuma
kaneshejwe, si u Rwanda rwabaga runeshejwe; niba kanesheje, si u Rwanda
rwabaga runesheje. Igihe katabarukaga, ingabo ziyerekeraga uwazigabye,
ntizigombe kujya ibwami. Na Rwabugiri ubwe yateje udutero shuma kenshi,
ntitubarirwe mu bitero by’u Rwanda.

Umwami ntiyashoboraga kuba umugaba w’igitero, cyangwa uw’ingabo


ze bwite, kabone n’iyo yabaga yajyanye na zo. lze bwite zabaga zigabwe
n’umutware w’urugo rw’umwami, nk’uko igihe k’Ingangurarugo zabaga
zigabwe na Nyantaba ya Nyarwaya cyangwa Bisangwa bya Rugombituri,
uko basimburanye kuri uwo murimo. lcyahindukaga gusa, ni uko igihe umwami
yabaga ahari, umugaba w’igitero yarekaga kuvugirwa n’ingoma, igihe cyose
babaga bari ku musozi umwe bombi.

c) Ibitsimbanyi n’abanyamihango b’ibwami


lmitwe y’ingabo yakomatanyaga abaturagihugu bose, ubariyemo na rubanda
rwo ku musozi, ndetse n’abantu babaga mu ishyamba. Igihe rero igitero
cyahuruzwaga, umugaba yahuruzaga n’imiryango y’abaturage basanzwe,
maze umutware w’umuryango agategeka umwe wo muri bene wabo utahiwe
n’itabaro akagenda akajya gucungura abavandimwe be basangiye na we
isambu batuyemo. Igihe cyose igitero cyabaga kikiri mu Rwanda. Noneho abo
baturage akaba ari bo bajya gusahura ibitunga ingabo. Buri mutwe wabaga
ufite ibitsimbanyi byawo. Igihe bajya gusahura no kwaya (kurandura ibikiri
mu murima), ibitsimbanyi byagendaga bihagarikiwe n’abarasanyi, kugira ngo
bitaza guhura n’ababisha bakabirwanya, kandi byo bitagenewe kurwana.
Ibitsimbanyi ni byo rero byatungaga ingabo mu mahanga.

Uretse ibyo bitsimbanyi kandi, igitero cyajyanaga n’abanyamihango b’ibwami


bahetse mu ngobyi intwaro z’amoko yose: imiheto, amacumu, imitana, inkota.
Abo bagendaga bari kumwe n’umugaba w’igitero. Igihe umugaba kanaka
yabaga akeneye intwaro, yazaga ku mugaba kugabuza ibyo ingabo ze zidafite.
Muri iyo mitana bahekaga, harimo uwitwa Nyakiyabo wa Kigeri III Ndabarasa,
wahunikwagamo imyambi amagana. Abandi kandi, ari abo b’ibwami
b’abanyamihango, ari n’ibitsimbanyi, babaga bikoreye imboho z’amasaka,
amakoma n’amamera, abandi bikoreye amafu, abandi bikoreye insyo, abandi
bikoreye imiganda n’imihotora. Ibi ngibi byabaga ari ibyo kurema ingando ari
ryo cumbi ry’ingabo, iyo babaga bageze ahantu zigiye kugandika, ako kanya

8080
bagashinga imiganda, bakubaka amazu mu gihe kigufiya, bakayasakara. Abasya
bagasya, abasanganywe amafu bagashigisha ibikoma cyangwa imisururu.
Ingando yaba izahatinda bagasabika, bagasembura, bagahisha amarwa. Bajya
guhaguruka bakaremura ibyo bubakishije, bakabihambira bakabijyana.
Ku ngoma ya Kigeri IV Rwabugiri, igihe umwami yabaga ajyanye n’igitero, byari
byarategetswe ukundi. Yari yarategetse ko umutware wese uzajya atabarana
na we azajyana n’umugore n’abana, kugira ngo he kuzagira utekereza ibyo
guhunga. Ati: “Nuhunga ugatererana umugore n’abana, uzahunga ujya hehe,
ukwirwe hehe?” Na we rero ni ko yabigiraga. Na none ntiyajyanaga abato,
badashobokanye na bene izo ngendo.

d) Abakoni n’iminyago

Ibitero byagabwaga bijya kunyaga ngo bigwize inka mu Rwanda kabone n’iyo
byabaga bigeretsweho kwigarurira ibihugu. Twabanje kureba iby’abarasanyi,
tumenye rero ko umugaba w’umutwe yagenaga bamwe muri izo ngabo ze,
bagenewe kunyaga, bakaba ikiciro cya kabiri, kitwa abakoni; bakitwaza
umuheto n’inkoni yo kuyobora inka banyaze.

Iminyago ntiyabaga iy’uwafashe izo nka, cyangwa ngo ibe iy’umutwe uyu n’uyu
uzinyaze, iminyago yose yari iy’umwami. Yabaye umuntu wese yarinyagiraga,
byajyaga gutuma abarwanyi batatanywa n’inyungu y’ikiryango, maze ingabo
zikabura epfo na ruguru. Noneho rero, bamwe bagenerwaga kunyaga ibitari
ibyabo bwite, abandi bakagenerwa kurasana, bose bazi neza ko nibarangiza
umurimo bagenewe ari bwo bazahabwa ingororano z’iyo minyago. Iminyago
yose y’igitero yitwaga umuheto (umuheto w’igitero k’ibunaka). Iminyago
yamaraga gufatwa, bakayimurikira umugaba w’umutware ikabarwa, ntihagire
uwiba ngo uwo mubare upfe. Umugaba w’umutwe na we atabarutse, imirasano
irangiye yamurikiraga iyo minyago umugaba w’igitero. N’ubwo umubare
wagombaga kugumaho, mu itabaruka bageze mu Rwanda, bashoboraga
kugenda bazigurana, niba ufite inka y’ingumba cyangwa ikimasa, ukabigurana
inziza zo mu minyago, umubare ntupfe.

e) Imirwanishirize y’abagaba

Igihe ingabo zatabaraga ngo zige kurwana, umugaba w’igitero yasigaraga mu


nteko: ha handi yabaga aganditse. Hasigaraga imitwe iringaniye yo kwitega
ko inteko y’umugaba yaterwa. Umugaba w’igitero na we bwacyaga yicaye kuri
bene ya ntebe ibajwe mu giti cy’umuko agakikira igisabo cyabaga kirimo ya
mana yerejwe icyo gitero. Na we yagenzaga nk’iby’ibwami: kutanyeganyega,
kutareba iruhande; kubigira bibwiraga ko byajyaga gutuma ingabo
zihungabana, cyangwa zihunga. Naho icyo gihe abagaba b’imitwe, urugamba

81
rwajyaga gutangira bakarema inteko na bo: bakicara ku ntebe ibajwe mu
muko, bakarwanisha. Boherezaga ku rugamba itorero rimwe, andi agasigara
mu nteko, akikije umugaba. Umurasano wamara igihe kiringaniye, umugaba
agahagurutsa itorero rindi, rikajya ku rugamba gukura abarubanjeho, kugira
ngo bagaruke mu nteko baruhuke. Inteko y’urugamba yaremerwaga ahantu
hiherereye, bakareba impande zose ngo ababisha bataza guca ruhinga nyuma
bakagota ingabo zitabizi.

Igihe tubwirwa ngo itorero iri n’iri rishotse urugamba, hariho bamwe
bambwiraga ko ryabaga riremwe gusa n’abantu bajyanye mu itorero, ngo
niwumva ijuru bo mu mutwe wa Nyaruguru, ubone ko ari abantu nka mirongo
inani cyangwa ijana b’igikogote. Mu by’ukuri babaga barutaho ubwinshi, kuko
buri murwanyi ukomeye yabaga ari kumwe n’abagaragu be babiri cyangwa
batanu, b’intwari bamuherekeje. Bene abo bagaragu babaga ari intwari zizwi
bajyanaga ku rugamba na ba shebuja kandi n’umugaba w’umutwe yabaga
abazi, kuko babagamo abantu b’imbere. Abo ngabo ni bo bahekaga abapfuye
n’abakomeretse, abo ari bo bose, ari muri bo, ari no muri ba shebuja. Intumbi
bazijyaniraga kugira ngo bazihambe ahantu hiherereye, zidashahurwa
n’ababisha.

Umuntu yagwaga ku rugamba bakarwana ku ntumbi ye birengeje uko


barwanaga ku buzima, kuko byabaga ari agaterasoni gushahuranwa uwo
mwatabaranye. Uwamaraga kwica umubisha, yaramushahuraga, ngo yerekane
ikimenyetso cy’uko yishe koko; yaba atashoboye gushahura, akaba afite abagabo
babihamya. Icyo gihe uwo yahabwaga uruhushya rwo guheta ikigembe k’icumu
rye, agahabwa irindi ryo kurwanisha. Niba uwo yishe yaguye mu itsimbiro (aho
ngaho ku rugamba), ni byo byabarirwaga kuzahabwa impeta. Igihe abarasanyi
babaga basakiranye n’ababisha, habaga ubwo Abanyarwanda basanga
abo babisha bakomeye, cyangwa bazanye impirita. Ubwo Abanyarwanda
bararaganaga, bakirukira icyarimwe: ni byo gukubitwa inshuro. lcyo gihe
ababisha bibwiraga ko babanesheje, bakabahomerera; muri iryo homerera,
abarusha abandi imbaraga bakagenda babasiga inyuma. Ubwo umwe mu
Banyarwanda akavuga ikivugo akigaranzura akarangamira ababahomereye: ni
byo bitaga kugaruka. Bagenzi be bumva avuze ikivugo bakigaranzura nka we.
Ab’inkwakuzi bari babahomereye bakayabazwa: abapfa bagapfa, abakomereka
bagakomereka. Ababo b’imbaraga nke bajya kuhagera bagasanga ab’inkwakuzi
babo batakiri abarwanyi. Kenshi ndetse baremaga igico abarwanyi bamwe
bagiraga aho bikinga bagasigara inyuma, abashotse urugamba bagahunga ari yo
bagana; bamara kurenga cya gico bakabona guhagarara. Abari babahomereye
bakamarwa na cya gico batari babonye mbere.

Kugarukirwa byari ukubiri: uwavuze ikivugo wa mbere, abandi bagahindukira

8282
nka we, yashoboraga kuvuga mu birindiro bye ati: “Zarangarukiye ikanaka.”
Haba se n’igihe Abanyarwanda baneshwaga, bitari ugukubitwa inshuro
bisanzwe: uwaguye impumu akananirwa kwiruka, akaba rero agiye gufatirwa
n’ababisha, abihaze bakamurwanaho bakazavuga mu birindiro byabo, ngo
“nagarukiye kanaka cyangwa nimanye kanaka.”

f) Abavuzi b’amacumu

Abavuzi b’amacumu ni bo bari ishingiro ry’igitekerezo. Igihe imirwano yabaga


irangiye, ingabo zose zitabarukaga zisanga umugaba w’igitero mu nteko ye.
Ubwo akarekeraho ya mihango y’inteko. Akohereza intumwa ibwami kuvuga
gusa iti: “Imirwano yararangiye, twaratsinze!” Iyo ntumwa yitwaga uwo
kwahura imfizi. Nta rindi jambo yashobraga kuvuga ryerekeye iby’intambara.
Umurimo we wari uwo gutuma ibwami barangiza ya mihango y’inteko: ya mfizi
yari ku gicaniro ibwami ikahuka; igasubira aho yari isanzwe iragirirwa.

Naho mu nteko y’umugaba w’igitero, bagatoranya umuntu muri buri


mutwe. Uwo muntu akaba azi kuvuga neza, atari umusinzi, kandi yarishe
umubisha nibura umwe muri icyo gitero. Uwo muntu agashyirwa mu ruhame
rw’abagaba, bakamubaza imitabarire y’umutwe we. Agahera kuva batanze
umugaba, akarondora ibyo yibuka byose, bakamwibutsa ibindi agakurikizaho
imirwanire y’uwo mutwe, kugeza igihe batabarukiye. Buri mutwe bikamera
bityo. Abo bantu bakabyitoza, bakavugira kenshi imbere y’abagaba, kugeza
igihe bose babona ko babitoye neza. Noneho rero bakabohereza ibwami ngo
bage kubitekerereza umwami batyo.
Abo bantu bakitwa abavuzi b’amacumu. Bagahabwa abanyacyubahiro
babaherekeje, ngo bagende babarinda kunywa inzoga. Ku nzira bakagenda
babaha amata, ngo batagira inyota y’inzoga, kandi bakagendera hamwe
babarinze ubutabakuraho ijisho. Aho bazagerera ibwami bakavunyisha
(kuvunyisha ni ugusaba icyanzu, kubonana n’umutegetsi): bakakiranwa ibirori
by’abakwe, n’abatware bahari bakabitumirwamo. Buri muntu agahaguruka
akavuga ibyivugo bye, yabihetura akarondora rya somo yatoye. Bosebagahetura.
Muri iryo somo ryabo bakavuga abishwe, abakomeretse, abishe, ariko bikaba
umuziro kuvuga abahunze, abagize ubwoba.
Abatekereza rero b’ibwami, bafite uwo mwuga w’ibitekerezo, bakakira
ayo masomo, bagashimikira kuyitoza, bakayahimbura ngo bayashyiremo
uturingushyo two kuyaryoshya: bakarema igitekerezo batyo. Ni abatekereza
rero bahangaga ibitekerezo, ariko ishingiro benderagaho ryari ibyavuzwe
n’abavuzi b’amacumu muri raporo y’igitero babaga barazaniye umwami.
Ingabo zatabarukaga zikurikiye abavuzi b’amacumu. Zamara kugera hafi

83
y’ibwami zikagandika. lcyo gihe, abazirimo bashatse bashoboraga kujya
ibwami, ariko ntibageyo nk’abavuye mu ngando: bakigirayo, bagahakwa,
bakavuga ibindi, ariko ntihagire ijambo ryerekeye ingabo bahingutsa. Hagize
urenga iryo tegeko, imyiyereko yabaga ipfuye, ingabo zigasezererwa zidakoze
ibirori, uwo biturutseho akavugwa ko yishe amacumu y’ingabo. Byaririndwaga
rero, uruhushya rwo kugenda wiyoberanyije utyo rugahabwa bake cyane
biringiwe.
3. Imyitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo iri mu gitabo cyabo, akabasaba
kuyikorerera mu matsinda ya babiribabiri. Iyo abanyeshuri barangije kuyikora,
umwarimu afatanya na bo gukosora no kunoza ibisubizo.

Urugero rw’imyitozo n’ibisubizo

a) Sobanura amagambo cyangwa itsinda ry’amagambo bikurikira:


• Agatero shuma: ni igirero cy’umunsi umwe cyagabwaga n’umutware
w’ingabo kitaragurijwe.
• Ingando: icumbi ingabo zagandikagamo
• Uwo kwahura imfizi: intumwa: yoherezwaga ibwami kuvuga ko urugamba
rwarangiye kandi batsinze.
• Gukubitwa inshuro: gutsindwa kw’ingabo zikirukira rimwe
• Abavuzi b’amacumu: abahanga b’abarashi batoranywaga bakaba
bazi kuvuga no gufata mu mutwe iby’urugamba bakabibarira umwami
n’ab’ibwami.
• Guhomerera: gukurikira abakubiswe inshuro.
b) Mu gitero cyo hambere, vuga inshingano z’aba bakurikira:
• Umugaba w’igitero yari afite inshingano yo kugaba igitero mu izina
ry’umwami n’ububasha bwe.
• Umugaba w’ingabo: yayoboraga ingabo zose mu izina ry’umwami.
• Ibitsimbanyi: bari bashinzwe iminyago no gusahura kandi batungaga
ingabo mu mahanga cyangwa mu gihe k’igitero.
• Abanyamihango: bahekaga mu ngobyi intwaro z’amoko yose kandi
bakagendana n’umugaba w’igitero.
• Abakoni: ni abantu bari bashinzwe kunyaga no gushorera inka.
c) Ni uwuhe mumaro w’abagore mu gitero?

Abagore bari bafite umurimo wo kuririmba no kwaha impumbya.

8484
d) Iminyago yari iya nde?

Iminyago yose yari iy’umwami.

e) Kuki buri wese atatwaraga icyo yanyaze? Iyo buri wese atwara icyo
yanyaze byajyaga gutuma abarwanyi batatanywa n’inyungu z’ikiryango maze
ingabo zikabura epfo na ruguru.

II.5.5. Impeta z’ubutwari mu Rwanda rwo hambere


Isomo rya karindwi: Impeta z’ubutwari mu Rwanda rwo
hambere
Intego zihariye

Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:


• Kurondora no gusobanura impeta z’ubutwari zo mu Rwanda rwo
hambere.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri kirimo umwandiko “Igitero k’i
Butembo”, igitabo cy’umwarimu n’inkoranyamagambo.

1. Intangiriro

Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa isomo baheruka kwiga


bibaganisha ku gutahura isomo rishya.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

a) Ni irihe somo twize ubushize?

Ubushize twize isomo rivuga uko igitero cyagendaga mu Rwanda rwo hambere.

b) Ni bande bagiraga uruhare mu gitero mu Rwanda rwo hambere?

Umwami, umugabekazi, umugaba w’ingabo, umugaba w’igitero, ibitsimbanyi,


abanyamihango b’ibwami, abakoni, abavuzi b’amacumu n’Abanyarwanda bose
muri rusage.

c) Uwabaga yabaye intwari ku rugamba mu bitero u Rwanda rwabaga


rwagabye, yagororerwaga iki?

Uwabaga wabaye intwari yahabwaga impeta y’ubutwari.

Umwarimu ahera ku bisubizo by’abanyeshuri akababwira ko bagiye kureba

85
impeta z’ubutwari mu Rwanda rwo hambere.

2. Uko isomo ryigishwa

Umwarimu asaba abanyeshuri gukora igikorwa kiri mu gitabo cy’umunyeshuri.

Igikorwa:

Wifashishije ubumenyi ufite ku muco n’amateka, kora ubushakashatsi maze


ugaragaze impeta z’ubutwari zo mu Rwanda rwo hambere.

Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika


ibyayavuyemo. Iyo abanyeshuri bamaze kubimurika, bafatanya n’umwarimu
maze bakabinoza bagatanga umwanzuro ku bibazo by’ubushakashatsi bakoze,
bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyanndika mu makayi yabo.

Urugero rw’ibyavuye mu matsinda byanogejwe:

Impeta z’ubutwari mu Rwanda rwo hambere

Mu muco nyarwanda birasanzwe ko uwakoze neza abishimirwa. Ni nako


byagendaga iyo urugamba rwarangiraga. Kuva ku ngoma ya Ruganzu Ndoli
kugeza ku ya Kigeli Rwabugiri hagiye hatangwa amashimwe cyangwa
ingororano ku wagaragaje ubudashyikirwa ku rugamba. Impeta zari zifite
amazina yazo bwite; ariko ntizari zifite ijambo rusange nk’uko ubu tuvuga
impeta. Iri jambo nanone ryabagaho mu Kinyarwanda cya kera, ariko ubwo
ngubwo rikavuga na none ingororano z’uwahese icumu (umuntu w’intwari
wabaga wishe umunyamahanga mu gitero, umugaba we yamuhaga uruhushya
rwo guheta ikigembe k’icumu rye, kugira ngo mu myiyereko batabarutse
bizamubere ikimenyetso cy’uko yishe). Impeta za kera zari eshatu: umudende,
impotore no gucana uruti.

a) Umudende

Umudende wahabwaga umuntu wishe abanyamahanga barindwi mu bitero


kandi yarabagushije mu itsimbiro. Kugusha mu itsimbiro bivuga ko babaga
baraguye mu irasaniro aho ngaho, atabakomerekeje gusa ngo bage kugwa
ahandi. Si ngombwa ko babaga barishwe mu gitero kimwe: yashoboraga kuba
yarabakurikiranyije, mu myaka myinshi wenda.

Umudende watangwaga n’umwami. Wari ukozwe utya: wari icyuma kimeze


nk’umuringa munini, cyangwa nk’inkingi y’umutaka, bakagiheta ngo gishobore
kwambarwa mu ijosi; icyo cyuma kitwaga uruti rw’umudende. Kuri urwo
ruti rw’umudende batungagaho amashinjo. Ishinjo ryari icyuma gicuzwe

8686
nk’umuhunda ariko ucuritse kugira ngo isonga ryawo barihete ku buryo butuma
rigira inda izatungwamo uruti rw’umudende. Kandi mu ishinjo bashyiragamo
umurebe nk’uwo mu nzogera.

Uwabaga yishe abanyamahanga barindwi ntiyahawaga umudende gusa.


Yagabirwaga n’inka nyinshi z’ingororano.

b) Impotore

Impeta ya kabiri ni impotore ikaba yarambikwaga ku kuboko umuntu w’intwari


wishe abanyamahanga cumi na bane baguye mu itsimbiro mu bitero bigabwe
n’ibwami. Impotore yo nta mihango yagiraga kandi uyihawe yabaga avuye ku
mudende ntiyabaga agishoboye kuwambara. Izo mpeta zombi zambarwaga mu
birori no mu bitaramo byazagamo imihigo.

c) Gucana uruti

Gucana uruti byari ibirori byagirirwaga intwari yishe umubisha wo mu


mahanga wa makumyari n’umwe uguye mu itsimbiro. Ntibyagiraga
ikimenyetso cyambarwa, yari imihango y’ibirori by’iminsi itatu cyangwa
ine. Intwari yajyaga gukorerwa ibyo birori igakoranya abo bafitanye isano
bose n’abagaragu bose ndetse n’inka zabo zose hamwe n’ize. Bakoraniraga
hejuru y’umusozi muremure wo mu karere iyo ntwari ituyemo. Umuntu wese
waburaga mu birori ntiyongeraga kuzabonana n’iyo ntwari ukundi, bagombaga
kuzajya batumanaho gusa ntibazahure ngo umwe arabukwe undi. Ni kimwe
n’inka ze cyangwa iz’abagaragu be. Mu baraye kuri uwo musozi ntawasinziraga
iryo joro kugeza mu gitondo (kimwe n’inka n’abana bato). Bacanaga umuriro
bakazana umwungu w’ibamba bakawotsa ya ntwari ikajya yenyegeza uruti
rw’icumu ryayo mu muriro ngo rukongoke maze bakamushunisha kuri
wa mwungu, akenyegeza uruti mu ziko, ati: “nishe kanaka”. Iryo joro ryose
bigakomeza bityo maze babona umuseke ukitse akarunduriramo agasigazwa
k’uruti n’umuhunda, akavuga izina ry’uwo yishe bwa nyuma. Ubwo impundu
zikavuga, ingoma zigasuka bakajya gukomereza ibirori mu rugo rwa ya ntwari.

Igihe intwari ivuga abo yishe yashyiragamo n’abo yaba yariciye mu Rwanda
batabarirwa muri ba 21 b’ibitero. Kuva ubwo, ntiyasubiraga ku rugamba ukundi.
Yabaga intwari yogezwa mu Rwanda byonyine. Icyakora uwabaga yahawe
ingororano zo gucana uruti yari afite amabwiriza akomeye agomba kubahiriza,
kuko iyo yagororerwaga bene kariya kageni, ntabwo yongeraga guhura
n’umwami yacaniyeho uruti ngo barebane amaso ku maso kugeza atanze, kuko
nta bihanga bibiri bitekwa mu nkono imwe, nta bihangange bibiri mu gihugu
kimwe. N’imisozi yahabwaga gutwara akenshi yabaga iri kure y’ibwami nko ku
mbibi z’u Rwanda n’ibindi bihugu.

87
Kubera izo ngororano zose, zaba izahawe impotore, uwahawe umudende,
uwacanye uruti, uwahawe inka y’umuheto n’uwahawe inka y’imirindi zatumaga
uwagize ubutwari abiratira abandi mu kivugo cyabimburiga kandi kikanasoza
ikintu cyose avuze. Ibyo byatumaga Umunyarwanda wese aharanira kuba
intwari bityo agashira ubwoba ku rugamba.

Usibye no kubaha impeta z’ubutwari, Ingabo zose zatsinze urugamba,


zagabanaga iminyago, ugasanga urugo rufite Ingabo y’igihugu, ari rwo
rukomeye. Byatumye u Rwanda rubona abana benshi bagana mu itorero kugira
ngo bigiremo ibyo kuba Intwari n’imyitozo njyarugamba. Nuko abitabira kuba
Ingabo z’Igihugu baba benshi u Rwanda rugira imitwe y’Ingabo myinshi, ku
buryo byakangaranyije amahanga aruzengurutse.

3. Imyitozo

Umwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo iri mu gitabo cyabo, akabasaba


kuyikorera mu matsinda ya babiribabiri. Umwarimu agendagenda mu ishuri
afasha abafite ibibazo byihariye. Iyo abanyeshuri barangije kuyikora, umwarimu
afatanya na bo gukosora no kunoza ibisubizo.

Imyitozo n’ibisubizo

Hitamo igisubizo cy’ukuri.

a) Impeta yarutaga izindi ni:


• Impotore
• Umudende
• Gucana uruti
• Zose zaranganaga
b) Gucana uruti byakorerwaga:
• Intwari yishe umubisha wo mu gihugu cyayo wa 21.
• Intwari yishe abantu benshi kurusha izindi.
• Intwari yishe umubisha wo mumahanga wa 21.
• Intwari yishe abanyamahanga 7.
c) Ikivugo k’intwari yo hambere cyarangwaga:
• N’ibigwi, ibirindiro n’ibindi bikorwa by’ububwari.
• No kwivuga ibyo itakoze kugira ngo ishimwe.
• No gusingiza inyamaswa n’akamaro kazo.
• No kuratira abandi akamaro umwami n’abatware.

8888
d) Subiza yego cyangwa oya
• Umudende wajishwaga mu nzu umugore n’umugabo bararagamo. OYA
• Kugusha mu itsimbiro bivuga kugusha mu irasaniro. YEGO
• Intwari icana uruti yavugaga abantu yiciye mu Rwanda gusa. OYA
• Uwaburaga umwanya wo kuza mu birori by’uwacanye uruti,
yaramusuraga bakaganira. OYA
• Umwungu w’ibamba wabaga uryohereye. OYA
e) Simbuza ijambo riri mu mukaratsiri irindi bivuga kimwe riri mu
mwandiko
• Kutubahiriza imihango y’umudende byari gutuma uwambaye apfa
imburagihe (akenyuka).
• Mu ijoro ryo gucana uruti ntawagohekaga. (ntawasinziraga)
• Umudende wahoraga umanitse (ujishe)ku nkingi mu nzu.
• Kugwa mu irasaniro(itsimbiro)cyabaga ari ikimenyetso cyo
gutsindwa.
• Uwabaga yarahize abandi ku rugamba bamuhaga igihembo k’ishimwe.
(ingororano)

II.5.5. Umwandiko : Inkatazakurekera


Isomo rya munani: Gusoma, gusobanura, kumva no gusesengura
umwandiko

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora :
-- Gusoma no gusobanura umwandiko.
-- Kumva no gusesengura umwandiko.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri kirimo umwandiko
“Inkatazakurekera”, igitabo cy’umwarimu n’inkoranyamagambo.

1. Intangiriro
Umwarimu asaba abanyeshuri kwitegereza no gubiza ibibazo ababaza ku
ishusho y’umwandiko « Inkatazakurekera » kugira ngo abinjize mu isomo
rishya.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo bishobora gutangwa:
a) Ni iki ubona ku ishusho?
Ndabona muntu n’abandi bantu bicaye bamwitegereza bishimye.

89
b) Uratekereza ko uwo muntu ufite ingabo n’icumu mu ntoki arimo gukora
iki?
Ndatekereza ko umuntu ufite ingabo n’icumu mu ntoki arimo kwivuga.

2. Uko isomo ryigishwa


Umwarimu arakora amatsinda atandukanye y’abanyeshuri ayahe gukora ibikorwa
binyuranye. Arasaba amatsinda yose gusoma umwandiko“Inkatazakurekera”.
Arasaba abagize amatsinda amwe gushaka mu mwandiko amagambo
badasobanukiwe, abagize andi matsinda abasabe gusubiza ibibazo byo kumva
imyandiko, abagize andi ayasabe gusubiza ibibazo byo gusesengura imyandiko.
Umwarimu araha abanyeshuri igihe cyo gukora ibyo bikorwa. Iyo igihe yabahaye
kirangiye, umwarimu atoranya itsinda rimwe muri buri kiciro rikamurikira
abandi ibyo ryakoze, abagize andi matsinda bagakurikira, umwarimu akagenda
abayobora mu kunoza ibyo bamurika. Iyo bamaze kunoza ibyamuritswe,
byandikwa ku kibaho abanyeshuri bakabyandukura mu makayi.
Ikitonderwa: Umwitozo ujyanye no gusoma no gusobanura umwandiko uri
mu gitabo cy’umunyeshuri ujyanye no gusoma no gusobanura umwandiko
urakorwa amatsinda amaze kumurika ibyo yakoze.
Urugero rw’ibyavuye mu matsinda byanogejwe
I. Urugero rw’amagambo abanyeshuri bashobora kudasobanukirwa
n’ibisobanuro byayo:
-- Kurekera: kureka umwambi ukagenda, kurasa.
-- Rugombangoga: uwica ubukombe (umuntu ukomeye w’ingogo)
-- Singanirwa: sinsubira inyuma
-- Kwikorana umuheto: gutangira kugenda ufite umuheto
-- Nywuhimbaje intanage: nawushyizemo imyambi nishimye
-- Nakivogereye: nakigezemo hagati nkigabije
-- Umurego wera: umuheto mwiza
-- Icondo: Iromba ry’ingabo
-- Inkora: Inzira yaremwe n’ikintu cyahaciye.
-- Mu gihumbi: mu bitugu
-- Inkotanyi cyane: cyari igisingizo kindi cya Rwabugiri
-- Gukemba: gutemagura ikintu uko cyakabaye
II. Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byo kumva no gusesengura umwandiko
a) Ni inde uvugwa muri uyu mwandiko?

9090
Muri uyu mwandiko haravugwamo Inkatazakurekera ari we Rwabugiri.
b) Ni ikihe gikorwa nyamukuru kimugaragaraho? Sobanura wifashishije
urugero wakuye mu mwandiko.
Igikorwa kimugaragaraho ni ukurwana yari indwanyi.
III. Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byo gusesengura umwandiko
a) Mu magambo yawe bwite, sobanura igitekerezo nyamukuru kiri mu
mwandiko.
Muri uyu mwandiko “Inkatazakurekera”,harimo igitekerezo cy’urugamba
n’ubutwari bwa Rwabugiri nk’umwe mu ngabo zabaga zagiye kurwanya
ababisha. Uragaragaza kandi uburyo izi ngabo zakoranaga uyu murimo
imbaraga n’imbaduko.
b) Uwivuga aragira ati : “Umukinzi ampingutse imbere n’isuri, umurego wera
nywuforana ishema ….” Sobanura uyu mukarago mu magambo make.
Rwabugiri yishimiraga kurasa cyane noneho agahimbarwa cyane iyo yabaga
asakiranye n’umubisha. Uyu mukarago rero urasobanura ko Rwabugiri yabonye
umubisha ahingutse imbere ye afite ingabo iboshye mu isuri. Iyi ngabo rero ni
iyo ingabo zikingaga ku rugamba kugira ngo imyambi itabageraho. Rwabugiri
rero yamaze kubona umubisha witwaje iyo ngabo amugeze imbere, na we
arega umuheto we, awuforana imbaraga n’ikizere. Yari azi neza ko narekura
umwambi ujyana imbaraga ugaca muri ya ngabo maze ugahitana umubisha.
Imyitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda, gukora imyitozo iri mu gitabo
cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora umyitozo, abafite
ibibazo byihariye akabafasha. Umwarimu afatanya n’abanyehuri gukosora no
kunoza ibisubizo, bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu
makayi yabo.
Urugero rw’ibibazo by’imyitozo n’ibisubizo:
1. Koresha mu nteruro buri jambo muri aya akurikira ukurikije inyito afite
mu mwandiko.
a) Kurekera: Mu itorero ryo hambere, abana b’abahungu batozwaga
kurekera kugira ngo bazabone uko barinda ubusugire bw’Igihugu.
b) Rugombangoga: Impeta z’ubutwari zahabwaga ba Rugombangogo
kuko babaga batahukanye insinzi.
c) Kuvogera: Igihugu ntikigomba kuvogera ubusugire bw’ ikindi gihugu.
d) Umurego wera: Ingabo zagombaga kuba zizi gukoresha neza umurego
wera kugira ngo zibashe guhinda no gutsinda ababisha.
e) Kwikorana umuheto: Iyo wabonaga ingabo yikoranye umuheto,

91
wamenyaga ko urugamba rugiye kurema.
2. Uzuza izi nteruro wifashishjije amagambo yakorejwe mu mwandiko.
a) Iyo umuntu ageze mu ruzi rwa gati bavuga ko yavogereye uruzi.
b) Umuntu utabara abandi akabakura mu kaga gakomeye bamwita intwari.
c) Kera ingabo ku rugamba zabaga zifite ingabo zikoze mu isuri kugira ngo
zirinde imyambi y’ababisha.
d) Iyo umuntu acanye umuriro mwinshi kandi uteye ubwoba, bavuga ko uwo
muriro wabaye inkekwe.
3. Simbuza amagambo yanditse atsindagiye ayo bihuje inyito yakoreshejwe
mu mwandiko.
a) Umuheto wange nywufora imbaraga maze ababisha bahunga ubutareba
inyuma. Umurego wera wange nywufora imbaraga maze ababisha
bahunga ubutareba inyuma.
b) Kera inzu za kinyarwanda zajyaga zishya maze ugasanga zose zahindutse
ivu. Kera inzu za kinyarwanda zajyaga zishya maze ugasanga zose
zahindutse umuyonga.
c) Abantu bafite ikibazo ko ibiguruka byo mu gasozi bibamarira imishwi
y’inkoko. Abantu bafite ikibazo ko ibisiga bibamarira imishwi y’inkoko.
d) Umukecu wange ababara mu bitugu. Umukecuru wange ababara mu
gihumbi.

II. 5.6. Ibyivugo by’ingabo


Isomo rya kenda : Ibyivugo by’ingabo

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora :
• Gusosobanura amoko y’ibyivugo by’ingabo.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu,
inkoranyamagambo n’ibindi bitabo by’ubuvanganzo.

1. Intangiriro

Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa ibyo bazi ku byivugo n’ibibazo


ku ishusho iri mu gitabo cy’umunyeshuri.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

a) Mu gitaramo, ingabo zavaga ku rugamba zakoraga iki?

9292
Ingabo zavaga ku rugamba, mu gitaramo zarivugaga.

b) Uratekereza ko ingabo zivugaga ubuhe bwoko bw’ibyivugo?

Ndatekereza ko zivugaga ibyivugo by’ingabo.

c) Hari ubundi bwoko bw’ibyivugo waba uzi?

Yego, hari ibyivugo by’amahomvu.

d) Ni iki ubona kuri iyi shusho?

Ndabona umuntu uri gutaraka yivuga imbere y’abantu bicaye bamwitegereza.

e) Ni ibiki uwo muntu afite mu ntoki ze?

Uwo muntu afite ingabo n’icumu mu ntoki.

Umwarimu ahera ku bisubizo by’abanyeshuri, akababwira ko bagiye kwiga


ibyivugo by’ingabo

2. Uko isomo ryigishwa

Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda akabasaba gukora igikorwa kiri


mu gitabo cy’umunyeshuri.

Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika


ibyayavuyemo.

Igikorwa:

Soma umwandiko ukurikira, witegereze imiterere yawo, hanyuma ukore


ubushakashatsi usubize ibibazo biwukurikira.

Umwandiko: Inkatazakurekera

Inkatazakurekera ya Rugombangogo
Ndi intwari yabyirukiye gutsinda,
Nsiganirwa nshaka kurwana
Ubwo duteye Abahunde,
Nikoranye umuheto wange
Nywuhimbajemo intanage

93
Intambara nyirema
Igihugu cy’umuhinza nakivogereye.
Umukinzi ampingutse imbere n’isuri,
Umurego wera nywuforana ishema
Nywushinzemo ukuboko ntiwananira,
Nongeye kurega inkokora
Nkanga umurindi hasi, ndarekera
Inkuba zesereza hejuru y’icondo,
Ikibatsi kiyica hejuru mu rubega
Intoki zifashe igifunga zirashya
Imisakura imucamo inkora,
Inkongi iravuga mu gihengeri.
Mu gihumbi ke inkurazo zihacana inkekwe
Inkuku yari afite ihinduka umuyonga!
Agera hasi yakongotse
Umubiri we uhinduka amakara,
N’aho aguye arakobana
Nk’ukubiswe n’iyo hejuru.
Ababo batinya kumukora,
Bati : “Ubwo yanyagiwe n’Inkotanyi cyane,
Nimumureke mwe kumukurura
Ibisiga bimukembere aho”
Na byo bimurara inkera,
Bimaze gusinda inkaba,
Byirirwa bisingiza uwantanagiye
Imbungiramihigo sinahagararwa hagati nk’abatagira ishyaka,

9494
Ishyamba ry’umwimirizi ndiremamo inkora.
Ibibazo
a) Sobanura amagambo akurikira yakoreshejwe mu mwandiko: kurekera,
Rugombangoga, singanirwa, kwikorana umuheto, nywuhimbaje intanage,
nakivogeye, umurego wera, icondo, inkora, mu gihumbi, inkotanyi cyane,
gukemba.
b) Ukurikije imiterere y’uyu mwandiko, wavuga ko uyu mwandiko ari iyihe
ngeri y’ubuvanganzo? Tanga inshoza ya bene iyo ngeri y’ubuvanganzo.
c) Iyo ngeri y’ubuvanganzo ibamo amoko angahe? Yavuge kandi uyasobanure.
Umwarimu aha abanyeshuri igihe cyo gukora icyo gikorwa. Iyo igihe yabahaye
kirangiye, asaba amatsinda atatu kumurika ibyo yakoze. Rimwe ku gushaka
ibisobanuro by’amagambo, irindi inshoza y’iyo ngeri y’ubuvanganzo, irindi ku
moko y’iyo ngeri y’ubuvanganzo. Amatsinda amurika ibyo yakoze abagize andi
matsinda bakurikiye bagenda bafatanya n’umwarimu kubinoza, abanyeshuri
bakandukura ibisubizo byanogejwe mu makayi yabo.
Urugero rw’ibyava mu matsinda byanogejwe:
a) Ibisobanuro by’amagambo
-- Kurekera: kureka umwambi ukagenda, kurasa.
-- Rugombangoga: uwica ubukombe (umuntu ukomeye w’ingogo)
-- Singanirwa: sinsubira inyuma
-- Kwikorana umuheto: gutangira kugenda ufite umuheto
-- Nywuhimbaje intanage: nawushyizemo imyambi nishimye
-- Nakivogereye: nakigezemo hagati nkigabije
-- Umurego wera: umuheto mwiza
-- Icondo: Iromba ry’ingabo
-- Inkora: Inzira yaremwe n’ikintu cyahaciye.
-- Mu gihumbi: mu bitugu
-- Inkotanyi cyane: cyari igisingizo kindi cya Rwabugiri
-- Gukemba: gutemagura ikintu uko cyakabaye
b) Inshoza y’ibyivugo by’ingabo
Ibyivugo ni ubuvanganzo nyarwanda bwahimbirwaga kurata ubutwari
bw’ingabo. Nyiri ukwivuga yashakaga kugaragaza ubutwari yagize ku rugamba
cyangwa umugambi yiyumvamo wo kuzaba intwari mu bihe bizaza, akihimbira

95
ikivugo cyangwa agashaka ukimuhimbira, akagitora kikagaragaramo ubutwari
bwe. Ibyo bishaka kuvuga ko abagabo bose batari abahanga mu guhimba
ibyivugo. Hariho intiti kabuhariwe zahimbiraga n’abandi ibyivugo. Mu Rwanda
rwo hambere, umugabo nyamugabo, yarangwaga no kugira ikivugo ke.

Ibyivugo birangwa n’uko uwivuga yirata ubutwari yagize ku rugamba kandi


agasingiza n’intwaro ze. Mu byivugo, uwabaga yarambitswe impeta z’ubutwari
na we yarabyirataga mu gihe yivuga. Ibyivugo birangwa n’ibigwi n’ibirindiro

Ibigwi: Ni umubare cyangwa se amazina y’abanzi nyiri ukwivuga yatsinze ku


rugamba ndetse n’aho yabatsinze. Ubusanzwe ikigwi ni aho umuntu yiciye
umwanzi.

Ibirindiro: Ni ibikorwa by’akataraboneka uwivuga yagaragarije ku rugamba


nko kwimana no kugarukira ingabo bagenzi be (kuzirengera) gutahana
iminyago, kwibasira abanzi…

Uwivuga ashobora kubanza kuvuga izina rye agakurikizaho irya se hagati


y’umukarago wa mbere n’uwa gatatu. Ayo mazina ashobora kuba nyayo ariko
akenshi aba ari ibisingizo bya nyiri ikivugo cyangwa igisingizo ke gikurikiwe
n’icya se. Mu kivugo hagati umuntu ashobora kugenda arobekamo ibindi:

Izina risingiza(igisingizo)
Ngenera (ya, wa, rwa, wa…)
Icyuzuzo (izina rya so cyangwa ry’ikitiriro)
Ndi (inshinga)
Ruhamwa (icyo ufitiye ubuhanga)
Ibikorwa wagize
c) Ubwoko bw’ibyivugo by’ingabo

Ibyivugo by’ingabo birimo amoko abiri: Ibyivugo by’iningwa n’ibyivugo


by’imyato.
–– Ibyivugo by’iningwa
Ibyivugo by’iningwa ni ibyivugo bigufi bishyirwa mu mikarago akenshi itarenze
icumi iba ibumbiye mu ibango rimwe kandi biba bivuga ku ngingo imwe.
Ibyivugo by’iningwa ni ibya kera cyane kuko byamamaye ku ngoma ya Ruganzu
Ndoli.

Ingero z’ibyivugo by’iningwa:

9696
Rutajabukwa n’imitima
Rutajabukwa n’imitima,
Ingamba zimisha imituku, rwa Nyirimbirima;

Ndi intwari Inkotanyi yamenye.

Yanshinze urugamba rukora amaraso,

Ati: “Rwampingane!”

Nti: “Ndi Rukaragandekwe,

Nangana n’ababisha

Iyo duhuye ndarakara.”

(Kampayana ka Nyantaba
Itorero: Ibisumizi
Umutwe: Ingangurarugo.)
Inshyikanya ku mubiri ya rugema ahica
Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica,
Icumu ryera ikigembe nariteye umuhima kuri gakirage,
Akirangamiye ubwiza ndarimugabiza riramugusha nk’ubukombe bw’ intare;
Mbonye ko rimubaga ndamushinyagurira,
Nti: «Aho si wowe wenyine, n’uw’ i Bunyabungo ni uko namugize. »
Ibyivugo by’imyato

Imyato ni aho wagiye ugirira akamaro. Ni ibyivugo biciyemo ibice ku buryo


bugaragara. Ubu bwoko ni bwo bwiganje kuva ku ngoma ya Yuhi Gahindiro
kugeza kuri Kigeli Rwabugiri.

Mu gihe k’ibitaramo by’imihigo, ibyivugo by’imyato cyanecyane bisozwa


n’umusibo (agace ko gusoza kareshya n’iningwa, kakavugwa nyiri ukwivuga
ari bugufi y’ikibindi kirimo inzoga y’abahizi). Ibyivugo by’imyato birangwa
no kuba ari: birebire gusumba ibindi byose, bigiye bigabanyijemo amabango
bita “imyato”, bigaragaramo ibigwi n’ibirindiro, bivuga ku ngingo nyinshi kandi
bigaragaramo uturango nyabusizi n’imvugo ikoresha amagambo yihariye mu
byivugo (ihitamo ry’amagambo akoreshwa ku rugamba).

Uwivuga yitakuma afite icumu, asukiranya amagambo vubavuba. Biba byiza

97
iyo afite n’ingabo mu ntoki maze akivuga asa n’uwizibukira imyambi cyangwa
amacumu y’umwanzi.

Uwadukanye guhimba ibyivugo by’imyato ni Muvubyi wa Mutemura, wo mu


mutwe w’Abakemba mu rugerero rw’i Munyaga rwari rukumiriye inkiko y’i
Gisaka. Iyo witegereje neza usanga hari inzira ebyiri Muvubyi yaba yarahereyeho
yadukana iyo mihimbire:

Ingabo z’i Gisaka barasanaga zitwaga Abatishumba zari zifite ibyivugo byabo
birebire byasumbaga iby’Abanyarwanda.
Mu Rwanda hari amazina y’inka yahanzemo imivugo; Muvubyi rero ashobora
kuba yaribukijwe n’uburebure bw’ibyo byivugo by’Abanyagisaka, agashaka
kubigana ngo ahimbe ibirebire, ndetse akabatebya yiganiramo n’amazina
y’inka.

Nyuma ye, uwabanje kumukurikiza agahimba na we iby’imyato yabaye


Rwabigugu rwa Kanyaruguru wo mu itorero Uburunga II ryo mu mutwe
w’Abakemba. Ibyivugo by’imyato ntibyahimbwaga n’ubonetse wese, byari
umurimo w’abahimbyi b’intiti. Barihimbiraga ubwabo, bagahimbira n’abandi
babisabye cyangwa bakabihimbira kubitura umwami n’abatware babo.
Ikitonderwa
Ibyivugo bya kera byibandaga cyane ku rugamba. Aho insanganyamatsiko
y’urugamba imariye gutakaza igihe cyayo, havutse kandi n’ibyo twita
amayingabyivugo (ibyivugo ku nzara, ku nyamaswa, kuri ruswa, ku mbeba,…)
nyuma nyuma y’ibyo, Abanyarwanda batangiye guhanga ibihangano bijya
kugirana isano n’ibyivugo ariko atari byo neza, icyakora ibyivugo by’ubu, hari
ingingo zitandukanye bishingiraho nk’uburezi, siporo, ibikorwa byo kwicungira
umutekano no kuwucungira abandi, ikoranabuhanga, iterambere n’ibindi.
Urugero rw’ikivugo cyo muri iki gihe:
Mugabo ukunda abandi
Mugabo ukunda abandi wa Rudacogora
Ndi umusore uhorana ishema
N’ubushake bwo kuba ingenzi.
Nahuye n’umushonji murusha impamba
Arampagarika, arantabaza,
Ati: “Wa mwana we ko nkureba
Nkabona usa n’uwarezwe neza
Ugaragaraho n’imico myiza

9898
Utakwirengagiza ubabaye,
Ntabwo wareba icyo umarira?
Ko ubona ibyange bimeze nabi,
Nkaba nta ntege zo kugenda
Kubera intindi y’inzara nshonje
Kandi iwacu ari kure cyane !»
Mugirira impuhwe muha ku byange,
Abona guhembuka aragenda
Musezeraho ndikomereza.
Cyahimbwe na Rusakara, (UNICEF, Dukunde amahoro, 1996)
3. Imyitozo

Umwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo iri mu gitabo cyabo, akabasaba


kuyikorerera mu matsinda ya babiribabiri. Umwarimu agendagenda mu ishuri
afasha abafite ibibazo byihariye. Iyo abanyeshuri barangije gukora imyitozo,
umwarimu afatanya na bo kuyikosora no kubinoza.

Urugero rw’ibibazo n’ ibisubizo:


a) Ibyivugo by’iningwa n’ibyivugo by’imyato bihuriye ku ki?
Bitandukaniye he?
Ibyivugo by’iningwa n’ibyivugo by’imyato, byose byerekeye urugamba,
byandikwa mu mikarago, bigira amabango, biba birimo ibigwi n’ibirindiro,
amazina y’intwaro, bigira inshinga mburabuzi ndi, bigira izina ry’igisingizo,
byose bikoresha amagambo arobanuye y’urugamba, birangwamo uturango
nyabusizi…

Aho bitandukaniye ni uko ibyivugo by’iningwa byatangiye kera kurusha


iby’imyato, ni bigufi kuko bigira ibango rimwe, ikivugwa ni kimwe…naho
ibyivugo by’imyato ni birebire, ni ibya vuba ugereranyije n’iningwa, bigira
ibivugwa byinshi…
b) Tandukanya ibyivugo byo hambere n’ibyo muri iki gihe.
Ibyivugo byo hambere bivuga iby’urugamba, birangwamo ibigwi n’ibirindiro,
ibikorwa by’ubutwari, intwaro gakondo,… naho iby’iki gihe ntibishingira ku
by’urugamba ahubwo bishingira ku nsanganyamatsiko zishimangira gahunda
za Leta, ibyo umuntu yakoze cyangwa yagezeho, bishingira ku mihigo...

C) Hanga ikivugo wirata ibyiza wakoze cyangwa ibikorwa wagezeho maze


ukivuge imbere ya bagenzi bawe ugaragaza isesekaza.

99
Icyivugo cyawe ntikirenza imikarago makumyabiri

II. 5.7. Inka ya Rumonyi


Isomo rya cumi: Gusoma no gusobanura umwandiko
Intego zihariye

Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora :


• Gusoma umwandiko adategwa yubahiriza utwatuzo n’iyitsa.
• Gusobanura no gukoresha neza mu mvugo no mu nyandiko amagambo
atari asobanukiwe .
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri kirimo umwandiko “Inka ya
Rumonyi” , igitabo cy’umwarimu n’ inkoranyamagambo.

1. Intangiriro

Umwarimu asaba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko


“Inka ya Rumonyi” bagiye gusoma akayibabazaho ibibazo.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

a) Murabona iki kuri iyi shusho? Kuri iyi shusho, turahabona inka nziza
z’amahembe maremare n’umubyimba munini. Hari kandi n’umutahira uri
kuzivuga amazina azirata ubwiza bwazo.
b) Mushingiye ku mutwe w’umwandiko n’ibyo mubona kuri iyi shusho,
muratekereza ko uyu mwandiko uza kuvuga ku ki? Uyu mwandiko
uraza kuba uvuga ku nka n’akamaro kazo.
2. Uko isomo ryigishwa

Reba uko imbonezamasomo ibiteganya kuri iki gice mu ntangiriro rusange


kuri 2.6.
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa:

Soma umwandiko “Inka ya Rumonyi”, ushakemo amagambo udasobanukiwe


hanyuma uyasobanure wifashishije inkoranyamagambo.
Abanyeshuri bakorera igikorwa mu matsinda hanyuma bamurika ibyayavuyemo.
Iyo abanyeshuri bamaze kubimurika, umwarimu umwarimu abafasha kubinoza,
bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.

100
100
Urugero rw’ibisubizo byanogejwe

Inka ya Rumonyi: ni iyo mu bushyo bw’Ingeri zo mu mutwe “Umuhozi”


(Amagaju).

Nyirigira: umwami.

Guhangura imbizi: kugororera Imbizi, kuziha ingororano.

Urw’intwari rukarema: intwari zikarema ingamba (zikajya ku mirongo).

Zigataha ishakaka: zikahitangirana imbaraga.

Ayo makombe ntayashishwe: muri izo ntwari zose nta n’imwe yajijinganyije
ngo ite gahunda, ite umuronko kubera ubwoba.

Zigashengera zose nta yo bashize amarora: zigatarama (zikiyereka)zose


ntihagire n’imwe bumva barambiwe kuyitegereza.

Zikamurikanwa n’ingoma: bakazerekana ari ko n’ingoma zivuga.

I Rubengera: ni muri Karongi hubatswe ubungubu itorero ry’Abaperesibiteriyeni


Hahoze hubatswe umurwa wa Kigeri Rwabugili.

Ni iz’iruguru zose: zose ziramenyereye.

Mbonye urugori rugoga: ndabona urugori rubengerana (ikimenyetso ko zose


zabyaye ubuheta)

Zibamo rugombangogo: zitegekwa n’intwari yishe ingogo nyinshi ku rugamba.


Rugombangogo ni interuro y’ikivugo cy’umutware w’Ingeri.

Reka aratire Ibihogo: reka abwire Ibihogo.

Atahije izamamaje: aragiye ituma ziba ibyamamare zose.

Iz’ i Mbuye: ni Ingeyo. Umutware w’Ingeyo wari n’Umutware w’ingabo zitwaga


uruyange; yari atuye i Mbuye ho muri Ruhango.

Ushinge icumu mu ngeri: wicare witegereze ubushyo bw’ Ingeri.

Iy’ingoga: izirusha guhagurukana imbaraga ijya ku rugamba.

Inkerarubanza: ihora yiteguye imirwano, urubanza n’intambara.

Iy’ingondo: inziza cyane kubera ko ikebye imanzi.

101
Imbibi: Inka nziza, zifite umubiri ukeye.

Zisesuyeho: zendeyeho, zifatiyeho ari ku butwari ari no ku bwiza.

Imparuzo: ubwiza buvanze n’ubushongore bw’ikirenga.

Ikirezi: ubundi ni umutako w’akantu kera bambaraga mu ijosi. Aha bivuga


ikintu kiza cyane, (urwererane); ni inka iziruta ubwiza. Ni isumba izo mu
Muhozi zose.

Uribagizwa: ushimishwa. Ikintu k’iribagizwa ni ikintu kiza, cy’urunyenyeri


rubengerana, rutera ibishashi.

Umwana Sentama: Rutishereka rwa Rwanyonga wari umutware w’Uruhimbaza


rwaremwe ku bwa Yuhi wa IV Gahindiro.

Gukaguka: ni uguhaguruka vuba na vuba.


Itiro: ni umutwe wundi w’inyambo.

Ateretsemo: atunzemo. Ubundi bavuga ko umuntu ateretse imfizi. Aha ni


ukuvuga ko atunze inyambo y’indatwa yitarura izindi nkuko mu bushyo imfizi
usanga yitaruye inka zose.

Rwesa: bifatiye ku inshinga “kwesa” isobanura gutura hasi, gucura inkumbi,


kwica icyo wishe ntigisambe.

Rukaza: gukaza icyuma, icumu ni ukuryongeramo ubugi.

Kuvuna impuruza: kwitaba ingoma ihuruza ingabo ku rugamba.

Nkubito: umuntu cyangwa ikintu bigira inkubito, biba bifite ibakwe, bihaguruka
ntakuzarira.

Mpabuka: ntibivuga ikintu gihabuka kubera gukuka umutima, ahubwo ni


igihagurukana ingoga, imbaraga.
Amarebe: ni ijambo rifite inyito eshatu:
• Ibicu by’urwererane mu ijuru ry’urubogobogo.
• Ibimera byo mu mazi usanga bishishe.
• Ibintu bikeye, bibengerana ubwiza. Iyi nyito ya gatatu ni yo umwisi
yakoresheje.
Amaribori: uturase tuza ku mubiri w’umuntu ubyibushye. Amaribori ni
uturangabwiza.

102
102
Ingondo yakebwe mu rwirungu: utubara twera tuvanze n’utundi tw’umukara.

Urwano: umwanya wo hagati y’ijosi n’urutugu uremetse neza.

Bagakuka mu muhigo: bakareka ibyo guhiga.

Rwimirankuku: ni inka ya Rumonyi yigizayo inkuku.

Ibatunge: ibategeke.

Bazegamire: bazisunge.

Rugemanduru amacumu: iyitaba induru ihagurukanye amacumu.

Guhata imberera: gutsindagira akuma gafatanya uruti n’ikigembe kugira ngo


ridakuka igihe batera icumu. Gukwikira cyane.

Impundazo: umwenge w’imbuga ugenewe gusesekamo uruti (gukwikiramo


uruti) cyangwa igice cy’uruti gisongoye binjiza mu mbuga. Hano ni icyo gice
cy’uruti.

Abayavugutira: abavuguta umuvuba kugira ngo umuriro wo mu ruganda wake


cyane ibyuma bacura bidapfuba.

Ikiramo: ireme cyangwa ubukomere bw’icyuma. Icumu, umuhoro bidafite


ikiramo bicika ubusa. Iyo bavuga ko umuntu afite ikiramo aba afite imbaraga.
Guha umuntu ikiramo ni ukumuha ibintu bimutera imbaraga. Ikibindi gifite
ikiramo ni ikibindi gikomeye kubera ko bashyizemo insibo ikomeye.

Inyundo ntiyayakiranya: inyundo iyateranya neza ntiyayasigamo utuntu


tw’imitutu, yarayanogeje.

Akaba impogazi: akaba manini

Mu ntagara: aho babika amacumu.

Bayigimba umurishyo: bayikubita umurishyo: bayiha umurishyo

Isibe: inyabwoba.

Impombo ntirushye ihaca: iy’intege nke ntigerageze kuhanyura.

Amakenke: amacumu akwikiye mu nti zihuhuye, batera zigahemba zikavunika


kuko nta buremere.

103
Uw’inkokora nke: umuntu ugafite ibizigira, udafite imbaraga mu maboko.

Zayaharaze urugina: zayasize amaraso ku rugamba, zarayicishije cyane.

Zaje ziyatendeje: zaje ziyahese (ikimenyetso cy’uko zayicishije).

Amacumu y’impangare: amacumu akomeye cyane.

Mparara: ni umucuzi wabayeho ku ngoma ya Kigeri wa IV Rwabugili. Yari atuye


muri Gicumbi mu kibaya cya Rutagara munsi y’umusozi wa Remera ya Humure.
Gukaza ni ugutyaza.

Bamaze kuyandura: bamaze kumena ubugi bwayo (kubutyaza neza).

Insengamihigo: ni ubundi bushyo bw’Umuhozi bwabyawe n’Ingeri.

Kubuza: Guceceka ngo ubanze witegereze, ubanze utekereze.

Intumwa ihangara amanywa: intumwa igenda umunsi wose nta guhagarara.

Izimura mu biraro: izivana mu biraro (aho zabaga).

Abura iyo asesa: iyo asubiza inyuma, iyo avana ku murongo.

Zanyuriye Rubanda: zashimishije Rubanda.

Ku Munini wa Gishari: ni muri Rwamagana.

Ndimbira zirataha: ndimbira ziza kwiyereka. Ndimbira bwari ubundi bushyo


bw’Umuhozi.

Umutana w’inkoni: ni igitembo batwaramo udukoni two kwiyereka mu birori


by’inyambo.

Kuzesereza: iyo umushumba yiyereka imbere y’inka azivuga amazina akora


kimwe n’uwiyereka imbere y’intore. Iyo asimbutse agakubita agakoni hasi
bavugako yeshe uruti. Ni uburyo bwo guhimbaza.

Inkoni ikirirwa isabira: inkoni ikirirwa yivuza, bazesereza.

Rwiyamwa: Umuntu abandi biyama, bagendera kure kubera urugomo cyangwa


amarere yo gushoza intambara.

Ziga ingoga: izindi nka zigiraho imbaduko, umwete.

104
104
Yarukubitiye umucuzi: yaruhaye umucuzi.

Arukatire icyuma: arucurire icyuma.

Amaramu: amazi batera icyuma kugira ngo gihore iyo bari mu ruganda. Hano
ni uguhoza icumu ryashyushye cyane kubera imirwano.

Rubahina umurumango: rubatera kwiriranwa inyota bakayirarana.

Kurumanza amacibiri: kwiriza inka zitanyoye.

Kurembere imuroha: gukubita icumu rirerire.

Yabakuye imirambi: yabambuye ku mbaraga imyanya yabo yo kuhira.


Umurambi ni umwanya buri muntu ushoye inka aba yafashe. Uwatanze undi
umurambi (umwanya) ni we ubanza, ariko urushije undi imbaraga ashobora
kumucaho. Ubwo aba akomase (arwanye inkomati, asagaye).

N’iyo ibagiriye isoni: n’iyo ibapfuye agasoni, n’iyo ibababariye.

Bayisenga: bayihendahenda.

Zaheje: zimiriye, zabujije kugaragara.

Ab’i Nawe: abashumba b’i Nawe (umurambi wo muri Rwamagana, hamwe n’i
Rubona na Mabare). Hari urwuri rwa Niboye.

Zaciwe urubanza: zakiranuwe.

Uruhehemure: ikintu kiza cyane gifite isuku n’umucyo.

Zabumbuje: kubumbuza ni ukugenda wihuta kandi ugendera ku ntambwe zisa


n’izibaze.

Umwami utabangira: utajijiganya mu bikorwa.

Inkindi z’Abashakamba: umutware w’Abashakamba.

Ku y’ imberera: ku macumu akwikiye cyane .

Ku mpitira: ku nti z’amacumu zikomeye cyane kubera ko zimaze igihe,


zitadigadiga.

Ku mbuga: si ukuvuga aho banika, ni imbuga y’ icumu

Rukomera bigembe: ikubitisha ibigembe

105
Rugomwa: indwanyi itagira ibambe .

Rukabura imigereka: itera intwaro igeretse ku ntwaro z’ ingenzi.

Inyamibwa baririkiye hose: indatwa baririmba hose.

Gupfa nta kibariro: gupfa ukenyutse.

Rutagwabiza iminega: itajya ipfusha ubusa na rimwe amacumu yayo: ntihusha


na rimwe.

Rwa mugabo nyirigira: ikomoka ku ntwari izisumba, yigize (itagendera ku


zindi).

Imbizi: ni impakanizi y’ubushyo bw’Ingeri. Imbizi n’Ingeri bihuje inyito


isobanura kugusha mu mazi rwagati.

Isanganizwa ingoma: isanganizwa imirishyo y’ingoma bayirata kubera


gutsinda.

Amariza y’Impeta: impeta zibyaye ubwa kabiri. Impeta ni umutwe w’inyambo


wahozeho, hanyuma ukavugwa n’Umuhozi. Aho bavuga Umuhozi wumva
Impeta, aho bavuze impeta ukumva Umuhozi.

Inyamibwa rwema: intwari y’ikirangirire (ni interuro y’ikivugo cy Mutara wa


II Rwogera)-isa n’umwami Rwogera.

Ikitwa nyirazo: ikaba umutware wazo.

Iziba ziteretse inyamibwa: kuko zimitse intwari itagira aho igayitse.

Bakubuye imanzi: batatse imanzi, kera abagabo bicishaga imanzi mu gituza


no ku maboko, byari imitako. Gukubura imanzi ni uguca imanzi.

Izamuje: ni ubushyo bwo mu mutwe w’Ingeyo(Ibihogo)

Rukaka: ni interuro y’ikivugo cya Rwakageyo se wa Rwabigwi wari umutware


w’Izamuje.

Basanze zigaramye: basanze ari ibigarama; atari inyambo; atari n’inkuku;


ibigwari.

Baziguruka amahembe yabageza i Nyarubuye: basanga nta mahembe


atunganye yatuma bajya mu myiyerekano i Nyarubuye (mu mpinga ya Kigali
ahari umurwa wa Kigeri wa IV Rwabugili).

106
106
Ni bwo bazitanze: ni bwo bazeguye berekana ko baretse imihigo.

I Murambi: umusozi wo mu magepfo ya Muhazi ho mu Buganza.

I Mwima: hafi y’i Nyanza ahari umurwa w’Umwami.

Kwambara inkoba: kwambara imitako yo gutungukana mu myiyereko.


Bayambikaga Inyambo zigiye kumurikwa mu birori. Inkoba ni imikoba babaga
baraharazeho amasaro.

Amashyo y’i Rukara: ayo mashyo ni ay’Uruyenzi n’Inyangamitsindo; zikaba


izo mu Bihogo.

Ikina n’ingoma y’indamutsa: ijya mu bicu (isimbuka) ikina n’umurishyo


w’ingoma iramutsa.

Umurishyo uhumuriza: umurishyo ukurikiyeho; uherekeza.

Umutagara w’ibihubi: urusobe rw’imirishyo.

Amariza y’i Ntora: inka zibyaye uburiza z’i Ntora (muri Gasabo). Gisozi yitwa
Ntora. Ntora yiswe Gisozi kuva aho Cyirima II Rujugira ahatangiye (ahapfiriye).
Hakoze ishyano hitwa Gisozi ubwo. Iryo zina ni nk’irituka uwo musozi.

Abaririmba impanzi: abarata intwari baziririmba; abasingiza intwari.

Abazereka Intamati: abazimurikira Intamati (Ni Muhamyangabo wa


Byabagabo wari umutware w’ingabo z’Abashakamba; akaba ubwo n’Umutware
w’Umuhozi). Intamati ni interuro y’ikivugo cya Muhamyangabo.

Imana zicyuye: ubuhoro; amahirwe; ishya zizanye.

Ingabo zidahomboka: ingabo zidahunga –Ingabo zihombotse ni iziruka


kubera ubwoba, zigahunga zitazi iyo zijya.

Zikavogera imbizi: zikambuka uruzi (uruzi ruvugwa ni Nyabarongo). Inyambo


ziturutse i Murambi mu burasirazuba, zigiye kwiyereka umwami kuko yari mu
burengerazuba bwa Nyabarongo.

Umwimirizi: ugenda imbere y’inka akazihagarika cyangwa akazibuza kugenga


zirukanka.

Icyamamare k’inyambo: inyamibwa, indatwa yo mu nyambo.

107
Mu cyoko: ahantu kure nk’aho imvura ituruka.

Cyareretsemo inyamibwa: cyahagazwemo n’indatwa zizira amakemwa.

Zigahimbaza isibo: zikishima umuvuduko.

Zigashingana Kigese: zigaterera Kigese.

Zikabyukurutsa Ingabe: zigahagurutsa ingoma y’ingabe ikazirangaza imbere.

I Nyamagana ya Mutakara: ni mu Ruhango.

Zigashingira indamutsa imyato zayigiriye: zigatangira kwibwira ingoma


y’indamutsa ibikorwa byagatangaza zayikoreye. Indamutsa yari ingoma
y’ibwami, iyo yavugaga yabaga imenyesheje rubanda ko umwami atangiye
imibonano, iyo yabaga itaravuga ntawashoboraga kugira icyo abaza umwami
n’iyo yabaga amubona.

Aho ni mu igisha ryazo: ubwo ni mu gihe zigisha (zigiye aho ubwatsi busigaye
baziteganyirije mu gihe k’impeshyi).

I Bwishaza: ubu ni mu Karere ka Karongi.

Ntayirasohorerwa inda: nta n’imwe irata umwanya wayo ngo isubizwe


inyuma.

Ku kirwa: ni ku kirwa kitwa Murwa kiri mu Kivu hakurya ya Nyamasheke, cyari


urwuri rw’Umuhozi.

Zigahindukirana ishya: nikava kuri icyo kirwa zimeze neza, zikeye.

3. Imyitozo

Umwarimu asaba abanyeshuri, gukorera mu matsinda imyitozo iri mu gitabo


cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora imyitozo abafite
ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakayikosorera hamwe, ibisubizo
bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.

Ibibazo by’imyitozo n’urugero rw’ibisubizo byanogejwe:

108
108
1. Shaka mu mwandiko amagambo afite ibisobanuro bikurikira:
• Itajya ipfusha ubusa na rimwe amacumu yayo; ntihusha na rimwe.
Rutagwabiziminega
• Kugusha mu mazi rwagati. Mu ngeri, imbizi
• Urusobe rw’imirishyo. Umutagara w’ibihubi
• Imitako yo gutungukana mu myiyereko.Kwambara inkoba
• Zikishima umuvuduko. Zigahimbaza isibo
2. Huza amagambo yo mu ruhushya A n’ibisobbanuro byayo biri mu
ruhushya B
A B
a) Isata 1. Ibikeye bibengerana ubwiza.
b) Amarebe 2. Gupfa ukenyutse
c) Rugomwa 3. Indatwa baririmba hose.
d) Gupfa nta kibariro 4. Indwanyi itagira impuhwe cyangwa
ibambe.
e) Inyamibwa baririkije hose 5. Ikintu kirekire

a) 5

b) 1

c) 4

d) 2

e) 3

Isomo rya cumi na rimwe: Gusoma no kumva umwandiko


Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:

Gusoma adategwa umwandiko no gusubiza ibibazo byawubajijweho.


Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.

1. Intangiriro

Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga


kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.

109
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

a) Ni nde wanyibutsa umwandiko duheruka kwiga?

Umwandiko duheruka kwiga ni “Inka ya Rumonyi”.

b) Uwo mwandiko wavugaga ku yihe nsanganyamatsiko?

Insanganyamatsiko iri muri uwo mwandiko ni “ ukurata inka n’ibyiza byazo.”

2. Uko isomo ryigishwa

Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange


kuri 2.6

Umwarimu asaba abanyeshuri kujya mu matsinda bagakora igikorwa gikurikira

Igikorwa

Ongera usome umwandiko “Inka ya Rumonyi” hanyuma usubize ibibazo


byawubajijweho.

Iyo abanyeshuri bamaze kubimurika, umwarimu abafasha kubinoza ,


bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandika mu makayi yabo.

Ibibazo n’urugero rw’ibisubizo:

a) Ubwiza bw’inka ya Rumonyi bugaragazwa n’iki?

Ubwiza bw’inka ya Rumonyi bugaragazwa no kwisesura imbibe ndetse n’imanzi


yaciwe.

b) Ubudahangarwa bwayo ni ubuhe ?

Ubudahangarwa bwayo ni ukudapfusha ubusa amacumu yayo (ukutagwabiza


iminega).

c) Ni iki kimenyekanisha ko inkuba z’i Murambi zihagurutse?

Ikimenyekanisha ko inkuba z’i Murambi zihagurutse ni ugusuma k’umurishyo.

d) Inka zidahonoka inka ya Rumonyi ni izihe?

Inka zidahonoka inka ya Rumonyi ni amashyo y’i Rukara.

e) Ibirori byo kumurika inka byaberehe hehe?

110
110
Ibirori byo kumurika inka byabereye i Nyarubuye.

Isomo rya cumi na kabiri: Gusoma no gusesengura umwandiko


Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:

• Gusesengura umwandiko agaragaza ingingo z’ingenzi ziwugize no


guhuza ibivugwa mu mwandiko n’ubuzima busanzwe.
• Gukora inshamake y’ibivugwa mu mwandiko mu magambo ye bwite.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.

1. Intangiriro

Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga


kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

a) Ni irihe somo duheruka kwiga?

Mu isomo duheruka kwiga twasomye umwandiko“Inka ya Rumonyi” dusubiza


n’ibibazo byo kumva umwandiko.

b) Mwumva ari iyihe mpamvu yatumye hahimbwa umwandiko ”Inka ya


Rumonyi?” Impamvu hahimbwe uyu mwandiko ni uko inka yari ifite agaciro
gakomeye mu muco nyarwanda.

2. Uko amasomo yigishwa

Reba uko imbonezamasomo ibiteganya kuri iri somo mu ntangiriro rusange


kuri 2.6

Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda akabasaba gukora igikorwa


gikurikira:

Igikorwa:

Ongera usome umwandiko “Inka ya Rumonyi” hanyuma usubize ibibazo


byawubajijweho.

Iyo abanyeshuri bamaze kubimurika, umwarimu abafasha kubinoza, bikandikwa


ku kibaho, abanyeshuri bakabyandika mu makayi yabo.

111
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byanogejwe:
a) Garagaza ingingo z’ingenzi ziri mu mwandiko.

Ingingo z’ingenzi zivugwa mu mwandiko ni ubwiza bw’inka, akamaro k’inka,


imirwanire n’imirwanishirize y’inka, amazina y’inka,...
b) Garagaza ingingo ziranga umuco zivugwa mu mwandiko.

Ingingo ziranga umuco ni ubworozi bw’inka mu Rwanda, imitwe y’inka,


amoko y’inka, amabara yazo, ibikoresho binyuranye nk’inyundo, ingoma ,
indangagaciro yo gukunda umurimo, Igihugu, kirazira zinyuranye, ubuhake
bugaragazwa no gukeza,...
c) Garagaza ingingo ziranga amateka zivugwa mu mwandiko.

Ingingo ziranga amateka ziri muri uyu mwandiko: Uretse zimwe na zimwe
ziranga umuco zabaye amateka nk’ubuhake, kurema imitwe y’inka, kurwanisha
inka, kubangikanya imitwe y’inka n’imitwe y’ingabo, haravugwamo amazina
y’abami (Kigeli, Rwogera,..), abatware, amazina y’uturere two hambere (Ntora,
Nguga, Bwishaza,..), interuro ziranga ibyivugo nk’inyamibwa rwema ya Mutara
Rwogera, Intamati ya Muhamyangabo,
Amazina y’imitwe y’inka: Ingeyo, Ingeri, Amarebe, Umuhozi, Uruyenzi,
Inyangamutsindo, Impete, Ibihogo.
d) Muri rusange, ni iyihe nyigisho mukuye ku nka ya Rumonyi?
Inyigisho dukuye ku nka ya Rumonyi ni ugukorana umwete, kuba nyambere mu
byo dukora no kuba intwari.

II.5.8. Amazina y’inka


Isomo rya cumi na gatatu: Inshoza n’uturango by’inganzo
y’amazina y’inka
Intego zihariye

Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora :


• Gutahura inshoza y’inganzo y’amazina y’inka.
• Kugaragaza uturango tw’’amazina y’inka.
• Guhanga yigana inganzo y’amazina y’inka.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri kirimo umwandiko “Inka ya
Rumonyi”, igitabo cy’umwarimu.

112
112
1. Intangiriro

Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibaganisha ku gutahura inshoza


n’uturango by’inganzo y’amazina y’inka.

Urugero rw’ibibazo:

a) Umwandiko muheruka kwiga, witwa ngo iki?


Umwandiko twize witwa Inka ya Rumonyi.
b) Iyo muwusomye mukitegereza n’imitere yawo mubona uteye
nk’ubuhe bwoko bw’umwandiko mwize?
Uyu mwandiko uteye nk’ikivugo cyangwa umuvugo
c) Uyu mwandiko urata iki?
Uyu mwandiko urata inka.
d) Iyo musomye uyu mwandiko mwumva uteye gute?
Twumva urimo injyana, isubirajwi,...
2. Uko isomo ryigishwa

Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda akabasaba gukora igikorwa kiri


mu gitabo cy’umunyeshuri.

Igikorwa

Ongera usome umwandiko “ Inka ya Rumonyi” witegereze imiterere yawo. Uhereye


ku mitere yawo kora ubushakashatsi utahure inshoza n’imiterere by’inganzo
y’amazina y’inka.

Mu gihe abanyeshuri bari mu matsinda umwarimu agenda areba abafite ibibazo


akabunganira. Iyo igihe yabahaye kirangiye, asaba amatsinda kumurika ibyo
yakoze andi matsinda akurikiye. Umwarimu akabafasha kubinoza, bikandikwa
ku kibaho abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.

Urugero rw’ibyavuye mu matsinda byanogejwe

a) Inshoza y’inganzo y’amazina y’inka

Amazina y’inka yagereranywa n’ibyivugo by’inka. Inka z’inyambo batangiye


kuzirata cyane mu mivugo kuva kera, ariko imihimbire y’amazina y’inka yaje
kwamamara ku ngoma ya Yuhi Gahindiro ahagana mu mwaka wa 1800. Kuva icyo
gihe ni bwo abahanga mu byo kwita inka, “abisi” batangiye kurebera inka mu
bwenge, bakaziremesha ingamba. Inka baziremyemo imitwe bakayirwanisha.

113
Buri mutwe wari ubangikanye n’umutwe w’ingabo nk’uko bigaragarira kuri iyi
mbonerahamwe.
Umutwe w’ingabo Umutwe w’inka Ingoma waremeweho
Abanyansanga Insanga Gihanga
Abakaraza Imirishyo Ruganzu Bwimba
Abariza Ibirayi Cyilima Rugwe
Abadaheranwa Inshya z’i Remera Mibambwe Mutabazi
Abadaheranwa Inka i Rwanda Ruganzu Ndoli
Abashakamba Umuhozi Mibambwe Gisanura
Abazirakubingwa Ibinda Yuhi Mazimpaka
Ababanda Imitagoma Yuhi Mazimpaka
Indara Amarebe Yuhi Mazimpaka
Nyaruguru Inkondera Cyilima Rujugira
Nyakare Ibyiza Cyilima Rujugira
Imbanzamihigo Abazatsinda Cyilima Rujugira
Abarima Nyamumbe Cyilima Rujugira
Indirira Inyamuteri Cyilima Rujugira
Abakemba Imisugi Kilima Rujugira
Ababito Inkungu Kigeli Ndabarasa
Imvejuru Inkabuzima Kigeli Ndabarasa
Abashumba Umuriro Kigeli Ndabarasa
Abatanguha Mpahwe Kigeli Ndabarasa
Abakwiye Amahame Mibambwe Sentabyo
Impara Impara Mibambwe Sentabyo
Intaganzwa Uruyenzi Yuhi Gahindiro
Uruyange Ingeyo Yuhi Gahindiro
Inzirabwoba Indirikirwa Mutara Rwogera
Abahirika Urugaga Kigeri Rwabugili
Abarasa Ingaju z’i Sakara Kigeri Rwabugili
Abashozamihigo Ingaju z’i Rwamaraba Kigeli Rwabugili
Impamakwica Ingaju z’i Giseke

Buri mutwe wabaga ufite ibyiciro bitatu by’inka :


-- Amashyo y’inka yaremwe n’umutware w’ingabo, amwe ari ay’inkuku
andi ari ay’inyambo.

114
114
-- Amashyo y’abakomeye bari abatunzi bo mu mutwe w’ingabo.
-- Inka z’imbata. Izo zari inka za rubanda bo mu muri uwo mutwe w’ingabo.
Inka ntizari ingabane, ni izo umuntu yabaga yarihahiye ku giti ke. Izi nka
bazitaga kandi inka z’ibiti.
Muri izi nka zose izo umwisi yitaga ni inyambo. Abisi barwanishaga Ibihogo
(ubushyo bwaremwe butowe mu Rwanda) n’Amagaju (ubushyo bwaremwe
butowe mu minyago ivuye mu mahanga nko mu Ndorwa cyangwa Ankole).
Umwisi yabaga agiye kwita nk’ubushyo bwo mu mutwe w’Ibihogo akabuteza
umutware w’inyambo, akabuteza umutahira n’abarenzamase bo mu bushyo
bw’amagaju. Umwami n’umutware w’ingabo, umwisi yirindaga kubateza
inyambo cyangwa kubitirira kuko ibyo byari ukubapfobya no kubahinyura.

Umutware w’inyambo nubwo umwisi yashoboraga kumwitirira yari umutegetsi


ukomeye. Yashyirwagaho ngo agenge inyambo zose zo mu mutwe w’inka uyu
n’uyu. Ubwo butegetsi yaburagaga umwana we, bakagenda basimburana mu
bisekuruza byabo. Umutware w’ingabo na we yashoboraga kunyagwa ingabo,
akaba anyagiweko n’umutwe w’inka bibangikanye. Umutware w’inyambo we
ntiyanyagwaga ; yari ashinzwe guhora yorora inyambo, akagenda azongera
mu ibangurira ry’inkuku ku mfizi z’inyambo. Bwari ubumenyi umuryango we
ushinzwe ku ngoma zose.

b) Uturango tw’inganzo y’amazina y’inka


Amazina y’inka yarangwaga n’imiterere yayo.
Imiterere y’amazina y’inka

Amazina y’inka agira injyana ipimye n’iminozanganzo itandukanye.


Injyana
Mu mazina y’inka, abisi bavumbuye inganzo ishingiye ku ipima rigendera ku
kabangutso.
Bitewe n’ubuhanga bwabo, Nkibiki, Ndangamira na Bikungero bafite injyana
bihariye zikaba zitwa hakurikijwe amazina yabo.
Injyana Bi: igizwe n’utubeshuro 12 —u—u—u—u = 12
Injyana Nki: igizwe n’utubeshuro 10 u—u—u—u—u = 10
Injyana Nda: igizwe n’utubeshuro 9 —u—u—u =9
Bene izi njyana ni zo bita fatizo naho injyana yungirije iba ipanzwe uko bashatse
ku buryo yuzuza utubeshuro twa ngombwa ariko tudatondetswe dutyo.

Ni ukuvuga imikoreshereze y’ubutinde bw’inyajwi. Wakwibaza uti: “Bapimye

115
bate amagambo?” Reka tugendere kuri uru rugero kugira ngo dushobore
kubyumva.

