Gatigisimu

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 54

1

GATIGISIMU

INTANGIRIRO

1) INKURU NZIZA Y’IMANA ITUGERAHO

IJAMBO RY’IMANA: “Intangiriro y’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, Umwana w’Imana” (Mk.
1,1).

“Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusakajemo imigisha yose ituruka
kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu. Ni ko kudutora igiriye We nyine, mbere yo guhanga ibiriho
byose, kugira ngo mu maso yayo tuzahore turi intungane n’indakemwa mu rukundo rwayo; nuko
igena kuva kare ko tuzayibera abana yironkeye, tubiheshejwe na Yezu Kristu. Uko ni ko
yabyishakiye ku buntu bwayo” (Ef. 1,3-5).

“Imana imaze kubwira abasekuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi, ikoresheje abahanuzi,
natwe muri iyi minsi turimo yatubwirishije Umwana wayo, ari We yageneye kwegurirwa byose,
akaba ari na We yaremesheje ibintu byose iyo biva bikagera” (Heb. 1,1-2).

1. Abakristu ni bantu ki?

Abakristu ni abemera Yezu Kristu, bagakurikiza inyigisho ze, kandi bakaba baravutse bundi
bushya ku bw’amazi na Roho Mutagatifu, cyangwa bari mu nzira yabyo.

2. Ese kuba abakristu bidufitiye akamaro?

Yee, kuba abakristu bidufitiye akamaro koko, kuko ari ukwakira Inkuru Nziza y’Imana
ikunda abantu bose ikanabahamagarira gusangira ubuzima bwayo ubuziraherezo.

3. Imana ikunda abantu bose idufitiye mugambi ki?


2

Imana ikunda abantu bose, idufitiye umugambi wo kutugira abana bayo muri Yezu Kristu,
uduhuriza twese mu Bwami bwayo.

4. Imana yamenyesheje abantu Inkuru Nziza ite?

Imana yamenyesheje abantu Inkuru Nziza ibabwirisha abahanuzi; ariko cyane cyane iboherereza
Umwana wayo Yezu Kristu.

5. Yezu Kristu ni nde?

Yezu Kristu ni Umwana w’Imana wigize umuntu, kugira ngo atumenyeshe byimazeyo Imana
Data udukunda twese, kandi ngo nitumara kurangiza umurimo dushinzwe hano ku isi,
azatugeze mu bugingo bw’iteka.

6. Ubu ni nde wamamaza Inkuru Nziza y’Imana?

Ubu ni Kristu ubwe ukomeza kwamamaza Inkuru Nziza y’Imana akoresheje Kiliziya ye.

7. Bibiliya ni iki?

Bibiliya ni Igitabo Gitagatifu cy’Ijambo ry’Imana; kirimo ibitabo by’Isezerano rya Kera
n’Irishya.

8. Bibiliya yanditswe na nde?

Bibiliya yanditswe n’Abahanuzi n’Intumwa, n’abandi bantu benshi b’Imana, bamurikiwe na


Roho Mutagatifu.

IGICE CYA MBERE

IMANA IRATWIMENYESHA IKANADUHAMAGARA

IJAMBO RY’IMANA: “Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo
w’ikinege, igira ngo umwemera wese adapfa nabi, ahubwo agire ubugingo bw’iteka”.
(Yh.3,16).

Umugambi w’Imana Data ushaka gukiza abantu bose, kandi akabahamagarira gusangira
ubugingo bwe muri Kristu, ku bwa Roho Mutagatifu, akoresheje Kiliziya ye.

2) IMANA IHORAHO

IJAMBO RY’IMANA: “Nyirubutagatifu, Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu, ni Nyagasani


Umushoborabyose, wahozeho, kandi uzaza” (Hish 4,8).
3

9. Nemera Imana imwe bivuga iki?

Nemera Imana imwe bivuga ko twemera rwose ko hariho Imana imwe rukumbi, yo Rukundo
n’Isoko y’ubugingo, tukemera no kuyiyoboka igihe cyose.

10. Ese abantu bose bashobora kumenya Imana?

Yee! Abantu bose bashobora kumenya Imana, bitegereza ibyo yaremye, kandi bumvira ijwi
ry’umutimanama wabo. (Reba Rom. 1, 19-20).

11. Ese abasekuruza bacu bari bazi byinshi byerekeye Imana?

Yee! Abasekuruza bacu bari bazi byinshi byerekeye Imana, kuko bayitaga Rurema, Rugira
cyangwa Iyakare, n’andi mazina meza. Ariko bari bataramenya Umwana wayo Yezu Kristu,
We woherejwe mu bantu kubahishurira no kubamenyesha byuzuye Imana Se n’urukundo
rwe, kandi bari bataramenya Roho Mutagatifu uturuka ku Mana Data na Mwana.

“Ntawigeze abona Imana na rimwe, Umwana w’Ikinege uba muri Se, ni We


wayimenyekanishije” (Yh 1,18).

12. Ese abasekuruza bacu bashimishaga Imana?

Yee! Abasekuruza bacu bashimishaga Imana, iyo bayikoreraga bakurikije umutimanama


wabo. Nubwo batari babizi, biteguraga batyo kwakira Umukiza wabo Yezu Kristu.

“Nuko Petero aterura agira ati “Noneho numvise mu by’ukuri ko Imana itarobanura,
ahubwo inyurwa n’umuntu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira
ubutungane” (Intu. 10,34-35.

3) YAREMYE IJURU N’ISI

IJAMBO RY’IMANA: “Nyagasani, Mana yacu, ukwiriye guharirwa ikuzo n’ububasha, kuko ari
wowe waremye ibintu byose, washatse ko bibaho, maze biraremwa” (Hish. 4, 11).

A. Iremwa ry’ibiboneka

“Imana ireba ibyo yari imaze gukora byose isanga ari byiza rwose” (Intg.1,31).

13. Impamvu twita Imana Rugira cyangwa Rurema ni iyihe?

Twita Imana Rugira cyangwa Rurema kuko ishobora byose, kandi ikabibeshaho.

14. Ese nk’uko Bibiliya ibivuga, umuntu asa n’Imana?


4

Yee! Umuntu asa n’Imana koko, kuko Imana yamuremanye ubwenge n’urukundo ikamuha no
kwigenga. Bityo ashobora kumenya no gukunda, nk’uko Imana ubwayo ibigenza, ariko Yo ni ku
buryo buhebuje.

"Nuko Imana irema Muntu mu ishusho ryayo, mu ishusho ry’Imana iramurema; ibarema ari
umugabo n’umugore" (Intg.1,27).

15. Umuntu azarushaho gusa n’Imana ate?

Umuntu azarushaho gusa n’Imana, nahinduka agasa na Yezu Kristu, We muntu wuzuye kuko ari
ishusho rishyitse ry’Imana itagaragara.

“Abo yamenye kuva kera, yanabageneye guhabwa isura y’Umwana wayo” (Rom.8,29). “Ni we
shusho y’Imana itagaragara, umuvukambere ku cyitwa ikiremwa cyose” (Kol.1,15).

16. Imana ituremera iki?

Imana ituremera kuyibera abana bayo muri Yezu Kristu, kandi kugira ngo niturangiza umurimo
dushinzwe hano ku isi, tuzasangire ubugingo bwayo ubuziraherezo.

“Imana ibaha umugisha, irababwira iti “Nimwororoke, mugwire, mukwire isi yose, muyitegeke.
Mugenge ifi zo mu Nyanja n’ibiguruka byo mu kirere, n’ ikizima cyose cyikurura ku butaka”!
(Intg 1,28).

17. Impamvu tugomba gukora ni iyihe?

Tugomba gukora kugira ngo isi irusheho kuba nziza, n’abayituye barusheho gutera imbere, kandi
ngo tuyerekeze ku Mana tubinyujje muri Yezu Kristu.

B. Iremwa ry’ibitaboneka

IJAMBO RY’IMANA: « Nuko Abamalayika bose bari bakikije intebe y’ubwami, hamwe na ba
bakambwe na bya binyabuzima bine, bagwa bubitse uruhanga ku butaka imbere y’intebe
y’ubwami, maze basenga Imana, bavuga bati ‘Amen! Ibisingizo, ikuzo, ubuhanga, ishimwe,
icyubahiro, imbaraga n’ububasha, ni iby’Imana yacu, uko ibihe bizahora bisimburana iteka!
Amen!’» (Hish. 7,11-12).

18. Abamalayika ni iki?

Abamalayika ni ibiremwa by’Imana bidafite umubiri, ariko bifite ubwenge n’ububasha


bwinshi.

19. Abamalayika beza bakora iki?


Abamalayika beza basingiza Imana, kandi bakatubwiriza gukora neza.

20. Abo twita amashitani ni bande?


5

Amashitani ni abamalayika bitandukanyije n’Imana bakishyira mu byago bidashira.

21. Amashitani akora iki?

Amashitani yanga Imana agashaka kudutandukanya na Yo, ariko ntashobora kutugusha mu


cyaha tutabishatse.