Rutimirwa ziri mu mihigo

Iyo witegereje ubona muri uyu mukarago ko umugemo wa mbere ubangutse,


uwa kabiri n’uwa gatatu ikagira ubutinde bunimbitse, ikurikiyeho yose ntigire
ubutinde. Akabangutso kakaba gahwanye n’inyajwi ibangutse, naho inyajwi
inimbitse ikagira utubangutso tubiri. Uru rugero tumaze kubona rubara
utubangutso 12.
Rutimirwa ziri mu mihigo
Iyo witegereje ubona muri uyu mukarago ko umugemo wa mbere ubangutse,
uwa kabiri n’uwa gatatu ikagira ubutinde bunimbitse, ikurikiyeho yose ntigire
ubutinde. Akabangutso kakaba gahwanye n’inyajwi ibangutse, naho inyajwi
inimbitse ikagira utubangutso tubiri. Uru rugero tumaze kubona rubara
utubangutso 12.
Abasesenguye amazina y’inka babyitondeye basanze :
Hari amazina y’inka agizwe n’imikarago ifite utubangutso 9.
Urugero: Inka ya Rumonyi
Ru-ta-gwa-a-bi-z(a) i-mi-ne-ga =9
(I)nku-ba ze-e-sa mu bi-ho-go =9
Rwa-a mu-ga-bo nyi-ri-gi-ra =9
(I)mbi-z(i) i-sa-a-nga-ni-zw(a) i-ngo-ma =9
N’u-mu-ga-be w’i- Ru-yu-u-mba =9
(I)ki-i-se-e-su-u-r(a) i-mbi-bi… =9
Hari agizwe n’imikarago ifite utubangutso 10
Urugero: Inka y’i Nyanza
Ru-ti rwu-u-hi-r(a) i-sa-ha-a-ha =10
(I)nga-bo zi-ho-me-re-r(a) i-mpu-u-nzi =10
Rwa-a-ma-nywa ya ru-ge-ma-ha-bi =10
(I)nka-bu-ra-no y’i-mpi-i-nga-a-ne =10
Ya ru-ka-ni-ka-ndo-o-ngo-o-zi =10
Zi-gi-tu-ru-ka mu ki-re-e-re… =10
Hari agizwe n’imikarago ifite utubangutso 12

116
116
Ingero: Inka ya Nkusi
Rwi-iya-mi-ri-ra yu-u-hi-r(a) i-mbu-ga =12
(I)nku-ba zi-hi-i-ndu-r(a) a-ba-nya-bi-ho-go =12
Rwa-a Mi-ri-i-ndi ya si-i-mu-go-mwa =12
(I)ma-a-na ya-re-my(e)i-nya-mi-bwa y’i-mpe-t a =12
Nti-i-be-h(o) u-ru-gi-i-ng(o) u-yi-hi-nyu-ra =12
Ya-ma-ra ku-yi-gi-r(a) i-nta-yo-be-ra-na… =12
Inka ya Rugina
Ru-kwe-e-re-e-ra i-mbu-ga y’i-ndi-i-nzi =12
(I)nku-ba zi-ka-ru-ru-ka mu-u ndu-u-ru =12
Rwa-a Ndi-ri-ma ya Ru-bu-ra-ma-nywa =12
(I)me-ne-ra-ba-swa i-ti-i-ca i-nda-ga-no =12
Nti-i-shyi-ki-i-rwe n’a-a-b’i-i Nde-ra =12
Nti-i-be mu ru-ga-a-mba rw’I-ndi-i-nda =12
Nti-ba-yi-bwi-i-re I-nde-nga-mi-ma-ro =12
Ya-ma-ra kwi-i-twa ndi-i-nda-u-ya-ba-zwe = 12
(I)ndi-ri-ki-rwa zi-ka-yi-ba-ho i-nya-na =12
(I)nya-mi-bwa ba-ka-yi-i-ta Nye-e-ma-zi =12

Ikitonderwa:
Mu ibara ry’utubangutso, iyo inyajwi ebyiri zikurikiranye, iya mbere iburizwamo
kandi inyajwi itangira umugemo ntibarwa nk’uko bigaragara ku majwi yagiye
ashyirwa mu dukubo.
Ubwiza bw’amazina y’inka bushingira ku buhanga bwo gukurikiranya
ibitekerezo no ku isubirajwi, ku isubirajambo, ku mibangikanyo, ku buryo
bwo kugenekereza, ndetse no kureshyeshya intondeke. Mu mazina y’inka
bahagikamo ijambo cyangwa injyano z’amagambo zigize ibisingizo. Igisingizo
muri ubu bwoko bw’ubuvanganzo bw’ amazina y’inka kitwa ingaruzo, mu
bisigo igisingizo bakakita indezi.
Inka ya Ruganji
Ingaruzo, iyo bacutsa inka ya Ruganji bagira ngo:
Rutimirwa ziri mu bihigo
Intwari zimaze kubona umugaba

117
Rwa Mugabo w’imaramwaga
Insengamihigo y’ishema muri zo
Ya Rushikanurandongozi.
Imwe mu minozaganzo igaragara mu mazina y’inka
a) Isubirajwi n’isubirajambo
Iyo bavuze isubirajwi twumva uburyo umuhimbyi agenda akoresha amajwi asa
mu mihimbire ye. Muri make, twumva ko ari amajwi agenda agaruka kenshi
haba mu magambo cyangwa mu nteruro.
Urugero ku isubirajambo:
Zivuga mu Rubumba rw’inyambo
Zivuga i Masaka ya Mibirizi
Zivuga mu Ruhango rw’ibwami
Zivuga i Nyarurama ya Nyanza
Zivuga i Nyarubuye ya Mwendo
Iyo bavuze isubirajambo bigaragarira ku magambo amwe n’amwe agenda
agaruka. Ari isubirajwi, ari isubirajambo byombi bituma izina ry’inka cyangwa
umuvugo muri rusange ugira icyanga bityo ibivugwa bigafatika vuba. Ibi byombi
ni bimwe mu bishimangira injyana.
Urugero ku isubirajwi
Rwavuye i Rusheshe
Rwiharaze isharankima.
Rwabaye igishami

b) Imibangikanyo cyangwa ubutegane


Ni uburyo umwisi akurikiranya imikarago nibura ibiribiri ifite icyo ihuriyeho
haba ku kivugwa cyangwa ku misusire.

Imibangikanyo y’imisusire ishingiye ku myubakire


Urugero: Inka ya Rumonyi
Rukaraga ku mpitira
Rukaraga ku mpini
Rwogesha ku mbuga
Rwanika ku ntagara
Rushita ku y’imerera…
Iyo turebye izi ntondeke dusanga zubatse kimwe, amagambo y’ubwoko bumwe

118
118
agiye aba mu mwanya umwe.

Imibangikanyo ishingiye ku kivugwa cyangwa ingingo.


Umubangikanyo wisobanura
Intondeke ya kabiri isubira mu ngingo y’intondeke iyibanjirije.
Urugero:
Inka ya Rumonyi
Kurya irihoza mu rugina
Imbuga yaryo iratukura
Ntagera mu ntagara
Ahora akina mu ntoki…
Umubangikanyo w’inshyamirane
Ingingo dusanga mu ntondeke ya kabiri iba ishyamiranye n’iyo mu ntondeke
ya mbere. Uwo mubangikanyo uboneka mu ngeri nyinshi z’ubuvanganzo. Uwo
mubangikanyo hari ubwo uba ushingiye ku iyemeza n’ihakana bigiye mu buryo
bw’inshinga. Hari ubwo uba ushingiye ku ibusana ry’amagambo gusa.
Urugero 1:
Ihakana n’iyemeza
Si ay’ingimbi iterura
Ni amajunga ntabashika
Si inkiko utura iruhande
Ni inkuba zitaha i Nyarubuye.
Urugero 2:
Ibusanya ry’amagambo
Ugiye bagushishira
Uzagaruka bagushishimuye
Ugiye uri Muhimpundu
Uzagaruka uri Muhinduru
Ugiye uri igisabo
Uzagaruka uri igisambo
Ugiye uri ingwa yera
Uzagaruka uri imbwa yiba

Umubangikanyo wuzuzanya :

119
Usanga intondeke ya mbere igenda isobanurwa n’iya kabiri ndetse n’iyikurikiye.
Urugero :
Inka ya Rumonyi
Abogeza inkuba zesa
Bakubwire iy’ingondo
Imbibi ziseseyeho
Wihagire imparuzo
Amazina y’inka akubiyemo ubuhanga bwinshi, aho usanga umwisi ashobora
guhitamo amagambo ajyanye n’icyo ashaka kuvuga cyangwa se akaba yakoresha
igereranya. Kimwe no mu byivugo no mu bisigo, amazina y’inka na yo agira
amagambo yihariye.
Amwe muri yo ni aya akurikira:
Impanzi: intwari
Intarizi: inenge;
Gucutsa: kwita inyambo y’inyamibwa izina rya mbere;
Ingaruzo: igisingizo cyo mu izina ry’inka;
Ikigondo: ihembe ry’inka;
Impamagazo: igika cya mbere cy’umuzinge;
Inkobwa: inka itari ikimasa;
Umusibo: igika cyo mu musozo w’izina ry’inka gisingiza inyamibwa yonyine;
Gusibira: kuvuga impakanizi
Umuzinge: izina ry’inka rigizwe n’imivugo;
Kugogomera: kwimya kw’imfizi;
Kuvuta: kwikiriza bavuza urusaku.
c) Igereranya:
Igereranya rikoreshwa cyanecyane mu mazina y’inka, aho amacumu y’indatwa
bayagereranya n’amacumu y’abantu. Igereranya rishobora gushingira ku
magambo yumvisha cyangwa agusha ku gisobanuro. Hashobora gukoreshwa
icyungo ngereranya nka, inshinga gusa n’icyungo na.
Urugero: Inka ya Rumonyi
Ikaba mu mariza y’impeta
Igasa n’inyamibwa rwema
Ni yo macumu adahemba (atavunika)
Nk’inti z’abanyamahanga.

120
120
Byumvikane neza, kuva aho u Rwanda rubaye Repubulika, inyambo ntizongeye
kwitabwaho cyane ngo zibe zamurikwa cyangwa ngo ziratwe bikabije nk’uko
byahoze mbere. Ibyo kuzihimbira amazina bisa n’ibizimiye, ahubwo amazina
yari yaratowe na bamwe muri rubanda cyangwa abisi ubwabo bakajya bayavuga
mu mutwe bateraniye mu birori. Ijambo umwami ryayazagamo, abantu
batinyaga kurivuga bakarisimbuza perezida cyangwa rwose bakaricaho.

3. Imyitozo

Umwarimu abaza abanyeshuri ikibazo cya mbere cy’umwitozo, hanyuma umwe


akagisubiza. Iyo atagishubije neza abaza undi kugeza ubwo bageze ku gisubizo
cy’ukuri.

Urugero rw’ikibazo n’igisubizo:

a) Amazina y’inka ni iki ?


Amazina y’inka ni imivugo irata ubwiza bw’inka n’akamaro kazo

b) Hanga izina ry’inka urigana “ Inka ya Rumonyi”, urifate mu mutwe


useruke imbere yabagenzi bawe uvuge iryo zina ry’inka wahanze.

Ikibazo cya kabiri, umwarimu agitanga nk’umukoro, agaha abanyeshuri igihe


cyo kuwukora. Iyo igihe yabahaye kirangiye, umwarimu agenzura ko buri
munyeshuri yakoze umukoro, agasaba buri wese guseruka imbere ya bagenzi
be avuga izina ry’inka yahanze.

Isomo rya cumi na kane: Imvano y’amazina y’inka n’imyitire y’inyambo


Intego zihariye

Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora :


• Kugaragaza imvano y’inganzo y’amazina y’inka
• Gusobanura uko bitaga inyambo
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri kirimo umwandiko “Inka ya
Rumonyi” , igitabo cy’umwarimu.

1. Intangiriro

Umwarimu abanza kugenzura ko buri munyeshuri yakoze umukoro, agasaba


buri wese guseruka imbere ya bagenzi be avuga izina ry’inka yahanze.

Nyuma yo gukosora umukoro, umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibinjiza


mu isomo rishya.

121
Urugero rw’ibibazo:

a) Mu Rwanda inka ifite akahe kamaro?


Inka itanga amafaranga, itanga amata, ni ikimenyetso cy’ubushuti...
b) Kera ni iki inka yari ihuriyeho n’umuntu?
Kera inka bazitaga amazina nk’abantu.
2. Uko isomo ryigishwa
Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda akabasaba gukora igikorwa
gikurikira kiri mu gitabo cy’umunyeshuri
Igikorwa:
Jya mu isomero ukore ubushakashatsi utahure imvano y’inganzo y’amazina
y’inka n’uko byagendaga kugira ngo umwisi yite inka izina.

Mu gihe abanyeshuri bari mu matsinda umwarimu agenda areba abafite


ibibazo akabunganira. Iyo igihe yabahaye kirangiye, asaba amatsinda kumurika
ibyo yakoze andi matsinda akurikiye kandi afatanya n’umwarimu kubikorera
ubugororangingo.

Urugero rw’ibyavuye mu matsinda byanogejwe:

a) Imvano y’inganzo y’amazina y’inka.

Mu Rwanda rwa kera inka yari ifite agaciro gakomeye cyane. Inka yari
ikimenyetso cy’ubukire, ni yo yari ifaranga ry’ubu, ni yo yari ipfundo ry’ubuhake.
Iyo wahakwaga ugacyura igihe bakakugororera, bavugaga ko ucyuye umunyafu
cyangwa se ko ucyuye ubuhange ugabanye bwa mbere kwa shobuja. Tuzi neza
ko ubuhake bwarambye mu Rwanda nta handi bwari bushingiye usibye ku nka.
Ubuhake rero bwahambiraga umugaragu kuri shebuja ugasanga baribereye
nk’akaremo n’umuse, umugaragu akitwa umuntu wa shebuja, akamwirahira
igihe cyose amushima kumuhaka. Ubuhake bwavunnye benshi kugeza
babuvugiyeho. Bamwe bati: “Ubuhake burica; ubuhake bujya kukwica buguca
iwanyu; ubuhake bwananiranye bukukisha umugabo ikijyaruguru”. Ariko na
none hari abo bwatoneshaga bakagashira nka Gashamura bati: “ubuhake bwa
cyane bukunyaza mu ngoro”. Ubuhake kandi bwateraga ubwibombarike, bati:
“Iyo ubuhake bwateye hejuru uratendera”. Ariko kandi ngo uwafataga nabi
abagaragu yarabigayirwaga; umugaragu wahemukiraga shebuja yaragayikaga.
Uwabaga ahatse abagaragu yagombaga kubagoboka bari mu byago. Umugaragu
na shebuja babaga bafitanye ubumwe bwafatiye ku nka, ari magara ntunsige.
Iyo ubwo bumwe bwazagamo agatotsi ku mugaragu, shebuja yaramunyagaga,

122
122
naho byaba biturutse kuri shebuja, umugaragu akamwimura akajya gukeza
ahandi.

Intwari yo ku rugamba yagororerwaga inka ikitwa inka y’ubumanzi. Ubaye


ikigwari na we ku rugamba yatangaga ikiru k’inka, iyo nka ikitwa inka
y’imirindi kuko yahunze urugamba, agatererana bagenzi be. Inka yungaga
inshuti, uwahemukiye undi mu bintu bikomeye akamuha ikiru k’inka. Inka
yahuzaga inshuti n’imiryango kuko abahanaga inka babaga babaye inshuti
magara.

Inka bayikwaga umugeni. Umusore wabaga adafite amikoro yo kubona inka


yashoboraga gutenda, agakora imirimo izahura n’icyakwitwa agaciro k’inka
kugira ngo umukobwa wa naka yakunze amwegukane. Umukwe mukuru
ati: “Turabakwera umunani cyangwa se mudutegeke ikindi”. Umusore
wabaga yaraye arongoye baramubyukurukirizaga inka zikamukamirwa. Mu
itwikurura ry’umugeni bazanaga amata. Inka yari ifite akamaro kanini mu
muco w’Abanyarwanda. Umubyeyi yarabyaraga bajya kumuhemba bakazana
amata. Umwana iyo yashyinguraga se cyangwa sekuru yahabwaga inka
y’inkuracyobo (inkurarwobo). Umwana washyinguraga nyina cyangwa
nyirakuru byitwaga gukamira nyina cyangwa nyirakuru. Mu mihango yo kwera
hazagamo ibyerekeye kujya ku kibumbiro, hakazamo n’ibyo guha amata abana
b’uwatabarutse. Mu ndamukanyo z’abanyarwanda dusanga abantu bifurizanya
gutunga bati:
“Gira inka”, usubiza ati: “amashyo n’amagana” cyangwa bati: “amashyo”, usubiza
ati: “Amashongore!”
Abanyarwanda bagenaga ibihe by’umunsi bihura n’amasaha y’iki gihe bafatiye
ku nka:
Inka zivuye mu rugo: aho ni nko mu masaa moya;
Inka zikamwa: aho ni nko mu masaa moya n’iminota 15, ubwo ziba zikamirwa
ku nama;
Inka zahutse: aho ni nka saa mbiri;
Inyana zahutse: aho ni nka saa mbiri zirengaho duke;
Inyana zitaha: nko mu masaa yine;
Mu mashoka: nko mu masaa saba;
Inka zikuka cyangwa mu makuka: nko mu masaa munani;
Inyana zisubira iswa: nko mu masaa kenda;

123
Inka zihinduye: nko mu masaa kumi; inyana zitaha: nka saa kumi n’imwe;
Inka zitaha: nka saa kumi n’ebyiri n’igice;
Inka zikamwa: nko mu masaa moya.
Hari ubuvanganzo bwavutse bufatiye ku nka. Ubwo buvanganzo ni ubu
bukurikira:
Amahamba: indirimbo zaririmbwaga n’abashumba bacyuye inka. Izo ndirimbo
zirazwi mu Rwanda hose.
Amabanga cyangwa amahindura: indirimbo abashumba baririmbaga inka
zirisha, zitaha, batarazikata inkoni ngo ziboneze zitahe.
Inzira: indirimbo zaririmbirwaga inka mu gihe zabaga zigana amabuga
cyangwa ibibumbiro.

Indama: indirimbo baririmbaga mu gihe inka zabaga zibyagiye ahantu,


bazishoye amabuga cyangwa ibibugazi. Izo ndirimbo hari ubwo zaririmbwaga
mu minsi mikuru, bamurika inka. Icyo gihe abagore n’abakobwa bahimbazaga
izo ndirimbo baziha amashyi.

Ibyisigo: indirimbo zo mu gihe cyo kudahira. Basingizaga amazi ahiye hamwe


n’inka zabaga zayashotse.
Imyama (imyoma): indirimbo zaririmbwaga mu gihe k’impeshyi, inka zigisha
(zigana ahari ubwatsi).
b) Imyitire y’inyambo

Iyo ubushyo bw’ inyambo bwamaraga kubyara uburiza, umutahira w’inyambo


yatumiraga umwisi mu bo azi b’abahanga akaza akazitegereza neza, maze
akazita, akaziha inshutso. Umwisi ntiyashoboraga kwanga kwita inyambo
kuko wari umurimo ashinzwe yabazwaga mu Gihugu. Ariko igihe yabonaga
afite impamvu yashoboraga kwanga bakamurega ibukuru, hakaba urubanza
agasobanura impamvu yamubujije. Izo mpamvu zabagaho cyanecyane iyo
yabaga yaraje mbere bakamufata nabi cyangwa bakamugororera inka mbi.
Iyo yabaga aje rero, babaruraga inyambo z’ingegene zo muri ubwo bushyo
bakazimumurikira. Ubwo rero ziba zitarakura ngo zigaragaze izaba nziza, nuko
zose akazita amazina, imwe izina ryayo indi iryayo. Uko ahimba, abarenzamase
bakamuba iruhande bakabitora. Umwisi ntiyagombaga gutora ibyo ahimba
byose, na we ubwe iyo yashakaga kubimenya yagendereraga abarenzamase.
Ayo mazina y’inyambo zivutse ari uburiza akitwa inshutso.

Nubwo inshutso zabaga ari nyinshi, umwisi yerekanaga ko ari ubushyo bumwe

124
124
yise, abigaragariza mu mabango ya buri nshutso ashyiramo ijambo rimwe gusa
uzajya usanga mu nshutso zose z’ubwo bushyo. Aho ni ho ubuhanga bw’abisi
bwari bushingiye. Iryo jambo rikitwa“impakanizi y’ubushyo.” Umwisi
yamaraga kuziha inshutso agataha. Ubwo bamuhaga inka y’intizo ikamwa,
yamara kuyitekesha akayisubizayo. Iyo ubushyo bwa za nyambo bwamaraga
kubyara ubuheta, za nshutso zabaga zimaze gukura bazita ibihame. Izirusha
ubwiza zose y’inyamibwa ikaba imaze kugaragara. Ubwo rero bahamagaraga
umwisi wari warazihaye inshutso ngo aze yuzuze umurimo we. Ubwo yitaga
iy’indatwa muri za mpete, akayisingiza, akayiha izina ry’umuzinge, ari
byo kuvuga ibice byinshi. Ya ndatwa yabaga isanganywe ya nshutso yayo,
nuko iyo nshutso igaherukwa n’interuro y’umuzinge kandi igaherukira aho
kwitwa inshutso igasigara yitwa impamagazo. Izisigaye zo muri ubwo bushyo
zigahamana inshutso zazo. Wakumva bavuga ngo bazacutsa inka ya runaka,
ukamenya ko yabaye indatwa y’ubushyo ko yagize izina ry’umuzinge. Igisingizo
(igice) cya kabiri cy’umuzinge ayihaye kikitwa impakanizi. Ibindi bisingizo
(bice) bikitwa imivugo. Igisingizo (igice) cya nyuma kikitwa umusibo (iyo
cyabaga gisingiza ya ndatwa y’isonga yonyine) cyangwa imivunano (iyo cyabaga
gisingiza za ndatwa zose yari yarahaye inshutso mu ikubitiro). Yamaraga gusoza
uwo murimo wose wo kwita inyambo bakamuha inka y’ingororano akayicyura
ikaba iye y’ishimwe.

3. Imyitozo

Umwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo iri mu gitabo cy’umunyeshuri.


Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora imyitozo, abafite ibibazo
byihariye akabafasha, hanyuma bakayikosorera hamwe, ibisubizo bikandikwa
ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo

a) Izina ry’inka rigizwe n’iki?

Izina ry’inka rigizwe n’inshutso (impamagazo), impakanizi, imivugo, umusibo


cyangwa umuvunano.

b) Sobanura amagambo cyangwa itsinda ry’amagambo akurikira:


Gutenda, inka y’ubumanzi, inka y’inkurarwobo, inka y’imirindi.
• Gutenda: gukora imirimo izahura n’agaciro k’inka kugira ngo ubone
umugeni igihe wabaga udashoboye kubona inka.
• Inka y’ubumanzi: inka yagororerwaga intwari yo ku rugamba.
• Ika y’inkurarwobo: ni inka yahabwaga umwana washyinguye se
cyangwa sekuru.

125
• Inka y’imirindi: ni inka yatangwaga n’uwabaye ikigwari ku rugamba
nk’ikiru.
c) Sobanura imvo n’imvano y’amazina y’inka.

Mu Rwanda rwa kera, inka yari ifite agaciro gakomeye: yari ipfundo ry’ubukire;
inka ni yo yari ifaranga ry’ubu; inka yagiraga umwanya mu mibanire
y’abantu: Inka ni yo yari ipfundo ry’ubuhake kuko umugaragu na shebuja
babaga bafitanye ubumwe bukomeye bwafatiye ku nka; inka yungaga inshuti,
umuntu wahemukiraga undi mu bintu bikomeye yamuhaga ikiru k’inka; inka
yahuzaga inshuti, abantu bahanaga inka babaga babaye inshuti z’amagara; inka
bayikwaga umugeni; inka ni yo bakwaga umugeni ariko na n’ubu hari aho bikiri
umuco ndetse n’aho bakoye amafaranga akenshi bavuga ko ari inka batanzeho
inkwano; inka zabyukurukirizwaga umusore waraye arongoye, umusore wabaga
yaraye arongoye yabyukurukirizwaga inka (kuzimurikirwa) zikamukamirwa;
gutwikurura umugeni, mu itwikurura ry’umugeni bazanaga amata; guhemba
umubyeyi, umubyeyi yarabyaraga bajya kumuhemba bakajyana amata; gutanga
inka y’inkuracyobo (inkurarwobo), umwana iyo yahambaga (yashyinguraga) se
cyangwa sekuru, yahabwaga inka y’inkuracyobo. Umwana wahambaga nyina
cyangwa nyirakuru byitwaga gukamira nyina cyangwa se nyirakuru; guha
abana amata, mu mihango yo kwera hazagamo ibyerekeye kujya ku kibumbiro,
hakazamo ibyo guha amata abana b’uwatabarutse; kwifurizanya gutunga; mu
ndamukanyo z’Abanyarwanda, dusangamo abantu bifurizanya gutunga inka
nyinshi bagira bati: «Gira inka, amashyo. ». Kugororera intwari yo ku rugamba;
inka, Abanyarwanda bayifatiragaho mu kugena ibihe by’umunsi. Kubera aka
kamaro gakomeye inka yari ifite ni yo mpamvu havutse ubuvanganzo bushingiye
kun ka ari bwo “amazina y’inka.”

Isomo rya cumi na gatanu: Imyororokere n’imitegekere y’inyambo


Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora :
• Gusobanura imyororokere n’imitegekere y’inyambo
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri kirimo umwandiko “Inka ya
Rumonyi” , igitabo cy’umwarimu.

1. Intangiriro

Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibaganisha ku gusobanura imyororokere


n’imitegekere y’inyambo

Urugero rw’ibibazo:

126
126
a) Kugira ngo inka ibyare biba byagenze bite? Kugira ngo inka ibyare ni uko
iba yahuye n’ikimasa kikayimya, igahaka hanyuma ikabyara.

b) Ni bande bita ku nka kugira ngo zigire ubuzima bwiza? Ni ba nyirazo,


abashumba, abatahira, abazikukira ...

2. Uko isomo ryigishwa

Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda akabasaba gukora igikorwa


gikurikira kiri mu gitabo cy’umunyeshuri.

Igikorwa:

Jya mu isomero ukore ubushakashatsi utahure uko inyambo zororokaga n’uko


zategekwaga ( abari bashinzwe inyambo ni bande?)

Mu gihe abanyeshuri bari mu matsinda umwarimu agenda areba abafite


ibibazo akabunganira. Iyo igihe yabahaye kirangiye, asaba amatsinda kumurika
ibyo yakoze andi matsinda akurikiye kandi afatanya n’umwarimu kubikorera
ubugororangingo.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo

a) Imyororokere y’inyambo

Kugira ngo inyambo zigwire mu Gihugu, umutware w’inyambo yagendaga


azongera mu ibangurira ry’inkuku ku mfizi y’inyambo. Ubwo bumenyi bwari
ukubiri:
• Uburyo bwa mbere bwari ubwo kubangurira amashashi y’inka z’inkuku
ku mfizi y’inyambo, izo zibyaye zikitwa ibigarama. Ibyo bigarama na byo
bikazabangurirwa ku mfizi y’inyambo, izivutse zikitwa inkerakibumbiro.
Izo nkerakibumbiro zabangurirwaga ku mfizi y’inyambo zikabyara
imirizo cyangwa ibisumba (iyo ari izo mu mutwe w’inka utigeze
ingegene). Imirizo cyangwa ibisumba zamaraga kubangurirwa ku mfizi
y’inyambo hakavuka noneho inyambo zuzuye bitaga ingegene.
• Uburyo bwa kabiri bwari ubwo kubangurira inyambo z’ingegene ku mfizi
y’inkuku zikabyara ingegene.
Icyababwiraga inyambo ni uko zari zifite umubyimba munini n’amahembe
maremare. Icyo bakundiraga inyambo ni ubwiza bwazo. Bazimurikaga mu
birori, barazitoje uko zigenda no kudakangarana mu birori. Umutware
w’inyambo we yabiragaga abana be kugira ngo imihindagurirwe y’abatware
b’inyambo idatuma ubumenyi bw’imyorokere y’inyambo buhungabana.

127
Kuzivanga n’inkuku byari ugutuma inyambo zigumana ubwiza bwazo kugira
ngo budacika.

Uko babanguriraga ubushyo bw’inyambo z’ingegene

Amashashi y’inyambo yararindaga ntibahere ko babangurira irinze yose ahubwo


bakayihorera ikarinduka. Aho bazashakira ko zibangurirwa bakazishora ku
iriba rihiye (iriba rifite amazi y’urwunyunyu rukaze).

Bazishoraga kuri iryo riba maze inka iryuhiweho igahodoka (ni ukugira
icyokere mu mubiri kiyitera ubuzinukwe bw’ayo mazi). Igihe zikiyumvamo
ubuhodoke bazishoraga ku mazi ahiye zikayanga zikishakira amazi asanzwe
kugira ngo azigabanyemo icyokere ziyumvagamo.

Ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro, amariba ahiye kurusha andi yari atatu (3):

a) Iriba rya Rushya rwa Nyamurungo (mu Bwishya muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Kongo).

b) Iriba rya Mupfu (mu Bunyambiriri muri Musebeya mu Karere ka Nyamagabe).

c) Iriba rya Ngugu (mu Mutara).

Bavuga ko iryo riba rihiye rihotora. Ubwo buhodoke bwamaraga iminsi myinshi
ndetse bikageza no ku kwezi cyangwa amezi abiri. Iyo inka yuhiwe mu iriba
rihiye yakamwaga, yagiraga iyayumo (igabanya umukamo), uko ubuhodoke
bwagendaga buyishiramo yaragishiraga (yagaruraga umukamo buhorobuhoro.
Bitewe n’uko amariba yabaga kure, gukora urugendo bajyayo ni byo bitaga
“kurekera.” Abashumba bakoraga urwo rugendo bakitwa“abarekezi.” Iyo
inyana yararaga ukubiri na nyina kubera urwo rugendo babyitaga “kurara
iragwe.” Habaga ubwo inka igenda ijoro ryose ishaka iyayo, ari byo bitaga
“guhomora.” Gusukura iriba bavanamo umuvu, babyitaga “kweza iriba.” Iriba
ryabaga rituje ryitwaga“umugwimo.” Guhabwa umwanya wo kuhira, byitwaga
“guhana umurambi.” Isibo yo kurwanira umurambi, ikitwa “inkomati.”
Iyo rero ubuhodoke bwarangiraga, ubushyo bwose bwuhiwe ya mazi ahiye
bwarindiraga icya rimwe bagahera ko babangurira zikabyarira rimwe. Aha rero
ni ho batumiraga umwisi akaza kwita izina.

b) Imitegekere y’inyambo mu Rwanda rwo hambere

Umwami ni we wari umutware w’inyambo mukuru, hagakurikiraho umutware


w’ingabo, agakurikirwa n’umutware w’inyambo, hakaza umutahira, hagaheruka
umurenzamase.

128
128
Umwami: yari nyiri Igihugu bityo akaba yari ku mutwe wa byose.

Umutware w’ingabo: yari umukuru w’umutwe w’ingabo kandi akaba yari


hejuru y’umutware w’inyambo

Umutware w’inyambo: yabaga ari umuntu ujijutse, akaba yarashyirwagaho


ngo agenge inyambo zo mu mitwe iyi n’iyi. Ubwo butegetsi yaburagaga
umwana we bugakomeza kuba uruhererekane. Ntiyashoboraga kunyagwa
kuko yari ashinzwe imyororerere y’inyambo. Nyamara umutware w’ingabo we
yashoboraga kunyagwa ingabo.

Umutahira: we yabaga ari umunyacyubahiro baremeraga ubushyo bw’inyambo


bwo mu mutwe uyu n’uyu w’inka, akawubwiriza akawuragira. Umutahira
yashoboraga guhabwa inkoni y’ubushumba (kumuziturira); bamuhaga inka
(ubushyo). Byakorwaga bazitura inyana mu kiraro bakazimuha bakanamuha
inkoni y’ubushumba. Iyo inka zamaraga kuba amabuguma, umutware
w’inyambo yazeguriraga umutahira zikaba ize bwite. Na we yarazigumanaga
akaziha abo ashaka. Umutahira rero yabaga ari mu rwego rw’abashumba
b’inyambo. Ubushyo yabaga ashinzwe iyo bwasazaga bamuremeraga ubundi
bushyo cyangwa bakaburemera umwana we w’umuhungu.

Abarenzamase: Bo bari nk’abakozi bari bashinzwe kwirirwa inyuma y’inka


(bubakaga ibiraro, bacaga ibyarire) kandi bakaba barashyirwagaho n’umutahira.

3. Imyitozo

Umwarimu asaba abanyeshuri gukorera mu matsinda, imyitozo iri mu gitabo


cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko bayikora, abafite ibibazo byihariye
akabafasha, hanyuma bakayikosorera hamwe, ibisubizo bikandikwa ku kibaho,
abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo

a) Vuga abantu b’ingenzi bategekaga inyambo maze usobanure inshingano


za buri wese.

Abantu b’ingenzi bategekaga inyambo ni: umwami, umutware w’ingabo,


umutware w’inyambo, umutahira, abarenzamase.

Umwarimu areba niba abanyeshuri basobanuye neza inshingano za buri muntu


wategekaga inyambo.

b) Sobanura amagambo akurikira: ibigarama, inkerakibumbiro, imirizo,


ingegene.

129
Ibigarama: Ni inka zavukaga ku mashashi y’inka z’inkuku zabanguriwe ku
mfizi y’inyambo.
Inkerakibumbiro: ni inyambo zavukaga ku bigarama byabanguriwe ku mfizi
y’inyambo.
Imirizo: ni inyambo zavukaga ku nkerakibumbiro zabanguriwe ku mfizi
y’inyambo
Ingegene(inyambo zuzuye): ni inyambo zavukaga ku bisumba byabanguriwe
ku mfizi y’inyambo.
c) Vuga imyororere y’inyambo

Umutware w’inyambo yagendaga yongera inyambo mu ibangurira ry’inkuku


ku mfizi y’inyambo. Uburyo bwa mbere yafataga inka z’inkuku akazibangurira
ku mfizi y’inyambo zikabyara ibigarama. Ibigarama akabibangurira ku mfizi
y’inyambo zikabyara inkerakibumbiro. Inkerakibumbira akazibangurira ku
mfizi y’inyambo zikabyara imirizo. Imirizo akayibangurira ku mfizi y’inyambo
hakavuka inyambo zuzuye bitaga ingegene. Uburyo bwa kabiri bwari ubwo
kubangurira inyambo z’ingegene ku mfizi y’inkuku zikabyara ingegene.

Isomo rya cumi na gatandatu: Akamaro ko kwiga inganzo


y’amazina y’inka
Intego zihariye

Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora :


• Kugaragaza akamaro ko kwiga inganzo y’amazina y’inka
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri kirimo umwandiko “Inka ya
Rumonyi” , igitabo cy’umwarimu.

1. Intangiriro

Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibaganisha ku kugaragaza akamaro ko


kwiga inganzo y’amazina y’inka bibinjiza mu isomo rishya.

Urugero rw’ibibazo:

a) Kwiga amazina y’inka bikumariye iki? Bituma menya ubuhanga


bukubiyemo, nunguka amagambo mashya, menya umuco nyarwanda, menya
guhanga ,...

2. Uko isomo ryigishwa

130
130
Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda akabasaba gukora igikorwa
gikurikira kiri mu gitabo cy’umunyeshuri.

Igikorwa:

Nk’umunyeshuri wiga uburezi mu ishami ry’inshuke n’ikiciro cya mbere


cy’amashuri abanza wumva kwiga amazina y’inka bifite uwuhe mumaro?”

Mu gihe abanyeshuri bari mu matsinda umwarimu agenda areba abafite ibibazo


akabunganira. Iyo igihe yabahaye kirangiye, asaba amatsinda kumurika ibyo
yakoze andi matsinda akurikiye, umwarimu akabafasha kubinoza abanyeshuri
bakabyandika mu makayi yabo.

Urugero rw’ibitekerezo byanogejwe.


Birashoboka ko hari umuntu wakwibaza icyo kwiga amazina y’inka byaba
bimaze muri iki kinyejana turimo, aho abantu benshi bahihibikanira kumva
ibirebana n’itumanaho, ndetse n’ikoranabuhanga. Reka twemere ko muri ibi
bihe ndetse n’ibizaza ntawuzongera kujya mu byo kwita inka. Ariko kumenya
ubuhanga bukubiye mu nganzo iyi n’iyi ya kera nta cyo byishe, ndetse ni
byiza rwose kumenya umurimo wa ba sogokuru. Bifite akamaro ku muntu
washobora gucengera neza iyo nganzo, hanyuma yamara kumucengeramo na
we akaba yafatiraho akayikoresha mu bundi buryo. None se Musenyeri Alegisi
Kagame amaze kuryoherwa, gucengera no gucengerwa n’inganzo y’amazina
y’inka, si bwo yayishingiyeho ahimba “Umuririmbyi wa Nyiribiremwa” n’
“Indyoheshabirayi”?

Byongeye kandi uwashaka kumenya ubuhanga bw’abahanzi ba hano mu


Rwanda ntanage akajisho kuri iyi nganzo y’amazina y’inka, ngo arebe ubuhanga
bw’intondeke zipimye indinganire yaba atakaje byinshi. Abashakashatsi bitaye
ku nganzo y’amazina y’inka harimo uwitwa Faransisi Yuwaneti (Francis
Jouannet), asobanura neza ko ubuhanga bw’intondeke zipimye ntaho ryakunze
kuboneka muri Afurika uretse mu Rwanda. Uwashaka kubicukumbura yasoma
igitabo kitwa Prosodologie et phonologie non linéaire, 1985, p.73. Niba tudashatse
kubyitaho ntaho twaba dutaniye na ba bandi bambara ikirezi ntibamenye ko
kera cyangwa wa wundi w’umutunzi uba umworo w’amata.

Nta gushidikanya mu mazina y’inka harimo ubuhanga bw’inshoberabuvivi. Uretse


ubwo buhanga bw’intondeke zipimye, usangamo injyana n’iminozanganzo
ishingiye ku isubirajambo no ku isubirajwi ; usangamo gukoresha ijambo
ryabugenewe, usangamo uburyo bwo gukoreshamo imibangikanyo ; usangamo
imizimizo myinshi itandukanye n’icyo abisi ubwabo bita ingaruzo. Ni ijambo
risingiza cyangwa se interuro y’amagambo asingiza abami muri rusange

131
cyangwa ingoma, hakaba n’asingiza umwami uyu n’uyu, ibikorwa bye cyangwa
amatwara ye. Uwashaka rero kumenya imyifatire y’Abanyarwanda bo hambere,
agashaka kumenya ibyo babaga bimirije imbere, nta yindi soko yavomamo
ubwo bumenyi uretse kubusanga mu mazina y’inka. Ubutwari n’umurava
birasingizwa, ubupfura no kwanga umugayo bikamamazwa kandi ibi ni bimwe
mu by’ingenzi biranga indangagaciro y’uwagombye kwitwa Umunyarwanda.

3. Umwitozo wo kungurana ibitekerezo

Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda, abahungu n’abakobwa,


akabasaba gusoma umwitozo wo kungurana ibitekerezo uri mu bitabo byabo.
Azenguruka mu matsinda yose agenzura uko bakora, maze abagaragaje ibibazo
byihariye akabafasha. Iyo barangije, asaba buri tsinda kumurika ibyo ryakoze
abandi bagakurikira bagafatanya na mwarimu gukora ubugororangingo

Urugero rwikibazo n’ibitekerezo byatangwa

Mubona ari uruhe ruhare rw’inganzo y’amazina y’inka mu buvanganzo


nyarwanda?

Uruhare rw’inganzo y’amazina y’inka mu buvanganzo nyarwanda ni ukumenya


inganzo y’amazina y’inka usobanukirwa n’ubuhanga buyikubiyemo, tukaba
twayigana tugahanga ibindi bihangano binyuranye bituma ubuvanganzo
nyarwanda butera imbere. Ikindi ni ugutuma dukomera ku muco nyarwanda
kuko iyi nganzo itwibutsa umuco ushingiye ku nka.

II.5.9. Inshinga
Isomo rya cumi na karindwi: Inshoza n’amoko y’inshinga
Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
• Gutahura inshoza n’amoko by’inshinga.
• Gutahura inshinga zitandukanye mu nteruro.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.
1. Intangiriro

Umwarimu yandika interuro ku kibaho zirimo inshinga zigaragara ku buryo


bwazo agasaba abanyeshuri kuzisoma hanyuma akazibabazaho ibibazo.

132
132
Urugero rw’interuro:
• Umutware w’inyambo yakomezaga kuzongera abangurira inkuku ku
mfizi y’inyambo.
• Inkerakibumbiro ni inka zavukaga babanguriye ibigarama ku mfizi
y’inyambo.
Urugero rw’ibibazo

a) Amagambo atsindagiye ni bwoko ki?

Amagambo atsindagiye ni inshinga.

b) Amagambo atsindagiye ari mu nteruro ya mbere atandukaniye he?

Ijambo yakomezaga ni inshinga itondaguye, ijambo kuzongera ni inshinga iri


mu mbundo.

Umwarimu ahera ku bisubizo by’abanyeshuri akababwira ko bagiye kwiga


amoko y’inshinga.

2. Uko isomo ryigishwa

Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange


kuri 2.6

Umwarimu asaba abanyeshuri gukora amatsinda maze bagakora igikorwa kiri


mu gitabo cy’umunyeshuri.

Igikorwa:

Soma interuro zikurikira, witegereze amagambo yanditse atsindagiye, usobanure


imiterere yayo. Uhereye ku miterere y’ayo magambo, kora ubushakashatsi
utahure inshoza n’amoko by’inshinga.
• Amashashi y’inyambo yavukiye rimwe yimiraga rimwe.
• Umwisi yabaga agiye kwita nk’ubushyo bwo mu mutwe w’Ibihogo
akabuteza umutware w’inyambo.
• Umwisi yirindaga guteza inyambo umwami n’umutware w’ingabo.
• Ingabo z’u Rwanda zari imitwe itegekwa n’abatware.
• Umugaba w’ingabo yari afite ububasha nk’ubw’umwami mu gihe
k’igitero.
• Ingegene ni inyambo zuzuye.
Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda, umwarimu abafasha

133
kubinoza bakabyandika mu makayi yabo.

Ibibazo n’urugero rw’ibisubizo byanogejwe:


a) Inshoza y’inshinga
Inshinga ni ijambo ryumvikanisha igikorwa, imiterere, imico cyangwa
imimerere ya ruhamwa mu nteruro. Muri make, inshinga ni yo itanga ubutumwa
mu nteruro, igaragaramo igikorwa cya ruhamwa.

b) Amoko y’inshinga

Mu moko y’inshinga hagaragaramo inshinga isanzwe n’inshinga idasanzwe.


Inshinga isanzwe ishobora kuba iri mu mbundo cyangwa itondaguye. Ni
ukuvuga ko inshinga ishobora kwigaragaza mu nteruro ari:

Inshinga idasanzwe bita nkene cyangwa mburabuzi.


Inshinga isanzwe iri mu mbundo.
Inshinga isanzwe itondaguye.
–– Inshinga idasanzwe
Inshinga idasanzwe bita nkene cyangwa mburabuzi ni inshinga zidakoreshwa
nk’inshinga zisanzwe kuko usanga hari ibihe bimwe na bimwe by’inshinga
zidatondagurwamo. Ikindi kiziranga ni uko usanga nta zina rishobora gukomoka
kuri bene izo nshinga. Ni inshinga zigizwe n’ibicumbi gusa (-ni, -ri, -fite, -ruzi,
-zi); ntizifite imbundo zizwi ni yo mpamvu ku mikoreshereze y’imisozo yayo,
usanga izo nshinga zidakorana n’imisozo -e, -aga, -ye na a mu buryo busanzwe.
Cyakora iyo zikoreshejweho ingereka zishobora gusesengurwamo imisozo.
–– Inshinga isanzwe iri mu mbundo
Inshinga idatondaguye yitwa kandi inshinga iri mu mbundo. Ni inshinga
itagaragaza ngenga irimo cyangwa uburyo keretse uburyo bw’imbundo.
Inshinda idatondaguye iranga ikidafite uwo kerekezwaho. Inshinga iri mu
mbundo ntigaragaza ukora, igikorwa, igihe igikorwa gikorerwa keretse mu
nzagihe.
–– Inshinga isanzwe itondaguye
Ni inshinga igaragaza ngenga yayo, ruhamwa ndetse n’igihe itondaguwemo.

Urugero: Nzakora
Ikitonderwa:
Hari bamwe na bamwe bashyira “Ingirwanshinga ; -ti,-tya,-tyo, na -te” mu
moko y‘inshinga zidasanzwe bitwaje ko na zo zijya muri ngenga uko ari eshatu,

134
134
nyamara ingirwanshinga ni ubwoko bw’ijambo bwihariye kuko usibye kuba
zigaragaza ngenga nta rindi huriro zifitanye n’inshinga kuko zitagaragaza
igikorwa cyangwa imico n’imimerere ya ruhamwa.

3. Imyitozo

3. Umwitozo

Umwarimu asaba buri munyeshuri gukora umwitozo uri mu gitabo


cy’umunyeshuri buri wese ku giti ke. Umwarimu agendagenda mu ishuri afasha
abafite ibibazo byihariye. Iyo abanyeshuri barangije kuwukora, umwarimu
afatanya na bo kuwukosora hanyuma bakandukura ibisubizo mu makayi yabo.

Urugero rw’umwitozo n’ibisubizo:


Garagaza ubwoko bw’inshinga zagaragajwe mu nteruro zikurikira:

a) Intwari yivugaga ibigwi n’ibirindiro byayo.

Yivugaga: Inshinga isanzwe itondaguye.

b)Amazina y’inka afite akamaro mu muco wacu.

Afite: Inshinga mburabuzi/inshinga nkene.

c)Abanyeshuri beza bakunda gusoma.

Gusoma: Inshinga isanzwe iri mu mbundo.

d) Nduzi mwese mwitabiriye ishuri.

Nduzi: Inshinga mburabuzi /nkene.

Isomo rya cumi n’umunani: Ibihe by’inshinga


Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
• Gutandukanya ibihe by’inshinga yifashishije ingero zitandukanye.
• Gukoresha inshinga yubahiriza ibihe by’inshinga mu mvugo no mu
nyandiko.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu, igitabo cy’umunyeshuri n’ibindi bitabo
by’ikibonezamvugo.
1. Intangiriro

135
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa isomo baheruka kwiga.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

a) Ni rihe somo duheruka kwiga?

Isomo duheruka kwiga ni amoko y’inshinga.

b) Ni ayahe moko y’inshinga mu kinyarwanda?

Mu Kinyarwanda habaho inshinga itondaguye, inshinga isanzwe iri mu mbundo


n’inshinga idasanzwe yitwa kandi inshinga nkene cyangwa mburabuzi.

Iyo abanyeshuri barangije gusubiza ibyo bibazo, umwarimu yandika interuro


ku kibaho zirimo inshinga zanditse zigaragara cyane agasaba abanyeshuri
kuzisoma hanyuma akazibabazaho ikibazo.

Urugero rw’interuro:

a) Umutware w’inyambo yangeraga inyambo abangurira inkuku ku mfizi


y’inyambo.

b) Inka z’inkerakibumbiro zivuka babanguriye ibigarama ku mfizi y’inyambo.

c) Abana bacu bazavumbura nibakora ubushakashatsi.

Urugero rw’ikibazo n’igisubizo cyatangwa:

Vuga ibikorwa by’inshinga zigaragara cyane muri buri nteruro n’igihe


byabereye.
• Mu nteruro yambere harimo igikorwa cyo kongera inyambo. Iki
gikorwa cyabagaho kera.
• Mu nteruro ya kabiri hagaragaramo igikorwa cyo kuvuka. Iki gikorwa
kiri kuba muri iki gihe.
• Mu nteruro ya gatatu harimo igikorwa cyo kuvumbura. Iki gikorwa
kizaba mu gihe kizaza.
Umwarimu ahera ku bisubizo by’abanyeshuri akababwira ko bagiye kwiga
ibihe by’inshinga.

2. Uko isomo ryigishwa

Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange


kuri 2.6

136
136
Umwarimu asaba abanyeshuri gukora amatsinda maze bagakora igikorwa kiri
mu gitabo cy’umunyeshuri.

Igikorwa:

Soma interuro zikurikira, witegereze amagambo yanditse atsindagiye, usobanure


imiterere yayo. Uhereye ku miterere y’ayo magambo, kora ubushakashatsi
utahure kandi usobanure ibihe by’inshinga.

a) Mu Ngoro Ndangamurage y’u Rwanda umubare w’inyambo ukomeza


kwiyongera.

b) Kwiga amazina y’inka bidufasha gusobanukirwa n’umuco wacu.

c) Nimukomeza gusoma ibitabo by’ubuvanganzo nyarwanda muzasobanukirwa


n’amateka y’Abanyarwanda.

d) Urubyiruko ruzatozwa kuba intore.


Abanyeshuri bakora igikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika ibyavuyemo.
Iyo abanyeshuri bamaze kubimurika, umwarimu abafasha kubinoza
bakabyandika mu makayi yabo.

Urugero rw’ibisubizo byanogejwe:

Inshoza y’ibihe by’inshinga


Mu Kinyarwanda inshinga yose itondaguye igomba kugira igihe itondaguyemo
hakurikijwe urwego rw’ibivugwa n’irebero (ko ibivugwa byarangiye cyangwa
bitararangira) ryabyo. Habaho rero ibihe bikuru bitatu mu itondaguranshinga.
Ibyo bihe ni igihe cyahise kivuga ibyamaze kuba kikitwa impitagihe. Hakaba
ikivuga ibiriho ubu kikitwa indagihe. Hakabaho n’ikivuga ibizaba cyangwa
ibizaza kikitwa inzagihe.

a) Indagihe

Indagihe ivuga ibiba muri aka kanya, ibiba ubusanzwe n’ibyabaye kera bivugwa
mu nkuru, ibirimo kuba ubu ariko bigikomeza, bityo ikagabanywamo indagihe
y’ubu, indagihe y’ubusanzwe, indagihe y’imbarankuru n’iy’igikomezo.
–– Indagihe y’ubu
Iyi ndagihe yumvikanisha ikirimo gukorwa ubu aho uvugiye no mu kanya kaza.
Indangagihe yayo ni –ra- .

137
Ingero

Ndahinga mu rutoki.

Ubu ndandika ibaruwa.


–– Indagihe y’ubusanzwe
Indagihe y’ubusanzwe yumvikanisha igikorwa gisanzwe gikorwa. Ntawamenya
intangiriro n’iherezo ryacyo. Mu isesengura ryayo irangwa n’umusozo –a.
Indangagihe yayo ni –ø-

Ingero

Izuba rirasa mu gitondo.


Nkunda gusoma ibitabo.
Nigisha ubumenyi bw’isi.
–– Indagihe y’imbarankuru
Indagihe y’imbarankuru umuntu ayikoresha avuga ibyabaye kera nk’aho ari
iby’ubu. Igira intego iteye nk’iy’ indagihe y’ubusanzwe bigatandukanira ku
nshoza. Indangahige yayo ni –a-ra-

Ingero

Umwarimu arahaguruka abwira abanyeshuri be ati: “Mwigane umwete


bizabafasha”.
–– Indagihe y’igikomezo
Indagihe y’igikomezo yumvisha igikorwa kirimo gukorwa ubu ngubu
ntawamenya igihe cyatangiriye nta n’uwamenya igihe kiri burangirire,
indangagihe yayo ni -ra-ki-âa na ra-ki- iyo umuzi cyangwa igicumbi gitangiwe
n’inyajwi.

Ingero

Ndacyasoma igitabo.
Aho aracyakoze wa murimo?
Turacyamutegereje.
Ibikorwa remezo biracyatera imbere.
Ndakiga Ikinyarwanda.

138
138
b) Impitagihe

Impitagihe ivuga ibintu byahise kare n’ibyahise kera ikigabanyamo impitakare


n’impitakera.
–– Impitakare
Impitakare yumvisha igikorwa cyarangiye mu gihe cyahise ariko kitarengeje
uyu munsi mu gitondo. Indangagihe yayo ni –aa-.
Ingero

Nateraga urubingo.
Naharuraga umuhanda.
Twateraga umupira.
Twahinze
–– Impitakera
Impitakera yumvisha igikorwa cyarangiye mu gihe cyahise uhereye ejo hashize
ugana hirya yaho. Indangagihe yayo ni- âa-, -a-ra-

Ingero

Nabyinaga mu itorero Indangamuco

Natozaga ikipe y’igihugu

Nasomye Bibiliya nkiri muto.

Yarasomye cyane

c) Inzagihe

Inzagihe ivuga ibiza kuba cyangwa ibizaba nyuma y’igihe cyo kuvuga.
Yigabanyamo inzahato n’inzakera.
–– Inzahato
Inzahato ivuga ibiri bube nyuma yo kuvuga ariko ntibifatire undi munsi.
Indangagihe yayo ni –ra.

Ingero

Ku gicamunsi uratera umupira.

139
Mu kanya uramperekeza ku isoko.

Araza kukubwira igikenewe.


–– Inzakera
Inzakera ivuga ibizaba ejo hazaza cyangwa mu bihe bizakurikiraho. Indangagihe
yayo ni –zaa-.

Ingero

Tuzaririmba indirimbo z’agakiza.

Muzadusura ryari?

Tuzagera ku iterambere mu bikorwa remezo.

3. Imyitozo

Umwarimu asaba abanyeshuri babiribabiri, gukora imyitozo uri mu gitabo


cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko bakora imyitozo, afasha abafite
ibibazo byihariye. Iyo abanyeshuri barangije kuyikora, umwarimu afatanya na
bo kuwukosora, ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura
mu makayi yabo.

Ibisubizo by’ibibazo by’imyitozo

a) Ibihe bikuru by’inshinga n’ibibishamikiyeho:

Indagihe
• Indagihe y’ubu
• Indagihe y’ubusanzwe
• Indagihe y’imbarankuru
• Indagihe y’igikomezo
Impitagihe
• Impitakare
• Impitakera
Inzagihe
• Inzahato
• Inzakera
b) Inshinga zitondaguye ziri mu nteruro n’ibihe zitondaguyemo.

140
140
• Nabonye imbuto none nateye.
Nabonye: Impitakare.

Nateye: Impitakare y’impitagihe.


• Igihe nari mu ishuri wansakurizaga.
Nari: Impitakare.

Wansakurizaga: Impitakare.
• Leta y’ u Rwanda yahisemo gushyira mu bikorwa ikerekezo k’imiturire.
Yahisemo: Impitakera.
• Umubare w’abaturage uzakomeza kwiyongera
Uzakomeza: Inzakera.
• Hari ibindi bikorwa bitunze Abanyarwanda.
Hari: Indagihe y’ubu
• Bitunze: Indagihe y’ubusanzwe

II.5.10. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri


(Igitabo cy’umunyeshuri, urupapuro rwa....)

Mbere yo gufatanya n’abanyeshuri gukora inshamake y’umutwe no gutanga


isuzuma risoza umutwe wa kabiri, umwarimu aha abanyeshuri umwitozo
wo gusuzuma ubushobozi ngiro bwabo. Uyu mwitozo awubaha nk’umukoro
ukazakosorwa mbere yo gutanga isuzuma.

Urugero rw’umwitozo:

Himba ikivugo cyo mu gihe tugezemo kitwaye nka “Inkatazakurekera”


wirata ibyiza wakoze cyangwa ibikorwa wagezeho, maze ukivugire imbere
ya bagenzi bawe ugaragaza isesekaza rikwiye. Ikivugo cyawe ntikirenze
imikarago makumyabiri.

Uko umwitozo ukosorwa:

Umwarimu akosora ibyivugo byose nyuma agatoranya abanyeshuri bamwe


bakivugira imbere ya bagenzi babo.

Umwarimu areba ko abanyeshuri bakoze ibyo yabasabye akabakosora akurikje

141
uturango tw’ibyivugo.

II.6 Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa kabiri


Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bituma basobanukirwa iby’ingenzi
bikubiye mu mutwe wa kabiri bityo bikabafasha gukora inshamake.

Urugero rw’inshamake yakorwa:

Muri uyu mutwe twasesenguye imyandiko inyuranye ivuga ku buvanganzo


nyabami mu Rwanda rwa kera n’akamaro kabwo mu buzima busanzwe bwa
buri munsi.Twize kandi ubuvanganzo nyabami, tubonamo inshoza n’ingeri
zitandukanye z’ubuvanganzo. Twize kandi ibitekerezo by’ingabo, imihango
y’ibitero mu Rwanda rwo hambere. Twarebeye hamwe impeta z’ubutwari
nk’ishimwe ryahabwaga ingabo zabaye intwari ku rugamba. Twize kandi
ibyivugo n’amoko atandukanye yabyo ndetse kandi twanabonye amazina
y’inka. Mu kibonezamvugo twabonye inshoza y’inshinga, amoko yayo ndetse
n’ibihe by’inshinga.

II.7. Isuzuma risoza umutwe wa kabiri


Ibigenderwaho mu isuzuma risoza umutwe wa kabiri
Kugira ngo umunyeshuri akore isuzuma agomba kuba afite ubushobozi bwo:
• Gusesengura umwandiko agaragaza ingingo ziwukubiyemo.
• Gukoresha neza amagambo yungutse mu nteruro.
• Guhimba yigana zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyabami.
• Gukoresha neza ibihe by’inshinga bitandukanye.

Umwarimu abwira abanyeshuri gukora isuzuma, buri wese ku giti ke, riri mu
gitabo cy’umunyeshuri. Iyo barangije kurikora buri wese aramukosora akareba
ibibazo byihariye afite kugira ngo amufashe.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo by’isuzuma

I. Ibibazo n’ibisubizo byo kumva no gusesengura umwandiko

1. Ni irihe zina ry’ubwami rya Rwabugiri uvugwa mu mwandiko?

Izina ry’ubwami rya Rwabugiri ni Kigeli.

2. Garagaza imitwe itanu y’ingabo z’u Rwanda yarwanye mu gitero cyo


mu Bushubi.

142
142
Imitwe y’ingabo z’u Rwanda ni Uruyange, Inyaruguru, Abarasa, Abahirika
n’Inyange.

3. Kabaka yari muntu ki?

Kabaka yari umutware w’Abarasa

4. Uturere dukurikira tuvugwa mu mwandiko turi mu yihe Ntara y’ubu: i


Gisaka, i Kinyaga?
• Akarere k’i Gisaka kavugwa mu mwandiko kari mu Ntara
y’Iburasirazuba.
• Akarere k’i Kinyaga kavugwa mu mwandiko kari mu Ntara
y’Iburengerazuba.
5. Ni iki cyatumye Rwabugiri agaba igitero mu Bushubi ?

Icyatumye Rwabugiri agaba igitero mu Bushubi kwari ukugira ngo atabare


Nsoro wari wamutabaje.

6. Rwabigimba yabyifashemo ate amaze guhakanirwa ubufasha na


Rwabugiri ?

Rwabigimba yigiriye inama yo kuzatera mu Bushubi mu gihe Rwabugiri azaba


yavuye i Sakara ; yaragiye ku nkiko zo hirya zitegeranye n’u Bushubi.

7. Seruzamba yari afite murimo ki mu gitero cyo mu Bushubi ?

Yari umugaba w’igitero.

8. Ni uwuhe muvuzi w’amacumu uvugwa mu mwandiko ?

Ni Rubanguka rwa Kabaka.

9. Utekereza ko igitero cyo mu Bushubi cyamariye iki u Rwanda ?

Igitero cyo mu Bushubi cyatumye u Rwanda rumenyekana ko rufite intwari


kandi rwakuyeyo iminyago itandukanye.

10. Ni irihe somo ukuye mu gitero cyo mu Bushubi ?

Gutabara abari mu kaga, kutumva amabwire kuko Rwabugiri yumvise amabwire


yica Nsoro ku maherere kuko atabanje gushishoza ngo areba niba atabeshywe.
II. Ibibazo n’ibisubizo by’inyunguramagambo
1. Sobanura amagambo cyangwa imvugo ikurikira dusanga mu mwandiko

143
a) Kuraga ingoma : gusigira ubutegetsi.
b) Gushaka amaboko: gushaka ubufasha, imbaraga.
c) Gushoza intambara : gutangiza intamabara, guteza intambara.
d) Igikomangoma : umwana w’umwami.
e) Kuvuga amacumu : kuvuga amakuru y’urugamba
f) Uruhondobero : Ugusinzira wicaye kubera umunaniro
g) Kugaba igitero : gutera ahantu n’ingabo
h) Ingamba ziracakirana : ingabo zitangira kurwana.
2. Andika impuzanyito z’aya magambo ziri mu mwandiko
a) Uhimba igisigo cy’umwami : umusizi
b) Ibyo ugemurira umuntu umushakaho ubufasha cyangwa kumukeza : amaturo
c) Nyina w’umwami : umugabekazi
d) Indwara y’uruhu ifata nk’ubuheri : ubushita
e) Abantu bakorera umwami : abagaragu, abaja,
3. Andika imbusane z’amagambo akurikira :
a) Kurwanya ≠ gutabara,
b) Intwari ≠ ikigwari
c) Gukura ku ngoma ≠ kwimika
d) Gushima ≠ kugaya
e) Kuneshwa ≠ kunesha/gutsinda

III. Ibibazo n’ibisubizo by’ubuvanganzo


1. Tanga ingeri z’ubuvanganzo nyabami waba uzi.
• Ibitekerezo by’ingabo
• Amazina y’inka
• Ibisigo nyabami
• Ubwiru
• Ubucurabwenge
• Ibyivugo
• Inanga
• Indirimbo z’ingabo
2. Ibyivugo by’abantu bakuru birimo amoko angahe ? Yavuge kandi

144
144
unayatandukanye.

Birimo amoko abiri. Hari ibyivugo by’iningwa n’ibyivugo by’imyato. Aho


bitandukaniye ni uko ibyivugo by’iningwa byatangiye kera kurusha iby’imyato,
ni bigufi kuko bigira ibango rimwe, ikivugwa ni kimwe…naho ibyivugo by’imyato
ni birebire, ni ibya vuba ugereranyije n’iningwa, bigira ibivugwa byinshi…

3. Sobanura amoko y’impeta z’ubutwari zo mu Rwanda rwo hambere.

Umudende wahabwaga intwari yishe ababisha b’abanyamahanga barindwi,


impotore igahabwa uwishe cumi na bane naho gucana uruti ni ku wishe
makumyabiri n’umwe

IV. Ibibazo n’ibisubizo by’ikibonezamvugo


1. Garagaza ubwoko bw’inshinga zagaragajwe mu nteruro zikurikira:

a) Twese turi abana b’u Rwanda.

Turi: inshinga nkene/mburabuzi

b) Abana bifite ubumuga bakunda gukinana n’abandi imikino ndangamuco.

Bakunda: inshinga itondaguye.

Gukinana: inshinga iri mu mbundo.

2. Garagaza ibihe by’inshinga zitondaguye zikurikira:

a) Abanyeshuri bazatsinda neza amasomo yabo kuko biga uko bikwiye.

Bazatsinda: inzakera

Biga: indagihe y’ubusanzwe.

b) Amazina y’inka ndayumva kuko mu kanya twakoraga imyitozo ayerekeyeho.

Ndayumva:indagihe y’ubu.

Twakoraga: impitakare.

V. Ihangamwandiko
Ushingiye ku miterere n’amoko y’ibyivugo hanga ikivugo cyawe, wivuga
uwo uri we, wirata ubutwari bw’ibikorwa byiza wakoze.

145
Umwarimu aragendera ku byo abanyeshuri bakoze abakosore akurikije imbata
y’ibyivugo.

Iyo umwarimu akosora iki kibazo areba ko umunyeshuri yahanze agendeye


ku miterere ya bumwe mu bwoko bw’ikivugo maze agakosora ashingiye ku
turango tw’ikivugo umunyeshuri yahanze.

II.8. Ibikorwa by’inyongera


II.8.1 Umwitozo nzamurabushobozi
1. Tandukanya ingeri z’ubuvanganzo nyabami wita ku cyo ubwo
buvanganzo bwabaga buhuriyeho ugaragaza n’umwihariko wa buri ngeri.

Ingeri z’ubuvanganzo nyabami ni nyinshi cyane kandi ziratandukanye nubwo


zihuriye ku kuba ari inyandiko zivuga abami ndetse n’ingoma muri rusange.
Zahuriraga kandi ku kuba zifitemo iminozanganzo itandukanye yo kurushaho
kuryoshya ururimi rw’Ikinyarwanda.

Izo ngeri rero ni izi zikurikira:

Ibitekerezo by’ingabo

Ibitekerezo by’ingabo byavugaga imitegurire n’imigendekere y’ibitero ingabo


z’umwami zagabye mu bindi bihugu bakongeraho amakabyankuru.

Amazina y’inka

Amazina y’inka ni imivugo irata inyambo bazivuga ibyiza byazo kubera agaciro
zabaga zifite mu muco nyarwanda, ni ingeri kandi yarataga umwami n’ingoma.

Ibisigo nyabami

Ibisigo nyabami ni imivugo yasingizaga abami n’ingoma zabo ikoresheje


amagambo y’indobanure yo gusingiza umwami koko.

Ubwiru ni ingeri yarangwaga n’imihango yakorwaga mu ibanga n’umwami


n’abiru . Ni imihango yagiraga amagambo yihariye agendana na yo. Iyo mihango
bayitaga inzira z’ubwiru. Ubwiru bwari bukubiyemo amategeko yagengaga
imihango y’ibwami, bwakoreshaga ikeshamvugo n’andi magambo yabugenewe
kandi ntibwahindagurikaga.

Ubucurabwenge ni ingeri y’ubuvanganzo yarangwaga n’umuvugo muremure


wavugaga ibisekuru by’abami n’abagabekazi. Abawufataga mu mutwe bitwaga

146
146
abacurabwenge.

Ibyivugo ni ingeri y’ubuvangazo nyabami no kwirata icyo umuntu ari cyo mu


rwego rw’intambara. Ibyivugo byasingizaga intwari n’ubutwari bwazo ndetse
n’intwaro zifashishwaga.

Inanga zivuga iby’ibwami ni ingeri y’ubuvanganzo nyabami yarangwaga


no gucuranga inanga bayibwira ariko mu buryo bw’indirimbo zicurangwa ku
nanga y’amano.

Indirimbo z’ingabo na zo ni ingeri z’ubuvangazo nyabami zarangwaga


n’indirimbo zaririmbwaga mu bitaramo byo kwizihiza insinzi y’ingabo zabaga
zivuye ku rugamba.

2. Garagaragaza amoko y’ibyivugo kandi werekane itandukaniro ryayo.

a) Ibyivugo by’iningwa ni ibyivugo bigufi bishyirwa mu mikarago akenshi


itarenze icumi iba ibumbiye mu ibango rimwe kandi biba bivuga ku ngingo
imwe. Ibyivugo by’iningwa ni ibya kera cyane kuko byamamaye ku ngoma ya
Ruganzu Ndoli

b) Ibyivugo by’imyato bigaragaza abo umuntu yagiye agirira akamaro. Ni


ibyivugo biciyemo ibice ku buryo bugaragara. Ubu bwoko ni bwo bwiganje
kuva ku ngoma ya Yuhi Gahindiro kugeza kuri Kigeli Rwabugiri.

3. Wifashishije ikivugo k’iningwa wize mu ishuri, himba ikivugo cyawe


wigana ikivugo k’iningwa wize.

Umwarimu arakosora abanyeshuri agendeye ku turango tw’ikivugo k’iningwa.

II.8.2. Imyitozo nyagurabushobozi


1. Ibyakorwaga mu gutangira no gusoza igitero wabigereranya ute na
gahunda ubuyobozi bushyize imbere yo kureba ibyo abantu biyemeje
gukora n’uko babigezeho?

Mu gutegura igitero babanzaga kwicara hamwe bakanoza umugambi w’uko


bifuza ko urugamba ruzagenda, bakagera ingabo bakegeranya n’ibizakenerwa
byose. Urugamba rwarangira umuvuzi w’amacumu akagaragaza ku buryo
burambuye uko rwagenze. Hakagaragazwa niba icyari kigambiriwe mbere
yo kugaba igitero cyaragezweho. Kuri ubu, ibyo twabigereranya na gahunda
y’imihigo aho abantu bagaragaza ibyo bifuza kugeraho mu gihe runaka
(guhiga), nyuma bakazareba niba barabigezeho (guhigura/kwesa imihigo),
ibyiza bagakomeza kubishimangira, ibitaragenze neza bigakosorwa.

147
2. Hanga ikivugo k’imyato wishyize mu mwanya w’umuntu wirata
ubutwari bw’ibikorwa byiza yakoze nurangiza ukivugire imbere ya
bagenzi bawe ugaragaza isesekaza rikwiye.
Umwarimu areba uko abanyeshuri bakoze umwitozo maze akabakosora.

II.8.3 Imyitozo y’inyongera


1. Ukoresheje ubushobozi wungukiye muri uyu mutwe, gereranya
igitekerezo k’ingabo n’ikivugo, ugaragaza icyo bihuriyeho n’icyo
bitandukaniyeho.
Icyo bihuriyeho Icyo bitandukaniyeho
Igitekerezo k’ingabo Ikivugo
Byombi biri mu ngeri Kivuga uko igitero Uwivuga yirata ibigwi
y’ubuvanganzo nyabami. cyagenze. n’ibirindiro yagiriye
ku rugamba.
Byombi bikoresha Cyandikwa mu Cyandikwa
amagambo yabugenewe mudandure akenshi mu mukarago
(ikeshamvugo). uvanzemo ibyivugo. n’amabango.

2. Igana injyana y’amazina y’ika, maze uhange umuvugo ku bwiza


bw’Igihugu cyacu, uwuvuge imbere ya bagenzi bawe.

Umwarimu areba ko abanyeshuri bahanze umuvugo bigana injyana y’amazina


y’inka kandi akabaha igihe cyo kuwuvuga imbere y’abandi.

II.9. Amakuru y’inyongera


Igitero cyo mu Rito

Igitero cyo mu Rito cyabaye hagati ya Kamena 1872 na Werurwe1873. Ikitubwira


ayo magingo yacyo, ni nyakotsi yitwa Rwakabyaza mu Kinyarwanda (La comète
de Coggia), kuko yagaragaye mu Rwanda muri Nyakanga 1874 nyuma y’igitero
k’i Butembo, cyatabajwe umwaka ukurikira uw’igitero cyo mu Rito.

Umugaba w’Igitero cyo mu Rito Ndibyariye ya Mbagariye yari agabye


ingabo ze bwite zitwaga Abarima, azigeretseho no kuba yari yahawe kugaba
n’Ingangurarugo za Kigeri wa IV Rwabugiri. Yari agabye n’abatware bandi
babiri : Rwampembwe wa Nkusi (ya Gahindiro), umutware w’Abashakamba, na
Nyamushanja wa Rwakagara wari ugabye Uruyange we ntiyari umutware w’izo
ngabo, ahubwo yari asimbuye mwene se Gihamagara ari we wari umutware
w’Uruyange icyo gihe. Umugaba w’igitero Ndibyariye ya Mbagariye, aha izo

148
148
ngabo amayira abiri:

1. Ingangurarugo n’Abarima batera mu Rito nyakuri, kwa Rugigana. Aho hantu


mu Rito rya Ngaragu, ni mu Burundi, epfo y’ingezi ya cyohoha y’Epfo.

2. Abashakamba n’Uruyange abategeka gutera ahantu hitwa i Nyarubuye kwa


Makaka na Nkembanyi. Turebe rero ko imirari yombi yari iteye ukubiri, ku
buryo butatumaga ishobora gutabarana.

Nyamara ntidutekereza igitero cyo mu Rito tubivanye ruhande: turatekereza


gusa umurari wa kabiri, ni wo inzira y’Abashakamba n’Uruyange. Nyamara
ibyerekeye Uruyange byabaye bike cyane: icyo gitekerezo kibanze ku
Bashakamba, kuko ari bo bahagize umurwano ugaragara. ......(bifatiye ku
myandiko mfashanyigisho, umwaka wa kane)

Imihango y’ijoro baraye bari butere

Rwampembwe, umugaba w’Abashakamba yari atabaje amatorero atatu :

Rwamutwe II, Inyambo II n’Abashakamba II. We ubwe yari uwo mu itorero


Rwamutwe II. Rwamutwe II, bari abantu bamaze gukura, ntibage ku rugamba,
ahubwo bakagumana n’umugaba mu nteko, yaba itewe bakaba ari bwo
bayirwanira. Ku rugamba hajyaga abakiri bato, bashobora kwiruka ntibicwe
n’impumu.

Inyambo II ni bo Umutwe w’Abashakamba wari uhanze amaso: bari mu


kigero k’imyaka nka mirongo itatu na mirongo itatu n’itanu, baramenyereye
kurwana ,bagifite imbaraga. Na ho Abashakamba II bari abasore bakibyiruka,
mu kigero k’imyaka nka makumyabiri na makumyabiri n’itanu, bakimenyereza
ibyo kurasana, bataraba intwari zihamye. Nyamara Rwampembwe yari afite
n’abandi barwanyi b’abaturage bo mu Bugesera : Intabungira n’Inkoramaraso.

Izo ngabo zari ziganditse ahantu hitwa mu Kigeri cya Kiburungu. Bugorobye,
Rwampembwe ajya mu gikari, hamwe na bamwe bo muri Rwamutwe II,
na ho inyambo II zisigara ikambere. Ariko aho bigeze, Rugeramibungo rwa
Sekajeje abwira bagenzi be Inyambo, ati: “ Ko twavuye i Buhoro duhize na
Rwamutwe, none bakaba bihereye na Rwampembwe kandi mukaba muzi
ko na we ari Rwamutwe, none baba bari mu nama yo guhimba kuzavuga ko
baturushije? Nimuze tugeyo wenda dukubagane.” Hajyayo Rugeramibungo, na
Kavutse ka Serubindo na Kambanda ka Rwanuza. Bageze aho Rwampembwe
ari, bahasanga igiti cy’umukore baramvuragamo imiheto, bakicara hejuru .
Rwampembwe arababaza ati: “Murjya he ko Inyambo mukubagana?” Bati:
“Tuje gusaba akayoga!” Rwampembwe akagira akayoga mu gacuma gacagase,

149
ati: “Enda !” Agaha Rugeramibungo. Ntiyagasoma, arakazunguza, agaha
Kambanda ati: “Dore Nyambo yogeye! Urebe inzoga duhawe.” Kambanda na we
ntiyagasomaho, arakazunguza, agaha Kavutse ati: “Dore Mugabo urasana ingabo
ingoga, urebe iyo nzoga duhawe! ”Kavutse na we ntiyayisoma, arazunguza
ayigarurira Rugeramibungo, ati: “Genda Nkeragutabara ya Rutishisha! Nawe
umenya mukwiye gato!” Rwampembwe ati: “Murayigaya iki ?” Bati: “Kuko
ari agatama!” Ati: “Nimukanywe, ejo nzabacuruza ak’Abarundi!” Bagaruka
ikambere, babwira abahungu bati : “Aduhaye akayoga k’agatama turakanga.”
Ati : “Mukagaye iki?” Duti: “Kuko ari gakeya !” Ati: “Mukanywe, ejo nzabacuruza
ak’Abarundi !” Rwamirindi ati: “Nikishyurwa n’abatakanyoye bizagenda bite?
Nimuze dusubireyo tuge kubibaza! Baragenda basubira aho Rwampembwe ari
mu gikari, aramubaza ati: “Akayoga wahaye ba Rugeramibungo nikatishyurwa
n’abakanyoye, kakishyurwa n’abatakanyoye, bizagenda bite?” Rwampembwe
arasubiza ati: “Muzajyane inka zabo.”

Basubira ikambere, maze Ruhetana na Nyaruyonga arahabasanga, yari


yarasigaye iwabo mu by’ubukwe ashyingirwa. Baramuramutsa, aryama ku
bibero bya Rwamirindi na Rugeramibungo, baramuganiriza. Yari umuntu
w’ubuhanga cyane bagumya kumukorakora mu masunzu, bamubaza uko
yarongoye. Nuko Rwamihingo arabitegereza, ati: Ntabwo ababisha ari babi
kandi bahinyuranya, bamubaka bakamushahura! Uyu muntu mwiza kandi
dukunze, bamutwaka bate? Hoshi genda urabeshya.”

150
150
UNIT
UMUTWE WA

35 UBUZIMA
BW’IMYOROROKERE

III.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe


-- Gusesengura inkuru ndende agaragaza imiterere, ibarankuru
n’ishushanyabikorwa byayo.
-- Kugaragaza uburyo, indango, ijyana n’irebero by’inshinga.

III.2. Ibyo umunyeshuri yagombye kuba azi


-- Mu myandiko bize ifatiye ku nsanganyamatsiko y’ubuzima
bw’imyororokere kuva mu mashuri abanza kugeza mu kiciro rusange.
-- Basanzwe bazi ibijyanye n’indwara nzandurira mu mibobano
mpuzabitsina.
-- Mu kiciro rusange, abanyeshuri bigishijwe ibijyanye n’itondaguranshinga.
-- Bashobora gusesengura inshinga bakagaragaza uturembajambo
tw’ishinga.

III.3. Ingingo nsanganyamasomo


Ingingo Aho igaragara muri uyu mutwe
nsanganyamasomo

Uburinganire Iyi ngingo nsanganyamasomo igaragarira mu bivugwa


n’ubwuzuzanye mu mwandiko “Amatsiko y’abato”, cyangwa igihe
umwarimu yigisha agenda avuga ku ngingo zivuga ku
bitsina byombi.

Umuco w’amahoro Iyi ngingo nsanganyamasomo igaragarira mu bivugwa


n’indangagaciro mu mwandiko “Amatsiko y’abato”ahagenda havugwa
ibiganiro Kanyana yagiyeagirana na nyirasenge ndetse
na Muneza bakamutega amatwi bakamusobanurira
ibyo atumva byose

151
Uburezi bugaheza Iyi ngingo nsanganyamatsiko yumvikana mu
mwandiko “Amatsiko y’abato” aho bigaragara
ko abahungu n’abakobwa bawuvugwamo bose
bize bimwe bakarangizai. Umwarimu azaheraho
ashishikariza abanyeshuri bose gukunda ishuri.
Ubuzima Iyi ngingo nsanganyamatsiko igaragarira cyane
bw’imyororokere muri uyu mwandiko wose. Ingingo zose zivugwamo
zigaruka ku buzima bw’imyororokere.
Umuco Iyi ngingo nsanganyamatsiko nayo igenda igarukwaho
w’ubuziranenge n’umwarimu mu bikorwa aha abanyeshuri. Nko mu
bikorwa byo gusesengura umwandiko ahari ingingo
zijyanye n’imikoreshereze y’imyambaro inyuranye.

III.4. Igikorwa cy’umwinjizo


Umwarimu aha abanyeshuri igikorwa kibinjiza mu nsanganyamatsiko
y’umutwe.
Urugero rw’igikorwa n’urugero rw’ibisubizo:

Ni ibihe bimenyetso bigaragarira buri wese ko umuntu yageze mu kigero cyo


kuba ingimbi cyangwa umwangavu? Ese hari ibindi muzi bidapfa kugaragara
inyuma?

Ukurikije uko mubona imyitwarire y’ingimbi n’abangavu, sobanura byibura


ibintu bitatu bigaragaza ko umuhungu cyangwa umukobwa wo muri iki kigero
asobanukiwe n’ubuzima bw’imyororokere.
Wakora iki kugira ngo ushishikarize abasore n’inkumi kutishora mu mibonano
mpuzabitsina bakiri bato?

III.5. Amasomo ari mu mutwe wa gatatu n’igihe agenewe


Umutwe wa gatandatu: Ubuzima bw’imyororokere Umubare
w’amasomo: 24
Umwandiko: Amatsiko y’abato
Amasomo Intego rusange Umubare
w’amasomo
Isomo rya mbere: Gusoma umwandiko no Amasomo 2
Gusoma no gusobanura gusobanura amagambo
umwandiko adasobanukiwe ari mu mwandiko.
Isomo rya kabiri: Gusoma Gusoma umwandiko no gusubiza Amasomo 2
no kumva umwandiko. ibibazo byawubajijweho.

152
152
Isomo rya gatatu: Gusesengura ibivugwa mu Amasomo 2
Gusoma no gusesengura mwandiko no kubihuza n’ubuzima
umwandiko. busanzwe.
Inkuru ndende
Isomo rya kane: Inshoza - Gusesengura inkuru ndende Amasomo 3
n’uturango by’inkuru agaragaza uturango twayo.
ndende n‘uko basesengura
inkuru ndende.
Isomo rya gatanu: - Kugaragaza amateka y’inkuru Amasomo 3
Amateka y’inkuru ndende ndende mu Rwanda no gutahura
mu Rwanda n’amoko ubwoko bw’inkuru ndende
y’inkuru ndende. yasomye.
Umwandiko: Twite ku buzima
Isomo rya gatandatu: Gusoma umwandiko no Amasomo 3
Gusoma no gusobanura gusobanura amagambo
umwandiko. adasobanukiwe ari mu mwandiko.
Isomo rya karindwi: Gusoma umwandiko no gusubiza Isomo 1
Gusoma no kumva ibibazo byawubajijweho.
umwandiko.
Isomo rya munani: Gusesengura umwandiko Isomo 1
Gusoma no gusesengura agaragaza ingingo ziwugize no
umwandiko. guhuza ibivugwa mu mwandiko
n’ubuzima busanzwe.
Inzira z’itondaguranshinga
Isomo rya kenda: - Kugaragaza indango, ijyana Amasomo 2
Indango, ijyana n’irebero n’irebero by’inshinga no
by’inshinga kubikoresha neza mu nteruro.
Isomo rya cumi: Uburyo - Kugaragaza uburyo bw’inshinga Amasomo 2
bw’inshinga no kubukoresha neza mu mvugo
no mu nyandiko.
Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri. Isomo 1
Isuzuma risoza umutwe wa gatatu. Amasomo 2
Mbere yo gutangira isomo rya mbere, umwarimu abanza gukoresha igikorwa
cy’umwimjizo kiri mu gitabo cy’umunyeshuri.

153
III.5.1. Umwandiko: Amatsiko y’abato
Isomo rya mbere: Gusoma no gusobanura umwandiko

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo umunyeshuri araba ashobora:
- Gusoma umwandiko adategwa yubahiriza utwatuzo n’iyitsa.
- Gusobanura amagambo adasobanukiwe ari mu mwandiko no kuyakoresha
neza mu mvugo no mu nyandiko.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri kirimo umwandiko ku buzima
bw’imyororokere, igitabo cy’umwarimu n’inkoranyamagambo.

1. Intangiriro
Umwarimu asaba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko
“Amatsiko yabato” bagiye gusoma akayibabazaho ibibazo.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo
a) Murabona iki kuri iyi shusho?
Kuri iyi shusho hariho umwana w’umukobwa n’umuhungu.
b) Umwana w’umukobwa ugaragara ku ishusho arimo gukora iki?
Umwana w’umukobwa ugaragara ku ishusho arimo kwireba mu ndorerwamo.
c) Mutekereza ko uyu mukobwa arimo kwireba iki?
-- Uyu mukobwa arimo kureba ubwiza bwe.
-- Arimo kureba ibiheri biri mu maso ye, yibaza uko byamuvaho.
d) Murabona uyu muhungu ameze ate?
Uyu muhungu arimo kureba umukobwa atangaye.

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Igikorwa:
Soma umwandiko “Amatsiko y’abato”, ushakemo amagambo udasobanukiwe
hanyuma uyasobanure wifashishije inkoranya.
Abanyeshuri bakorera iki gikorwa mu matsinda, hanyuma bakamurika
ibyayavuyemo. Iyo abanyeshuri bamaze kubimurika, bafatanya n’umwarimu
kubinoza bikandikwa ku kibaho, bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’ibisubizo byanogejwe

154
154
-- Ibishishi: ibiheri byo mu maso
-- Umwangavu: umukobwa umaze kumera amabere
-- Kugira amakenga: kugira ubwoba umuntu abutewe n’icyo akeka ko
kitamugwa neza cyangwa se ko kitamutunganira
-- Ipfunwe: isoni umuntu aterwa n’uko agize nabi, ikimwaro
-- Uruvunganzoka: abantu cyangwa ibintu byinshi bigendera hamwe kandi
bidahana umwanya wo gutambuka
3. Imyitozo
Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda ya babiribabiri akabasaba
gukora umyitozo iri mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko
abanyeshuri bakora imyitozo abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma
bakayikosorera hamwe, ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri
bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’imyitozo n’ibisubizo:
a) Uzurisha izi nteruro amagambo ukuye mu mwandiko.
-- Bimwe mu bimenyetso biranga umukobwa winjiye mu bwangavu ni
ukugira ibiheri/ibishishi mu maso
-- Iyo abahungu babaye ingimbi batangira kuniga ijwi.
-- Abantu bagenda buzuye umuhanda baba ari uruvunganzoka
-- Musoni yagiye i Kigali abona amazu menshi agerekeranye aratangara

b) Shaka impuzanyito z’amagambo akurikira yakoreshejwe mu


mwandiko.
-- Ibishishi: ibiheri
-- Ashavuye: atishimye

Isomo rya kabiri: Gusoma no kumva umwandiko

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
Gusoma umwandiko adategwa no gusubiza ibibazo byawubajijweho.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga
kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.

155
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo
a) Ni uwuhe mwandiko duheruka kwiga?
Umwandiko duheruka kwiga ni “Amatsiko y’abato ”.
b) Uwo mwandiko wavugaga ku yihe nsanganyamatsiko?
Uwo mwandiko wavugaga ku buzima bw’imyororokere.

2. Uko amasomo atangwa


Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6

Umwarimu asaba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:


Igikorwa:

Ongera usome umwandiko “Amatsiko y’abato” hanyuma usubize ibibazo


byaeubajijweho.

Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika


ibyayavuyemo. Iyo abanyeshuri bamaze kubimurika, umwarimu afatanya na
bo kubinoza, bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi
yabo.
Urugero rw‘ibibazo n’ibisubizo byanogejwe
a) Abakinankuru bavugwa mu mwandiko ni bande?
Kanyana, Nyirasenge wa Kanyana Mariya, Muneza, Kayitesi, na Teta
b) Abantu ntibakunda kuvugira mu ruhame ubuzima bw’imyororokere.
Tanga impamvu eshatu ziri mu mwandiko zibihamya.
Icya mbere ni uko igitsina ari ryo tandukaniro ry’ibanze hagati y’umugore
n’umugabo, ni cyo gituma abantu benshi bagira isoni zo kuba bavuga ibijyana
na cyo byose mu ruhame. Ikindi kandi iyo uvuze igitsina, nk’umugabo ahita
yumva ubushobozi bwe bwo kubyara no gushimisha uwo bashakanye. Hari
abahita bumva rero bakojejwe isoni. “Impamvu yindi ituma ibintu byerekeza
ku gitsina bitavugwa, ni uko ari urugingo rw’umubiri abantu bose banyuramo
kugira ngo bagere ku isi”. Nyamara, ntibirubuza kuba urugingo mu zindi ngingo
nyinshi zigize umubiri. Impamvu yanyuma ngo ni uko ibintu byose birebana
n’igitsina bidakwiriye kuvugwa kugira ngo nibigirwa ibanga bifashe abantu
kwitwara neza.
c) Mu mwandiko baratubwira umukobwa wari ufite amatsiko yo
kumenya ubuzima bwe bw’imyororokere.
Ni bande bamufashije kuyashira? Ubibwirwa n’iki?

156
156
Abamusfashije gushira amatsiko ni Muneza, Kayitesi, Nyirasenge n’abamuhaye
ibitekerezo kuri murandasi. Ni uko bamuhaga ibitekerezo byubaka kandi
bimufasha kumenya neza ibijyanye n’ubuzima bwe bw’imyororokere.
Ni bande bamurohaga aho kumugira inama? Sobanura uko bamushukaga.
Teta ni we warohaga uwo mukobwa aho kumugira inama. Teta yashatse
gushyira muri uwo mukobwa imyumvire mibi itajyanye n’ukuri yo gukora
imibonano mpuzabitsina kenshi ngo kugira ngo azagire amatako n’ikibuno
kinini.
d) Ni izihe mpamvu zavuzwe mu mwandiko zishobora gutuma
abakobwa bagera mu gihe cy’ubwangavu imburagihe?
Harimo kubaho neza no kurya neza
e) Abangavu bafite ibimeyetso by’ingenzi biranga ko bageze mu kindi
kiciro cy’ubukure. Ibyo bimenyetso ni ibihe byavuzwe mu mwandiko?
Mu mwandiko bavuzemo kujya mu mihango no kugira ibishishi mu maso. Hari
kandi no gukura kw’amabere kubyibuha, kuzana amatako n’amabuno.
f) Ingaruka zagera ku ngimbi n’abangavu badasobanukiwe neza
n’ubuzima bw’imyorororkere ni izihe. Sobanura izo ngaruka
wifashishije urugero rw’uwo byabayeho wavuzwe mu mwandiko.
Muri izo ngeruka harimo gutwara inda zitateganyijwe, kwandura indwara
zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye harimo na Sida. Umwe mu
bavugwa mu mwandiko byagezeho ni Teta. Yishoye mu mibonano mpuzabitsina
atwara inda itateganyijwe.

Isomo rya gatatu: Gusoma no gusesengura umwandiko

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
- Gusesengura ibivugwa mu mwandiko no kubihuza n’ubuzima busanzwe.
- Gusesengura ingingo z’ingenzi zigize umwandiko.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga
kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byatangwa
a) Ni irihe somo duheruka kwiga?
Isomo duheruka kwiga ni umwandiko “Amatsiko y’abato”, muri iryo somo

157
twasubije ibibazo byo kumva umwandiko.
b) Ni iki twasomye mu mwandiko kivuga ku buzima bw’imyororokere?
Twabonye uko umukobwa n’umuhungu bava mu kiciro cy’ubwana bakajya mu
kiciro k’ingimbi n’ubwangavu. Twabonye kandi ko kubera amatsiko menshi
ingimbi n’abangavu baba bafite, bituma benshi bishora mu busambanyi
bigatuma batera cyangwa bagatwara inda batateganyije.

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo ibiteganya kuri iri somo mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa:
Ongera usome umwandiko “Amatsiko y’abato” hanyuma usubize ibibazo ibibazo
byawuvugiyemo.
Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyayavuyemo. Iyo abanyeshuri bamaze kubimurika, umwarimu afatanya na
bo kubinoza, bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi
yabo.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byanogejwe
a) Tanga ingingo z’ingenzi zibanzweho muri uyu mwandiko.
Amatsiko y’abangavu n’ingimbi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere,
ibibazo bahura na byo bashaka gushira ayo matsiko, uko bananirwa gukemura
ibyo bibazo, uko bakemura ibyo bibazo. Hashobora kandi no kwiyongeraho
izindi ngingo hakurikijwe ibivugwa muri buri gika.
b) Ni ngombwa kubwira abantu ibijyane n’ubuzima bw’imyororokere bakiri
bato. Sobanura byimbitse.
Umwarimu areba ibitekerezo bitangwa n’abanyeshuri mu gushyigikira ingingo
zo kwigisha abakiri bato ibijyanye n’ubuzimabw’imyororokere, akabinoza.
c) Ingamba abangavu n’ingimbi bagomba gufata kugira ngo bakomeze
kurinda ubuzima bwabo kwandura indwara zandurira mu mibonano
idakingiye ni izihe?
Bagomaba gufata ingamaba zo kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina.
Bagomba gufata ingamba zo gusobanuza neza ibyo batazi bijyanye n’imibonano
mpuzabitsina. Kwirinda ababashuka babashora mu ngeso z’ubusambanyi.
Gukunda imiterere y’imibiri yabo. Kumenya impamvu z’imihindagurikire
y’imibiri yabo.
d) Gereranya imyitwarire ya bamwe mu bakinankuru n’ubuzima busanzwe

158
158
bw’aho utuye.
Umwarimu areba ibitekerezo bitangwa n’abanyeshuri mu kugereranya
imyitwarire bw’abavugwa mu mwandiko ku ngingo y’ubuzima bw’imyororokere,
akainoza.

III.5.2. Inkuru ndende


Isomo rya kane: Inshoza n’uturango by’inkuru ndende n’uko
basesengura inkuru ndende

Intego zihariye

Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora :


Gusesengura inkuru ndende yasomye agaragaza uturango twayo.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri kirimo umwandiko ku buzima
bw’imyororokere n’igitabo cy’umwarimu.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo ku mwandiko “Ubuzima
bw’imyororokere” kugira ngo bibinjize mu isomo rishya.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Ni uwuhe mwandiko duherutse kwiga?
Umwandiko duheruka kwiga ni “Amatsiko y’abato”.
b) Ni nde munyarubuga mukuru muri uwo mwandiko?
Umunyarubuga mukuru ni Kanyana.
c) Ni ayahe matsiko Kanyana yari afite muri uyu mwandiko?
Kanyana yari afite amatsiko yo kumenya ubuzima bw’imyororokere.
d) Kanyana yabashije gushira amatsiko ku buzima bw’imyororokere?
Yego.

2. Uko isomo ryigishwa


Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda akabasaba gukora igikorwa
cy’umwinjizo kiri mu gitabo cy’umunyeshuri.
Igikorwa:
Ongera usome umwandiko “Amatsiko y’abato” witegereza imiterere yawo, uko
abakinankuru bateye n’uko ibarankuru riteye maze ukore ubushakashatsi
utahure inshoza n’uturango by’inkuru ndende. Uhereye ku turango tw’inkuru
ndende, tahura uko wasesengura inkuru ndende.

159
Umwarimu aha abanyeshuri igihe cyo gukora icyo gikorwa. Iyo igihe umwarimu
yatanze kirangiye, asaba abagize itsinda rimwe kumurika ibyo bakoze, abagize
andi matsinda bakurikiye. Umwarimu akabayobora mu kubinoza.
Ibisubizo byanogejwe:
Inshoza y’inkuru ndende
Inkuru ndende nk’uko iryo zina ribivuga ni inkuru iba ari ndende, ibarwa
n’umubarankuru uvuga uko yagenze. Bamwe mu basesenguzi b’inkuru ndende
bayivuga berekana ko igomba kuvuga ibyabayeho ndetse umwanditsi akavuga
ubuzima bwe; ibyamubayeho. Abandi bati: “Igomba kuba ari inkuru y’impimbano
n’ubwo ibyo ivuga byashobora kubaho.” Igihurirwaho na benshi ni uko inkuru
ndende igomba kuba ifite inkuru ibara, uruhererekane rw’ibikorwa, ikaba
yanditse mu nyandiko isanzwe; atari mu mikarago nk’ibisigo kandi yifitemo
ubwiza n’ubuhanga bw’imikoreshereze y’ururimi. Ibi, babishimangira bagira
bati: “Inkuru ndende ni uruhererekane rw’ibikorwa mpimbano bishobora
kubaho cyangwa byabayeho, ikaba ifite imisusire ya gihanga kandi nyabugeni
igaragaza ko umwanditsi ari intyoza mu kubara inkuru, mu kuyiha imiterere
myiza y’ibikorwa no kubikurikiranya.”
Uturango tw’inkuru ndende
Inkuru ndende irangwa n’imiterere ndetse n’imyubakire byayo. Inkuru ndende
irangwa kandi no kuba ishobora gukorerwa ishushanyabikorwa.

a) Imiterere y’inkuru ndende


Inkuru ndende iba ifite ibi bikurikira: ikivugwa mu nkuru, abanyarubuga,
ibarankuru, akabugankuru, ibikorwa, umugendo w’inkuru, uburebure n’ahantu.

- Ikivugwa mu nkuru ndende


Ingingo abanditsi b’inkuru ndende bavugaho ni nyinshi kandi ziratandukanye
kimwe n’izo dusanga mu zindi ngeri z’ubuvanganzo. Mu nkuru ndende
dusangamo urukundo rudasibangana, urukundo rwa bugigi, uburere n’umuco
wa kera bitajya imbizi n’uburere n’umuco by’ubu, poritiki n’ubutegetsi, ubwenge
bw’indushyi, uburaya n’ubwomanzi, iyimukacyaro, ubuhemu, ubugome, ishyari,
inzangano, amoko, urupfu rutunamura icumu, ubusabane mu bantu, ubukene
n’ubujiji, inkuru ndende zivuga ku bukoroni…

- Abakinankuru (abanyarubuga)
Mu nkuru ndende haba umukinankuru mukuru ushobora kuba umwe
cyangwa babiri. Umukinankuru mukuru ni we uba ari ipfundo ry’inkuru. Ni we
ikigamijwe cyangwa intego y’inkuru iba ishingiyeho.
Hari kandi n’abakinankuru bungirije. Aba ni bo usanga mu nkuru bamufasha

160
160
kugera ku kigamijwe cyangwa bakamubera imbogamizi. Aba bakinankuru
kandi ni na bo usanga insanganyamatsiko nto cyangwa zungirije zishingiyeho.
Mu nkuru ndende kandi dusangamo cyangwa dushobora gusangamo
abakinankuru ntagombwa, aba bakinankuru iyo urebye usanga kuba mu
nkuru kwabo cyangwa kutagaragaramo nta cyo byahindura ku kivugwa mu
nkuru. Nta nsanganyamatsiko iba ibashingiyeho. Mu yandi magambo twabita
indorerezi.

- Ibarankuru
Hari ubwoko bubiri bw’ibarankuru: ibarankuru ribwira n’ibarankuru ryerekana.
Mu nkuru ndende dushobora gusangamo ubwo bwoko bwombi bw’ibarankuru.
Ibarankuru ribwira: ni igihe umubarankuru agaragara mu nkuru, maze
uyisoma akamenya ko inkuru ifite uyibara. Ibarankuru ribwira ryibanda ku
gukoresha inshamake maze ibyamaze igihe kirekiere bikavugwa mu gihe gito.
Ibarankuru ryerekana: ryo rikoreshwa mu gihe inkuru yigaragaza ubwayo mu
buryo butaziguye, nta mubarankuru ubyivanzemo. Turisanga mu makinamico,
aho ibikorwa bigaragazwa n’abanyarubuga ubwabo.
Mu ibarankuru dusangamo kandi indebero. Indebero ni uburyo bugaragaza uko
umubarankuru abona ibyo inkuru imenyekanisha. Hari indebero mbonabyose,
indebero mbonankubone n’indebero mbonabihita.
Indebero mbonabyose: ni iy’umubarankuru ubona byose, ibyigaragaza
n’ibitigaragaza, ibintu ndengakamere hamwe n’ibibera ahantu umuntu
adashobora kugera. Usanga avuga ibibera henshi icyarimwe nk’aho biba
ahibereye hose ku isaha imwe. Nta na kimwe kimwisoba. Asa n’ufite ububasha
nk’ubw’Imana. Aba azi byose: ari ibyo abanyarubuga batekereza, ari ibyo
bahishe, imbamutima zabo, mbese aba abazi kurusha uko biyizi. Iyi ndebero
ni yo ikunze gukoreshwa. Ikunze kugaragara mu nkuru ibaze muri ngenga ya
gatatu.
Indebero y’imbonankubone: ni imenyekanisha gusa ibyo umunyarubuga
runaka areba cyangwa yiyumvisha. Iyo ndebero imenyekanisha ibiri aho
umunyarubuga ageza ibyumviro. Umubarankuru aba azi ibingana n’ibyo
abanyarubuga cyangwa abakinankuru bazi, akitwa ko arebera imbere mu
nkuru. Iyi ndebero tuyisanga ahanini mu nkuru zibaze muri ngenga ya mbere,
aho umubarankuru aba ari n’umunyarubuga.
Indebero mbonabihita: ni imenyekanisha gusa ibigaragara n’ibivugwa nta
guca hirya, isura y’ibintu, y’abanyarubuga, uko bitwara mu mvugo no mu
ngiro. Muri iyi ndebero, bisa n’aho ibyinshi abanyarubuga ari bo babyivugira,
umubarankuru agasa n’ugenda yuzuriza binyuze mu bisa n’intekerezo ku
bivuzwe n’abanyarubuga. Ikunze kuboneka mu nkuru za giporisi.

161
Mu myandikire y’inkuru, umwanditsi ahuza umwanya w’umubarankuru mu
nkuru n’indebero kugira ngo abibyaze ikintu gifite icyo kivuze ku musomyi.
Ibyo bituma ababarankuru bashyirwa mu byiciro by’ingenzi bikurikira:
Umubarankuru ashobora kubara inkuru na we ubwe akinamo. Ni muri urwo
rwego usanga akoresha ngenga ya mbere, akitwa umubarankuru wo mu mbere.
Umubarankuru ashobora kubara inkuru ari hanze yayo. Aha usanga akoresha
ngenga ya gatatu asa n’uvuga ibintu yareberaga iruhande mu gihe byabaga,
akitwa umubarankuru wo hanze.
Umubarankuru ashobora kubara inkuru ye ubwe akaba n’umunyarubuga
mukuru. Ni muri urwo rwego usanga akoresha ngenga ya mbere kuko ibyo
avuga aba abivuga kuri we. Uyu mubarankuru yitwa umumenyabanga.
Ikitonderwa:
Umubarankuru atandukanye n’umwanditsi w’inkuru. Umwanditsi w’inkuru ni
umuhanzi wanditse inkuru ibarwa mu gitabo ke. Muri uko kwandika inkuru ye
agena uburyo ibarwa. Muri ubwo buryo ibarwamo haba hari umuntu ugenda
uyibara, uwo akaba ari we mubarankuru. Cyakora hari igihe umwanditsi
ashobora kuba ari na we mubarankuru igihe abara inkuru y’ubuzima bwe.

- Ibikorwa
Ibikorwa mu nkuru ndende bishingira ku bakinankuru cyane cyane ku
mukinankuru mukuru. We n’abakinankuru bungirije bashinzwe kuyobora
imigendekere y’ibikorwa byo mu nkuru kugeza ku ndunduro y’inkuru. Bamwe
barema imbaraga zimufasha kugera ku ntego umwanditsi w’inkuru aba
yamuhaye.
Nk’uko abasesenguzi b’inkuru ndende babyemeza, inkuru ndende iyo ari yo
yose irangwa no kuba ishobora gukorerwa ishushanyabikorwa.

- Umugendo w’inkuru
Ushingiye ku migaragarire n’ikurikirana ry’ibikorwa bivugwa mu nkuru,
hashobora kubaho inkuru yubakiye ku bikorwa by’umujyo umwe, ibikorwa
by’urusobe n’ibikorwa bihagitse mu bindi.
Ibikorwa by’umujyo umwe: Iyo inkuru igaragaza ibikorwa by’umukinankuru
umwe kuva mu ntangiriro kugeza ku iherezo. Ikurikiza umurongo mbonera
w’ibarankuru. Iyi nsobeko itsitse ikunze gukoreshwa mu nkuru ngufi.
Ibikorwa by’urusobe: Ni igihe mu nkuru harimo ikwikira. Iri kwikira riba
rigizwe n’ibikorwa byinshi bisobekeranye ariko bifitanye isano. Umusomyi aba
ashobora gukurikirana inkuru z’abakinankuru benshi ariko zifite aho zihurira
cyangwa usanga amaherezo yabo aba amwe. Inkuru ifite abakinankuru benshi

162
162
ikunze no kugira umugendo ugizwe n’ibikorwa by’urusobe. Urugero ni nko mu
ikinamico y’urudaca Urunana.
Ibikorwa bihagitse: Ni ukwinjiza ibindi bikorwa bitari iby’ingenzi mu
bikorwa by’ibanze, urugero nk’aho umukinankuru agera aho akabara inkuru
y’ibyamubayeho cyangwa agatanga ubuhamya. Ibyo binatuma uburyo n’urwego
rw’ibarankuru bihinduka, inkuru y’ibanze ikabarwa n’umubarankuru mukuru,
naho inkuru zihagitse mu nkuru y’ibanze zikabarwa n’abandi babarankuru
bashobora kuba bamwe mu bakinankuru.
- Uburebure
Inkuru ndende nk’uko izina ryayo ribigaragaza, irangwa no kuba ari ndende
koko (akenshi hagati y’impapuro 100 na 250). Kuba hari uburyo ibikorwa
bikurikirana kandi bigenda bitera amatsiko usoma ku buryo atarambirwa
n’uburebure bwayo. Uburebure bw’inkuru ndende kandi bugaragarira mu
inyuranamo ry’inkuru nyinshi zitadukanye kandi ritarambirana.

- Akabugankuru (Ahantu)
Inkuru ndende kandi irangwa no kuba ifite aho ibarirwa; ni ukuvuga
akabugankuru. Mu nkuru ndende akabugankuru gashobora kuba kazwi
cyangwa ari agahimbano.
Iyo uwandika inkuru avuga ibyabaye ashobora no kuvuga mu by’ukuri aho
byabereye hazwi. Iyo abara inkuru y’ibitarabayeho, cyakora bishobora kubaho
mu buzima rusange, ashobora gukoresha akabugankuru mpimbano; akavuga
ibintu byabereye ahantu runaka ariko hatazwi ku ikarita y’isi.

b) Imyubakire y’inkuru ndende


Inkuru ndende irangwa no kuba hari ikivugwa, kuba ari ndende no kuba hari
uburyo ibikorwa bikurikirana kandi bigenda bitera amatsiko usoma ku buryo
atarambirwa gusoma inkuru ibarwa. Ibikorwa mu kubara inkuru mu nkuru
ndende biba bishingiye ku bakinankuru, cyanecyane ku mukinankuru mukuru.
Umukinankuru mukuru n’abakinankuru bungirije bashinzwe kuyobora
imigendekere y’ibikorwa byo mu nkuru kugeza ku mpera yayo.
c) Ishushanyabikorwa mu nkuru ndende
Inkuru ndende iyo ari yo yose irangwa no kuba ishobora gukorerwa
ishushanyabikorwa.
Abakinnyi b’imena bafatanyije n’abungirije bayobora imigendekere y’ibikorwa
mu nkuru ndende kugeza ku ndunduro y’inkuru. Bityo mu nkuru ndende
umusesenguzi ashobora gushushanya ibikorwa yifashishije igishushanyo
giteye gitya:

163
Nyiri ubwite: uyu ni we mukinankuru mukuru inkuru iba ishingiyeho, ni we
uba ufite intego agamije kugeraho muri iyo nkuru. Aba ashobora kuyigeraho
cyangwa ntayigereho.
Ikigamijwe: ni icyo umukinankuru mukuru aba agamije kugeraho mu nkuru.
Ni intego aba yahawe n’umwanditsi w’inkuru.
Ugenera: ni igituma umukinankuru mukuru agera ku ntego afite muri iyo
nkuru. Ashobora kuba undi mukinankuru cyangwa ikindi kintu gishobora
gutuma agira intego runaka.
Ugenerwa: mu yandi magambo ni nyiri inyungu; ni uwo ari we wese mu nkuru
wagira icyo yunguka mu gihe umukinankuru mukuru ageze ku cyo yari agamije
mu nkuru.
Abafasha: ni abakinankuru cyangwa ikindi kintu gishobora, mu nkuru, gutuma
umukinankuru mukuru agera ku cyo yari agamije, cyangwa ikigerageza
kumushyigikira mu rugendo rwe rwose kimufasha, kabone n’iyo atakigeraho
mu irangira ry’inkuru.
Imbogamizi: ni abakinankuru cyangwa ikindi kintu gishobora, mu nkuru,
gutuma umukinankuru mukuru atagera ku cyo yari agamije, cyangwa
ikigerageza kumubangamira mu rugendo rwe rwose kimubuza amahirwe
kabone n’iyo yagera ku cyo yari agamije mu irangira ry’inkuru, ariko kikaba
cyamubangamiraga.

Imisesengurire y’inkuru ndende


Muri rusange abasesengura inkuru ndende bibanda kuri ibi bikurikira:
ikivugwa mu nkuru, abanyarubuga, ibarankuru, akabugankuru, ibikorwa,
umugendo w’inkuru, uburebure n’ahantu. Ibi bigakorwa hakurikijwe amahange
n’amahame y’ingenzi akoreshwa mu gusesengura umwandiko w’ubuvanganzo
muri rusange.
Usesengura inkuru agomba kugaragaza ishushanyabikorwa ry’inkuru.
Usesengura inkuru agomba kandi:
-- Gutahura inyigisho irimo n’indangagaciro zigaragara mu nkuru kuko
buri nkuru cyangwa buri gihangano cy’ubuvanganzo kiba gikubiyemo

164
164
inyigisho n’indangagaciro runaka, ni ngombwa ko usesengura inkuru
abigaragaza;
-- Gukora inshamake yayo, igaragazamo iby’ingenzi bivugwamo;
-- Kugaragaza ubuzima bw’umwanditsi w’inkuru ndetse n’ibindi bihangano
bye.
3. Imyitozo
Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda agatanga amabwiriza
y’uko imyitozo ikorwa, agakurikirana uko abanyeshuri bayikora agenda afasha
abafite ibibazo.
Urugero rw’imyitozo n’ibisubizo:
a) Tandukanya inkuru ndende n’inkuru ngufi ushingiye ku turango twazo.

Inkuru ndende Inkuru ngufi


-- Inkuru ndende igira abakinankuru -- Inkuru ngufi igira abakinankuru
benshi n’ibikorwa byinshi. bake n’ibikorwa bike.
-- Inkuru ndende isobekeranya inkuru -- Inkuru ngufi iba yubakiye ku
nyinshi nubwo insanganyamatsiko nkuru imwe rukumbi.
aba ari imwe. -- Umugendo w’inkuru ngufi uba
-- Umugendo w’inkuru ndende usanga ugiye umujyo umwe.
ugenda ucurikiranya ibikorwa. -- Aho inkuru ibera ntihagomba
-- Usanga utubugankuru cyangwa se kuba henshi.
ahakinirwa ari henshi.

b) Jya mu isomero, ushakemo igitabo kirimo inkuru ndende, uyisome kandi


uyisesengure ukurikije uko inkuru isesengurwa.
Umwarimu aha abanyeshuri iki kibazo nk’umukoro bakorera mu matsinda.
Umwarimu asobanurira abanyeshuri uko bazakora iki kibazo. Ababwira ko
buri mu nyeshuri mu itsinda ryafashe igitabo kimwe rizasoma inkuru ndende
iri muri icyo gitabo hanyuma bagasesengurira hamwe iyo nkuru. Abaha igihe
gihagije cyo kubikora hanyuma cyarangira agasaba buri tsinda kumurikira
abandi ibyo ryakoze. Abanyeshuri bari mu itsinda rimwe bagabana imirimo
ku buryo buri wese agira icyo avuga ku nkuru yasesenguwe.

Isomo rya gatanu: Amateka y’inkuru ndende mu Rwanda


n’amoko y’inkuru ndende

165
Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora :
- Kugaragaza amateka y’inkuru ndende mu Rwanda.
- Gutahura ubwoko bw’inkuru ndende yasomye.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu n’ibitabo
cyangwa inyandiko bivuga ku nkuru ndende.
1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa isomo baheruka kwiga kugira
ngo bibinjize mu isomo rishya.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Ni rihe somo duherutse kwiga?
Twize inshoza n’uturango by’inkuru ndende.
b) Vuga ibiranga inkuru ndende.
Inkuru ndende iragwa n’imiterere yayo, imyubakirere yayo
n’ishushanyabikorwa.

2. Uko isomo ryigishwa


Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda akabasaba gukora igikorwa
cy’umwinjizo kiri mu gitabo cy’umunyeshuri.
Igikorwa:
Ongera usome umwandiko “Amatsiko y’abato” maze utahure ubwoko bw’iyo
nkuru. Kora ubushakashatsi utahure amateka n’ubwoko by’inkuru ndende.
Umwarimu aha abanyeshuri igihe cyo gukora icyo gikorwa. Iyo igihe umwarimu
yatanze kirangiye, asaba amatsinda abiri kumurika ibyo yakoze, rimwe amateka
y’inkuru ndende, irindi ubwoko bw’inkuru ndende. Abagize andi matsinda
bakurikira ibyo bagenzi babo bamurika umwarimu akabayobora mu kubinoza,
bikandikwa kukibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makaye yabo.
Urugero rw’ibisubizo byanogejwe:
a) Amateka y’inkuru ndende mu Rwanda
Hari abavuga ko inkuru ndende mu Rwanda yaba yaratangiye mu mwaka wa
1938 kuko ari bwo Musenyeri Alexis Kagame yatangiye gusohora inyandiko ze
«Inkuru ya Matabaro» mu kanyamateka k’abana Hobe. Abashakashatsi bemeza
ariko ko inkuru ndende nyayo yasohotse mu wa 1950 yanditse mu rurimi
rw’Igifaransa na Saveriyo Nayigiziki yise «Escapade rwandaise» ifite ibice bibiri
byaje guhurizwa mu nkuru imwe ikitwa «Mes trances à trente ans». Hashize

166
166
imyaka ibiri ni bwo inkuru ndende yanditse mu Kinyarwanda yasohotse yitwa
«Ntabajyana» ya Simoni Munyakazi. Uyu mugabo yahawe igihembo cya kabiri
mu irushanwa ryiswe «Amitiés Belgo-Rwandaise». Kuva ubwo haciye imyaka
igera kuri 20 kugira ngo haboneke izindi nkuru ndende mu irushanwa ryabaye
mu wa 1971.
Zimwe mu nkuru ndende zanditswe mu Kinyarwanda:
-- Munyakazi, S., Ntabajyana, 1952
-- Rukebesha, A., Nyirabirahunga, 1970
-- Nsanzubuhoro, V., Ntabyera, 1971
-- Kamugunga, C., Umusiramu, 1973
-- Karege F., Mwanankundi, 1975
-- Niyonteze, P., Imari ya shuni, 1981-1982
-- Uwamungu, J., Nyirabayazana, 1981
-- Nkurikiyumukiza, F., Yatashye atagomba, 1987
-- Niyitegeka, M.Y., Giramata, 1988
-- Rugema, A., Rwemerikije, 1988
-- Furere, R.M., Mariya Kantarama, 1998
-- Karenzi, F., Ishavu ry’abato, 2000
b) Ubwoko bw’inkuru ndende
Iyo bagena ingeri z’inkuru ndende bazishyira mu matsinda, hari uburyo bwinshi
bukurikizwa. Ibihurirwaho na benshi bagena amoko y’inkuru ndende ni ibi
bikurikira: aho yandikiwe, igihe yandikiwe cyangwa se ikivugwamo, ibarankuru
ryayo (imiterere y’ibikorwa, abakinnyi) n’ibindi. Izi zikurikira ni zimwe mu
ngeri z’inkuru ndende nk’uko Nkejabahizi Jean Chrisostome azigena mu gitabo
ke “Ubuvanganzo nyarwanda. Inkuru ndende n’Ikinamico, Butare UNR, 2005”.
- Inkuru ndende z’inkundo
Zikunda kuvuga cyane ku nkundo hagati y’abasore n’inkumi, ingorane zishobora
kubatandukanya cyangwa se kubabuza kubana, kwitsinda no kudahemukirana
mu bigeragezo, amayeri yose akoreshwa kugira ngo bahure cyangwa basubirane
mu gihe ababyeyi babo batabishaka, amaherezo bakazagera ku ntego yabo yo
kubana. Mu Kinyarwanda, aha hakunze gutangwa ingero za Ntabajyana ya
Simoni Munyakazi na Giramata ya Niyitegeka Mukarugira Yuliyana.
- Inkuru ndende nsuhuzamutima
Bene izi nkuru zamamaye cyane mu mpera z’ikinyejana cya cumi na gatandatu
no mu ntangiriro z’icya cumi na karindwi. Inkuru iba ishingiye ahanini ku
bwihare; bahera ku gashashi cyangwa akanyotwe k’urukundo gasanzwe,

167
kagashyigikirwa n’ibikorwa bibiri by’ingenzi: ingendo n’imirwano. Urukundo
ruvugwamo ruriyubashye, ni isugi kandi ntiruhemuka. Umukundwa cyangwa
uwihebewe usanga ari agakumi. Ibizazane bahura na byo usanga ari ibishobora
kubaho mu buzima cyanecyane nk’igihe k’imidugararo. Kudahuza idini bituma
ababyeyi bivayo n’imizi n’imiganda ngo babuze umusore n’inkumi kubana.
Ikemezo cya se w’umukobwa cyo kumushyingira uwo ashatse kubera inyungu
ze bwite, ubukire, gutandukanywa n’intambara cyangwa se gufungwa. Mu
Kinyarwanda urugero twatanga hano ni Ntabajyana ya Munyakazi Simoni
kubera ko ababyeyi ba Karasankima batifuzaga ko arongora Zaninka, ahubwo
bafite undi bamuhitiyemo wo mu rwego rwabo, ariko umusore Karasankima
akababera ibamba.
- Inkuru ndende z’imyifatire
Izi ni inkuru zishingiye ku busongarere n’ubugome mu maraso. Imibereho
ya buri munsi n’imiterere y’isi muri icyo gihe, ntibishyigikirwa n’umuco
muzima wo kwiyubaha n’ubuhanga byaranze abanditsi bakomeye. Mu nkuru
ndende nk’izi usanga higanjemo gushimisha irari ry’umubiri, kuba ikigenge
(ubwomanzi), gutinyuka gukabije, ibiterasoni; mbese usanga isi yaracuramye
ku buryo ikibi kiganje, akaba ari cyo kiyobora isi. Muri ubu bwoko bw’inkuru,
usanga imico myiza n’ubupfura byitwa ubugwari, ubucucu n’amakosa. Muri
izo nkuru usangamo amagambo atameshe, umwanditsi akihatira gushushanya
mu mvugo ibifitanye isano n’ibitsina, aho bibera n’uburyo atanga ingingo ze
byerekana ko ari indwara imaze igihe. Mu Kinyarwanda nta rugero rwa bene izi
nkuru ruraboneka kugeza ubu.
- Inkuru ndende za sarigoma
Inkuru nk’izi zifite amavu n’amavuko yazo mu gihugu cya Esipanye (Espagne)
mu kinyejana cya cumi na karindwi. Uruhare runini ruhabwa imibereho mu
by’ubukungu: kugira icumbi, kubona ifunguro, umwambaro ni byo bihora
bihangayikishije abanyarubuga muri ubu bwoko bw’inkuru. Iyo nkuru bayitiriye
uburyo ibazemo, kuko ari inkuru y’umuntu uvuga ubuzima bwe. Byabaho
bitabaho, umubarankuru mukuru avuga ubuzima n’imibereho ye.
Imyandikire y’iyi nkuru bayihuza n’imibereho y’umwana ubaho ari
mbonabucya, nta cyo yimirije imbere, nta gashinga k’ubuzima afite. Mu buzima
bw’umubarankuru nyuma y’igihe runaka k’imibabaro n’ibibazo, hakurikiraho
igihe cyo kwiyuburura no gutwarwa agakundwa, ubukire yifuzaga bukaza mu
bitekerezo ariko atabwizera, ugasanga aritiranya inzozi n’ukuri. Inkuru ndende
nyarwanda ifite aho ihuriye na bene ubu bwoko ni iya Nayigiziki Saveriyo yitwa
«Mes trances à trente ans»
- Inkuru ndende y’ubuzima busanzwe

168
168
Bene iyi nkuru ntiba igamije gukosora ngo wenda ibintu byarushaho kuba
byiza, abantu bagire imyifatire iboneye, babane neza, mbese ngo ubone ko
umwanditsi afite inzozi z’umunezero. Iyi nkuru irangwa n’urusobe cyangwa
uruvangitirane rw’imyifatire, kuticara hamwe, gusetsa, gusesereza, uburara
n’ubwomanzi no kwifatira abantu. Iritegereza, igakabya mu gusetsa, igakabya
inkuru n’ubucakura, hagaragaramo ibitangaza no kwimaringa. Uzasanga iyi
nkuru ivuga ukuntu runaka yakoze kugira ngo yirwaneho, kugira ngo akomere
abone amaboko n’amafaranga; uko yagiriye nabi abanzi be, uko yatsinzwe
cyangwa se yatsinze mu nkiko, uko yaje guteseka agashakisha uburyo yagana
imigi itandukanye; uko yaje guhinduka umugiranabi agakora n’andi makosa
bigatuma bamufunga; ibikorwa bibi yagizemo uruhare, kwiyoberanya, ingendo,
abo bahura n’ibindi. Inkuru y’Ikinyarwanda y’ubu bwoko ni Mureranyana.
- Inkuru ndende za mutemberezi/ naragenze ndabona
Bakunze kuvugamo ubwiza bw’abantu, ibidukikije. Babivuga ari nk’umutako
w’aho abakinankuru baba bari ku buryo bishushanya uko bamerewe imbere
muri bo. Ari abantu, ari inyamaswa, usanga ari mahwi, biberanye n’aho biri bisa
n’aho ari ho byaremewe na ho hakabiremerwa. Ahantu ni ho hatuma abakinnyi
batekereza gutya na gutya, ni ho hababeshejeho ku buryo ubuzima bwabo
bwajyanaga n’uko isi ibakikije iteye. Mu Kinyarwanda urugero dutanga ni Imali
ya SHUNI ya Niyonteze Pascal.
- Inkuru ndende barwa
Ubwoko bw’iyi nkuru bwaje kwemerwa mu kinyejana cya cumi n’umunani.
Havugwamo agahinda no kubona ko ibyo wibeshyaga mu nzozi, wibwira ko
ari ko bizamera nyamara ko bitagishobotse. Umuntu uvugwamo arashaka
ariko ntashobore. Ubushobozi iyo bumubanye buke bituma abeshya cyangwa
se akiyerekana uko bitari ubundi yiyerekanaga nk’umunyakuri, maze uwari
yararahiye kudasa na rubanda rusanzwe akagenda akajya inyuma y’abandi
mu ngeso mbi z’urukozasoni. Mu Kinyarwanda urugero ni “Iyo mbimenya” ya
Niyitegeka Mukarugira Yuliyana.
- Inkuru za nanzubukoroni
Iyi nkuru igaragaza umujinya no kuzinukwa kw’abantu bahinduwe abacakara,
bakoronijwe n’abazungu, maze kwivumbura kwabo kukagira ingaruka kuri
bose ndetse n’umuntu ku giti ke. Izi nkuru zakunze kugaragara mu myaka ya za
mirongo itandatu, ubwo ibihugu bya Afurika byahagurukiraga rimwe bigamije
kwipakurura ubutegetsi bwa gikoroni. Izi nkuru zigaragaza akarengane,
gusuzugurwa no guteshwa agaciro Abanyafurika bagirirwaga.
Urugero twatanga mu Kinyarwanda ni Mureranyana n’ubwo yo itavuga gusa
ikibazo cy’ubukoroni na “Matabaro” ya Kagame Alegisi.

169
- Inkuru ndende ya subiza amerwe mu isaho
Abanyafurika bamaze kwigobotora ingoma ya gikoronize bari bazi ko bagiye
kwigenga no kumererwa neza, ibyo bari barabuze bakabibona ntibongere
gusuzugurwa no gufatwa nabi, kwicishwa imirimo n’ibindi. Bagize batya babona
ntacyahindutse. Abashyizwe ku ngoma y’ubutegetsi nta ho bigeze batandukanira
n’abakoroni, ndetse bamwe mu bategetsi b’Abanyafurika barushije ubugome
abitwaga abakoroni. Abaturage barumiwe amerwe bayasubiza mu isaho.
Abategetsi banyunyuje abaturage, barabakandagira karahava: akarengane,
gufungirwa ubusa, kwigira mu migi rubanda igasigara iririra mu myotsi y’icyaro,
ahatagira amazi n’umuriro, nta terefoni, inzara n’ubukene binuma. Abategetsi
baradamarara, rubanda bicuza icyo barwaniye imyaka n’imyaka ngo barashaka
kwigenga, ku buryo hari n’abasigara bifuza ko bwa butegetsi bw’abakoroni
barwanyaga bwagaruka. Urugero rwo mu Kinyarwanda usanga rujya kwegera
ubu bwoko ni usanga ruberanye n’ubu bwoko bw’inkuru ni “Mureranyana”.
- Inkuru ndende z’amateka
Ubwoko bw’izi nkuru bushingira ku bantu bagize uruhare mu mateka y’aha
n’aha, umuryango, igihugu; bakavuga uko babayeho, ibyo bakoze n’ibindi. Muri
Afurika twavuga nka Caka (Chaka), Sunjata (Soundjata), n’abandi. Bene izi
nkuru zitandukanye n’inkuru ndende nyirizina.
- Inkuru ndende z’intimba
Zitekereza ku buzima n’imibereho, zitwereka ko kubaho ari ugushinyiriza, ko
ubuzima atari paradizo. Kubaho ni ukubabara. Muri izi nkuru usanga umuntu
akunda ntakundwe, yahinga akarumbya, yakira agahangayika. Iyo agerageje
kwipfira nabi cyangwa kwishabikira uko abishoboye bitewe n’uko isi yameze
amenyo, arinda apfa agikururana n’umuruho. Igihe umuntu akiriho yumva ko
ikiruta ari ukwipfira akava ku isi kuko n’ubundi asanga ari yo maherezo. Muri
izi nkuru usanga umuntu abura aho apfunda imitwe, aho agannye hose asanga
amaherere yamutanze imbere akifuza ko nyamunsi yaza ikamwanzuranya
akigira kwa Nyamutezi atagumye kugaragurika mu ruzurungutane rw’ibibazo
bidashira. Inkuru nyarwanda yenda kwegera ubu bwoko bw’inkuru ni “Yatashye
atagomba” ya Nkurikiyumukiza Phocas.
- Inkuru ndende z’uburere
Kubura icyo ufata n’icyo ureka byaranze Abanyafurika b’igisekuru cyose cya
makumyabiri, barerewe mu mico n’imigenzereze y’i Burayi kubera amashuri,
bagahuza ubwenge n’amaso n’imigi minini nka Parisi (Paris), Londoni
(Londres), bakabangamirwa no kwibaza ukuntu bazatahuka iwabo bagasubira
mu mwijima, mu bukene, mu bujiji,…ngibyo ibyo ahenshi inkuru z’uburere
zuririraho, aho usanga umukinankuru yabuze icyo afata n’icyo areka hagati
y’imico mishyashya yasanze aho yagiye n’ibya gakondo yakuriyemo, maze

170
170
kubivanga bikamuviringa ubwenge, abazi kuvuga neza bati « naka yasarishijwe
n’ubwenge ». Iyo usesenguye neza, usanga mu Rwanda nta nkuru ndende
dusanga iri neza muri uyu murongo, ariko hari izigaragaza iryo sizana ry’ibya
kera n’iby’ubu. Urugero rutangwa ni nka “Mwanankundi” ya Karege Fidèle aho
avugamo umunyarubuga Mwanankundi wagiye kwiga i Burayi ibyerekeranye
n’imibereho myiza n’imibanire y’abantu. Aho Mwanankundi atahukiye yashatse
kuvuganira abagore no kubarengera imbere y’umuco wabakandamizaga, wa
kera ushaje, abatsimbaraye ku bya kera baramwivuganye ngo arabatobera.
- Inkuru ndende nshyashya
Izi nkuru zadutse nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose. Mbere yaho, inkuru
ndende yasaga n’iyubakiye ku muntu wari warahawe agaciro gakomeye,
yenda tutavuze kuva akiremwa, ariko byibuze mu rwego rw’ubuvanganzo,
mu mpumeko y’ibyo bise ivukabushya « renaissance » mu kinyejana cya cumi
na gatanu, bamaze kuvumbura ibyo gucapisha imashini, umuco n’ubugeni
bigahabwa agaciro na muntu agasa n’uhinduka impagata y’ibyaremwe byose.
Aho intambara zombi z’isi zibereye bakabona ukuntu umuntu ateshwa agaciro,
agasigara arutwa n’ibintu, bamwe batangiye kwibaza niba mu buvanganzo ho
bitahinduka, muntu ntiyongere kuba ari we uhabwa umwanya w’ibanze aho
byose usanga ari we bigushaho: abakinnyi, kuranga, ishushanyamvugo n’ibindi.
Inkuru ndende nshyashya nta kindi bisobanura uretse guhuza abanditsi bose
bashakashaka imiterere mishya y’inkuru ndende zashobora kuvuga cyangwa
se kurema amasano mashya hagati y’umuntu n’isi, ni ukuvuga abiyemeje
guhanga inkuru ndende ari byo kurema. Muri iki gihe usanga inkuru nshyashya
isa nk’aho itigeze ishinga imizi. Iyi nkuru ntishingira ku mukinankuru w’imena
nk’uko byari bimenyerewe. Umwanditsi aha ijambo abantu benshi kandi muri
ngenga ya mbere. Ntumenya uvuga uwo ari we, umubazi w’inkuru arazimira.
Mu nkuru nshyashya, nta nsanganyamatsiko, nta kureshya umusomyi baca
igikuba. Abari bamenyereye ibya kera barayirwanyije karahava, bakavuga ko
atari ukuri ndetse ko ari igisa n’ubuvanganzo kubera ko yanze kuba basabose.
Mu nkuru nshyashya ubona gusa uruhererekane rw’amagambo anyuranye
ndetse yivuguruza, ibitekerezo bituzuye, mbese ibintu by’ikivangavange nk’uko
isi yari imeze ikiremwa. Kugeza ubu mu Kinyarwanda nta rugero rw’inkuru
nshyashya ruraboneka.
- Inkuru ndende porisi/z’iperereza
Inkuru ndende porisi yubakiye ku kuvumbura ubuhanga kandi buhorobuhoro
wifashishije uburyo busanzwe, uko ibintu byagenze ku kintu kidasanzwe
cyabaye. Abashakashatsi n’abanditsi benshi bahuriza hamwe ko inkuru ndende
porisi ari iperereza rikorwa ku buryo busanzwe cyangwa se bwa gihanga. Iri
perereza riba rigamije kuvumbura, guhishura ikintu cyayoberanye, kitumvikana,

171
cyabaye imenamutwe. Mu magambo avunaguye inkuru ndende porisi ni inkuru
y’umuhigo wa muntu, bakoresheje gutekereza ku tuntu wakwita amafuti
bakatubyaza igisubizo.
Uko inkuru porisi ikura:
-- Habanza insanganyamatsiko igizwe n’ibintu bidashobora gusobanura
urebye ikosa ryakozwe.
-- Ibimenyetso bidafashije byerekana ukekwa cyangwa abakekwa ;
umusomyi n’ingenza baba bafite amahirwe angana yo gusubiza ikibazo.
-- Akenshi muri izi nkuru ukekwa arafatwa ariko icyaha yafungiwe kikongera
kikaba, bigahita bigaragara ko atari we bigasa n’ibisubiye irudubi.
-- Kwitegereza neza ibintu no kubyibazaho.
-- Igisubizo kijyanye n’ibyabaye gikomeza kuba urujijo.
-- Kwigizayo ibidashoboka byose mu gushakisha igisubizo. Umunyacyaha
avumburwa uhereye ku byo wagiye ubona, ntibapfa kumugwaho
by’agatunguro cyangwa ngo yivemo.
-- Igisigara nubwo cyaba kitakekwaga ni cyo kiba ari igisubizo nyacyo.
3. Imyitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri, buri wese ku giti ke, gukora imyitozo iri
mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora
imyitozo abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakayikosorera
hamwe, ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu
makayi yabo.
Urugero rw’imyitozo n’ibisubizo
a) Mu mateka y’inkuru ndende ni iyihe nkuru yasohotse bwa mbere?
Yasohotse ryari? Yanditswe na nde? Yanditse muruhe rurimi?
Inkuru ndende yasohotse bwa mbere ni «Escapade rwandaise». Yasohotse mu
wa 1950. Yanditswe na Saveriyo Nayigiziki, yanditse mu rurimi rw’Igifaransa.
b) nkuru “Amatsiko y’abato” Ni ubuhe bwoko bw’inkuru?
Inkuru “Amatsiko y’abato” ni inkuru ndende y’urukundo.

III.3. Umwandiko: “Twite ku buzima”


Isomo rya gatandatu: Gusoma no gusobanura umwandiko

172
172
Intego zihariye
Nyuma y’ iri somo umunyeshuri araba ashobora:
- Gusoma umwandiko adategwa yubahiriza utwatuzo n’iyitsa.
- Gusobanura no gukoresha neza mu mvugo no mu nyandiko amagambo
atari asobanukiwe ari mu mwandiko.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu
n’inkoranyamagambo.

1. Intangiriro
Mbere yo gusoma umwandiko no kuwusobanura umwarimu abanza kubwira
abanyeshuri bakamurika ibyo bakoze mu mukoro wo gusoma inkuru no
kuyisesengura. Umwarimu akora ku buryo buri tsinda rimurika ibyo ryakoze,
ryarangiza abagize andi matsinda bakaribaza ibibazo ku nkuru basesenguye
bamaze kumurika. Iki gikorwa gishobora gufata amasomo abiri.
Iyo ibyo birangiye, mu isomo rya kabiri, umwarimu asaba abanyeshuri
kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko “Twite ku buzima” bagiye gusoma
akayibabazaho ibibazo.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byatangwa:
a) Murabona iki kuri iyi shusho?
Turabona abantu babiri. Umwe araryamye, biragaragara ko arwaye kuko ameze
nabi kandi arimo serumu. Undi arahagaze, bigaragara ko ari umuganga uri
gufasha uwo murwayi.
b) Mushingiye ku mutwe w’umwandiko n’ibyo mubona kuri iyi shusho,
muratekereza ko uyu mwandiko uza kuvuga ku ki?
Uyu mwandiko uraza kuvuga ku buryo umutu yakwirinda indwara zinyuranye.
( Ibisubizo bishobora kuba byinshi byerekeza ku ndwara).

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6

Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:


Igikorwa

Soma umwandiko “Twite ku buzima”, ushakemo amagambo udasobanukiwe


hanyuma uyasobanure wifashishije inkoranyamagambo.
Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda, umwarimu afatanya

173
n’abanyeshuri kubinoza bakandukura ibisubizo binoze mu makayi yabo.
Urugero rw’amagambo abanyeshuri bashobora kudasobanukirwa:
-- Ubuzima buzira umuze: ubuzima bwiza, buzira indwara
-- Ururenda: ibintu by’uruzi bikururuka. (mu gitsina, igi, uruhu,…)
-- Kuryaryata: kugira ububabare butera kwishimagura
-- Kugagara: kutabasha gukoresha ingingo z’umubiri.
-- Gukubita igihwereye: kubyara umwana upfuye
3. Umwitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda ya babiri, gukora umwitozo
uri mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora
umwitozo abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakayikosorera
hamwe, ibisubizo byanogejwe bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri
bakabyandukura mu makayi.
Urugero rw’ikibazo n’ibisubizo:
1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro wihimbiye: amayasha,
imiyoborantanga, ubusugi, kwirinda, imyanya ndangagitsina.
a) Ibimenyetso bya zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
bigaragarira mu mayasha.
b) Iyo imiyoborantanga yazibye nta muntu ushobora kubyara ku buryo
bworoshye.
c) Abakobwa bagirwa inama zo gukomera ku busugi.
d) Twifate kuko kwirinda biruta kwivuza.
e) Ntabyara kubera ubugumba.
Isomo rya karindwi: Gusoma no kumva umwandiko

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
Gusoma umwandiko adategwa no gusubiza ibibazo byawubajijweho.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga
kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Ni uwuhe mwandiko twize ubushize?

174
174
Ubushize twize umwandiko witwa “Twite ku buzima”
b) Ni izihe ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zivugwa mu
mwandiko?
Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zivugwa mu mwandiko ni
mburugu, imitezi, uburagaza na Sida.

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Umwarimu asaba abanyeshuri kujya mu matsinda hanyuma bagakora igikorwa
kiri mu bitabo byabo.

Igikorwa:

Ongera usome umwandiko “Twite ku buzima” hanyuma usubize ibibazo


byawubajijweho.
Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda, umwarimu afatanya
na bo kubinoza, bikandikwa ku kibaho, bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw‘ibibazo n’ibisubizo:
1. Ni izihe ndwara zavuzwe mu mwandiko?
Indwara zavuzwe mu mwandiko ni: imitezi, mburugu n’uburagaza.
2. Indwara twabonye mu mwandiko zihuriye kuki?
Zihuriye kuba zose zandurira mu myanya ndangagitsina
3. Umuntu ufite ubuzima buzira umuze ashobora gukorera igihugu ke?
Sobanura.
Umuntu ufite ubuzima buzira umuze ashobora gukorera igihugu ke kuko aba
afite imbaraga zihagije, atarangwaho indwara za hato na hato…
4. Ese kumenya amazina y’indwara ni byo by’ingenzi? Sobanura.
Kumenya amazina y’indwara si byo by’ingenzi. Ik’ingenzi ni ukumenya
kuzirinda, kumenya ibimenyetso byazo ngo umuntu nabyibonaho yihutire
kwivuza.
5. Ni izihe ngaruka umuntu ahura na zo iyo yishoye mu busambanyi
akandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina?
Ingaruka umuntu ahura na zo ni: ubugumba, gukuramo inda kenshi, kubyara
abana banduye izo ndwara, gutwitira inyuma y’umura, gukubita igihwereye,
gupfa amaso ku bana bavukanye izo ndwara igihe batavujwe hakiri kare,
kanseri y’inkondo y’umura, gucika igitsina, gupfa,…

175
6. Ni ubuhe buryo bwo kwirinda indwara zandurira mu myanya
ndangagitsina bwavuzwe mu mwandiko?
Ni ugukomera ku mugenzo mbonera w’ubusugi n’ubumanzi

Isomo rya munani: Gusoma no gusesengura umwandiko

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
- Gusesengura umwandiko agaragaza ingingo z’ingenzi ziwugize no guhuza
ibivugwa mu mwandiko n’ubuzima busanzwe.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga
kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Ni irihe somo duheruka kwiga?
Twize isomo ryo kumva umwandiko “Twite ku buzima”
b) Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa muri uwo mwandiko?
Insanganyamatsiko ivugwa muri uwo mwandiko ni indwara zandurira mu
mibonano mpuzabitsina.
Umwarimu ahera kuri ibyo bisubizo batanze, akabasobanurira ko bagiye
gusubiza ibibazo bibafasha kumva byimbitse umwandiko.

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo ibiteganya kuri iri somo mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda ane, akabasaba gukora igikorwa
gikurikira:
Igikorwa:

Ongera usome umwandiko “Twite ku buzima” hanyuma usubize ibibazo


byawubajijweho.
Buri tsinda ariha ikibazo cyaryo. Umwarimu agenda agenzura ko bakora icyo
gikorwa, abafite ibibazo byihariye akabafasha. Iyo barangije, asaba itsinda ku
itsinda kumurika ibisubizo hanyuma umwarimu agafatanya n’abanyeshuri
bakabikorera ubugororangingo, ibisubizo byanogejwe bikandikwa ku kibaho,

176
176
abanyeshuri bakabyandukura mu makayi.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byanogejwe:
a) Uyu mwandiko ugusigiye irihe somo?
-- Uyu mwandiko unyigishije kwirinda ingeso mbi zatuma nandura indwara
zifatira mu myanya ndangagitsina.
-- Kwirinda ingeso zidushora mu busambanyi.
b) Ni izihe ngingo z’ingenzi zigaragara muri uyu mwandiko?
Ingingo z’ingenzi zigaragara muri uyu mwandiko ni:
-- Ubuzima buzira umuze butarangwamo indwara.
-- Amwe mu moko y’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
-- Ibimenyetso n’ingaruka by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
-- Inama zitandukanye…
c) Huza umwandiko “Twite ku buzima” n’ubuzima busanzwe.
Mu buzima busanzwe hari abantu bishora mu mibonano mpuzabutsina
bakandura indwara nka mburugu, uburagaza, imitezi, Sida, bakanga kwivuza
kubera kugira isoni, zikabageza kure kubera kugira ipfunwe ryo kwivuza.
d) Ni iyihe nama wagira abantu batinya kwivuza indwara zandurira mu
mibonano mpuzabitsina?
Nabagira inama yo kureka imyumvire y’ubujiji yo kutivuza kuko amagara
araseseka ntayorwa.

III.5.4. Inzira z’itondaguranshinga


Isomo rya kenda: Indango, ijyana n’irebero

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora :
- Gutahura inshoza y’itondaguranshinga.
- Kugaragaza indango, ijyana n’irebero by’inshinga.
- Gukoresha neza indango, ijyana n’irebero by’inshinga mu mvugo no mu
nyandiko.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu n’izindi
nyandiko zivuga ku itondaguranshinga.

1. Intangiriro
Umwarimu yandika interuro ku kibaho, agasaba abanyeshuri kuzisoma no

177
kuzitegereza, hanyuma akababazaho ibibazo.
Urugero rw’interuro:
a) Kanyana aragenda.
b) Imitezi na yo ni indwara ikomeye
c) Aba banyeshuri bariyubaha.
d) Uduheri tw’indwara ya mburugu dushobora kwikiza ariko ntibe ivuye
mu mubiri
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Interuro “Indwara nka mburugu, imitezi n’uburagaza iyo zivuwe
neza zirakira” iremeza cyangwa irahakana?
Iremeza.
b) Ni iyihe nteruro irimo inshinga ihakana? Iyo nshinga ni iyihe?
Ni interuro nomero d. Iyo nshinga ni ntibe.
c) Ni iyihe nteruro ifite inshinga idafite icyuzuzo?
Ni interuro nomere a na c
d) Umusozo w’inshinga “zirakira” yo mu nteruro ya mbere ni uwuhe?
Ni a
e) Ese uwo musozo urerekana igikorwa cyarangiye cyangwa
kitararangira?
Urerekana igikorwa kitararangira.
Umwarimu ahera ku bisubizo abanyeshuri basubije akababwira ko bagiye
kwiga itondaguranshinga, ko mu itondanguranshinga bareba indango, ijyana
n’irebero by’inshinga.

2. Uko isomo ryigishwa


Umwarimu asaba abanyeshuri gukora amatsinda maze bagakora igikorwa kiri
mu gitabo cy’umunyeshuri.
Igikorwa:
Soma interuro zikurikira witegereza imiterere y’inshinga zitsindagiye hanyuma
ukore ubushakashatsi utahure inshoza y’itondaguranshinga, indango, ijyana
n’irebero by’inshinga.
Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyayavuyemo
a) Kanyana yakomeje kurererwa kwa nyirasenge.
b) Kanyana ntiyabwirizwaga kwiyitaho.

178
178
c) Rubyiruko, mwirinde gukora imibonano mpuzabitsina. Mutegereze
kugeza igihe muzashingira ingo zanyu.
Umwarimu aha abanyeshuri igihe cyo kubikora, akanabarangira ibitabo
binyuranye bakoresha. Iyo igihe yabahaye kirangiye, abwira itsinda rimwe
kumurika ibyo ryakoze ku ndango, irindi ku jyana, irindi ku irebero. Abagize
andi matsinda barakurikira, umwarimu akabayobora mu kunoza ibyo buri
tsinda rimurika. Iyo bamaze kunoza ibyamuritswe, byandikwa ku kibaho,
abanyeshuri bakabyandukura mu makayi.

Urugero rw’ibisubizo byanogejwe:


a) Inshoza y’itondanguranshinga
Itondaguranshinga ni imihindagurikire y’inshinga mu buryo n’ibihe byayo muri
ngenga zose. Inshinga itondaguye ni igaragaza ukora igikorwa, igihe agikorera
n’uburyo agikora. Muri rusange itondaguranshinga ni ukuntu inshinga ihindura
intego (uturemajambo) yihwanya n’indango, uburyo, ijyana n’irebero.

b) Indango z’inshinga
Indango ni ubwumvane buba hagati ya nyakuvuga na nyakubwirwa ku buryo
nyakuvuga aba yemeza cyangwa ahakana ingingo ikubiye mu muzi w’inshinga.
Bityo rero habaho indango yemeza n’indango ihakana.
- Indango yemeza
Ingero:
-- Imitezi, mburugu n’uburagaza ni indwara zandurira mu myanya
ndangagitsina.
-- Kanyana aragenda.
-- Teta ashuka Kanyana.
- Indango ihakana
Ingero:
-- Kanyana na Muneza ntibakomeje kuganira.
-- Kayitesi ati: “Sinshobora gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe”.
-- Ntimuzashukwe n’ababashora mu mibonano mpuzabitsina.
-- Amubaza impamvu atishimye.
c) Ijyana
Ijyana ni ukuntu inshinga itondaguye ikenera icyuzuzo cyangwa se inshinga
ntikenere icyuzuzo kugira ngo insobanuro yayo yuzure. Habaho amoko abiri
y’ijyana ari yo: Ijyana nyacyuzuzo n’ijyana ndekacyuzuzo.

179
- Ijyana nyacyuzuzo
Ingero:
-- Kanyana yagiye ku ishuri
-- Atetse inyama.
-- Abana barya imineke.
- Ijyana ndekacyuzuzo
Ingero:
-- Kanyana na Muneza basezeranyeho.
-- Arasuzuzugura.
-- Aba banyeshuri bariyubaha.
d) Irebero
Irebero ni ukuntu inshinga itondaguye mu buryo ubu n’ubu cyangwa mu gihe iki
n’iki yumvisha ko igikorwa cyarangiye cyangwa kitararangira. Mu Kinyarwanda
habaho amoko menshi y’irebero, muri yo twavuga irebero nkomeza n’irebero
nshize.
- Irebero nkomeza
Irebero nkomeza rigaragaza ibitararangira mu gihe mvugiro. Rirangwa
n’imisozo -a, -aga.
Ingero:
-- Abanyeshuri basoma ibitabo.
-- basoma: ba-Ø-som-a, nta tegeko
-- Wasomaga ibitabo;
-- wasomaga: u-a-som-aga, u→w/-J
- Irebero nshize
Irebero nshize rivuga ibyarangiye gukorwa cyangwa ibiri kuba mu gihe
k’imvugiro. Iri rebero rirangwa cyane cyane n’umusozo -ye.
Ingero:
-- Mu gitondo natemye ibiti; natemye: n-a-tem-ye, nta tegeko.
-- Mu mwaka ushize abanyeshuri baratsinze; baratsinze: ba-a-ra-tsind-
ye,a→Ø/-J, d+y→z
Imyitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri, buri wese ku giti ke, gukora imyitozo iri mu
gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora imyitozo
abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakayikosorera hamwe,

180
180
ibisubizo byanogejwe bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura
mu makayi yabo.
Urugero rw’ibibazo by’imyitozo n’ibisubizo:
a) Hindura indango y’inshinga.
-- Nimwandike mutihuta.
Ntimwandike mwihuta.
-- Umwana wararutse wamushukisha uduhendabana twonyine.
Umwana wararutse ntiwamushukisha uduhendabana twonyine.

b) Tanga interuro irimo inshinga itondaguye:


-- Ijyana ndekacyuzuzo: Kanyana aritonda.
-- Ijyana nyacyuzuzo: Teta avoma amazi.
-- Irebero nshize: Abanyeshuri bize mu gitondo.
-- Irebero nkomeza: Kayitesi yiga imibare.

Isomo rya cumi: Uburyo bw’inshinga

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora :
Kugaragaza uburyo bw’inshinga itondaguye no gukoresha neza uburyo
bwose bw’inshinga mu mvugo no mu nyandiko.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu n’izindi
nyandiko zivuga ku itondaguranshinga.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa isomo baheruka kwiga
bikabinjiza mu isomo rishya.
a) Ni irihe somo twize ubushize?
Ubushize twize indango, ijyana n’irebero by’inshinga.
b) Ni nde wambwira amoko y’irebero inshinga igira?
Irebero nshize n’irebero nkomeza.
c) Ni nde wampa urugero rw’interuro irimo inshinga ifite irebero nshize.
Kanyana yagiye kuvoma.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
Umwarimu ahera ku bisubizo abanyeshuri basubije akababwira ko bagiye
kwiga itondaguranshinga kandi ko mu itondanguranshinga bareba uburyo

181
bw’inshinga.

2. Uko isomo ryigishwa


Umwarimu asaba abanyeshuri gukora amatsinda maze bagakora igikorwa kiri
mu gitabo cy’umunyeshuri.
Igikorwa:
Soma interuro zikurikira witegereza imiterere y’inshinga zitsindagiye hanyuma
ukore ubushakashatsi utahure uburyo butandukanye inshinga itondagurwamo.

a) Kanyana yakomeje kurererwa kwa nyirasenge.


b) Kanyana ntiyabwirizwaga kwiyitaho.
c) Umwana urya neza akabaho neza azana ibimenyetso by’ubwangavu
cyangwa by’ubugimbi hakiri kare.
d) Kanyana na Muneza basezeranyeho.
Abanyeshuri bakorera iki gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyayavuyemo.
Umwarimu aha abanyeshuri igihe cyo kubikora, akanabarangira ibitabo
binyuranye bakoresha. Iyo igihe yabahaye kirangiye, asaba itsinda rimwe
kumurika ibyo ryakoze abagize andi matsinda bakurikiye, umwarimu
akabayobora mu kunoza ibyo bamuritse. Iyo bamaze kunoza ibyamuritswe,
byandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi.
Urugero rw’ibisubizo byanogejwe:
Inshoza y’uburyo bw’inshinga
Uburyo ni ukuntu inshinga iba imeze. Uburyo ni ukuntu kandi inshinga igaragaza
mu ntego yayo imiterere y’ubwumvane iri hagati y’uvuga n’ubwirwa kimwe
n’uko uvuga yitwara mu magambo ye. Uburyo bw’inshinga ni ubu bukurikira:
ikirango, imbundo, integeko, inyugo, ikigombero, inyifurizo, inziganyo n’
insano.

a) Ikirango
Ikirango ni uburyo budashidikanya, buvuga igikorwa (cyangwa imimerere)
k’ihame, kemeza cyangwa gihakana. Indango yemeza y’ikirango nta
karemajambo kayiranga. Indango ihakana irangwa na nti- na si- . Imisozo
y’ikirango ni –a, -aga na –ye.
Ingero:
-- Turiga isomo ry’ubuzima bw’imyororokere.

182
182
-- Ntidutema ibiti bikiri bito.
-- Ejo nasomaga inkuru isekeje.
-- Sinkora ibyo bambujije.
-- Kanyana yagiye i Kigali gusura mubyara we Kayitesi.
b) Integeko
Integeko ni uburyo bw’inshinga butanga itegeko. Mu buryo butanga itegeko
rero habamo integeko ubwayo hakaba n’intarengwa. Integeko iboneka muri
ngenga ya kabiri y’ubumwe ikarangwa n’uko nta ndanganshinga iba igaragaza.
Iyo nta mpagike (inyibutsacyuzuzo) irimo, integeko igira umusozo –a.
Ingero:
-- Vuga inshamake y’inkuru wasomye
-- Andika inkuru ndende ku nsanganyamatsiko wihitiyemo.
Iyo harimo impagike integeko igira umusozo –e
Ingero:
-- Bivuge neza uko byagenze.
-- Mwandikire ibaruwa.
Intarengwa: ni integeko ihakana ivuga ibibujijwe. Iboneka muri ngenga ya
kabiri y’ubumwe n’iy’ubwinshi. Irangwa n’akaremajambo k’impakanyi –i-
kaboneka imbere y’umuzi utangiwe n’ingombajwi n’impakanyi -i-ku- iboneka
imbere y’umuzi utangiwe n’inyajwi. Umusozo w’intarengwa uhora ari –a.
Ingero:
-- Wivuga inkuru utahagazeho. u-i-Ø-vug-a,
-- Mwibeshya abangavu ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere.
mu-i- Ø-beshy-a u→w/-J)
-- Wikwandika nabi ibyo wasabwe. u-i-ku- Ø-andik-a,
-- Mwikwambuka ngo mujye mu Mujyi wa Kigali: mu-i-ku- Ø-amb-uk-a
u→w/-J).
c) Inyungo
Uburyo bw’inyungo ni ubuvuga igikorwa gikurika ikindi gikorwa. Mu
ndango yemeza nta karemajambo kihariye kaburanga, ariko mu ndango
ihakana burangwa n’akaremajambo –ta-. Mu ndango zombi kandi hashobora
gukoreshwamo imisozo –a, -aga, -ye.
Ingero:
-- Amusanga mu nzira ahagaze.

183
-- Yagiye atamuhaye ibyo guteka.
d) Imbundo
Imbundo ni uburyo bw’inshinga bukoresha indanganteko imwe ikunze kwitwa
iy’izina ryo mu nteko ya 15 (-ku-) ikagira n’umusozo -a. Uburyo bw’imbundo
buvuga igikorwa cyangwa imimerere hatagaragazwa uwo bivugwaho. Ubu
buryo buboneka mu ndango yemeza n’ihakana bushobora no kuboneka mu
nzagihe.
Ingero:
-- kuvuga: ku- Ø-vug-a,
-- kutavuga: ku-ta- Ø-vug-a,
-- kuzavuga: ku-za-vug-a..
e) Ikigombero
Ikigombero ni uburyo bw’inshinga buvuga igikorwa gishingiye ku kifuzo.
Ikigombero kivuga igikorwa ngombwa kuko kifujwe.
Ingero:
-- Namubwiye ngo avuge amakuru yakuye mu itorero.
-- Nagende yihane kujya ashuka abana bato.
-- Ndagira ngo utahe.
Ikigombero gitandukanye n’integeko irimo impagike kuko integeko yo nta
ndanganshinga iba ifite.
Ingero:
-- bivuge: Ø-Ø- bi-vug-e (integeko)
-- Ubivuge: u- Ø-bi-vug-e (ikigombero)
f) Inziganyo
Inziganyo ni uburyo buvuga igikorwa kibaho habaye ikindi. Ni ukuvuga
igikorwa cyashoboka haramutse habaye ikindi gikorwa. Inziganyo itondagurwa
mu ndagihe no mu nzagihe. Inziganyo irangwa n’akaremajambo –a- imbere
y’umuzi utangiwe n’ingombajwi na –a-ku- imbere y’umuzi utangiwe n’inyajwi.
Ingero:
-- Mukoranye umwete mwakira vuba. mu-a-kir-a u→w/-J
-- Mbonye ubushobozi nakwiga. n-a-ku-ig-a u→w/-J
-- Ubonye umwanya wazadusura. u-a-zaa-tu-sur-a u→w/-J; t →d/-GR
-- Mukurikije inama z’ababyeyi ntimwahura n’ingorane. nti-mu-a-hur-a
u→w/-J
-- Nûutaahâ ndaaza.

184
184
g) Inyifurizo
Inyifurizo ni uburyo buvuga icyo umuntu yiyifuriza cyangwa yifuriza undi
(nyakubwirwa cyangwa nyakuvugwa). Hashobora kwifuzwa ibyiza cyangwa
ibibi. Kwifuza ibibi ni ugutukana. Inyifurizo irangwa n’uturemajambo
dukurikira: -ka-, -ra-ka-, -ra-, -oo-ka/-aa-ka. Umusozo ushobora kuba -a
cyangwa -e.
Ingero
-- ka-: kabyare: Ø- ka-byar-e,
gaheke: Ø- ka-hek-e k →g/-GR
-- ra-ka: muragakira: mu-ra-ka-kir-a k →g/-GR;
murakarama: mu-ra-ka-ram-a
-- ra-: muragwire: mu-ra-gwir-e
-- oo-ka/-aa-ka: mwokabyara mwe: mu-oo-ka-byar-a u→w/-J;
h) Inkurikizo
Inkurikizo ni uburyo bwumvisha igikorwa cyose gikurikira ikimaze kuvugwa.
Ingero:
-- Umwana urya neza, akabaho neza azana ibimenyetso bw’ubwangavu
hakiri kare.
-- Arahinga, akavoma, agatashya.
i) Insano
Insano ari na yo nsobanuzi ni uburyo bw’inshinga burangwa no gusobanura
ikivugwa. Inshinga itondaguye muri ubu buryo ikurikira izina ry’ikintu
isobanura.
Ingero:
-- Umurimo dushinzwe tuwukorane umwete.
-- Imirima bahinga ni iyabo.
3. Umwitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda ya babiri, gukora umwitozo
uri mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora
umwitozo abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakawukosorera
hamwe, ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu
makayi.
Urugero rw’umwitozo n’ibisubizo:
Ubaka interuro ukoresha uburyo bw’inshinga bukurikira: ikirango, imbundo,

185
inziganyo n’integeko.
Ikirango
-- Ejo naganiriye na mubyara wange kubuzima bw’imyororokere.
-- Mu gihe twaganiraga, yangiraga inama.
-- Ubu ndiga cyane ngo nziteze imbere.
Imbundo
-- Kubaza bitera kumenya
-- Umukobwa yatwise akirimuto none kuzabyara ntibyoroshye.
Inziganyo
-- Mboye uburyo n’umwanya nagusura.
Integeko
-- Jya ku isoko.

III.5.4. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri


(Igitabo cy’umunyeshuri, urupapuro rwa....)
Mbere yo gufatanya n’abanyeshuri gukora inshamake y’umutwe no gutanga
isuzuma risoza umutwe wa gatatu, umwarimu aha abanyeshuri umwitozo
wo gusuzuma ubushobozi ngiro bwabo. Uyu mwitozo awubaha nk’umukoro
ukazakosorwa mbere yo gutanga isuzuma.
Urugero rw’umwitozo:
Ugendeye ku nshoza no ku turango tw’inkuru ndende, himba agace k’inkuru
ndende ku nsanganyamatsiko y’ubuzima bw’imyororokere n’ubwoko
bw’inkuru wihitiyemo, ku buryo uzayisomera bagenzi bawe mu ruhame.
Inkuru yawe ntirenze impapuro makumyabiri kandi ntige no munsi y’ipapuro
icumi. Kubera ko uba uhimbye agace k’inkuru, kora ku buryo inkuru yawe undi
muntu cyangwa wowe ubwawe ushobora kuyikomeza
Uko umwitozo uzakorwa n’uko uzakosorwa:
Umwarimu yibutsa abanyeshuri kubanza gushaka ingingo z’ingenzi bazahangaho
umwandiko zijyanye n’insanganyamatsiko y’ubuzima bw’imyororokere. Mu
gihe bandika, umwarimu abibutsa kubahiriza amabwiriza y’imyandikire
yemewe y’Ikinyarwanda.

III.6 Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa gatatu


Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bituma basobanukirwa iby’ingenzi

186
186
bikubiye mu mutwe wa gatatu bityo bikabafasha gukora inshamake.
Urugero rw’inshamake yakorwa:
-- Muri uyu mutwe twasomye tunasesengura inkuru ndende ivuga ku
nsanganyamatsiko y’ubuzima bw’imyororokere.
-- Twungutse amagambo menshi avuga ku nsanganyamatsiko y’ubuzima
bw’imyororokere.
-- Muri uyu mutwe kandi twabonye inshoza y’itondaguranshinga.
-- Twasesenguye tunasobanukirwa indango, ijyana, uburyo n’irebero.
-- Gukora ubushakashatsi nkaba nafata umwanya wo gusobanurira abandi
ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
-- Gushishikariza abandi gusoma inkuru ndende zinyuranye, kuzisesengura
no kuzibara

III.7. Isuzuma risoza umutwe wa gatatu


Ibigenderwaho mu isuzuma risoza umutwe wa gatatu
Kugira ngo umunyeshuri akore isuzuma agomba kuba afite
ubushobozi bwo:
-- Gusoma no gusesengura inkuru ndende.
-- Guhanga inkuru ndende
-- Gukoresha neza inzira z’itondaguranshinga.
Umwarimu asaba abanyeshuri gukora isuzuma riri mu gitabo cyabo buri wese
ku giti ke. Iyo barangije kurikora, umwarimu akosora buri munyeshuri, akareba
ibibazo byihariye afite kugira ngo amufashe.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo by’isuzuma

I. Ibibazo byo kumva no gusesenguraumwandiko


1. Abana be barakura baragimbuka, bakoma inkanda ya se. Sobanura
ugendeye ku bivugwa mu mwandiko?
Bishatse kuvuga ko abana be bakuze bakagendera ku myumvire ya se
bakitwara nk’uko na we yitwaraga.
2. Rondora indwara zivugwa mu mwandiko zandurira mu mibonano
mpuzabitsina idakingiye.
Sida, imitezi, mburugu n’uburagaza
3. Ni iki kigaragaza ko abavandimwe ba Nagahire batigeze bakurikiza
inama yabagiraga?

187
Ikibigaragaza ni uko bamwe muri bo banduye Sida, irabakenesha,
irabahemuza, ibatesha agaciro, bafumbira umunaba bakiri bato, abasigaye
nab o babaho mu buzima bugoye.
4. Garagaza ibimenyetso biranga ubwangavu n’ubugimbi.
Ibimenyetso biranga ubwangavu: gutangira kujya mu mihango, kumera
amabere, kumera incakwaha, kubyibuha amabuno n’amatako, isuku itavaho
n’ibindi.
Ibimenyetso biranga ubugimbi: kuniga ijwi, kumera insya, kumera
inshakwaha, kumera impwempwe, kumera ubwanwa, gutangira kwiroteraho
n’ibindi.
5. Ni iyihe nsanganyamatsiko yavuzweho muri iyi nkuru?
Insanganyamatsiko yavuzweho mu mwandiko ni “Ubuzima bw’imyororokere”
6. Vuga ingingo z’ingenzi ziboneka muri uyu mwandiko.
Ingingo z’ingenzi ziboneka muri uyu mwandiko ni:
-- Ubuzima bw’imyororokere;
-- Ibimenyetso biranga ingimbi n’abangavu;
-- Ibibi byo kutamenya imihindagurikire y’umubiri wacu - Ingaruka
z’ubusambanyi.
7. Uretse kwandurira mu mibonano mpuzabitsinda ni hehe handi uzi
indwara ya Sida ishobora kwandurira?
Ahandi hantu Sida ishobora kwandurira ni mu gukoresha ibyuma
bikomeretsanya umuntu urwaye agakoko gatera Sida amaze gukoresha,
gutera urushinge umuntu wanduye agakoko gatera Sida na we ukaba
wakwikomeretsa.