4) ABANTU BOSE BAKENEYEGUCUNGURWA

22. Mbese Imana idutegeka kuyikunda no kuyumvira?

Yee! Imana idutegeka kuyikunda no kuyumvira, ariko ntabwo ibiduhatira; bibaye bityo
ntitwaba tukigenga, kandi urukundo rwacu n’ukumvira kwacu byaba bibaye ubusa.

23. Mbese abantu bakomeje kuba incuti z’Imana?

Oya! Abantu ntibakomeje kuba incuti z’Imana, kuko banze urukundo rwayo, baracumura.

24. Icyaha cy’inkomoko ni iki?

Icyaha cy’inkomoko ni icyaha cyatangiriye ku babyeyi ba mbere, kiranga bene muntu twese;
ni yo mpamvu gukunda Imana n’abavandimwe biturushya.

25. Igituma tuvuka turangwaho icyaha cy’inkomoko ni iki?

Tuvuka turangwaho icyaha cy’inkomoko, kuko dufitanye isano n’ababyeyi ba mbere


bitandukanyije n’Imana.

26. Ibyago byinshi n’amakuba tubona mu bantu biterwa n’iki?

Ibyago byinshi n’amakuba tubona mu bantu biterwa n’impamvu nyinshi. Hari ubwo biterwa
n’imimerere y’isi nk’inkuba, umutingito w’isi, imvura ikabije, n’ibindi; ariko kenshi biterwa
n’intege nke z’abantu, ubwikanyize n’ubujiji byabo.

27. Ni kuki Imana ireka duhitamo rimwe na rimwe gukora ikibi?

Imana ireka duhitamo rimwe na rimwe gukora ikibi, kuko ari Yo yaturemye twigenga, ishaka
ko tuyikunda ku bwende bwacu.

5) IMANA ITEGURA ABANTU KWAKIRA UMWANA WAYO


“Isezerano rya Kera”

“Igihe kandi (Muntu) yanze kumvira, akivutsa atyo ubucuti bwawe, ntabwo wamutereranye ngo
ahere ku ngoyi y’urupfu ahubwo wagobotse abantu bose ubitewe n’impuhwe zawe, ugira ngo
abagushakashaka bajye bakubona. Ndetse aribyo kenshi wagiranye amasezerano n'abantu; maze
ubigisha gutegereza Umukiza, ukoresheje abahanuzi” (Isengesho rikuru ry’Ukaristiya IV).
6

28. Mbese Imana yatereranye abantu bamaze gucumura?

Oya! Imana ntiyatereranye abantu bamaze gucumura, kuko itivuguruza ku mugambi wayo
wo kudukirisha Umwana wayo Yezu Kristu.

29. Mbese umuntu wese ashobora gukizwa?

Yee! Umuntu wese ashobora gukizwa, niba ashakashakana Imana umutima utaryarya, kandi
akumvira ijwi ry’umutimanama, abifashishwemo n’urukundo rwayo.

30. Imana yabanje kugora iki, kugira ngo itegurire abantu kwakira Umwana wayo?

Kugira ngo Imana itegurire abantu kwakira Umwana wayo, Imana yabanje kwitorera
umuryango w’Abayisiraheli, irawimenyesha maze ibasezeranya Umukiza.

31. Abrahamu ni muntu ki?

Abrahamu ni umuntu watowe n’Imana kugira ngo abe sekuruza w’Abayisiraheli n’uwa Kristu,
kandi abe n’umukurambere w’abemera Imana bose.

32. Imana yasezeranyije iki Abrahamu?

Imana yasezeranyije Abrahamu, imubwira iti “Nzakugira umuryango munini, kandi


imiryango yose y’isi izaguherwamo umugisha” (Intg 12,2-3).

33. Umugisha Abrahamu yahawe wageze ku miryango yose ute?

Umugisha Abrahamu yahawe wageze ku miryango yose, igihe Imana yoherereje abantu
Umukiza yabasezeranyije, Umwana wayo Yezu Kristu.

34. Musa ni muntu ki?

Musa ni umuntu watowe n’Imana, kugira ngo arusheho kumenyesha Abayisiraheli Imana
imwe rukumbi, abavane mu bucakara, maze abayobore mu gihugu Imana yabasezeranyije.

“Nuko Imana ibwira Musa iti ‘NDI UHORAHO’. Irongera iti ‘Uzabwire utyo Abayisiraheli, uti
‘UHORAHO ni we ubatuyemo’. Imana yongera kubwira Musa, iti ‘Uzabwire Abayisiraheli uti
‘UHORAHO Imana y’abakurambere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya
Yakobo, yabantumyeho’. Ngiryo izina ryanjye iteka ryose; nguko uko bazajya banyita banyambaza
kuva mu gisekuru kugera mu kindi’ ”(Iyim 3,14-15.

35. Pasika y’Abayisiraheli itwibutsa iki?


7

Pasika y’Abayisiraheli itwibutsa ko Imana yaje gukiza umuryango wayo; yawukuye mu


bucakara bw’Abanyamisiri, iwambutsa inyanja, maze iwuganisha mu gihugu yari
yarawusezeranyije.

36. Isezerano rya Kera Imana yagiranye n’umuryango w’Abayisiraheli ni irihe?

Isezerano rya Kera Imana yagiranye n’umuryango w’Abayisiraheli ni iri: “Nimukurikiza


amategeko yanjye, nzababera Imana, namwe mumbere umuryango” (Iyim 19,6-7).

37. Dawudi ni muntu ki?

Dawudi ni umuntu watowe n’Imana, aba umwami w’ikirangirire mu muryango


w’Abayisiraheli, anawufasha kudahemuka ku Isezerano wari waragiranye n’Imana.

38. Imana yasezeranyije iki Dawudi?

Imana yasezeranyije iki Dawudi, imubwira iti “Mu rubyaro rwawe hazavuka Umukiza, azaba
umwami w’ikirangirire kandi ingoma ye izahoraho iteka” (2Sam 7).

39. Muri Bibiliya uwitwa umuhanuzi ni muntu ki?

Muri Bibiliya, uwitwa umuhanuzi ni umuntu watowe n’Imana, ngo yigishe abantu mu izina
ryayo, kandi abafashe gukurikiza Isezerano n’amategeko yayo.

40. Mbese umuryango w’Imana wakomeje isezerano?

Oya! Umuryango w’Imana ntiwakomeje Isezerano; kenshi wibagiwe Imana usenga


ibigirwamana, kandi usuzugura amategeko yayo ukora ibyaha.

41. Byagendaga bite iyo umuryango w’Imana wahemukaga?

Iyo umuryango w’Imana wahemukaga, Imana ntiyawutereranaga, ahubwo yakomezaga


kuwubabarira kugeza n’aho iwubwira iti “Nzabashyiramo umutima mushya, tuzagirana
Isezerano rishya, nzashinga muri mwe Ubwami bwanjye” (Reba Ezk 34;36,26; Yer 31,31).

42. Uwo abahanuzi bavuze ko azaza ni nde?

Uwo abahanuzi bavuze ko azaza ni Umukiza ari we Yezu Kristu, uzaza gushinga Ingoma
y’Imana ku isi.

Iby’ingenzi byahanuwe byerekeye Umucunguzi

- Natani ahanurira Dawudi muri aya magambo: “Mu rubyaro rwawe hazavuka Umukiza,
azaba Umwami w’ikirangirire, kandi ingoma ye izahoraho iteka” (Sam 7,12).
- Izayi aravuga ati “Dore umukobwa w’isugi agiye gusama, akazabyara, akazabyara
umuhungu, witwa Imana turi kumwe” (Iz 7, 14).
8

- Indirimbo z’umugaragu w’Uhoraho zigaragaza ibabara rya Yezu: “Ni ibyago byacu
yemeye gutwara, yashenjaguriwe ibyaha byacu. Inguma ze aba ari zo zitwomora” (Iz 53,
4-5).
- Umuhanuzi Daniyeli ahanura inkomoko y’Umukiza uzoherezwa, amubona “nk’Umwana
w’umuntu uje ku bicu by’ijuru” (Reba Dan 7).

43. Abumvaga abahanuzi bagenzaga bate?

Abumvaga abahanuzi ntibagenzaga kimwe: bamwe ntibabyitagaho ahubwo bakabatoteza,


abandi bakumva ko bagomba guhindura imitima yabo, ngo bakire neza Umukiza.

44. Ingoma y’Imana yahanuwe ni iyihe?

Ingoma y’Imana yahanuwe ni iy’ubutungane, ubutabera, urukundo n’amahoro, Yezu Kristu


azanira abantu bose.

45. Isezerano Rishya ryahanuwe ni irihe?

Isezerano Rishya ryahanuwe ni Isezerano rishingiye ku rukundo Imana ifitiye abantu bose.
Kristu ni we uryuzuza aduhuriza twese mu muryango we mushya.

6) UMWANA W’IMANA YIGIRA UMUNTU


“Isezerano Rishya”

IJAMBO RY’IMANA: “Igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje Umwana wayo, avuka ku
mugore, avuka agengwa n’amategeko, kugira ngo acungure abari bakigengwa n’amategeko,
maze duhabwe kuba abana Imana yihitiyemo” (Gal 4,4-5).

46. Nyina wa Yezu ni nde?

Nyina wa Yezu ni Bikira Mariya.

47. Igituma Bikira Mariya yuzuye inema ni iki?

Bikira Mariya yuzuye inema kuko atasamanywe icyaha, akaba nta n’icyaha bwite yigeze
akora, kandi Imana yakomeje kumusenderezamo ubugingo bwayo.

Ndakuramutsa Mariya wuje inema, uhorana n’Imana, wahebuje abagore bose umugisha
na Yezu Umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w’Imana, urajye
udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira. Amen.
9

48. Igituma Bikira Mariya atasamanywe icyaha cy’inkomoko ni iki?

Bikira Mariya ntiyasamanywe icyaha cy’inkomoko, kuko kuva kera kose yari yaratowe
n’Imana, ngo azabe Nyina w’Umwana wayo Yezu.

49. Ese Bikira Mariya yabonanye n’umugabo kugira ngo abyare Yezu?

Oya! Bikira Mariya ntiyabonanye n’umugabo kugira ngo abyare Yezu, yasamye ku bubasha
bwa Roho Mutagatifu.

(Isubiramo) 5. Yezu Kristu ni nde?

Yezu Kristu ni Umwana w’Imana wigize umuntu, kugira ngo atumenyeshe byimazeyo Imana
Data udukunda twese, kandi ngo nitumara kurangiza umurimo dushinzwe hano ku isi,
azatugeze mu bugingo bw’iteka.

50. Igituma twita Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana ni iki?

Twita Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana, kuko Umwana we Yezu ari Imana koko.

51. Yezu Kristu akomoka kuri nde?

Yezu Kristu ni umwana w’Imana, ariko ku bw’umuntu akomoka kuri Abrahamu na Dawudi,
akabyarwa na Bikira Mariya.

52. Yezu Kristu yavukiye he?

Yezu Kristu yavukiye muri Yudeya, i Betelehemu, umujyi wa sekuruza Dawudi.

53. Umunsi wa Noheli utwibutsa iki?

Umunsi wa Noheli utwibutsa ivuka rya Yezu, ari we Emanuweli "Manaturikumwe".

54. Umunsi w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani utwibutsa iki?

Umunsi w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani utwibutsa ko Umukiza Imana yohereje,


yigaragarije abantu b’ibihugu byose n’amoko yose.
(Umunsi w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani=Epifaniya=umunsi w’Abami).

55. Yozefu Mutagatifu ni muntu ki?


10

Yozefu Mutagatifu ni umuntu w’intungane watowe n’Imana, ngo abe umurezi wa Yezu
n’umugabo w’indahinyuka wa Bikira Mariya.

56. Yezu yarerewe he?

Yezu yarerwe i Nazareti mu Galileya, mu rugo rwa Yozefu na Mariya, maze akurana
ubwitonzi n’igikundiro ku Mana no ku bantu (Lk 2,52).

57. I Nazareti Yezu yakoze iki?

I Nazareti Yezu yasangiye n’abantu ibyishimo n’imiruho yabo; uko yakoraga kandi asenga,
ni ko yatagatifuzaga imibereho yacu ya buri munsi.

7) YEZU KRISTU YAMAMAZA HOSE INGOMA Y’IMANA

IJAMBO RY’IMANA: “Nuko Yezu asubira mu Galileya yuzuye ububasha bwa Roho Mutagatifu,
aba ikirangirire mu gihugu cyose” (Lk 4, 14). “Yamamaza Inkuru Nziza y’Imana, avuga ati ‘Igihe
kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza’” (Mk 1,
14-15).

58. Yezu ageze ku myaka mirongo itatu yakoze iki?

Yezu ageze ku myaka mirongo itatu yatangiye kwamamaza Inkuru Nziza y’umukiro.

59. Yohani Batisita ni muntu ki?

Yohani Batisita ni umuhanuzi uruta abandi. Yerekanye Yezu abwira rubanda ati "Dore
Ntama w’Imana, dore ukiza ibyaha by’abantu" (Yh 1,29).

60. Yezu yatangiye ate kwimenyesha abantu?

Yezu yatangiye kwimenyesha abantu ahabwa Batisimu na Yohani Batisita; nuko Roho
Mutagatifu amumanukiraho, maze ijwi ry’Imana Data rirarangurura riti «Uyu ni Umwana
wanjye nkunda cyane unyizihiye» (Mt 3,17).

61. Yezu yigaruriye imitima y’abantu ate?

Yezu yigaruriye imitima y’abantu, agira neza aho anyuze hose.

62. Yezu yerekanye ate ko yatumwe n’Imana?


11

Yezu yerekanye ko yatumwe n’Imana, arusha abandi kuyimenyekanya mu mibereho ye, mu


nyigisho no mu bitangaza byinshi.

63. Iyo rubanda rwabonaga ibitangaza bya Yezu, rwavugaga iki?

Iyo rubanda rwabonaga ibitangaza bya Yezu, rwaravugaga ruti «Umuhanuzi ukomeye
yaduturutsemo, kandi Imana yasuye umuryango wayo» (Lk 7,16).

64. Yezu yogezaga Inkuru Nziza y’umukiro mu yahe magambo?

Yezu yogezaga Inkuru Nziza y’umukiro avuga ati «Ingoma y’Imana iregereje,
nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza» (Mk 1,14-16).

65. Iyo nkuru Nziza y’umukiro ni iyihe?

Inkuru Nziza y’umukiro ni Inkuru Nziza y’uko Imana ikunda abantu bose, yuzuza umugambi
wayo, ibagira abana bayo muri Yezu Kristu ubahuriza bose mu bwami bwayo.

66. Itegeko rikomeye ry’Ubwami bw’Imana ni irihe?

Itegeko rikomeye ry’Ubwami bw’Imana ni iri: «Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe
n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe
zose, kandi urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda» (Mk 12, 30-31).

Yezu yaravuze ati « Nimujye mukundana, kandi mukundane nk’uko nabakunze» (Yh 13,34).

67. Yezu afite ububasha bwo gukiza ibyaha koko?

Yee! Yezu afite ububasha bwo gukiza ibyaha koko, kuko ari Umwana w’Imana
Nyir’impuhwe.

68. Impamvu Yezu yitoreye Intumwa cumi n’ebyiri ni iyihe?

Yezu yitoreye Intumwa cumi n’ebyiri, kugira ngo zizabe abagabo bo guhamya amagambo ye
n’ibikorwa bye, kandi zitegure gukomeza umurimo we.
12

Amagambo amwe n’amwe y’ingenzi ya Yezu:

1. YEZU NA SE

« Uwantumye turahorana, ntiyansize jyenyine, kuko mpora nkora ibimunyura» (Yh 8,29).
« Jye na Data turi umwe» (Yh 10, 30).
“Iyaba mwari munzi,na Data mwamumenya” (Yh 14,7)

2. YEZU N’ABANTU

“Ni jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo. Nta wugera kuri Data atanyuzeho” (Yh 14,6).

“Ni jye mushumba mwiza; nzi intama zanjye, na zo zikamenya”(Yh 10, 14).

“Ndi urumuri rw’isi, unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azatunga urumuri rw’ubugingo;
unyemera, n’aho yaba yarapfuye, azabaho” (Yh 8,12).

“Ni jye zuka n’ubugingo, unyemera n’aho yaba yarapfuye, azabaho” (Yh 11, 25).

“Ndi umuzabibu, mwe mukaba amashami. Umbamo nanjye nkamubamo, yera imbuto nyinshi” (Yh
15,5 ).

69. Abayahudi bakiriye bate inyigisho za Yezu?

Bamwe mu Bayahudi bakiranye ibyishimo n’umutima mwiza inyigisho za Yezu, abandi


banangira umutima, ndetse bemeza kumwica.

70. Imibereho ya Yezu tuyimenya dute?

Imibereho ya Yezu tuyimenyeshwa cyane cyane n’ibitabo bine by’Inkuru Nziza ari byo twita
Amavanjili, byanditswe na Matayo, Mariko, Luka na Yohani.

8) YEZU ADUPFIRA AKAZUKANA IKUZO

IJAMBO RY’IMANA: “Yicishije bugufi, yemeza kumvira, ageza n’aho gupfa, urupfu ndetse rwo
ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imukuza ikamuha izina risumbye ayandi yose, kugira ngo
ku izina rya Yezu, bose bamupfukamire, haba mu ijuru, ku isi n’ikuzimu, kandi indimi zose
zamamaze ko Yezu Kristu ari we Nyagasani, bigahesha ikuzo Imana Se” (Fil 2,8-11).

A. Yabambwe ku musaraba ari twe agirira: ku ngoma ya Ponsiyo Pilato ni ho yababaye, arapfa
maze arahambwa…
13

71. Yezu yamenyesheje ate abigishwa be ko azababara?

Yezu yamenyesheje abigishwa be ko azababara igihe yababwiraga ati “Umwana w’umuntu


azegurirwa amaboko y’abagome, maze bamwice, ariko ku munsi wa gatatu azazuke” (Lk 18, 32).