II. Ibibazo by’inyunguramagambo


1. Sobanura amagambo cyangwa itsinda ry’amagambo akurikira ukurkije
uko yakoreshejwe mu mwandiko
a) bakoma inkanda: bakurikiza imico, imigenzereze ya se.
b) Gucurangira abahetsi: kubwira intumva
c) Imirondorondo y’ibijumba: imigozi y’ibijumba
d) Koroza: Guha umuntu ikintu aheraho (itungo cyangwa imyaka) kugira
ngo yiteze imbere.
2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro yumvikanisha inyito afite mu
mwandiko: kugimbuka, imbata, guca inshuro, kugunduka, gukukumba
Kugimbuka:

188
188
Abana be bamaze kugimbuka, ubu asigaye abatuma ku isoko.
Imbata:
Abantu babaye imbata y’ibiyobyabwenge badindiza imiryango yabo.
Guca inshuro
Yarahinze ararumbya none agaburira umuryango we ari uko avuye guca
inshuro.
Kugunduka:
Iyo umuntu ahinze imyaka mu butaka bwagundutse ntabona umusaruro.
Gukukumba
Iyo imvura iguye isuri ikukumba ibintu byose ikabita muri ruhurura.
3.Simbuza ijambo cyangwa itsinda ry’amagambo atsindagiye
yakoreshejwe mu mwandiko impuzanyito zayo.
a) Abantu bapfuye bafumbiye umunaba bishwe na Sida ni benshi.
b) Abantu bapfuye bishwe na Sida ni benshi.
c) Uzi kurera umwana nta rwara rwo kwishima wigirira?
d) Uzi kurera umwana nta mutungo na muke wigirira?
e) Kamana ntakibona umusaruro uhagije kubera ko ubutaka bwe
bwagundutse.
f) Kamana ntakibona umusaruro uhagije kuko ubutaka bwe bwashizemo
ifumbire.
III. Ibibazo ku nkuru ndende
1. Huza abanditsi bo mu ruhushya A n’ibitabo byabo biri mu ruhushya B
A B
1. Munyakazi, S. a. Mwanankundi, 1975
2. Rukebesha, A. b. Umusiramu, 1973
3. Nsanzubuhoro, V. c. Mariya Kantarama, 1998
4. Kamugunga, C. d. Nyirabirahunga, 1970
5. Karege F. e. Yatashye atagomba, 1987
6. Niyonteze, P. f. Ntabyera, 1971
7. Uwamungu, J. g. Giramata, 1988
8. Nkurikiyumukiza, F. h. Nyirabayazana, 1981
9. Niyitegeka, M.Y. i. Ntabajyana, 1952
10. Rugema, A. j. Ishavu ry’abato, 2000

189
11. Furere, R.M. k. Rwemerikije, 1988
12. Karenzi, F. l. Imari ya shuni, 1981-1982

Ibisubizo
Uruhushya A Uruhushya B
1 I
2 D
3 F
4 B
5 A
6 L
7 H
8 E
9 G
10 K
11 C
12 J

2. Sobanura inkuru ndende icyo ari cyo mu magambo make.


Inkuru ndende nk’uko iryo zina ribivuga ni inkuru iba ari ndende, ibarwa
n’umubarankuru avuga uko yagenze. Bamwe mu basesenguzi b’inkuru
ndende bayivuga berekana ko igomba kuvuga ibyabayeho ndetse umwanditsi
akavuga ubuzima bwe; ibyamubayeho. Abandi bati: “Igomba kuba ari inkuru
y’impimbano n’ubwo ibyo ivuga byashobora kubaho.” Igihurirwaho na benshi ni
uko inkuru ndende igomba kuba ifite inkuru ibara, uruhererekane rw’ibikorwa.
Ibi babishimangira bagira bati: “Inkuru ndende ni uruhererekane rw’ibikorwa
mpimbano bishobora kubaho cyangwa byabayeho, ikaba ifite imisusire ya
gihanga kandi nyabugeni igaragaza ko umwanditsi ari intyoza mu kubara
inkuru, mu kuyiha imiterere myiza y’ibikorwa no kubikurikiranya.”

3. Rondora ibiranga inkuru ndende


Inkuru ndende irangwa n’imiterere yayo; ibarankuru, abakinankuru (abantu
cyangwa inyamaswa), kuba hari ikivugwa, kuba hari ahantu n’igihe kibera,
kubaari ndende (akenshi hagati y’impapuro 100 na 250) kuba hari uburyo
ibikorwa bikurikirana kandi bigenda bitera amatsiko usoma, ku buryo
atarambirwa gusoma inkuru ibarwa.

190
190
4. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’inkuru ngufi n’inkuru ndende?
Inkuru ndende Inkuru ngufi
-- Inkuru ndende igira abakinankuru -- Inkuru ngufi igira abakinankuru
benshi n’ibikorwa byinshi. bake n’ibikorwa bike.
-- Inkuru ndende isobekeranya -- Inkuru ngufi iba yubakiye ku
inkuru nyinshi nubwo nkuru imwe rukumbi.
insanganyamatsiko aba ari imwe. -- Umugendo w’inkuru ngufi uba
-- Umugendo w’inkuru ndende ugiye umujyo umwe.
usanga ugenda ucurikiranya -- Aho inkuru ibera ntihagomba
ibikorwa. kuba henshi.
-- Usanga utubugankuru cyangwa se
ahakinirwa ari henshi.

IV. Ibibazo by’ikibonezamvugo


1. Ubaka interuro ukoresha uburyo bw’inshinga bukurikira:
ikigombero, inyifurizo, inkurikizo n’insano.
a) Ikigombero
-- Ubivuge bitazagukoraho.
b) Inyifurizo
-- Urakabyara.
c) Inkurikizo
-- Arabyuka akoga, akambara, ...
d) Insano
-- Akazi dukora karakomeye
2. Kora interuro ebyiri ziboneye, imwe ifite inshinga iri mu njyana
nyacyuzuzo irebero nkomeza, indi ifite ijyana ndekacyuzuzo irebero
nshize.
-- Ijyana nyacyuzuzo irebero nkomeza: Kanyana akunda nyirasenge
-- Ijyana ndekacyuzuzo irebero nshize: Twariye none twahaze.

III.8. Ibikorwa by’inyongera


III.8.1 Umwitozo nzamurabushobozi
Umwarimu atahura ikigero cy’ubushobozi bwa buri munyeshuri ahereye ku
manota bagize mu isuzuma risoza umutwe, akabashyira mu matsinda akurikije
ingorane bafite.

191
Ku bafite ikibazo cy’ubushobozi bwo kumva no gusesengura inkuru ndende
no kuyikorera ishushanyabikorwa, umwarimu abashakira ikindi gice k’inkuru
akababaza ibibazo bindi.
Ku bafite ibibazo mu gusobanura inkuru ndende, umwarimu abagenera undi
mwanya bagasubiza ibindi bibazo yababajije ku nkuru ndende.
Ku bafite ibibazo ku itondagura nshinga, umwarimu abashakira indi myitozo
y’itondaguranshinga.
Urugero rw’imyitozo yabaha:
1. Inshinga ni iki?
Inshinga ni ijambo ryumvikanisha igikorwa, imico cyangwa imimerere ya
ruhamwa mu nteruro.
2. Amoko y’inshinga ni ayahe?
Mu Kinyarwanda hari inshinga idasanzwe/ nkene cyangwa mburabuzi imbundo
cyangwa inshinga isanzwe (itondaguye).
3. Uzuza ibiri mu ruhushya rwa kabiri ukurikije uko amagambo
atsindayiye yatanzwe mu nteruro ajyana n’indango, irebero, ijyana
cyangwa ikirango.
Interuro indango, irebero, ijyana cyangwa
ikirango
Abangavu bagira isuku Irebero (nkomeza)
Abo bakobwa bariyubaha cyane. Ijyana (ndekacyuzuzo)
Ntidushyingira abana Ikirango
Muneza ahanura Kanyana. Indango (yemeza)
Abasore banditse amabaruwa menshi Irebero (nshize)
y’urukundo.

III.8.2 Umwitozo nyagurabushobozi


Hina umwandiko “Rubyiruko twirinde” mu mirongo itarenze cumi n’itanu.
Umwarimu azareba ko bahinnye umwandiko “Rubyiruka twirinde” bagendeye
kungingo zingenzi ziwugize.

I.8.3. Imyitozo y’inyongera


Urugero rw’ikibazo:
Garagaza uko ishushanyabikorwa riteye mu nkuru “Amatsiko y’abato”.

192
192
Umwarimu arareba uko abanyeshuri basesengura umwandiko wose bahawe
bagaragaza:
Nyiri ubwite nk’umukinankuru mukuru inkuru iba ishingiyeho ufite intego
agamije kugeraho muri iyo nkuru.
Ikigamijwe ari icyo umukinankuru mukuru aba agamije kugeraho mu nkuru.
Ni intego aba yahawe n’umwanditsi w’inkuru.
Ugenera nk’igituma umukinankuru mukuru agira intego afite muri iyo nkuru.
Ashobora kuba undi mukinankuru cyangwa ikindi kintu gishobora gutuma
agira intego runaka.
Ugenerwa ari we kandi nyiri inyungu; ni uwo ari we wese mu nkuru wagira
icyo yunguka mu gihe umukinankuru mukuru ageze ku cyo yari agamije mu
nkuru.
Abafasha nk’abakinankuru cyangwa ikindi kintu gishobora, mu nkuru, gutuma
umukinankuru mukuru agera ku cyo yari agamije, cyangwa ikigerageza
kumushyigikira mu rugendo rwe rwose kimufasha, kabone n’iyo atakigeraho
mu irangira ry’inkuru.
Imbogamizi nk’abakinankuru cyangwa ikindi kintu gishobora, mu nkuru,
gutuma umukinankuru mukuru atagera ku cyo yari agamije, cyangwa
ikigerageza kumubangamira mu rugendo rwe rwose kimubuza amahirwe
kabone n’iyo yagera ku cyo yari agamije mu irangira ry’inkuru, ariko kikaba
cyamubangamiraga.

III.9. Amakuru y’inyongera


Inkuru ndende
Mu mateka y’inkuru ndende nyarwanda, habarirwamo n’izanditwe n’abazungu
nka Des milles collines aux neuf volcans yamditswe na M. Gevers,1953 cyangwa
Il neige sur le frangipanier D. Beaulieu, 1978.
Igihe wandika izina ry’inkuru ukoresheje mudasobwa, wandika inyandiko
iberamye. Naho iyo uyandikisha ikaramu n’intoki uca umurongo munsi y’izina
ry’inkuru.
Amateka y’inkuru ndende mu Rwanda atangira mu 1950 kuko ariho umwanditsi
wa mbere w’Umunyarwanda yagaragaye mu rubuga rw’abanditsi ndetse
mpuzamahanga. Iyi nkuru ni Escapade ruandaise ya S. Nayigiziki yatangajwe
mu 1955.
Zimwe mu mpamvu zituma Matabaro ajya iburayi ya A. Kagame na Kanyarwanda
ya Groupe Scolaire Astrida zitabarirwa mu nkuru ndende ni uko usanga ziri
hagati y’amapaji atanu na cumi n’atanu. Gusa ibi ntibivuze ko F.X. Munyarugerero

193
azibara nk’inkuru ndende naho G. Mbonimana na J. C. Nkejabahizi bo bakazifata
n’inkuru ngufi.

Ibyo umwarimu yitaho:


Umwarimu ashishikariza abanyeshuri kwitabira gusoma no gukurikira
ibinyamakuru binyuranye bivuga ku buzima bw’imyororokere. Muri ibyo
binyamakuru harimo Museke weya, Ni nyampinga n’ibindi.
Umwarimu ashishikariza abanyeshuri kandi gusoma inkuru ndende
zinyuranye, bakazisesengura kandi bakazikorera inshamake.

194
194
UNIT
UMUTWE WA

5
4 KUBAKA UMUCO W’AMAHORO

IV.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe


-- Gusesengura umwandiko ku ntandaro n’ingaruka z’amakimbirane,
agaragaza ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo.
-- Gusesengura inshinga ,agaragaza intêgo n’amategeko y’igenamajwi.

IV.2. Ibyo umunyeshuri yagombye kuba azi


-- Ibigaragaza abantu babanye mu mahoro nko kutarwana,
kudasagarirana,kudatukana,..
-- Inshoza y’inshinga, amoko y’inshinga n’inzira z’itondaguranshinga.

IV.3. Ingingo nsanganyamasomo


Ingingo nsanganyamasomo Aho igaragara muri uyu mutwe
Uburinganire n’ubwuzuzanye Iyi ngingo nsanganyamasomo igaragarira
mu matsinda y’abanyeshuri, aho umwarimu
avanga ibitsina byombi.
Umuco w’amahoro Iyi ngingo nsanganyamasomo igaragarira
mu bivugwa mu mwandiko” Intandaro
n’ingaruka z’amakimbirane”, aho
basobanura uko amakimbirane akemuka.
Jenoside Iyi ngingo nsanganyamasomo igaragarira
mu isuzuma risoza umutwe, mu bivugwa
mu mwandiko “Gukumira no kurwanya
jenoside”, mu bibazo byo kumva no
gusesengura umwandiko

IV.4. Igikorwa cy’umwinjizo


Akoresheje uburyo bw’ikusanyabitegerezo, umwarimu asaba abanyeshuri
gukora igikorwa kigurikira.

195
Igikorwa n’urugero rw’ibisubizo:
Ushingiye ku bumenyi bwawe, sobanura amakimbirane icyo ari cyo, uko avuka,
ingaruka zayo n’abagira uruhare mu kuyakumira no kuyakemura.
Umwarimu atega amatwi ingingo abanyeshuri batanga ku makimbirane
icyo aricyo, uko avuka, ingaruka zayo abagira uruhare mu kuyakumira no
kuyakemura, maze akagrnda abafasha kunoza ibisubizo byabo.

IV.5. Amasomo ari mu mutwe wa kane n’igihe agenewe


Umutwe wa wa kane: Kubaka umuco w’amahoro Umubare
w’amasomo: 30
Umwandiko: Intandaro n’ingaruka z’amakimbirane
Amasomo Intego rusange Umubare
w’amasomo
Isomo rya mbere: Gusoma Gusoma umwandiko, gusobanura Amasomo 2
no gusobanura umwandiko amagambo adasobanukiwe no
kuyakoresha mu mvugo no mu
nyandiko.
Isomo rya kabiri: Gusoma Gusoma umwandiko no gusubiza Amasomo 2
no kumva umwandiko ibibazo byawubajijweho.
Isomo rya gatatu: Gusesengura umwandiko. Amasomo 2
Gusoma no gusesengura
umwandiko
Isomo rya kane: Kungurana ibitekerezo ku Isomo 1
Kungurana ibitekerezo nsanganyamatsiko bahawe.
Inshinga: Uturemajambo tw’ibanze tw’inshinga
Isomo rya gatanu: - Kugaragaza uturemajambo Amasomo 3
Uturemajambo tw’inshinga iri mu mbundo
tw’inshinga iri mu mbundo n’utw’itondaguye.
n’utw’inshinga itondaguye
Isomo rya gatandatu: - Kugaragaza amategeko Amasomo 3
Amategeko y’igenamajwi y’igenamajwi akoreshwa ku
akoreshwa ku nshinga nshinga.
Umwandiko: Yahabaye intwari
Isomo rya karindwi: Gusobanura amagambo Amasomo 2
Gusoma no gusobanura adasobanukiwe no kuyakoresha
umwandiko. neza mu mvugo no mu nyandiko.

196
196
Isomo rya munani: Gusoma umwandiko no gusubiza Amasomo 2
Gusoma no kumva ibibazo byawubajijweho.
umwandiko.
Isomo rya kenda: Gusesengura ibivugwa mu Amasomo 2
Gusoma no gusesengura mwandiko no kubihuza
umwandiko. n’ubuzima busanzwe.
Inshinga : Uturemajambo tw’inshinga twungirije

Isomo rya cumi: - Gutahura inshoza no kugaragaza Amasomo 3


Inshoza n’ubwoko uturemajambo twungirije
by’uturemajambo tw’inshinga
twungirije
Isomo rya cumi na rimwe: - Gutahura inshoza y’ingereka no Amasomo 3
Ingereka (GRK) kugaragaza ubwoko bwazo.
Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri. Amasomo 2
Isuzuma risoza umutwe wa kane Amasomo 3

Ikitonderwa: Mbere yo gutangira isomo rya mbere, umwarimu abanza


gukoresha igikorwa cy’umwinjizo kiri mu gitabo cy’umunyeshuri.

IV.5.1. Intandaro n’ingaruka z’amakimbirane


Isomo rya mbere: Gusoma no gusobanura umwandiko

Intego zihariye Isomo rya mbere: Gusoma no gusobanura umwandiko


Nyuma y’iri somo umunyeshuri araba ashobora:
- Gusoma umwandiko adategwa yubahiriza utwatuzo n’iyitsa.
- Gusobanura no gukoresha neza mu mvugo no mu nyandiko amagambo
atari asobanukiwe ari mu mwandiko.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu
n’inkoranyamagambo.

1. Intangiriro
Umwarimu asaba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko
“Intandaro n’ingaruka z’amakimbirane” bagiye gusoma akayibabazaho ibibazo.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byatangwa:
a) Murabona iki kuri iyi shusho?
Kuri iyi shusho, turahabona abantu bari mu matsinda atatu atandukanye.

197
b) Mushingiye ku mutwe w’umwandiko n’ibyo mubona kuri iyi shusho,
muratekereza ko uyu mwandiko uza kuvuga ku ki?
Uyu mwandiko uraza kuba uvuga ku makimbirane n’uko umuntu yayahosha.
2. Uko isomo ryigishwa
Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira
Igikorwa
soma umwandiko “Intandaro n’ingaruka z’amakimbirane”, ushakemo amagambo
mudasobanukiwe hanyuma uyasobanure wifashishije inkoranyamagambo.
Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyayavuyemo.
Iyo abanyeshuri bamaze kumurika, umwarimu abafasha kubinoza, bikandikwa
ku kibaho, abanyeshuri bakandukura ibisubizo binoze mu makayi yabo.

Urugero rw’ibisubizo byanogejwe:


Intandaro: Impamvu cyangwa inkomoko y’ikintu cyangwa impamvu ikintu iki
n’iki kuba cyangwa cyabayeho; imvano.
Igitandaro: Ijambo ryo guhiga rivuga umwaku.
Amakimbirane: Ukutumvikana kw’abantu bagahora bacagagurana, igugu,
amapigȃne.
Guhwika: Gutuma ikintu gihwama cyangwa gica bugufi; iyo bavuga umuntu,
kurangiza ibiribwa cyangwa ibinyobwa mu kanya gato, korera, gutema.
Kwisumbura mu miterere cyangwa mu migenzereze ku buryo bugana ku
bwifuzwa.
Guhwikwa: Kwibwa n’agatotsi ugasinzira. Urugero: Mu kanya ibyo uvuze
simbyumvise nari mpwitswe.
Guhigama: Kwitambika imbere y’ikintu cyangwa y’umuntu ukamubuza kugera
ku cyo yashakaga, kuberereka.
Guca iminyururu: Kwigobatora icyakubangamiraga.
Umunyururu, umunyororo: Ikiziriko gikoze mu twuma dusobekeranye; igihe
umuntu amara afunzwe.
Kunera umunyururu: Kuba uri mu buroko kubera igihano.
Karande: Uruhererekane

198
198
Gusenyera umugozi umwe: Guhuza umugambi.
Umusemburo: Ibyo babeteza inzoga y’ikigage kugira ngo ishye.
Guteka umusemburo: Kuwutegura; gukorwa n’inzoga vuba; kurakazwa
n’ubusa.
Gusuzugura: Kudaha agaciro umuntu cyangwa ikintu.
Kunegura: Kuvuga inenge cyangwa imyitwarire mibi y’umuntu.
Gukiranura: Gukiza abashyamiranye bashaka kurwana.
Kubogama: Gukikira ukuri ukaba warengera uwaba arenganya undi.
Nyangamugayo: Umuntu udahemuka.
Igitugu: Ubutegetsi bwa kiboko.
Umuhuza: Umuntu uhuza abantu babiri bari bafitanye amakimbirirane.
Kwigomwa: Kwihangana ukagira ibyo ureka.
Guhora: Kugira icyo ukora ku muntu cyangwa ku nyamaswa cyangwa ku kintu
tugamije kwishyura ibyo nawe wakorewe.
Guhora: Kwiyaka by’umubiri, kuzinga iminkanyari, kunanuka ubitewe
n’ubusaza cyangwa indwara cyangwa umuze; guhoondooka. Gutanga ikintu ho
ihooro ngo bakwambutse cyangwa bakwambukirize ibintu mu bwato.
Gutanga amafaranga ku biro bya gasutamo kugira ngo ibicuruzwa ushaka
gusohora cyangwa kwinjiza bitambuke cyangwa byinjire. Nudahoora ibintu
byawe bizahera muri gasutamo.
Kujya imunanu: Kurwana kw’abantu bagundagurana.
Gusiragira: Kujya ahantu wikurikiranya inshuro nyinshi utarabona icyo
ushaka, gucuragana, kubyinagira, kudihiriza.
Indezo: Ikintu k’ishimwe, k’igihembo, umuntu aha uwamurereye umwana
kugeza igihe akuriye; icyo umuntu aha umurerera umwana akakimutungisha.
Kugora: Gukomerera umuntu cyangwa ikintu cyangwa kumurushya.
Kwidagadura: Gukora ibyo ushaka bikunezeza nko gukina, kubyina…
Guteganya: Gushyira ibintu kuri gahunda kugira ngo ubikore cyangwa bikorwe
3. Imyitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda ya babiri, gukora imyitozo
iri mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora
imyitozo abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakayikosorera hamwe,
ibisubizo byanogejwe bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu

199
makayi yabo.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Kora interuro ngufi ukoresheje amagambo akurikira: gusiragira,
gukimbirana.
-- Aba bantu bahora basiragira ku murenge.
-- Umuntu uhora akimbirana, abantu baramwirinda.
b) Simbuza ijambo (amagambo) ryanditse mu mukara tsiri, irindi
bivuga kimwe riri mu mwandiko.
-- Uru rubanza rwabaye inkomoko y’urwango hagati ya Kamana na Barigira.
Uru rubanza rwabaye intandaro y’urwango hagati ya Kamana na Barigira.
-- Ejo Kamana yibwe n’agatotsi arasinzira maze abajura bamwiba
ibikoresho by’ubwubatsi.
Ejo Kamana yarahwitswe maze abajura bamwiba ibikoresho
by’ubwubatsi.
-- Mukamusoni yahawe inka yo kurera umwana yabyaranye na Rwubusisi.
Mukamusoni yahawe inka y’ indezo na Rwubusisi.)
c) Andika imbusane y’ijambo ryanditse mu mukara tsiri urikuye mu
mwandiko:
-- Uyu ni wa mugabo wahisemo kwitwa bihemu. (Inyangamugayo.)
-- Ibi byabaye iherezo ry’amakimbirane. (Intandaro.)
d) Uzuzurisha buri nteruro ijambo rivuye mu mwandiko.
-- Aba bagabo bakeneye kugira ngo amakimbirane yabo ahoshe. (umuhuza)
-- Bwa butegetsi bwa (Hitireri) Hitler bwari ubutegetsi bw’……. kuko
bwarenganyaga abantu. (igitugu)

Isomo rya kabiri: Gusoma no kumva umwandiko

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
Gusoma umwandiko adategwa no gusubiza ibibazo byawubajijweho.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga
kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

200
200
a) Ni nde wanyibutsa umwandiko duheruka kwiga? Umwandiko
duheruka kwiga ni “Intandaro n’ingaruka z’amakimbirane”.
b) Uwo mwandiko wavugaga ku yihe nsanganyamatsiko? Wavugaga
ku nsanganyamatsiko yo kubaka umuco w’amahoro, tumenya ibitera
amakimbirane maze tukabikumira kugira ngo ingaruka zayo zitatugeraho.
2. Uko isomo ryigishwa
Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Umwarimu asaba abanyeshuri kujya mu matsinda hanyuma bagakora igikorwa
kiri mu bitabo byabo. Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda,
umwarimu afatanya na bo kubinoza, bikandikwa ku kibaho, bakabyandukura
mu makayi yabo.
Urugero rw‘ibibazo n’ibisubizo:
a) Tanga ingero z’ubwoko bw’ibibazo by’ingenzi biboneka mu
makimbirane.
Ibibazo bikomoka ku bwicanyi, ibibazo by’imirima n’amasambu, ibibazo
by’umutungo, amahugu no kwambura, ibibazo bikururwa no gushaka
abagore benshi n’ibindi.
b) Andika inkomoko z’amakimbirane. Imiyoborere mibi, imyumvire ya
politiki kandi itandukanye, ubukene (abasangira ubusa bitana ibisambo),
amacakubiri, ubunebwe, ubujiji, inda nini na ruswa, imiturire mibi,
abapfakazi benshi n’abana batiga,…
c) Tanga uburyo bujyanye n’ingero, ihohotera ryigaragarizamo.

Ihohotera ryo mu Ihohotera ryo mu Ihohotera ryo mu


bikorwa magambo myifatire
-- Kurwana -- Gutongana -- Gusuzugura
-- Kwica -- Gutukana -- Kunigana abandi
-- Gusinda -- Guseka abandi ijambo
-- Gufata ku ngufu -- Kubeshya -- Kurimanganya
-- Kubabazanya -- Kunegura (gukoresha
agashinyaguro uburiganya)
-- Gusebanya
-- Guhimana
-- Kujoga
-- Kumwaza
-- Gutera urubwa.
d) Sobanura uburyo amakimbirane ashobora gukemurwamo.

201
-- Kumenya imiterere n’imvano nyakuri y’amakimbirane,
-- Guhuza abafitanye amakimbirane no kubunga,
-- Kubahiriza amategeko ariho no kuyifashisha hakemurwa amakimbirane,
-- Kumenya no gushyira mu bikorwa amahame y’ubuyobozi bwiza,
-- Guhugura abantu bose ku buryo bwo kwikemurira amakimbirane,
e) Ni izihe ndangagaciro zigomba kuranga ukemura amakimbirane?
-- Kutabogama,
-- Kugira ibanga,
-- Gutega amatwi no kumva,
-- Kumenya kuyobora igikorwa
-- Kwirinda kugira ibyo akekera cyangwa ahamya undi,
-- Kwirinda kunegura no gufata ibintu uko utabibwiwe,
-- Kumenya kwihangana no kwigomwa,
-- Kuba afitiwe ikizere n’impande zishyamiranye,
-- Kumenya kugena igihe gihagije kandi kitarambiranye…
f) Ni izihe mpamvu zishobora kubangamira ikemurwa
ry’amakimbirane?
Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma amakimbirane mu baturage atabonerwa
umuti:
-- Abayobozi bamwe bashyira inyungu zabo bwite aho kwita ku kazi
bashinzwe.
-- Gukoresha abakoresha ikenewabo.
-- Ikimenyane n’ubucuti bagatinda gufata ibyemezo.
-- Gushaka kumvisha abo batavuga rumwe.
-- Kwaka no gutanga ruswa, kwanga kwiteranya,
-- Ubushishozi buke …

Isomo rya gatatu: Gusoma no gusesengura umwandiko

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
- Gusesengura umwandiko, agaragaza ingingo z’ingenzi ziwugize no
guhuza ibivugwa mu mwandiko n’ubuzima busanzwe.
- Kugaragaza intandaro n’ingaruka by’amakimbirane no gusobanura
uburyo bwo gukumira amakimbirane.

202
202
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.
1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga
kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Ni irihe somo duheruka kwiga?
Twize isomo ryo kumva umwandiko.
b) Muri iryo somo twakoze iki?
Twasubije ibibazo byo kumva umwandiko.
Umwarimu ahera kuri ibyo bisubizo batanze, akabasobanurira ko bagiye
gusubiza ibibazo bibafasha kumva byimbitse umwadiko

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo ibiteganya kuri iri somo mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda ane, hanyuma akabasaba gukora
igikorwa kiri mu bitabo byabo. Buri tsinda ariha ikibazo cyaryo agatanga
amabwiriza, hanyuma akazenguruka agenzura uko bakora, abafite ibibazo
byihariye akabafasha. Iyo bakirangije, asaba itsinda ku itsinda kumurika
ibisubizo byaryo, hanyuma umwarimu agafatanya n’abanyeshuri bakabikorera
ubugororangingo, ibisubizo byanogejwe bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri
bakabyandukura mu makayi.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byanogejwe:
a) Vuga ingingo z’ingenzi ziri mu mwandiko “Intandaro n’ingaruka
z’amakimbirane.
-- Inshoza y’amakimbirane.
-- Intandaro y’amakimbirane.
-- Uko amakimbirane akemurwa.
-- Ibiranga ukemura amakimbirane.
-- Ingaruka z’amakimbirane.
b) Uyu mwandiko ugusigiye irihe somo?
-- Kubaka umuco w’amahoro.
-- Si byiza kugirana amakimbirane na mugenzi wange.
-- Uwiroshye mu makimbirane agerwaho n’ingaruka zikakaye.
c. Mubanyeshuri mwigana, mu bana muturanye hari abigeze kugirana

203
amakimbiri ? Niba bahari, amakimbirane yatewe n’iki?
-- Umwarimu atega amatwi ibisubizo binyuranye abanyeshuri batanga
d. Umaze kumenya ingaruka z’amakimbirine. Uramutse usanze bagenzi
bawe mwigana bagiranye amakimbirane wakora iki?
-- Nabasaba kubunga babyemera nkabanza kumenya intandaro y’icyo
bapfuye hanyuma nkabunga ntabogama

Isomo rya kane: Kungurana ibitekerezo

Intego zihariye
Ahereye ku nsanganyamatsiko yahawe, nyuma y’iri somo umunyeshuri
araba ashobora:
- Gusesengura insanganyamatsiko zatanzwe no kuzunguranaho
ibitekerezo mu bwubahane.
- Kuvugira mu ruhame ashize amanga, atanga ibitekerezo bye.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu n’izindi
nyandiko zivuga ku bumwe n’ubwiyunge, ku gukemura amakimbirane.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibaganisha ku nsanganyamatsiko
y’umwandiko baheruka gusesengura kugira ngo bibinjize neza mu mwitozo wo
kungurana ibitekerezo.
Urugero rw’ibibazo n’ ibisubizo:
a) Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko duheruka kwiga?
Insanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko duheruka gusesengura ni ijyaye
n’intadaro n’igaruka z’amakimirane.
b) Ni ibiki bishobora kuba intandaro z’amakimbirane?
Ibishobora kuba intandaro z’amakimbirane ni ubuyobozi bubi, amacakubiri,
ubukene, ubujiji, inda nini , n’ibindi.

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo ibiteganya kuri iki gice mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyo bunguranyeho ibitekerezo mu
matsinda yabo, bafatanya n’umwarimu maze bagatanga umwanzuro ku kibazo
bunguranyeho ibitekerezo.
Urugero rw’ insanganyamatsiko n’urugero rw’umwanzuro:

204
204
Ni ubuhe buryo bunyuranye bwo gukumira amakimbirane.
Bumwe mu buryo bwo gukumira amakimbirane:
-- Kubaka umuco w’amahoro hategurwa gahunda z’ibiganiro ku ngaruka
z’amakimbirane, hategurwa ubusabane; imikino itandukanye,...
-- Kubabarira;
-- Guha abatu uburenganzira bungana;
-- Kurwanya ruswa, itoneshwa n’akarengane;
-- Ubuyobozi bwiza;
-- Kwimakaza ibiganiro: abantu bakaganira ku kibazo bafitanye
bakagishakira umuti
-- (...)

IV.5.2. Inshinga: Uturemajambo tw’ibanze tw’inshinga


Isomo rya gatanu: Uturemajambo tw’inshinga iri mu mbundo
n’utw’inshinga itondaguye

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
- Gusesengura inshinga, agaragaza uturemajambo tw’ibanze.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu, igitabo cy’umunyeshuri
n’igitabo k’ikibonezamvugo.

1. Intangiriro
Umwarimu yandika interuro ku kibaho, agasaba abanyeshuri kuzisoma maze
akabaza ikibazo kiganisha ku isomo bagiye kwiga.
Urugero rw’interuro:
a) Amakimbirane yo mu ngo yafashe indi ntera.
b) Kwanga ingengabitekerezo ya jenoside n’indangagaciro ikwiriye kuranga
Umunyarwanda wese.
Urugero rw’ikibazo yababaza n’igisubizo:
Muri izi nteruro amagambo “yafashe”, “kwanga” ni ubuhe bwoko
bw’amagambo?
Yafashe: inshinga itondaguye.
Kwanga: inshinga iri mu mbundo.

205
Umwarimu ahera ku gisubizo cy’abanyeshuri, maze akababwira ko bagiye
kwiga uturemajambo tw’ibanze tw’inshinga itondaguye n’utw’inshinga ir mu
mbundo.

2. Uko isomo ryigishwa


Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda, gukora igikorwa kiri mu
gitabo cy’umunyeshuri.
Igikorwa
Soma interuro zikurikira witegereza amagambo atsindagiye, hanyuma ugaragaze
intego z’ayo magambo atsindagiye.
a. Amakimbirane ashobora kuvuka bitewe n’imiyoborere mibi.
b) Duhange imishinga, turwanye amakimbirane.
c) Nitubana mu mahoro, tuzagera ku iterambere rirambye.
Umwarimu agenera abanyeshuri igihe cyo gukora icyo gikorwa. Iyo igihe
yabahaye kirangiye, atoranya itsinda rimwe rikamurikira abandi ibyo ryakoze,
abagize andi matsinda bagakurikira, umwarimu akabayobora mu kunoza ibyo
iryo tsinda rimurika. Iyo bamaze kunoza ibyamuritswe, byandikwa ku kibaho,
abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’ibisubizo byanogejwe
Intego y’amagambo atsidagiye:

Inshinga Uturemajambo
kuvuka ku-vuk-a
duhange tu-ø-hang-e
tuzagera tu-za-ger-a

a) Uturemajambo tw’inshinga iri mu mbundo


Uturemajambo fatizo tw’inshinga iri mu mbundo ni dutatu :
-- Indanganshinga (Rsh)
-- Umuzi (Z)
-- Umusozo (sz)
Urugero:
Gukora: ku-kor-a k→g/-GR
ku-: Indanganshinga -kor-: umuzi -a: umusozo
Ikitonderwa:
Inshinga iri mu mbundo ishobora kugira:

206
206
-- Indangagihe –za-
Urugero:
Kuzakora: ku-za-kor-a
-- Impakanyi -ta-
Ingero:
-- Kudakora : ku-ta-kor-a t→d/-GR
-- Kutagenda : ku-ta-gend-a
Indangacyuzuzo n’ingereka zinyuranye
Ingero:
-- Kumukorera: ku-mu-kor-ir-a i→e/-Zo
-- Kubakiranura: ku-ba-kir-an-ur-a
b) Uturemajambo tw’ inshinga itondaguye
Inshinga isanzwe itondaguye igira uturemajambo tw’ibanze tune:
indanganshinga (RSH), indangagihe (Rgh), umuzi (Z), umusozo (Sz).
Urugero:
arahinga: a-ra-hing-a
-- a-: indanganshinga
-- ra-: indangagihe
-- hing-: umuzi
-- -a: umusozo
Utu turemajambo fatizo tuba tugomba kugaragara buri gihe mu nshinga. Iyo
hagize akatagaragara gasimbuzwa aka kamenyetso ø
Ingero:
Akora i Kigali. a-ø-kor-a
-- a-: Indanganshinga
-- ø: indangagihe
-- kor-: umuzi
-- a: umusozo
Mpa iyo kayi ø -ø –n-ha-a n→m/-h, mh→mp mu myandikire a→ø /-J
-- ø: Indanganshinga
-- ø: indangagihe
-- ha-: umuzi

207
-- a: umusozo
Indanganshinga (RSH)
Indanganshinga ni akaremajambo k’inshinga itondaguye, kerekana ngenga
ibereye inshinga ruhamwa. Ni ko kagaragaza isano ruhamwa ifitanye n’inshinga.
Aka karemajambo kaba gahagarariye ukora igikorwa mu nshinga.
Indanganshinga ni makumyabiri (20): indanganshinga enye (4) zo muri ngenga
ya mbere n’iya kabiri y’ubumwe n’ubwinshi n’indanganshinga cumi n’esheshatu
(16) zo muri ngenga ya gatatu, zihagarariye inteko cumi n’esheshatu (16).

Ikitonderwa:
-- Indanganshinga ya ngenga ya mbere ikoreshwa iyo umuntu yivuga ubwe
cyangwa abantu bivuga ubwabo.
-- Ngenga ya kabiri ikoreshwa iyo umuntu abwira undi cyangwa abandi.
-- Ngenga ya gatatu ikoreshwa iyo umuntu avuga undi cyangwa abandi,
ikindi cyangwa ibindi bintu ikaba yisanisha mu nteko 16.
-- Mu nteko ya 12 n’iya 14 hari indanganshinga ariko mu by’ukuri
zidasimbura ijambo ryo muri izo nteko.
Urugero: karabaye, karahanyuze, burakeye...
Indangagihe (Rgh)/Igenatego (Gnt)
Indangagihe ni akaremajambo gakurikira indanganshinga, kakagaragaza igihe
inshinga itondaguwemo. Indangagihe ni: -ø-: iranga indagihe, -za-: iranga
inzagihe na -a-(â, aa): igaragaza impitagihe
Ingero:
-- Agenda: a- ø-gend-a
-- Azagenda: a-za-gend-a
-- Yagiye: (uyu munsi) a-a-gi-ye, (ejo) a-a-gi-ye, (wa mwana) a-aa-gi-ye
a →y /-J
Iyo indangagihe itagaragara mu nshinga, isimbuzwa -ø- kubera ko indangagihe
ari akaremajambo fatizo k’inshinga itondaguye.
Usibye izi ngenantego ndangagihe, hari utundi turemajambo dushobora
kugaragara mu nshinga dufite ibindi bisobanuro binyuranye nko guhakana,
kugaragaza igikorwa gikomeza, kugaragaza ibikorwa bikurikirana …
Ingero :
-- ta- : utagenda
-- ki- : akigenda

208
208
-- o-ka- : wokagenda
-- ra-: aragenda
-- na-: anagenda
-- i-ku-: wikwanga
-- ka-: akagenda
-- i-: wigenda
-- e-ku-: yekwiba
-- ka-na-: akanagenda
-- ra-ki-a-: aracyagenda
Ikitonderwa:
-- Utwo turemajambo dushobora guhurira mu nshinga imwe ku buryo
butandukanye.
Urugero:
-- Utazagenda: u-ta-za-gend-a,
-- Ataragenda: a-ta-ra-gend-a
-- Aracyanagenda: a-ra-ki-a-na-gend-a
-- Uturemajambo –i-, -ta-, -e-ku-, -i-ku- zifite inyito yo guhakana mu nshinga.
-- Akaremajambo -na- ni akaremajambo k’inyibutsacyungo mu nshinga,
kunga ibikorwa bibiri.
Urugero:
Barabiterura baranabijyana.
Umuzi (Z)
Umuzi ni akaremajambo shingiro k’ijambo rikenera umusozo. Ni wo shingiro
ry’inyito y’ijambo. Umuzi ushobora kuba wihagije cyangwa utihagije. Umuzi
wihagije ni ushobora gukoreshwa udakurikiwe n’ingereka kugira ngo inyito
yawo ibone kuzura. Umuzi utihagije ni ugomba gukenera ingereka kugira ngo
inyito yawo ibone kuzura. Ni bene uwo muzi bita intima. Iyo mizi itihagije
tuzayibona nidusesengura akaremajambo kitwa ingereka mu turemajambo
tw’inyongera.
Kugira ngo ubone umuzi w’inshinga ifite imigemo irenze ibiri, utondagura
inshinga mu buryo bw’integeko, ugakuraho umusozo.
Ingero:
-- gukora: kor-a
-- guteka; tek-a
-- kwiga: ig-a…

209
Ikitonderwa:
Hari inshinga cumi n’esheshatu (16) zifite imizi y’imvugwarimwe. Iyo bene izo
nshinga zishakirwa imizi, bazitondagura mu mpitakare muri ngenga ya gatatu
y’ubumwe, bagakuraho indangagihe n’umusozo – ye.
Izo nshinga ni izi zikurikira:

No Inshinga Impitagihe Umuzi


1 Kuba Yabaye -ba-
2 Guca Yaciye -ci-
3 Kugwa Yaguye -gu-
4 Guha Yahaye -ha-
5 Gushya Yahiye -hi-
6 Gukwa Yakoye -ko-
7 Kumwa Yamoye -mo-
8 Kunnya Yaneye -ne-
9 Kunywa Yanyoye -nyo-
10 Gupfa Yapfuye -pfu-
11 Kurya Yariye -ri-
12 Gusya Yaseye -se-
13 Guta Yataye -ta-
14 Kuva Yavuye -vu-
15 Kujya Yagiye -gi-
16 Gucya Yakeye -ke-
Hari inshinga zifite imigemo ibiri ariko zikora nk’inshinga zirengeje imigemo
ibiri.
Muri zo twavuga inshinga “gusa” n’inshinga “kuza”. Umuzi w’inshinga gusa ni
–s igira impindurantego ya -shush- naho umuzi w’inshinga kuza ni -z-.
Ingero:
-- Uze vuba u- ø-z-e
-- Asa na se a- ø-s-a
- Umusozo (Sz)
Umusozo w’inshinga ni akaremajambo gasoza inshinga, kakagaragaza irebero
ryayo.
Nkuko twabibonye mu itondaguranshinga, irebero rivuga imitindire y’igikorwa,
imikorerwe cyangwa imirangirire yacyo. Imisozo y’inshinga imwe igaragaza
irebero nkomeza, indi ikagaragaza irebero nshize.

210
210
- Imisozo igaragaza irebero nshize
Iyo misozo ni –e na –ye. Iyi misozo igaragaza igikorwa cyarangiye cyangwa
ikigomba kurangira.

Umusozo –e
Umusozo –e ukunze kugaragara cyane mu ntegeko no mu nziganyo.
Ingero:
-- Mukore: mu-ø-kor-e
-- Mvuge: n-ø-vug-e (n→m/-v)
-- Nige: n-ø-ig-e
-- Azagende: a-za-gend-e
-- Atahe: a-ø-tah-e
3. Imyitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda, gukora iyi myitozo. Agenzura
uko abanyeshuri bakora imyitozo, abafite ibibazo byihariye akabafasha. Iyo
igihe yabahaye kirangiye, akosorera hamwe nabo, ibisubizo bikandikwa ku
kibaho, bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’imyitozo n’ibisubizo yabyo
a) Uturemajambo tw’ibanze tw’inshinga itondaguye ni tungahe? Tuvuge
Uturemajambo tw’ibanze tw’inshinga itondaguye ni tune: indanganshinga,
indangagihe, umuzi n’umusozo.
b) Vuga amoko y’imisozo n’ibikorwa igaragaza mu nshinga.
-- Umusozo –e ugaragaza igikorwa cyarangiye cyangwa ikigomba kurangira.
-- Umusozo –ye ugaragaza igikorwa cyarangiye cyangwa ikigomba kurangira.
-- Umusozo –a ugaragaza ko igikorwa kigikomeza cyangwa kitaraba kikaba
kizaba.
-- Umusozo –aga ugaragaza igikorwa cyakorwaga mu gihe kirekire mu gihe
cyashize.
c) Sesengura inshinga zitsindagiye, ziri mu nteruro zikurikira ugaragaza
amazina y’uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi.
-- Umulisa yashakaga kunga ababyeyi be n’umuturanyi wabo mu buryo
bwo kwirinda amakimbirane.
-- Kaneza yasobanuje yina ibyerekeranye n’ubumwe n’ubwiyunge.
-- Urubyiruko rwize uburyo bwo guhosha amakimbirane.
-- Kutavuga ukuri byakuruye amakimbirane mu rugo rwabo.

211
Inshinga RSH Gnt C Sz Itegegeko ry’igenamajwi

Yashakaga a- â- shak- aga a→y/-J


Kunga ku- ø- ung- a u→ø/-J
Yasobanuje a- â- sob-an-ur- ye a→y/-J r+y→j
Rwize ru- â- ig- ye u→w/-J g+y→z a→ø/-J
Kutavuga ku- ta- vug- a -
Byakuruye bi- â- kur-ur- ye i→y/-J r+y→y cg r→ ø /- y

Isomo rya gatandatu: Amategeko y’igenamajwi akoreshwa ku


nshinga

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
- Gusesengura inshinga agaragaza amategeko y’igenamajwi.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu, igitabo cy’umunyeshuri n’igitabo
k’ikibonezamvugo.
1. Intangiriro
Umwarimu yandika interuro ku kibaho. agasaba abanyeshuri kuzisoma maze
akabaza ikibazo kiganisha ku isomo bagiye kwiga.
Urugero rw’interuro:
Anywe umutobe muke
Urugero rw’ikibazo yababaza n’igisubizo:

Ni utuhe turemajambo tw’ijambo ryanditse ritsindagiye?

Uturemajambo tw’ijambo “anywe” ni: a- ø-nyo-e


Umwarimu ahera ku gisubizo cy’abanyeshuri, maze akababwira ko bagiye
kwiga amategeko y’igenamajwi akoreshwa ku nshinga.

2. Uko isomo ryigishwa


Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda, gukora igikorwa kiri mu
gitabo cy’umunyeshuri.
Igikorwa:
Soma interuro zikurikira, maze ugaragaze uturemajambo tw’inshinga
zitsindagiye. Umaze kubona uturemajambo, tahura amategeko y’igenamajwi

212
212
yakoreshejwe kugira ngo tugire inshinga nk’uko tuyifite. Hera kuri ayo
mategeko y’igenamajwi maze ukore ubushakashatsi utahure amategeko
y’igenamajwi ajyanye n’umusozo -e, ajyanye n’umusozo -ye, ajyanye n’umusoza
-aga n’ ajyanye n’umusozo –a.
a) Yakoze akazi ke neza.
b) Urye ibirayi.
c) Mu muco nyarwanda bakwaga inka.
d) Kabanyana asya amasaka ku rusyo.
Umwarimu asaba abanyeshuri gukorera iki gikorwa mu matsinda, akabaha
igihe cyo kubikora, akanabarangira ibitabo binyuranye bakwifasisha kugira
ngo babashe kubikora neza.
Iyo igihe yabahaye kirangiye, umwarimu atoranya itsinda rimwe rikamurikira
abandi ibyo ryakoze, abagize andi matsinda bagakurikira, umwarimu
akabayobora mu kunoza ibyo iryo tsinda rimurika. Iyo bamaze kunoza
ibyamuritswe, byandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi
yabo.
Ibisubizo byanogejwe:

a) Amategeko y’igenamajwi akoreshwa ku musozo “-e”


Amategeko y’igenamajwi akoreshwa n’inshinga ni kimwe n’akoreshwa ku
bundi bwoko bw’amagambo nk’amazina, ariko hari umwihariko inshinga zigira
bitewe n’imisozo yazo.
Amategeko y’igenamajwi ajyana n’umusozo -e ni ayo ku nshinga zifite imizi
y’imvugwarimwe ari zo kuba, guca, kujya, kugwa, guha, gusya, gucya, gukwa,
kumwa, kunywa, kunnya, gupfa, kurya, gusya, guta no kuva.
Amwe mu mategeko y’igenamajwi ajyanye n’umusozo “-e”
Urugero rw’inshinga Intego/ Amategeko
uturemajamo y’igenamajwi
Ube umwarimu: u- ø-ba-e a→ø/-J
Age i Kigali a- ø-gi-e i→ø/-J
Anywe umutobe muke a- ø-nyo-e o→w/-J
Asye aya masaka a- ø-se-e e→y/-J
Agwe yubamye a- ø-gu-e u→w/-J
Ave mu nzu a- ø-vu-e u→ø/-J

b) Amategeko y’igenamajwi akoreshwa ku musozo “-ye”


Umusozo –ye ugaragaza igikorwa cyarangiye, ni na yo mpamvu ugaragara mu

213
nshinga zitondaguye mu mpitagihe (impitakare n’impitakera).
Ingero:
-- Narize: n-a-ra-ig-ye (a→ø/-J, g+y→z)
-- Dukoze: tu- ø-kor-ye (t→d/-GR, r+y→z)
-- (Inka) yarabiriye: i-a-ra-bi-ri-ye (i→y/-J)
Amwe mu mategeko y’igenamajwi ajyana n’umusozo “-ye”
Urugero rw’inshinga Intego Amategeko
y’igenamajwi
Baramwishe ba-a-ra-mu-ic-ye c+y→sh
Barabicoce ba-ra-bi-coc-ye c+y→c
Yaradoze a-a-ra-dod-ye d+y→z
Anyonze (igare) a-ø-nyong-ye g+y→z
(Nge) yaranoshe a-a-ra-n-nosh-ye sh+y→sh
Mwarabeshye mu-a-ra-beshy-ye shy+y→shy
(Ibiryo) byarabishye bi-a-ra-bi-h-ye h+y→shy
Baramusetse ba-ra-mu-sek-ye k+y→ts
Byariwe (kare) Bi-a-ri-w-ye bi-a-ri-y-w…e y→ø/-w
ihinduranya n’itandukana
ry’umusozo.
Mwaronse (ibere) mu-a-ra-onk-ye k+y→s
Mwarakoze mu-a-ra-kor-ye r+y→z
Yamuhase ( kujyayo) a-a-mu-hat-ye t+y→s

3. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa ku musozo “-a”


Umusozo –a ugaragaza ko igikorwa kigikomeza cyangwa kitaraba ariko kikaba
kizaba. Umusozo a ukoreshwa cyane mu ndagihe, mu nyifurizo, mu ntegeko,
mu kigombero, mu nziganyo no mu nzagihe.
Ingero:
-- Mvuga: n-ø-vug-a n→m/-v
-- Ndakora: n-ra-kor-a r→d/n-
-- Nzakora: n-za-kor-a
-- Mpa (ikaye): ø- ø-n-ha-a n→m/-h, mh→mp mu myandikire, a→ø/-J
-- Akivuga: a-ki-vug-a
-- Murakarama: mu-ra ka-ram-a
-- Nimwiga (muzatsinda): ni-mu- ø-ig-a u→ ø /-J

214
214
Amwe mu mategeko y’igenamajwi ajyana n’umusozo “-a”
Urugero rw’inshinga Intego/ Amategeko
uturemajambo y’igenamajwi
Azamuha (amakaye a-za-mu-ha-a a→ ø /-J
Araca (ibyatsi a-ra-ci-a i→ ø /-J
Aranywa (amata a-ra-nyo-a o→ w/-J
Azava (i Kigali) a-za-vu-a u→ ø /-J
Arajya (i Kigali) a-ra-gi-a i→ y/-J, gy→ jy mu
myandikire
Azasya (amasaka) a-za-se-a e → y/-J
Azagwa (mu ruzi) a-za-gu-a u→ w/-J

4. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa ku musozo «-aga»


Umusozo –aga ugaragaza igikorwa cyakorwaga mu gihe kirekire mu gihe
cyashize; ugaragaza akamenyero mu gihe cyahise.
Ingero:
-- Narakoraga: n-a-ra-kor-aga
-- Yarigaga: a-a-ra-ig-aga (i→ y/-J, a→ ø/-J)
-- Narasyaga : n-a-ra-se-aga (e→ y/-J)
-- Naravugaga: n-a-ra-vug-aga
-- Narandikaga: n-a-ra-and-ik-aga (a→ ø/-J)
-- Nabonaga: n-a-bon-aga…
Amwe mu mategeko y’igenamajwi ajyana n’umusozo –aga
Urugero rw’inshinga Intego/ Amategeko
uturemajambo y’igenamajwi
Yahaga (ibiryo abana) a-a-ha-aga a→y/-J, a ø/-J
Yajyaga (yiba) a- a -gi-aga a→ y/-J, i→ y/-J, gy→ jy
mu myandikire
Yamwaga (imisatsi) a- a -mo-aga a→ y/-J, o→ w/-J
Yagwaga (neza) a- a -gu-aga a→ y/-J, u→ w/-J
Yasyaga (amasaka) a- a -se-aga a→ y/-J, e→ →y/-J
Yavaga (kuvoma bwije) a- a -vu-aga a→ y/-J, u→ ø/-J
Yacaga (amasaka) a- a -ci-aga a→ y/-J, i→ ø/-J
Bakwaga (inka) ba-a-ko-aga o→ w/-J

215
3. Imyitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri, buri wese ku giti ke, gukora imyitozo iri mu
gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora imyitozo,
abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakawukosorera hamwe,
ibisubizo byanogejwe bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu
makayi yabo.
Urugero rw’umwitozo n’ibisubizo
Sesengura inshinga zitsindagiye ziri mu nteruro zikurikira, ugaragaza
uturemajambo twazo n’amategeko y’igenamajwi.
a) Abe inyangamugayo. a- ø-ba-e : a→ø/-J
b) Kamana yatetse ibiryo byinshi none byanze gushira. a-a-rek-ye : a→ y/-
J, k+y→ts
c) Abana baryaga ibiryo bifite intungamubiri. ba-a-ri- aga: i→ y/-J
d) Tuzage twanga amakimbirane. tu-za- ø - gi-e: i→ø/-J; tu- ø-ang-a: u→w/-J

IV. 5.3 Umwandiko : Yahabaye intwari


Isomo rya karindwi: Gusoma no gusobanura umwandiko

Intego zihariye
Nyuma y’isomo rya, umunyeshuri araba ashobora:
-Gusoma umwandiko adategwa yubahiriza utwatuzo n’iyitsa
-Gusobanura amagambo adasobanukiwe ari mu mwandiko no kuyakoresha
neza mu mvugo no mu nyandiko.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu
n’inkoranyamagambo.

1. Intangiriro
Umwarimu asaba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko
“Yahabaye intwari” bagiye gusoma akayibabazaho ibibazo.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo
a) Murabona iki kuri iyi shusho?
Kuri iyi shusho hari umukobwa wiruka inyuma ye hari umuhungu
umwirukankana. Hafi yaho hari abaporisi babiri.
b) Muratekereza ko uyu mwandiko uza kuvuga kuki?
Uraza kuvuga ku muntu wari ugiye guhohotera umukobwa agafatwa na porisi.

216
216
2. Uko isomo ryigishwa
Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6.
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira.
Igikorwa cyo gusoma no gusobanura umwandiko:
Soma umwandiko “Yahabaye intwari” ushakemo amagambo udasobanukiwe
hanyuma uyasobanure wifashishije inkoranyamagambo .
Abanyeshuri bakorera iki gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyayavuyemo .
Iyo abanyeshuri bamaze kubimurika, umwarimu afatanya na bo kubinonosora
bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’amagambo umunyeshuri ashobora kudasobanukirwa
n’ibisobanuro byayo:
-- Intwari: Umuntu ukora cyangwa wakoze ibikorwa by’intangarugero.
-- Ikiraramisagara:umuntu udafite imyitwarire myiza mu bandi. Ubuza
amahoro n’umutekano abandi.
-- Kwiruka amasigamana: kwiruka cyane uhunga ikikuri inyuma ushaka
kugisiga ngo kitakugeraho.
-- Amwoma inyuma: aramukurikirana cyangwa amwirukaho.
-- Guhohotera: kwiyenza ku muntu utakwakuye, kubuza uburenganzira
cyangwa gukorera imibonano mpuzabitsina umuntu mutabyumvikanyeho.
3. Imyitozo
Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda ya babiribabiri, akabasaba
gukora imyitozo iri mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko
abanyeshuri bakorera imyitozo mu matsinda, maze abafite ibibazo byihariye
akabafasha. Umwarimu n’abanyeshuri bayikosorera hamwe, ibisubizo
bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’imyitozo n’ibisubizo
a) Simbuza amagambo atsindagiye ari muri izi nteruro andi bihuje inyito
dusanga mu mwandiko.
-- Ubwangavu bwateye Mahoro gusesa ibishishi mu maso. (ibiheri)
-- Mahoro yashakaga gukomeza kugira inama Goriyati. (guhanura)
-- Yewe! Kwiga bisa naho byananiye burundu. (byanteye ku butaka)
-- Uyu muvandimwe umira adakanjakanje afite ikibazo cy’amenyo.
(bunguri)

217
b) Uzurisha izi nteruro amagambo ukuye mu mwandiko
-- Uwariboye cyane bavuga ko yariboye kugera aho ubugondo bugera
ingwe.
-- Iyo bashaka kuvuga umuntu w’ihoho, mwiza cyane bavuga ko ari ihogoza.
-- Iyo umuntu agiye gusagarirwa afatwa ku ngufu bavuga ko agiye gukorerwa
ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Isomo rya munani: Gusoma no kumva umwandiko


Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora :
Gusoma umwandiko no gusubiza ibibazo byawubajijweho.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga
kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo
a) Ni nde wanyibutsa umwandiko duheruka kwiga?
Umwandiko duheruka kwiga ni “Yahabaye intwari.“
b) Ni iyihe ngingo nyamukuru umwandiko wubakiyeho?
Ingingo nyamukuru umwandiko wubakiyeho ni uko Goriyati yashatse
guhohotera Mahoro, ariko ntabigereho kuko Mahoro yatabawe n’abaporisi.

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo ibiteganya kuri iri somo mu ntangiriro rusange
kuri 2.6.
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira.
Abanyeshuri bakorera iki gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyayavuyemo .
Iyo abanyeshuri bamaze kubimurika, umwarimu abafasha kubinoza, bikandirwa
ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw‘ibibazo n’ibisubizo byanogejwe
1. Tanga impamvu yatumye Goriyati ata ishuri. Impamvu zatumye ata
ishuri: gukunda amafaranga, kunywa ibiyobyabwenge, imyitwarire mibi
y’ababyeyi, kudahabwa ibikoresho.

218
218
2. Amagambo Goriyati abwira Mahoro ko ari we muti w’ibishishi
afite ishingiro? Sobanura. Nta shingiro afite, yirengagizaga nkana
iby’imihindagurikire y’umubiri w’umuntu igihe ageze mu gihe cy’ubugimbi
cyangwa cy’ubwangavu; yashaka gushuka Mahoro ngo baryamane.
3. Ni iki kerekana ko Mahoro ari umukobwa wihagazeho mu ishuri no
mu muryango nyarwanda? Ibyerekana ko yihagazeho: ni umuhanga
mu ishuri, agira inama abandi, asobanurira bagenzi be, yimye amatwi
Goriyati, yasabwe imbabazi yemera kuzitanga.
4. Sobanura icyo ihohoterwa ari cyo, unagaragaze ibiritera bivugwa
mu mwandiko. Ihohoterwa ni igikorwa cyose kigambirira kugiririra
undi nabi, haba ku mubiri cyangwa mu bitekerezo. Bimwe mu bishobora
kuba intandaro y’ihohoterwa: ibiyobyabwenge, itoteza, inzangano
n’amakimbirane mu miryango.
5. Muri rusange, abaporisi bafite izihe nshingano? Abaporisi bafite
inshingano zo kurinda umutekano w’abantu n’ibintu byabo.
6. Erekana igikorwa kibi Goriyati yakoze, uvuge n’ikindi kiza yaje
gukora nyuma. Igikorwa kibi yakoze ni uguta ishuri, no kugerageza gufata
ku ngufu Mahoro. Ikiza yakoze ni ukwemera icyaha no gusaba imbabazi.

Isomo rya kenda: Gusoma no gusesengura umwandiko


Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
- Gusesengura ibivugwa mu mwandiko no kubihuza n’ubuzima busanzwe.
- Gusesengura ingingo z’ingenzi zigize umwandiko.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga
kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.
Urugero rw’ibibazo yabaza n’ibisubizo byatangwa
a) Ni uwuhe mwandiko duheruka kwiga?
Umwandiko duheruka kwiga ni “Yahabaye intwari.“
b) Ni iki cyatumye Goriyati adafata ku ngufu Mahoro?
Icyatumye Goriyati adafata ku ngufu Mahoro ni uko Mahoro yirutse agahura
n’abaporisi bakamutabara.

2. Uko amasomo atangwa

219
Reba uko imbonezamasomo ibiteganya kuri iri somo mu ntangiriro rusange
kuri 2.6.
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira.
Igikorwa
Ongera usome umwandiko”Yahabaye intwari” hanyuma usubize ibibazo
byawubajijweho.
Abanyeshuri bakorera iki gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyayavuyemo .
Iyo abanyeshuri bamaze kubimurika, umwarimu afatanya na bo kubinonosora
bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byanogejwe
1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko? Kurwanya
ihohoterwa.
2. Tanga ingingo z’ingenzi n’izingereka usanga mu mwandiko.
Ingingo z’ingenzi: imyitwarire myiza ya Mahoro, ubugome bw’umuhungu
Goriyati, inshingano z’abashinzwe umutekano, ibyiza byo kwemera icyaha
no gusaba imbabazi.
Ingingo z’ingereka : Gusobanurira abandi ibyo batumva, gutanga inama,
kumenya ubuzima bw’imyororokere, gukora inama nkemurampaka.
3. Uhereye ku mateka, sobanura ibindi bikorwa ndengakamere
by’ihohoterwa byabaye mu Rwanda.
Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994: yagaragayemo
kwicwa urubozo, gufatwa ku ngufu, gutotezwa, gutwikirwa, gusenyerwa
n’ibindi.
4. Uyu mwandiko ugusigiye irihe somo? Tugomba kwiga tukamenya
ubuzima bw’imyororokere; tukamenya ko amakimbirane mu miryango no
kunywa ibiyobyabwenge bishobora kuba intandaro y’ihohoterwa. Igihe
cyose tuguye mu cyaha tuge twemera icyaha kandi twihutire kugisabira
imbabazi…

IV. 5.4. Inshinga : Uturemajambo tw’inshinga twungirije

Isomo rya cumi: Inshoza n’ubwoko by’uturemajambo twungirije


Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
- Kuvuga inshoza no gusesegura inshinga, hagaragazwa uturemajambo
tw’inshinga twungirije.

220
220
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu, igitabo cy’umunyeshuri n’igitabo
k’ikibonezamvugo

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa isomo bize ku nshinga.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Ni irihe somo duherutse kwiga ku nshinga?
Ku nshinga twize uturemajambo tw’ibanze tw’inshinga.
b) Ni utuhe turemajambo tw’ibanze tw’inshinga?
Uturemajambo tw’ibanze tw’inshinga ni indanganshinga, indangagihe/
igenantego, umuzi n’ umusozo.
Nyuma y’ibyo bibazo n’ibisubizo, umwarimu yandika ku kibaho inshinga zifite
utundi turemajambo, agashyiraho n’intego yazo, maze akabaza abanyeshuri
ibibazo ku ntego y’izo nshinga.
Urugero rw’inshinga n’intego yazo:
-- Nimugende: ni-mu- ø-gend-e
-- Ntundeke: nti-u-ø-n-rek-e
-- Utazamwanga: u-ta-za-mu-ang-a
Urugero rw’ibibazo:
a) Ni akahe karemajambo/uturemajambo tutari utw’ibanze muri buri
nshinga?
-- Akaremajambo katari ak’ibanze muri ni-mu- ø-gend-e ni: ni-
-- Uturemajambo tutari utw’ibanze muri nti-u-ø-n-rek-e ni: nti- na -n-
-- Uturemajambo tutari utw’ibanze muri u-ta-za-n-ang-a ni: -ta- na -mu-
b) Utwo turemajambo tumaze iki muri izo nshinga
-- ni- iratsindagira igitekerezo kiri mu nshinga.
-- nti- na ta zirahakana igitekerezo kiri mu nshinga.
-- -n- na -mu- zisimbuye amazina yakabaye icyuzuzo k’inshinga.
Umwarimu ahera ku bisubizo by’abanyeshuri akababwira ko bagiye kwiga
uturemajambo twungirije tw’inshinga: akano, impakanyi, n’indangacyuzuzo.

2. Uko isomo ryigishwa


Umwarimu asaba abanyeshuri gukora amatsinda no gukora igikorwa
cy’umwinjizo kiri mu gitabo cy’umunyeshuri.
Igikorwa

221
Soma interuro zikurikira witegereza amagambo atsindagiye, hanyuma ugaragaze
intego z’ayo magambo atsindagiye. Hera ku ntego z’ayo magambo maze ukore
ubushakashatsi, utahure inshoza n’ubwoko by’uturemajambo tw’inshinga
twugirije ni ukuvuga uturemajambo tutari indanganshinga, indangagihe, umuzi
n’umusozo.
a) Nimumushyire ibitabo by’inkuru ndende kuko akunda kubisoma.
b) Ntidukore nabi mutabura ibihembo byanyu.
Umwarimu asaba abanyeshuri gukorera icyo gikorwa mu matsinda. Abagenera
igihe cyo gukora icyo gikorwa. Iyo igihe yabahaye kirangiye, umwarimu
atoranya itsinda rimwe rikamurikira abandi ibyo yakoze, abagize andi
matsinda bagakurikira, umwarimu akabayobora mu kunoza ibyo iryo tsinda
rimurika. Iyo bamaze kunoza ibyamuritswe, byandikwa ku kibaho abanyeshuri
bakabyandukura mu makayi.
Urugero rw’ibisubizo byanogejwe
Intego z’amagambo atsidagiye:
Inshinga Uturemajambo
Nimushyire ni-mu-mu-ø-shyir-e
Ntidukore nti-tu-ø-kor-e
mutabura mu-ta-ø-bur-a

a) Inshoza y’uturemajambo twungirije


Uturemajambo twungirije ni uturemajambo dushobora kugaragara mu nshinga
iyo bibaye ngombwa kugira ngo tuyihindurire inyito. Bene utwo turemajambo
iyo tutagaragaye ntidusimbuzwa ø.

b) Ubwoko bw’uturemajambo twungirije


Uturemajambo twungirije ni akano, impakanyi, indangacyuzuzo n’ingereka.
Muri iri somo turibada ku kano, ku mpakanyi no ku ndangacyuzuzo.

Akano (KN/TN)
Akano ni akaremajambo kaza imbere y’indanganshinga. Hari bamwe bakita
mbanza, imbanzirizangenga, imbimburiranteko, interuranteko cyangwa
inyomekwambere. Izi nyito zose zihuriye ku kuba zerekana ko aka karemajambo
gafata umwanya w’imbere. Utuno rero turimo amoko atatu: akaziganya,
agategeka (ni) n’agahakana (si na nti).
- Akano ni- (akano kaziganya kakanategeka)
Akano ni- gakoreshwa iyo bateganya (kagira isaku nyejuru) cyangwa bategeka

222
222
(kagira isaku nyesi).
-- Nibasora : ni-ba-ø-sor-a ( akano ”ni” kaziganya)
-- Nubabona : ni-u-ø-ba-bon-a i→ø/-J; ( akano “ni” kaziganya)
-- Nimubikore : ni-mu-ø-bi-kor-e ( akano “ni” gategeka)
Ikitonderwa : «ni» y’akano itandukanye na «ni» y’inshinga nkene.
Akano “si-“ (akano gahakana)
Akano si- gakora muri ngenga ya mbere y’ubumwe mu ndango ihakana.
Ingero :
-- Sinumva : si-n-ø-umv-a
-- Sinzakwa (iriya shashi) : si-n-za-ko-a o→w/-J
- Akano “nti-“ (akano gahakana)
Akano nti: gakoreshwa mu ndango ihakana muri ngenga zose usibye iya mbere
y’ubumwe.
Ingero:
-- Ntimwariye: nti-mu-a-ri-ye u→w/-J
-- Ntituziba (imisoro): nti-tu-za-ib-a a→ø/-J;
-- Ntuzirengagize (amahoro): nti-u-za-ii-reng-ag-ir-y-e i→ø/-J; a→ø/-J;
r+y→z
Impakanyi (imp.)
-- Impakanyi ni akaremajambo gahakana ingingo ibumbiye mu nshinga.
-- Impakanyi ni –ta-, -i- na –i-ku-.
- Impakanyi -ta-
Impakanyi –ta- ni yo ikoreshwa muri rusange.
Ingero:
-- Kutiga (ni bibi): ku-ta-ig-a a→ Ø/-J
-- Nimudakorana (umwete muzagawa): ni-mu-ta-Ø-kor-an-a t→d/-GR
- Impakanyi -i-
Impakanyi -i- ikoreshwa mu ntegeko ihakana ari yo bita intarengwa.
Impakanyi -i- ikoreshwa iyo umuzi w’inshinga utangiwe n’ingombajwi.
Ingero:
-- Wikinira (umupira mu busitani): u-i-Ø-kin-ir-a u→w/-J
-- Mwivuga (ururimi tutumva): mu-i-Ø-vug-a u→w/-J

223
Impakanyi -i- igira impindurantego -i-ku-, ikoreshwa iyo umuzi w’inshinga
utangiwe n’inyajwi.
Ingero:
-- Wikwandika (amakosa): u-i-ku-Ø-andik-a , u→w/-J
-- Mwikwambara (imyenda y’ishuri mutoze): mu-i-ku-Ø-amb-ar-a, u→w/-J
Ikitonderwa: Mu rwego rw’uturemajambo nti na si ni mbanza si impakanyi.

Indangacyuzuzo/ Inyibutsacyuzuzo/ Indangasano y’icyuzuzo ( RUZ/


RSUZ)
Indangacyuzuzo ni akaremajambo kajya mu nshinga kagasimbura kandi
kakibutsa icyuzuzo k’iyo nshinga. Kibutsa ngenga cyangwa inteko by’ijambo
ribereye inshinga icyuzuzo. Indangacyuzuzo ziri ukubiri: hari indangacyuzuzo
zisanzwe n’indangacyuzuzo ngaruka.
- Indangacyuzuzo zisanzwe
Indangacyuzuzo zisanzwe ziboneka muri ngenga zose no mu nteko cumi
n’esheshatu.
Imbonerahamwe y’indangacyuzuzo zisanzwe
Ngenga/ Indanga- Urugero Intego/uture- Amategeko
Inteko Cyuzuzo rw’inshinga majambo y’igenamajwi
Ng.1 bu -n- Azankorera uriya a-za-n-kor-ir-a i→e/ Co-
mutwaro.
Ng.1 bw -tu- Twe aradukunda a-ra-tu-kund-a t→d/-GR
cyane.
Ng.2 bu -ku- Nyamara ba-za-ku-han-a k→g/-GR
bazaguhana.
Ng.2 bw -ba- Mwe azabahana. a-za-ba-han-a
Nt.1 -mu- Uzamubwira u-za-mu-bwir-a
amakuru yacu.
Nt.2 -ba- Ndababaza ibibazo n-ra-ba-bar-y-a r→d/n-;
byinshi. r+y→z
Nt.3 -wu- Wa murima a-ra-wu-hing-a
arawuhinga.
Nt.4 -yi- Ya mirima a-ra-yi-gur-a
arayigura.
Nt.5 -ri- Rya gare ararigura. a-ra-ri-gur-a

224
224
Nt.6 -ya- Ya masaka a-ra-ya-gur-a
arayagura.
Nt.7 -ki- Cya kigori aragica. a-ra-ki-ci-a k→g/-GR ,
i→ø/ -J
Nt.8 -bi- Bya bigori arabica. a-ra-bi-ci-a i→ø/ -J
Nt.9 -yi- Ya nka turayiragira. tu-ra-yi-ragir-a
Nt.10 -zi- Izi nka araziragira. a-ra-zi-ragir-a
Nt.11 -ru- Uru rurabo a-ra-ru-kat-a
ararukata.
Nt.12 -ka- Aka kanyoni u-ra-ka-fat-a k→g/-GR
uragafata.
Nt.13 -tu- Twa dufi ba-ra-tu-rob-a -
baraturoba.
Nt.14 -bu- Bwa bwato a-ra-bu-gur-a -
arabugura.
Nt.15 -ku- Kwa kuboko ba-ra-ku-vur-a -
barakuvura.
Nt.16 -ha- Aha hantu a-ra-ha-nyur-a
arahanyura.

- Indangacyuzuzo ngaruka
Indangacyuzuzo ngaruka ni –ii- na -iy-. Indangacyuzuzo ngaruka -ii- ikorana
n’inshinga zifite imizi itangirwa n’ingombajwi. Indangacyuzuzo ngaruka -iy-
ikorana n’inshinga zifite imizi itangirwa n’inyajwi.
Ingero z’inshinga zikoreshejwemo indangacyuzuzo ngaruka –ii- na -iy-

Indangacyuzuzo Ingero z’inshinga Uturemajambo Amategeko


y’igenamajwi
ii-/-iy- Uwera arikunda. a-ra-ii-kund-a a→ø/-J
Bariya bana ba-ra-ii-kund-a a→ø/-J
barikunda.
Aba bantu bariyica. ba-ra-iy-ic-a a→ø/-J
Wowe uriyubaha. u-ra-iy-ubah-a a→ø/-J

3. Umwitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri gukora umwitozo uri mu gitabo cyabo buri
wese ku giti ke. Umwarimu agenzura ko abanyeshuri bakora umwitozo, abafite
ibibazo akabafasha. Iyo barangije gukora uwo mwitozo, umwarimu afatanya
n’abanyeshuri, bagakosorera hamwe, ibisubizo bikandikwa ku kibaho,

225
abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’umwitozo n’ibisubizo:
Garagaza intego z’inshinga zitsindagiye n’amategeko y’igenamajwi.
a) Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.
-- Ntikamenya: nti-ka-meny-a
-- Bweze: bu- ø -er-ye u→ w/-J r+y→ z
b) Wituma ibyo bikoresho mu mahanga kuko mu Rwanda tubikora.
-- Wituma: u- i- ø tum-a u→ w/-J
-- Tubikora: tu- ø -bi-kor-a
c) Nuhura na Petero uzanabimwibutse.
-- Nuhura: ni- u- ø-hur-a i→ ø/-J
d) Uzahagere bidatinze.
-- Uzahagere: u-za-ha-ger-e
-- Bidatinze: bi-ta-tind-y-e t→ d/-GR d+y→ z
e) Ndishimye kuko uri kumwe n’umugabo ukomeye.
-- Ndishimye: n- ra-ii-shim-ye: r→d/n- a→ø/ -J

Isomo rya cumi na rimwe: Ingereka (GRK)


1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa isomo baheruka kwiga.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Ni irihe somo twize ubushize?
-- Ubushize twize uturemajambo twungirije tw’inshinga.
b) Ni utuhe turemajambo twungirije tw’inshinga
-- Uturemajambo twungirije tw’inshinga twize ni akano, impakanyi
n’indangacyuzuzo.
Nyuma y’ibyo bibazo n’ibisubizo, umwarimu yandika ku kibaho inshinga zifite
ingereka agashyiraho n’intego yazo, maze akabaza abanyeshuri ibibazo ku
ntego y’izo nshinga.
Urugero rw’inshinga n’intego yazo:
-- Nimwigendere: ni-mu- ø-ii- gend-ir-e
-- Ntuvunike ndahakubereye: nti-u-ø-vun-ik-e n- ra-ha-ku-ba-ir-ir-ye
-- Ntimuzangane: nti-mu-za-ang-an-e
Urugero rw’ikibazo:

226
226
Ni akahe karemajambo tutize kari muri buri nshinga?
-- Akaremajambo tutize kari mu nshinga Akaremajambo tutize kari mu
nshinga nti-u-ø-vun-ik-e ni: -ik-
-- Akaremajambo tutize kari mu nshinga n- ra-ha-ku-ba-ir-ir-ye ni: -ir-ir-
-- Akaremajambo tutize kari mu nshinga nti-mu-za-ang-an-e ni: -an-
Umwarimu ahera ku bisubizo by’abanyeshuri akababwira ko bagiye kwiga
akaremajambo kungirije k’inshinga kitwa ingereka.

2. Uko isomo ryigishwa

Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira


Ikigorwa
Soma interuro zikurikira witegereza amagambo atsindagiye hanyuma ugaragaze
intego z’ayo magambo atsindagiye. Muhere ku ntego z’ayo magambo maze ukore
ubushakashatsi utahure inshoza n’ubwoko bw’ingereka zikorana n’inshinga.
a) Twakoranaga umurava tukiri bato.
b) Ntimwihingire nabi mutarumbya.
c) Amakimbirane yo mu muryango aterwa no kudashyira imbere ibiganiro.
d) Ntimutererane ababagana bifuza ko mubagira inama.
Abanyeshuri bakorera iki gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyayavuyemo .

Umwarimu arabagenera igihe cyo gukora icyo gikorwa. Iyo igihe yabahaye
kirangiye, umwarimu atoranya amatsinda abiri akamurikira abandi ibyo yakoze,
abagize andi matsinda bagakurikira, umwarimu akabayobora mu kunoza ibyo
iryo tsinda rimurika. Iyo bamaze kunoza ibyamuritswe, byandikwa ku kibaho
abanyeshuri bakabyandukura mu makayi.
Urugero rw’ibisubizo byanogejwe
Inshoza y’ingereka
Ingereka ni akaremajambo kajya hagati y’umuzi n’umusozo by’inshinga,
kakayizanira ingingo nshya. Iyo umuzi wiyunze n’ingereka bibyara igicumbi
gishya kikitwa intima.
Ingereka zirimo ibyiciro bibiri: Ingereka zihora zibanziriza izindi n’ingereka
zifata umwanya ubonetse wose.

a) Ingereka zihora zibanziriza izindi


- Ingereka nsubira

227
Izi ngereka ziha inshinga inshoza y’igikorwa kisubiramo inshuro zirenze imwe.
Ingereka nsubira n’ingero z’inshinga:

Inshinga Umuzi Ingereka Intima Inshinga Intego Amategeko


shya y’igenamajwi
Kwandika -and- -ik-ur- -andukur- kwandukura ku-and-ik- u→w/-J
ur-a
Kubagara -bag- -ar-ur- -bagarur- Kubagarura ku-bag-ar-
ur-a
Kuvuna -vun- -ag-ur- -vunagur- Kuvunagura ku-vun-ag-
ur-a
kurya -ri- -ag-ag-ur- -ryagagur- Kuryagagura ku-ri-ag-ur-a i→y/ -J
Gucura -cur- -ang- -curang- Gucuranga ku-cur-ang-a k→g/-GR

- Ingereka ngirura/ ngiruka


Ingereka ngirura ni ingereka iha inshinga inyito ibusana n’ibumbatiwe n’umuzi.
Ingereka ngirura/ngiruka n’ingero z’inshinga:

Inshinga Umuzi Ingereka Intima Inshinga Intego Amategeko


shya y’igenamajwi
Kudoda -dod- -ur- -dodor- Kudodora ku-dod-ur-a u→o/Zo-

kudoda -dod- -uk -dodok- Kudodoka ku-dod-uk-a u→o/Zo-

- Ingereka z’inyabune
Ingereka z’inyabune ni uturemajambo dukunda kugendana ari tune, tukiyomeka
ku muzi utihagije (udafite inyito yumvikana). Iyo mizi igira inyito iyo yiyunze
n’ingereka z’inyabune. Ingereka z’inyabune zishobora kugenda ari enye, eshatu
cyangwa ebyiri.
Imwe mu mizi itihagije ikoresha ingereka z’inyabune ni iyi ikurikira: -han-,
-ramb-, -hir- -ter-, -cuk-, -hag-;-bamb-; -eg-; -jand-; -gar-; -ub-; -heng-...

Ingero z’imizi itihagije n’ingereka z’inyabune

Umuzi Ingereka Intima Inshinga Intego Amategeko


utihagije Shya y’igenamajwi

228
228
- han- -am- -hanam- Guhanama ku-han-am-a k→g/-GR
-uk- -hanuk- Guhanuka ku-han-uk-a k→g/-GR
-ik- -hanik- Guhanika ku-han-ik-a k→g/-GR
-ur- -hanur- Guhanura ku-han-ur-a k→g/-GR
-ramb- -ik- -rambik- Kurambika ku-ramb-ik-a -
-uuk- -rambuuk- Kurambuuka ku-ramb-uuk-a -
-uur- -rambuur- Kurambuura ku-ramb-uur-a -
-hir- -im- -hirim- Guhirima Ku-hir-im-a k→g/-GR
-ik- -hirik- Guhirika ku-hir-ik-a k→g/-GR
-ter- -ik- -terek- Gutereka ku-ter-ik-a k→g/-GR i→e/
(ikintu) Ce-
-ur- -terur- Guterura ku-ter-ur-a k→g/-GR
(ikintu)
-cuk- -uuk-, -uk- -cukuuk- Gucukuuka ku-cuk-uk-a k→g/-GR
-cukuk- Gucukuka ku-cuk-ur-a
-uur-, -ur- -cukuur- Gucukuura ku-cuk-uur-a k→g/-GR
-cukur- Gucukura ku-cuk-ur-a

- Ingereka ngirika
Ingereka ngirika ivuga ko igikorwa kibumbatiwe n’igicumbi k’inshinga
gishoboka cyangwa se kitaruhanyije kugerwaho.
Ingereka ngirika n’ingero z’inshinga
Inshinga Umuzi Ingereka Intima Inshinga Intego Amategeko
shya y’igenamajwi
guhinga -hing- -ik- -hingik- Guhingika ku-hing-ik-a k→g/GR
kureba -reb- -rebek- Kurebeka ku-reb-ik-a i→e/Ce-
kumva -umv- -it -umvit- numvise n- ø- umv-it-ye t+y→ s
guhera -her- -it-uk- -hereduk- guhereduka Ku-her-it-uk-a i→ e/Ze-, t→
d/-GR

b) Ingereka zifata umwanya ubonetse wose.

- Ingereka ingirana: -an-


Ingereka ngirana -an- ifite ingingo y’ibanze yo gukorera icyarimwe.
Ingero:
-- Gukundana: ku-kund-an -a k→ g/-GR
-- Gukorana: ku-kor-an-a k→ g/-GR

229
- Ingereka ngirira: -ir-
Ingereka ngirira -ir- ifite ingingo y’ibanze yo gukora mu mwanya w’undi.

Ingero:
-- Gukinira: ku-kin-ir-a k→ g/-GR
-- Gukorera: ku-kor-ir-a k→ g/-GR i→ e/Co-
- Ingereka ngirisha: -ish-/-sh-
-- Ingereka ngirisha -ish-/-sh- igira inyito y’ibanze yo kwifashisha ikintu
ukora ikindi.
-- Ingereka -sh- ikorana gusa n’imizi y’imvugwarimwe mu gihe ingereka
-ish- ikorana n’imizi isanzwe.
Ingero:
-- Guhingisha: ku-hing-ish-a k→ g/-GR
-- Gukosha: ku-ko-sh-a k→g/-GR
- Ingereka ngiza: -y-
Ingereka ngiza -y- igira inshoza y’ibanze yo gutera ikintu kubaho cyangwa
kugitegeka.
Ingero:
-- Gukubuza: ku-kub-ur-y-a r+y→ z k→ g/-GR
-- Kubyaza: ku-byar-y-a r+y→ z k→ g/-GR
- Ingereka ngirwa: -w-/-bw-
Ingereka ngirwa yerekeza amaherezo y’igikorwa kuri ruhamwa aho kuyerekeza
ku cyuzuzo.
Ingereka -bw- ikorana n’imizi y’imvugwarimwe mu gihe ingereka -w- ikorana
n’imizi isanzwe.
Ingero:
-- Gukubitwa: ku-kubit-w-a k→ g/-GR
-- Kwigwa: ku-ig-w-a u→ w/-J
-- Gukobwa: ku-ko-bw-a k→ g/-GR
-- Gutabwa: ku-ta-bw-a k→ g/-GR
3. Imyitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo iri mu gitabo cy’umunyeshuri,
babiribabiri. Umwarimu agenda afasha abafite ibibazo byihariye. Iyo

230
230
abanyeshuri barangije gukora iyo myitozo, bafatanya n’umwarimu kuyikosora.
Ibisubizo byandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’ibibazo byanogejwe:
a) Tahura inshinga ziri mu nteruro zikurikira, ugaragaze intego zazo
n’amategeko y’igenamajwi.

Inshinga Uturemajambo Amategeko y’igenamajwi


Muzamumbwirire mu-za-mu-n-bwir-ir-e n→ m/-b
Ntazampemukire nti-a-za-n-hem-uk-ir-e i→ ø/-J
n→ m/-h mh→ mp mu
myandikire.
Wikwikorera u-i-ku- ø-ii-kor-ir-a u→ w/-J i→ e/Zo-
Utavunika u-ta-ø-vun-ik-a -
Witumiza u-i- ø-tum-ir-y-a u→ w/-J r+y→ z
Nuhura ni- u-ø-hur-a i→ ø/-J
Uzabimwibutse u-za-bi-mu ib-uk-y-e u→ w/-J k+y→ ts
Uzahampingishirize u-za-ha-n-hing-ish-ir-ir-y-e n→ m/-h mh→ mp mu
myandikire. r+y→ z
Bidatinze bi-ta- ø-tind-y-e t→ d/-GR d+y→ z
b) Kora interuro irimo inshinga itondaguye igaragamo uturemajambo
twose uko ari umunani. Sesengura iyo nshinga ugaragaze uturemajambo
twayo maze uvuge amazina yatwo.
Urugero rw’interuro:
Nibatazahamugurira nzahaha inshuti yange Petero:

Nibatazahamugurira: ni-ba-ta-za-ha-mu-gur-ir-a
Akaremajambo Izina ry’akaremajambo
Ni- Akano
-ba Indangangenga/indanganshinga
-ta-: Impakanyi
-za- Indangagihe/Igenantego
-ha-, mu- Indangacyuzuzo/Inyibutsacyuzuzo
-gur: Umuzi
-ir- Ingereka ngirira
-a Umusozo

231
IV.5.3. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’ umunyeshuri
Mbere yo gufatanya n’abanyeshuri gukora inshamake y’umutwe no gutanga
isuzuma risoza umutwe wa kane, umwarimu aha abanyeshuri umwitozo wo
gusuzuma ubushobozi ngiro bwabo. Uyu mwitozo awubaha nk’umukoro,
ukazakosorwa mbere yo gutanga isuzuma.
Urugero rw’umwitozo:
Ugendeye ku mabwiriza agenga ihangamwandiko, hanga umwandiko
ntekerezo w’imrongo mirongo itatu, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gukumira
amakimbirane ni imwe mu ngamba zo kugera ku iterambere rirambye”
Uko umwitozo uzakorwa n’uko uzakosorwa:
Uyu mwitozo uzakorwa na buri munyeshuri ku giti ke. Umwarimu yibutsa
abanyeshuri kubanza gushaka ingingo z’ingenzi bazahangaho umwandiko,
zijyanye n’insanganyamatsiko yo kubaka umuco w’amahoro. Umwarimu
abibutsa kandi kubahiriza amabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda.

IV.6. Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa kane


Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bituma basobanukirwa iby’ingenzi
bikubiye mu mutwe wa kane, bityo bikabafasha gukora inshamake.
Urugero rw’inshamake yakorwa
-- Muri uyu mutwe, twasesenguye umwandiko uvuga ku nsanganyamatsiko
yo kumenya intandaro n’ingaruka by’amakimbirane.
-- Twunguranye ibitekerezo ku bitera amakimbirane, kungaruka
z’amakimbirane n’uburyo twakumira amakimbirane hagamijwe kubaka
umuco w’amahoro.
-- Twize kandi inshinga, turayisesemgura, twerekana uturemajambo
tw’ibanze n’utwungirije ndetse n’amategeko y’igenamajwi.

IV.7. Isuzuma risoza umutwe wa kane


Ibigenderwaho mu isuzuma risoza umutwe wa kane
-- Gusoma no gusesengura umwandiko agaragaza ingingo z’ingenzi.
-- Guhanga umwandiko ku nsanganyamatsiko yatanzwe.
-- Gusesengura inshinga no kugaragaza amategeko y’igenamajwi yakoresjwe.
Umwarimu asaba abanyeshuri gukora iri suzuma buri wese ku giti ke. Iyo
barangije umwarimu akosora buri munyeshuri akareba ibibazo byihariye afite
kugira ngo amufashe.
Urugero rw’ibazo n’ibisubizo by’isuzuma

232
232
I. Ibibazo n’ibisubizo byo kumva umwandiko
1. Jenoside ni iki?
Jenoside ni ubwicanyi bwibasira imbaga y’abantu bafite icyo bahuriyeho,
bugamije kuyirimbura, hashyirwa mu bikorwa umugambi uba warateguwe.
2. Intambwe jenoside inyuramo kugira ngo igerweho ni zingahe?
Zivuge uzikurikiranyije.
Intambwe jenoside inyuramo kugira ngo igerweho ni umunani.
Izo ntambwe ni izi: gutandukanya abaturage babacamo ibice; guhabwa izina
ryihariye hatangwa inyigisho z’urwango; kwamburwa ubumuntu; gutegura
abazayikora banigishwa, hanashakwa ibikoresho; kwibasira abatagira aho
babogamiye; kugaragaza abagomba kwicwa bakora urutonde; kwica hagamijwe
kubamaraho; guhakana no kwibasira abatangabuhamya.
3. Vuga nibura uburyo butatu bwo gukumira jenoside bugaragara mu
mwandiko.
Ubuyo bwo gukumira jenoside ni ugushyiraho itegeko muri buri gihugu rihana
buri wese wambura ubumuntu mugenzi we; kwirinda ivangura iryo ari ryo
ryose; kwigisha uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
4. Ni iyihe nama wagira buri muntu mu rwego rwo kwirinda no
kurwanya jenoside?
Mu rwego rwo kwirinda no kurwanya jenoside buri wese akwiye gukunda
mugenzi we, kumva ko ari ikiremwa k’Imana no kwamagana ubuyobozi bucamo
ibice abaturage.
5. Garagaza uburyo bunyuranye bwo gukumira no kurwanya jenoside
butavuzwe mu mwandiko.
Aha umwarimu areba niba uburyo abanyeshuri batanze bushoboka, akabafasha
kubunonosora.
6. Ingingo z’ingenzi zigaragaragara mu mwandiko:
-- Igisobanuro cya jenoside;
-- Abayitegura n’intambwe zo kuyishyira mu bikorwa;
-- Ingamba n’inama zo kuyirwanya no kuyikumira.
II. Ibibazo n’ibisubizo by’inyunguramagambo
1. Sobanura amagambo akurikira:
-- Ubumuntu: kamere muntu.
-- Guta agaciro: gusubira inyuma mu kamaro cyangwa mu gushimwa.
-- Umugambi mubisha: inama yo gukora ikintu cy’ubugome.

233
-- Guhana umugambi: kumvikana n’umuntu ku kintu mushaka gukora, ku
buryo cyangwa ku gihe kizakorwa
2. Koresha aya magambo ukore interuro ukurikije inyito afite mu
mwandiko: ubumuntu, kwibasira, agaciro.
-- Si byiza kwambura abandi ubumuntu.
-- Uriya mugabo yibasiwe n’ubukene.
-- Karake yataye agaciro aho bamwirukaniye ku kazi.
3. Andika impuzanyito z’aya magambo yanditse atsindagiye ziri mu
mwandiko:
-- Ni ngombwa gutabara abantu bibasiwe na jenoside bidatinze. (mu
maguru mashya)
-- Mudacogora yaboneranywe n’abajura. (yibasiwe)
III. Ibibazo n’ibisubizo by’ikibonezamvugo
1. Inshinga isanzwe itondaguye igira uturemajambo tw’ibanze tungahe?
Tuvuge. Inshinga isanzwe itondaguye igira uturemajambo tw’ibanze tune
-- Ari two: indanganshinga, indangagihe, umuzi, umusozo.
2. Erekana uturemajambo twungirije inshinga igira? Ese inshinga
itondaguye igira uturemajambo tungahe? Andika amazina yatwo.
-- Inshinga igira uturemajambo twungirije ari two: akano, inyibutsacyuzuzo,
impakanyi
-- n’ingereka. Inshinga itondaguye ishobora kugira uturemajambo umunani
ari two: akano, indanganshinga, impakanyi, ingenantego, indangacyuzuzo,
umuzi, ingereka n’umusozo.
3. Hari ubwoko bungahe bw’ingereka mu nshinga itondaguye?
-- Mu nshinga hari ubwoko bubiri bw’ingenzi ari bwo ingereka zihora
zibanziriza izindi n’ingereka zifata umwanya ubonetse wose.
4. Sesengura inshinga itondaguye ugaragaza amazina y’uturemajambo
n’amategeko y’igenamajwi yakoreshejwe.
-- Kamanzi ati: “Mu bucuruzi bwange, nkoresha abantu benshi”.
-- Ese Petero arakishonjesha iyo bamubwiye kujya mu mirimo isaba ingufu.
-- Za ngabo zaracumbukuye, ubu zigeze hakurya ya Nyabarongo.
-- Kera Abanyarwanda bamesheshaga imigwegwe. Ese ubu baracyakora
batyo?
Uturemajambo tw’inshinga n’amategeko y’igenamajwi

234
234
Inshinga Uturemajambo Amategeko
Nkoresha n-ø-kor-ish-a i→e/Co-
arakishonjesha a-ra-ki-ii-sonz-ish-a i→y/-J a→ø/-J i→e/Co- s→sh
(ihuzashusho)
Bamubwiye ba-ø-mu-bwir-ye r+y→y
Isaba i-ø-sab-a -
zaracumbukuye zi-a-ra-cumb-uk-ur-ye i→ø/-J r + y → y
Zigeze zi-ø-ger-ye r+y→z
Bamesheshaga ba-a-mes-ish-aga a→ø/-J i→e/Ze s→sh (ihuzashusho)

Baracyakora ba-ra-ki-a-kor-a i→y/-J ky→cy mu Kinyarwanda

Umumbwirire u-ø-mu-n-bwir-ir-e n→m/-b


Yahampereye a-a-ha-n-ha-ir-ir-ye a→y/-J n→m/-h mh→mp r + y → y

IV.8. Ibikorwa by’inyongera


IV.8.1 Umwitozo nzamurabushobozi
Umwarimu ategura ibibazo akabiha abanyeshuri bagaragaje ubushobozi buke
mu ishuri kugira ngo bibafashe kuzamura urwego rwabo.
Umwandiko: « Tubeho mu bworoherane: urugero rwa Martin Luther
King »
[…] Ku wa Kane, tariki ya 1 Ukuboza 1955, Roza Pariko wari uvuye mu kazi,
yinjiye muri otobisi aricara, umushoferi aza kumusaba kwimukira umuzungu
wari ubuze umwanya, Roza aranga, ni bwo bamufunze. Abirabura bishyize
hamwe barwanya ako karengane mu mahoro. Biyemeje kureka kugendera muri
otobisi, bakajya bigendera n’amaguru cyangwa bagatega tagisi. Mu gitondo
cyo ku wa 5/12/1955, habaye igitangaza: za otobisi zirimo ubusa zatangiye
kuzenguruka umugi, abirabura bagenda n’amaguru.
Muri uwo mugoroba, Pasitori Maritini Luteri Kingi (Martin Luther King),
yigishije mu rusengero mu ijwi riranguruye n’urukundo rwinshi agira ati:
« Dushaka ko ikibazo cyacu cyumvikana nta we duhohoteye. Ibikorwa byacu
bigomba kugendera ku mahame y’ukwemera kwacu kwa gikiristu. Urukundo
ni rwo rugomba kugenga ibikorwa byacu. Nyuma y’ibinyejana n’ibinyejana,
amagambo ya Yesu agomba kwirangira mu mitima yacu « Mukunde ababanga,
musingize ababavuma, musabire ababatuka n’ababatoteza. »
[….] Maritini Luteri Kingi (Martin Luther King) yaje gucirwa urubanza nabi

235
aratsindwa, ariko yitabaza urukiko rw’ikirenga rw’i Washingitoni(Washington),
rwo rwemeza ko kuvangura amoko binyuranye n’Itegeko Nshinga ryo muri icyo
gihugu. Bityo urukiko ruba ruhagaritse akarengane k’Abirabura nyuma y’iminsi
Magana atatu na mirongo inani n’itanu (385) babiharanira.
1. Soma agace k’umwandiko « Tubeho mu bworoherane: urugero rwa
Maritini Luteri Kingi (Martin Luther King) », maze usubize ibibazo
byakabaijweho
Subiza yego ku bisubizo biri byo.
a) Abirabura bamaze kwiyumvisha akarengane kabo:
-- Bateye abazungu amabuye
-- Bafunze umuhanda babuza imodoka kugenda
-- Bagenderaga muri otobisi bakanga kwishyura
-- Banze kugendera muri otobisi (yego)
-- nta gisubizo kiri cyo
b) Kubera akarengane abirabura bagirirwaga:
-- Banze Abazungu
-- Bakomeje kubakunda (yego)
-- Barahunze bava muri ako karere
-- Bemeye kurenganywa kubera ko nta kundi byari kugenda
-- Nta gisubizo kiri cyo
c) Martin Luther King amaze gutsindwa mu rukiko:
-- Yarajuriye (yego)
-- Yacitse intege
-- Yatanze ruswa
-- Yatorotse gereza
-- Nta gisubizo kiri cyo
d) Kubera ko batakoresheje ingufu no kwihimura, abirabura :
-- Bakomeje kurenganywa
-- Baje kurenganurwa (yego)
-- Batsinzwe mu nkiko
-- Barafunzwe
-- Nta gisubizo kiri cyo
2. Sobanura amagambo akurikira yakoreshejwe mu mwandiko.
a) Amahame: ukuri kunonosoye
b) Ababatoteza: ababarenganya, ababarwanya
3. Subiza ibibazo bikurikira:

236
236
a) Muri uyu mwandiko, abirabura bagiriwe akahe karengane?
Abirabura bagiriwe akarengane k’ivangura rishingye ku ibara ry’uruhu
b) Maritini Luteri Kingi (Martin Luther King) twamwigiraho iki?
Twamwigiraho:
-- Kurwanya akarengane mu mahoro
-- Kugira ukuri,
-- Kugira ubutwari…

1.8.2 Umwito nyagurabushobozi


Soma umwandiko « Tubeho mu bworoherane: urugero rwa Maritini Luteri
Kingi (Martin Luther King) » maze wungurane ibitekerezo na mugenzi wawe
ku buryo Martin Luther King yahisemo mu kurwanya akarengane.

1.8.3 Imyitozo y’inyongera


1. Shaka uturemajambo, ugaraze n’amategeko y’igenamajwi mu mpine ku
magambo atsindagiye ari mu nteruro zikurikira:
a) Munyana yorohera abandi; ntakunda amahane.
b) Nkiri muto narwanaga n’abandi bana none ubu nsigaye ndi
umunyamahoro
c) Ni ngombwa guhuza abantu bagiranye amakimbirane
2. Tanga ingero ebyiri z’inshinga zitondaguye kuri buri tegeko,
unazisesengure.
a) r+y→z
-- Ejo indege yageze i Kigali i-a-ger-ye
-- Umunyeshuri yaguze ishati a-a-gur-ye
b) k+y→ts
-- Natutse mugenzi wange musaba imbabazi n-a-tuk-ye
-- Maze kubacunaguza basutse amaririra mbasaba imbabazi ba-a-suk-ye
c) g+y→z
-- Kera Abanyarwanda barahunze kubera ubuyobozi bubi ba-a-a-ra-hung-
ye
-- Umubyeyi yaraze abana be ishuri a-a-rag-ye
d) t +y→s
-- Yanyagiwe none amakayi ye yatose a-a-tot-ye
-- Mariko twaramuruse turansura. Tu-a-a-ra-mu-rut=ye

237
3. Tahura inshinga ziri mu nteruro zikurikira, ugaragaze intego zazo
n’amategeko y’igenamajwi.
-- Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.
-- Muzamumbwirire rwose ntazampemukire.
-- Wikwikorera ibyo bintu byose utavunika.
-- Witumiza ibintu mu mahanga.
-- Nuhura na Petero uzanabimwibutse.
-- Uzahampingishirize bidatinze.

Inshinga Uturemajambo Amategeko y’igenamajwi


Katagurutse ka-ta-gur-uk-ye k+y→ ts
Ntikamenya nti-ka-meny-a -
Bweze bu-a-er-ye u→ w/-J a→ ø/-J r+y→ z
Muzamumbwirire mu-za-mu-n-bwir-ir-e n→ m/-b

Ntazampemukire nti-a-za-n-hem-uk-ir-e i→ ø/-J


n→ m/-h mh→ mp mu
myandikire.
Wikwikorera u-i-ku-ii-kor-ir-a u→ w/-J i→ e/Co-
Utavunika u-ta-vun-ik-a -
Witumiza u-i-tum-ir-y-a u→ w/-J r+y→ z
Nuhura ni- u- ø-hur-a i→ ø/-J
Uzabimwibutse u-za-bi-mu ib-uk-y-e u→ w/-J k+y→ ts

Uzahampingishirize u-za-ha-n-hing-ish-ir-ir-y-e n→ m/-h mh→ mp mu


myandikire. r+y→ z
Bidatinze bi-ta- ø-tind-y-e t→ d/-GR d+y→ z

4. Erekana intego y’inshinga “ntuzamundamukirize” hanyuma uvuge izina


rya buri karemajambo.

Ntuzamundamukirize: nti-u-za-mu-n-ram-uk-ir-ir-y-e
Akaremajambo Izina ry’akaremajambo
nti- Akano
-u- Indangangenga/Indanganshinga
-za- Indangagihe/Igenantego
-mu-, -n- Indangacyuzuzo
-ram- Umuzi

238
238
-uk- Ingereka y’inyabune
-ir-ir- Ingereka ngirira
-y-e Ingereka ngiza
-e Umusozo

IV.9. Amakuru y’inyongera


1. Urutonde rw’amategeko y’igenamajwi akorana n’umusozo -ye.
-- c+y→c (y→Ø/c-): nahacoce: n-a-ha-coc-ye
-- c+y→sh: yishe ikibazo: a-a-ic-ye
-- d+y→z: yahadoze: a-a-ha-dod-ye
-- g+y→z: navuze: n-a-vug-ye
-- h+y→shy: birabishye: bi-ra- bih-ye
-- sh+y→sh: urabihishe: u-ra-bi-hish-ye
-- j+y→j: harakonje: ha-ra-konj-ye
-- k+y→ts: batetse: ba-a-tek-ye
-- k+y→s: baronse (babonye): ba-a-ronk-ye
-- n+y→nny: nakinnye: n-a-kin-ye
-- r+y→y (r→Ø/-y): yabyaye: a-a-byar-ye
-- r+y→z: murakoze: mu-ra-kor-ye
-- r+y→j: burije: bu-ra-ir-ye
-- s+y→sh: bameshe: ba-a-mes-ye
-- t+y→s: irahise: i-ra-hit-ye
-- t+y→sh: yamufashe: a-a-mu-fat-ye
-- y+y→y (y→Ø/-y): nabagaye :n-a-ba-gay-ye
-- z+y→j: arashaje :a-ra+saz-ye ( shaje: s→sh: ihuzashusho)
-- w+y→w (y+w→ w), ( y→Ø/-w): byatawe: bi-a-ta-w-ye
byarariwe: bi-a-ra-ri-w-ye
bi-a-a-ra-ta-w-ye w+y→w
bi-a-a-ra-ta-w-y…e( itandukana ry’umusozo)
bi-a-a-ra-ta-y-w…e (ihinduranya ry[myanya)
(y+w→ w),( y→Ø/-w)
2. Uturemajambo tw’Inshinga nkene/mburabuzi
Zimwe mu nshinga nkene zigira uturemajambo nk’utw’inshinga zisanwe
Ingero:

239
-- Arakamufitiye (akamaro)
-- Bafitanye amakimbirane
-- Baraziranye
-- Turaruzwi
-- Ntaruzwi
-- Mutaziranye
-- Nari umugabo ntihabwa intebe.

240
240
UNIT
UMUTWE WA

55 KUBUNGABUNGA
IBIDUKIKIJE

V.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe


-- Gusesengura umwandiko ku bihumanya ikirere agaragaza ingingo
z’ingenzi ziwukubiyemo.
-- Guhanga umwandiko ku nsanganyamatsiko yahawe.
-- Kwandika interuro agaragaza ubutinde n’amasaku.

V.2. Ibyo umunyeshuri yagombye kuba azi


-- Gusobanura ibidukikije ibyo ari byo no gutanga urugero rw’ibidukikije.
-- Gusobanura uburyo bwo kubungabunga ibidukikije biri aho atuye.
-- kwandika amagambo agaragaza ubutinde n’amasaku.

V.3. Ingingo nsanganyamasomo


Ingingo nsanganyamasomo Aho igaragarira muri uyu mutwe
Kubungabunga ibidukikije Igaragarira mu mwandiko «Ikirere
n’imihindagurikire y’ibihe» aho
bakangurira abantu kubungabunga
ibidukikije cyanecyane ikirere.
Umuco wo kuzigama Iyi ngingo nsanganyamasomo iragaragarira
mu mwandiko “Ikirere n’imihindagurikire
y’ibihe” ahagaragara ingingo zikangurira
abantu kubungabunga ibidukikije kuko
ari inyungu ya buri wese iyo hatabayeho
ihumana ry’ikirere.
Uburinganire n’ubwuzuzanye Igaragarira mu bikorwa umwarimu atanga,
mu bibazo abaza, mu gukora amatsinda
aho yibanda ku bitsina byombi.
Uburezi budaheza Igaragara igihe umwarimu yigisha yita kuri
buri munyeshuri.

241
V.4. Igikorwa cy’umwinjizo
Akoresheje uburyo bw’ikusanyabikorwa, umwarimu asaba abanyeshuri gukora
igikorwa gikurikira:
Urugero rw’igikorwa n’urugero rw’ibisubizo:
Ku bwanyu murumva hakorwa iki ngo ikirere kidahumana? Garagaza uruhare
rwa muntu mu kubungabunga ibidukikije n’uburyo buboneye bwo kurinda
ikirere.
Ikigomba gukorwa ni ugufatwa neza ku ibidukikije. Buri muntu wese aho ava
akagera yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, umwana cyangwa
umukuru agomba kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije. Kudakoresha
ibisohora ibyuka byangiza ikirere n’ibindi.
Umwarimu aratega amatwi ingingo abanyeshuri batanga ku bihumanya ikirere
maze agende abafasha kunoza ibitekerezo batanga.

V.5. Amasomo ari mu mutwe wa gatanu n’igihe agenewe


Umutwe wa gatanu: Kubungabunga ibidukikije Umubare
w’amasomo: 12
Umwandiko: Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe.
Amasomo Intego rusange Umubare
w’amasomo
Isomo rya mbere: Gusoma Gusoma umwandiko no gusobanura Amasomo 2
no gusobanura umwandiko. amagambo adasobanukiwe ari mu
mwandiko.
Isomo rya kabiri: Gusoma Gusoma umwandiko no gusubiza Amasomo 2
no kumva umwandiko. ibibazo byawubajijweho.
Isomo rya gatatu: Gusesengura umwandiko agaragaza Isomo 1
Gusoma no gusesengura ingingo z’igenzi ziwukubiyemo
umwandiko. kandi ahuza ibivugwa mu
mwandiko n’ubuzima busanzwe.
Amasaku mbonezanteruro
Isomo rya kane: Amasaku Gutahura inshoza n’amahame Amasomo 4
mbonezanteruro. agenga amasaku mbonezanteruro
Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri. Isomo 1
Isuzuma risoza umutwe wa gatanu. Amasomo 2

Ikitonderwa:
Mbere yo gutangira isomo rya mbere, umwarimu abanza gukoresha igikorwa
cy’umwinjizo kiri mu gitabo cy’umunyenshuri.

242
242
V.5.1. Umwandiko: Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe.
Isomo rya mbere: Gusoma no gusobanura umwandiko

Intego zihariye Isomo rya mbere: Gusoma no gusobanura umwandiko


Nyuma y’iri somo umunyeshuri araba ashobora:
- Gusoma umwandiko adategwa yubahiriza utwatuzo n’iyitsa.
- Gusobanura no gukoresha neza mu mvugo no mu nyandiko amagambo atari
asobanukiwe ari mu mwandiko.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri kirimo umwandiko ku bihumanya
ikirere, igitabo cy’umwarimu, inkoranyamagambo, amashusho n’izindi
nyandiko zivuga ku bidukikije.

1. Intangiriro
Umwarimu yereka abanyeshuri amashusho ari mu bitabo byabo, akabasaba
kuyitegereza, akayababazaho ibibazo bituma bavumbura insanganyamatsiko
yo mu mwandiko bagiye gusoma.

Urugero rw’ibibazo:
1. Ni iki mubona kuri iyi shusho?
-- Inyubako z’uruganda rucunshumura ibyotsi bigatumbagira mu kirere.
2. Ni ibihe bikorwa bindi bigaragara byangiza ibidukikije?
-- Abatwitsi b’amakara batangiye gutema ishyamba. Mu ntangiriro
y’ishyamba haragaragara inkongi y’umuriro, uwitwa rutwitsi arahunga
arenze umusozi uruganda rwubatseho.
3. Uretse inganda na ba rutwitsi, ni ibiki byangiza ibidukikije cyanecyane
ikirere?
-- Ibindi bishobora kwangiza ikirere ni imyotsi iva mu binyabiziga.
4. Muratekereza ko uyu mwandiko uza kuvuga ku ki ?
-- Uyu mwandiko uraza kuvuga ku kubungabunga ibidukikije turwanya
ibihumanya ikirere.
2. Uko isomo ryigishwa
Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa
Soma umwandiko “Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe”, ushakemo amagambo

243
udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko,
wifashishije inkoranyamagambo.
Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda, umwarimu afatanya
na bo kubinoza, bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu
makayi yabo.
Urugero rw’amagambo abayeshuri bashobora kudasobanukirwa:
-- Urusobe: uruvange.
-- Amapfa: igihe imvura yabuze hagacana izuba ryinshi rikangiza ibimera.
-- Intandaro: inkomoko y’ikintu/impamvu itera ikintu kubaho.
-- Amapfa: igihe imvura yabuze hagacana izuba ryinshi rikangiza ibimera.
-- Ingaruka ziziguye: ingaruka za kure.
-- Ingaruka zitaziguye: ingaruka za hafi, z’ako kanya.
-- Kwibasira: kubonera umuntu umukorera ikintu ubutaruhuka, gushaka
kwangiza ikintu.
-- Akangaratete: ibyago, ibibazo.
-- Ahantu habaye isibaniro: ahantu hibasiwe n’ikintu kibi.
-- Ubuzima bukaba ingume: ubuzima bukagorana.
-- Ubumara: uburozi.
-- Ubuhangange: ubwamamare, igitinyiro.
3. Imyitozo
Umwarimu asaba buri munyeshuri ku giti ke gukora imyitozo iri mu gitabo
cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora imyitozo,
abafite ibibazo byihariye akabafasha. Umwarimu n’abanyeshuri bakosorera
hamwe imyitozo, bafatanya kunoza ibisubizo maze bikandikwa ku kibaho,
abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’imyitozo n’ibisubizo
a) Uzuza izi nteruro ukoresheje amagambo yakoreshejwe mu mwandiko:
-- Iyo ibidukikije byibasiwe, abantu basigara mu kangaratete bakicwa
n’inzara.
-- Ibihumanya ikirere bitera amapfa kubera ko ibimera byuma hakabaho
imihindagurikire y’ibihe imvura ikabura.
-- Amashyamba afite akamaro ku kuyungurura umwuka duhumeka no
kubika urusobe rw’ibinyabuzima.
-- Ibihugu byateye imbere bicura ibitwaro bya kirimbuzi kubera kurwanira
ubuhangange.
b) Koresha aya magambo mu nteruro wihimbiye: ubumara, amapfa,

244
244
ibidukikije, ikirere.
-- Ubumara: Inzoka ni inyamaswa zigira ubumara.
-- Amapfa: Iyo izuba ryacanye cyane amapfa aratera.
-- Ibidukikije: Kurengera ibidukikije ni ukwizigamira ejo hazaza.
-- Ikirere: Turinde ikirere ibigihumanya kugira ngo duhumeke umwuka
mwiza.

Isomo rya kabiri: Gusoma no kumva umwandiko

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
Gusoma adategwa umwandiko no gusubiza ibibazo byawubajijweho.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri n’igitabo cy’umwarimu.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga
kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Ni nde wanyibutsa umwandiko duheruka kwiga?
-- Umwandiko duheruka kwiga ni “Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe”.
b) Uwo mwandiko wavugaga ku yihe nsanganyamatsiko?
-- Uwo mwandiko wavugaga ku kubungabunga ibidukikije cyanecyane.
2. Uko isomo ryigishwa
Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa
Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda, umwarimu afatanya
na bo kubinoza, bikandikwa ku kibaho, bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw‘ibibazo n’ibisubizo:
a) Mu mwandiko batubwira ko ibidukikije birimo ibice bingahe? Tanga
urugero.
Ibidukikije bikubiyemo ibice bibiri, birimo ibidukikije kamere umuntu
atagizemo uruhare n’ibiva ku bikorwa bya muntu. Urugero: Ibidukikije kamere:
imisozi, ibibaya, inyoni, ibirunga, inzuzi karemano,…

245
Ibidukikije biva ku bikorwa bya muntu: inganda, ibikorwa by’ubukungu,…
b) Ni ibiki bibangamira ibidukikije bivugwa mu mwandiko?
Ibinyabiziga, inganda, ubwato, indege, gutema amashyamba…
c) Sobanura uburyo inganda zishobora gutera imihindagurikire y’ibihe.
Kubera ko ibyotsi biva mu nganda bicucumuka bijya mu kirere bikacyangiza.
Kwandura kw’ikirere ntibisigana no kwandura k’umwuka. Kubera ko umwuka
ugira uruhare mu kugena ibihe by’imvura n’izuba, urumuri, ubushyuhe cyangwa
ubukonje bikaboneka mu rugero rushimishije nubwo hari aho bikabya; umwuka
wanduye, uhumanye, utuma ibihe bigenda bihindagurika.
d) Ni izihe ngamba zafatwa kugira ngo ibinyabiziga bitangiza ikirere?
Ni ukugabanya ibinyabiziga bisohora ibyotsi bikoresha risansi hagakoreshwa
irindi koranabuhanga ribungabunga ibidukikije.
e) Sobanura uburyo gutema amashyamba bitera imihindagurikire y’ibihe.
Ni ukubera ko ibyotsi byanduye biva mu nyanja biyungururwa n’amashyamba
ntibishobore gukomeza ngo byangize ikirere. Iyo nta mashyamba ahari
birakomeza bikajya kwangiza ikirere ku buryo na byo bigira uruhare runini mu
mihindagurikire y’ibihe.
f) Ni gute ubushakashatsi na bwo bushobora kugira uruhare mu
mihindagurikire y’ibihe?
Abashakashatsi bagiye bashaka uburyo bayobya imiyaga imwe n’imwe ikomoka
mu nyanja maze ugasanga na bo bateje imihindagurikire y’ibihe. Ubusanzwe iyo
miyaga igira gahunda yayo itera imvura kugwa ku mugabane uyu ‘uyu n’igihe
iki n’iki. Ubwo bushakashatsi rero buvanze n’ibyuka binyuranye byoherezwa
mu kirere bitera ibihe guhindagurika mu buryo budasobanutse igihe abantu
bari biteze imvura bakayibura, yanagwa ikaza itunguranye.

Isomo rya gatatu: Gusoma no gusesengura umwandiko

Intego yihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
- Gusesengura umwandiko agaragaza ingingo z’ingenzi zivugwa mu
mwandiko.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu, igitabo cy’umunyeshuri n’izindi
nyandiko zivuga ku kubungabunga ibidukikije.

246
246
1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga
kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Umwandiko twize ubushize wavugaga ku ki?
-- Ubushize twize umwandiko uvuga ku bihumanya ikirere.
b) Ni izihe ngaruka z’imyotsi isohoka mu nganda no mu binyabiziga?
-- Ingaruka ni nyinshi, zirimo guhumanya ikirere bitera ihindagurika
ry’ibihe. Kwanduza umwuka ibinyabuzima bihumeka n’izindi.
2. Uko isomo ryigishwa
Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa
Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda, umwarimu afatanya
na bo kubinoza, bikandikwa ku kibaho, bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byanogejwe:
a) Garagaza ibindi bintu bitavuzwe mu mwandiko ubona byakwangiza
ikirere.
-- Imiti y’ubutabire ikorerwa mu nganda ishyirwa mu bintu bitandukanye
ikangiza ikirere.
-- Ibyatsi bimera mu mazi nk’amarebe bikamya imigezi, yakama amapfa
agatera.
-- Kuragira inka ku gasozi bituma imisozi itenguka igatwarwa n’isuri kandi
yadukingiraga umuyaga w’ishuheri.
b) Garagaza ingingo z’ingenzi zivugwa muri uyu mwandiko.
-- Inkomoko yo kwangirika kw’ikirere; ingaruka ziterwa n’iyangizwa
ry’ibidukikije, ukuntu iterambere rituma ikirere gihumana bigatera
akaga, ingamba Leta y’u Rwanda yafashe zo kwita ku bidukikije.
c) Huza ibivugwa mu mwandiko “Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe”
n’ubuzima busanzwe ubamo.
-- Umwarimu arafasha abanyeshuri guhuza ibivugwa mu mwandiko
n’ubuzima busanzwe babamo.
d) Ni ubuhe buryo bwiza bwo kubungabunga ibidukikije?
-- Umwarimu afatanya n`abanyeshuri kwerekana uburyo bwiza bwo

247
kubungabuga ibidukikije, harimo: gufata neza amashyamba, gufata neza
inzuzi n’ibiyaga, kugabanya ibyuka bihumanya ikirere...
Umwitozo
Umwarimu aha abanyeshuri umwitozo uri mu gitabo cy’umunyeshuri
nk’umukoro buri wese akawukora ku giti ke, akazawukosora mu isomo
rizakurikiraho ku wundi munsi.
Urugero rw’umwitozo:
Ushingiye ku mabwiriza y’ihinamwandiko, hina umwandiko “Ikirere
n’imihindagurikire y’ibihe” mu mirongo icumi.
Umwarimu areba ko inshamake abanyeshuri bakoze zubahirije amabwiriza
y’ihinamwandiko.

V.5.2. Amasaku mbonezanteruro


Isomo rya kane: Amasaku mbonezanteruro

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo umunyeshuri araba ashobora:
- Gusobanura inshoza y’amasaku mbonezanteruro.
- Gusobanura amategeko agenga ubutinde n’amasaku mu nteruro.
- Kwandika interuro agaragaza ubutinde n’amasaku.
Imfashanyigisho:Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu, igitabo
k’ikibonezamvugo.

1. Intangiriro
Mbere yo gutangira isomo rishya, umwarimu agenzura ko abanyeshuri bakoze
umukoro, agafata ibyo bakoze kugira ngo azabikosore.
Iyo umwarimu arangije kugenzura umukoro, yandika ku kibaho interuro zirimo
ubutinde n’amasaku hanyuma agasaba abanyeshuri kuzisoma no kuzitegereza,
akababazaho ibibazo bibinjiza mu isomo rishya.
Urugero rw’interuro:
-- Abo nî Kamaâri na Rûgaȃmba baâteeye ibitî.
-- Iby’uûwo mukôro wô kuriinda ikirêerê biraanshiimiishije.
Urugero rw’ibibazo
a) Murabona izo nteruro zanditse gute?
-- Izi nteruro zanditse zikurikije ubutinde n’amasaku.

248
248
b) Ese uramutse ufashe buri jambo ukwaryo ritari mu nteruro, ukaryandika
ugaragaza ubutinde n’amasaku by’amagambo yose byaba bimeze
nk’ibyo afite ari mu nteruro?
-- Oya. Ubutinde n’amasaku by’amagambo amwe n’amwe birahiduka iyo
ashyizwe mu nteruro.
Umwarimu ahera ku bisubizo abanyeshuri bamusubije akababwira ko bagiye
kwiga ubutinde n’amasaku mu nteruro.

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:

Igikorwa:
Soma interuro zikurikira wubahiriza ubutinde n’amasaku, hanyuma usubize
ibibazo byazibajijweho.
a) Ikirêerê n’ûmwuûka duhuumêeka byaangiizwa n’îibyôotsi.
b) Umugorê n’ûmugabo barafâtanya mu kurêengera ibidûkiikije.
c) Karaangwâ yahûguuye abatûuranyi bê kuu ngârukâ z’aâko kaânya
cyâangwâ zizigûye zikomôoka ku kwâangiiza amashyaamba.
d) Muu nzêego z’ûbuyobozi biitoondera ibyaâkwaanduza umwuûka mwiizâ
Ibibazo
1. Mukurikije imivugirwe y’izo nteruro murumva ari ayahe masaku yaje mu
myanya atari asanzwemo? Kubera iki?
2. Mukore ubushakashatsi mutahure inshoza y’amasaku mbonezanteruro,
mugaragaze impamvu amagambo agenda ahindura amasaku kamere iyo
ari mu nteruro.
3. Mushake andi masaku mbonezanteruro atagaragajwe muri izo nteruro.
Umwarimu aha abanyeshuri igihe cyo gukora icyo gikorwa, akanabarangira
ibitabo binyuranye bakwifashisha. Nyuma y’igihe cyagenwe, hatoranywa
itsinda rimwe rikamurika ibyo ryagezeho maze andi matsinda agakurikira,
abayagize bagenda bafatanya n’umwarimu kunoza ibyo itsinda ribagezaho.
Ibimaze kunozwa byandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu
makayi yabo.
Urugero rw’ibisubizo byanogejwe:
Inshoza y’amasaku mbonezanteruro
Amasaku mbonezanteruro ni amasaku avuka iyo ijambo rihinduye isaku kamere

249
ryari rifite bitewe n’ubwoko bw’ijambo biri kumwe mu nteruro. Mu nteruro
amagambo agenda ahindura amasaku kamere bitewe n’uko yakoreshejwe.
Hari amoko y’amagambo atuma habaho imihindagurikire y’amasaku. Ayo ni
nk’ibyungo na na nka, ndetse n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi –a.

a) Amasaku mbonezanteruro ashingiye ku byungo cyangwa ku binyazina


ngenera.
-- Iyo ijambo rikurikira icyungo cyangwa ikinyazina ngenera ridafite isaku
nyejuru muri kamere yaryo, amasaku yaryo ntahinduka. Ibyo ariko
bishoboka iyo iryo jambo ridatangiwe n’inyajwi.
Ingero:
-- Ishyaamba ryiitaabwahô na Mugisha.
-- Kanyâna na Kagabo bafatanya kuriinda ibihûmaanya ikirêerê.
-- Umukôro wa Mugabo.
Ikinyazina ngenera gikurikiwe n’ijambo ridatangiwe n’inyajwi, gihita kigira
ubutinde, kereka iyo ijambo gisobanura riri mu nteko 1, 3, 4, 6, 9.
Ingero:
-- Abâana baa Nkûbito biîtabiiriye umugaanda wô gutêera ibitî
-- Ageendana na Cyûuma.
-- Mukuungwâ na Ntâruka bireegeranye.
Iyo icyungo cyangwa ikinyazina ngenera gikurikiwe n’ijambo rifite isaku
nyejuru ku mugemo wa kabiri, iryo saku nyejuru riri kuri wa mugemo wa kabiri
ryimukira ku mugemo wa mbere w’iryo jambo.
Ingero:
-- Saavê ituuwe nka Kîbuungo.
-- Umukôro wa Mûtesi
Iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi -a, bikurikiwe
n’izina ridafite indomo, ariko rifite isaku nyejuru ku mugemo wa gatatu, iryo
zina rifata isaku nyejuru ku mugemo waryo wa mbere ariko na ryarindi
rikaguma aho ryari riri.
Ingero:
-- Kiizâ na Mûgorê baravûukana.
-- Umujyî wa Kîgalî urasukuuye.
Iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi -a bikurikiwe
n’izina ridafite indomo, ku mugemo wa kabiri rifite isaku nyesi nyejuru, iryo
saku rirahaguma, umugemo wa mbere na wo ugafata isaku nyejuru.
Ingero:

250
250
-- Inzu ya Kâriîsa sî iy’îbyaâtsi.
-- Kamaâri yiigiisha nka Mûhiîre kubûungabuunga ibidûkiikije.
Buri gihe iyo ibyungo “na” na “nka”n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi - a
bikaswe bikurikiwe n’izina ritangiwe n’indomo, iyo ndomo itangira iryo zina
ihita ifata isaku nyejuru.
Ingero:
-- Umugorê n’ûmugabo
-- Abâana b’âbakoôbwa
Buri gihe iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi
–a bikaswe bikurikiwe n’izina rifite isaku nyejuru cyangwa nyejuru nyesi ku
mugemo wa kabiri, bituma indomo y’iryo zina igira isaku nyejuru nyesi.
Ingero:
-- Afatwa nk’îintwâari.
-- Miniisîtiri w’îintêbe yasuuye/yasûuye Icyaânya cy’Âkagêra
Iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi –a bikaswe
bikurikiwe n’ikinyazina nyereka, icyo kinyazina nyereka gifata isaku nyesi
nyejuru ku nyajwi ibanza.
Ingero:
-- Abatô bageendana n’iîki gihe.
-- Yiitwaara nk’aâba babyêeyi bê.
Guhumaanya ikirêerê biteeza ingârukâ z’aâko kaânya.

b) Amasaku mbonezanteruro adashingiye ku byungo cyangwa ku


binyazina ngenera.
Ikinyazina mbanziriza gihorana isaku nyejuru ku gicumbi cyacyo.
Ingero:
-- Uwô mvugâ yaaje.
-- Ibyô akorâ birakwîiye.
Indangahantu ho, yo, mo/mwo bifatana n’inshinga n’akajambo ko bifata buri
gihe isaku nyejuru.
Ingero:
-- Si kô bavuzê.
-- Yagiiyeyô.
-- Namuboonyemô/ Namûboonyemô.
Inshinga mburabuzi “ni /si” ikoreshejwe mu nteruro buri gihe ifata isaku
nyejuru. Nyamara iyo itangiye interuro iryo saku riratakara.

251
Ingero:
-- Amasuunzu sî amasakâ.
-- Uwô nshâakâ nî uwo.
-- Ni umwâana nk’âbaândi.
-- Si nge ujyayô.
Indangahantu “i ” na yo ishobora guhindura amasaku kamere y’amagambo.
Ingero:
-- Saavê
-- Avuuka i Sâavê.
Iyo mu nteruro hakoreshejwe ibyungo “no” na “nko” n’ibinyazina ngenera
bifite igicumbi-o, bifata isaku nyejuru.
Ingero:
-- Kunywâ nô kuryâ birajyaana.
-- Umurimâ wô guhîinga nî uwo.
-- Iyo nyâna yô gukwâ nî iyi.
Impakanyi (ta) igira isaku nyejuru kandi ntigira integuza ndetse ntishobora na
yo kuba integuza.
Ingero:
-- Kudâkorâ biravûna.
-- Kutâzâajyayô bizaatubabaza.
3. Imyitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda ya babiribabiri, gukora
imyitozo iri mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri
bakora imyitozo abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakayikosorera
hamwe, ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu
makayi yabo.
Urugero rw’umwitozo n’ibisubizo byatangwa:
Soma neza kandi wandike izi nteruro ugaragaza ubutinde n’amasaku ugabanya
ibinyetso.
a) Gutera ibiti biranga umuturage w’ibikorwa by’impuhwe n’ineza.
-- Gutêera ibitî biraanga umutuûrage w’îbikorwâ by’împuhwe n’îinêezâ.
b) Iterambere rirambye turigezwaho no kurinda ikirere ibigihumanya.
-- Iteerambere riraambyê turigezwahô nô kuriinda ikirêerê ibigîhumaanya.
c) Ni ngombwa kugabanya ibyotsi biva mu modoka n’ikoreshwa ry’inkwi.

252
252
-- Ni ngoombwâ kugabanya ibyôotsi bivâ muu môdokâ n’îikôreeshwa
ry’îinkwî.
d) Kagabo na Mutoni bahawe igihembo kuko bafashe neza ibidukikije.
-- Kagabo na Mûtoni bahaawe/baâhaawe igihêembo kukô baâfashe nêezâ
ibidûkiikije.
e) Nyiri amahirwe amenya iby’imihindagurikire y’ibihe.
-- Nyirî amahîirwê amenya iby’îmihiîndagurikire y’îbihe.

V.5.3. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri


(Igitabo cy’umunyeshuri, urupapuro rwa....)
Mbere yo gufatanya n’abanyeshuri gukora inshamake y’umutwe no gutanga
isuzuma risoza umutwe wa gatanu, umwarimu aha abanyeshuri umwitozo wo
gusuzuma ubushobozi ngiro bwabo.
Uyu mwitozo awubaha nk’umukoro ukazakosorwa mbere yo gutanga isuzuma.
Urugero rw’umwitozo:
Ugendeye ku mabwiriza y’ihangamwandiko, hanga umwandiko ufite uburebure
buri hagati y’imirongo mirongo itatu na mirongo ine ku nsanganyamatsiko
ivuga ku bihumanya ikirere.
Uko umwitozo ukosorwa:
Mu gukosora imyandiko itandukanye abanyeshuri bahanze, umwarimu
asuzuma ubwoko bw’umwandiko buri wese yahanze. Umwarimu agenzura ko
umwandiko uvuga ku bihumanya ikirere. Umwarimu akosora agendeye ku
mabwiriza agenga ihangamwandiko ( imbata, uburebure, isuku, imigaragarire,
imyandikire, inozamvugo…).

V.6. Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa gatanu


Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bituma basobanukirwa iby’ingenzi
bikubiye mu mutwe wa gatanu bityo bikabafasha gukora inshamake.
Urugero rw’inshamake yakorwa:
-- Muri uyu mutwe twasomye kandi dusesengura umwandiko uvuga
ku bihumanya ikirere. Twabonye ko iyo ikirere gihumanye bitera
imihindagurikire y’ibihe, bityo imvura n’izuba ntibikurikirane uko
bikwiye. Ibyo bigatera amapfa n’imyuzure bidasanzwe. Hagomba
gufatwa ingamba zo kurengera ibidukikije, harimo kurinda ubutaka,
amashyamba,... bikozwe n’inzego zose harimo uruhare rwa buri wese.
-- Muri uyu mutwe kandi twabonye amasaku mbonezanteruro, uko
amagambo ashobora guhinduka mu mivugirwe bitewe n’ubwoko

253
bw’amagambo biri kumwe mu nteruro. Bityo ijambo rishobora kugira
isaku cyangwa ubutinde ritari rifite mbere yuko rijya mu nteruro.

V.7. Isuzuma risoza umutwe wa gatanu


Ibigenderwaho mu isuzuma risoza umutwe wa gatanu
-- Gusoma no gusesengura umwandiko agaragaza ingingo z’ingenzi
ziwukubiyemo.
-- Guhanga umwandiko ku bidukikije.
-- Gusoma no kwandiko interuro yubahiriza ubutinde n’amasaku.
Umwarimu asaba abanyeshuri gukora isuzuma buri wese ku giti ke riri mu
gitabo cyabo. Iyo barangije kurikora buri wese aramukosora akareba ibibazo
byihariye afite kugira ngo amufashe.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo by’isuzuma

I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko


1. Garagaza akamaro k’ibimera.
Ibimera bifite akamaro kanini mu buzima bw’abantu ndetse n’inyamaswa kuko
biyungurura umwuka duhumeka. Amashyamba atuma imvura igwa, atuma
duhumeka umwuka mwiza. Ibimera kandi birwanya isuri bigatunga abantu
ndetse n’inyamaswa.
2. Andika ibintu byangiza ikirere.
Ibitwaro bya kirimbuzi bijunditse ubumara, imyanda ivuye mu nganda
ijugunywa mu mazi cyangwa mu kirere kubera ibyotsi biva muri izo nganda
n’ibyotsi biva mu binyabiziga.
3. Ni iyihe sano igaragara hagati yo kwandura kw’ikirere n’umwuka?
Kwandura kw’ikirere bijyana no kwandura k’umwuka kubera ko umwuka ugira
uruhare mu kugena ibihe by’imvura n’izuba, urumuri, ubushyuhe cyangwa
ubukonje bikaboneka mu rugero rushimishije, umwuka wanduye, uhumanye,
utuma ibihe bigenda bihindagurika, imyaka ikarumba, izuba rigacana
imisozi ikaka, ibimera n’amashyamba bikaba umuyonga, abantu, inyamaswa
n’amatungo bikahazaharira.
4. Hari icyo ubutegetsi bw’Igihugu bwakoze mu rwego rwo kubungabunga
ibidukikije? Sobanura neza igisubizo cyawe.
Abayobozi b’Igihugu bashyizeho ikigo k’Igihugu gishinzwe kubibungabunga
kitwa «REMA». Abantu benshi basobanuriwe akamaro k’ibidukikije
hakoreshejwe abajyanama b’ubuzima, bafashamyumvire, bafatanyije

254
254
n’abashinzwe gufata neza ubutaka, imiturire no kurengera ibidukikije.
Ubuyobozi bwashyizeho uburyo hasuzumwa ubuziranenge bw’ibinyabiziga.
5. Buri wese mu batuye iyi si arasabwa iki? Tanga ingingo eshatu.
Buri wese asabwa guhagurukira kubungabunga ibidukikije. Yabikora yamagana
ba rutwitsi, atera ibiti kandi akabirinda, buri wese yaharanira ko inganda
n’ibinyaziga bitahumanya ikirere.
6. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
Uyu mwandiko utumye menya ibihumanya ikirere, menya kandi uko
nabungabunga ibidukikije.
Umwarimu areba ibyo umunyeshuri yasubije.
II. Ibibazo by’inyunguramagambo
1. Sobanura amagambo akurikira yakoreshejwe mu mwandiko.
a) Umutungo kamere: iteraniro ry’ibintu umuntu atunze bituruka mu
byo abantu basanze ku isi kandi bakenera buri munsi. Urugero: amazi,
amabuye y’agaciro, ibimera, umwuka,…
b) Kujundika ubumara: kujundika ni kuba ufite ikintu mu kanwa; ubumara
ni uburozi basiga ku kintu ntibuhagarike. Uburozi buba muri kamere
y’ibisimba bimwe na bimwe bwica cyangwa bigwangaza uwo birumye.
c) Imirase: imyambi y’izuba.
d) Gusugira: kujya kera k’umuntu, ikintu cyangwa inyamaswa, kuramba
igihe kirekire.
e) Uruganda: inzu cyangwa ahantu umucuzi akorera umwuga we, ahantu
bakorera ibintu byagenewe gucuruzwa.
2. Huza amagambo yo mu ruhushya A n’ibisobanuro byayo biri mu
ruhushya B
A B
1. Guhumanya a. akaga; ibibazo bikomeye..
2. Akangaratete b. kujya ku mirongo by’intore.
3. Ingamba c. kuba hafi y’uwo usanga.
4. Gutera ingamba d. ibyemezo bifatika kandi bihamye.
5. Gusatira e. gutera indwara, kwanduza indwara.
1. e 4. b
2. a 5. c
3. d

255
3. Simbuza amagambo yanditse mu mukara tsiri impuzanyito zayo ziri
mu mwandiko.
a) Twabonye imyambi y’izuba tumenya ko bukeye.
-- Twabonye imirasire y’izuba tumenya ko bukeye.
b) Imyuka isohorwa n’inganda yanduza ikirere
-- Imyuka isohorwa n’inganda ihumanya ikirere
III. Ikibazo ku butinde n’amasaku
Andika neza interuro zikurikira wifashishije ubutinde n’amasaku kandi
ugabanye ibimenyetso.
a) Mu muco nyarwanda kirazira gukora ubushakashatsi wangiza ibidukikije.
-- Mu mucô nyarwaanda kirazira gukôra ubushaakashaatsi bwaangîiza
ibidûkiikije.
b) Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kubungabunga ahantu
nyaburanga.
-- Leeta y’û Rwaanda yashyîzehô ingaâmba zô kubûungabuunga ahaantu
nyaburaanga.
c) Ibyotsi biva mu nganda n’imodoka bihungabanya ibinyabuzima n’umwuka
duhumeka.
-- Ibyôotsi bivâ muu ngaânda n’îimôdokâ bihuungabanya ibinyabuzima
n’ûmwuûka duhuumêeka.
d) Iby’iki gihe bisaba gusigasira ubuzima bwacu.
-- Iby’iîki gihe bisaba gusîgasira ubuzima bwâacu.
e) Nyiri ibyago ni rubanda rugufi rutazi iby’umutungo kamere.
-- Nyirî ibyâago nî rubaanda rugufî rutaazî iby’ûmutûungo kamerê.
IV. Ihangamwandiko
Hitamo insanganyamatsiko imwe maze uyiramburemo umwandiko w’imirongo
mirongo itatu (30).
a) Kubungabunga ibidukikije ni inkingi y’ubuzima buzira umuze.
b) Kurwanya ibihumanya ikirere ni inshingano ya buri wese.
Umwarimu areba imyandiko abanyeshuri bahanga maze akayikosora
ashingiye ku byitabwaho mu ihangamwandiko. Asuzuma kandi ko imyandiko
y’abanyeshuri yubakiye ku nsanganyamatsiko bahawe agakosora ashingiye ku
mabwiriza agenga ihangamwandiko.

256
256
V.8. Ibikorwa by’inyongera
V.8.1 Umwitozo nzamurabushobozi
a) Andika imimaro itanu y’ibidukikije.
Urugero rw’ibisubizo byatangwa:
Akamaro k’ibidukikije:
-- Bimwe bikurura umwuka mwiza duhumeka bikanawuyungurura.
-- Bimwe byifashishwa mu mirimo itandukaye ya buri munsi.
-- Bivamo ibikoresho dukoresha nkenerwa mu buzima.
-- Bikingira umuyaga w’ishuheri kandi bigakurura imvura.
-- Bitwikira ubutaka kandi bikarwanya isuri.
-- Ni ubwihisho n’intaho ku nyamaswa, ibiguruka n’ibikururanda.
-- Bikurura ba mukerarugendo bakazana amadovize.
b) Andika interuro zikurikira ugaragaza ubutinde n’amasaku
1. Uyu mwaka hazaterwa ibiti byinshi.
-- Uyu mwâaka hazaateerwa ibitî byiînshi.
2. Ibikorwa by’inganda bibangamira umwuka mwiza duhumeka.
-- Ibikorwâ by’îngaânda bibaangamira umwuûka mwiizâ duhuumêeka.
3. Turwanye gutema amashyamba ateze kuko biteza ingaruka z’ako
kanya.
-- Turwaanyê gutêma amashyaamba atêezê kukô biteezâ ingârukâ z’aâko
kaânya.

V.8.2. Umwitozo nyagurabushobozi


Shyira ubutinde n’amasaku ku nteruro zigize igika gikurikira.
Amashyamba afite akamaro kanini mu buzima bw’abantu. Ayungurura umwuka
duhumeka kandi akanabika urundi rusobe rw’ibinyabuzima nk’inyamaswa,
inyoni n’ibindi. Ibihugu byinshi birwana urugamba rukomeye rwo kugaragaza
ubuhangange, bigacura ibisasu bya kirimbuzi byoreka imbaga bikarimbura
amazu n’imisozi.
Ibi bisasu biri mu bya mbere byangiza ikirere, aho byasibaniye ubuzima
bukaba ingume. Abahanga bemeza ko ahantu habaye isibaniro ry’ibitwaro bya
kirimbuzi, abagore baho baba bashobora kubyara abana babura ingingo zimwe
na zimwe kubera ubumara buba bugize ibyo bisasu buba bwarakwirakwiriye
mu mwuka bahumeka.

257
Igisubizo:
Amashyaamba afite akamaro kanîni mu buzima bw’âbaantu. Ayuungurura
umwuûka duhuumêeka kaândi akanabiika uruûndi rusobê rw’îbinyabuzima
nk’înyamâaswa, inyoni n’îbiîndi. Ibihûgu byiînshi birwaana urugaâmba
rukomêye rwô kugaragaza ubuhaângaange, bigacura ibisaâsu byaa kiriimbuzi
byoorêka imbagâ bikariimbura amazu n’îmisôzi. Ibi bisaâsu biri mu byaa mbere
byaangîiza ikirêerê, ahô byaasibâniye ubuzima bukaba ingumê. Abahaânga
beemeza kô ahaantu haabaayê/ haâbaaye isibaniro ry’îbitwâaro byaa kiriimbuzi,
abagorê bâaho babâ bâshobora kubyâara abâana babûra ingiingo zimwê na
zîmwe kubêera ubumara bubâ bûgize ibyo bisaâsu bubâ bwaarakwîirakwiiriye
mu mwuûka bahuumêeka.

V.8.3 Imyitozo y’inyongera


a) Andika neza interuro zikurikira ugaragaza ubutinde n’amasaku:
1. Kwirinda ibihumanya ikirere bigaragazwa n’ibikorwa by’ineza ya muntu.
-- Kwîiriinda ibihûmaanya ikirêerê bigaragazwa n’îbikorwâ by’îinêezâ ya
muuntu.
2. Imihindagurikire y’ibihe byo muri iyi si iterwa n’ibyotsi biva mu nganda
za rutura.
-- Imihiîndagurikire y’îbihe byô murî iyi sî iteerwa n’îibyôotsi bivâ muu
ngaânda nîni.
3. Tubungabunge ubuzima bwacu twirinda kwangiza ibinyabuzima.
-- Tubuungâbuunge ubuzima bwâacu twîiriinda kwâangiiza ibinyabuzima.
b) Hanga umwandiko w’imirongo mirongo itatu (30) ku nsanganyamatsiko
ikurikira:
“Gufata ingamba zo kurwanya ibihumanya ikirere ni inshingano ya buri wese”.
Umwarimu asuzuma imyandiko abanyeshuri bahanga ko yubakiye ku ngingo
zifitanye isano n’insanganyamatsiko bahawe hanyuma agakosora ashingiye ku
mabwiriza agenga ihangamwandiko.

V.9. Amakuru y’inyongera


Izindi ngingo z’amabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda
1. Ibimenyetso by’amasaku n’ubutinde
Mu myandikire ya gihaânga (mu mashuri no mu nyandiko z’ubushakashatsi)
amasaku agaragazwa n’agasharu ndyomoso (^) kameze nk’agatemeri ku masaku
nyejuru; ku masaku nyesi nta kimenyetso bakoresha keretse mu nyandiko

258
258
nyejwi ni ho bakoresha akarongo kaberamiye ibumoso hejuru y’inyajwi.
Ingero :
-- Umusôre, umugabo
-- Umusore [ùmûsôrè], [ùmùgàbò]
Ubutinde bugaragazwa n’inyajwi ebyiri zisa zikurikiranye ku migemo miremire.
Ingero :
-- Gateêra
-- Guhaaha
2. Imyandikire y’amasaku n’ubutinde
Haseguriwe ibivugwa mu ngingo ya 3, mu myandikire isanzwe, amasaku
n’ubutinde byandikwa ku magambo atandukanywa n’amasaku cyangwa
ubutinde ku buryo ashobora guteza urujijo cyangwa gusomwa nabi iyo
bitagaragajwe.
Ingero:
-- Gutaka: gutaka (ububabare) ≠ gutaaka (inzu)
-- Umusambi: umusaâmbi (igisiga) ≠ umusaambi (bicaraho)
3. Amwe mu magambo fatizo agenderwaho kugira ngo imyigire y’ubutinde
n’amasaku yoroheje.
Amagambo fatizo Ingero z’andi magambo bihuje amasaku
Umugabo umugayo, umugano, umutavu, ikigega, ibiheri,…
Umugaati umugaanda, urugeendo, ubugiingo,…
Kwaagaaza kweegeera, kuuvuura, koondoora, kweereera…
Umugorê umukirê, ubugomê, urukizâ, umugerî, ihenê,
umukenê, ishyarî, isî, indâ, ugê, kô, sô, ndê,…
Umusôre umukôro, uruhâre, igikênya, gasôre, musôni, isâro,
matâma,shyôgwe, shâmi, kôra...
Reerô mbeesê, geewê, bwiizâ, keezâ, nteerâ, ngeengâ...
umwaâmi umwaâse, umwaâri, ubwoône, urwiîri...
Umwâana ubwâato, icyâaha, icyûuho, urwêego, ukwêezi...
Imbêehê isâahâ, inzîizâ, imbûundâ...
Indôgobê isâbunê, ingâmiyâ, imôdokâ...
Isâhaâne ikâraâyi, itâfaâri, ingûfuûri...

259
Guhîingiisha gukôondoora, guhîinguura...
Umwiîgiisha icyoôkeere, isaânzuure, umpiîngiishe...
Uzâansuûre uzâambwiîre, ibâambaâsi, uzâabyoôtse...
Mwaârabyîize baârashâaje, byaârahîiye, kaârabâaye...
Utwuûnguceênge Maâma sheênge, akaândi iwaâbo...

260
260
UNIT
UMUTWE WA
6 5 GUKUNDA IGIHUGU

VI.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe


Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
-- Gusesengura umwandiko ku kurwanya ruswa n’akarengane atahura
ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo.
-- Gukora inyandikomvugo y’inama.
-- Gusesengura amazina y’amatirano agaragaza uturemajambo n’amategeko
y’igenamajwi.

VI.2. Ibyo umunyeshuri yagombye kuba azi


-- Ibinjyanye n’nsanganyamatsiko yo gukunda igihugu yize mu mwaka
uheruka.
-- Ubumenyi buciririste ku misesengurire y’amazina mbonera n’amategeko
y’igenamajwi akoreshwamo.

VI.3. Ingingo nsanganyamasomo


Ingingo nsanganyamasomo Aho igaragara muri uyu mutwe
Uburinganire n’ubwuzuzanye Iyi ngingo nsanganyamasomo iragaragarira
mu bivugwa mu mwandiko “Ntumpeho”, ku
mashusho ari mu myandiko yo muri uyu
mutwe cyangwa igihe umwarimu yigisha
yita ku bitsina byombi.
Umuco w’amahoro Iyi ngingo nsanganyamasomo igaragarira
n’indangagaciro mu bivugwa mu mwandiko “Ntumpeho”
Ahagenda havugwa ingingo zo kwirinda
akarengane.
Umuco wo kuzigama Iyi ngingo igaragarira mu bivugwa mu
mwandiko “Ntumpeho” aho umuhanzi
ahwiturira abamwumva kurwanya ruswa,
kudasesagura no kwitabira umurimo.

261
Jenoside Mu mwandiko “Ntumpeho”, aho umuhanzi
agaya abateraya amoko ngo bamashane,
bagasumbanya uturere n’abantu.

VI.4. Igikorwa cy’umwinjizo


Umwarimu aha abanyeshuri igikorwa kibinjiza mu nsanganyamatsiko y’umutwe.
Urugero rw’igikorwa n’urugero rw’ibisubizo:
Mukurikije uko muzi ingaruka za ruswa n’akarengane ni iki mwakora kugira
ngo uwo muco mubi ucike burundu mu Gihugu. Musobanure uruhare rwanyu
nk’urubyiruko mu guca ruswa n’akarengane.
Umwarimu areba ko abanyeshuri bagenda bagaruka ku ngingo zijyanye no
kurwanya ruswa n’akarengane harimo: kwitabira umurimo, kudakunda
iby’ubusa, kutavangura...

VI.5. Amasomo ari mu mutwe wa gatandatu n’igihe agenewe


Umutwe wa gatandatu: Gukunda Igihugu Umubare
w’amasomo: 18
Umwandiko: Ntumpeho
Amasomo Intego rusange Umubare
w’amasomo
Isomo rya mbere: Gusoma Gusoma umwandiko no gusobanura Amasomo 2
no gusobanura umwandiko amagambo adasobanukiwe ari mu
mwandiko.
Isomo rya kabiri: Gusoma Gusoma umwandiko no gusubiza Amasomo 2
no kumva umwandiko. ibibazo byawubajijweho.
Isomo rya gatatu: Gusoma Gusesengura ibivugwa mu Amasomo 2
no gusesengura umwandiko. mwandiko no kubihuza n’ubuzima
busanzwe.
Amazina gakondo
Isomo rya kane: Amazina Gusesengura amazina gakondo Amasomo 2
gakondo agaragaza uturemajambo twayo
n’amategeko y’igenamajwi.
Amazina y’amatirano

262
262
Isomo rya gatanu: Amazina - Gutahura imvano y’amazina Amasomo 3
y’amatirano y’amatirano no kugaragaza zimwe
mu ndimi zatije Ikinyarwanda.
- Gusesengura amazina y’amatirano
agaragaza intego yayo n’amategeko
y’igenamajwi.
Inama
Isomo rya gatandatu: - Gusobanura uko inama itegurwa Amasomo 2
Inama no gusobanura ibikorwa byo
kuyiyobora.
Inyandiko mvugo
Isomo rya karindwi: - Gukora inyandiko mvugo y’inama Amasomo 2
Inyandiko mvugo yagiyemo.
Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri. Isomo 1
Isuzuma risoza umutwe wa gatandatu. Amasomo 2

VI.5.1. Umwandiko: Ntumpeho


Isomo rya mbere: Gusoma no gusobanura umwandiko

Intego zihariye

Nyuma iri somo umunyeshuri araba ashobora:


- Gusoma umwandiko adategwa yubahiriza utwatuzo n’iyitsa.
- Gusobanura no gukoresha neza mu mvugo no mu nyandiko amagambo
atarasobanukiwe ari mu mwandiko.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri kirimo umwandiko ku gukunda
Igihugu, igitabo cy’umwarimu n’inkoranyamagambo.

1. Intangiriro
Umwarimu asaba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko
“Ntumpeho” bagiye gusoma akayibabazaho ibibazo.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Murabona iki kuri iyi shusho?
-- Kuri iyi shusho hariho umugore n’umugabo bari mu biro. Umugabo ari
guha amafaranga umugore ariko umugore yayanze.
b) Kubera iki uyu mugore atarimo kwakira ayo mafaranga ahabwa? Ese
hari ingaruka zabaho aramutse ayakiriye?

263
-- Ni uko uyu mugabo arimo kumuha amafaranga atakoreye, bisa n’aho ari
ay’ubuntu. Uyu mugore aramutse ayakiriye abagenzacyaha bakamufata
arimo kurya ruswa yahanwa n’amategeko kimwe n’uwayimuhaye.
c) Mushingiye ku mutwe w’umwandiko n’ibyo mubona kuri iyi shusho,
muratekereza ko uyu mwandiko uza kuvuga ku ki?
-- Uraza kuvuga ku kurwanya ruswa n’akarengane.
2. Uko isomo ryigishwa
Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6

Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurukira:


Igikorwa:
Musome umwandiko “Ntumpeho”, mushakemo amagambo mudasobanukiwe
hanyuma muyasobanure mwifashishije inkoranya.
Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda, umwarimu abikorera
ubugororangingo. Bakabyandukura mu makayi yabo.

Urugero rw’ibisubizo byanogejwe


-- Imena: umuhanga mu bintu byose.
-- Imihigo: intego.
-- Ubupfura: imyitwarire y’umuntu w’indakemwa mu migirire cyangwa mu
myifatire.
-- Ugashengurwa: ukababazwa cyane cyangwa ukagira agahinda kenshi.
-- Umunyoni: umujura cyangwa igisambo.
3. Imyitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri kujya mu matsinda bagakora imyitozo iri
mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora
imyitozo abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakayikosorera
hamwe, ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu
makayi yabo.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Koresha buri jambo mu magambo akurikira mu nteruro yumvikanisha
icyo risobanura
-- Imena: Kamana ni imena kuko ari umuhanga muri byose.
-- Imihigo: abakozi ba leta bose basinya imihigo
-- Ubupfura: Ni ngombwa kugira ubupfura mu byo dukora byose tugirira

264
264
neza abndi.
-- Ugashengurwa: Nabonye uburwayi bwe nshengurwa agahinda.
-- Umunyoni: Karangwa ni umunyoni kuko yiba iby’abandi.
b) Shaka muri iki kinyatuzu mu merekezo yacyo yose amagambo arindwi
afitanye isano na ruswa n’akarengane yakoreshejwe mu ndirimbo
“Ntumpeho”.
A Z E R E Y N U R O
N Y E M I J L M A K
A U N E G U R A U D
B T U A K E S U S U
M Y K H B I S H E N
A O T z I M A G N O
G A I M U R U N Y A
U R U S W A N S A J
Z E N E K A U C U F
U M U H A Z B O N G
Amagambo babona ni: ruswa, unyereza, usenya, usumbanya, ugambana,
unegura, useka
c) Simbuza amagambo y’umukara tsiri ari mu nteruro zikurikira
impuzanyito zayo dusanga mu mwandiko.
-- Umujura ukoresha ikoranabuhanga ni umwanzi w’ibyiza.
-- Umunyoni ukoresha ikoranabuhanga ni umwanzi w’ibyiza.
-- Si ubupfura guteranya abantu ngo barasane.
-- Si ubupfura guteranya abantu ngo bamashane.

Isomo rya kabiri: Gusoma no kumva umwandiko

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
Gusoma adategwa umwandiko no gusubiza ibibazo byawubajijweho.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga
kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Ni uwuhe mwandiko duheruka kwiga?

265
-- Umwandiko duheruka kwiga ni “Ntumpeho ”.
b) Uwo mwandiko wavugaga ku yihe nsanganyamatsiko?
-- Uwo mwandiko wavugaga ku kurwanya ruswa n’akarengane.
2. Uko isomo ryigishwa
Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6

Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurukira:


Igikorwa:
Mwongere musome umwandiko “Ntumpeho”, hanyuma musubize ibibazo
byawubajijweho.
Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda, umwarimu afatanya
na bo kubinoza, bikandikwa ku kibaho, bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw‘ibibazo n’ibisubizo:
1. Ni iki umuririmbyi avuga ko adashaka ko bamuha?
-- Umuririmbyi ntashaka ko bamuha ruswa ndetse n’indi mico idakwiye
Umunyarwanda.
2. Rondora ibintu bidakwiye gukorwa mu rwego rwo kurwanya ruswa
n’akarengane muri iyi ndirimbo.
-- Ntibikwiye kugira ishyari, guteranya abuzuye, gutungwa na ruswa,
kunebwa, gukunda bamwe ukanga abandi, gushukwa, kwifuza iby’abandi,
gushirira mu maraha.
3. Sobanura ibyo umuntu akwiye gukora arwanya ruswa n’akarengane.
-- Umuntu ushaka kurwanya ruswa n’akarengane akwiye gukorera ku
mihigo, gukunda ibyiza birimo ubutabera, amahoro, urukundo n’ubupfura.
Akwiye kandi kudasumbanya uturere, kudaca uduco, kudasumbanya,
kudasenya no kugendera kure ibifutamye.
4. Ni ibiki bishobora kuba intandaro ya ruswa n’amakimbirane?
-- Ibishobora kuba intandaro ya ruswa n’akarengane ni ubunebwe, ishyari,
amacakubiri, kwikubira, urwango n’ivangura.
5. Ni iyihe nama umuhanzi agira abakobwa n’abahungu?
-- Abakobwa arabagira inama yo kutishinga ababashuka naho abahungu
arabagira inama yo kudashirira mu maraha.
6) Bimwe mu bivungwa mu mwandiko bihuriye he n’umuco wo kuzigama
cyangwa kurwanya jenoside?
-- Kuzigama: arakangurira abantu kudasesagura

266
266
-- Kurwanya jenoside: arakangurira abantu kudateranya amoko.

Isomo rya gatatu: Gusoma no gusesengura umwandiko


Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
- Gusesengura umwandiko agaragaza ingingo z’ingenzi ziwugize no
guhuza ibivugwa mu mwandiko n’ubuzima busanzwe.
- Gusobanura indangagaciro nyarwanda ziri mu mwandiko no kugaragaza
ubutumwa burimo.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga
kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Ni irihe somo duheruka kwiga?
-- Mu isomo duheruka kwiga twasomye umwandiko“Ntumpeho” dusubiza
n’ibibazo byo kumva umwandiko.
b) Ni iki twasomye mu mwandiko gishobora kuba intandaro ya ruswa
n’akarengane?
-- Ibishobora kuba intandaro ya ruswa n’akarengane ni ubunebwe,
kwironda, kwikubira, kutita ku bo uyobora ...
2. Uko isomo ryigishwa
Reba uko imbonezamasomo ibiteganya kuri iri somo mu ntangiriro rusange
kuri 2.6

Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurukira:


Igikorwa:
Mwongere musome umwandiko “Ntumpeho”, hanyuma musubize ibibazo byo
gusesengura umwandiko.
Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda, umwarimu afatanya
na bo kubinoza, bikandikwa ku kibaho, bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byanogejwe:
1. Ni izihe ngingo z’ingenzi dusanga mu mwandiko?
-- Mu mwandiko harimo: guhamagarira abantu kujijukira gukora neza.

267
Gukangurira abantu kudakora ibibi bikurura ruswa n’akarengane,
kwamagana abakora ibidahuje n’indangagaciro nyarwanda.
2. Ni izihe ndangagaciro nyarwanda usanga muri uyu mwandiko ?
-- Zimwe mu ndangagaciro wasanga mu mwandiko ni ubupfura, ukuri,
ubumuntu, ubutwari, ishyaka, ubumwe, urukundo, ubwitange n’umurava.
3. Ese ubutumwa buri muri uyu mwandiko ubona bumaze iki mu
buzima bwa buri munsi ku Banyarwanda.
-- Ubutumwa buri muri uyu mwandiko bwafasha Abanyarwanda kugira
indangagaciro z’umuco, kutikubira, kutarenganya bagenzi babo, kutarya
ruswa, gukangukira gukora no kwiteza imbere.
-- Ni iyihe nama ukuye muri uyu mwandiko injyanye n’umuco w’amahoro?
-- Ni ukurwanya akarengane na ruswa.

VI.5.2. Amazina gakondo


Isomo rya kane: Amazina gakondo
Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
- Gutahura inshoza n’uturemajamboby’amazina gakondo.
- Gusesengura amazina gakondo agaragaza ututemajambo twayo n’amategeko
y’igenamajwi.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu n’igitabo
k’ikibonezamvugo kirimo amazina gakondo.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ikibazo kibibutsa umwandiko baheruka kwiga.
Urugero rw’ikibazo:
Ni ubuhe butumwa umuhanzi atanga ku basore n’abakobwa mu ndirimbo
“Ntumpeho”?
Mu ndirimbo “ntumpeho”, umuhanzi asaba abasore kwirinda gusesagura,
abakobwa akabasaba kwirinda gushukwa n’ababoshya.
Nyuma y’icyo kibazo, umwarimu yandika ku kibaho interuro zirimo amazina
atandukanye akayagaragaza cyane, maze akabaza abanyeshuru ibibazo kuri
ayo magambo.
Urugero rw’interuro:
-- Urutoke uhondda ku rundi rubuzemo ubupfura

268
268
-- Niba uneguza amazuru ukazura umugara ntumpeho.
-- Nuteranya abuzuye, ubwo uratata nturi imfura.
-- Niba uhora utanya amoko, ngo abantu bamashane, nusumbanya
n’uturere.
Urugero rw’ibibibazo:
a) Amagambo agaragara cyane murabona ari ubuhe bwoko?
-- Amagambo agaragara cyane turabona ari amazina
b) Nihagire ujya imbere anyereke uturemajambo tw’izina “urutoke”,
amazuru, umugara,...
-- U-ru-toki, a-ma-zuru, u-mu-gara,...
c) Murabona ariya mazina afite uturemajambo tungahe?
-- Turabona ariya mazina afite uturemajambo dutatu.
Umwarimu ahera ku bisubizo by’abanyeshuri akababwira ko bagiye kwiga
izina gakondo.

2. Uko isomo ryigishwa


Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda hanyuma akabasaba gukora
igikorwa kiri mu gitabo cy’umunyeshuri.
Igikorwa
Hera ku bumenyi usanzwe ufite ku mazina kandi ukore ubushakashatsi maze
usubize ibibazo bikurikira:
-- Amazina gakondo ni iki?
-- Amazina gakondo ateye ate?
-- Amazina gakondo atandukaniye he n’andi mazina?
-- Ni iki wavuga ku ntêgo y’amazina gakondo?
Iyo igihe yabahaye kirangiye, umwarimu afata amatsinda atandukanye, rimwe
rikamurikira abandi ibyo ryakoze ku kibazo cya mbere, irindi ku kibazo cya
kabiri, irindi ku kibazo cya gatatu, irindi ku cya kane. Igihe itsinda rimurika
ibyo ryakoze ku kibazo runaka, abagize andi matsinda baba bakurikiye,
umwarimu abayobora mu kunoza ibyo iryo tsinda rimurika. Iyo bamaze kunoza
ibyamuritswe, byandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi
yabo.
Urugero rw’ibyavuye mu matsinda byanogejwe
a) Inshoza y’amazina gakondo
Mu Kinyarwanda, izina ni ubwoko bw’ijambo bita umuntu, inyamaswa, ikintu
n’ahantu, rikabiranga. Izina risobanurwa ku buryo butandukanye biturutse ku

269
nyito cyangwa inyurabwenge, ku ntego ndetse no ku nkomoko.
Izina gakondo ni izina rusange rivuga abantu benshi, ibintu byinshi cyangwa
inyamaswa. Ni izina ry’umwimerere w’Ikinyarwanda ritari iritirano. Rigizwe
n’uturemajambo dutatu gusa (indomo, indanganteko n’igicumbi).

b) Uturemajambo tw’izina gakondo


Intego y’izina gakondo ni: indomo, indanganteko (indangazina) n’ igicumbi:
D+RT+C
- Indomo (D)
Ni akaremajambo kagizwe n’inyajwi iterura (ibanziriza) izina. Indomo buri
gihe isa n’inyajwi y’akaremajambo kayikurikira iyo gahari. Ni ko karemajambo
kabanziriza utundi turemajambo twose tugize izina.
Mu Kinyarwanda inyajwi zishobora kuba indomo ni eshatu: i, u, a.
Ingero:
-- ikivuguto
-- amasaka
-- umuvure
Indomo n’inteko z’amazina zikoreshwamo:
Indomo i-: ikoreshwa mu nteko zikurikira: 4, 5, 7, 8, 9, 10
Ingero: iminsi (nt.4), irebe (nt.5), ikivuguto (nt.7), ibishyimbo (nt.8), imbuto
(nt.9), inzuzi (nt.10)
Indomo u-: ikoreshwa mu nteko zikurikira: 1, 3, 11, 13, 14, 15
Ingero: umugabo (nt.1), umunsi (nt.3), urugo (nt.11), uburo (nt.14), ukuboko
(nt.15)
Indomo a-: ikoreshwa mu nteko zikurikira: 2, 6, 12, 16
Ingero: abagabo (nt.2); amazina (nt.6), akana (nt.12), ahantu (nt.16)

- Indanganteko/ Indangazina : RT/Rzn


Indanganteko ni akaremajambo kerekana inteko izina ririmo. Ako karemajambo
ni ko kagena uturemajambo tw’isanisha. Indanganteko zihinduka bitewe
n’inteko izina ririmo.
Urugero: Amatara manini araka.

- Igicumbi (C)
Ni igice k’izina kidahinduka mu igoragoza kibumbatiye inyito y’ibanze y’izina.