72. Yezu bamwishe bate?

Yezu amaze gutukwa, gukubitwa no kwambikwa ikamba ry’amahwa, yabambwe ku


musaraba. Ngurwo urupfu yapfuye.

73. Icyatumye Yezu yemera gupfira ku musaraba ni iki?

Yezu yemeye gupfira ku musaraba, kugira ngo yuzuze ugushaka kwa Se ku buryo
bunonosoye, kandi ngo agaragaze byimazeyo urukundo adukunda.

74. Igitambo Yezu yatuye Imana Se ku musaraba ni ikihe?

Ku musaraba Yezu yituye Imana Se ho igitambo kidukiza ibyaha kikaturonkera ubugingo


bw’iteka: ni cyo gitambo cy’Isezerano Rishya.

B. Nuko ku munsi wa gatatu arazuka nk’uko byari byaranditswe

75. Imana Data yakujije ite Umwana wayo wayumviye kugeza gupfa?

Imana Data yakujije Umwana wayo Yezu imuzura mu bapfuye ku munsi wa gatatu, ni
muzima ubu n’iteka ryose. Amen! Alleluya!

76. Ku munsi wa Pasika duhimbaza iki?

Ku munsi wa Pasika duhimbaza Kristu wapfuye akazuka: yamaze gutsinda urupfu, yinjira
mu buzima bw’iteka, natwe adukura mu rupfu, ngo tuzagire uruhare ku bugingo bwe.

77. Yezu wazutse yabonekeye ba nde?

Yezu wazutse yabonekeye abigishwa be, abereka ku buryo bwinshi ko ari muzima koko,
ababwira iby’Ingoma y’Imana.

78. Yezu wazutse yahaye Intumwa ze ubuhe butumwa?


14

Yezu wazutse yabwiye Intumwa ze ati “Nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize
mu izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu” (Mt 28,19).

79. Pawulo Mutagatifu ni muntu ki?

Pawulo Mutagatifu ni Intumwa ya Yezu wazutse, yitoreye kugira ngo yamamaze Inkuru
Nziza mu mahanga.

Icyemezo cya Pawulo Mutagatifu cyerekeye izuka rya Yezu:

« Koko rero icya mbere cyo nabagejejeho, ni cyo nanjye nashyikirijwe: ko Kristu yapfuye
azize ibyaha byacu, nk’uko byari byaranditswe. Ko yahambwe, ko yazutse ku munsi wa
gatatu, nk’uko byari byaranditswe. Ko yabonekeye Kefasi, hanyuma akabonwa na ba Cumi
na babiri. Hanyuma yongeye kubonwa n’abavandimwe magana atanu icyarimwe; abenshi
muri bo baracyariho, abandi barapfuye. Hanyuma yabonekeye Yakobo, nyuma abonekera
intumwa zose icyarimwe. Ubw’imperuka, nanjye arambonekera» (1Kor 15,3-8).

80. Umunsi mukuru wa Asensiyo utwibutsa iki?

Umunsi mukuru wa Asensiyo utwibutsa ko Nyagasani Yezu wazutse yinjiye mu ikuzo ry’Imana
Data.

81. Igituma twita Yezu Nyagasani cyangwa Umwami ni iki?

Twita Yezu Nyagasani cyangwa Umwami kuko aho amariye kuducunguza amaraso ye,
yinjiye mu ikuzo rya Se, akaba yarahawe ububasha bwose, mu ijuru no mu nsi, ku bazima no
ku bapfuye.

82. Mbese Nyagasani Yezu azaza mu ikuzo?

Nta gushidikanya! Nyagasani Yezu azaza mu ikuzo ku munsi w’imperuka kuzura abapfuye,
no gucira urubanza abantu bose, maze intungane azinjize mu Bwami bwe.

9. ROHO MUTAGATIFU

IJAMBO RY’IMANA: «Bose buzura Roho Mutagatifu…» (Intu 2,4).

83. Yezu yasezeranyije Intumwa ze Roho Mutagatifu mu yahe magambo?

Yezu yabwiye Intumwa ze ati «Nzaboherereza Roho Mutagatifu, azabibutsa ibyo nababwiye
byose, kandi azabana namwe iteka» (Yh 16, 7 ; 14, 26,16).
15

84. Roho Mutagatifu ni nde?

Roho Mutagatifu ni Imana, asangiye kamere n’Imana Data na Mwana.

85. Kuri Pentekosti duhimbaza iki?

Kuri Pentekosti duhimbaza umunsi mukuru wa Roho Mutagatifu, Nyagasani Yezu


yoherereje Intumwa ze n’abamwemera bose.

86. Roho Mutagatifu udutuyemo atumarira iki?

Roho Mutagatifu udutuyemo, atuma tugira ubugingo bw’Imana, akatubera urumuri


rutwumvisha neza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, kandi akaduha imbaraga zo kuyikurikiza
twishimye.

Isengesho: Ngwino Mubyeyi w’abakene, ngwino Mugabyi w’ingabire, ngwino Rumuri


rw’imitima. Wowe Rumuri rw’ihirwe ritavugwa, usendere mu nteko y’umutima
w’abayoboke bawe.

UBUTATU BUTAGATIFU

IJAMBO RY’IMANA: “Inema y’Umwami wacu Yezu Kristu, n’urukundo rw’Imana Data,
n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu, bihorane namwe mwese” (2Kor 13, 13).

(Isubiramo) 9. Nemera Imana imwe bivuga iki?

Nemera Imana imwe bivuga ko twemera rwose ko hariho Imana imwe rukumbi, yo Rukundo
n’Isoko y’ubugingo, tukemera no kuyiyoboka igihe cyose.

87. Ihame ry’ingenzi Yezu yaduhishuriye ku Mana ni irihe?

Yezu yaduhishuriye ko Imana ari urukundo, kandi ko Imana Data, na Mwana, na Roho
Mutagatifu ari Imana imwe. Ni ryo yobera ry’Ubutatu Butagatifu.

88. Ubutatu Butagatifu bwatugaragarije bute urukundo budufitiye?

Imana Data yatwoherereje Mwana wigize umuntu, kugira ngo adukize; bombi batwoherereza
Roho Mutagatifu, kugira ngo adutagatifuze.
16

89. Igituma dukora ikimenyetso cy’umusaraba ni iki?

Dukora ikimenyetse cy’umusaraba, “Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho


Mutagatifu”, kugira ngo duhamye ko twemera Ubutatu Butagatifu, n’iyobera ry’umusaraba
wa Yezu Kristu.

Isengesho: Hubahwe Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. Uko bisanzwe iteka,
bubahwe n’ubu n’iteka ryose. Amen.

11) KILIZIYA NI UMURYANGO MUSHYA W’IMANA

(Isubiramo) 3. Imana ikunda abantu bose idufitiye mugambi ki?

Imana ikunda abantu bose, idufitiye umugambi wo kutugira abana bayo muri Yezu Kristu,
uduhuriza twese mu Bwami bwayo.

90. Umuryango w’Imana ni uwuhe?

Umuryango w’Imana wabanje kuba imbaga y’Abayisiraheli. Ariko guhera kuri Yezu Kristu
ni Kiliziya ye, kugeza igihe azahuriza intungane zose mu ikuzo ry’Imana Data.

91. Kiliziya ni iki?

Kiliziya ni imbaga y’Imana n’umuryango w’abemera Kristu bose, Yezu ahuriza mu rukundo
ku bwa Roho Mutagatifu akabayobora ku Mana Data.

92. Inyigisho y’ingenzi yerekeye Kiliziya, Pawulo Mutagatifu atwigisha ni iyihe?

Pawulo Mutagatifu atwigisha ko Kiliziya ari Umubiri wa Kristu: Kristu ni umutwe, tukaba
ingingo (Reba 1Kor 12, 12-27).

93. Roho Mutagatifu amarira iki Kiliziya?

Roho Mutagatifu amurikira Kiliziya, akayikomeza kandi akayitagatifuza.

94. Icyatumye Yezu ashinga Kiliziya ni iki?

Yezu yashinze Kiliziya kugira ngo ikomeze kwamamaza Ingoma y’Imana mu bantu bose,
ngo isingize Imana kandi itagatifuze abantu bose.

95. Igituma Kiliziya ya Kristu ari imwe ni iki?


17

Kiliziya ya Kristu ni imwe kuko Roho Mutagatifu ayihurizamo abemera Kristu bose,
bakavuka bundi bushya ku bwa batisimu.

96. Igituma Kiliziya ya Kristu ari Ntagatifu ni iki?

Kiliziya ni imwe kuko Roho Mutagatifu ayituyemo, akayitagatifurizamo ababishaka bose.

97. Igituma Kiliziya ari Gatolika ni iki?

Kiliziya ya Kristu ni Gatolika, kuko umukiro Imana yaduhereye muri Yezu Kristu ishaka ko
ugera ku bantu b’ibihugu byose n’ibihe byose (Reba 1Tim 2,3-4; Mt 28,19).

12. UMWANYA N’IMIRIMO BY’ABAYOBOKE BA KILIZIYA

IJAMBO RY’IMANA: “Mu Kiliziya hari abo Imana yashyiriyeho ubwa mbere kuba intumwa,
aba kabiri ibagira abahanuzi, aba gatatu abigisha. Hanyuma ikurikizaho abakora ibitangaza,
abafite ingabire yo gukiza abarwayi, iyo gutabarana, iyo kuyobora n’iyo kuvuga mu ndimi” (1Kor
12, 28).

98. Umutware wa Kiliziya ni nde?

Umutware wa Kiliziya ni Yezu ubwe.

99. Yezu yashinze Kiliziya ye kuri bande?

Yezu yashinze Kiliziya ye ku Ntumwa cumi n’ebyiri, Petero Mutagatifu akaba umukuru
wazo n’uwa Kiliziya yose. Yezu yaramubwiye ati “Uri urutare, kandi kuri urwo rutare,
nzubakaho Kiliziya yanjye” (Mt 16,18).

100. Igituma Kiliziya ya Kristu ishingiye ku Ntumwa ni iki?

Kiliziya ya Kristu ishingiye ku Ntumwa, kuko Nyagasani Yezu yayiragije Intumwa cumi
n’ebyiri n’abazizunguye, Papa n’Abepiskopi.

101. Papa ni muntu ki?

Papa ni igisonga cya Kristu, ni we uzungura Petero Mutagatifu, akaba umushumba wa


Kiliziya yose.

102. Abepiskopi ni bantu ki?


18

Abepiskopi nibo bazungura Intumwa, bakaba n’abashumba Kristu ashyiriraho kwigisha,


gutagatifuza no kuyobora Kiliziya yose, bunze ubumwe na Papa; abenshi muri bo bashinzwe
ubuyobozi bwa Diyosezi.

103. Igituma Kiliziya idashobora kuyoba ni iki?

Kiliziya ntishobora kuyoba kuko Roho Mutagatifu ayirinda kwibeshya igihe cyose itwigisha
amahame y’Imana.

104. Inyigisho zitayoba za Kiliziya tuzimenyeshwa na nde?

Inyigisho zitayoba za Kiliziya, tuzimenyeshwa na Papa, n’Abepiskopi bafatanyije na we.

105. Kiliziya ikura he inyigisho zayo?

Kiliziya ikura inyigisho zayo mu byahishuwe n’Imana, isanga muri Bibiliya no mu


ruhererekane rw’Intumwa.

106. Abasaserdoti ni bantu ki?

Abasaserdoti ni abafasha b’imena b’Abepiskopi batorerwa kwigisha, gutagatifuza no


kuyobora imbaga y’Imana, bagaragara mu cyimbo cya Yezu Kristu, We Musaserdoti mukuru
(Reba Heb 8).

107. Abadiyakoni ni bantu ki?

Abadiyakoni ni abafasha b’Umwepiskopi n’Abasaserdoti mu kwigisha ijambo ry’Imana, mu


kuyobora imihango mitagatifu no mu mirimo y’urukundo rwa kivandimwe.

108. Abalayiki ni bantu ki?

Abalayiki ni ababatijwe bose, bagize imbaga y’Imana ariko batari mu nzego z’ubusaserdoti;
bashinzwe kwamamaza Kristu mu magambo no mu ngero nziza batanga. Baharanira
amajyambere y’ukuri y’iyi si, bamurikiwe n’Ivanjiri.

109. Abiyeguriyimana ni bantu ki?

Abiyeguriyimana ni ababatijwe Imana ihamagarira kwiyegurira Kristu n’abavandimwe babo;


basezerana ubumanzi, ukwikenesha n’ukumvira.
19

110. Ubutumwa bw’ingenzi bw’abiyeguriyimana ni ubuhe?

Ubutumwa bw’ingenzi bw’abiyeguriyimana ni ukwerekana ku buryo bwihariye ko gukunda


Imana n’abantu biruta byose, no kuba abahamya b’ibyiza by’ubugingo buzahoraho.

111. Mbese tugomba kugenzereza dute abakristu twatandukanye?

Abakristu twatandukanye tugomba kubagenzereza kivandimwe, kuko dusangiye batisimu


imwe, tukaba twizeye ko urukundo n’amasengesho byacu bizatuma twunga ubumwe
bwuzuye, nk’uko Kristu abyifuza.

112. Igituma tugomba kubaha abatari abakristu ni iki?

Tugomba kubaha abatari abakristu kuko na bo ari abana b’Imana, bakaba bakurikiza
umutimanama wabo; ariko ntitugashidikanye kubamenyesha Inkuru Nziza, kuko na bo Krisu
abahamagarira guhabwa ubugingo bw’Imana bwuzuye muri Kiliziya ye.

113. Abashinzwe umurimo wo kwamamaza Inkuru Nziza mu bantu ni ba nde?

Abashinzwe umurimo wo kwamamaza Inkuru Nziza mu bantu ni ababatijwe bose, kuko


abakristu bose ari intumwa kandi bose bunze ubumwe na Kristu. Ariko abari mu nzego
z’ubusaserdoti bawushinzwe ku buryo bw’umwihariko.

13. URUSANGE RW’ABATAGATIFU

« Maze tuzashobore guhabwa umurage hamwe n’intore zawe, mbere na mbere hamwe na Bikira
Mariya Umubyeyi muhire w’Imana, n’Intumwa zawe ntagatifu n’abagupfiriye wagororeye
ikuzo…n’abandi Batagatifu bose bakuduhakirwaho, tugahora twizigiye gufashwa na bo»
(Isengesho rikuru ry’Ukaristiya III).

114. Urusange rw’Abatagatifu ni iki?

Urusange rw’Abatagatifu ni isano abana b’Imana bose bafitanye kubera ubugingo bushya
bw’Imana Data bahawe muri Yezu Kristu ku bwa Roho Mutagatifu.

115. Twunga ubumwe dute n’Abatagatifu bo mu ijuru?

Twunga ubumwe n’Abatagatifu bo mu ijuru, tubisunga mu masengesho yacu, na bo


bakadusabira ku Mana.
20

116. Bikira Mariya afite mwanya ki mu muryangow’Imana?

Mu muryango w’Imana, Bikira Mariya ni uwa mbere mu bacunguwe. Ni Nyina wa Yezu,


akaba n’Umubyeyi wa Kiliziya.

117. Igituma twubaha Bikira Mariya kuruta Abamalayika n’Abatagatifu bose ni iki?

Twubaha Bikira Mariya kuruta Abamalayika n’Abatagatifu bose, kuko abarusha ubutungane
n’icyubahiro. Ni Nyina wa Yezu, Umwana w’Imana, akaba n’Umubyeyi wacu.

118. Twagenzereza dute abacu bapfuye?

Abacu bapfuye tujye tubibuka kandi tububahe kuko tugifitanye isano muri rusange
rw’Abatagatifu, tubafashishe amasengesho yacu kugira ngo Imana ibakire bidatinze mu
ikuzo ryayo.

IGICE CYA KABIRI


KWITABIRA UMUGAMBI W’IMANA

IJAMBO RY’IMANA: «Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga umwana wayo
w’ikinege, igira ngo umwemera wese adapfa nabi, ahubwo agire ubugingo bw’iteka» (Yh
3,16).

«Ngo bumve ayo magambo barakangarana, babaza Petero n’izindi Ntumwa bati
‘Bavandimwe, DUKORE IKI ?’» (Intu 2,37).

14. « NIMWISUBIREHO MAZE MWEMERE INKURU NZIZA»

(Isubiramo) 6. Ubu ni nde wamamaza Inkuru Nziza y’Imana?


Ubu ni Kristu ubwe ukomeza kwamamaza Inkuru Nziza y’Imana akoresheje Kiliziya ye.

Ubu ni Kristu ubwe ukomeza kwamamaza Inkuru Nziza y’Imana akoresheje Kiliziya ye.

119. Umaze kumva ijambo ry’Imana agenza ate?

Umaze kumva ijambo ry’Imana, agomba kuryakirana umutima we wose, akaryemera,


akihatira kurikurikiza, kuko Yezu yavuze ati “Hahirwa abumva ijambo ry’Imana
bakarikurikiza” (Lk 11, 28).
21

120. Kwemera Imana bivuga iki?

Kwemera Imana ni ukuyiyegurira wakira ijambo ryayo nk’uko Kiliziya iritwigisha, kandi
ukarihamya mu magambo no mu bikorwa.