270
270
Mu Kinyarwanda izina mbonera gakondo iryo ari ryo ryose rifite iyo ntego.
Ikitonderwa:
Amazina adafite indanganteko igaragara na yo intego yayo ni D+RT+C uretse ko
muri ayo mazina RT ari ikimenyetso Ø gihagararira akaremajambo kabura mu
turemajambo tw’ibanze.
Urugero:
Ishyari: i- Ø-shyari -Ø- Indanganteko

c) Amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu izina gakondo


Amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu izina gakondo ni akoreshwa mu izina
mbonera.
Ingero:
Umwana: u-mu-ana bisomwa ngo u ihinduka w iyo iri imbere y’inyajwi u→w/-J.
Icyatsi: i-ki-atsi, i ihinduka y iyo iri imbere’inyajwi i→y/ -J, ky→ cy mu
myandikire yemewe y’Ikinyarwanda.
Abantu: a-ba-antu a→ø/ -J, a yaburijwemo iri imbere’inyajwi.
Imbonerahamwe y’amwe mu mategeko y’igenamajwi ajyanye n’inyawi
n’ingombajwi mu izina gakondo.

Iteko ya Izina Uturemajambo Amategeko y’igeamajwi


1 Umwami u-mu-ami u→w/-J
2 Abantu a-ba-antu a→ø/-J
3 Umwuko u-mu-uko u→w/-J
4 Imyuko i–mi-uko i→y/-J
5 Iryinyo i-ri-inyo i→y/-J
6 Amenyo a-ma-inyo a+i→e
7 Igiti i-ki-ti k→g/-GR
8 Ibyondo i-bi-ondo i→y/-J
9 Imfura i-n-fura n→m/-f p→ø/m-f
10 Impapuro i-n-papuro n→m/-p
11 Urupapuro u-ru-papuro -
12 Akana a-ka-ana a→ø/-J
13 Atwana u-tu-ana u→w/-J
14 Ubwanwa u-bu-anwa u→w/-J
15 Ukwaha u-ku-aha u→w/-J

271
16 Ahantu a-ha-ntu -
9/10 Inzoga i-n-yoga y→z/n-
9/10 Insibo i-n-tsibo t→ø/n-s
9/10 Inshuro i-n-curo c→sh/n-
10 Inzuzi i-n-uzi Igicumbi gifata z mu nt 10.
11 Urugi u-ru-ugi u→ø/-J
9/10 Inama i-n-nama n→ø/-n
10 Inyanya i-n-nyanya n→ø/-ny
9/10 Imungu i-n-mungu n→ø/-m

3. Imyitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo iri mu bitabo byabo buri wese
ku giti ke. Umwarimu agenzura ko abanyeshuri bari gukora imyitozo abafite
ibibazo byihariye akabafasha. Iyo barangije gukora iyo myitozo, bakosorera
hamwe, ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu
makayi yabo.
a) Tahura amazina gakondo muri aka gace k’indirimbo.
-- Ayo mazina gakondo ni inzira, intore, umunyoni
b) Wifashishije ingero gira icyo uvuga ku biranga izina gakondo.
-- Izina gakondo ni izina rusange rivuga abantu benshi (abana: a-ba-ana)
ibintu byinshi (impapuro: i-n-papuro: n→m/-p) cyangwa inyamaswa
(intare: i-n-tare), ry’umwimerere w’Ikinyarwanda ritari iritirano.
Ntirikomoye ku nshinga kandi rigira uturemajambo tw’ibanze dutatu.
c) Garagaza intego y’amazina mbonera gakondo akurikira n’amategeko
y’igenamajwi. Yakoreshejwe: amenyo, umuhungu, imfuruka, umweyo,
inzuzi (imigezi)
Amazina Intego (Uturemajambo) Amategeko y’igenamajwi
Amenyo a-ma-inyo a+i→e
Umuhungu u-mu-hungu -
Imfuruka i-n-pfuruka n→m/-p; p→ ø /m-f
Umweyo u-mu-eyo u→w/-J
Inzuzi i-n-uzi. Igicumbi gifata z mu mazina
amwe yo mu nt 10

VI.5.3. Amazina y’amatirano


Isomo rya gatanu: Amazina y’amatirano

272
272
Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
- Gutahura amazina y’amatirano.
-Kugaragaza imvano, amategeko agenga itira na zimwe mu ndimi zatije
Ikinyarwanda.
- Kugaragaza uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi by’izina ry’iritirano.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu n’izindi
nyandiko zivuga ku mazina y’amatirano.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa isomo baheruka kwiga kugira
ngo bibinjize neza mu isomo rishya.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Ni irihe somo twize ubushize?
-- Ubushize twize amazina gakondo.
b) Izina gakondo ni iki?
-- Ni izina ry’umwimerere mu kinyarwanda ritari iritirano.
c) Uturemajambo dutatu tw’izina gakondo ni utuhe?
-- Indomo, indanganteko n’igicumbi.
d) Mutange ingero z’amazina gakondo.
-- Ingero z’amazina gakondo: umuntu, umugezi, ukuboko, uburiri...
2. Uko isomo ryigishwa
Umwarimu asaba abanyeshuri gukora amatsinda maze bagakora igikorwa
cy’umwinjizo kiri mu gitabo cy’umunyeshuri.
Igikorwa:
Soma iki kiganiro hagati ya Kagabo na Mucyo maze utahuremo amazina
gakondo n’amazina atari gakondo arimo. Hera ku miterere yayo, ukore
ubushakashatsi utahure inshoza y’amazina y’amatirano, ugaragaze imvano
y’amazina y’amatirano na zimwe mu ndimi zatije Ikinyarwanda amagambo
ndetse ugaragaze intego n’amategeko y’igenamajwi by’ayo mazina.

Ikiganiro: Kagabo na Mucyo mu isoko


Mucyo: Kagabo, bite se? Ngwino hano ntundenze ibyashara!
Kagabo: Rekanze ariko ninsanga ibyo nshaka utabitite ndajya ahandi.
Mucyo: Banza wicare wice akanyota.

273
Kagabo: Oya. Ntumpa ruswa ngo nemere. Ubu icyo nshaka ni ukugura ishati
ifite amaboko magufi n’ipantaro y’umukara.
Mucyo: Humura hano birahari; wijya kure.
Kagabo: Ese ko nta giciro gihari?
Mucyo: Dore byanditseho. Ishati ni amafaranga ibihumbi umunani naho
ipantaro ni ibihumbi icumi.
Kagabo: Ndabona bidahenze. Ese amasogisi yo n’iri koti na karuvati byo
bigura bite?
Mucyo: Amasogisi ni amafaranga ibihumbi bitanu, ikoti ni bitanu naho
karuvat ni igihumbi.
Kagabo: Reka nkwishyure kashi ndabona nta sheke nazanye.
Mucyo: Urakoze Kaga, unsuhurize mwarimu wange.
Kagabo: Urakoze nawe. Ni aho ubutaha!
Umwarimu aha abanyeshuri igihe cyo gukora icyo gikorwa. Iyo igihe yabahaye
kirangiye, umwarimu areba niba amatsinda yose yakosoye neza interuro
yabahaye hanyuma agatoranya amatsinda atatu rimwe rikamurikira abandi
ibyo ryakoze ku inshoza y’amazina y’amatirano, irindi rikamurika ibyo ryakoze
ku mvano y’amazina y’amatirano na zimwe mu ndimi zatije Ikinyarwanda
amagambo irya gatatu rikamurika ku ntego n’amategeko y’igenamajwi by’ayo
mazina.
Igihe ayo matsinda amurika ibyo yakoze abagize andi matsinda baba
bakurikiye, umwarimu abayobora abanyeshuri mu kunoza ibyo buri tsinda
rimurika. Iyo bamaze kunoza ibyamuritswe, byandikwa ku kibaho, abanyeshuri
bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’ibisubizo byanogejwe:
Amazina gakondo: amaboko, umukara, igihumbi, umunani.
Amazina atari gakondo: ibyashara, ruswa ishati, ipantaro, amafaranga, ikoti,
karuvati, amasogisi, kasha, sheke, umwarimu.

a) Inshoza y’amazina y’amatirano


Izina ry’iritirano ni izina ritari karemano muri urwo rurimi, ni izina ryavuye
mu zindi ndimi cyangwa izina ryahawe ikintu ubusanzwe kitari gisanzwe muri
urwo rurimi. Izina ry’iritirano iyo rigeze mu Kinyarwanda, rishakirwa inteko,
yaba ari inshinga igashakirwa umuzi, kandi bikisanisha n’ikibonezamvugo
k’Ikinyarwanda mu rwego rwo gushakirwa uturemajambo.
Kugira ngo ijambo ritirwe ryemerwe, rigomba kuba rikenewe n’abenerurimi
kandi rishobora kuvugika bitagoranye. Mu itira ry’amazina kandi, ushobora

274
274
gufata ijambo ukariterura uko ryakabaye, ukaryinjiza mu rurimi kamere
rigafata intego n’imiterere y’amazina y’urwo rurimi uryinjijemo. Riba rishobora
kwinjirana inyito risanganywe cyangwa guhabwa indi itandukanye n’isanzwe.
Indimi nyafurika zatije Ikinyarwanda amagambo kubera imihahirane
n’imibanire yo guturana no gushyingirana. Indimi z’i Burayi zatije Ikinyarwanda
amagambo kubera ubukoroni, ubucuruzi n’amadini.

b) Imvano y’amazina y’amatirano


Kuva kera Abanyarwanda bashyikiranaga n’abaturage b’ibihugu bidukikije,
bitewe n’ubucuti, ubuhake, guhaha cyangwa gushyingirana. Ibi byatumye
Ikinyarwanda kinjiza amagambo avuga ibintu bimwe byabaga byadutse mu
Rwanda. Byongeye kandi, kuva mu ntangiriro y’ikinyejana cya makumyabiri,
abanyaburayi batangiye kuza mu Rwanda bazanywe n’amadini, ubukoroni,
ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ibindi. Ibyo byatumye
zimwe mu ndimi z’i Burayi zinjiza amagambo mu Kinyarwanda.

c) Zimwe mu ndimi zatije Ikinyarwanda amagambo


Imbonerahamwe ikurikira iratugaragariza zimwe mu ngero z’amazina
y’amatirano yinjiye mu rurimi rw’ Ikinyarwanda.
- Indimi nyafurika
Ururimi Izina ry’iritirano Izina ry’amahanga
Iringara Umusoro (byo gusora) Mosolo
Inkaranka (ubunyobwa) Kalanga
Umusara (umurimo) Mosala
Ikigande Igikaju (igisheke) Ekikajo
Indogobe Endogoyi
Igikwasi Ekikwasi
Amashanyarazi… Amasanyarazi…
Igiswayire Ibyashara Biashara
Umwarimu Mwalimu
Itara Taa
Umusingi Msingi
Inema Neema
Ikizibaho (igitambaro) Kisbau
Urukuta Ukuta
isaha... Saa…

- Indimi z’i Burayi

275
Ururimi Izina ry’iritirano Izina ry’amahanga
Ikidage Ishuri Schule
Ibobere Büber
Umudage… Dag…
Igifaransa Sheki Chèque
Ruswa Recois
Ipantaro Pantalon
Amafaranga Francs
Karuvati Cravate
Ikamyoneti Camionnette
Iferi Frein
Umushwari Mouchoir
Puwaro Poireau
Ishashi Sachet
Ishakoshi Sacoche
Akabari Cabaret
Itushi Touche
Gukoroniza… Coloniser…
Icyongereza Ishati Shirt
Amasogisi Soks
kashi cash
Umuboyi boy
Mitingi Meeting
Ikiratini Misa Missa
Umufaratiri Frater
Kiriziya Ecclesia
Isakaramentu Sacramentum
Abusorosiyo Absolution
Itegura (bubakisha) Tegula
Igifurama Gasopo Gas op
Gafurudomo (igitutsi) God fur dom
Kongoreshi (indwara Congoleesch…
y’inka)…

d) Amategeko agenga itira ry’amazina


Kugira ngo ijambo ritirwe ryemerwe, rigomba kuba rikenewe n’abenerurimi
kandi rishobora kuvugika bitagoranye. Ni ukuvuga ko utira ijambo ubusanzwe
utari ufite mu rurimi rwawe. Iyo atari ibyo uba ukoze ikosa ry’inozamvugo
ryo kuvanga indimi mu gihe bitari ngombwa, bitewe n’impamvu zinyuranye;

276
276
ubwirasi, kugaragaza ko wize, kwereka undi ko ururimi azi nawe uruzi...
Ijambo ritiwe rigenekerezwa ku nyemvugo z’Ikinyarwanda, rigafata amasaku
nk’ay’Ikinyarwanda, ryaba ari izina rikagenerwa inteko, yaba ari inshinga
ikagenerwa umuzi. Niba ijambo ritiwe ari icyongereza cyangwa ikidage, bitewe
n’uko izo ndimi zisanzwe zifite amasaku atandukanye n’ay’Ikinyarwanda,
rigomba kwinjira mu Kinyarwanda rifite amasaku abenerurimi dusanzwe
tumenyereye. Mu itira ry’amazina kandi, ushobora gufata ijambo ukariterura
uko ryakabaye, ukaryinjiza mu rurimi kamere rigafata intego n’imiterere
y’amazina y’urwo rurimi uryinjijemo. Riba rishobora kwinjirana inyito
risanganywe cyangwa guhabwa indi itandukanye n’isanzwe.
Ingero
-- Driver umuderevu
-- Blanket ikiringiti
-- Chauffeur umushoferi
-- Shirt ishati…

e) Uturemajambo tw’amazina y’amatirano n’amategeko y’igenamajwi


akoreshwamo.
Muri rusange amagambo akunze gutirwa mu Kinyarwanda ni amazina. Iyo
amazina y’amatirano yinjiye mu Kinyarwanda, yisanisha ku miterere y’andi
mazina asanzwe mu Kinyarwanda. Bityo akavugwa nka yo kandi akagira
amasaku n’intego nk’iy’amazina asanzwe mu Kinyarwanda. Amenshi mu mazina
y’amatirano, iyo yinjiye ahita afata intego rusange y’izina ry’Ikinyarwanda;
ni ukuvuga indomo, indanganteko n’igicumbi, bityo bene ayo mazina
biranagorana kuyatandukanya n’amazina gakondo kuko na yo ahita afata intego
nk’iy’amazina asanzwe kandi uko imyaka igenda ihita inkomoko yayo ikagenda
yibagirana. Ikindi kandi uvuga ntabanza kubaza inkomoko y’izina iri n’iri.
Ingero:
-- Umushoferi/abashoferi: u-mu- shoferi/ a-ba-shoferi
-- Umuderevu/abaderevu : u-mu-derevu/ a-ba-derevu
-- Umuboyi/ababoyi: u- mu-boyi/ a-ba-boyi
-- Umwarimu/abarimu: u-mu-arimu/a-ba-arimu… a→ ø /J
Andi mazina y’amatirano ntagaragaza indanganteko. Akenshi na kenshi,
amazina y’amatirano atagaragaza indanganteko (indangazina), aba ari mu
nteko ya gatanu. Cyakora iyo agiye mu bwinshi agaragaza uturemajambo twose.
Urugero:
-- Ishati/amashati: i- ø -shati/ a-ma-shati

277
-- Isaha/amasaha: i- ø -saha/ a-ma-saha…
Hari andi mazina y’amatirano yinjira mu Kinyarwanda, ntashobore kugira
indomo n’indaganteko ahubwo akagira igicumbi gusa (ø - ø -c). Bene ayo mazina
akunze kuba ari mu nteko ya kenda agafata ubwinshi mu nteko ya cumi n’iya
gatandatu.
Ingero:
-- Terefoni (imwe)/ za terefoni (nyinshi): ø - ø -terefoni
-- Tereviziyo (imwe) / za tereviziyo (nyinshi): ø - ø -tereviziyo
-- Radiyo (imwe) / za radiyo (nyinshi): ø - ø - radiyo…
Ikitonderwa:
Amazina y’amatirao yemera kandi gufata ubwinshi mu nteko ya gatandatu. Iyo
yafashe ubwinshi mu nteko ya gatandatu agira indomo n’indanganteko.
Ingero:
-- Terefone: ø - ø -terefone amaterefone: a-ma- terefone
-- Tereviziyo: ø - ø -tereviziyo amatereviziyo a-ma-tereviziyo radiyo /
amaradiyo: ø - ø - radiyo/ a-ma-radiyo…
Amazina y’amatirano agira amategeko y’igenamajwi ateye nk’ay’amazina
gakondo.
Ingero:
Intêgo Itegeko ry’igenamajwi
-- Ibyashara: i-bi-ashara i→ y/-J
-- Icyashara: i-ki-ashara i→ y/- J; ky→cy mu myandikire y’Ikinyarwanda.
-- Agaterefoni: a-ka-terefoni k → g/ - GR
-- Umwarimu: u-mu-arimu u→ w/- J
3. Imyitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo uri mu gitabo cy’umunyeshuri
babiribabiri. Umwarimu agendagenda mu ishuri afasha abafite ibibazo
byihariye. Iyo abanyeshuri barangije gukora iyo myitozo bafatanya n’umwarimu
kuyikosora. Ibisubizo byandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu
makayi yabo.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo by’umwitozo:
a) Ni irihe tandukaniro riri hagati y’amazina y’amatirano n’amazina
gakondo?
-- Amazina y’amatirano ni amazina afite inkomoko mu ndimi z’amahanga.
Iyo indimi zihuriranye, ururusha urundi ingufu ni rwo rurutiza amagambo

278
278
menshi bitabujije ko n’urundi na rwo rurutira. Gutira bishingira ku
mushyikirano w’imico, ku madini, ku butegetsi, ku bukungu n’ibindi hagati
y’indimi zinyuranye. Amazina gakondo yo ni amazina aba ari karemano
mu rurimi runaka ataratiwe mu zindi ndimi.
b) Tanga ingero z’indimi nyafurika zatije Ikinyarwanda amagambo.
-- Urugero rw’indimi nyafurika zatije amagambo Ikinyarwanda ni Igiswahiri,
Iringara...
c) Ni izihe mpamvu z’ingenzi zatumye zimwe mu ndimi nyafurika zitiza
Ikinyarwanda amagambo?
-- Impamvu z’ingenzi zatumye zimwe mu ndimi nyafurika zitiza amagambo
Ikinyarwanda ni kubera imihahirane n’imibanire yo guturana no
gushyingirana.

Isomo rya gatandatu: Inama


Intego zihariye

Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:


- Kuvuga inshoza y’inama.
- Kugaragaza uko bategura n’uko bayobora inama.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu n’izindi
nyandiko zigaragaza ibikorwa b’inama.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo ku isomo bize rijyanye n’amazina
y’amatirano.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Ni irihe somo twize ubushize?
-- Ubushize twize amazina y’amatirano.
b) Tanga ingero eshanu z’amazina y’amatirano.
-- Amazina y’amatirano: ibyashara, ruswa ishati, ipantaro, amafaranga,
ikoti, karuvati, amasogisi, kashi, sheke, umwarimu…
c) Vuga muri make amategeko agenga itira ry’amagambo mu
Kinyarwanda.
-- Kugira ngo ijambo ritirwe ryemerwe, rigomba kuba rikenewe
n’abenerurimi kandi rishobora kuvugika bitagoranye. Ni ukuvuga ko
utira ijambo utari ufite mu rurimi rwawe.

279
2. Uko isomo ryigishwa
Umwarimu asaba abanyeshuri gukora amatsinda maze bagakora igikorwa
cy’umwinjizo kiri mu gitabo cy’umunyeshuri.
Igikorwa:
Iyo umuyobozi ashaka kugira icyo ageza ku bo ayobora akoresha inama.
Nimukore ubushakashatsi bwimbitse ku bijyanye n’inama musubiza ibibazo
bikurikira:
a) Inama ni iki?
b) Inama itegurwa ite?
c) Inama iyoborwa ite?
Umwarimu asaba abanyeshuri gukora amatsinda maze agasaba amatsinda
amwe gukora ubushakashatsi ku kibazo cya mbere cyo kuvuga inama icyo ari
cyo, andi ku itegurwa ry’inama naho andi ku miyoborere y’inama.
Umwarimu aha abanyeshuri igihe cyo kubikora. Iyo igihe yabahaye kirangiye,
abwira itsinda rimwe kuri buri kibazo rikamurikira abandi ibyo ryakoze.
Abagize andi matsinda barakurikira, bagafatanya n’umwarimu kunoza ibyo
abandi bamurika. Iyo bamaze kunoza ibyamuritswe, byandikwa ku kibaho
abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’ibyava mu matsinda byanogejwe:
a) Inshoza y’inama
Inama ni ikoraniro ry’abantu bateraniye hamwe bafite ingingo bigaho.
Hashobora kubaho inama idasanzwe; iba itateguwe bihambaye cyangwa inama
isanzwe iba yateguwe cyane kubera ko idatunguranye.

b) Uko inama itegurwa


Igihe umuntu ategura inama isanzwe, agomba kwita cyangwa gutekereza ku
ntego zayo; icyo inama izaba igamije, icyo izageraho na gahunda y’ibizigirwamo.
Ni yo mpamvu agomba gutegura ibikoresho bizamufasha kuyinoza. Bimwe mu
bigomba kwitabwaho ni ibi bikurikira:
-- Gutegura aho inama izabera mbere, hakurikijwe umubare w’abazayizamo.
-- Gutegura icyumba k’inama (intebe, ameza ndetse no kuhagirira isuku)
ukurikije aho abazaza mu nama bazicara nko mu ishuri, ku ruziga, ku gice
cy’uruziga n’aho abayobozi bicara.
-- Guteganya icyo kwandikaho niba ari ngombwa; ikibaho, amakaye cyangwa
ikindi kintu cyose cyatuma abari mu nama bashobora gukurikira (nko
kwitabaza ikoranabuhanga niba ari ngombwa).

280
280
Nyuma yo gutekereza no gutegura ibikoresho bikenewe, utegura inama
akurikizaho gutegura inama nyirizina. Agomba kwibanda ku bintu bikurikira:
-- Gutegura ibizigirwa mu nama bikorwa n’umuyobozi cyangwa se bigakorwa
n’akanama runaka yashyizeho.
-- Mu gutegura ingingo z’ingenzi ni byiza kuzitondekanya uhereye ku
zifite agaciro kurusha izindi kuko iyo igihe kibaye gito, iby’ingezi biba
byarangiye.
-- Gutumiza inama no kohereza gahunda yayo mbere y’igihe (hari
igihe abatumiwe batanga ibitekerezo cyangwa bakibutsa indi ngingo
yagombaga kuzigirwamo.)
-- Ni byiza ko hagati yo gutumiza inama n’inama ubwayo habonekamo igihe
kugira ngo abantu babashe kuyitegura.
c) Ibikorwa byo kuyobora inama
Kuyobora inama ni umurimo ukorwa na nyiri ukuyitumiza cyangwa umubereye
mu mwanya (umuyobozi mu rwego rwe). Buri muntu wese uba yitabiriye
inama aba afite icyo ashinzwemo: abayitumiwemo baba bafite inshingano zo
kumva no gutanga ibitekerezo byabo. Umuyobozi w’inama atangiza inama
kandi akanayiyobora.
Inama igira ibice by’ingenzi bigenda bikurikirana, kandi uyiyoboye akaba
agomba gukurikirana neza ngo hatagira igisimbukwa, cyanecyane ko ari we
ugomba kurangiza kimwe agatangiza ikindi.
Muri rusange ibice by’inama bikurikirana bitya:
-- Gusuhuzanya no gutanga ikaze;
-- Kuvuga igihe inama iza kumara no kuvuga urwego inama yatumiwemo;
-- Kurebera hamwe ko umubare w’abayitumiwemo bahageze uhagije
kugira ngo ibe yatangira byemewe n’amategeko (iyo bitatu bya kane
by’abatumirwa bahari nta cyayibuza gutangira);
-- Kumva impamvu z’abataje niba bahari;
-- Gutangira inama nyirizina: kuganira ku mirongo mikuru mikuru no
kubyemeranyaho. Abitabiriye inama bashobora no kongeraho izindi
ngingo iyo bisabwe.
-- Inama nyirizina irarimbanya ari nako ikorerwa inyandikomvugo, inama
ikorwa hasuzumwa ingingo bemeranyijweho kandi higwa ingingo imwe
ku yindi.
-- Uwatumije inama cyangwa umuhagarariye atanga inshamake y’ibyemezo
byumvikanyweho mu nama.
-- Inama isozwa n’uwayitumije cyangwa umuhagarariye igihe uwayitumije

281
yabimuhereye uburenganzira: ashimira abayitabiriye akanabasezerera
ariko akabanza kubaha amatangazo iyo ahari.
Ikitonderwa:
1. Kugira ngo inama ishyirwe mu bikorwa uyobora inama agomba kugira izi
ndangagaciro igihe ayoboye inama:
-- Kwirinda kuba umunyagitugu;
-- Kutagira uruhande abogamiramo;
-- Kumva ibitekerezo by’abatumirwa akabijora kandi akabigorora igihe ari
ngombwa;
-- Agomba kuba ari umuhanga mu byo avuga adahuzagurika icyo atazi
agasaba ukizi mu batumirwa kugisobanura.
2. Imyanzuro y’inama ifatwa nk’aho ari ikemezo cya buri wese mu baje mu
nama.
3. Inama igomba kurangwa n’ikinyabupfura, ubworoherane n’umusanzu wa
buri wese mbega inama ntabwo ari igihe cy’amatangazo.
3. Umwitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda ya babiribabiri, gukora
umwitozo uri mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri
bakora umwitozo abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakawukosorera
hamwe, ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu
makayi.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
Erekana uko wategura inama n’uko wayikoresha.
Uko nategura inama:
Kugira ngo inama igende neza nakora ibi bikurikira:
-- Gutegura ibizigwa mu nama, nkurikije inama yabanje niba ihari.
-- Gushyiraho urutonde rw’abazatumirwa, impamvu batumiwe no
kubatumira;
-- Gutegura, ahantu, ibikoresho, n’ibindi bizakerwa.
Uko nakoresha inama:
-- Guha ikaze abashyitsi ndetse n’abasangwa no kubaha umwanya wo
kwibwirana;
-- Kubagezaho ibiri ku murongo w’ibyigwa no kubabaza niba hari ibyo
bongeraho; hanyuma tukiha igihe iri bumare kugira ngo itarambirana;
-- Kubagezaho ibyateguwe;

282
282
-- Kubaha umwanya wo gutanga ibitekerezo ku ngingo zavuzweho;
-- Gusaba umwanditsi w’inama gusoma imyanzuro y’inama no gusaba ko
abari mu nama bayikorera ubugororangingo aho biri ngombwa;
-- Gusoza inama mbashimira ubwitange bwabo.
-- Abaje mu nama bashyira umukono ku nyandikomvugo y’iyo nama.

Isomo rya karindwi: Inyandiko mvugo


Intego zihariye
Ahereye ku rugero rw’inyandiko mvugo yahawe, nyuma y’iri somo
umunyeshuri araba ashobora:
- Gusobanura inyandiko mvugo icyo ari cyo.
- Gukora inyandiko mvugo y’inama yagiyemo.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu n’izindi
mfashanyigisho zirimo inyandiko mvugo mvugo.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo ku isomo baheruka kwiga.
Urugero rw’ibibazo:
a) Ni irihe somo twize ubushize?
-- Ubushize twize inama, uko bayitegura n’uko bayiyobora.
b) Kuyobora inama bikorwa na nde?
-- Kuyobora inama ni umurimo ukorwa na nyiri ukuyitumiza cyangwa
umubereye mu mwanya (umuyobozi mu rwego rwe).
c) Ni izihe nshingano z’abatumiwe mu nama?
-- Buri muntu wese uba yitabiriye inama aba afite icyo ashinzwemo:
abayitumiwemo baba bafite inshingano zo kumva no gutanga ibitekerezo
byabo. Umuyobozi w’inama atangiza inama kandi akanayiyobora.
2. Uko isomo ryigishwa
Umwarimu ashyira abanyeshuri mu amatsinda maze akabasaba gukora
igikorwa kiri mu gitabo cy’umunyeshuri.
Igikorwa
Nimusome inyandiko iri mu gitabo cy’umunyeshuri imiterere yayo maze mukore
ubushakashatsi mutahure inshoza y’inyandiko mvugo, ibice by’inyandiko mvugo
n’uko inyandiko mvugo ikorwa.

283
Umwarimu aha abanyeshuri igihe cyo kubikora, akanabarangira ibitabo
binyuranye bakoresha. Iyo igihe yabahaye kirangiye, abwira itsinda rimwe
kumurika ibyo ryakoze ku nshoza, irindi ku bice by’inyandiko mvugo, irindi
uko inyandiko mvugo ikorwa, abagize andi matsinda bagakurikira, umwarimu
akabayobora mu kunoza ibyo iryo tsinda rimurika. Iyo bamaze kunoza
ibyamuritswe, byandikwa ku kibaho abanyeshuri bakabyandukura mu makayi
yabo.
Urugero rw’ibyanogejwe
a) Inshoza y’inyandiko mvugo
Inyandiko mvugo ni umwandiko uvuga ibyakozwe, ibyabaye cyangwa ugasubira
mu byo uwandika yabonye cyangwa se yanagizemo uruhare mu nama. Iyo
urebye abo inyandiko mvugo igenewe, usanga hari uburyo bubiri ikorwamo:
-- Inyandiko mvugo igenewe umuntu wari uhari igihe ibikorwaho inyandiko
mvugo byabaga, kugira ngo atibagirwa ibyabaye abone uko abyigaho neza
cyangwa ashyire mu bikorwa ibyumvikanweho.
-- Inyandiko mvugo igenewe umuntu utari uhari kugira ngo amenye
ibyavugiwe cyangwa ibyakorewe aho atari ari.
b) Ibice bigize inyandiko mvugo n’uko ikorwa
Inyandiko mvugo y’inama igaragaza ibice bine by’ingezi: umutwe, abari mu
nama, ibyari ku murongo w’ibyigwa n’uko inama yagenze muri make.
- Umutwe
Ugaragaramo iyo nama iyo ari yo n’igihe yabereye mu magambo make.
- Abari mu nama
Muri iki gice inyandiko mvugo igaragaramo urutonde rw’abitabiriye inama bose.
Iyo atari benshi cyane bagaragazwa mu ntagiriro y’inyandiko mvugo. Ariko iyo
abitabiriye inama ari benshi cyane bashyirwa ku mugereka w’inyandikomvugo
y’iyo nama. Muri iki gice kandi hashobora no gushyirwamo abatarayitabiriye
bafite impamvu cyangwa batayifite.

- Ibyari ku murongo w’ibyigwa


Muri iki gice, ukora inyandiko mvugo arondora ibyo inama yagombaga kwigaho
byose nk’uko biba byavuzwe n’umuyobozi w’inama ndetse n’ibindi byifujwe
n’abari mu nama ko byajya mu tuntu n’utundi bitari byateganyijwe n’umuyobozi
w’inama.

284
284
- Uko inama yagenze
Muri iki gice ukora inyandiko mvugo yandika muri make icyo bumvikanye
kuri buri ngingo. Ntiyandika ibyo buri muntu yavuze, ahubwo yandika gusa
umwanzuro wafashwe kuri buri ngingo yari ku murongo w’ibyigwa kandi
bikandikwa ku buryo bwumvikana neza adashyiramo ibitekerezo bye.
Ikitonderwa
Ibindi bigomba kugaragara mu nyandiko mvugo ni aho inama yabereye, urwego
inama yateranyemo, impamvu y’inama, igihe yatangiriye n’igihe yarangiriye.
Inyandiko mvugo ntijyamo ibitekerezo bwite by’uyikora. Ni umwandiko uvuga
ibyabaye utagize icyo uhindura.

3. Umwitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda, gukora umwitozo uri mu
gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora umwitozo
abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakawukosorera hamwe, ibisubizo
bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi.
Urugero rw’umwitozo n’uko wakosorwa:
Itabire inama runaka maze uyikorere inyandiko mvugo.
Uko uwo umwitozo ukorwa:
Uyu mwitozo ukorerwa mu matsinda.
Kubera ko abanyeshuri bahagarariye abandi ari bo bemerewe kwitabira inama
z’ababyeyi, umwarimu azasabira uburenganzira abanyeshuri b’ishuri rye maze
bitabire inama y’ababyeyi ku kigo (ashobora ariko nanone kureka abanyeshuri
bakajya mu nama ahandi yaba yabaye bakwemererwa kuyijyamo). Inama
abanyeshuri bitabiriye ni yo bakorera inyandiko mvugo.
Umwarimu na we agomba kuba yitabiriye iyo nama kugira ngo azabashe
gukosora inyandikomvugo abanyeshuri bakoze.
Iyo barangije gukora inyandikomvugo, buri tsinda risomera imbere y’abandi
inyandiko mvugo ryakoze, umwarimu akareba ko bubahirije amabwiriza
ijyanye no kwandika inyandiko mvugo. Umwarimu afatanya n’abanyeshuri
gutanga ubujyanama ngarukirane kuri buri nyandikomvugo.

VI.5.4. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri


Mbere yo gufatanya n’abanyeshuri gukora inshamake y’umutwe no gutanga
isuzuma risoza umutwe wa gatandatu, umwarimu aha abanyeshuri umwitozo
wo gusuzuma ubushobozi ngiro bwabo. Uyu mwitozo awubaha nk’umukoro
ukazakosorwa mbere yo gutanga isuzuma.

285
Urugero rw’umwitozo:
Ishyire mu mwanya w’umuyobozi w’ikigo k’ishuri maze utegura gahunda
y’inama y’abarimu kandi uyiyobore. Iyo nama iraba ifite insanganyamatsiko yo
kwirinda ruswa n’akarengane. Kora inyandiko mvugo y’iyo nama.
Uko umwitozo uzakorwa n’uko uzakosorwa:
Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda, agasaba abanyeshuri gutegura
inama y’abarimu. Mu matsinda yabo basobanurirana uko bayobora iyo nama.
Nyuma y’ibyo, umunyeshuri wo mu itsinda rimwe arishyira mu mwanya
w’umuyobozi w’ikigo, abandi bage mu mwanya w’abarimu. Abarimu bose
baraba ari abanditsi b’inama. Umwarimu araba ari muri iyo nama akurikirana
uko uri mu mwanya w’umuyobozi w’ikigo ayobora inama n’uko abandi bagira
uruhare mu nama batanga ibitekerezo binyuranye ku nsanganyamatsiko yo
kwirinda ruswa n’akarengane.
Ibyo birangiye, abanyeshuri basubira mu matsinda yabo maze bagakora
inyandiko mvugo bazasomera abandi.

VI.6 Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa gatandatu


Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bituma basobanukirwa iby’ingenzi
bikubiye mu mutwe wa gatandatu bityo bikabafasha gukora inshamake.
Urugero rw’inshamake yakorwa:
-- Muri uyu mutwe twasomye tunasesengura umwandiko uvuga ku
nsanganyamatsiko yo kurwanya ruswa n’akarengane.
-- Twungutse amagambo menshi avuga ku nsanganyamatsiko yo kurwanya
no gukumira ruswa n’akarengane.
-- Muri uyu mutwe kandi twabonye inshoza y’amazina y’amatirano,
amategeko agenga itirwa ry’amazina, indimi zatije Ikinyarwanda
n’uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi ku mazina y’amatirano.
-- Twasobanukiwe inama icyo ari cyo, uko itegurwa n’uko iyoborwa.
-- Twabonye kandi uko bakora inyandiko mvugo y’inama.

286
286
VI.7. Isuzuma risoza umutwe wa gatandatu
Ibigenderwaho mu isuzuma risoza umutwe wa gatandatu
Kugira ngo umunyeshuri akore isuzuma agomba kuba afite ubushobozi bwo:
-- Gusesengura umwandiko agaragaza ingingo ziwukubiyemo.
-- Gukoresha mu buryo bunyuranye amazina gakondo n’amatirano no
kuyasesengura.
-- Gutegura inama no kuyiyobora.
-- Gukora inyandiko mvugo y’inama yakurikiye.
Umwarimu asaba abanyeshuri gukora isuzuma buri wese ku giti ke riri mu
gitabo cyabo. Iyo barangije kurikora buri wese aramukosora akareba ibibazo
byihariye afite kugira ngo amufashe.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo by’isuzuma

I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko


1. Ni akahe kamaro k’uburere mboneragihugu?
-- Uburere mboneragihugu bufite akamaro ko gutoza abaturage gukunda
Igihugu.
2. Ni ibihe bintu bitanu byibuze biranga umuturage ukunda igihugu
ke?
-- Bimwe mu bintu biranga umuntu ukunda Igihugu, birimo: guhorana
ingamba zo guhindura abandi, abaganisha ku mikorere ya kirwanashyaka;
kubahiriza uburenganzira bw’abandi nk’uko yifuza ko ubwe
bwubahirizwa; kuzirikana ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko;
kuzirikana ko hari byinshi byiza byasizwe n’Abakurambere bityo akumva
ko agomba kwishyura iryo deni nawe akagira icyo asiga akoze abazavuka
nyuma bakazabiheraho. Agomba kandi kugikorera nta kwiganda;
gushishikazwa no gushaka ibisubizo by’ibibazo biriho; kutagambanira
Igihugu; kwitangira Igihugu ukaba wanagipfira bibaye ngombwa; n’ibindi.
3. Erekana inkingi uburere mboneragihugu bwubakirwaho.
-- Inkingi zubakirwaho uburere mboneragihugu ni amateka y’igihugu,
umuco w’igihugu, indangagaciro z’igihugu hamwe n’ikerekezo k’igihugu.
4. Muri uyu mwandiko ni iyihe nsangamatsiko nkuru irimo?
Insanganyamatsiko irimo muri uyu mwandiko ni ugukunda igihugu
5. Ni izihe ngingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko?
-- Ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko:
-- Icyo gukunda igihugu ari cyo;
-- Umunyagihugu ugaragaraho gukunda igihugu abikuye ku burere

287
mboneragihugu;
-- Intego ya buri gihugu yo kugira umunyagihugu watojwe neza uburere
mboneragihugu;
-- Indangagaciro zinyuranye ziranga umunyagihugu ugikunda;
-- Inkingi zubakirwaho uburere mboneragihugu;
-- Agaciro k’uburere mboneragihugu mu kubanisha umunyagihugu
n’igihugu ke.
6. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
-- Isomo nkuye muri uyu mwandiko ni uko gukunda Igihugu atari ugukunda
ubutaka bwambaye ubusa ahubwo ari ugukunda abagituye n’ibidukikije,
umuco wacyo no guharanira iterambere ryacyo aho ndi hose.
II. Ibibazo by’inyunguramagambo
1. Sobanura aya magambo uhereye ku mwandiko
a) Uburere mboneragihugu: uburere bubereye igihugu, bugihesha ishema,
butuma gikundwa, cyubahwa, kikanagendwa. Uburere mboneragihugu
bugamije kubaka, gushimangira, gukomeza ubumenyi bw’abanyagihugu
ku bireba Igihugu cyabo.
b) Igihugu: Kirangwa n’ubutaka bufite imbibi zizwi, amateka n’ubutegetsi
buhuriweho n’abagituye, ibirango bose bibonamo, umuco, ururimi
n’imyemerere bitandukanye n’iby’abandi, umutungo kamere usangiwe
ariko kandi cyane, igihugu kikarangwa n’abagituye.
c) Guhuga: Kwibagirwa by’umwanya muto; kuba wibanze ku murimo
by’akanya gato ntihagire ikikurangaza.
d) Uruhererekane: Ikintu cyabaye karande kiva ku muntu umwe kijya ku
wundi, kiva ku kintu kijya ku kindi ntigicike, inyigisho abakera bagiye
basigira abandi ho umurage.
e) Amacakubiri: Ubwumvikane buke buvuka hagati y’abantu bari basanzwe
bumvikane; inzira zibyaye amahari.
2. Koresha buri jambo mu nteruro ugendeye ku nyito rifite mu
mwandiko: Guhuga, gusohoza, guhunga.
Umwarimu areba niba interuro abanyeshuri bakoze ari zo.
3. Tanga ingwizanyito byibura eshatu z’ijambo agaciro kandi
uzisobanure.
a) Icyubahiro umuntu afite
b) Uburemere bw’ifaranga
c) Agakombe umwami yaciragamo

288
288
III. Ibibazo by’ikibonezamvugo
1. Subiza ukoresheje “ni byo”cyangwa “si byo”
a) Kuvuga uvanga indimi byerekana ko uzi gutira bisanzwe. Si byo.
b) Utira ijambo iyo irivuga icyo ushaka rikunanira kuvuga neza bityo
bigatuma udashobora kwisobanura uko bikwiye. Si byo.
c) Utira ijambo iyo irivuga icyo ushaka ari rirerire cyane mu rurimi rwawe.
Si byo.
d) Utira ijambo iyo irivuga icyo ushaka, riri mu rurimi rwawe. Si byo.
e) Utira ijambo ry’icyo ushaka, ariko kidasanzwe mu muco no mu rurimi
rwawe. Ni byo.
f) Izina ry’iritirano buri gihe ryinjirana inyito yaryo risanganywe mu rundi
rurimi ntihinduke. Si byo.
2. Tahura amazina gakondo nibura 6 mu nteruro zikurikira, ugaragaze
intego yayo n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe.
a) Umwami Kigeri IV Rwabugili ni umwe mu ntwari z’u Rwanda.
b) Mu mutungo kamere w’Igihugu cyacu harimo ubutaka, amabuye
y’agaciro, amazi n’ibidukikije.
c) Abaturarwanda bagomba kurangwa n’ishyaka ryo gukunda Igihugu.
Amazina gakondo Intego/Uturamajambo Amategeko y’igenamajwi
Umwami u-mu-ami u→w/-J
Igihugu i-ki-hugu k→g/-GR
Ubutaka u-bu-taka -
Amabuye a-ma-buye -
Ishyaka i-ø-shyaka -
Amazi a-ma-zi -

IV. Ibibazo ku nyandiko mvugo n’inama


1. Rondora ibiranga inyandiko mvugo.
-- Umwarimu areba ko abanyeshuri banditse ibiranga inyandiko mvugo
nk’uko babibonye.
2. Hari uburyo bwo kuyobora inama, ese ni ubuhe?
-- Umwarimu areba ko abanyeshuri bavuze uburyo bwo kuyobora inama
nk’uko babibonye.
3. Ni ryari imyanzuro y’inama ifatwa kandi ni bande bayigiramo
uruhare?

289
-- Imyanzuro y’inama ifatwa iyo hari 3/4 by’abagombaga kuyitabira.
Abayigiramo uruhare ni abitabiriye inama.

VI.8. Ibikorwa by’inyongera


VI.8.1 Umwitozo nzamurabushobozi
Umwarimu atahura ikigero cy’ubushobozi bwa buri munyeshuri ahereye ku
manota bagize mu isuzuma risoza umutwe akabashyira mu matsinda akurikije
ingorane bafite. Iyo birangiye, abagaragaje ubushobozi buke muri buri kiciro
ashobora kongera kubaha iyi myitozo ikurikira:
Soma umwandiko ukurikira usubize ibibazo byawubajijweho.
Umwandiko: Umusanzu ubereye u Rwanda
Hariho umugabo w’umuhinzi wa kawa, akagira abana babiri ari bo Buhanga
na Karenzi. Nuko abo bahungu be bamaze gukura bamubaza impamvu
abaturage bamutangarira. Se abasubiza ko mu mabyiruka ye yaranzwe no
gukunda umurimo, kubana neza n’abandi no kuganira bungurana ibitekerezo,
ubunyangamugayo, ubutwari n’ishyaka ryo gukunda Igihugu.
Yakomeje ababwira ko ubwo babashije kwiga bagomba kujya biga kubaho
no kubana kuko ari byo nkingi y’ubumwe mu bantu. Umuntu nyawe arangwa
n’ubupfura mu bandi akamenya gutandukanya ikibi n’ikiza, akavugisha ukuri,
akicisha bugufi kandi akagira urugwiro aho ari hose. Ubuhinzi bwe bwatumye
abarihira amashuri bose barangiza kwiga.
Ntibyatinze, Karenzi arangije amashuri yabaye umunyamabanga
nshingwabikorwa w’akagari maze ayobora neza abaturage abashishikariza
gukorera ku mihigo, gukunda umurimo no kuwunoza maze akagari gatera
imbere. Ku rundi ruhande, Buhanga na we abaye umuporisi maze aharanira
ko umutekano w’abaturage wabungabungwa. Yarwanyaga ruswa n’igisa na yo
cyose mu murenge yakoreragamo. Uwabonaga aba bana bari kumwe mu bihe
bisanzwe yahitaga abyibwira kuko bakurikije imico ya se ubabyara maze babaho
mu buzima bubereye abaturage bose. Uyu ni wo musanzu ubereye u Rwanda.

I. Ibibazo byo gusoma no kumva no gusesengura umwandiko


1. Ni iki wigiye kuri uyu mwandiko?
-- Uyu mwandiko unyigishije ibi bikurikira: kugira ubutwari, kuba
inyangamugayo, kurwanya ruswa, kuvugisha ukuri no gukorera ku mihigo.
2. Umugabo uvugwa mu mwandiko yakoraga murimo ki?
-- Umugabo uvugwa muri uyu mwandiko yari umuhinzi wa kawa.
3. Ni izihe ngaruka za ruswa?
-- Ruswa imunga ubukungu bw’igihugu, iteranya abantu, itesha agaciro.

290
290
4. Ese kuba inyangamugayo ni byiza? Sobanura.
-- Kuba inyangamugayo ni byiza. Bituma wubahwa, ugirirwa ikizere,
ukundwa, ubana neza n’abandi, ubaho neza ugasaza utandavuye.
5. Imihigo ni kiki?
-- Imihigo ni intego cyangwa imigambi y’ubutwari umuntu yiyemeza
kugeraho. Ni ibikorwa by’ibanze umuntu ateganya kuzakora bikarangira
abigezeho.
II. Ibibazo by’inyunguramagambo
Uzurisha amagambo akwiriye dusanga mu mwandiko (ruswa, inyangamugayo,
imihigo, igihe, umusanzu)
a) Imihigo yihutisha iterambere.
b) Kuvugisha ukuri, umurava n’ubutwari ni byo biranga inyangamugayo.
c) Ni byo koko ruswa imunga ubukungu bw’Igihugu.
d) Iyo dukoresheje neza igihe, tugatanga amakuru ku gihe bituma dutera
imbere.
e) Gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu ni inshingano za buri wese.
III. Ibibazo ku nama n’inyandiko mvugo
1. Vuga bimwe mu bigomba kwitabwaho mu gutegura inama.
-- Gutegura mbere aho inama izabera, hakurikijwe umubare w’abazayizamo.
-- Gutegura icyumba k’inama (intebe, ameza ndetse no kuhagirira isuku)
ukurikije aho abazaza mu nama bazicara nko mu ishuri, ku ruziga, ku gice
cy’uruziga n’aho abayobozi bicara.
-- Guteganya icyo kwandikaho niba ari ngombwa; ikibaho, amakaye cyangwa
ikindi kintu cyose cyatuma abari mu nama bashobora gukurikira (nko
kwitabaza ikoranabuhanga niba ari ngombwa).
2. Tondeka neza izi nteruro ukurikije igitekerezo gikwiye kubanza
n’icyakurikiraho.
Uko inama yagenze
Abitabiriye inama
Utuntu n’utundi
Ibyari ku murongo w’ibyigwa
Inyandiko mvugo y’inama ya Komite Nyobozi y’Akarere na Bwakira yo
ku wa 12 Gashyantare 2016
Ibisubizo
1. Inyandiko mvugo y’inama ya Komite Nyobozi y’Akarere na Bwakira yo ku

291
wa 12 Gashyantare 2016.
2. Abitabiriye inama
3. Ibyari ku murongo w’ibyigwa
4. Uko inama yagenze
5. Utuntu n’utundi

VI.8.2. Umwitozo nyagurabushobozi


Ungurana ibitekerezo na bagenzi bawe kuri iyi nsanganyamatsiko ikurikira
maze uzaganirire bagenzi bawe mutari kumwe mu itsinda uvuge umwanzuro
mwafashe: “Kurwanya ruswa n’akarengane ni umusingi w’iterambere rirambye
ry’igihugu.”
Umwarimu arareba niba mu mwanzuro abanyeshuri bafashe hagaragaramo
ingingo zerekeye akamaro ko kurwanya ruswa n’akarengane no gukunda
igihugu.
Urugero rw‘ibisubizo
-- Abantu bagomba kurwanya ruswa bitabira umurimo.
-- Gukunda igihugu bigomba kugaragarira mu bikorwa byo kwiteza imbere ,
-- [...]

VI.8.3 Imyitozo y’inyongera


1. Shaka mu nteruro zikurikira amagambo y’amatirano, maze
werekane intego n’itegeko ry’igenamajwi.
a) Ishuri ryacu rihora ryesa imihigo kuko abanyeshuri bose bagize
impamyabushobozi zibemerera kujya muri kaminuza za Leta.
b) Muri iki gihe intwari aho kwambikwa impeta nk’umudende, bambikwa
imidari inyuranye.
c) Imisoro ni ngombwa kuko ikoreshwa mu kubaka amashuri, ibibuga
by’indege, kwishyura imishahara... bityo Igihugu kigatera imbere mu
buryo bwihuse.
Izina Intêgo Itegeko ry’igenamajwi
Ishuri i-ø-shuri Nta tegeko
Abanyeshuri a-ba-nya-i-ø-shuri a + i →e
Inota i-ø-nota Nta tegeko
Amashuri a-ma-shuri Nta tegeko
Leta ø - ø – leta Nta tegeko
Imidari i-mi-dari Nta tegeko

292
292
Imisoro i-mi-soro Nta tegeko
Indege i-n-dege Nta tegeko
2. Hanga umwandiko utarengeje imirongo mirongo itatu ku
nsanganyamatsiko zikurikira:
a) Gukunda Igihugu no kuzirikana ibyiza ba sogokuru badusigiye byerekana
umwenegihugu mwiza.
b) Erekana ibikorwa bigaragara biranga umuntu urwanya ruswa n’akarengane.
c) Igihugu cy’u Rwanda cyashyizeho uburyo bwo guha icyubahiro intwari
ziba zarakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gukunda Igihugu. Byerekane
ushingiye ku mateka.
d) Umwarimu areba ko abanyeshuri bagaragaje ingingo zisabwa kandi ko
umwandiko wubahirije uturango tw’ihimbamwandiko.
3. Inama n’inyandikomvugo
Erekana ibice bigize inyandiko mvugo y’inama yabereye mu ishuri ryanyu.
Aha ngaha umwarimu ashobora kubwira abanyeshuri be gutegura no kuyobora
inama maze bakayikorera inyandiko mvugo nyuma yo gusura ahabereye inama
ku ishuri cyangwa ahandi. Ibi bishobora kuba byasimbura kuba bajya ahandi
hantu.

VI.9. Amakuru y’inyongera


Izindi ngingo z’amabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda
1. Mu myandikire y’amagambo mashya y’amatirano atarabonerwa
Ikinyarwanda yandikwa hagati y’utwuguruzo n’utwugarizo hakurikijwe
uko yandikwa muri urwo rurimi.
Urugero:
Ibyo babisomye kuri “Whatsapp”.
2. Imyandikire y’ amazina bwite y’amanyamahanga
Amazina bwite y’amanyamahanga yanditswe mu Kinyarwanda bayandika
mu ndimi akomokamo ari mudukubo nyuma yo kuyandika uko avugwa mu
Kinyarwanda.
Ingero:
-- Bisimariki (Bismarck)
-- Koreya (Korea)
-- Kamboje (Cambodge)

293
294
294
UNIT
UMUTWE WA

75 GUKUNDA UMURIMO

VII.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe


• Gusesengura indirimbo ivuga ku gukunda umurimo atahura ingingo
z’ingenzi n’uturango twayo.
• Guhanga indirimbo zitandukanye zivuga ku gukunda umurimo.
• Kwandika mu nyandiko nyejwi na nyemvugo amagambo n’interuro.

VII.2. Ibyo umunyeshuri yagombye kuba azi


• Inshoza y’indirimbo n’uturango twayo.
• Kuririmba indirimbo runaka.
• Gukoresha ubutinde n'amasaku no kwandika amajwi y'inyabumwe
mu nyandiko nyejwi na nyemvugo.

VII.3. Ingingo nsanganyamasomo


Ingingo nsanganyamasomo Aho igaragara muri uyu mutwe
Uburinganire n’ubwuzuzanye Iyi ngingo nsanganyamasomo iragaragarira
mu bivugwa mu mwandiko “ Umurunga
w’iminsi” aho umuhanzi abwira ikibondo ke.
Buri mwana wese ararebwa n’iyi nshingano
yo kwitabira umurimo. Yaba umukobwa
cyangwa umuhungu arabishoboye kandi
ni inshingano za buri wese. Igaragarira
kandi mu buryo bw'imyigishirize aho
umwarimu yita ku bitsina byombi igihe
abaza abanyeshuri ibibazo.
Uburezi budaheza Iyi ngingo nsanganyamasomo iragaragarira
mu myigishirize igihe umwarimu yigisha
yita kuri buri mu nyeshuri wese n’abafite
ibibazo byihariye.

295
Umuco w’amahoro Iyi ngingo nsanganyamasomo igaragarira
n’indangagaciro mu bivugwa mu mwandiko “Umurunga
w’iminsi” umuhanzi ashishikariza
urubyiruko imibanire myiza n'abandi.

VII.4. Igikorwa cy’umwinjizo


Umwarimu aha abanyeshuri igikorwa kibinjiza mu nsanganyamatsiko
y’umutwe.

Urugero rw’igikorwa n’urugero rw’ibisubizo:


Ushingiye ku mwandiko ukurikira, sobanura impamvu gukunda umurimo ari
ingirakamaro mu mibereho y’abantu muri rusange.

Gukunda umurimo ni ingirakamaro kuko bituma abantu batera imbere ari


na byo bituma Igihugu gitera imbere muri rusange. Iyo abantu biteje imbere,
bituma abantu babana mu mahoro kuko akenshi iyo abantu badafite icyo bakora
ubukene burabokama maze ugasanga abantu bishora mu bikorwa by’urugomo
n’ubugizi bwa nabi basagarira abagize icyo bafite. Ni yo mpamvu buri wese
akangurirwa gukora n’udafite icyo akora akagishakisha yihangira umurimo.

VII.5. Amasomo ari mu mutwe wa karindwi n’igihe agenewe

Umubare
Umutwe wa karindwi: Gukunda umurimo
w’amasomo: 30
Umwandiko: Umurunga w’iminsi
Umubare
Amasomo Intego rusange
w’amasomo
Isomo rya mbere: Gusoma Gusoma umwandiko no Amasomo 2
no gusobanura umwandiko. gusobanura amagambo
adasobanukiwe ari mu
mwandiko.
Isomo rya kabiri: Gusoma Gusoma umwandiko Amasomo 2
no kumva umwandiko. no gusubiza ibibazo
byawubajijweho.
Isomo rya gatatu: Gusesengura mu Amasomo 2
Gusoma no gusesengura mwandiko.
umwandiko.

296
296
Indirimbo
Isomo rya kane: Indirimbo Gusesengura indirimbo Amasomo 4
agaragaza uturango
twayo no kugaragaza
akamaro kayo.
Inyandiko nyejwi
Isomo rya gatanu : Amajwi Gusobanura Amasomo 8
y’ibihekane. imihekanire y’amajwi
y’Ikinyarwanda no
kwandika mu nyandiko
nyejwi amagambo
arimo ibihekane.
Isomo rya gatandatu : Gusoma no kwandika Amasomo 2
Imyandikire y’interuro mu interuro zirimo ibihekane
nyandiko nyejwi. mu nyandiko nyejwi.
Inyandiko nyemvugo
Isomo rya karindwi : Gusoma no mu nyandiko Amasomo 6
Inyandiko nyemvugo. nyemvugo kwandika
amagambo n’interuro
birimo ibihekane.
Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri. Amasomo 2
Isuzuma risoza umutwe wa karindwi. Amasomo 2

VII.5.1. Umwandiko: Umurunga w’iminsi


Isomo rya mbere: Gusoma no gusobanura umwandiko

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo umunyeshuri araba ashobora:
• Gusoma umwandiko adategwa yubahiriza utwatuzo n’iyitsa.
• Gusobanura no gukoresha neza mu mvugo no mu nyandiko
amagambo atari asobanukiwe ari mu mwandiko.
• Gukora imyitozo inyuranye y’inyunguramagambo.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri kirimo umwandiko “Umurunga
w’iminsi”, igitabo cy’umwarimu n’inkoranyamagambo.

297
1. Intangiriro
Umwarimu asaba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko
“Umurunga w’iminsi” bagiye gusoma akayibabazaho ibibazo.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:


a) Murabona iki kuri iyi shusho? Turahabona umusaza ufite gitari aririmbira
umwana wicaye ku musambi.

b) Mushingiye ku mutwe w’umwandiko n’ibyo mubona kuri iyi shusho,


muratekereza ko uyu mwandiko uza kuvuga ku ki? Uraza kuvuga ku
ndirimbo.

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa

Soma umwandiko “Umurunga w’iminsi”, ushakemo amagambo udasobanukiwe


hanyuma uyasobanure wifashishije inkoranyamagambo.
Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyavuyemo. Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda,
umwarimu afatanya na bo kubinoza, bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri
bakabyandukura mu makayi yabo.

Urugero rw’ibisubizo byanogejwe

1. Ibisobanuro by’amagambo

a)Umurunga: umugozi uboshye kandi ufite umugongo munini.

b) Gusahurwa: kwamburwa ibyo wari utunze ku gahato cyangwa ku


mbaraga.

c) Kwiyuha akuya: gukora cyane ukananirwa ugamije kugera kuri byinshi.

d) Intwaro: ikintu umuntu yitwaza cyangwa se kikaba cyaragenewe


kurwanishwa nk’umuhoro, umuheto, icumu, inkoota, ubuhiri, imbunda...
Igikoresho cyangwa ibikoresho umuntu yifashisha kugira ngo abashe
gutsinda urugamba runaka. Uregero hano mu mwandiko urugamba ruvugwa

298
298
ni urwo gutsinda ubukene. Kugira ngo utsinde ubukene rero ni ngombwa
kwifashisha umurimo.

e) Imikaka: amenyo y’inyamaswa y’inkazi.

f) Ubukaka: ubutwari, ishema.

3. Imyitozo

Umwarimu asaba abanyeshuri kujya mu matsinda bagakora imyitozo iri mu


gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora imyitozo
abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakayikosorera hamwe,
ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi
yabo.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

1. Gukora interuro wifashishije amagambo akurikira:

a) Umurunga

Kamana yaboshye umurunga wo kuzirika inka ye .

b) Ikibondo
Mukaruziga afite ikibondo kiza cyane.

c) Gusahurwa
Umusaza Kanamugire yasahuwe umutungo we wose .

d) Kwiyuha akuya
Abantu bagomba kwiyuha akuya bakora amanywa n’ijoro kugira ngo babashe
kwiteza imbere.

e) Intwaro
Intwaro yo gutsinda ikibi ni ugusenga ubutitsa.

2. Tahura muri iki kinyatuzu amagambo yakoreshejwe mu mwandiko.

I O I S N I M I
I N K O N G I I
I K I B O N D O

299
R W N R Z U I O
W I Y O D R K D
M H O V N U S I
B A N V I D Y S
I N I O N U O H
K A E M T W R A
U N G I W E H T
B G N R A T R I
W I A U R T T O
I R Y M O G K K
Y I C U R T J I
E U M U R I M O
Y E I T U M Y E

Amagambo yakoreshejwe mu mwandiko ari mu kinyatuzu: iminsi, ikibondo,


mbikubwiye, intwaro, ishati, umurimo, inyoni, cyange.

Isomo rya kabiri: Gusoma no kumva umwandiko

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:

Gusoma adategwa umwandiko no gusubiza ibibazo byawubajijweho.


Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.

1. Intangiriro

Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga


kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

a) Ni nde wanyibutsa umwandiko duheruka kwiga? Umwandiko duheruka


kwiga ni “Umurunga w’iminsi“.

b) Uwo mwandiko wavugaga ku yihe nsanganyamatsiko?


Kwitabira gukora murimo.

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange

300
300
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa
Mwongere musome umwandiko "Umurunga w'iminsi"', hanyuma musubize
ibibazo byawubajijweho

Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika


ibyavuyemo. Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda,
umwarimu afatanya na bo kubinoza, bikandikwa ku kibaho, bakabyandukura
mu makayi yabo.

Ibibazo n’urugero rw’ibisubizo byatangwa:

1. Ni nde uvuga muri uyu mwandiko? Erekana imikarago isobanura


igisubizo cyawe.
Ni umusaza.

Imikarago ibyerekana:

Burya gusaza ni ugusahurwa


Kuko iyo tujya ni habi
Nariye iminsi ndayiyongeza
Nsigara nyitera inyoni ziguruka
None iranze iranyigabije
Iranyiganzuye yo gapfusha
2. Ni nde ubwirwa muri uyu mwandiko? Erekana imikarago isobanura
igisubizo cyawe.

Ni umwana.
Imikarago ibyerekana:
Cyo rero kibondo cyange
Igira hino nkurage intwaro
3. Muri uyu mwandiko, hari aho umuhanzi atukana? Ni iki atuka? Sobanura
impamvu atukana?
Uyu muhanzi aratuka iminsi kuko itumye asaza kandi yari agifite byinshi ashaka
gukora. Nyamara kandi akaba atagishoboye gukora kuko amaze gucika intege

301
kubera ubusaza.
4. Umuhanzi aradushishikariza iki mu mwandiko we?
Aradushishikariza kwitabira umurimo.
5. Mu mwandiko umuhanzi arasobanura ko ikibeshaho umuntu ari iki?
Ikibeshaho umuntu ni umurimo
6. Umusaza arigisha iki umwana mugika cya gatatu?
Aramugira inama yo kwirinda kuba umutekamutwe
Isomo rya gatatu: Gusoma no gusesengura umwandiko

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
Gusesengura umwandiko agaragaza ingingo z’ingenzi ziwugize no guhuza
ibivugwa mu mwandiko n’ubuzima busanzwe.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.

1. Intangiriro

Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga


kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

a) Ni irihe somo duheruka kwiga?


Mu isomo duheruka kwiga, twasomye umwandiko“Umurunga w’iminsi”
dusubiza n’ibibazo byo kumva umwandiko.

b) Ni ba nde bavugwa mu mwandiko guheruka kwiga? Mu mwandiko


havugwamo umusaza n’umwana we.

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa

Mwongere musome umwandiko “Umurunga w’iminsi”, hanyuma musubize

302
302
ibibazo byawubajijweho.

Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika


ibyavuyemo. Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda,
umwarimu afatanya na bo kubinoza, bikandikwa ku kibaho, bakabyandukura
mu makayi yabo.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byanogejwe:

1. Ni izihe ngingo z’ingenzi dusanga mu mwandiko?


Ingingo z’ingenzi ni izi:
• Gukoresha igihe neza ugifite imbaraga.
• Kwiteganyiriza ejo hazaza witabira umurimo.
• Ubunyangamugayo buzanwa no gukora umurimo. Iyo umuntu adakoze
bimuzanira umugayo kuko hari ibyo akenera bituma abishakira mu
mzira zitaboneye.
• Kwita ku nshingano umuntu aba afite yitabira umurimo nta kurangara.
2. Ni iyihe mpamvu ituma uyu musaza agira inama umwana we?
Aramugira inama kuko afite ubunararibonye mu buzima kandi akaba
yarabonye ko iyo umuntu akoze hakiri kare ari bwo biba bifite umumaro.
Aragira ngo umwana akore agifite imbaraga kuko bizamurinda guteka
imitwe cyane ko bihira bake.

3. Izina ikibondo rihagarariye nde ubwirwa mu mwandiko?


Rihagarariye urubyiruko.

4. Uyu mwandiko urakwigisha iki?


Uyu mwandiko uranyigisha gukunda umurimo, kutaba umunebwe ngakora
nkiteza imbere kuko umurimo ari wo soko y’ubuzima bwiza.

VII.5.2. Indirimbo
Isomo rya kane: Indirimbo

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo umunyeshuri araba ashobora:
• Gutahura inshoza n’uturango by’indirimbo.
• Kugaragaza akamaro k’indirimbo mu buzima bwa buri munsi.

303
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu n’izindi
nyandiko zivuga ku ndirimbo.

1. Intangiriro

Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo ku mwandiko bize bibafasha kwinjira


mu isomo rishya.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:


1. Ni uwuhe mwandiko twize ubushize? Umwandiko twize ubushize ni
“Umurunga w’iminsi”

2. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa muri uwo mwandiko?


Insanganyamatsiko ivugwa muri uwo mwandiko ni umurimo.

3. Umwandiko “Umurunga w’iminsi”ni bwoko ki?


Uyu mwandiko ni indirimbo.

4. Ni iki kigaragaza ko umwandiko “Umurunga w’iminsi”ari indirimbo?


Ikigaragaza ko umwandiko“Umurunga w’iminsi” ari indirimbo ni ibice
biwugize ari byo: ibitero ndetse n’inyikirizo.
Umwarimu ahera ku bisubizo by’abanyeshuri akababwira ko bagiye kwiga
indirimbo.

2. Uko isomo ryigishwa

Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange


kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa

Ongera usome umwandiko “Umurunga w’iminsi” witegereza imiterere yawo.


Uhereye ku miterere yawo, kora ubushakashatsi utahure inshoza n’uturango
by’indirimbo ndetse n’akamaro k’indirimbo mu buzima bwa buri munsi.

Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika


ibyavuyemo. Umwarimu aha abanyeshuri igihe cyo gukora icyo gikorwa. Iyo
igihe umwarimu yatanze kirangiye, asaba abagize itsinda rimwe kumurika ibyo
bakoze, abagize andi matsinda bakurikiye, umwarimu abayobora mu kunoza
ibyo bagenzi babo bamurika. Iyo bimaze kunozwa byandikwa ku kibaho,

304
304
abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.

Urugero rw’ibyavuye mu matsinda byanogejwe:

a) Inshoza y’indirimbo
Indirimbo ni imwe mu ngeri z’ubuvanganzo bwo muri rubanda. Ni amajwi afite
injyana yungikana n’amagambo. Indirimbo zivuga ku ngingo zitandukanye
zigusha ku buzima bwa buri munsi; hari indirimbo z’urukundo, indirimbo
zisingiza umuntu cyangwa ikintu, hari izigisha, izibara inkuru n’izindi.

b) Uturango tw’indirimbo
Indirimbo irangwa n’imiterere yayo ndetse n’ikeshamvugo.
–– Imiterere y’indirimbo
Ahanini indirimbo irangwa n’ibice bibiri by’ingenzi: ibitero n’inyikirizo. Uko
igitero kirangiye, umuririmbyi ashyiraho inyikirizo ariko hari indirimbo
zitagira inyikirizo.

Urugero rw’indirimbo ifite inyikirizo:

Umurunga w’iminsi.

Urugero rw’indirimbo itagira inyikirizo:

Indirimbo yubahiriza Igihugu.

Uburyo ibi bice bihimbwa usanga ari nk’umuvugo ariko byo bigashyirwa mu
majwi aryoheye amatwi no mu njyana runaka yatoranyijwe. Indirimbo ishobora
kuba iy’amajwi y’umuntu cyangwa urusobe rw’amajwi y’abantu.
–– Ikeshamvugo mu ndirimbo
Ikeshamvugo rikoreshwa mu ndirimbo ni rimwe n’iryo mu mivugo: uzasangamo
isubirajwi, isubirajambo, imizimizo y’ubwoko bunyuranye bitewe n’urwego
rw’ihanikarurimi umuhanzi yashatse gushyiramo indirimbo ye.

c) Akamaro k’indirimbo

Indirimbo zifite uruhare rukomeye mu mibereho y’umuntu muri rusange.


Ubushakashatsi bunyuranye bwemeza ko indirimbo zongerera ubushobozi
ubwonko bwo gutekereza neza mu buryo bwiza kandi bworoshye.

305
Indirimbo zorohereza abana bakiri bato bafite ikibazo cyo kuvuga no kwandika.
Birumvikana ko bituma umwana agerageza gusubiramo ibyo yagiye yumva
ndetse no kubisobanukirwa mu buryo bworoshye . ( Bifatiye ku nkuru
yatangajwe n’imirasire ku rubuga rwa: www.imirasire.com)

Bitewe n’ikivugwa mu ndirimbo , uzasanga indirimbo zigira uruhare rukomeye


mu guhindura imyumvire y’abantu ndetse no kubakangurira gukora ibikorwa
runaka.

Ingero:
• Indirimbo zivuga kuri Sida ndetse n’ibindi byorezo, uburyo byandura
n’uko byakwirindwa, zituma abantu birinda kwandura virusi itera
Sida.
• Indirimbo zivuga ku butwari zituma abazumva bagira ubutwari
bakagira ishyaka n’umurava wo gukunda Igihugu...
• Indirimbo zivuga ku murimo zituma abazumva bitabira umurimo.
3. Imyitozo

Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda, gukora imyitozo iri mu gitabo


cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora imyitozo abafite
ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakayikosorera hamwe, ibisubizo
bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.

Urugero rw’ibisubizo ku bibazo by’imyitozo :

a) Indirinbo irangwa n’utuhe turango? Twerekane.


Indirimbo irangwa no kuba ifite inyikirizo n'ibitero. Cyakora hari indirimbo
zitagira inyikirizo.
b) Sesengura indirimbo imirunga y’iminsi ugaragaza uturango twayo.
• Indirimbo “Imirunga y’iminsi” ifite ibitero n’inyikirizo.
Ifite ibitero bitatu:

Igitero cya mbere: Burya gusaza ni ugusahurwa (...) Kura ishati witege iminsi

Igitero cya kabiri : Ntugahaburwe n’ibyo hanze aha (…) Ubundi kandi bihira
bake.

Igitero cya gatatu: Uramenye, uramenye, uramenye (…) Cyane abo mu kigero
cyawe.

306
306
Inyikirizo: Aho wenda, aho wenda (…) Niyo mpamvu itumye mbikubwiye
nkwihanangirije.
• Indirimbo “Imirunga y’iminsi” ifite ikeshamvugo ritandukanye.
Bumwe mu bwoko bw’ikeshamvugo/iminozanganzo bwakoreshejwe mu
ndirimbo “Imirunga y’iminsi”:

Isubirajambo

Urugero:

Aho wenda, aho wenda,


Aho wenda kibondo cyange
Aho wenda ntuzibuka y’uko
Isubirajwi

Ingero:

Burya gusaza ni ugusahurwa


Utazazira iyo mikaka
Irindwa abagifite ubukaka
Injyana mu isoza ry’umukarago/Isoza kimwe

Urugero:

Aho wenda kibondo cyange


Aho wenda buto bwange
Ishushanya: ni uburyo bwo gusobanura cyangwa kwerekana ikintu wifashishije
imvugo isa n’ica amarenga ukurikije uko icyo usobanura giteye cyangwa se uko
ukiyumvisha.

Ingero:
• Nariye iminsi ndayiyongeza
Muri uyu mukarago harimo ishushanya: nta muntu urya iminsi. Bishushanya
ko amaze igihe kirekire, imyaka myinshi.
• Umurunga w’iminsi ari umurimo.
Muri uyu mukarago harimo ishushanya: iminsi ntigira umurunga/ikiziriko.
Bishushanya ko inshingano za buri munsi ku muntu ari umurimo.

307
Iyitirira: rishingiye ku gufata ikintu ukakitirira ikindi bitewe n’isano bifitanye.

Urugero:
• Imikaka y’iminsi irarindwa aaaa.
Muri uyu mukarago harimo iyitirira: nta minsi igira imikaka. Imikaka igirwa
n’inyamaswa y’inkazi. Bivuga ko iminsi ari mibi.

d) Ririmba indirimbo “Umurunga w’iminsi” wubahiriza injyana yayo.


Umwarimu ashobora kwifashisha aho yafatiye amajwi y’indirimbo “Umurunga
w’iminsi” maze akumvisha abanyeshuri injyana yayo. Abanyeshuri bakurikiza
iyo njyana na bo bakaririmbira hamwe iyo ndirimbo.

VII. 5. 3. Inyandiko nyejwi


Isomo rya gatanu: Amajwi y’ibihekane

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
• Gutahura mu nteruro amagambo arimo amajwi y’ibihekane.
• Gusobanura imihekanire y’amajwi y’Ikinyarwanda.
• Kwandika amagambo arimo amajwi y'ibihekane mu nyandiko
nyejwi.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.

1. Intangiriro

Umwarimu yandika igitero ku kibaho kirimo ibihekane byanditswe ku


buryo bugaragara maze agasaba abanyeshuri gusoma icyo gitero no gusoma
by’umwihariko amagambo arimo ibihekane hanyuma akababaza ikibazo
kiganisha ku isomo rishya.
Urugero rw’igitero yabandikira ku kibaho:
Ntugahaburwe n’ibyo hanze aha
Ibi bizanwa n’abagenzi
Ngo bigutware umutima wawe
Bikwibagize umurimo

308
308
Burya ga ni uko utabizi
Guteka umutwe ni umwanda
Ntibitinda, nta n’ubwo byizerwa
Ubundi kandi bihira bake.
Urugero rw’ikibazo cyabazwa n’igisubizo cyatangwa:
a) Garagaza amajwi yanditse afatanye?
Amajwi yanditse afatanye ni aya: nt, rw, nz, nw, tw, kw, na nd .

b) Ni irihe zina rihabwa ingombajwi zanditse zifatanye?


Ingombajwi zanditse zifatanye zitanga ijwi rimwe ryitwa igihekane.

Umwarimu ahera ku bisubizo by’abanyeshuri akababwira ko bagiye kwiga


ibihekane mu nyandiko nyejwi.

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa

Mwitegereze ibihekane biri mu mwandiko “Umurunga w’iminsi” maze mwandike


amajwi yose mwumva yabonetse habayeho gusobekeranya ingombajwi. Mukore
ubushakashatsi mutahure inshoza y’igihekane, uburyo amajwi y’Ikinyarwanda
ahekana n’uburyo amajwi y’ibihekane yandikwa mu nyandiko nyejwi.
Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyavuyemo. Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda,
umwarimu abafasha kubinoza bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri
bakabyandukura mu makayi yabo.

Urugero rw’ibyavuye mu matsinda byanogejwe:


1. Inshoza y’igihekane

Igihekane ni ijwi ry’inyunge ryandikishwa ingombajwi zirenze imwe: ingombajwi


n’ingombajwi cyangwa ingombajwi n’inyerera. Niba G ari ingombajwi na N
ikaba inyerera, mu Kinyarwanda amajwi y’ibihekane ashobora guhekana muri
ubu buryo:

309
G: ingombajwi imwe ariko igizwe n’amajwi abiri mu nyandiko nyejwi
G+G: ingombajwi + ingombajwi
G+N: ingombajwi + inyerera
G+G+N: ingombajwi + ingombajwi + inyerera
G+N+N: ingombajwi + inyerera + inyerera
G+G+N+N: ingombajwi + ingombajwi + inyerera + inyerera
G+G+G+N+N: ingombajwi + ingombajwi + ingombajwi + inyerera + inyerera
2. Ibihekane by’Ikinyarwanda n’uburyo byandikwa mu nyandiko nyejwi
Mu Kinyarwanda, igihekane kigizwe n’ingombajwi ihindurirwa urwego
rw’imivugire igafata urundi bitewe n’ikiciro irimo (Ingombajwi ihindurirwa
urwego bitewe n’inyerera cyangwa inyamazuru bihekanye). Ihekana ry’amajwi
y’ingombajwi n’inyerera rikubiye mu byiciro bikurikira bitewe n’aho zivugirwa:
• Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere;
• Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’inyuma;
• Ingombajwi zishyirwa mu mazuru;
• Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’imbere;
• Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’inyuma;
• Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere n’urw’inyuma;
• Ingombajwi zishyirwa mu mazuru, mu rusenge rw’imbere no mu
rusenge rw’inyuma;
• Ikiciro kihariye.
a) Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere

Iki kiciro dusangamo ingombajwi zose zishobora kujyana n’inyerera y’imbere


[j/y]. Ibyo bihekane ni: inturike z’inyaminwa [pkj] [bgj], inturike y’inyamenyo
[tkj], inturike y’inyenkanka [kj]. Harimo kandi inkubyi y’inyamwinyo
[vgj], inkubyi y’inyesongashinya [skj], inkubyi z’inyarusenge [gj], inkarage
y’inyamenyo [rgj], inturike nkubyi y’inyamwinyo [pfkj], inyamazuru
y’inyaminwa [mɲ], inyamazuru y’inyamenyo [nɲ]

Ingero z’amagambo:
• [rgj]: [àràrgjààrgjà]
• [gj]: [àmàgjààmbèèrè]
• [kj]: [îkjûùmà]

310
310
• [tkj]: [îtkjâàzò]
• [skj]: [gùskjà]
• [pkj]: [gùpkjòòndà]
• [bgj]: [îbgjâàgò]
• [vgj]: [zààrâhòòvgjè]
• [mɲ]: [ìmɲààndà]
• [ nɲ]: [ùmùkì nɲì]
b) Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’inyuma
Iki kiciro dusangamo ingombajwi zose zishobora kujyana n’inyerera y’inyuma
[w]. Ibyo bihekane ni: inturike z’inyaminwa [pk][bg], inturike z’inyamenyo
[tkw][dgw], inturike z’inyenkanka [kw][gw], inkubyi z’inyamwinyo [fk][vg],
inkubyi z’inyesongashinya [skw][zgw], inkubyi z’inyarusenge [∫kw][ Ʒgw],
inkubyi y’inyenkanka [hw], inkarage y’inyamenyo [rgw], inturike nkubyi
y’inyamwinyo [pfkh] inturike nkubyi y’inyesongashinya [tskw], inturike
nkubyi y’inyarusenge [t∫kw], inyamazuru y’inyaminwa [mŋ], inyamazuru
y’inyamenyo [nŋw], inyamazuru y’inyenkanka [ŋw]/ ɲŋw.

Ingero z’amagambo:
• [dgw]: [rùràmùdgwììŋgà]
• [zgw]: [àzààhààzgwà]
• [rgw]: [kùrgwàànà]
• [Ʒgw]: [ìkjîƷgwâàŋgâƷgwâàŋgà]
• [gw]: [àzààgwà]
• [kw]: [kwèèndèrèzà]
• [∫kw]: [kùrù∫kwà]
• [tkw]: [gûtkwâàrà]
• [hw]: [àmâhwâ].
• [pk]: [ìt∫àpkà]
• [fkh]: [îgwûfkhà].
• [bg]: [ûbgâàtò]
• [vg]: [gùhôòvgà].
• [mŋ]: [ûmŋâànzì]
• [nŋw]: [ùmùnŋwà]
• [pfk]: [gwûkhâàpfàkhààpfkhà]
• [ŋw]/[ɲŋw]: [àrâŋwâ]/[àrâɲŋwâ]

311
• [tskw]: [kwòòtskwà]
• [t∫kw]: [ gût∫kwêèkèèrà]
• [skw]: [gwùsàskwà]
c) Ingombajwi zishyirwa mu mazuru

Iki kiciro dusangamo ingombajwi zose zishobora kubanzirizwa n’inyamazuru


[n/m]. Ibyo bihekane ni: inturike z’inyaminwa [mph][mb], inturike z’inyamenyo
[nth][nd], inturike z’inyenkanka [ŋkh][ ŋg], inkubyi z’inyamwinyo [mf][mv],
inkubyi z’inyesongashinya [ns] [nz], inkubyi z’inyarusenge [n∫] [nƷ].

Ingero z’amagambo:
• [ŋkh]: [îŋkhôôrî]
• [mf]: [ ìmfûrà]
• [nth]: [ìnthòôrè]
• [ns]: [însînà]
• [n∫]: [în∫ûrò]
• [mph]: [împhû]/[ ìmphààmbà]
• [mb]: [îmbââhô]
• [mv]: [îmvî]
• [nd]: [îndî]
• [nz]: [ìnzù]
• [nƷ]: [ì nƷìƷì]
• [ŋg]: [îŋgô].
d) Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’imbere
Iki kiciro dusangamo ingombajwi zishobora kubanzirizwa n’inyamazuru [n/m],
zikajyana icyarimwe n’inyerera y’imbere [j/y]. Ibyo bihekane ni: inturike
z’inyaminwa [mp∫<] [mbgj], inturike z’inyamenyo [nthŋkhj] [nrgj], inturike
y’inyenkanka [ŋkhj], inkubyi y’inyamwinyo [mvgj], inkubyi y’inyesongashinya
[nskj], inkubyi z’inyarusenge [n∫<] [ngj].

Ingero z’amagambo:
• [nrgj]: [ìnrgjààrgjà]
• [mbgj]: [îmbgjînò]
• [ ŋkhj ]: [îŋkhjûùrò]
• [nthŋkhj ]: [ìnthŋkhjòôzà]
• [mp∫<]: [ìmp∫<îsî]

312
312
• [ngj]: [ìngjàànà]
• [nskj]: [ìnskjò]
• [n∫ ]: [în∫ ûû∫ û]
< < <

• [mvgj]: [jàâhôòmvòòmvgjè]
e) Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’inyuma
Iki kiciro dusangamo ingombajwi zishobora kubanzirizwa n’inyamazuru
[n/m], zikajyana icyarimwe n’inyerera y’inyuma [w]. Ibyo bihekane ni: inturike
z’inyaminwa [mphŋkhw] [mbg], inturike z’inyamenyo [nthŋkhw][ndgw],
inturike z’inyenkanka [ŋkhw] [ŋgw], inkubyi z’inyamwinyo [mfk] [mvg],
inkubyi z’inyesongashonya [nskw] [nzgw], inkubyi z’inyarusenge [n∫kw]
[nƷgw].
Ingero z’amagambo:
• [mbg]: [ìmbgèêbgè]
• [nzgw]: [jàâhêènzgwè]
• [nƷgw]: [înƷgwîìrì]
• [ndgw]: [rgwààndgwììnzè]
• [n∫kw]: [n∫kwèêkêèrè]/[wìîn∫kwârààtùrà]
• [ŋkhw]: [îŋkhwâànò]
• [nthŋkhw]: [înthŋkhw âàrò]
• [nskw]: [kôònskwà]
• [ndgw]: [îndgwâàrà]
• [ŋgw]: [ìŋgwè]
• [mphŋkhw]: [ìmphŋkhwèèmphŋkhwè]
• [mvg]: [àzùùmvgà]
• [mfk]: [ìmfkààtì]
f) Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere n’urw’inyuma

Iki kiciro dusangamo ingombajwi zishobora kujyana icyarimwe n’inyerera


y’imbere n’iy’inyuma [j/y na w]. Ibyo bihekane ni: inturike y’inyaminwa
[bgjgw], inkubyi y’inyamwinyo [vgjgw], inkubyi z’inyarusenge [∫<kw] [gjgw],
inkarage y’inyamenyo [rgjgw], inyamazuru y’inyamunwa [m] [mɲŋw].
Ingero z’amagambo:
• [∫<kw]: [kùrù∫<kwà]
• [kubgjgw]: [gùtùùbgjgwà].
• [vgjgw]: [bwàâhôòvgjgwè]

313
• [gjgw]: [kùgjòògjgwà]
• [rgjgw]: [àràrgjààrgjgwà]
• [mɲŋw]: [kùràmɲŋwà]
g) Ingombajwi zishyirwa mu mazuru, mu rusenge rw’imbere no mu
rusenge rw’inyuma
Iki kiciro dusangamo ingombajwi zishobora kubanzirizwa n’inyamazuru [n/m]
kujyana icyarimwe n’inyerera y’imbere n’iy’inyuma [j/y na w]. Ibyo bihekane
ni: inturike y’inyaminwa [mbgjgw], inkubyi y’inyamwinyo [mvgjgw], inkubyi
z’inyarusenge [n∫<kw]

[ ngjgw].
Ingero z’amagambo:
• [mvgjw]: [ùrâhôòmvòò mvgjwà] n’îîk î?
• [mbgjgw]: [gùhòòmbgjgwà]
• [n∫<kw]: [ în∫<kwâ]
• [ngjgw]: [kûgjôòngjgwà]
h) Ikiciro kihariye

Muri iki kiciro habonekamo ibihekane bituruka ku ihura ry’indagi y’inyamunwa


[p] ihura n’indagi y’inyamwinyo [f] bigatanga igihekane [pf], indagi y’inyamenyo
[t] ihura n’indagi y’inyesongashinya [s] bikabyara igihekane [ts], indagi
y’inyamenyo [t] ihura n’indagi y’inyarusenge [∫] bikabyara igihekane [t∫].

Ingero z’amagambo
• [pf]: [ùmûpfâàkàzì].
• [ts] : [umûtsîma],
• [t∫] : [ùmùt∫àât∫à].
Imbonerahamwe rusange y’ibihekane byose mu nyandiko nyejwi
Imvugiro/
umwanya Inyamwi- Inyame- Inyesona- Inyaruse- Inyenka-
Inyaminwa
nyo nyo shinya nge nka
Imivugirwe

314
314
Inturike 1 [pkj] [tkj] [kj]
[bgj]
2 [pk] [tkw] [kw]
[bg] [dgw] [gw]
3 [mp ]
h
[nt ]
h
[ŋkh]
[mb] [nd] [ ŋg]
4 [mpkj/ [nt ŋk j]
h h
[ŋkhj]
mp∫<]
[mbgj] [ndgj]
5 [mphŋkhw] [nthŋkhw] [ŋkhw]
[mbg] [ŋgw]
[ndgw]
6 [bgjgw]
7 [mbgjgw]
Inkubyi 1 [vj] [skj] [∫<]
[gj]
2 [fk] [skw] [∫kw] [hw]
[vg] [zgw] [ Ʒgw]
3 [mf] [ns] [n∫]
[mv] [nz] [nƷ]
4 [mvgj] [nskj] [n∫<]
[ngj]
5 [mfk] [nskw] [n∫kw]
[nƷgw]
[mvg] [nzgw]
6 [vgjgw] [∫<kw]
[gjgw]
7 [mvgjgw] [n∫<kw]
[ngjgw]
8 [pf]
Inkarage 1 [rgj]
2 [rgw]
6 [rgjgw]
Inturike 1 [pfkj]
nkubyi 2 [pfkh] [tskw] [t∫kw]
8 [ts] [t∫]
Inyamazuru 1 [mɲ] [nɲ]
2 [mŋ] [nŋw] [ŋw]
6 [mɲŋw]

315
Ibisobanuro ku misomere y’imbonerahamwe
1. Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere.
2. Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’inyuma.
3. Ingombajwi zishyirwa mu mazuru.
Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’imbere.

4. Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’inyuma.


5. Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere n’urw’inyuma.
6. Ingombajwi zishyirwa mu mazuru, mu rusenge rw’imbere no mu rusenge
rw’inyuma.

7. Ikiciro kihariye.
3. Umwitozo

Umwarimu asaba abanyeshuri, gukora umwitozo uri mu gitabo


cy’umunyeshuri,uri wese kugitike. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora
umwitozo abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakawukosorera
hamwe, ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu
makayi yabo.

Urugero rw’umwitozo n’ibisubizo:

1. Igihekane gitandukaniyehe n'ingombajwi?


Aho bitandukaniye ni uko ingombajwi iyo ivuzwe humvikana ijwi rimwe gusa
mu gihe igihekane cyumvikanamo urwunge rw'amajwi menshi.
Urugero: - Ingombajwi: g, t, m, shy, ny

- Igihekane: rw, bw, c, tw.

Andika amagambo akurikira mu nyandiko nyejwi : inshwaratura, impyisi,


intwaro, inshushyu inkori, nshwekure.
a) Winshwaratura: [wìîn∫kwârààtùrà]
b) Impyisi: [ìmphkj îs î]
c) Intwaro: [înthkwâàrò]
d) Inshushyu: [în∫<ûû∫<û]
e) Inkori: [înkhôôrî]

316
316
c) Nshwekure: [n∫kwèêkwûùrè]

Isomo rya gatandatu: Imyandikire y’interuro mu nyandiko nyejwi

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
• Gusoma no kwandika amagambo n’interuro birimo ibihekane mu
nyandiko nyejwi.

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri n'igitabo cy'umwarimu.

1. Intangiriro

Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo ku isomo riheruka kugira ngo bibafashe


kwinjira mu isomo rishya.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

a)Ni irihe somo duheruka kwiga?


Twize uko ingombajwi zihekana.
• Isomo duherutse kwiga ni ibihekane n’uko byandikwa mu nyandiko
nyejwi.
b) Igihekane gitandukaniye he n’ingombajwi?
Igihekane ni ijwi ry’inyunge rituruka ku kwiyunga kw’ingombajwi ebyiri
cyangwa nyinshi, zishobora kuba ingombajwi gusa cyangwa ingombajwi
n’inyerera zihuje. Naho ingombajwi yo ni ijwi shingiro rikenera inyajwi kugira
ngo ribashe kugira igisobanuro.

Umwarimu ahera ku bisubizo by’abanyeshuri maze akababwira ko bagiye


kwiga imyandikire y’interuro mu nyandiko nyejwi.

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa

Kora umwitozo wo gusoma amagambo agize interuro zinyuranye ziri

317
mu mwandiko “Umurunga w’iminsi”, n’andi magambo cyangwa interuro
bigaragaramo ibihekane byose by’Ikinyarwanda maze ukore ubushakashatsi
ugaragaze uko interuro zandikwa mu nyandiko nyejwi.
Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyavuyemo. Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda,
umwarimu abafasha kubinoza bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri
bakabyandukura mu makayi yabo.

Urugero rw’ibyavuye mu matsinda byanogejwe:


Kwandika interuro mu nyandiko nyejwi.
Iyo bandika interuro mu nyandiko nyejwi ntibapfa kubikora uko babonye. Hari
ibyitabwaho mu kwandika interuro mu nyandiko nyejwi. Ni byiza gukurikiza
uburyo bukurikira kugira ngo ubashe kwandika interuro mu nyandiko nyejwi.

Bisaba ko umuntu yandika ijwi ryose ryumvikana iyo avuga ijambo cyangwa
interuro runaka. Ni ngombwa ko umuntu yandika agaragaza ibimenyetso byose
byumvikana. Bityo rero, amasaku yose agomba kugaragazwa ni ukuvuga ko
yaba amasaku y’integuza, amasaku nyejuru n’amasaku nyesi yose arandikwa.
Ni ngombwa kwita ku migemo igize amagambo kuko umugemo waba utinda
cyangwa ubanguka yandikwa yose. Ni ngombwa kwandika ibimenyetso
byose byihariye nk’uko byagiye bigaragazwa mu myandikire y’amagambo mu
nyandiko nyejwi.

Burya iyo umuntu avuga, amajwi asohoka mu kamwa afatanye ni yo mpamvu iyo
bandika interuro mu nyandiko nyejwi bafatanya amagambo yose uko yakabaye.
Interuro yose ishyirwa hagati y’udusodeko [ ].

Urugero:

Uko amajyambere agenda yiyongera ni ko ikitwa umutungo kamere twasigiwe


n’abakurambere bacu ugenda ukoreshwa rimwe na rimwe neza cyangwa nabi
hirengagijwe abavuka uko bwije n’uko bukeye.

[ûkwȃmàgjààmbèràgjèêndȃjȋìjòŋgjèèrànȋkwȋkjìȋtkwùmûtûùŋgòkhàmêrê tkwà
ȃsigjìwênȃßȃkûrààmbèrèßat∫ùgjèèndûkȏrèè∫kwàrȋmŋênȃrȋmŋènêêzȃkjȃȃŋg
wȃnàȃßȋhȋìrèèŋgàgjìƷgwàßȃvûùkwûkwȏbgìȋƷênûûkwôßùkjèêjê]

3. Imyitozo

Mu matsinda ya babiribabiri, umwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo.

Umwarimu akurikirana uko abanyeshuri bayikora kandi akajya afasha abafite

318
318
ibibazo.
Iyo barangije gukora iyo myitozo, umwarimu ayikosorera hamwe n’abanyeshuri,
ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi
yabo.

Urugero rw’umwitozo n’ibisubizo :

a) Vuga muri make icyo wagenderaho wandika interuro mu nyandiko


nyejwi.
Icyo nagenderaho ni ukwandika amagambo yose agize interuro nyafatanya
kandi nkandika ibimenyetso byose byuvikana iyo umuntu avuga. Amasaku
yose agomba kugaragazwa kandi ahari ubutinde na bwo bukagaragazwa. Ni
ngombwa kandi gushyira ibyanditswe mu dusodeko kuko ari cyo kimenyetso
k’inyandiko nyejwi.

b) Iyo witegereje usanga imyandikire y’amagambo arimo ibihekane mu


nyandiko nyejwi ihuriye he n’imyandikire y’interuro mu nyandiko
nyejwi? Sobanura igisubizo cyawe.
Imyandikire y’amagambo mu nyandiko nyejwi ifite aho ihuriye n’imyandikire
y’interuro kuko iyo umuntu yandika interuro ahera ku magambo. Ibimenyetso
byandikishwa amagambo ni na byo umuntu yifashisha iyo yandika interuro.
Itandukaniro rihari ni uko kubera ko iyo umuntu yandika interuro afatanya
amagambo yose kuko umuntu aba yandika uko avuga, usanga hari impinduka
zigenda zigaragara ku magambo. Urugero imiterere y’amasaku igenda ihinduka
igatandukana n’uko isanzwe ku magambo yigenga/ari yonyine bitewe n’uko
hari inyajwi zigenda ziburira muri iryo fatana ry’amagambo agize interuro.

c) Andika izi nteruro mu nyandiko nyejwi:


• Voma vuba uze tuzamuke burije, ejo iwacu batazabura amazi
yo kubobeza imigozi kuko bafite abakozi bazabubakira urugo.
[vòòmàvûβûzêt hùzàâmûùk hèβûrîìƷêƷîwàâtʃùβàt hàzàâβûrâmâàzîjô
kùβòβèèzìmìgwôzîkûkôβàfî thâβâkôzìβàzàâβûùβàkjìrùrûgô]
• Umunyeshuri usoma ibitabo ajijuka vuba. [ùmûnêèʃùûrûsômìβìthàβàƷ
ìƷùùkhàvûβâ]
• Yewe waranahabahingiye! [jèêwèwârânâhâbâhììŋgjìjè!]

VII. 5. 4. Inyandiko nyemvugo


Isomo rya karindwi: Inyandiko nyamvugo

319
Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
• Gusoma no kwandika amagambo n’interuro birimo ibihekane mu
nyandiko nyemvugo.
• Gutandukanya inyandiko nyejwi n’inyandiko nyemvugo.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri igitabo cy’umwarimu.

1. Intangiriro

Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo ku isomo riheruka kugira ngo bibafashe


kwinjira mu isomo rishya.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

a)Ni irihe somo duheruka kwiga ubushize?


Ubushize twize uko bandika interuro mu nyandiko nyejwi.

b) Inyandiko nyejwi irangwa n’iki?


Inyandiko nyejwi irangwa n’ibimenyetso byinshi: amasaku nyesi n‘amasaku
nyejuru, amasaku y’integuza, amagambo cyagwa interuro bishyirwa mu
dusodeko...

Umwarimu ahera ku bisubizo by’abanyeshuri maze akababwira ko bagiye


kwiga inyandiko nyemvugo.

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa

Itegereze amagambo akurikira yanditswe mu mpushya ebyiri maze witegereze


amajwi yanditse atsindagiye. Kora ubushakashatsi utahure inshoza y’inyandiko
nyemvugo n’ uko bandika ibihekane mu nyandiko nyemvugo kandi utandukaye
uko bandika ibihekane mu nyandiko nyejwi no mu nyandiko nyemvugo.

Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika


ibyavuyemo.

320
320
Gupfuura Kumyoora
Gushyira Gucura
Kurya Gupfa

Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda, umwarimu abafasha


kubinoza bikandikwa ku kibaho n’abanyeshuri bakabyandukura mu makayi
yabo.

Urugero rw’ibyavuye mu matsinda byanogejwe:

a) Inshoza y’inyandiko nyemvugo


Inyandiko nyemvugo ni inyandiko ishyira mu bikorwa amategeko yo kugabanya
ibimenyetso byandika ibihekane mu nyandiko nyejwi. Ibimenyetso bisigaye
biba byihagije ku buryo bidatera kwitiranya amagambo no kujijinganya ku
bisobanuro by’ijambo ryanditse. Ibimenyetso bisigaye bibarirwa mu rwego
rw’iyigamvugo, bibarirwa gutyo mu nyandiko nyemvugo.

Iyo umaze kugabanya utyo ibimenyetso by’inyandiko nyejwi uba uvuye mu


rwego rw’iyigamajwi ugiye mu rwego rw’iyigamvugo. Icyo gihe, ibimenyetso
bisigaye bikurwa mu dusodeko bigashyirwa mu hagati mu dukoni tubiri
tuberamye, ari na two turanga inyandiko nyemvugo.

b) Imbonerahamwe rusange y’ibihekane byose mu nyandiko nyemvugo

Inyami- Inyamwi- Inyame- Inyesonga- Inyaru- Inyenka-


nyo nyo shinya senge nka
nwa
1 /pj/ / tj/ /kj/
/bj/
2 /pw/ /tw/ /kw/
/bw/ /dw/ /gw/
3 /mp/ /nt/ /nk/
/mb/ /nd/ /ng/
4 /mpj/ /ntj/ [nkj/
/mbj/ /ndj/
5 /mpw/ /ntw/ /nkw/
/mbw/ /ndw/ /ngw/
6 /bjw/
7 /mbjw/

321
Inkubyi 1 /vj/ /sj/ /shy/

Aho /gj/
zivugirwa 2 /fw/ /sw/ /shw/ /hw/
/vw/ /zw/ /Ʒw/
Uko zivugwa
3 /mf/ /ns/ /nsh/
/mv/ /nz/ /nʒ/
4 /mvj/ /nsj/ /nshy/
/ngj/
5 /mfw/ /nsw/ /nshw/ /
nƷw/
/mvw/ /nzw/
6 /vjw/ /shyw/
/gyw/
7 /mvjw/ /nshyw/
/ngyw/
8 /pf/
Inkarage 1 /rj/
2 /rw/
6 /rjw/
Inturike 1 /pfj/
nkubyi 2 /pfw/ /tsw/ /t∫w/
8 /ts/ / t∫/
Inyamazuru 1 /mj/ /nny/
2 /mw/ /nw/ /njw/
6 /mjw/

Ibisobanuro ku misomere y’imbonerahamwe


1. Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere.
2. Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’inyuma.
3. Ingombajwi zishyirwa mu mazuru.
4. Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’imbere.
5. Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’inyuma.
6. Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere n’urw’inyuma.
7. Ingombajwi zishyirwa mu mazuru, mu rusenge rw’imbere no mu rusenge
rw’inyuma.
8. Ikiciro kihariye.
c) Gutandukanya inyandiko nyejwi n’inyandiko nyemvugo

322
322
Inyandiko nyejwi
• Mu nyandiko nyejwi bandika amajwi yose yumvikana batagabanya
ibimenyetso.
• Ibyo banditse bishyirwa mu dusodeko [ ]
• Mu nyandiko nyejwi iyo bandika interuro bandika bafatanije amagambo
yose ayigize.
• Bandika bashyiraho amasaku nyesi n’amasaku nyejuru ndetse
n’amasaku y’integuza.
Inyandiko nyemvugo
• Bandika bagabanya ibimenyetso ntibandika amajwi yose yumvikana.
• Ibyo bandika bishyirwa hagati y’uturongo tubiri / /.
• No mu nyandiko nyemvugo bandika bafatanije interuro.
• Amasaku y’integuza ntiyandikwa n’amasaku nyesi ntiyandikwa.
Ingero:

Inyandiko nyejwi Inyandiko nyemvugo


[ìt∫àpkà] /it∫apwa/
[ìgwûfkâ] /igufwâ/
[ìmɲààndà] /imjaanda/
[ûmŋâànzì] /ûmwâànzì/

Ikitonderwa:

Iyo ugenzuye neza usanga inyandiko nyemvugo y’ibihekane by’Ikinyarwanda


ijya gusa n’inyandiko isanzwe ariko inyandiko isanzwe yo ikoresha ibimenyetso
bike cyane kugira ngo bidatera urujijo.

Mu rwego rwo kuvanaho urujijo abantu bashobora kugira kuri izi nyandiko zose,
ni ngombwa kugaragaza n’ inyandiko isanzwe y’ibihekane by’Ikinyarwanda.
Kugereranya amajwi y’ibihekane mu nyandiko isanzwe, nyejwi na nyemvugo

323
Inyandiko isanzwe Inyandiko nyejwi Inyandiko
nyemvugo
1. py 1. [pkj] 1. /pj/
2. by 2. [bgj] 2. /bj/
3. ty 3. [tkj] 3. / tj/
4. cy 4. [kj] 4. /kj/
5. pw 5. [pk] 5. /pw/
6. bw 6. [bg] 6. /bw/
7. tw 7. [tkw] 7. /tw/
8. dw 8. [dgw] 8. /dw/
9. kw 9. [kw] 9. /kw/
10. gw 10. [gw] 10. /gw/
11. mp 11. [mph] 11. /mp/
12. mb 12. [mb] 12. /mb/
13. nt 13. [nth] 13. /nt/
14. nd 14. [nd] 14. /nd/
15. nk 15. [ŋkh] 15. /nk/
16. ng 16. [ ŋg] 16. /ng/
17. mpy 17. [mpkj/mp∫<] 17. /mpj/
18. mby 18. [mbgj] 18. /mbj/
19. nty 19. [nthŋkhj] 19. /ntj/
20. ndy 20. [ndgj] 20. /ndj/
21. ncy 21. [ŋkhj] 21. [nkj/
22. mpw 22. [mphŋkhw] 22. /mpw/
23. mbw 23. [mbg] 23. /mbw/
24. ntw 24. [nthŋkhw] 24. /ntw/
25. ndw 25. [ndgw] 25. /ndw/
26. nkw 26. [ŋkhw] 26. /nkw/
27. ngw 27. [ŋgw] 27. /ngw/
28. byw 28. [bgjgw] 28. /bjw/
29. mbyw 29. [mbgjgw] 29. /mbjw/
30. vy 30. [vj] 30. /vj/
31. sy 31. [skj] 31. /sj/
32. shy 32. [∫<] 32. /shy/
33. jy 33. [gj] 33. /gj/
34. fw 34. [fk] 34. /fw/
35. vw 35. [vg] 35. /vw/
36. sw 36. [skw] 36. /sw/
37. zw 37. [zgw] 37. /zw/
38. shw 38. [∫kw] 38. /shw/
39. jw 39. [ Ʒgw] 39. /Ʒw/
40. hw 40. [hw] 40. /hw/
41. mf 41. [mf] 41. /mf/

324
324
42. mv 42. [mv] 42. /mv/
43. ns 43. [ns] 43. /ns/
44. nz 44. [nz] 44. /nz/
45. nsh 45. [n∫] 45. /nsh/
46. nj 46. [nƷ] 46. /nʒ/
47. mvy 47. [mvgj] 47. /mvj/
48. nsy 48. [nskj] 48. /nsj/
49. nshy 49. [n∫<] 49. /nshy/
50. njy 50. [ngj] 50. /ngj/
51. mfw 51. [mfk] 51. /mfw/
52. mvw 52. [mvg] 52. /mvw/
53. nsw 53. [nskw] 53. /nsw/
54. nzw 54. [nzgw] 54. /nzw/
55. nshw 55. [n∫kw] 55. /nshw/
56. njw 56. [nƷgw] 56. /nƷw/
57. vyw 57. [vgjgw] 57. /vjw/
58. shyw 58. [∫<kw] 58. /shyw/
59. jyw 59. [gjgw] 59. /gyw/
60. mvyw 60. [mvgjgw] 60. /mvjw/
61. nshyw 61. [n∫<kw] 61. /nshyw/
62. njyw 62. [ ngjgw] 62. /ngyw/
63. pf 63. [pf] 63. /pf/
64. ry 64. [rgj] 64. /rj/
65. rw 65. [rgw] 65. /rw/
66. ryw 66. [rgjgw] 66. /rjw/
67. pfy 67. [pfkj] 67. /pfj/
68. pfw 68. [pfkh] 68. /pfw/
69. tsw 69. [tskw] 69. /tsw/
70. cw 70. [t∫kw] 70. /t∫w/
71. ts 71. [ts] 71. /ts/
72. c 72. [t∫] 72. / t∫/
73. my 73. [mɲ] 73. /mj/
74. nny 74. [nɲ] 74. /nny/
75. mw 75. [mŋ] 75. /mw/
76. nw 76. [nŋw] 76. /nw/
77. nyw 77. [ŋw] 77. /njw/
78. myw 78. [mɲŋw] 78. /mjw/

3. Imyitozo

Mu matsinda ya babiribabiri, umwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo.


Afasha abafite ibibazo iyo bahari. Iyo barangije gukora imyitozo, umwarimu
arabakosora, maze bagakosorera hamwe, ibisubizo biboneye bikandikwa ku
kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.

325
Urugero rw’imyitozo n’ibisubizo:

a) Vuga muri make icyo wagenderaho wandika amagambo cyangwa


interuro mu nyandiko nyemvugo.
Mu gihe ngiye kwandika amagambo cyangwa interuro mu nyandiko nyemvugo,
nakora ibi bikurikira:

Kugabanya ibimenyetso byandika ibihekane mu nyandiko nyejwi. Ngasigaza


ibimenyetso byihagije kandi bidatera kwitiranya amagambo no kujijinganya ku
bisobanuro by’ijambo ryanditse. Kuvana ibimenyetso bisigaye mu dusodeko no
kubishyira mu dukoni tubiri tuberamye kuko ari na cyo kiranga cyane inyandiko
nyemvugo.

b) Andika amagambo akurikira mu nyandiko nyemvugo: ubwato, ukwaha,


igihwagari guhovwa, umwana.
• Ubwato /ubwâato/
• Ukwaha /ukwâaha/
• Igihwagari /igihwaagari/
• Guhovwa /guhoovwa/
• Umwana /umwâana/
c) Andika interuro zikurikira mu nyandiko yemvugo.
• Umunyeshuri usoma ibitabo ajijuka vuba.
/umunɲêeʃuûrusômiβitaβaƷiƷuukavuβâ/
• Yewe waranasaze!
/jeêwewarânasâze!/
d) Interuro ikurikira iri mu nyandiko nyejwi. Yandike mu nyandiko nyemvugo:
[vòòmàvûβûzêthùzàâmûùkhèβûrîìƷeƷîwàâtʃùβàthàzààβûrâmâàzîjô kùβòβèèzìmìgôzîkûkôβàfî
thàβâkôzìβâzââβûùβàkjìrùrûgô]
/voomavuβûzêthuzaâmûukheβurîiƷeƷîwaâtʃuβatazaaβûramâazijôkuβoβeezimigozîkukôβafi
taβakôziβazâaβûuβakjirurugô/

VII.5.5. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri


Mbere yo gufatanya n’abanyeshuri gukora inshamake y’umutwe no gutanga
isuzuma risoza umutwe wa kenda, umwarimu aha abanyeshuri umwitozo
wo gusuzuma ubushobozi ngiro bwabo. Uyu mwitozo awubaha nk’umukoro
ukazakosorwa mbere yo gutanga isuzuma.

326
326
Urugero rw’umwitozo:

Hanga indirimbo ku nsanganyamatsiko wihitiyemo wubahiriza uturango


tw’indirimbo, uzayiririmbire imbere ya bagenzi bawe.
Uko umwitozo ukosorwa:

Umwarimu asaba abanyeshuri gukora amatsinda anyuranye. Buri wese mu


itsinda rye aririmba indirimbo ye. Abanyeshuri bagize itsinda bahitamo
indirimbo imwe nziza kuruta izindi, bakayiga, bakayiririmbira bagenzi babo.

VII.6 Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa karindwi


Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bituma basobanukirwa iby’ingenzi
bikubiye mu mutwe wa karindwi bityo bikabafasha gukora inshamake.
Urugero rw’inshamake yakorwa:

• Muri uyu mutwe twasesenguye umwandiko uvuga ku nsanganyamatsiko


y’umurimo.
• Twabonye akamaro indirimbo zifite mu muryango w’abantu muri
rusange.
• Twabonye inshoza y’ibihekane n’interuro n’uko byandikwa munyandiko
nyejwi na nyemvugo.
Ibi byose bikaba byaramfashije gushimangira indangagaciro yo gukangurikira
no gukangurira abandi kwitabira umurimo mbinyujije mu ndirimbo
zivuga ku mirimo itandukane nifashishije amajwi akoreshwa mu rurimi
rw’Ikinyarwanda.

VII.7. Isuzuma risoza umutwe wa karindwi


Ibigenderwaho mu isuzuma risoza umutwe wa karindwi
• Kugira ngo umunyeshuri akore isuzuma agomba kuba afite
ubushobozi bwo:
• Gusesengura umwandiko agaragaza ingingo ziwukubiyemo.
• Gukoresha neza amagambo yungutse mu nteruro.
• Kwandika interuro n’amagambo arimo ibihekane mu nyandiko nyejwi na
nyemvugo.

Umwarimu asaba abanyeshuri gukora isuzuma buri wese ku giti ke riri mu


gitabo cy’umunyeshuri. Iyo barangije kurikora buri wese aramukosora akareba
ibibazo byihariye afite kugira ngo amufashe.

327
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo by’isuzuma
I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
1. Ushingiye ku mwandiko sobanura uburyo gukoresha neza igihe bigira
uruhare mu iterambere.
Nk’uko umuhanzi abigaragaza mu mwandiko icyo umuntu yaba akora cyose,
agikoreye ku gihe kandi mu bwubahane bw’abo abikorera, bizamura iterambere
ry’igihugu kandi vuba.

2. Aho umuhanzi avuga ngo “nzaritahe mpundwa impundu” yashakaga


kuvuga iki, ni iriki azataha, kubera iki?
Umuhanzi yashakaga kuvuga ijuru, azaritaha kubera ko ku isi yakoze neza
agakorera ku gihe, abana n’abantu neza yirinda gukora icyaha.

3. Rondora ibyiciro by’abantu umuhanzi yavuze werekane uburyo ibyo


bakora babikorera ku gihe no ku iterambere muri rusange.
Abahinzi, aborozi, abanyeshuri, abashinzwe umutekano, abaganga, abarimu.
Umuhanzi yagiye yerekena uburyo iyo bakoze neza imirimo bashinzwe bagera
ku iterambere.

4. Uyu mwandiko uri mu yihe ngeri? Kora isesengura ry’uyu mwandiko


wasomye kandi unagaragaze tumwe mu turango tw’imyandiko nk’iyi.
Uyu mwandiko uri mu bwoko bw’imivugo. Umuvugo ni umwandiko wa
gisizi wanditswe mu buryo bw’imikarago ukaba ugaragaramo uturango
tw’ikeshamvugo tunyuranye.

Umuvugo urangwa rero n’interuro ngufi bita imikarago cyangwa intondeke.


Iyo mikarago iba ifite injyana nk’iyo mu ndirimbo. Iyo mikarago kandi iba
igabanyijemo ibika. Umuvugo kandi urangwa n’injyana, isubirajwi, isubirajambo
n’ubundi bwoko butandukanye bw’ikeshamvugo nk’imibangikanyo, ihwanisha,
iyitirira, igereranya n’ibindi.

II. Ibibazo by’inyunguramagambo


a) Sobanura amagambo akurikira dusanga mu mwandiko “Mu gihe
ngihumeka”.
• Kuganda: kutumvira cyangwa kutayoboka umutegetsi
• Gukorera ijisho: kwitabira umurimo ari uko umukoresha akureba
• Kwirozonga: gukora umurimo utabishaka, uvunisha abandi
• Ubworo: indwara yo kubura amata ku muntu wigeze kuyabona

328
328
• Kurumanza: guha amatungo ubwatsi /kuragira amatungo ariko
ukayima amazi yo kunywa.
b) Koresha mu nteruro ayo magambo umaze gusobanura.
Umwarimu areba ko abanyeshuri batanze interuro zuzuye kandi zumvikanisha
igisobanuro k’ijambo.

a) Tanga inshoza y’ igihekane kandi utange n’ingero ebyiri.

Igihekane ni ijwi ry’inyunge rituruka mu kwihuza kw’ ingombajwi ebyiri


cyangwa nyinshi , ingombajwi n’inyerera imwe cyangwa nyishi .

b) Wifashishije ingero ebyiri, sobanura uko amajwi shingiro


y’Ikinyarwanda ahekana.
• Ingombajwi izo ari zo zose zihekana n’ingombajwi z’inyankanka
zitaburabura bihuje uburyo bw’imivugirwe. Ingombajwi y’inyarusenge
y’inyuma [k] ihekana n’ingombajwi z’indagi bihuje uburyo
bw’imivugirwe .Urugero [p]: [pk].
• Indagi iyo zihekanye n’inyarusenge y’inyuma [k] bitanga ibihekane
bitabaho bikaba ngombwa kwitwerereza inyerera [w] cyangwa[j].
Urugero: [tkw], [∫kw], [∫<kw], [skj].

c) Tandukanya inyandiko nyejwi n’ inyandiko nyemvugo


Gutandukanya inyandiko nyejwi n’inyandiko nyemvugo

Inyandiko nyejwi n’inyandiko nyemvugo ni inyandiko zitandukanye kuko mu


nyandiko nyejwi hibangwa kuri izi ngingo:

Bandika amajwi yose yumvikana batagabanya ibimenyetso kandi ibyo banditse


bigashyirwa mu dusodeko [ ]. Bandika interuro bafatanije amagambo yose
ayigize. Bandika kandi bashyiraho amasaku nyesi n’amasaku y’integuza.

Na ho mu nyandiko nyemvugo ho, hibandwa ku ngingo zikurikira:

Kugabanya ibimenyetso ntakwandika amajwi yose yumvikana. Ibyo bandika


bishyirwa muri utu tumenyetso / /. Ariko kandi no mu nyandiko nyemvugo
bandika bafatanije interuro. Nyamara

amasaku y’integuza n’amasaku nyesi ntiyandikwa.

329
d) Andika interuro zikurikira mu nyandiko nyejwi:
–– Amakimbirane ni imvano y’intambara.
[ àmàkjìȋmbììrànèniìmvàànòjȋnthȃàmbàrà]
–– Nta mpamvu yo gupyonda iyo mashini
[ nthàmphàâmvùjôgwùpkjòòndàìjòmâ∫ìȋnì]

IV. Ihangamwandiko
Hitamo umwuga wishakiye maze uwuhimbeho indirimbo ngufi itarengeje
ibitero bitatu n’inyikirizo yabyo. Ntiwibagirwe gushyiramo ikeshamvugo
rigomba kuboneka mu ndirimbo.
Umwarimu agenzura ko umunyeshuri yahanze indirimbo akurikije amabwiriza
yahawe kandi yubahirije umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo.

VII.8. Ibikorwa by’inyongera


VII.8.1 Umwitozo nzamurabushobozi
Subiza ibibazo bikurikira:
1. Amajwi shingiro y’Ikinyarwanda ahekana ate?

2. Tanga inshoza y’igihekane maze utange uruhero.

3. Sobekeranya ingombajwi zikurikira maze utange ingero z’amagambo


yose yabonekamo ibihekane bigizwe n’izo ngombajwi mu nyandiko
isanzwe:w,n,m,d,s,b,j,k na y

VII.8.2. Umwitozo nyagurabushobozi


Hanga indirimbo ku nsanganyamatsiko yerekeranye n’umurimo maze uzabanze
uyandike mu nyandiko nyejwi mbere yo kuyirimbira bagenzi bawe.

Iyo umwarimu akosora abanyeshuri, areba ko bahimbye bubahiriza amabwiriza


bahawe bakareba kandi ko umunyeshuri yashyizemo indangagaciro z’umuco
nyarwanda.

I.8.3 Imyitozo y’inyongera


1. Andika iyi nteruro mu nyandiko isanzwe.
/kaaNtarâmawâvugakôßisaßâkwîizeeriteeraNbererjûmurimowaawe/.

330
330
/ijôwiijêmeƷekwîihaaNgirumurimokaâNdiwûNvuwukuuNzebjaNgâabikuuNduteriN-
bere/

2. Hanga indirimbo ivuga ku nsanganyamatsiko y’ibyiza byo kwitabira


ishuri maze nurangiza wandike igitero k’iyo ndirimbo mu nyandiko
nyemvugo

VII.9 Amakuru y’inyongera


Inshoza y’interuro

Interuro ni itsinda ry’ubwoko butandukanye bw’amagambo ashyirwa hamwe


kugira ngo atange igitekerezo cyuzuze kandi cyumvikana. Urugero rw’interuro:
• Ngewe nariye iminsi ndayiyongeza.
• Ni yo mpamvu itumye mbikubwiye nkwihanangirije.
• Intwaro ishumika iminsi ni umurimo.
Iyo ugenzuye neza usanga inyandiko isanzwe y’ibihekane by’Ikinyarwanda
isa ahanini n’inyandiko nyemvugo yacyo. Watekereza ko inyandiko isanzwe
y’Ikinyarwanda yahimbwe mbere cyane y’uko abahanga mu by’iyigandimi
bashyira ahagaragara inyandiko nyejwi n’inyandiko nyamvugo zacyo nko
guhera mu mwaka wa 1960, umuntu atangazwa n’uko gusa kw’izo nyandiko
zombi. Iyo umuntu abyibajijeho asanga kuba inyandiko isanzwe y’Ikinyarwanda
yarahimbwe n’abanyamahanga(abanyamadini b’Abera) bakomoka mu bihugu
bya kure (i Burayi)ari byo bituma isa n’inyandiko nyemvugo y’Ikinyarwanda.

Kubera ko intangamajwi yabo yabaga imenyereye kuvuga indimi z’ubundi


bwoko,byarabatondaga kuvuga ururimi rushya ,n’amatwi yabo ntabashe
gutora neza amajwi y’ururimi atamenyereye kumva.No kumva nabi amajwi
y’Ikinyarwanda bigatuma bayasubiramo nabi,mu kuyandika bakoresha itonde
ry’Ikilatini bakandika uko bayiyumviye. Nk’uko Umunyarwanda yavuga ati:
“Umutkware”bo bakiyumvira umutware akaba ari na byo bandika. Mbese
icyo bafashe,nko ku gihekanek’ibanze cyanditse mu nyandiko nyejwi, akaba ari
intangiriro y’impera y’imivugirwe yacyo.

Ikiza k’inyandiko isanzwe dukesha abanyamadini b’abera kandi ari na cyo cya
ngombwa,ni uko ikoresha ibimenyetso bike nk’inyandiko nyemvugo, bidatumye
itera kwitiranya amagambo yanditse. Koko rero tugiye twandika nk’uko tuvuga
(dukoresha inyandiko nyejwi),ni bwo twakoresha ibimenyetso byinshi,maze
ahubwo akaba ari byo byadutera urujijo.

Cyakora,ku bihekane by’ijwi ry’inyamazuru n’ingombajwi,kimwe no ku


bihekane by’ibanze,inyandiko isanzwe ikoresha inyuguti ya “n”mu kwandika

331
rya jwi ry’inyamazuru [N],uretse ko no mu bihekane iryo jwi ry’inyamazuru
[N],rikurikiwe n’ingombajwi y’inyamunwa cyangwa y’inyamwinyo,inyandiko
isanzwe ikoresha inyuguti ya “m” mu kwandika iryo jwi .

Ungombajwi y’inyamunwa /b/ yumvikanaho koko ari ijwi [b] ryatuye iyo
rikurikiye ijwi ry’inyamzuru [N], nko mu gihekane [Nb]cyangwa mu bihekane
by’ijwi by’inyamazuru n’ibihekane by’ibanze bikomoka ku ngombajwi
y’inyamunwa/b/, ari byo [Nbg], [Nbgj], [Nbgjw],

Ariko nko mu ijambo nk’iri ryanditse mu nyandiko isanzwe: “ibaba”


ntihumvikanamo ijwi[b]ryatuye nk’iryo twumva iyo tuvuga ijambo [iNbaata].
Ahubwo wumva mu ijambo “ibaba” harimo amajwi abiri ya [b]avugitse kiu
buryo bunonera, bworohereye, nk’uko twavuga n’irindi jambo “kubobeza”.
Bene iyo [b]itatuye bakunze kuyigaragarisha ikimenyetso [v] cyangwa[ß] mu
nyandiko nyejwi: iba iri yonyine mu mugemo, idahekanye n’indi ngombajwi
cyangwa ijwi ry’inyamazuru.

Kubera ko ijwi shingiro/b/ ryumvikana ku buryo butandukanye(bubiri),


bitewe n’imvugiro ririmo, bavuga ko [v]cyangwa [ß]na [b]ari insubirajwi
z’ijwi shingiro rimwe[b].

332
332
UNIT
UMUTWE WA

85 UMUCO WO KUZIGAMA

VIII.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe


-- Gusesengura umwandiko ku muco wo kuzigama, agaragaza ingingo
z’ingenzi ziwukubiyemo.
-- Gusesengura raporo no kuyikora.
-- Kuzuza neza impapuro zabugenewe.

VIII.2. Ibyo umunyeshuri yagombye kuba azi


-- Bize imyandiko ifatiye ku nsanganyamatsiko y’umuco wo kuzigama
guhera mu mashuri abanza kugeza mu kiciro cya mbere cy’amashuri
yisumbuye, bagenda basobanukirwa ibijyane n’umuco wo kuzigama.
-- Kuba yumva neza icyo kuzigama ari cyo n’akamaro kabyo n’uko byakorwa.

VIII.3. Ingingo nsanganyamasomo


Ingingo nsanganyamasomo Aho igaragara muri uyu mutwe
Uburinganire n’ubwuzuzanye Iyi ngingo nsanganyamasomo igaragarira
mu bivugwa mu mwandiko “Barayasesa yiha
umugambi wo kuzigama”, ku mashusho ari
mu myandiko yo muri uyu mutwe cyangwa
igihe umwarimu yigisha yita ku bitsina
byombi.
Umuco w’amahoro Iyi ngingo nsanganyamasomo igaragarira
n’indangagaciro mu bivugwa mu mwandiko “Barayasesa yiha
umugambi wo kuzigama” aho bigaragara
ko abavugwa mu mwandiko baganiriye mu
mahoro .
Umuco wo kuzigama Iyi ngingo igaragarira mu bivugwa mu
mwandiko “Barayasesa yiha umugambi wo
kuzigama” aho umwandiko ugaruka cyane ku
gushishikariza abakiri bato kuzigama duke
babona kugira ngo bazagere ku byisumbuye.

333
Uburezi budaheza Iyi ngingo igaragarira mu kwita ku
banyeshuri bose nta vangura.

VIII.4. Igikorwa cy’umwinjizo


Umwarimu aha abanyeshuri igikorwa kibinjiza mu nsanganyamatsiko
y’umutwe.
Igikorwa cy’umwinjizo:
Uhereye ku bumenyi usanzwe ufite ku kuzigama, ubona umuco wo kuzigama
uteye ute aho utuye n’aho ugenda? Mukora ubushakashatsi maze mwerekane
akamaro ko kuzigama mu iteranbere ry’Igihugu.
Raporo ni igikorwa cyo kugaragaza ibyagezweho n’umuntu wahawe ubutumwa
ubu n’ubu. Naho impapuro zagenewe kuzuzwa ni impapuro zikoreshwa mu
nzego bwite za Leta n’umuntu ukeneye ibyangombwa kugirango nyirazo
ahabwe serivisi runaka.

VIII.5. Amasomo ari mu mutwe wa munani n’igihe agenewe


Umutwe wa munani: Umuco wo kuzigama Umubare w’amasomo: 18
Umwandiko: Barayasesa afata umugambi wo kuzigama
Amasomo Intego rusange Umubare
w’amasomo
Isomo rya mbere: Gusoma umwandiko no gusobanura Amasomo 2
Gusoma no gusobanura amagambo adasobanukiwe ari mu
umwandiko mwandiko.

Isomo rya kabiri: Gusoma umwandiko no gusubiza Isomo 2


Gusoma no kumva ibibazo byawubajijweho.
umwandiko.
Isomo rya gatatu: Gusesengura ibivugwa mu mwandiko Isomo 2
Gusoma no gusesengura no kubihuza n’ubuzima busanzwe.
umwandiko.
Isomo rya kane: Gusesengura insanganyamatsiko Amasomo 2
Kungurana ibitekerezo. yatanzwe no kuyunguranaho
ibitekerezo.

334
334
Raporo
Isomo rya gatanu: Raporo - Gutanga inshoza ya raporo Amasomo 3
- Gusobanura imitere ya raporo no
kugaragaza uko raporo ikorwa
- Kugereranya raporo n’inyandiko
mvugo
Impapuro zagenewe kuzuzwa
Isomo rya gatandatu: - Kugaragaza zimwe mu mpapuro Amasomo 4
Impapuro zagenewe zuzuzwa n’ibyuzuzwamo
kuzuzwa - Gusobanura amakuru y’ingenzi
akenewe mu kuzuza izo mpapuro
Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri. Isomo 1
Isuzuma risoza umutwe wa munani. Amasomo 2

VIII.5.1. Umwandiko: Barayasesa yiha umugambi wo kuzigama


Isomo rya mbere: Gusoma no gusobanura umwandiko
Intego zihariye
Nyuma iri somo umunyeshuri araba ashobora:
- Gusoma umwandiko adategwa yubahiriza utwatuzo n’iyitsa.
- Gusobanura no gukoresha neza mu mvugo no mu nyandiko amagambo
atari asobanukiwe ari mu mwandiko.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu
n’inkoranyamagambo.

1. Intangiriro
Umwarimu asaba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko
“Barayasesa yiha umugambi wo kuzigama” bagiye gusoma akayibabazaho
ibibazo.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Murabona iki kuri iyi shusho?
-- Kuri iyi shusho, hariho abagabo n’abagore bari muri SACCO. Hari abari
gutanga amafaranga, hari n’abari kwakira amafaranga. Bamwe baricaye
abandi bari ku murongo.
b) Kubera iki abantu bamwe babaha amafaranga abandi bakayatanga?
-- Ni uko bamwe bari kubitsa abandi bakaba bari kubikuza ayo babikije.

335
c) Mushingiye ku mutwe w’umwandiko n’ibyo mubona kuri iyi shusho,
muratekereza ko uyu mwandiko uza kuvuga ku ki?
-- Uyu mwandiko uraza kuvuga ku kugira umuco wo kuzigama.
2. Uko isomo ryigishwa
Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa
Soma umwandiko ya “Barayasesa afata umugambi wo kuzigama”, ushakemo
amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu
mwandiko wifashije inkoranyamagambo.
Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyavuyemo
Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda, umwarimu afatannya
n’abanyeshuri kubinoza, bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura
mu makayi yabo.
Urugero rw’ibisubizo byanogejwe
-- Kuyaga: Kuganira umuntu ibyago cyangwa akababaro wagize.
-- Kokamwa n’umuruho: Kugira ibibazo biguhoraho.
-- Gukira ibya Mirenge: Kugira ubukire bwinshi.
-- Ubwirabure: Ibihe by’akababaro abantu bapfushije umuntu babamo.
-- Umunywanyi: Umuntu w’inshuti magara.
3. Imyitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda, bakore imyitozo iri mu gitabo
cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora umwitozo
abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakawukosorera hamwe,
ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandika mu makayi.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
1) Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo yo mu mwandiko:
kubyutsa umutwe, kugendererwa.
a) Mfite impungenge ko naba nagenderewe na wa mwanzi utera abimitse
ubusambanyi.
b) Nyuma yo guhomba igihe kirekire, nongeye kubyutsa umutwe maze
kubona igishoro nkuye muri banki.

336
336
2) Koresha amagambo akurikira mu nteruro zumvikanisha neza icyo ashaka
kuvuga: inzozi, kuyaga, kokamwa n’umuruho, kwera, umunywanyi,
umuze.
-- Inzozi: Kuva kera nari mfite inzozi zo kuziga kaminuza none nazigezeho
niga muri kaminuza y’ u Rwanda.
-- Kuyaga : Nagiye gusura masenge tumara umwa nya munini tuyaga
ambwira ibizazane yahuye na byo.
-- Kokamwa n’umuruho: Si byiza kokamwa n’umuruho wo guhora ukora
imirimo ivunanye cyane ukiri muto.
-- Ubwirabure: Iyo abantu bapfushije bava mu bwirabure nyuma
y’icyumweru.
-- Umunywanyi: Yabuze uko abigenza yitabaza umunywanyi we
amurwanaho.
-- Umuze: Si byiza mu buzima kugira umuze wo gusabiriza.

Isomo rya kabiri: Gusoma no kumva umwandiko

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora gusoma adategwa
umwandiko no gusubiza ibibazo byawubajijweho.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga
kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Ni uwuhe mwandiko duheruka kwiga?
-- Umwandiko duheruka kwiga ni “Barayasesa yiha umugambi wo kuzigama”.
b) Uwo mwandiko wavugaga ku yihe nsanganyamatsiko?
-- Uwo mwandiko wavugaga ku nsanganyamatsiko yo kugira umuco wo
kuzigama.
2. Uko isomo ryigishwa
Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa

337
Ongera usome umwandiko “Barayasesa yiha umugambi wo kuzigama”, hanyuma
usubize ibibazo byawubajijweho.
Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyavuyemo. Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda,
umwarimu afatannya n’abanyeshuri kubinoza, bikandikwa ku kibaho,
abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw‘ibibazo n’ibisubizo:
1. Kuki tugomba kuzigama?
Tugomba kuzigama kugira ngo:
-- Tugere ku ntego twiyemeje no ku byo twifuza.
-- Tugire imitungo maze dukore imishinga yatubeshaho twe n’imiryango
yacu mu gihe kizaza.
2. Ni iyihe nyungu Mitima abona mu kwizigamira?
Inyungu Mitima abona mu kwizigamira ni uko iyo uwizigamiye agwije
ubwizigame ushobora gukuraho igice k’imari ukagishora mu bikorwa bibyara
inyungu, kandi ibigo by’imari bishobora kumugirira ikizere agakorana na byo
bimuha inguzanyo.
3. Ni ba nde bashobora kwizigamira?
Buri wese ashobora kwizigama hatitawe ku myaka umuntu afite cyangwa ku
mafaranga yinjiza.
4. Mu mwandiko baravuga ko kuzigama bigomba gutangira ryari?
Mu mwandiko baravuga ko kuzigama bigomba gutangira umwana akiri uruhinja,
ababyeyi be bamuzigamira, yamara guca akenge agakomerezaho yizigamira.
5. Ni iki kibabaza Barayasesa?
Barayasesa ababajwe n’uko atatangiriye kwizigamira no gukorana n’ibigo
by’imari abitsa kandi aguza.
6. Ni uwuhe mugambi Barayasesa yafashe nyuma yo kumva inama za
Mitima?
Nyuma yo kumva inama za Mitima, Barayasesa yafashe umugambi wo
kwizigamira no kugana ibigo by’imari n’amabanki.

338
338
Isomo rya gatatu: Gusoma no gusesengura umwandiko
Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
- Gusesengura umwandiko agaragaza ingingo z’ingenzi ziwugize no guhuza
ibivugwa mu mwandiko n’ubuzima busanzwe.
- Kugaragaza ubutumwa buri mu mwandiko.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’igitabo cy’umunyeshuri.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga
kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Ni irihe somo duheruka kwiga?
Duheruka gusoma umwandiko “Barayasesa yiha umugambi wo kuzigama”
dusubiza n’ibibazo byo kumva umwandiko.
b) Ni iki amabanki n’ibigo by’imari bifasha abizigamiye?
Amabanki n’ibigo by’imari bifasha abizigamiye kubika amafaranga yabo,
kubaguriza bagakora imishinga ibateza imbbere no kubaha inyugu ku
mafaranga bizigamiye.

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Barayasesa yiha umugambi wo kuzigama”, hanyuma
usubize ibibazo byawubajijweho.
Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyavuyemo. Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda,
umwarimu abafasha kubinoza bikanndikwa ku kibaho, abanyeshuri
bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byanogejwe:
1. Ni zihe ngingo z’ingenzi zigize uyu mwandiko?
-- Ikiganiro hagati ya Mitima na Barayasesa ku bijyanye no gukurikiza inama
yo kuzigama yahawe n’uwamureraga.

339
-- Inama Mitima agira Barayasesa ku bijyanye no kuzigama.
-- Ikiganiro hagati ya Mitima, Barayasesa na Maharane, kubijyanye no
gutangira kuzigama hakiri kare.
-- Barayasesa ababazwa n’uko we atabashije kwizigamira.
-- Barayasesa afata umugambi wo kugana ibigo by’imari akazajya abitsa
akanaguza, ubundi agakora akiteza imbere.
2. Gereranya ibivugwa mu mwandiko n’ubuzima bw’aho uruye? Hari
abantu uzi bizigamiye bagatera imbere nka Mitima? Hari abo se uzi
basesaguye ibyabo bigatuma basigara inyuma? Abanyeshuri baratanga
ibisubizo bitandukanye bakurikije aho batuye n’abo babonye bameze
nk’abo banyarubuga.
3. Gutoza abakiri bato kuzigama bifite kamaro ki kuri bo no ku Gihugu
muri rusange? Abanyeshuri baratanga ibisubizo binyuranye, umwarimu
abafashe kubinoza.
4. Umaze kumva ibyiza byo kuzigama, ni yihe nama wagira abanyeshuri
bagenzi bawe n’abandi bantu muri rusange? Maze kumva ibyiza byo
kuzigama nagira inama abanyeshuri gutangira kwizigamira bahereye ku
mafaranga ababyeyi babaha yo kwifashisha, maze bagatangira gutekereza
uburyo bazihangira umurimo uzabafasha gukomeza amashuri yabo
barangije amashuri yisumbuye.
Nashishikariza abandi bantu, baba abafite amafaranga menshi baba abafite
make kugana ibigo by’imari, kwizigamiramo amafaranga yabo yamara kugwira
bakayashora mu mishinga minini ibyara inyungu.

Isomo rya kane: Kungurana ibitekerezo


Intego zihariye
Ahereye ku nsanganyamatsiko yahawe, nyuma y’iri somo umunyeshuri
araba ashobora:
- Gusesengura insanganyamatsiko zatanzwe no kuzunguranaho ibitekerezo
mu bwubahane.
- Kuvugira mu ruhame ashize amanga, atanga ibitekerezo bye.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu n’izindi
nyandiko zivuga ku muco wo kuzigama.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibaganisha ku nsanganyamatsiko
y’umwandiko baheruka gusesengura kugira ngo bibinjize neza mu mwitozo wo
kungurana ibitekerezo.

340
340
Urugero rw’ibibazo:
a) Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko duheruka kwiga?
-- Ni ukuzigama.
b) Vuga mu nshamake akamaro ko kuzigama.
-- Kuzigama bituma umuntu adasesagura, yiteza imbere, amafaranga
y’umuntu agira umutekano.
Umwarimu ahera ku bisubizo ahawe n’abanyeshuri akababwira ko bagiye
kwiga “Raporo”.
2. Uko isomo ryigishwa
Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa
Iyo umuntu agiye mu butumwa ahantu runaka agamije kwereka uwamutumye
ko icyo yagiye gukora yagikoze, amukorera raporo. Nimukore ubushakashatsi,
mutahure raporo icyo ari cyo, uko ikorwa, imiterere yayo n’ibyitabwaho mu
kuyikora.
Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyavuyemo. Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyo bunguranyeho ibitekerezo
mu matsinda yabo, bafatanya n’umwarimu maze bagatanga umwanzuro ku
nsanganyamatsiko bunguranyeho ibitekerezo.
Urugero rw’ insanganyamatsiko n’urugero rw’umwanzuro:
Insanganyamatsiko: Kuzigama ni umusingi w’iterambere rirambye.
Umwanzuro bageraho hagomba kugaragaramo ibyiza byo kuzigama n’uburyo
kuzigama bigeza nyirabyo n’igihugu ku iterambere.

III.5.3. Raporo
Isomo rya gatanu: Raporo
Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora :
- Gusobanura ibice bigize raporo n’uko ikorwa.
- Gukora raporo y’igikorwa yagiyemo.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu n‘izindi
nyandiko za raporo zinyuranye.

341
1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibafasha kuvumbura isomo rishya
bagiye kwiga.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
1. Iyo umuntu yatumwe n’umuyobozi we kwitabira inama runaka, iyo
avuyeyo akorera iki kugira ngo umuyobozi we amenye ibyavugiwe
mu nama?
-- Iyo umuntu yatumwe kwitabira inama runaka n’ umuyobozi we, iyo
avuyeyo akorera umuyobozi we inyandiko mvugo y’inama yagiyemo.
2. Iyo umuntu agiye mu butumwa ahantu runaka, mu gikorwa runaka,
ni iki akorera uwamutumye kugira ngo amenye ko icyo yagiye gukora
yagikoze?
-- Iyo umuntu agiye mu butumwa ahantu runaka, mu gikorwa runaka, iyo
avuyeyo akorera uwamutumye raporo.
Umwarimu ahera ku bisubizo by’abanyeshuri, akababwira ko bagiye kwiga
ibijyanye na raporo.

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa
Iyo umuntu agiye mu butumwa ahantu runaka agamije kwereka uwamutumye
ko icyo yagiye gukora yagikoze, amukorera raporo. Wumva raporo ari iki?
Nimukore ubushakashatsi, mutahure inshoza ya raporo, uko ikorwa imiterere
yayo n’ibyitabwaho mu kuyikora.
Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika
ibyavuyemo. Umwarimu aha abanyeshuri igihe cyo gukora icyo gikorwa.
Iyo igihe yabahaye kirangiye, umwarimu areba niba amatsinda yose yakoze
igikorwa yabahaye hanyuma agatoranya tsinda rimwe rikamurikira abandi ibyo
ryakoze. Igihe iryo tsinda rimurika ibyo ryakoze, abagize andi matsinda baba
bakurikiye, umwarimu abayobora mu kunoza ibyo itsinda rimurika. Iyo bamaze
kunoza ibyamuritswe, byandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu
makayi yabo.
Urugero rw’ibisubizo byanogejwe:
a) Inshoza ya raporo
Raporo ikorwa n’umuntu wahawe ubutumwa ubu n’ubu. Iba ifite intego igamije,

342
342
ikajyamo ibitekerezo bwite bya nyiri ukuyikora, kandi ikarangira atanga
ibitekerezo ku myanzuro igomba gufatwa. Raporo iba igenewe umuyobozi
ugomba gufata ibyemezo ku bitekerezo byamugejejweho.
b) Imbata ya raporo
Raporo, igira imbata nk’iy’umwandiko usanzwe. Ni ukuvuga umutwe,
intangiriro, igihimba n’umusozo.
Umutwe: Umutwe wa raporo ni insannganyamatsiko raporo nyiri zina
yerekeyeho. Umutwe wa raporo witarura intangiriro, ukagaragazwa cyane
cyangwa ugacibwaho umurongo.
Intangiriro: Muri iki gice, ukora raporo yandikamo icyo agiye gukorera raporo
n’impamvu ayikora ndetse n’agaciro iyo raporo ifite.
Igihimba: Muri iki gice, ukora raporo agaragaza ku buryo burambuye uko abona
ibyo akorera raporo; abivuga abitondekanya nk’ugambiriye kubisobanura mu
buryo bw’inyurabwenge. Ukora raporo agomba gutanga ibisobanuro biza
gutuma uwo aha raporo adashidikanya ku myanzuro aza kumugezaho. Ibyo
kandi ukora raporo abikora atabogamye.
Umusozo: Muri iki gice ukora raporo atangamo ibitekerezo by’uburyo ikibazo
k’ ibyo yakoreye raporo abona cyakemuka. Mbere yo gutangira kwandika
raporo, uba wabanje gutekereza ku byo uvuga mu myanzuro.
Raporo nziza igomba gutuma uwo yandikiwe yemera ibitekerezo biyikubiyemo,
agafata ibyemezo ku myanzuro yagejejweho, ariko ntigomba kubogama.

c) Uburyo raporo ikorwa


Ukora raporo agomba kwita kuri ibi bikurikira:
-- Gukoresha imvugo itunganye kandi yumvikana.
-- Kugaragaza ibyerekeye icyo uvuga muri raporo yawe: itariki, isaha, igihe,
abari bahari n’abo ari bo, ingingo zizweho, ibyemezo byafashwe…
-- Kugaragaza ibitekerezo by’ingenzi kugira ngo uyisoma abone vuba ibyo
uwakoze raporo aha agaciro kanini.
-- Gushyiraho amazina n’umukono by’uwakoze raporo.

343
d) Urugero rwa raporo

KAMANA Aloyizi Mirenge, ku wa 12 Ugushyingo 2001


Umuyobozi w’Umurenge wa Bwiza
Akarere ka Mirenge
Agasanduku k’iposita 50 Mirenge

Raporo ku mikoreshereze y’amafaranga y’ubudehe


Nk’uko byakozwe mu mirenge yose, hari amafaranga Leta y’u Rwnda yageneye buri
murenge kugira ngo afashe abaturage kwiteza imbere mu bikorwa remezo. Kubera
ko byagaragaye ko hari aho yakoreshejwe nabi, Nyakubahwa Muyobozi w’Akarere
ka Mirenge, mboherereje iyi raporo mbamenyesha ikibazo cyagaragaye mu Kagari
ka Mugurano kugira ngo mugire umwanzuro mwabitangaho kugira ngo iterambere
ry’abaturage ridakomeza kudindira.
Muri buri kagari, hatanzwe miriyoni makumyabiri zagombaga gukoreshwa mu bikorwa
remezo binyuranye. Nyuma y’igenzura nakoze, nasanze mu tugari two mu Murenge
nyobora, abayobozi batwo barakoresheje inama abaturage, bigira hamwe icyo ayo
mafaranga azakora. Mu igenzura nakoze nasanze byaragenze neza usibye mu kagari
kamwe. Mu Kagari ka Muguramo, bari bahisemo kubaka amavomero abiri, bashaka
rwiyemezamirimo, bamuha isoko arayubaka. Byatwaye amafaranga miriyoni cumi
n’eshanu. Asigaye miriyoni eshanu, bumvikanye ko bayaguriramo inka za kijyambere
abana b’imfubyi birera batatu n’abapfakazi barindwi, ibyo babyemeranywaho batyo.
Mu bugenzuzi nakoze, nasanze amavomero ahari, rwiyemezamirimo yarayakoze uko
byasabwaga, aranishyurwa. Amatungo yagombaga kugurirwa abaturage, yaraguzwe
ariko yaguzwe mu buryo butari bwo. Umuyobozi w’akagari yagiye kuyagura ubwe ku
giti ke, nta soko ritanzwe. Amatungo yaguze ntabwo afite agaciro gakwiye. Inka ya
kijyambere yagombaga kugurwa, ni ifite agaciro k’ibihumbi magana atanu. Nyamara
inka zaguzwe si iza kijyambere, ni inka zisanzwe, ubona zifite agaciro k’ibihumbi
magana abiri kuri buri nka. Uburyo zaguzwe na bwo ntibwumvikana, kuko ari nta soko
ryatanzwe ngo ba rwiyemezamirimo baripiganirwe. Ikigaragara ni uko amafaranga
y’ubudehe yatanzwe mu Kagari ka Muguramo atakoreshejwe neza.
Nk’Umuyobozi w’Umurenge wa Bwiza, Akagari ka Muguramo kabarizwamo, mbahaye
iyi raporo kugira ngo muyigane ubushishozi, mugire umwanzuro mufatira Umuyobozi
w’ako kagari. Ashyikirizwe inkiko, aryozwe amafaranga yakoresheje nabi, kandi
afatirwe ibindi bihano bijyanye no kutuzuza neza inshingano ze.
KAMANA Aloyizi,
Umuyobozi w’Umurenge wa Bwiza

344
344
3. Imyitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri kujya mu matsinda ya babiribabiri bagakora
umwitozo wa mbere uri mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura
uko abanyeshuri bakora uwo mwitozo abafite ibibazo byihariye akabafasha,
hanyuma bakawukosorera hamwe, ibisubizo bikandikwa ku kibaho,
abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.
Urugero rw’imyitozo n’ibisubizo:
a) Gereranya raporo n’inyandiko mvugo.
Inyandiko mvugo Raporo
Uyikora yandika muri make uko Uyikora yandika ku buryo burambuye
byagenze, imyanzuro yafashwe mu mu bitekerezo bye uko abona ibyo
nama nta bitekerezo bye cyangwa akorera raporo n’uko byakemuka.
umwanzuro we yongeyemo.
Umwarimu asaba abanyeshuri gukora umwitozo wa kabiri uri mu gitabo
cy’umunyeshuri babiribabiri. Umwarimu aha abanyeshuri uwo mwitozo
nk’umukoro, bakazagaruka mu ishuri barangije kuwukora.
Urugero rw’umwitozo n’uko uzakosorwa:
b) Umucungamutungo wa Koperative Twitezimbere yoherejwe
gukurikirana amahugurwa yo gucunga neza imikoreshereze y’umutungo
w’abanyamuryango b’iyo koperative. Ishyire mu kigwi cy’uwo
mucungamutungo, maze ukore raporo washyikiriza umuyobozi wa
koperative wakohereje kuyakurikirana.
Umwarimu areba niba abanyeshuri bubahirije imbata ya raporo bakoze.

Isomo rya gatandatu: Impapuro zagenewe kuzuzwa

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
- Gusobanura uko buzuza impapuro zagenewe kuzuzwa.
- Kuzuza impapuro z’ubutegetsi n’izindi mpapuro zagenewe kuzuzwa.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu,
mudasobwa, murandasi n’urubuga irembo.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo ku isomo baheruka kwiga.

345
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
a) Ni irihe somo duheruka kwiga?
-- Isomo duheruka kwiga ni raporo, uko bakora raporo.
b) Ni ryari umuntu akora raporo?
-- Umuntu akora raporo iyo yoherejwe mu butumwa akaba agombba
kubwira uwa mutumye uko yakoze ibyo yatumwe, uko igikorwa
yatumwemo cyagenze.
c) Imbata ya raporo iteye ite?
-- Imbata ya raporo igizwe n’umutwe, intangiriro, igihimba n’umusozo.
Umwarimu ahera ku bisubizo abanyeshuri batanze, akababwira ko bagiye
kwiga ibijyanye n’impapuro zuzuzwa.

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6
Saba abanyeshuri gukora igikorwa gikurikira:
Igikorwa
Soma iki gika maze ukore ubushakashatsi, usubize ibibazo bizikurikira:
Ikoranabuhanga ryoroheje byinshi. Zimwe mu mpapuro z’ubutegetsi zo kuzuza
zisigaye zuzurizwa kuri murandasi hakoreshejewe terefoni cyangwa mudasobwa.
Muri banki, iyo utujuje urupapuro rwo kubikuza,ushobora no kubikuza
amafaranga ku cyuma cyabugenewe cyangwa ukabikuza ukoresheje terefoni.
Ibibazo:
a) Ni izihe mpapuro z’ubuyobozi zuzuzwa?
b) Impapuro zabugenewe kuzuzwa, zuzuzwa hakoreshejwe iki?
c) Urupapuro rwo kubikuza rwuzuzwaho iki?
Umwarimu asaba abanyeshuri gukora amatsinda maze bagakora igikorwa
kiri mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu asaba amatsinda amwe gukora
ubushakashatsi ku kibazo cya mbere cyo kuvuga impapuro zuzuzwa n’ibyuzuzwa
kuri zo, ayandi ku cya kabiri cyo kuvuga icyo bakoresha kugira ngo huzuzwe
impapuro zabugenewe, ayandi icya gatatu cyo kuvuga ku rupapuro rwo
kubikuza n’ibyuzuzwa kuri rwo.
Umwarimu aha abanyeshuri igihe cyo kubikora. Iyo igihe yabahaye kirangiye,
abwira itsinda rimwe kuri buri kibazo kugaragaza ibyaganiriweho.
Abagize andi matsinda bagenda bafatanya n’umwarimu kunoza ibyo andi
matsinda abagezaho. Iyo bamaze kunoza ibyamuritswe, byandikwa ku kibaho
abanyeshuri bakabyandukura mu makayi.

346
346
Urugero rw’ibyava mu matsinda byanogejwe:
a) Impapuro zo mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta
Mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, hari impapuro zabugenewe zo kuzuzwa
zituma
nyirazo ahabwa serivisi runaka. Zimwe muri izo mpapuro ni izi zikurikira:
- Ikemezo cy’amavuko
- Ikemezo gisimbura ikarita ndangamuntu by’agateganyo
- Icyangombwa cyo gushyingirwa
- Icyangombwa cy’ubupfakazi,
- (…)
Mu buryo bwo gutanga serivisi inoze impapuro zimwe na zimwe zuzuzwa
hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni muri urwo rwego, zimwe muri izi impapuro
zisabwa hifashishijwe urubuga Irembo: www.irembo.gov.rw

- Imikorere y’urubuga Irembo


Mu muco wacu, “irembo” ni ijambo rifite agaciro, haba gufata irembo, haba
gutanga irembo, igihe cyose rivuga guhabwa ikaze mu muryango.
Uru rubuga kandi rukora nk’uburyo bw’ikoranabuhanga, butunganya ibikorwa
bigamije gutanga serivisi hagati y’Ibigo bya Leta n’abaturage. Imikoreshereze
n’imitunganyirize y’urwo rubuga, ikaba igengwa n’Ihuriro ry’Imirongo
Nyarwanda (Rwanda Online Platform Ltd).
Mu gihe umuturage akoresha urubuga irembo, agomba kubanza gusoma neza
amabwiriza n’inshingano ze mu byerekeranye no gukoresha uru rubuga.
Ku bijyanye n’impapuro akeneye zuzuzwa, umuturage agomba kubanza
kwishyura. Kwishyura serivisi ku rubuga Irembo, bishobora gukorwa
hifashishijwe uburyo butatu aribwo: terefoni ngendanwa, ikarita yo kubitsa no
kubikuza n’andi makarita akoreshwa mu ma banki bakorana.
Hari kandi umuyoboro wo kwishyura ukoresheje murandasi, washyizweho
kugira ngo kwishyura bikorwe mu buryo bworoshye.
Uwasabye serivisi, agomba kandi kumenya ko umwirondoro we winjijwe neza,
ko yishyuye kandi ko yahawe serivisi.
Kugira ngo usubizwe amafaranga wishyuye bitewe n’uko utahawe serivisi
wasabye, ugomba kugeza ikibazo cyawe ku Ihuriro ry’Imirongo Nyarwanda
(Rwanda Online Platform Ltd).

- Gusaba ikemezo ukoresheje Irembo


Kugira ngo ubone ikemezo, bisaba kuba ufite mudasobwa cyangwa terefoni

347
irimo murandasi. Wifashisha inshakisho (browser), hanyuma ukandika
ahabugenewe www.irembo.gov.rw , hagahita haza ibi bikurikira:

Iyo umaze kubona iyi mbonerahamwe, ushakisha ahanditse inzego z’ibanze,


ugahitamo ikemezo ushaka, hanyuma ukanyura mu ntambwe zikurikira:

Intambwe ya mbere: Gusaba


-- Gukoresha Irembo: Niba utariyandikishije ku rubuga Irembo, kanda
ahanditse “Kwiyandikisha” hejuru iburyo maze wiyandikishe ukoresheje
indangamuntu yawe na nomero ya terefoni igendanwa yanditse ku
ndangamuntu yawe.
-- Gusaba ukoresheje terefoni igendanwa (USSD): Kanda *909# ,ukurikize
amabwiriza, cyangwa ushobora no kwegera uhagarariye Irembo.
-- Nyuma yo kohereza dosiye isaba, wohererezwa ubutumwa bugufi kuri
terefoni cyangwa imeri (Email) yawe, bwemeza ko dosiye yoherejwe,
kandi ugahabwa kode yo kwishyuriraho.
Intambwe ya kabiri: Kwishyura
-- Ushobora guhita wishyura unyuze ku rubuga Irembo ugakoresha
amakarita (VISA cyangwa MasterCard), cyangwa se ugahitamo kwishyura
ukoresheje terefoni (MTN Mobile Money *182#, Airtel*182#, Tigo
*310#), mobikashi (Mobicash), cyangwa ukajya ku ishami rya Banki ya
Kigali cyangwa uyihagarariye ukorera hafi yawe.
-- Nyuma yo kwishyura, wohererezwa ubutumwa bugufi kuri terefoni

348
348
cyangwa kuri imeri (Email) bwemeza ko wishyuye. Nutabona ubutumwa
bugufi kuri terefoni cyangwa imeri mu gihe k’iminota 30, wahamagara
kuri 9099 umukozi w’Irembo akagufasha.
Intambwe ya gatatu: Igihe cyo kujya gufata ikemezo
Iyo umukozi ushinzwe irangamimerere abonye dosiye yawe, arayisuzuma,
akayemeza cyangwa akayihakana, hanyuma ukohererezwa ubutumwa bugufi
kuri terefoni cyangwa imeri (Email) bukumenyesha ko dosiye yawe yemewe
cyangwa yanzwe. Iyo utabonye ubutumwa bugufi nyuma y’iminsi itatu y’akazi
wohereje dosiye isaba, uhamagara ku biro by’umurenge wahisemo, cyangwa
ukajyayo kugira ngo bagusobanurire.

Intambwe ya kane: Kujya gufata icyangombwa


Jya kureba Umukozi Ushinzwe Irangamimerere ku murenge wahisemo, witwaje
impapuro zerekana ko wishyuye (ubutumwa bugufi bwoherejwe n’Irembo
cyangwa inyemezabwishyu ya banki), kandi ujyane n’imigereka isabwa kuri iyi
serivisi (niba isabwa).
Iki kemezo gishobora gukoreshwa nk’imwe mu nyandiko ziherekeza dosiye
isaba serivisi, nko kwiyandikisha mu ishuri, kurera umwana utari uwawe, gusaba
ikemezo cy’umwirondoro wuzuye, kwiyandikisha kugira ngo ushyingirwe,
n’ibindi...

349
- Urugero rw’ikemezo wahabwa umaze gukoresha Irembo:

REPUBULIKA Y’U RWANDA

IBIRO BY’IRANGAMIMERERE
IKEMEZO CY’AMAVUKO

Inomero: D214563TKRB
Gewe……………………………………………………………….Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Umurenge

wa ……………………………………………………………. Nemeje ko

Kanaka (Nyirakanaka) ………………………………………………………………………………………

Mwene ……………………………………………………… na…………………………………………………

Wo mu Karere ka ………………………… yavukiye …………………………………………………..…

Ku wa …………………………………………..

Gitangiwe ……………………………………………………… ku wa ………………………………………

Umunyamabanga Nshingwabikorwa
…………………………………………………………………………

Igiciro 500 FRW

Iki kemezo kemejwe hakurikijwe nomero


D214563TKRB
kandi gishyizweho umukono na

…………………………………………………………………..

Gifite agaciro kugeza ku wa .............

350
350
b) Sheki
Sheki ni urupapuro rwuzuzwa muri banki kugira ngo uwo ihawe abikuze
amafaranga kuri konti y’uyimuhaye. Biragoye kubona sheki yo mu Kinyarwanda,
gusa kubera ko banki ziganwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
Iby’ingenzi byuzuzwa kuri sheki ni ibi bikurikira:
-- Amazina y’uri bubikuze ahawe sheki,
-- Umubare w’amafaranga abikuzwa,
-- Uhawe sheki,
-- Itariki sheki itangiweho,
-- Umukono wa nyiri konti.
Urugero rwa sheki

3. Imyitozo
Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda ya babiribabiri, gukora imyitozo
iri mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora
iyo myitozo abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakayikosorera
hamwe, ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu
makayi yabo.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:
Shushanya sheki ugaragaze neza amakuru yose uyuzuza akenera, maze
uyuzuze.
Kugira ngo abanyeshuri bakore iki kibazo neza, umwarimu azana sheke maze
abanyeshuri bakayishushanya bayireba, bagashushanya imbere n’inyuma.
Iyo barangije kuyishushanya barayuzuza. Umwarimu agendagenda areba ko
bayuzuza neza, abafite ibibazo akabafasha.

351
d) Ishyire mu kigwi cy’uwataye irangamuntu wo Murenge wa Ngoma maze
umwandikire amakuru yose akenewe kugira ngo yuzuzwe ku kemezo
gisimbura ikarita y’irangamuntu by’agateganyo.
Amakuru abanyeshuri bazakenera ni aya akurikira:
-- Amazina y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge
-- Amazina yawe (asanzwe n’ay’idini)
-- Amazina ya so n’amazina ya nyoko
-- Akarere, umurenge n’akagari wavukiyemo
-- Intara uvukamo, intara utuyemo
-- Ubwenegihugu
-- Umwuga
-- Itariki y’amavuko
-- Aho ikemezo gitangiwe
-- Itariki gitangiweho
-- Inumero y’inyemezabwishyu n’amafaranga ari ku nyemezabwishyu
n’amazina y’uyakiriye
-- Aho ikemezo gitangiwe
-- Itariki gitangiweho

VIII.5.4. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri


Mbere yo gufatanya n’abanyeshuri gukora inshamake y’umutwe no gutanga
isuzuma risoza umutwe wa munani, umwarimu aha abanyeshuri umwitozo
wo gusuzuma ubushobozi ngiro bwabo. Uyu mwitozo awubaha nk’umukoro
ukazakosorwa mbere yo gutanga isuzuma.
Urugero rw’umwitozo:
Umaze kwiga inyandiko zuzuzwa, ifashishe mudasobwa maze uge ku rubuga
www.irembo.gov.rw uhitemo ahanditse inzego z’ibanze, urebe ibyemezo bihari,
muri byo uhitemo bitanu, usobanure inzira wacamo ubyuzuza. Hera kuri ibyo
byemezo ugaragaze uko amakuru akenewe yuzuzwa kuri byo.
Uko umwitozo ukosorwa:
Umwarimu asaba abanyeshuri bamwe gusobanurira abandi ibyo babonye ku
rubuga Irembo, inzira banyuzemo, ibibazo bahuye na byo n’uko babikemuye.

VIII.6 Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa munani


Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bituma basobanukirwa iby’ingenzi
bikubiye mu mutwe wa munani bityo bikabafasha gukora inshamake.
Urugero rw’inshamake yakorwa:

352
352
-- Muri uyu mutwe twasomye tunasesengura umwandiko uvuga ku
nsanganyamatsiko yo kugira umuco wo kuzigama.
-- Twungutse amagambo menshi avuga ku nsanganyamatsiko yo kuzigama.
-- Muri uyu mutwe kandi twabonye inshoza ya raporo, uko ikorwa
tunatandukanya raporo n’inyandiko vugo.
-- Twasonanukiwe inyandiko zuzuzwa zirimo ikemezo cy’amavuko
n’ikemezo gisimbura ikarita ndangamuntu by’agateganyo.
-- Twabonye kandi uko buzuza sheki ndetse tunabona ko zimwe mu
nyandiko zuzuzwa hakoreshejwe ibikoresho by’ikoranabuhanga.
-- Ibi byose bikaba byaramfashije kujya ndangwa no gushishikarira kugira
umuco wo kuzigama no kwigira. No kwitabira kumenya no gukoresha
ibikoresho by’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi.

VIII.7. Isuzuma risoza umutwe wa munani


Ibigenderwaho mu isuzuma risoza umutwe wa munani
Kugira ngo umunyeshuri akore isuzuma agomba kuba afite ubushobozi bwo:
- Gusoma no gusesengura umwandiko
- Gukora raporo y’igikorwa runaka
- Kuzuza impapuro zabugenewe.
Umwarimu asaba abanyeshuri gukora isuzuma, buri wese ku giti ke, riri mu
gitabo cyabo. Iyo barangije kurikora buri wese aramukosora akareba ibibazo
byihariye afite kugira ngo amufashe.
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo by’isuzuma
I. Kumva no gusesengura umwandiko
a) Muri uyu mwandiko baratubwiramo imiryango ibiri. Tandukanya
imibereho yayo.
-- Umwe urakize kandi ufite umuco wo kuzigama, undi urakennye kandi
urasesagura.
b) Iterambere ryo mu muryango wa Kamana rikomoka ku ki?
-- Rikomoka ku gukunda umurimo no kugira umuco wo kuzigama.
c) Ni iyihe ndangagaciro iranga Abanyarwanda dusanga muri uyu
mwandiko?
-- Ni indangagaciro yo gufashanya no kugirana inama.
d) Ni ikihe gihe k’ihinga kivugwa mu mwandiko?
-- Garagaza nibura ibindi bihe bibiri by’ihinga bitavuzwe mu mwandiko.

353
Muri uyu mwandiko haravugwamo urugaryi. Ibindi bihe ni iki, umuhindo
n’itumba.
e) Sobanura ibyiza byo kuzigama bivugwa mu mwandiko.
-- Ibyiza byo kuzigama bivugwa mu mwandiko ni ukwiteza imbere mu
buryo bunyuranye.
f) Garagaza ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka dusanga mu mwandiko.
Ingingo z’ingenzi Ingingo z’ingereka
- Imiterere y’imiryango ya Kamana n’uwa - Gufashanya.
Gasana. - Kuremerana.
- Gukunda umurimo. - Kugirana inama.
- Akamaro k’umuco wo kuzigama. - Kumvira no gukurikiza
-Ingaruka zo kutitabira umurimo no inama.
gusesagura.
g) Gereranya imyitwarire y’abanyarubuga n’ubuzima bw’aho utuye.
-- Umwarimu arareba ibisubizo abanyeshuri batanga, abafashe
kubinonosora.
II. Ibibazo n’ibisubizo by’inyunguramagambo
a) Sobanura amagambo akurikira ukurikije inyito afite mu mwandiko.
-- Urugaryi: igihe k’ihinga gihera mu mpera z’ukwezi kwa mbere kikagera
mu ntangiriro z’ukwa gatatu.
-- Kwiyuha akuya: gukorana umurava umurimo uvunaye.
-- Kugarizwa (n’inzara): kwibasirwa n’inzara.
-- Kuboneza: kugenda.
b) Shaka amagambo yakoreshejwe mu mwandiko avuga kimwe
n’amagambo atsindagiye muri izi nteruro:
-- Agezeyo, arakomanga nuko bamuha ikaze.
-- Agezeyo, aravunyisha nuko bamuha ikaze.
-- Bwacya bagakomeza imirimo yabo.
-- Bwacya bakarimbanya imirimo yabo.
c) Huza ijambo n’igisobanuro cyaryo ukurikije inyito rifite mu
mwandiko.