Amahame y’ingenzi umukristu yemera:

“NEMERA IMANA IMWE,


Data ushobora byose, waremye ijuru n’isi, ibiboneka n’ibitaboneka.
Nemera na Nyagasani umwe Yezu Kristu Umwana w’ikinege w’Imana. Mbere ya byose
Imana Data yari isanzwe imubyaye: ni Imana ikomoka ku Mana, ni urumuri rukomoka ku
rumuri. Ni Imana nyakuri ikomoka ku Mana nyakuri. Yarabyawe ntiyaremwe, asangiye
kamere na Se; ni we byose bikesha kubaho. Icyatumye amanuka mu ijuru, ni twebwe
abantu, no kugira ngo dukire. Yasamwe ku bwa Roho Mutagatifu, abyarwa na Bikira
Mariya, nuko aba umuntu. Yabambwe ku musaraba, ari twe agirira: ku ngoma ya Ponsiyo
Pilato ni ho yababaye, arapfa maze arahambwa. Nuko ku munsi wa gatatu arazuka nk’uko
byari byaranditswe. Maze azamuka ajya mu ijuru, yicara iburyo bw’Imana Data. Kandi
azagarukana ikuzo, gucira urubanza abazima n’abapfuye, ingoma ye izahoraho iteka.
Nemera na Roho Mutagatifu, Nyagasani utanga ubugingo uturuka ku Mana Data na
Mwana. Arasengwa arasingizwa hamwe n’Imana Data na Mwana: ni we wabwiye
abahanuzi ibyo bavuze.
Nemera na Kiliziya imwe, ntagatifu, gatolika, kandi ishingiye ku Ntumwa. Ndahamya ko
Batisimu ari imwe ikiza abantu ibyaha. Kandi ntegereje izuka ry’abapfuye, n’ubugingo
bwo mu gihe kizaza. Amen”.

121. Igituma ukwemera ari ingabire duhabwa n’Imana ni iki?

Ukwemera ni ingabire duhabwa n’Imana, kuko ubwayo idushyiramo urumuri rwa Roho
Mutagatifu. Bityo tukamenya Imana nk’uko yihishuriye muri Yezu Kristu, kandi tugaha
agaciro ibiremwa byose dukurikije uko Umuremyi abishaka.

Yezu ati «Nta wushobora kunsanga atabihawe na Data» (Yh 6,65).

122. Umukristu yagenza ate ngo afashe abandi kwemera Yezu Kristu?

Umukristu afasha abandi kwemera Yezu Kristu abamenyesha Inkuru Nziza mu mvugo no mu
ngiro, atibagiwe ko mbere na mbere ari inema y’Imana ihindura imitima.

Mutagatifu Yakobo ati “Bityo rero, n’ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye ubwako
(Yak 2, 17)”.
22

123. Twakomeza ukwemera kwacu dute?

Twakomeza ukwemera kwacu twihatira kurushaho kumenya Yezu Kristu Umukiza wacu no
gukurikiza Inkuru Nziza ye, dushishikarira inyigisho za Kiliziya, dusengana umwete, kandi
duhabwa amasakaramentu kenshi, ariko cyane cyane dukurikiza umugenzo mwiza
w’urukundo.

124. Duhemuka ku kwemera kwacu dute?

Duhemuka ku kwemera kwacu dushidikanya nkana Ijambo ry’Imana n’ubuntu itugirira,


cyangwa tutihatira kumenya no gutunganya ubukristu bwacu.

15. UBUGINGO BUSHYA DUHERWA MURI YEZU KRISTU (Inema)

IJAMBO RY’IMANA: “Uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, bityo natwe
tugendere mu bugingo bushya” (Rom 6,4). “Muhinduke muntu mushya waremwe uko Imana
ibishaka mu budakemwa no mu butungane nyakuri”(Ef 4,24).

125. Uwemera Yezu Kristu ahinduka ate umuntu mushya?

Uwemera Yezu Kristu ahinduka umuntu mushya iyo azinutswe icyaha, maze ku bwa Roho
Mutagatifu agahabwa ubugingo bushya bwa Kristu.

126. Ubugingo bushya bwa Yezu Kristu butumarira iki?

Ubugingo bushya bwa Yezu Kristu butugira abana b’Imana, abavandimwe ba Yezu Kristu
n’ingoro ya Roho Mutagatifu.

127. Nta kundi twita ubwo bugingo bushya?

Ubwo bugingo bushya tubwita kandi imibereho y’Imana muri twe, cyangwa inema ntagatifu.

IJAMBO RY’IMANA: “Ndi umuzabibu, mwe mukaba amashami. Umbamo nanjye


nkamubamo, yera imbuto nyinshi” (Yh 15,5).

128. Ubugingo bushya bukomezwa n’iki muri twe?


23

Ubugingo bushya bukomezwa muri twe n’urukundo dukunda Imana n’abavandimwe,


bukanakomezwa n’amasengesho n’amasakaramentu duhanwa ukwemera.

16. KRISTU ADUTAGATIFURISHA AMASAKARAMENTU YE.

129. Amasakaramentu ni iki?

Amasakaramentu ni ibimenyetso bitagatifu Kristu akoresha, kugira ngo adutagatifuze muri


Kiliziya ye.

130. Mu masakaramentu Kristu akora iki?

Mu masakaramentu Kristu atagatifuza abantu, agakomeza Kiliziya ye kandi agatuma


dushobora gusingiza Imana ku buryo bukwiye.

131. Twahabwa neza amasakaramentu dute?

Twahabwa neza amasakaramentu tuzirikana icyo dukora, kandi twemera dukomeje ingabire
tuyakesha, kugira ngo turusheho gukunda Imana n’abantu.

132. Amasakaramentu uko ari arindwi ni ayahe?

Amasakaramentu uko ari arindwi ni aya : Batisimu, Ugukomezwa, Ukaristiya, Penetensiya,


Ugusigwa kw’abarwayi, Ubusaserdoti n’Ugushyingirwa.

17. ISAKARAMENTU RYA BATISIMU

IJAMBO RY’IMANA: « Nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana


Data na Mwana na Roho Mutagatifu» (Mt 28,19).

133. Batisimu ni iki?

Batisimu ni isakaramentu Kristu adukirizamo icyaha cy’inkomoko, n’ibyaha byacu bwite


twakoze tutarabatizwa, akaduha ubugingo bushya bw’abana b’Imana muri Kiliziya ye.

134. Muri Batisimu niyemeza iki?


24

Muri Batisimu niyemeza kwanga icyaha no gukurikiza Yezu Kristu mu mibereho yanjye
yose.

135. Babatiza bate?

Babatiza basuka amazi ku gahanga k’ubatizwa bavuga bati «Kanaka, jyewe ndakubatiza mu
izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu».

136. Imirimo y’ababyeyi ba Batisimu ni iyihe?

Ababyeyi ba Batisimu bagomba gufasha abana babo gukomeza amasezerano ya Batisimu


bahawe, kandi bagafasha ababyeyi b’umubiri kubarera gikristu.

18. ISAKARAMENTU RY’UGUKOMEZWA

IJAMBO RY’IMANA: « Bagezeyo, basabira Abanyasamariya kugira ngo bahabwe Roho


Mutagatifu, kuko ari nta n’umwe muri bo yari yaramanukiyeho; bakaba bari barabatijwe gusa
mu izina rya Nyagasani Yezu. Nuko Petero na Yohani babaramburiraho ibiganza, maze
bahabwa Roho Mutagatifu» (Intu 8,15-17).

137. Ugukomezwa ni iki?

Ugukomezwa ni isakaramentu Yezu wazutse aduheramo imbaraga zihariye za Roho


Mutagatifu, zituma tubera Kristu abagabo mu bantu.

(Isubiramo) 86. Roho Mutagatifu udutuyemo atumarira iki?


Roho Mutagatifu udutuyemo, atuma tugira ubugingo bw’Imana, akatubera urumuri
rutwumvisha neza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, kandi akaduha imbaraga zo kuyikurikiza
twishimye.

138. Igituma abakristu bose bagomba kubera Kristu intumwa ni iki?


Abakristu bose bagomba kubera Kristu intumwa, kuko bose bunze ubumwe na we,
bakoherezwa nka we mu bantu, kandi bagahora bahabwa imbaraga za Roho Mutagatifu.

Yezu ati «Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye» (Yh 20,21).

19. ISAKARAMENTU RY’UKARISTIYA


25

IJAMBO RY’IMANA: «Mbere y’umunsi mukuru wa Pasika, Yezu amenye ko igihe cye cyo
kuva kuri iyi si agasanga Se cyegereje, uko yagakunze abe bari mu nsi, abakunda
byimazeyo» (Yh 13,1).

A. Uko Yezu yaremye Ukaristiya

139. Yezu yaremye Ukaristiya ryari?

Yezu yaremye Ukaristiya ku wa Kane Mutagatifu, araye ari budupfire.

Isaha imaze kugera ngo ahabwe ikuzo nawe, Dawe Nyir’ubutagatifu, kandi akaba yari
akunze abe bari mu nsi, ubwe yashatse kubakunda byimazeyo; nuko nimugoroba
basangira, afata umugati, agushimira awuvugiraho amagambo y’umugisha,
arawumanyura, nuko awuhereza abigishwa be, avuga ati «Nimwakire, maze muryeho
mwese: iki ngiki koko ni UMUBIRI wanjye ugiye kubatangirwa». Nk’uko yari amaze
kubigenza, afata inkongoro yuzuye divayi, arashimira, nuko ayihereza abigishwa be,
avuga ati « Nimwakire, maze munyweho mwese: iyi ngiyi koko ni inkongoro y’AMARASO
yanjye, y’Isezerano Rishya kandi rizahoraho iteka, agiye kumenerwa mwebwe n’abandi
bose kugira ngo mugirirwe imbabazi z’ibyaha. Ibi mujye mubikora bibe urwibutso
rwanjye» (Isengesho rikuru ry’Ukaristiya IV).