354
354
Ijambo Igisobanuro
a) Guca inshuro Kwerekeza ahantu runaka
b) Kudamarara Guhingira ibiribwa
c) Kuboneza Gutuza ntihagire ikindi kintu ukorera urugo
rwawe/kwirata.
-- Guca inshuro: guhingira ibiribwa
-- Kudamarara: gutuza ntihagire ikindi ukorere urugo/kwirata.
-- Kuboneza: kwerekeza ahantu runaka
III. Ibibazo ku mpapuro zuzuzwa, sheki na raporo
a) Ni ubuhe buryo bukoreshwa mu kubikura amafaranga kuri banki?
-- Abanyeshuri baravugamo uburyo bunyuranye bavugemo ko mu
buryo bashobora gukoresha harimo sheki, gukoresha ikarita n’icyuma
cyabugenewe, terefoni...
b) Sheki umuntu ayitanga uko yakabaye cyangwa hari ibyo yuzuzaho?
-- Abanza kuyuzuza ashyiraho amazina, amafaranga abikuza ndetse
agashyiraho n’umukono.
c) Usibye sheki nta zindi mpapuro muzi buzuza?
-- Abanyeshuri barazirondora.
d) Kubera iki umuntu yandika raporo?
-- Wandika raporo kugira ngo usobanure impamvu y’ubutumwa ubu n’ubu
ugamije intego runaka.
e) Sobanura ibyitabwaho mu kujora raporo yakozwe.
Dore ibyitabwaho mu kujora iyo raporo yakozwe:
-- Kureba niba mu ntangiriro ukora raporo yanditsamo icyo agiye gukorera
raporo n’impamvu ayikora ndetse n’agaciro iyo raporo ifite.
-- Kureba niba mu gihimba ukora raporo yagaragaje ku buryo burambuye
uko abona ibyo akorera raporo; abivuga abitondekanya nk’ugambiriye
kubisobanura mu buryo bw’inyurabwenge. Haranarebwa niba muri iki
gice ukora raporo yatanzemo ibisobanuro biza gutuma uwo aha raporo
adashidikanya ku myanzuro aza kumugezaho.
-- Kureba niba mu musozo ukora raporo yatanzemo ibitekerezo by’uburyo
ikibazo k’ibyo yakoreye raporo abona cyakemuka cyangwa ibyifuzo bye.

355
VIII.8. Ibikorwa by’inyongera
8.8.1 Umwitozo nzamurabushobozi
Umwarimu atahura ikigero cy’ubushobozi bwa buri munyeshuri ahereye ku
manota bagize mu isuzuma risoza umutwe akabashyira mu matsinda akurikije
ingorane bafite. Ibyo birangiye, abagaragaje ubushobozi buke muri buri kiciro
ashobora kongera kubaha iyi myitozo ikurikira:
Kubafite ikibazo cyo kuzuza impapuro zabugenewe umwarimu abaha impapuro
zinyuranye zabugenewe akabasaba kuzuzuza. Ashobora kubaha ikemezo
cy’amavuko, ikemezo gisimbura irangamuntu, sheki,…

8.8.2. Umwitozo nyagurabushobozi


Ungurana ibitekerezo na bagenzi bawe muvuge akamaro ko kuzuza neza
impapuro zagenewe kuzuzwa muvuge n’ingaruka umuntu yahura na zo mu
gihe yatanze amakuru atari yo kuri izo mpapuro.
Urugero rw‘ibisubizo
Umwarimu arareba niba abanyeshuri bungurana ibitekerezo bavuga ingaruka
zirimo kuba umuntu yafungwa mu gihe yatanze amakuru atari yo ku mpapuro
zuzuzwa.

8.8.3 Imyitozo y’inyongera


Soma umwandiko ukurikira usubize ibibazo byawubajijweho:
Umwandiko: Bakame n’impyisi
Kera Bakame yacuditse n’impyisi, biranywana, birabana bishyira kera. Ariko
Bakame ikababazwa n’uko impyisi iyirusha ubukungu.
Bukeye Bakame ibwira impyisi iti: “Reka ducuruze impu, ubukungu bwawe
burusheho kwiyongera, ndetse ungurize ibintu byo gutangiza, nzage
nkungukira.” Impyisi irabyemera.
Bitangira gucuruza impu, zimaze kugwira, bijya kuzicuruza mu mahanga,
inyungu ikabikwa kwa Bakame. Bakame imaze gukungahara irirwaza. Bwa
bucuruzi burahagarara ariko impyisi ntiyabyitaho.
Hashize iminsi, Bakame irazinduka no kwa Mpyisi iti: “Yemwe abo kwa Mpyisi
mwaramutseho!” Impyisi iti: “Bwakeye Baka!” Bakame irihangana irarikocora
iti: “Nta miramukire yange, baraye baducucuye, badusahuye ntibadusigira na
busa.” Ubwo impyisi igwa mu kantu, mbese isa n’ikubiswe n’inkuba. Bakame
ibonye ko impyisi ibuze aho irigitira irayishukashuka, iyibwira ko izabiyishyura.
Bakame iragenda ifukura icyuzi, yororeramo amafi, amaze gukura ikajya ijya

356
356
kuroba ayo yirira. Hashize ukwezi impyisi ijya kwishyuza Bakame ibintu byayo.
Bakame iyakira neza, yikoza munsi y’urugo iroba amafi cumi iraza irayateka
iyavanamo umufa uryoshye cyane, maze yegereza impyisi. Mu mwanya muto
impyisi iba irakomba imbehe.
Irangije iti: “Mbese shahu Bakame, ibi bintu biryoshye bitya, ubikura he ?”
Bakame irahaguruka ijya kuyereka icyuzi cyayo iti: “Ugende ufukure nk’iki,
amafi azimezamo.”
Warupyisi igeze imuhira sinakubwira ukuntu yarimbaguye umusozi mu
mwanya muto. Imaze kuyoboramo amazi, itegereza ko amafi yazamo, iraheba.
Ni bwo igiye kwa Bakame iyirakariye cyane. Igeze yo, Bakame iyisomya ku
nkangaza y’ akataraboneka. Kwibuka icyari kiyizinduye biragatabwa! Imaze
kuryoherwa cyane, iti: “Mama we! Ibi se byo wabikuye he?” Bakame iti: “Ukagira
rwa rutoki rwose, ukabura inzoga y’ubuki? Hoshi genda utemagure za nsina
zose, amakakama azivuyemo uyashyire mu kabindi, amaremo ibyumweru
bitatu, maze uzasomeho wiyumvire.”
Impyisi iragenda ibigenza uko Bakame yayibwiye. Ibyumweru bitatu bishize,
igotomeraho, maze ururimi rurababuka, inkanka ziratenguka. Umujinya
urayica, ifata umufuka no kwa Bakame ntiyasuhuza, ihita igafata igashyira muri
wa mufuka, ngo ige kukaroha mu manga. Igeze mu nzira yibuka ko yibagiriwe
urujigo rwayo kwa Bakame, iratura, isubira inyuma yiruka.
Ingeragere iza kunyura hafi y’uwo mufuka, Bakame iti: “Uraho Ngeragere!” Iti:
“Uracyabaho Baka! Ese urakora iki muri uwo mufuka shahu Baka?” Bakame
iti: “Ntiwamenya ibyange. Ubu banshyize muri iyi ngobyi ngo bage kunyimika,
nge ntegeka utunyamaswa turi hariya hakurya, ni cyo gituma bagiye bampetse!
Nyamara simbishaka, ariko ntibabyumva !” Ingeragere iti: “ Shyuuu! Ukivutsa
umugisha nk’uwo! Reka nigiremo niba utabishaka.”
Bakame ibanza kwangira, nyuma iti: “Ngaho jyamo ariko nawe urampemba!”
Ingeragere ihambura wa mufuka, ivanamo Bakame, maze iwinagamo. Bakame
si ukuwukanira iradanangira. Irangije iti: “Ngiye kuguteguriza.”
Muri ako kanya impyisi iba iraje, ibatura umufuka ngo diridiri...! Igeze hirya
iti: “Ariko noneho ko biremereye cyane, iyi nkenya iriye iki? Ayubusa ariko
ndakuroha, dore igihe wambeshyeye!”
Ingeragere ngo ibyumve iti: “Reka Mpyisi sindi Bakarne, nshyira hasi nigendere.”
Iraboroga cyane ariko impyisi ntibyumve, ahubwo ikayisubiza ngo dore aho
wambeshyeye, ubwenge bwawe ndabuzi, umunsi ntarengwa ni uyu! Iragenda
no mu manga ngo pooo! Ingeragere iniha rimwe gusa, igera mu kabande
itakirashya.
Impyisi itaha yizeye ko igiye kwirira ya mafi ya Bakame no kwinywera ya nzoga

357
y’ubuki. Ku mugoroba ntitarabukiyeyo, isanga ka Bakame kidundaritse ku
nkombe y’ icyuzi cy’amafi yako kararoba.
Bihehe igihinguka aho, Bakame iba yayibonye. Bakame iti: “Warupyisi
ntunyegere, ntabwo abatarapfa nka we bagomba kwegera abavuye ikuzimu nka
nge !” Impyisi irumirwa igira ngo koko Bakame yazutse, ishya ubwoba itekereje
ko wenda ihamye aho yapfa, irirukanka irahunga izinukwa ityo kuzongera
kwikorereza Bakame no gucudika na yo.
Si ge wahera hahera umugani.

I. Kumva no gusesengura umwandiko


1. Bakame yasabye impyisi ko bacuruza impu, mbese ni ko yari iyikunze?
Sobanura.
Nta bwo ari uko yari iyikunze kuko buri gihe Bakame yababazwaga n’uko
impyisi iyirusha ubukungu.
2. Bakame n’impyisi bacuruje impu barunguka inyungu ikajya ibikwa na
Bakame. Muri iki gihe, ni byiza ko ubika amafaranga wungutse mu rugo?
Kubera iki?
Muri iki gihe nta bwo ari byiza kubika amafaranga wungutse mu rugo kuko nta
mutekano yaba afite kandi ibigo by’imari n’amabanki yo kubibikamo birahari.
3. Ni izihe ngaruka zabaye ku Mpyisi yabikirwaga inyungu na Bakame?
Impyisi yahombye inyungu ndetse inahomba n’ibyo yacuruzaga kubera kwizera
Bakame ikayibitsa byose.
4. Muri iki gihe ufatanyije n’umuntu ubucuruzi wabigenza ute kugira ngo
utazahemukirwa nk’uko impyisi yahemukiwe?
Ngewe mfatanyije n’umuntu ubucuruzi sinakwemera ko uwo muntu ari we
ubika inyungu ahubwo inyungu twajya tuyijyana kuri banki cyangwa ku kigo
k’imari kitwegereye, bityo imari yacu ikaba ifite umutekano.
5. Ibyo Bakame yakoze n’ibyo impyisi yakorewe hari aho wabibonye ku
mu buzima busanzwe? Niba hahari tanga ingero z’uko byari bimeze.
Aha abanyeshuri batanga ingero zitandukanye bakurikije uguhemukirwa/
ubuhemu babonye mu buzima busanzwe.

II. Inyunguramagambo
1. Sobanura amagambo akurikira: ukurikije inyito afite mu mwandiko:
a) Gucucura: Kwiba umuntu ibintu byose ukamusiga iheruheru.
b) Kudanangira: Guhambira/gufungirana ikintu ku buryo umuntu

358
358
atashobora kugihambura cyangwa kugifungurira bitamugoye.
c) Urujigo: Inkono y’itabi
d) Imbehe: Igikoresho gito gikoze mu giti giteye nk’umuvure bariragaho.
Imbehe zasimbuwe n’amasahane, ubu zikoreshwa nk’umutako zibutsa
umuco.
2. Koresha mu nteruro amagambo akurikira ku buryo bwumvikanisha ko
uzi icyo asobanura: kugotomera, gukomba, gukubitwa n’inkuba.
a) Yageze mu rugo afite inzara n’inyota bamuha amata aragotomera.
b) Abana iyo bamaze ibiryo ku isahane barayikomba bigashiraho neza.
c) Yumvise ayo magambo amera nk’ukubiswe n’inkuba kuko yari
amutunguye.
III. Ibibazo kuri Raporo no ku mpapuro zagenewe kuzuzwa
a) Uri umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w’indimi n’uburezi. Umuyobozi
w’ikigo cyawe agusabye kujya mu mwaka wa mbere kureba ikibazo
cyahabereye cy’ubwumvikane buke buri mu banyeshuri babiri b’iryo
shuri. Ukurikije, ibiranga raporo, kora raporo waha umuyobozi wagutumye
uvuyeyo.
Dore bimwe mubyashyirwa muri raporo umunyeshuri azatanga uko byaba
biteye :
-- Umutwe: Icyo raporo iravugaho
-- Intangiriro: Itariki, ukwezi, umwaka n’isaha igikorwa cyabereye,
abari bahari, amazina y’abanyeshuri babiri bagiranye ikibazo n’ikibazo
bagiranye muri make.
-- Igihimba: Uburyo ikibazo cyatangiye uko cyagiye gikura n’aho kigeze.
-- Umusozo: Uburyo ikibazo cyakemuka.
Amazina n’umukono by’uwakoze raporo.
b) Fatanya bagenzi bawe kwishyira mu mwanya w’umukozi w’irembo,
umukozi w’umurenge ushinzwe irangamimerere, umukozi wa banki
n’abaturage basaba serivise zikurikira: uruhushya rwo kubaka, ikemezo
cy’ubucuruzi ku bindi bikorwa bibyara inyungu, inyandiko y’ishyingirwa,
icyangombwa kiguhesha indangamuntu mu buryo bwihuse no
kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
rw’agateganyo. Mushake mudasobwa ifite interineti n’ibindi bikoresho
bikenewe kugira ngo mwisanishe n’abatanga izo serivisi. Mugaragaze
kandi uko mwakoresha sheki mubikuza amafaranga akenewe.
Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda akurikije abakinankuru
bakenewe. AbaAAfasha kandi gushaka imfashanyigisho zikenewe ndetse

359
n’igihe gihagije cyo gukina bigana ibyo bikorwa.

VIII.9. Amakuru y’inyongera


Impapuro zuzuzwa
Ku bijyanye n’impapuro zuzuzwa hifashishwa urubuga www.irembo.gov.rw.
Amwe mu magambo akoreshwa mu itumanaho n’ikoranabuhanga
-- Platform: ihuriro
-- Online: ku murongo
-- USSD: imibare ikandwa
-- LTD (limited): bidasesuye
-- Menu: ibihari
-- Browser: inshakisho
-- Mobile: ngenganwa

360
360
UNIT
UMUTWE WA

95 UBUKORONI

IX.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe


• Gusesengura ikinaico atahura ingingo y’ingenzi iyikubiyemo n’uturango
twayo.
• Guhanga no gukina ikinamico.

IX.2. Ibyo umunyeshuri yagombye kuba azi


• Gusobanura ubukoroni icyo ari cyo no kujora ibyiza n’ibibi byabwobwo.
• Gusobanura inshoza y’ikinamico, kugaragaza uturango n’ubwoko
byayo.
• Guhanga no gukina ikinamico ahuza imvugo n’ingiro.

IX.3. Ingingo nsanganyamasomo


Ingingo nsanganyamasomo Aho igaragarira muri uyu mutwe
Umuco w’amahoro Iyi ngingo nsanganyamasoko iragaragarira
n’indingagaciro mu ikinamico“Abatanye badatata
barasubiranye” mu ngingo ndangamuco
karande.
Kubungabunga ibidukikije Igaragarira mu ikinamico « Abatanye
badatata barasubiranye » aho batera
ubwoko bunyuranye bw’ihihingwa.
Umuco wo kuzigama Iyi ngingo nsanganyamasoko iragaragarira
mu ikinamico“Abatanye badatata
barasubiranye” ahagaragara iterwa
ry’ibihingwa binyuranye.
Uburinganire n’ubwuzuzanye Igaragarira mu bikorwa umwarimu atanga,
mu bibazo abaza, mu gukora amatsinda
aho yibanda ku bitsina byombi. Na none
tuyisanga mu ikinamico aho umugore
Nyirashiku n’umugabo Rumashana baganira
bungurana ibitekerezo.

361
Uburezi budaheza Igaragara igihe umwarimu yigisha yita kuri
buri munyeshuri.

IX.4. Igikorwa cy’umwinjizo


Umwarimu aha abanyeshuri igikorwa kibinjiza mu nsanganyamatsiko y’umutwe

Urugero rw’igikorwa n’urugero rw’ibisubizo:

Ushingiye ku bumenyi ufite, sobanura mu magambo yawe bwite ubukoroni


icyo ari cyo, unavuge ibibi n’ibyiza ubukoroni bwagize ku Banyarwanda no ku
Banyafurika muri rusange.

Ubukoroni ni imitegekere y’igihugu kigaruriye ikindi cyangwa igihe ubwo


butegetsi bumara. Bimwe mu byiza by’ubukoroni mu Rwanda ni imiyoborere
ishingiye kuri demokarasi, kwadukana ibihingwa ngengabukungu bishya,
kubaka ibikorwaremezo,...naho ibibi byawo ni akarengane gashingiye
ku ikandamiza, gukora uburetwa, gukubitwa, kwicwa kw’Abanyarwanda
n’Abanyafurika, ivangura n’ibindi.

Umwarimu aratega amatwi ingingo abanyeshuri batanga ku bukoroni


n’inkurikizi zabwo mu Rwanda no muri Afurika maze agende abafasha kunoza
ibitekerezo batanga.

IX.5. Amasomo ari mu mutwe wa kenda n’igihe agenewe

Umutwe wa kenda: Ubukoroni Umubare w’amasomo: 15


Ikinamico: Abatanye badatata barasubiranye
Umubare
Amasomo Intego rusange
w’amasomo
Isomo rya mbere: Gusoma no Gusoma ikinamico no Amasomo 3
gusobanura umwandiko. gusobanura amagambo
adasobanukiwe ari mu
ikinamico.
Isomo rya kabiri: Gusoma no Gusoma ikinamico Amasomo 2
kumva umwandiko. no gusubiza ibibazo
byayibajijweho.
Isomo rya gatatu: Gusoma no Gusesengura ibivugwa Amasomo 1
gusesengura ikinamico. mu ikinamico

362
362
Isomo rya kane: Kungurana Gusesengura Amasomo 1
ibitekerezo. insanganyamatsiko
yatanzwe no
gutanga ibitekerezo
mubwubahane kandi
ashize amanga.
Ikinamico
Isomo rya gatanu: Inshoza, Gutahura inshoza , Amasomo 2
uturango, imyubakire n’ibice kugaragaza, uturango,
by’ikinamico imyubakire n’ibice
by’ikinamico.
Isomo rya gatandatu: Amoko Gusobanura ubwoko Amasomo 1
n’amateka by’ikinamico. n’amateka by’ikinamico.

Isomo rya karindwi: Uko Kugaragaza uko bandika Amasomo 1


ikinamico yandikwa n’uko ikinwa. ikinamico n’uko
bayikina.
Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri. Isomo 2
Isuzuma risoza umutwe wa gatanu. Amasomo 2

Ikitonderwa:

Mbere yo gutangira isomo rya mbere, umwarimuabanza gukoresha igikorwa


cy’umwinjizo kiri mu gitabo cy’umunyeshuri.

IX.5.1. Umwandiko: Abatanye badatata barasubiranye


Isomo rya: mbere: Gusoma no gusobanura umwandiko

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
• Gusoma ikinamico adategwa yubahiriza utwatuzo n’iyitsa, ahuza
imvugo n’ingiro kandi asesekaza.
• Gusobanura no gukoresha neza mu mvugo no mu nyandiko
amagambo atari asobanukiwe ari mu ikinamico.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu,
inkoranyamagambo, amashusho n’izindi nyandiko zivuga ku bukoroni.

363
1. Intangiriro

Umwarimu yereka abanyeshuri amashusho ari mu bitabo byabo, akabasaba


kuyitegereza, akayababazaho ibibazo bituma bavumbura insanganyamatsiko
y’umwandiko bagiye gusoma.

Urugero rw’ibibazo:

1. Ni iki mubona kuri iyi shusho?


-- Abasaza n’abakecuru, Abirabura n’abazungu, abantu bafite intwaro
gakondo n’abafite imbunda,…
2. Mukurikije aho abo bantu bari ni mu Burayi cyangwa ni muri Afurika ?
-- Ni muri Afurika.
3. Muratekereza ko abazungu baje gukora iki muri Afurika?
-- Abazungu baje muri Afurika gukoroniza abatuye uyu mugabane.
4. Mushingiye ku mutwe w’umwandiko n’ibyo mubona kuri iyi shusho,
muratekereza ko iyi kinamico iza kuvuga ku ki?
-- Iyi kinamico iraza kuvuga ku nsanganyamatsiko y’ubukoroni.
2. Uko isomo ryigishwa

Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange


kuri 2.6

Saba abanyeshuri bakore igikorwa gikurikira:

Igikorwa:

Soma umwandiko “Abatanye badatata barasubiranye”, ushakemo amagambo


udasobanukiwe, hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko
wifashije inkoranyamagambo.

Abanyeshuri bakorea icyo gikorwa mu matsinda hanyuma bakamurika


ibyayavuyemo.

Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda, bafatanya


n’umwarimu kubinoza, bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura
mu makayi yabo.

Urugero rw’amagambo abayeshuri bashobora kudasobanukirwa:


Amagi y’umuzungu: amagi abaturage bagemuriraga Ababirigi baraye ku

364
364
gasozi runaka.

Inka z’umugogoro: ni inka zakamirwaga umuzungu waraye ku gasozi


kariho abatunzi, bashoboraga gukama zahumuza bakazicyura, bitashoboka
bakiyemeza kujya bagemura.

Amajune: ibyago, ibibazo, akaga.

Ntagisimbuka akatsi: nta cyo ngishoboye, ntagishoboye kugenda, nshaje.

Urushingo: agati k’umuko bakoreshaga bashaka umuriro.

Urushingati: agati k’umuko bakubagamo urushingo kugira ngo haboneke


umuriro.

Kubyinira ku rukoma: kwishima cyane, kwizihirwa, kumva utuje.

Ubutegetsi bwa kiboko: ubutegetsi bukandamiza, ubutegetsi bukoresha


igitugu.

Ubuvivi n’ubuvivure: abana bakomoka ku gisekuru k’inyuma cyane, uhereye


ku mwana w’umwuzukuruza wawe.

Badatata: Bataneka ngo bamenye amakuru anyuranye ava mu bo barwana.

3. Imyitozo

Umwarimu asaba buri munyeshuri ku giti ke, gukora imyitozo


y’inyunguramagambo iri mu bitabo byabo. Umwarimu agenzura uko
abanyeshuri bakora imyitozo, abafite ibibazo byihariye akabafasha. Umwarimu
n’abanyeshuri bayikosorera hamwe bagafatanya kunoza ibisubizo maze
bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.

Urugero rw’ikibazo n’ibisubizo


a) Simbuza ijambo ritsindagiye irindi bivuga kimwe dusanga mu
mwandiko.
• Rugigana/ Kabirigi/umukoroni/Gashakabuhake yaratuzengereje
duta umutwe kugeza ku bwigenge, ubu turaho.
• I Bwotamasimbi haturutseyo Abakoroni b’ingeri zose.
• Bantu mukinisha imyuko isohora amashaza muge mwitonda
mutazatumaraho urubyaro.
• Abamaze kubona igufwa ry’umuyaga, bazi byinshi ku mateka
y’Abakoroni bigabagabanyije Afurika.

365
• Kugera ku bwigenge byarwaniwe inkundura.
• Ururimi rwacu gakondo ntirwigeze rwitabwaho mu mashuri ku
ngoma ya Gashakabuhake w’umukoroni.
b) Ubaka interuro ukoresheje amagambo cyangwa itsinda ry’amagambo
akurikira ku buryo wumvikanisha icyo asobanura.
• Nyirashiku ahora mu majune yo kubura uko akorera urugo rwe.
• Nataniyeri yabyiniye ku rukoma abonye ko Padiri Dippo abasuye.
• Kanyamateka ni umugabo w’intyoza.
• Ruhakana yangaga urunuka ubukoroni.
Isomo rya kabiri: Gusoma no kumva umwandiko

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
Gusoma umwandiko no gusubiza ibibazo byo kumva umwandiko
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri n’igitabo cy’umwarimu.

1. Intangiriro

Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa ibyo baheruka kwiga kugira


ngo bibinjize neza mu isomo rishya.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:


a) Ni nde wanyibutsa umwadiko duheruka kwiga?
Umwadiko duheruka kwiga ni “Abatanye badatata barasubiranye”.
b) Uwo mwandiko wavugaga ku yihe nsanganyamatsiko?

Uwo mwandiko wavugaga ku bukoroni.

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo kuri iri somo ibiteganya mu ntangiriro rusange
kuri 2.6

Saba abanyeshuri bakore igikorwa gikurikira:

Igikorwa:

Ongera usome umwandiko "Abatanye badatata barasubiranye" hanyuma usubize

366
366
ibibazo byawubajijweho.

Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda, hanyuma bakamurika


ibyayavuyemo. Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda,
umwarimu abafasha kubinoza bikadikwa ku kibaho, abanyeshuri
bakabyandukura mu makayi yabo.

Urugero rw‘ibibazo n’ibisubizo:

a) Vuga abakinnyi bose bavugwa muri uyu mwandiko.


Ruhakana Gamariyeri, Rumashana, Kanyarufunzo, Nyirashiku,
Turikubwigenge, Natanayeri, Padiri Dippo, Umusirikare mukuru, Abagore
n’abagabo, abahungu n’abakobwa b’abaririmbyi.

b) Mu mwandiko baratubwiramo umusaza ukuze cyane. Uwo ni nde,


umubwirwa n’iki? Umusaza uvugwa ni Rumashana. Yuzuye iminkanyari
mu gahanga, umusatsi wose ni uruyenzi; yarwanye iy’Abamayimayi
n’Abamawumawu aharanira ko Abakoroni badakomeza kudutsikamira no
kudupyinagaza.

c) Abakoroni bafite ibintu bibiri by’ingenzi bitwaje bakoroniza Afurika.


Ibyo bintu ni ibihe? Kwigisha ijambo ry’Imana, guhagarika ubucuruzi
bw’abacakara.

e) Ingaruka mbi kurusha izindi za gikoroni, yashegeshe Igihugu cyacu


cy’u Rwanda ni iyihe?
Ingaruka mbi ya gikoroni yashegeshe Igihugu cyacu kurusha izindi ni Jenoside
Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

d) Vuga imitwe ibiri y’abarwanyi yari yarazengereje Abakoroni mu bihugu


by’iburasirazuba bw’u Rwanda.
Iyo mitwe y’abarwanyi ni Abamawumawu muri Kenya n’Abamayimayi mu
magepfo ya Tanzaniya.

e) Tanga amazina y’imigi yashinzwe n’Abakoroni n’abo yitiriwe.


Twavuga Kongo Burazavile yashinzwe na Savorunya do Buraza (Savorgnan
De Brazza), Kigali yo mu Rwanda ishingwa na Rishari Kante (Richard Kant)...

Isomo rya gatatu: Gusoma no gusesengura umwandiko

367
Intego yihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
• Gusesengura umwandiko agaragaza ingingo z’ingenzi ziwugize kandi
ahuza ibivugwa mu mwandiko n’ubuzima busanzwe.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu, igitabo cy’umunyeshuri n’izindi
nyandiko zivuga ku bukoroni

1. Intangiriro

Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa umwandiko baheruka kwiga


kugira ngo bibinjize neza mu isomo rishya.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

a) Umwandiko twize ubushize uvuga ku ki?


Ubushize twize umwandiko uvuga ku bukoroni n’ingaruka zabwo.

b) Ni izihe ngaruka z’ubukoroni?


Ingaruka z’ubukoroni ni nyinshi harimo gusahura igihugu, kwangiza umuco
wacyo, kubiba amacakubiri mu baturage... Mu Gihugu cyacu by’umwihariko hari
ingaruka yashegeshe Igihugu cyacu kurusha izindi ari yo jenoside yakorewe
Abatutsi muri Mata 1994.

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo ibiteganya kuri iri somo mu ntangiriro rusange
kuri 2.6

Saba abanyeshuri bakore igikorwa gikurikira:

Igikorwa:

Ongera usome umwandiko "Abatanye badatata barasubiranye" hanyuma usubize


ibibazo byawubajijweho.

Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda, hanyuma bakamurika


ibyayavuyemo. Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda,
umwarimu afatanya na bo kubinoza, bikandikwa ku kibaho, bakabyandukura
mu makayi yabo.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

368
368
a) Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko?
Insanganyamatsiko ivugwamo ni ubukoroni.

b) Tanga ingingo z’ingenzi zibanzweho mu mwandiko wasomye.


• Akarengane kakorewe Abanyafurika;
• Abanyafurika batumvikanaga n’abakoroni;
• Abanyafurika bumvikanaga n’abakoroni;
• Ibihugu by’afurika byakoronijwe;
• Intambara zo kwigobotora Abakoroni;
• Ubuhemu bw’abakoroni.
c) “Abakoroni badusigiye ibikomere n’agashashi katumurikira kujya
mbere.” Sobanura iyo mvugo.
Agashashi katumurikira kujya imbere:
• Abakoroni bashinze amashuri bigisha gusoma no kwandika.
• Basize bimwe mu bihingwa ngengabukungu.
• Bazanye ifaranga.
• Bazanye idini rishingiye ku kwemera Kirisitu.
Ibikomere:
• Batubibyemo amacakubiri.
• Basahuye imitungo y’ibihugu bakoronije.
• Bahohoteye Abanyafurika.
d) Ingamba ababyiruka bagomba gufata kugira ngo bakomeze gusigasira
ibyagezweho nyuma yo kwiyuha akuya ni izihe? Bagomba kwiga
bashyizeho umwete, bagomba kwivuza mu mavuriro akomeye, mu yandi
magambo bagomba kumva ko bagomba kujijuka bagakomeza gukumira
icyatuma Afurika yongera guhungabana, by’umwihariko mu Rwanda rwacu.

e) Gereranye ibivugwa mu ikinamico n’ubuzima urimo muri iki gihe.


Umwarimu areba niba abanyeshuri bagereranya ubuzima bw’ubukoroni
n’ubuzima bwa nyuma y’ubukoroni. Areba ko abanyeshuri bavuga ku
bijyanye na politiki, ubukungu n’imibanire muri rusange.

Isomo rya kane: Kungurana ibitekerezo

369
Intego zihariye
Ahereye ku nsanganyamatsiko yahawe, nyuma y’iri somo umunyeshuri
araba ashobora:
• Kungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko yahawe atanga
ibitekerezo bye mu bwubahane, kandi avuga ahawe ijambo.
• Gutinyuka kuvugira mu ruhame ashize amanga.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu n’izindi
nyandiko zivuga ku bidukikije.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibaganisha ku nsanganyamatsiko
y’umwandiko baheruka gusesengura kugira ngo bibinjize neza mu mwitozo wo
kungurana ibitekerezo.

Urugero rw’ibibazo:
a) Ni iki wasigaranye mu isomo duheruka kwiga?

Nasigaranye ko ubukoroni bwazanye iterambere n’ubwo hari ibibi


bwasize.
b) Ni iki ugomba gukora kugira ngo urwanye ubukoroni?
Ngomba guharanira kujijuka, kwigira, guteza umuryango wange n’Igihugu
cyange imbere.

c) Ni nde watwibutsa ingingo z’ingenzi zivugwa mu mwandiko “Abatanye


badatata barasubiranye”?
Umwarimu akurikirana uko abanyeshuri bamubwira ingingo z’ingenzi
z’umwandiko “Abatanye badatata barasubiranye”

2. Uko isomo ryigishwa


Reba uko imbonezamasomo ibiteganya kuri iki gice mu ntangiriro rusange
kuri 2.6

Saba abanyeshuri bakore igikorwa gikurikira

Igikorwa:

Ongera usome umwandiko "Abatanye badatata barasubiranye" hanyuma


mwungurane ibitekerezo ku nsanganyamatsiko ikurikira.

370
370
Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda, hanyuma bakamurika
ibyayavuyemo. Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda,
umwarimu afatanya na bo kubinoza, bikandikwa ku kibaho, bakabyandukura
mu makayi yabo.

Umwarimu akoresha ishuri ryose mu kungurana ibitekerezo. Abanyeshuri


batera urutoki akabaza umwumwe, bagasimburana batanga ibitekerezo byabo
ku nsanganyamatsiko, nyuma umwarimu agafatira hamwe na bo umwanzuro.

Urugero rw’ insanganyamatsiko:


“Uburyo bwo guhangana n’ingaruka z’ubukoroni.”

Urugero rw’umwanzuro:

Uburyo bwo guhangana n’ingaruka z’ubukoroni ni:


• Guharanira kwigira;
• Guharanira ubumwe bw’abaturage;
• Kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo;
• N'ibindi.

IX.5.2. Ikinamico
Isomo rya gatanu: Inshoza, uturango, imyubakire n’ibice by’ikinamico

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo umunyeshuri araba ashobora:
• Gutahura inshoza n’uturango by’ikinamico.
• Gusobanura imyubakire y’ikinamico n’ibice byayo.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu n’ibindi
bitabo cyangwa inyandiko bivuga ku ikinamico.

1. Intangiriro

Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa isomo baheruka kwiga kugira


ngo bibinjize mu isomo rishya.

a) Ni irihe somo duheruka kwiga?


Ubushize twunguranye ibitekerezo ku nsanganyamatsiko “Uburyo bwo
guhangana n’ingaruka z’ubukoroni.”

371
b) Ni gute Abanyarwanda bahangana n’ingaruka z’ubukoroni?
Abanyarwanda bahangana n’ingaruka z’ubukoroni baharanira kwigira,
baharanira ubumwe bw’abaturage; baharanira kwiteza imbere, barwanya
jenoside n’ingengabitekerezo yayo...

2. Uko isomo ryigishwa

Reba uko imbonezamasomo ibiteganya kuri iki gice mu ntangiriro rusange


kuri 2.6

Saba abanyeshuri bakore igikorwa gikurikira

Igikorwa:

Mwongera musome umwandiko “Abatanye badatata


barasubiranye”mwitegereza imiterere yawo, uko abakinankuru bateye
n’uko basimburana bavuga maze mukore ubushakashatsi, mutahure inshoza,
uturango, imyubakiere n’ibice by’ikinamico.

Umwarimu asaba abanyeshuri gukora amatsinda maze bagakora igikorwa


cy’umwinjizo kiri mu gitabo cy’umunyeshuri.

Umwarimu aha abanyeshuri igihe cyo gukora icyo gikorwa, akanabarangira


ibitabo binyuranye bakwifashisha.

Abanyeshuri bakorera icyo gikorwa mu matsinda, hanyuma bakamurika


ibyayavuyemo. Iyo abanyeshuri bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda,
umwarimu afatanya na bo kubinoza, bikandikwa ku kibaho, bakabyandukura
mu makayi yabo.

Iyo igihe yabahaye kirangiye, umwarimu atoranya amatsinda ane, rimwe


rikamurikira abandi ibyo ryakoze ku nshoza, irindi ku turango, irindi ku
myubakire irindi na ryo ku bice by’ikinamico. Igihe ayo matsinda amurika
ibyo yakoze abagize andi matsinda baba bakurikiye, umwarimu abayobora mu
kunoza ibyo buri tsinda rimurika. Iyo bamaze kunoza ibyamuritswe, byandikwa
ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.

Urugero rw’ibisubizo:

a) Inshoza y’ikinamico
Ikinamico ni umukino ushingiye ku gikorwa abantu berekanira imbere y’abandi,
abantu bihindura ukundi, bagerageza gusa na bo cyangwa ibyo bakina haba mu
mvugo, mu mico no mu migirire, kandi bagamije gushimisha abababona, rimwe

372
372
na rimwe bagaherwamo inyigisho zishobora kuba intandaro yo gukira bimwe
mu bikomere by’umutima umuntu agendana buri munsi cyangwa gukemura
bimwe mu bibazo bihora biziritse bagenzi bacu mu miryango natwe ubwacu
tutiretse. Ikinamico ishobora kukunywesha umuti urura, ukakubera urukingo
ruzima rwo guca ukubiri n’ikitwa ingeso mbi zose zoreka imbaga y’abantu
mu migirire no mu bikorwa by’urukozasoni. Ikinamico ni ikigega k’ikoraniro
ry’ingeri z’ubuvanganzo zitandukanye, kuko ikinamico ubwayo atari ingeri
y’ubuvanganzo.

Mu ikinamico, abakinnyi bashobora gutebya, gusakuza, guca imigani, kuririmba,


guhoza abageni n’abana, kuvugira inka, yewe n’abahigi bashobora kuzitura
intozo zabo nyuma amahigi bakayaroha. Ikinamico ni akayobera. Usibye
akamaro ko gushimisha abayireba, irigisha abantu bakanyurwa. Ikinamico
iravura; ikuramo abantu ububabare baba bafite, ikagerageza na none gukemura
bimwe mu bibazo baba bafite ku mutima. Hashingiwe ku nsanganyamatsiko
z’ikinamico twavuga ko ikinamico ari ikinabuzima.

b) Uturango tw’ ikinamico


Ikinamico ihimbye neza, igomba kuba igaragaramo uturango dukurikira:

Umutwe w’ikinamico: umutwe w’ikinamico ugomba kuba ari mugufi kandi


uteye amatsiko.Insanganyamatsiko rusange igomba kuba ifitanye isano
n’umutwe wahisemo. Biba byiza iyo usomye umutwe adahita yumva neza
ibikubiye mu ikinamico.

Umwinjizo: ni amagambo atangira umukino, aba asa n’akebura abagiye


gukurikira ikinamico, ndetse abakururira gukurikira neza umukino.

Abanyarubuga: ni abakinnyi bakina umukino, bagaragaza imyifatire


itandukanye, bagenda bumvikana, ndetse bakagaragara mu mukino.
Mu ikinamico, cyanecyane mu ikinamico nyarwanda, usanga amazina
y’abakinnyi ashushanya imico yabo, uko bateye n’uko bitwara.

Ibice by’umukino: ni umukino wose uba ugabanyijemo ibice bitandukanye,


bitewe n’uko umuhanzi yabigennye.

Agakino: igice cy’umukino, gishobora kugira imiseruko itandukanye, bitewe


n’igitekerezo gikubiye mu gice cy’umukino.

Urukiniro/akabugankuru: ni aho agakino cyangwa igice cy’umukino kiba kiri


bukinirwe. Urukiniro baruha umuteguro, bakarutaka cyangwa bakaruha
imirimbishirize, bitewe n’ibyifuzo by’umuhanzi cyangwa umutoza.

373
Umuseruko: tuvuga umuseruko, iyo hari umukinnyi mushya winjiye mu
rukiniro cyangwa igihe hari usohotse mu rukiniro.

Mu makinamico avugirwa kuri tereviziyo cyangwa kuri radiyo, si ngombwa


ko urukiniro rurangiriraho igice cyose cy’umukino kuko ho biba byoroshye
kubikora. Mu mikino yerekanwa, ntabwo washobora kwerekana abantu bari
mu Kiriziya, ngo mu kanya wongere uberekane baryamye imbere y’imbaga
ibarebera kandi ari mu gice kimwe. Aha ngaha byagusaba kubanza gufunga
umwenda, ugategura akandi kabugankuru. Amategeko y’ikinamico avuga ko
bafunga umwenda gusa iyo igice cy’umukino kirangiye.

Inyobozi: ni ibisobanuro bigaragara mu ikinamico, biyobora abanyarubuga


uko bari bwitware mu mukino. Bikunze gushyirwa mu dukubo.

Imvugo nkana: ni amagambo umunyarubuga ashobora kuvuga mu gihe ari


kugirana ikiganiro na mugenzi we, ariko mugenzi we akigiza nkana ko
atayumvise.

Imvugano: ni ikiganiro kiba hagati y’abanyarubuga igihe bahererekanya


amagambo.

Inyishyu: ni amagambo umunyarubuga runaka asubiza mugenzi we mu


ikinamico.

Umwivugisho: ni amagambo avugwa n’umunyarubuga igihe ari wenyine


yivugisha.

Ururondogoro: ni imvugo itinze y’umunyarubuga runaka.

Iherezo: ikinamico igira iherezo. Iherezo ry’ikinamico rishobora kumara


amatsiko abayikurikiye, cyangwa rigasiga abayikurikiye mu gihirahiro
bibaza uko byagenze cyangwa uko bizagenda.

c) Imyubakire y’ikinamico
Ikinamico nk’inkuru ikinnye, igira imyubakire iteye itya:

Intango: muri iki gice, hagaragaramo uko ubuzima buba busanzwe muri
rusange, abantu babanye neza nta kibazo bafitanye.

Kidobya: nko mu nkuru, kidobya ni akantu kaza, kakaba imbarutso, kagahindura


ibintu uko byari bimeze. Icyo gihe uko ibintu byari bisanzwe birahinduka,
niba ari nk’ikibazo kivutse, kigashakirwa igisubizo.

Inkubiri y’ibikorwa: muri iki gice, ni ho dusobanukirwa inkuru koko.

374
374
Abanyarubuga bakagaragaza ya myifatire cyangwa imico itandukanye baba
bakina.

Umwanzuro: muri iki gice, ni ho tubona uko inkuru irangiye. Mu mwanzuro


ikinamico ishobora kurangira imaze amatsiko cyangwa igasiga mu rujijo
abayiteze amatwi cyangwa abayireba.

Amaherezo: muri iki gice, hagaragaramo uko byagenze nyuma y’ikemuka


ry’ikibazo runaka cyangwa se nyuma y’uko ikibazo gikomeza kuba insobe.
Aha ni na ho hagaragara abagiriye inyungu muri kwa gukemuka cyangwa
kudakemuka kw’ikibazo.

Imyubakire y’ikinamico ishingira ku banyarubuga. Ibikorwa bigaragara mu


ikinamico bishingira ku banyarubuga cyanecyane ku banyarubuga b’imena.
Abanyarubuga b’imena bafatanyije n’abungirije bayobora imigendekere
y’ibikorwa mu ikinamico kugeza ku ndunduro y’ikinamico. Nko mu nkuru ngufi
cyangwa ndende, umusesenguzi w’ikinamico ashobora gushushanya ibikorwa
yifashishije igishushanyo giteye gitya:

Ugenerwa

Nyiri ubwite: ni bo ikinamico iba ishingiyeho. Aba bashobora kugera ku ntego


bagamije cyangwa ntibayigereho.

Ugenerwa: ni umuntu wese waba afite inyungu, ukurikije ikivugwa mu


ikinamico.

Abafasha: ni abakinamico cyangwa ibindi bintu bishobora gutuma nyir’ubwite


cyangwa ba nyir’ubwite mu ikinamico bagera ku kigamijwe cyangwa
ntibakigereho, ariko byagaragaye ko ba nyiri ubwite bari bashyigikiwe.

Ugenera: ni umuntu cyangwa ikintu gituma nyiri ubwite agira intego runaka
mu ikinamico.

Ikigamijwe: ni intego abakinamico b’ingenzi baba bahawe n’umuhimbyi

375
w’ikinamico.

Imbogamizi: ni abakinamico cyangwa ibintu bishobora kubangamira


umukinnyi cyangwa abakinnyi b‘imena kugera ku ntego cyangwa ku
kigamijwe.

Ikitonderwa:

Mu ikinamico, ibikorwa bishobora gukurikirana nk’uko byagiye biba mu


njyabihe yabyo. Cyokora ibyo si ihame, kuko hari ubwo usanga ibikorwa
bidakurikiranye uko byagiye biba mu mateka yabyo, bitewe n’ubuhanga
bw’umuhanzi w’ikinamico.

d) Ibice by’ikinamico
Ikinamico nyinshi zizwi, zigira ibice bitatu. Mu gice cya mbere, usanga ari
nk’igice cy’umwirondoro no kugaragaza muri rusange imiterere y’abakinnyi
n’inshamake y’ibikorwa bizagaragara mu ikinamico yose. Mu gice cya kabiri ni
ipfundo ry’ikinamico. Muri iki gice, ibintu biba bitangiye gusobanuka, abakinnyi
bakuru bigaragaje kimwe n’abungirije. Igice cya gatatu, habonekamo ikemuka
ry’ikibazo cyari kiraje ishinga umukinnyi mukuru. Muri iki gice, ikibazo
gishobora gukemuka cyangwa kikaburirwa umuti, abasomyi, abatega amatwi
kimwe n’ababa babirebera ku byuma bigaragaza amashusho, bakaguma mu
rungabangabo bibaza ikizakurikiraho. Iyo bigenze bitya, umukino urangira
ugiteye amatsiko. Ku birebana n’ibice bigize ikinamico, ntawashidikanya ko
hari ikinamico yagira ibice bibiri cyangwa bine, bitewe n’umuhanzi uwo ari we
n’icyo agamije.

3. Imyitozo

Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda, gukora imyitozo iri mu gitabo


cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora imyitozo abafite
ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakayikosorera hamwe, ibisubizo
bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi.

Urugero rw’ibisubizo byatangwa:


a) Sobanura ishushanyabikorwa ry’ikinamico “Abatanye badatata
barasubiranye”?
Ni ugenera(nyakugaba), ikigamijwe(ikifuzo)ugenerwa(nyiri inyungu),
imbogamizi, nyiri ubwite(ruhamwa) n’abafasha( inyunganizi).

376
376
Ugenera: Ruhakana

Ikigamijwe: kurwanya ubukoroni

Ugenerwa:Nyirashiku, Kanyarufunzo, abana ba Ruhakana na Nyirashiku..

Imbogamizi: Abazungu, Padiri Dippo, Abasirikare b’abazungu

Nyiri ubwite: Ruhakana, Kanayarufunzo,...

Abafasha: Abataramyi n’umusaza Rumashana

b) Ikinamico ifite akahe kamaro mu buzima bw’Abanyarwanda?


Ikinamico irashimisha ,irigisha, irakosora, iraurira, igira abantu inama,...

c) Sobanura muri make uturango dutanu tw’ikinamico.


Umwarimu areba niba abayeshuri batanze uturango tw’ikinamico.

d) Tandukanya inkubiri y’ibikorwa na kidobya.


Inkubiri y’ibikorwa ni igice dusangamo imihindagurikire y’ibikorwa mu ikinamico
naho kidobya ni ikintu kiza kikaba imbarutso kigahindura ibintu uko byari bimeze

e) Tahura ibice by’ikinamico “Abatanye badatata barasubiranye”.


Ibice by’ikinamico “Abatanye badatata barasubiranye”.
• Umwirondoro: ni igice kigaragaza kandi kigasobanura abakinnyi
b’ikinamoco. Muri iyi kinamico harimo abakinnyi ikenda n’abandi bari
mu matsinda.
• Ipfundo ry’ikinamico: imibereho y’abairabura n’imibanire yabo
n’abazungu mu gihe cy’ubukoroni na nyuma y’ubukoroni.
• Ikemuka ry’ikibazo: kwiga uburyo bushya bwo kubaho nyuma
y’ubukoroni hitawe ku byiza ubukoroni bwasize hatirengangijwe
ingaruka bwasize ku Banyarwanda. Urugero: Kubacamo amoko
yagejeje u Rwanda kuri Jeniside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Isomo rya gatandatu: Amoko n’amateka by’ikinamico

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
Gusobanura amoko n’amateka by’ikinamico.

377
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu n’igitabo
cyangwa inyandiko bivuga ku ikinamico.

1. Intangiriro
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa ibyo baheruka kwiga kugira
ngo bibinjize neza mu isomo rishya.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:


a) Ni nde wanyibutsa isomo duheruka kwiga?

Isomo duheruka ni inshoza, uturango, imyubakire n’ibice by’ikinamico.

b) Iryo somo ryagusigiye iki?


Umwarimu areba ibisubizo bitangwa n’abanyeshuri anabafasha kubihuza
n’isomo ryizwe.

2. Uko isomo ryigishwa

Reba uko imbonezamasomo ibiteganya kuri iki gice mu ntangiriro rusange


kuri 2.6

Saba abanyeshuri bakore igikorwa gikurikira

Igikorwa:
Mukore ubushakashatsi maze mutahure amoko y’ikinamico n’amateka yayo.

Umwarimu asaba abanyeshuri gukora amatsinda maze bagakora igikorwa


cy’umwinjizo kiri mu gitabo cy’umunyeshuri.

Umwarimu aha abanyeshuri igihe cyo gukora icyo gikorwa, akanabarangira


ibitabo binyuranye bakwifashisha.

Iyo igihe yabahaye kirangiye, umwarimu atoranya amatsinda abiri, rimwe


rikamurikira abandi ibyo ryakoze ku moko, irindi na ryo ku mateka y’ikinamico.
Igihe ayo matsinda amurika ibyo yakoze abagize andi matsinda baba bakurikiye,
umwarimu abayobora mu kunoza ibyo buri tsinda rimurika. Iyo bamaze kunoza
ibyamuritswe, byandikwa ku kibaho abanyeshuri bakabyandukura mu makayi
yabo.

Urugero rw’ibisubizo:

378
378
a) Amoko y’ikinamico
Amoko y’ikinamico agenwa hakurikije ibyiciro bine: ahantu ikinamico ibera
n’inzira ikinamico inyuzwamo kugira ngo igere ku bantu, ibikorwa njyamutima
ikina, imiterere n’insanganyamatsiko ivugaho.
• Dukurikije ahantu ikinamico ibera n’inzira cyangwa umuyoboro
ikinamico inyuzwamo kugira ngo igere ku bantu, ikinamico ibamo
amoko abiri: ikinamico yo ku kabugankuru n’ikinamico inyuzwa mu
bikoresho by’itumanaho n’ikoranabuhanga, kuri radiyo cyangwa
tereviziyo.
• Dukurikije ibikorwa njyamutima ikina, ikinamico igira amoko atatu:
ikinamico nterabitwenge, ikinamico nteragahinda n’ikinamico
mberabyombi.
• Dukurikije imiterere, ikinamico tuyisangamo amoko abiri: ikinamico
isanzwe n’ikinamico y’uruhererekane (Ururnana, Museke weya,... )
• Dukurikije insanganyamatsiko, ikinamico tuzisangamo amoko menshi:
ikinamico y’amateka, ikinamico nyobokamana, ikinamico ya poritiki,
Ikinamico gakondo,, ikinamico y’urukundo, ikinamico y’imibereho…
b) Amateka y’ikinamico
Ikinamico yatangiranye n’ukubaho kwa muntu, guhera mu gihe cya kera kitazwi
neza no mu gihe k’indigiti. Habagaho imikino nterabitwenge na nteragahinda
(zamwibasire). Hakomeje kubaho imihango yo gutamba ibitambo n’indi minsi
mikuru yo gusenga ibigirwamana ku buryo byagereranywa n’ikinabuzima.
Ahayinga mu wa 1950, ni bwo hatangiye ikinamico nshya. Kimwe n’ahandi
hose, mu Rwanda ikinamico yatangiranye n’imibereho y’Umunyarwanda, aho
yiganaga iby’ubuzima bwa buri munsi, nk’imyemerere gakondo, iyobokamana
mvamahanga, imico, imyifatire, ubukoroni,…

Aho Abanyarwanda bamenyeye iby’impinduramatwara, batangiye kwandika


imikino yuzuyemo imbamutima zabo, dore ko bari baramenye no kwandika.
Ikinamico ya mbere mu Gihugu cyose yanditswe mu mwaka wa 1954.
Ubwo bugeni bwatangiranye n’uwitwa Nayigiziki Saveriyo mu mukino yise
“L’optimiste”, aho yatangaga ikizere ko ibintu byose bishoboka. Hashize imyaka
cumi n’itanu(15),ikinamico yanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda yagaragaye
mu Rwanda ni iy’uwitwa Mubashankwaya I. yitwa“Diyosezi y’i Mvejuru
izigondera Seminari”n’abandi bakurikiraho. Mu ntangiriro Insanganyamatsiko
zibanzweho mu Rwanda ni umwami n’ubwami, iyobokamana, umuryango,
intambara, inka, isuka, imihigo n’izindi.

Uretse mu mashuri hirya no hino mu Rwanda no kuri Radiyo Rwanda

379
ntiyahatanzwe, ubwo mu mwaka wa 1982 hatangizwaga teyatere (théatre) yaje
guhindura izina ikitwa “ Ikinamico”. Ijambo ikinamico ryadutse mu Rwanda
ahagana mu mwaka wa 1983. Umukino wa mbere ukaba warahitishijwe
ku wa 21 Gashyantare 1983. Mu itangazamakuru, habonetse inkomarume
n’ibimenyabose nka Nyabyenda Narcisse watoje abakinnyi, nka Sebanani
Andereye, Mukeshabatware Dismas, Mukandego Athanasie, n’abandi.
Uretse Nayigiziki na Mubashankwaya wamugwaga mu ntege, hakurikiyeho
Kabeja, T. na Ndasingwa, L. bajyaga mu irushanwa ryategurwaga n’Iradiyo
Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) bakamurika “Hirwa ou un homme seul” na
“L’incompris” ndetse na “Une folie en vaut une autre” yamuritswe n’itsinda
ry’ikinamico mu Rwanda.

Ikinamico zabiciye bigacika kuri Radiyo Rwanda ni Icyanzu cy’ Imana (Iya
Uwera), Inseko ya Kiberinka, Mazi ya Teke n’izindi. Nk’uko byamye ikinamico
inyura kuri Radiyo Rwanda, akenshi itegurwa kandi igakinwa n’Itorero
Indamutsa.

Uko ibihe byagiye bisimburana, ikinamico ndende yagiye ibangikanwa


n’ikinamico y’uruhererekane cyangwa yo mu byiciro, ikinwa buhorobuhoro
mu duce duto. Ikinamico y’uruhererekane yatangiye mu 1999 itangijwe
n’umuryango utari uwa Leta w’Abongereza witwa “Health Unlimited” mu
ikinamico Urunana. Hari na Museke Weya ya “La Benevolençija,” n’Umurage
urukwiye, hari n’izanyuze kuri tereviziyo nka Nta we umenya aho bwira
ageze…

Bamwe mu banditsi b’ikinamico n’ibihangano byabo.


Amazina Ikinamico Umwaka
Mukahigiro P. Si bo shyashya 1988

N’ubuzima ni ikinamico 1987

Akamasa kazaca inka kazivukamo 1990

Ni urugamba nk’urundi 2003


Banyurwanabi O. Impumuro y’isano 1988

Urunana rw’umuvumo 1995


Bahinyuza I. Urwabya rwa Nyabyenda 1985

Icyanzu cy’Imana 1988

380
380
Amani A. Agasaro ka Nsiga 1995

Umutima ukunda 2000


Rukundo C.L. Yose ni ay’inka 1990

Muroge magazi 2000

Umwari Nyampinga 2002

3. Imyitozo

Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda ya babiri, gukora imyitozo


iri mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora
imyitozo abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakayikosorera
hamwe, ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu
makayi.

Ibibazo n’ibisubizo byatangwa:

a) Umaze kubona amoko y’ikinamico, “Abataye badatata barasubiranye”


wayishyira mu buhe bwoko bw’ikinamico?
Ni ikinamico y’amateka.

b) Ni ayahe mazina y’Umunyarwanda wabimburiye abandi kwandika


ikinamico? Hari mu wuhe mwaka? Izina ry’iyo kinamico ni irihe?
Ni Nayigiziki Saveriyo. Hari mu mwaka wa 1954. Iyo kinamico yari mu
Gifaransa ikitwa “ L’optimiste”.

c) Ikinamico ya mbere yahitishijwe kuri Radiyo Rwanda ryari?


Ikinamico ya mbere yahitishijwe kuri Radiyo Rwanda ku wa 21 Gashyantare
1983
d) Huza abanditsi n’ikinamico banditse.
Umwanditsi Ikinamico
Mukahigiro P. Umwari Nyampinga
Bahinyuza I. N’ubuzima ni ikinamico
Rukundo C.L Icyanzu cy’Imana

Mukahigiro P.: N’ubuzima ni ikinamico


Bahinyuza I: Icyanzu k’Imana

381
Kamugunga C.: Umwari Nyampinga

Isomo rya karindwi: Uko ikinamico yandikwa n’uko ikinwa

Intego zihariye
Nyuma y’iri somo, umunyeshuri araba ashobora:
• Kugaragaza imyandikire y’ ikinamico.
• Kugaragaza uko ikinamico ikinwa.
• Guhanga ikinamaco bubahiriza uturango twayo no kuyikinira
imbere y’abantu.
Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri, igitabo cy’umwarimu n’ibindi
bitabo bitabo bivuga ku ikinamico

1. Intangiriro

Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibibutsa ibyo baheruka kwiga kugira


ngo bibinjize neza mu isomo rishya.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

a) Ni iki isomo duheruka kwiga ryagusigiye?


Umwarimu aratega amatwi ibisubizo bitangwa n’abanyeshuri abafashe
kubinoza no kubihuza n’isomo baheruka kwiga.

b) Kugira ngo ikinamico yawe isomwe cyangwa yumvwe n’Abanyarwanda


benshi, wayihanga mu ruhe rurimi?
Nayihanga mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

2. Uko isomo ryigishwa

Reba uko imbonezamasomo ibiteganya kuri iki gice mu ntangiriro rusange


kuri 2.6

Saba abanyeshuri bakore igikorwa gikurikira

Igikorwa:

Mukore ubushakashatsi mutahure uko mwahanga ikinamico n’uko mwayikina.

Umwarimu asaba abanyeshuri gukora amatsinda maze bagakora igikorwa kiri


mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu aha abanyeshuri igihe cyo kubikora,
akanabarangira ibitabo binyuranye bakwifashisha.

382
382
Iyo igihe yabahaye kirangiye, umwarimu areba niba abanyeshuri bose babikosoye
neza hanyuma agatoranya amatsinda abiri. Rimwe rikamurikira abandi ibyo
ryakoze ku buryo bwo guhanga ikinamico, irindi ku mikinire y’ikinamico. Igihe
buri tsinda rimurika ibyo bakoze abandi na bo baba bakurikiye, umwarimu
abayobora mu kunoza ibyo itsinda rimurika. Iyo bamaze kunoza ibyamuritswe,
byandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu makayi yabo.

Urugero rw’ibisubizo:

a) Uko ikinamico yandikwa


• Umuhanzi w’ikinamico agomba kubanza guhitamo insanganyamatsiko
agiye kwandikaho kuko imico y’abantu aba agiye gushyira mu mukino
igomba kuba ifite intego runaka yo kwigisha, gucyaha, kunenga, kugira
inama n’ibindi.
• Iyo amaze guhitamo insanganyamatsiko, ahitamo abanyarubuga
akabatwerera imyifatire n’imiterere igaragaza neza ibyo agiye gukina.
• Mu kwandika ikinamico umuhanzi agomba kuzirikana uko atangira
umukino we n’uko aza kuwusoza, atanze igisubizo k’ikibazo cyari
ingutu cyangwa asigiye abawukurikiye umukoro wo gukomeza
kwibaza uko bizagenda.
• Ikinamico igomba kwandikwa mu buryo bw’ikiganiro, aho usanga
abakinnyi bahererekanya amagambo, ndetse hakagenda hagaragazwa
izina ry’ugiye kuvuga. Gusa aho biri ngombwa usanga umukinnyi
ashobora gukina yivugisha we ubwe.
• Umuhanzi w’ikinamico kandi bitewe n’ibyifuzo by’uko ashaka ko
umukino we ukinwa agenda agaragaza inyobozi, zandikwa mu dukubo,
zigaragaza uko abakinnyi bagomba kwitwara, aho umukino runaka
ubera n’imirimbo ihatatse. Inyobozi kandi zituma umutoza w’abakinnyi
abafasha kwitwara uko umuhanzi w’ikinamico yabyifuje.
Ibyitabwaho mu kwandika ikinamico
• Umuhanzi agomba kwita cyane ku nsanganyamatsiko agiye kwandikaho
bityo akayishakira umutwe bifitanye isano. Umutwe w’ikinamico
ugomba kuba uteye amatsiko abagiye kuyikurikira cyangwa abasomyi.
• Umuhanzi agomba kwita cyane ku bo ageneye umukino we, mu rwego
rwo kugena imvugo (iy’ubusabane, isanzwe, ihanitse, iya gisizi...) aza
gukoresha. Agomba kumenya kandi ikigero barimo, imico yabo n’uko
babayeho kugira ngo agene uburyo aza gukoresha ababwira, bityo
umukino ugire icyo ubamarira, bitewe n’icyo agamije kugeraho.

383
• Umuhanzi agomba kuzirikana igihe ikinamico igomba kumara,
bitewe n’aho igomba kunyuzwa n’icyo igamije. Hari amakinamico
ashobora kugira uduce dutoduto tugenda dutangazwa mu gihe runaka,
ikaba yamara igihe kirekire, nk’urunana, museke weya...Umuhanzi
anazirikana ko igihe ikinamico ikinwa itagomba kurambirana cyane.
• Umuhanzi w’ikinamico agomba kwita ku buryo agena abanyarubuga
mu ikinamico ye.
Mu ikinamico abanyarubuga barimo ibice bibiri by’ingenzi. Habamo
umunyarubuga mukuru. Umunyarubuga mukuru ashobora kuba ari umwe
cyangwa ari benshi. Habamo kandi abanyarubuga bungirije bashobora kuba
bunganira umunyarubuga mukuru kugira ngo agere ku ntego yiyemeje (
abunganizi) cyangwa se bakaba bamubangamira ngo atagera ku ntego yiyemeje
( imbogamizi). Ni ukuvuga ko mu ikinamico dusangamo umunyarubuga mukuru
n’abanyarubuga bungirije. Ariko hashobora no kubamo abanyarubuga batari
ngombwa. Abo banyarubuga mu by’ukuri nta gikorwa gifatika bakora, ndetse
bashobora no kuva mu ikinamico cyangwa mu nkuru ntibigire icyo bitwara
(nk’igihe umukino ubera mu isoko, abaremye isoko bose si ko bagira uruhare
mu mukino).
• Umuhanzi w’ikinamico agomba kugena uko abanyarubuga bitwara,
cyane ko baba bagomba kugaragaza imico y’abantu basanzwe mu
buzima bwa buri munsi. Rimwe na rimwe usanga abanyarubuga
bahabwa amazina ahita aranga imyitwarire yabo, nk’abo bita ba
Rubundakumazi, Nzavugankize, Rusisibiranya, Kajarajara, Kirikumaso
n’andi. Gusa abacengeye neza iyi nganzo y’ikinamico bemeza ko atari
byiza kwita bene aya mazina kuko biba bisa no kumara amatsiko
abakurikiye ikinamico. Bavuga ko byaba byiza abanyarubuga bagiye
bahabwa amazina asanzwe atagaragaza imyitwarire yabo, noneho uko
bakina, ababakurikiye akaba ari bo batahura imyitwarire y’abakinnyi.
Ni yo mpamvu mu guhitamo abakinnyi hagomba kurebwa umuntu uri
bwigane neza umunyarubuga runaka.
b) Uko ikinamico ikinwa
Ikinamico iba igabanyijemo ibice. Iyo ari ikinamico yo ku rubuga aho ikinirwa
(urukiniro) hagenda hahinduka uko buri gice kirangiye. Buri gice na cyo kiba
kigabanyijemo uduce (imiseruko) tugenda duhindagurika, buri gihe uko hinjiye
umukinnyi mushya cyangwa se hagize usohoka ku kabuga nkuru. Abakinnyi
b’ikinamico ku rukiniro baba bagomba gusa neza nk’uko abanyarubuga
bagaragajwe mu myifatire yabo. Mu gukina ikinamico kandi inyobozi ni
ngombwa cyane zigomba kubahirizwa kugira ngo umukino ugende neza nk’uko
umuhanzi wayo yabyifuje.

384
384
Abakinnyi babagomba kwisanisha neza n’ibyo bakina haba mu mvugo ndetse
no mu ngiro.

3. Imyitozo

Umwarimu asaba abanyeshuri, bari mu matsinda ya babiribabiri, gukora


imyitozo iri mu gitabo cy’umunyeshuri. Umwarimu agenzura uko abanyeshuri
bakora imyitozo abafite ibibazo byihariye akabafasha, hanyuma bakayikosorera
hamwe, ibisubizo bikandikwa ku kibaho, abanyeshuri bakabyandukura mu
makayi yabo.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byatangwa:


a) Kuki atari byiza guha abanyarubuga amazina ahita agaragaza imyifatire
yabo?
Guha abanyarubuga amazina ahita agaragaza imyifatire yabo si byiza kuko aba
ari ukumara amatsiko abakurikiye ikinamico cyangwa abayisoma.

b) Ukurikije ikinamico n’izindi ngeri z’ubuvanganzo, ni uwuhe mwihariko


ikinamico ifite ku mikorere y’abakinnyi n’imyandikire yayo?
Abanyarubuga bo mu ikinamico batanga ibitekerezo ubwabo binyuze mu
biganiro bagirana hagati yabo, mu gihe mu zindi ngeri z’ubuvanganzo usanga
hari umubarankuru wundi akenshi uba atanazwi uvuga ku banyarubuga. Mu
myandikire y’ikinamico hagaragazwa buri mukinnyi n’amagambo avuga,
mu gihe mu zindi ngeri z’ubuvanganzo nko mu mugani, ibitekerezo cyangwa
ibarankuru rikorwa hifashishijwe inyandiko yanditswe mu bika.

c) Garagaza ibyo umwanditsi w’ikinamico yibandandaho igihe ayandika.


Umwanditsi w’ikinamico:
• Ahitamo neza insanganyamatsiko agiye kwandikaho.
• Ahitamo abanyarubuga.
• Azirikana uko atangira umukino we n’uko aza kuwusoza.
• Yandika ikinamico mu buryo bw’ikiganiro.
• Agaragaza inyobozi mu dukubo ahantu ha ngombwa
• Yita cyane ku bo ageneye umukino we, n’urwego rwabo.
• Asanisha neza abakinnyi n’ibyo bakina.
• Azirikana igihe ikinamico igomba kumara.
d) Wifashishije ingero ebyiri z’abanyarubuga bari mu ikinamico “Abatanye
badatata barasubiranye, jora uburyo umuhanzi w’iyo kinamico yubatse

385
abanyarubuga.
Mu ikinamico nyarwanda amazina y’abanyarubuga ajyana n’imyitwarire yabo
mu ikinamico. Ingero: Rumashana agaragara nk’uwarwanye intambara nyishi,
Ruhakana agaragara nk’umuntu utemera iby’abazungu, Nyirashiku agaragara
nk’umuntu wishwe n’imirimo y’abakoroni, Turikubwigenge agaragara
nk’umuntu wagutse mu bitekerezo kandi uzi neza ibyo avuga,...

Hari amazina adahita agaragaza imyitwarire y’abanyarubuga. Twavuga nka


Kanyarufunzo, Nataniyeri,...

e) Tahura ibice by’ikinamico “Abatanye badatata barasubiranye”.


Ibice by’ikinamico “Abatanye badatata barasubiranye”.
• Umwirondoro: ni igice kigaragaza kandi kigasobanura abakinnyi
b’ikinamoco. Muri iyi kinamico harimo abakinnyi ikenda n’abandi bari
mu matsinda.
• Ipfundo ry’ikinamico: imibereho y’abairabura n’imibanire yabo
n’abazungu mu gihe cy’ubukoroni na nyuma y’ubukoroni.
• Ikemuka ry’ikibazo: kwiga uburyo bushya bwo kubaho nyuma
y’ubukoroni hitawe ku byiza ubukoroni bwasize hatirengangijwe
ingaruka bwasize ku Banyarwanda. Urugero: Kubacamo amoko
yagejeje u Rwanda kuri Jeniside yakorewe Abatutsi mu 1994.

IX.5.3. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri


Mbere yo gufatanya n’abanyeshuri gukora inshamake y’umutwe no gutanga
isuzuma risoza umutwe wa kenda, umwarimu aha abanyeshuri umwitozo
wo gusuzuma ubushobozi ngiro bwabo. Uyu mwitozo awubaha nk’umukoro
ukazakosorwa mbere yo gutanga isuzuma.

Urugero rw’umwitozo:
Muhange ikinamico ku byiza n’ibibi by’ubukoroni mu Rwanda kandi
muyifate mu mutwe muyikinire imbere ya bagenzi banyu muhuza imvugo
n’ingiro ndetse mugaragaze n’isesekaza.
Umwarimu abwira abanyeshuri kujya mu matsinda kandi akabibutsa
amabwiriza agenga ihangamwandiko n’imyandikire y’ikinamico.

Buri tsinda rizafata mu mutwe umukino ryahanze maze riyikinire imbere


y’abandi. Abanyeshuri bagomba gutegura ibikoresho byose bikenewe mu
ikinamico yabo. Aho bishoboka umwarimu abwira abandi barirmu, abayobozi
bo mu kigo bakaza kureba ikinamico abanyeshuri bakina.

386
386
IX.6. Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa kenda
Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bituma basobanukirwa iby’ingenzi
bikubiye mu mutwe wa kenda bityo bikabafasha gukora inshamake.

Urugero rw’inshamake yakorwa:


Muri uyu mutwe twasesenguye umwandiko uvuga ku nsanganyamatsiko
y’ubukoroni.
-- Twunguranye ibitekererezo ku nsanganyamatsiko zivuga ku bubi
n’ubwiza bw’ubukoroni muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda..
-- Muri uyu mutwe kandi twabonye inshoza y’ikinamico, amateka yayo,
uturango twayo, ubwoko bwayo,ibice twayo n’ibikorwa byo kwandika
ikinamico.
-- Na none twahanze ikinamico ndetse tuyikinira imbere ya bagenzi bacu
duhuza imvugo n’ingiro tunagaragaza isesekaza.
Ibyo byose byamfashije kubarira abandi ikinamico numvise cyangwa
nasomye no kwitabira gukina neza ikinamico mpuza imvugo n’ingiro.

IX.7. Isuzuma risoza umutwe wa gatanu


Ibigenderwaho mu isuzuma risoza umutwe wa gatanu
• Gusesengura ikinamico.
• Gukina bigana abanyarubuga.
• Guhanga ikinamico

Umwarimu asaba abanyeshuri gukora isuzuma buri wese ku giti ke riri mu


gitabo cyabo. Iyo barangije kurikora buri wese aramukosora akareba ibibazo
byihariye afite kugira ngo amufashe.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo by’isuzuma


I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
1. Uyu mwandiko ni bwoko ki? Kubera iki?
Uyu mwandiko ni igitekerezo kuko ugaragaramo imvugo nyinshi zerekana ko
umubarankuru arimo atekerereza abantu inkuru nk’uwayihagazeho ar na ko
agaruka kenshi ku magambo y’impamagazi akangurira abamuteze amatwi
Gukomeza kumwumva.

2. Rugigana na Lazima bavugwa mu mwandiko ni bantu ki? Bari bashinzwe


iki?

387
Rugigana na Lazima bavugwa mu mwandiko ni abazungu. Rugigana ni we
padiri Loupias wakoraga imirimo yo kwigisha iyobokama. Bwana Lazima ni we
Liyetona Guvedoyus. Yari umusirikari w’Umudage kandi yacaga n’imanza mu
Rwanda.

3. Ni ikihe gisingizo cya Rukara twafata nk’ikivugo ke kigufi.


Igisingizo cya Rukara twafata nk’ikivugo ke kigufi :

Urw’igikundiro,urwa Semukanya

Ingangurarugo ya Ruhuta

Nyiruruge ruvuga indamutsa.

4. Uhereye ku mwandiko, amatorero ane yari agize abarashi bo mu


Gahunga hafi ya Muhabura bitaga Abakemba ni ayahe?
Amatorero ane yari agize abarashi bo mu Gahunga hafi ya Muhabura bitaga
Abakemba ni: Uruyenzi, Abemeranzigwe, Urukandagira, Abakemba

5. Kubera iki Rukara yanyonzwe kandi atari we wishe umuzungu?


Rukara yaranyonzwe kandi atari we wishe umuzungu Kubera ko abishe
umuzungu, Manuka na Rukurira, bari ingabo za Rukara.

6. Garagaza ingingo z’ingenzi zivugwa mu mwandiko.


Ingingo z’ingenzi zivugwa mu mwandiko: Imiterere y’imitegekere mu Rwanda
rwo hambere, Kwigomeka ku butegetsi kw’abatware, kwivanga kw’abazungu
mu nshingano batahamagariwe, ibikorwa by’urukozasoni abazungu yabiriye
Abanyarwanda,…

7. Ni iki washima Rukara, ni iki wamugaya?


Rukara rwa Bishingwe yashimirwa ko yaranzwe n’umuco w’ubusabane
buseseye n’inshuti n’abavandimwe, gukunda no kubaha umuryango we ndetse
no kuvugisha ukuri ku byabaye. Rukara wwa Bishingwe yagayirwa ko atasabye
imbabazi.

II. Ibibazo by’inyunguramagambo


1. Shaka mu mwandiko ijambo rihuje igisobanuro n’interuro zikurikira:
a) Igikoresho batwaramo amacumu: Intagara

388
388
b) Kwicwa amanitswe ku giti hanyuma ukanyongwa: Kunyongwa

c) Iromba riba mu bitugu by’ingabo hagati: Icondo ry’ingabo

d) Igikoresho kimeze nk’agafuka ingabo zatwaragamo imyambi: Umutana

2. Sobanura amagambo akurikira ukurikije inyito afite mu mwandiko.


a) Kuvuga imyato: kwivuga ubutwari no gusingiza intwaro watsindishije
abanzi ku rugamba:

b) Indamutsa: ingoma bavuzaga umwami yibambuye:

c) Guhegeta ibivuzo: guhekenya ibivuzo biri mu nzoga y’amarwa:.

d) Kuraswa urufaya: kuraswa amasasu menshi mu gihe kimwe:

III. Ibibazo ku ikinamico


1. Tandukanya ikinamico nterabitwenge n’ikinamico y’amateka.

Ikinamico nterabitwenge ni ikinamo igaragaramouturango tw’urwenya naho


ikinamico y’amateka ni ikinamico igaragaramo ingingo zicucukumbuye ku
mateka ya Afurika, ikarata cyangwa igashimagiza intwari n’ibihangange
byanditse amazina yabyo mu muryango nyafurika cyangwa mu mu ryango
nyarwanda. Iyi kinamico yerekana ko ubukorinize abwapyinagaje Abanyafurika,
by’umwihariko Abanyarwanda.

2. Ni izihe kinamico z’uruhererekane eshatu uzi zabimburiye izindi mu


Rwanda?
Ni Ururnana yatangijwe n’Umuryango utari uwa Leta w’Abongereza witwa
Health Unlimited mu 1999, Museke Weya ya La Benevolençija, n’Umurage
urukwiye,…

3. Garagaza igishushanyo k’ ishushanyabikorwa mu ikinamico.

389
Ugenerwa

4. Garagaza izina ry’umwanditsi kuri buri kinamico ikurikira:


a) Impumuro y’isano: Banyurwanabi O.

b) Ni jye mwiza: Nsabimana E.

c) Rugari rwa Gasabo: Kalisa Rugano

c) Amazi si ya yandi: Mbonimana S.

5. Ikinamico ifite akahe kamaro mu buzima bw’Abanyarwanda?


Ikinamico irashimisha ,irigisha, irakosora, iraurira, igira abantu inama,...

6. Sobanura muri make uturango dutanu tw’ikinamico.


Umwarimu areba niba abanyeshuri batanze uturango tw’ikinamico.

7. Tandukanya inkubiri y’ibikorwa na kidobya.


Inkubiri y’ibikorwa ni igice dusangamo imihindagurikire y’ibikorwa mu
ikinamico naho kidobya ni ikintu kiza kikaba imbarutso kigahindura ibintu
uko byari bimeze

IV.Ihangamwandiko
Ufatiye ku nsanganyamatsiko wize, hanga ikinamico ukurikije uturago twayo
n’amawiriza yo guhanga ikinamico.

IX.8. Ibikorwa by’inyongera


I.8.1 Umwitozo nzamurabushobozi
a) Rondora ibintu bitanu bigize imyubakire y’ikinamico

390
390
Ni intango, kidobya, inkubiri y’ibikorwa umwanzuro n’iherezo.

b) Andika uturango dutatu tw’ikinamico


Umwarimu arareba ko abanyeshuri badusobanuye neza.

c) Hanga ikinamico irimo abanyarubuga bane maze uyikinire imbere ya


bagenzibawe.
Umwarimu areba uko abanyeshuri bahanga ikinamico akabafasha kuyinoza
haba mu myandikire yayo n’imikinire.

I.8.2. Umwitozo nyagurabushobozi


a) Ukurikije ikinamico n’izindi ngeri z’ubuvanganzo, ni uwuhe mwihariko
ikinamico ifite ku mikorere y’abakinnyi n’imyandikire yayo?
Abanyarubuga bo mu ikinamico batanga ibitekerezo ubwabo binyuze mu
biganiro bagirana hagati yabo, mu gihe mu zindi ngeri z’ubuvanganzo usanga
hari umubarankuru wundi akenshi uba atanazwi uvuga ku banyarubuga. Mu
myandikire y’ikinamico hagaragazwa buri mukinnyi n’amagambo avuga,
mu gihe mu zindi ngeri z’ubuvanganzo nko mu mugani, ibitekerezo cyangwa
ibarankuru rikorwa hifashishijwe inyandiko yanditswe mu bika.

b) Wasobanura ute ukuntu abanditsi ba mbere b’Abanyarwanda


bandikaga bakoresheje ururimi rw’Igifaransa kurusha izindi ndimi
harimo n’Ikinyarwanda?
Ni uko ururimi rw’Igifaransa ari rwo rwakoreshwaga cyane kubera ubukoroni,…

Umwarimu azareba impamvu zitangwa n’abanyeshuri zifitanye isano n’amateka


y’ubukoroni n’inkurikizi zabwo mu Rwanda.

c) Tekereza kandi ugaragaza ibyiza abakoroni bagajeje ku Rwanda.


Ibisubizo byatangwa:
• U Rwanda rwagize iterambere ku miyoborere ishingiye ku matwara ya
demokarasi.
• Hagiyeho amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu
• U Rwanda rwungutse ibikorwa remezo nk’imihanda, amasoko,
amashuri, amavuriro,...
• Abanyarwanda barajijutse kuko bakiriye ubumenyi bushya( Ubutabire,
Ubugenge, ...)
• Ubwikorezi n’itumanaho byateye imbere.

391
• Ubushabitsi, ubuhahirane n’ikoranabuhanga byateye imbere cyane.
• Hatejwe imbere ibikorwa bishingiye ku

I.8.3 Imyitozo y’inyongera


a) Ikinamico ubwayo ni ingeri y’ubuvanganzo nyarwanda? Sobanura.
Oya. IKinamico ubwayo si ingeri y’ubuvanganzo nyarwanda ahubwo inyandiko
y’ikinamico ni yo ngeri y’ubuvanganzo nyarwanda.

b) Sobanura inyito zikurikira zikoreshwa mu ikinamico: akabugankuru


n’urukiniro
Urukiniro: ni akabugankuru cyangwa aho abakinnyi bakinira umuseruko
uyu n’uyu.

Inyishyu: ni amagambo umunyarubuga runaka asubiza mugenzi we.

Inyobozi: ni ibisobanuro biri mu dukubo bigaragara mu ikinamico biyobora


abanyarubuga n’abatoza uko bari bwitware mu mukino.

c) Kora inshamake y’ikinamico iyo ari yo yose wasomye cyangwa wumvise.


Umwarimu azaha umwanya abanyeshuri kugira ngo bamurike inshamake zabo.

IX.9. Amakuru y’inyongera


Ikigereranyo hagati y’ikinamico yo kuri radiyo na tereviziyo n’ikinamico
yo hanze
Ikinamico yo ku Ikinamico yo kuri
Ibyibandwaho
kabugankuru radiyo
Aho umukino Inzu yabugenewe Radiyo (sitidiyo)
werekanirwa
Uko ubutumwa bwakirwa Amaso (kureba) Amatwi (kumva)
Abakinnyi n’abo bakinira Amaso ku maso (uburyo Bamwe bari kure
buboneye) y’abandi (Uburyo
buziguye)
Isano y’abakinnyi n’abo Isangirabiganiro hagati Inzira imwe itega amatwi
bakinira. y’abakina, abareba bateze ibiganiro by’abakina
amatwi kandi bashobora Gukurikira bumva gusa
kujora ako kanya. radiyo
Ubwitabire bw’abakinirwa Gukurikira umukino bareba Kugezwaho umukino bumva
kandi bumva. batabona
Ingaruka ku bakinirwa Ukwidagadura bumva, bareba

392
392
393
394
394

You might also like