140. Ukaristiya ni iki?

Ukaristiya ni isakaramentu ririmo Yezu Kristu ubwe rwose, n’umubiri we n’amaraso ye, mu
bimenyetso by’umugati na divayi, akatubera icyarimwe igitambo, ifunguro n’incuti tubana.

141. Igihe Yezu yavugaga ati «Iki ngiki koko ni umubiri wanjye ugiye kubatangirwa, iyi
koko ni inkongoro y’amaraso yanjye agiye kumenerwa mwebwe», yakoze iki?

Igihe Yezu yavugaga ati «Iki ngiki koko ni umubiri wanjye ugiye kubatangirwa, iyi koko ni
inkongoro y’amaraso yanjye agiye kumenerwa mwebwe»,yahinduye umugati na divayi umubiri
we n’amaraso ye, yitura Se.

142. Igihe Yezu yavugaga ati « Ibi mujye mubikora bibe urwibutso rwanjye», yakoze
iki?
Igihe Yezu yavugaga ati «Ibi mujye mubikora bibe urwibutso rwanjye», yahaye Intumwa ze
n’abazizungura ububasha bwo gutura umubiri we n’amaraso ye kugeza igihe azaza mu ikuzo.

143. Icyatumye Yezu arema Ukaristiya ni iki?


26

Yezu yaremye Ukaristiya kugira ngo twifatanye na We mu gitambo yatuye Se, twibuka kandi
twamamaza urupfu rwe n’izuka rye, kandi ngo atubere ifunguro ry’ubugingo bw’iteka.

B. Uko Kiliziya itura Igitambo cy’Ukaristiya

1. Misa ni uguhimbaza Ijambo ry’Imana no gutura Igitambo cy’Ukaristiya.

144. Misa ni iki?


Misa ni ikoraniro ry’abayoboke ba Kristu bakikije umusaseridoti, bateze amatwi Ijambo
ry’Imana kandi batura Igitambo cy’Ukaristiya.

145. Ubumwe bwa Kristu na Kiliziya bugaragazwa n’iki mu misa?

Ubumwe bwa Kristu na Kiliziya mu misa bugaragarira mu bayoboke bateranye mu izina rye,
mu ijambo rye basoma mu Byanditswe Bitagatifu, mu musaseridoti ugaragara mu cyimbo
cye, ariko cyane cyane ku buryo bw’umwihariko, mu mugati na divayi byahinduwe umubiri
we n’amaraso ye.

146. Ibihe by’ingenzi bya misa ni bingahe?

Ibihe by’ingenzi bya misa ni bibiri: igihe cyo guhimbaza Ijambo ry’Imana n’igihe cyo gutura
Igitambo cy’Ukaristiya.

147. Mu gihe cyo guhimbaza Ijambo ry’Imana dukora iki?

Mu gihe cyo guhimbaza Ijambo ry’Imana, dutega amatwi Ibyanditswe Bitagatifu, tukemera
gutungwa n’Ijambo ry’Imana.

IJAMBO RY’IMANA: “Umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’Ijambo ryose
rivuye mu kanwa k’Imana” (Mt 4,4).

148. Mu gihe cyo gutura Igitambo cy’Ukaristiya dukora iki?

Mu gihe cyo guhimbaza Ijambo ry’Imana, hamwe n’umusaseritoti, twifatanya na Nyagasani


Yezu witura Se ho igitambo.

“Turamamaza urupfu rwawe, Nyagasani, tugahamya n’izuka ryawe, kugeza igihe uzaza mu
ikuzo” (Isengesho rikuru ry’Ukaristiya).

2. Misa, igitambo n’ifunguro


27

(Isubiramo) 74. Igitambo Yezu yatuye Imana Se ku musaraba ni ikihe?


Ku musaraba Yezu yituye Imana Se ho igitambo kidukiza ibyaha kikaturonkera ubugingo
bw’iteka: ni cyo gitambo cy’Isezerano Rishya.

149. Igituma igitambo cy’Ukaristiya ari kimwe n’igitambo cy’umusaraba ni iki?

Igituma igitambo cy’Ukaristiya ari kimwe n’igitambo cy’umusaraba, kuko kuri alitari kimwe
no ku musaraba, ari Yezu Kristu ubwe witura Se ho igitambo, uretse ko ku musaraba Yezu
yapfuye, kuri alitari akaba atagipfa.

150. Igituma igitambo cya Yezu mu Misa ari icyacu natwe ni iki?

Igitambo cya Yezu mu Misa ni icyacu natwe, kuko twese hamwe n’umusaseridoti, dutura
umubiri n’amaraso bya Kristu, kandi twifatanyije na We, dutura imibereho yacu, imirimo
y’abantu n’ibiremwa byose.

151. Mu isangira ritagatifu duhabwa nde?

Mu isangira ritagatifu duhabwa umubiri wakujijwe wa Kristu, utubera ifunguro ritubeshaho


iteka.

Yezu ati «Urya uyu mugati azabaho iteka ryose» (Yh 6,58).

152. Mu isangira ritagatifu Yezu akora iki muri twe?

Mu isangira ritagatifu Yezu yifatanya natwe rwose, akatwunga n’abavandimwe bacu,


akadukomezamo ubugingo bw’Imana, kugira ngo turusheho kurangiza neza ubutumwa
bwacu mu bantu.

153. Mbese Yezu ari mu Ukaristiya?

Nta gushidikanya! Yezu ari mu Ukaristiya rwose mu bimenyetso by’umugati na divayi,


kandi agakomeza gusangira ikuzo na Se.

154. Twitegura dute guhabwa Ukaristiya ku buryo bukwiye?

Twitegura dute guhabwa Ukaristiya ku buryo bukwiye, twicuza ibyaha byacu, tukanahabwa
Penetensiya bibaye ngombwa kugira ngo tugire inema ntagatifu, kandi tugatura Misa yose
tubishyizeho umutima.
28

20. NIMUBE INTUNGANE

IJAMBO RY’IMANA: “Mu by’ukuri ndiho, ariko si jye: Ni Kristu uriho muri jye… ndiho mu
kwemera Umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira” (Gal 2,20).

“ Dore icyo Imana ibashakaho: ni uko mwaba intungane” (1 Tes 4,3).

155. Abo Yezu asezeranya ihirwe ry’Ubwami bw’ijuru ni bande?

Abo Yezu asezeranya ihirwe ry’Ubwami bw’ijuru ni abakene ku mutima, abagira impuhwe,
abatera amahoro, abakeye ku mutima.

«Hahirwa abakene ku mutima, kuko ingoma y’ijuru ari iyabo.


Hahirwa abiyoroshya, kuko bazatunga isi ho umurage
Hahirwa abababaye, kuko bazahozwa.
Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, kuko bazahazwa.
Hahirwa abagira imbuhwe, kuko bazazigirirwa.
Hahirwa abakeye ku mutima, kuko bazabona Imana.
Hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana b’Imana.
Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo» (Mt 5,3-10).

156. Tugomba kugenza dute kugira ngo tubeho nk’abana b’Imana?

Kugira ngo tubeho nk’abana b’Imana tugomba gukurikira Kristu buri munsi, twihatira
kurushaho gusa na We dufashijwe n’ukwemera, ukwizera n’urukundo.

❖ Isengesho ryo kwemera: Mana yanjye, nemera ibyo Kiliziya Gatolika yemera kandi
yigisha, kuko yabibwiwe nawe utabasha kuyoba no kutuyobya.

❖ Isengesho ryo kwizera: Mana yanjye, nizeye yuko uzagirira Yezu Kristu ukampa
ingabire zawe munsi, maze ninita ku mategeko yawe ukazambeshaho iteka mu ijuru,
kuko wabidusezeranyije kandi ukaba utica isezerano.

❖ Isengesho ryo gukunda: Mana yanjye, ndagukunda rwose kuko nta we muhwanyije
ubwiza, uhebuje byose gukundwa, kandi nkunda abandi uko nikunda ngiriye wowe.
29

157. Dukurikira Kristu dute?

Dukurikira Kristu dukomeza gitwari kujya mbere, haba mu byishimo cyangwa mu makuba
bya buri munsi, tugakoresha neza ingabire twahawe mu mirimo dushinzwe, bityo tukarangiza
muri byose ugushaka kw’Imana.

Yezu ati “Niba ushaka kugera mu bugingo, kurikiza amategeko” (Mt 19,17).

❖ Amategeko cumi y’Imana:

1. Urajye usenga Imana imwe gusa, uzabe ari yo ukunda gusa.


2. Ntuzarahire izina ry’Imana ku busa cyangwa mu binyoma.
3. Urajye utunganya umunsi w’Imana.
4. Urajye wubaha abayeyi bawe.
5. Ntuzice.
6. Ntuzasambane.
7. Ntuzibe.
8. Ntuzabeshye cyangwa ngo ubeshyere abandi.
9. Ntuzifuze umugore w’undi.
10. Ntuzifuze kwiba cyangwa kwangiza iby’abandi.

(Isubiramo) 66. Itegeko rikomeye ry’Ubwami bw’Imana ni irihe?


Itegeko rikomeye ry’Ubwami bw’Imana ni iri: «Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe
n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe
zose, kandi urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda» (Mk 12, 30-31).

158. Ni nde utuma dushobora gukunda Imana na mugenzi wacu uko Kristu
yabidutegetse?
Imana yonyine ni Yo ituma dushobora kuyikunda no gukunda mugenzi wacu uko Kristu
yabidutegetse, kuko idusenderezamo urukundo rwayo iduha Roho Mutagatifu.

21. IMYIFATIRE Y’ABANA B’IMANA

Itegeko rya mbere, irya kabiri n’irya gatatu

IJAMBO RY’IMANA: “Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari


intungane” (Mt 5,48).

A. Gusenga Imana no kuyikunda kuruta byose


30

Yezu ati “Igihe kiregereje, ndetse ngiki cyageze, maze abasenga by’ukuri bakazasengera Imana
Data mu kuri, kuko abayisenga batyo ari bo Imana Data yikundira” (Yh 4,23).

159. Igituma tugomba gusenga Imana yonyine no kuyikunda kuruta byose ni iki?

Tugomba gusenga Imana yonyine no kuyikunda kuruta byose, kuko ari Yo yaturemye kandi
ikadukiza.

160. Dusenga Imana dute?

Dusenga Imana tuyiha icyubahiro kiyikwiye, tuyemera, tuyizera, turangizanya urukundo


amategeko yayo.

161. Gukunda Imana kuruta byose bivuga iki?

Gukunda Imana kuruta byose bivuga kuyikunda kuruta ibiremwa byose, tukaba twahara
byose, ndetse n’amagara yacu, aho kuyihemukira.

162. Abantu bima Imana icyubahiro kiyikwiye bate?

Abantu bima Imana icyubahiro kiyikwiye, bayituka, bayirahira mu binyoma, bakora


imihango ya gipagani inyuranye n’ibyo yaduhishuriye, cyangwa bahinyura inyigisho
n’imigenzereze ya gikristu.

B. Isengesho ry’umukristu ry’umwihariko

“Hanyuma abacira umugani, abumvisha ko ari ngombwa gusenga iteka batarambirwa” (Lk
18,1).

163. Iyo dusenga tubigenza dute?

Iyo dusenga tuganira n’Imana nk’uko umwana aganira n’umubyeyi, ariko ibyo bigakorwa
mu kwemera.

164. Igituma dushobora kuganira n’Imana nk’uko umwana aganira n’umubyeyi we ni


iki?
Dushobora kuganira n’Imana nk’uko umwana aganira n’umubyeyi we, kuko twunze ubumwe
n’Umwana wayo Yezu Kristu, bityo natwe tukaba abana bayo koko.

165. Iyo dusenga tubwira iki Imana?


31

Iyo dusenga dusingiza Imana tukayishimira, tukayisaba imbabazi z’ibyaha byacu, tukayisaba
n’ibyo dukeneye byose.

Yezu ati «Icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye nzagikora» (Yh 14,13).

166. Dukwiye gusenga Imana ryari?

Dukwiye gusenga Imana igihe cyose tubishyizeho umutima, tukimenyereza kuvuga


amasengesho buri munsi, nka mu gitondo na nimugoroba n’igihe dufungura, ariko cyane
cyane mu bishuko no mu gihe bibaye ngombwa.

Nk’uko twabibwirijwe n’Umukiza, akanabidutegeka, kandi ubwe akabitwigisha, dutinyutse


kuvuga tuti « DAWE URI MU IJURU, izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose,
icyo ushaka gikorwe munsi nk’uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe
none utubabarire ibicumuro byacu, nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho;
ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago».

C. Isengesho rya Liturjiya

IJAMBO RY’IAMANA: «Abakristu ba mbere bashirikiraga ubute inyigisho z’Intumwa,


bakanashishikarira amakoraniro rusange, imanyura ry’umugati n’amasengesho» (Intu 2,42).

167. Kuki tugomba gusengera hamwe n’abavandimwe bacu mu ikoraniro ry’abakristu?

Tugomba gusengera hamwe n’abavandimwe bacu mu ikoraniro ry’abakristu, kuko Kristu


ahorana na Kiliziya ye kugira ngo akuze Imana kandi akize abantu. Ni byo bita Liturjiya.

168. Imihango y’ingenzi ya Liturjiya ni iyihe?

Imihango y’ingenzi ya Liturjiya ni iyi: igitambo cy’Ukaristiya n’andi masakaramentu


duhabwa, kimwe n’amasengesho yose ya Kiliziya; bityo muri Liturjiya tukifatanya na Yezu
ukomeza gukuza Imana no kudukiza.

169. Umwaka wose umukristu ahimbaza ate amayobera y’imibereho ya Yezu?

Umwaka wose umukristu yifatanya na Yezu azirikana amayobera n’icungurwa ryacu


duhimbaza ku byumweru no ku minsi mikuru uko bikurikirana. Ni byo bita umwaka wa
Liturjiya, utangirana na Adiventi.

D. Umunsi wa Nyagasani
32

170. Umunsi wa Nyagasani dutegetswe gutagatifuza ni uwuhe?


Umunsi wa Nyagasani dutegetswe gutagatifuza ni icyumweru, kuko ari wo munsi Nyagasani
Yezu yazutseho.

171. Usibye icyumweru, nta yindi minsi mikuru dutegetswe gutagatifuza?

Usibye icyumweru, indi minsi mikuru dutegetswe gutagatifuza ni iyi: Noheli, Asensiyo,
Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya n’Umunsi w’Abatagatifu bose.

- Noheli: reba ikibazo cya 53.


- Icyumweru cya Pasika: reba ikibazo cya 76.
- Asensiyo: reba ikibazo cya 80.
- Icyumweru cya Pentekosti: reba ikibazo cya 85.
- Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya: reba ikibazo cya 235

172. Dutegetswe gutagatifuza dute icyumweru n’iminsi mikuru ikomeye?

Ku cyumweru no ku minsi mikuru ikomeye dutegetswe gusenga Imana, tujya mu Misa,


tukareka imirimo yose ituziga, kandi tukarushaho kubana kivandimwe. Kutabyitaho ni icyaha
gikomeye.

173. Abatashoboye kujya mu Misa ku munsi wa Nyagasani cyangwa ku minsi mikuru


ikomeye, Kiliziya ibategeka iki?

Abatashoboye kujya mu Misa ku munsi wa Nyagasani cyangwa ku minsi mikuru ikomeye,


Kiliziya ibategeka gusengera hamwe muri seleburasiyo. Niba na byo bidashoboka, barusheho
gusengera Imana mu rugo iwabo.

E. Umukristu n’imigenzo ya kera

(Isubiramo) 11. Ese abasekuruza bacu bari bazi byinshi ku Mana?

Yee! Abasekuruza bacu bari bazi byinshi byerekeye Imana, kuko bayitaga Rurema, Rugira
cyangwa Iyakare, n’andi mazina meza. Ariko bari bataramenya Umwana wayo Yezu Kristu,
We woherejwe mu bantu kubahishurira no kubamenyesha byuzuye Imana Se n’urukundo
rwe.

(Isubiramo) 12. Ese abasekuruza bacu bashimishaga Imana?


33

Yee! Abasekuruza bacu bashimishaga Imana, iyo bayikoreraga bakurikije umutimanama


wabo. Nubwo batari babizi, biteguraga batyo kwakira Umukiza wabo Yezu Kristu.

174. Umukristu akwiye kumva ate imigenzo ya kera?

Umukristu akwiye gukunda imigenzo ya kera, iyo ikomeza ubupfura bw’umutima, uburere
bwiza n’ubwumvikane, ariko yirinde rwose imigenzo itagikwiriye uwahawe urumuri
n’inyigisho bya Yezu Kristu.

(Isubiramo) 118. Twagenzereza dute abacu bapfuye?

Abacu bapfuye tujye tubibuka kandi tububahe kuko tugifitanye isano mu rusange
rw’Abatagatifu, tubafashishe amasengesho yacu kugira ngo Imana ibakire bidatinze mu
ikuzo ryayo.

175. Igituma tudakwiye gutinya abacu bapfuye ni iki?

Abacu bapfuye tujye tubibuka kandi tububahe kuko tugifitanye isano mu rusange
rw’Abatagatifu, tubafashishe amasengesho yacu kugira ngo Imana ibakire bidatinze mu ikuzo
ryayo.

176. Ese kuraguza bifite akamaro?

Oya! Kuraguza nta kamaro bifite, kuko ari ukwibeshya wemera umuntu ukubwira ko afite
ubwenge nk’ubw’Imana, ko azi ibitekerezo by’umutima w’abantu, ko azi guhishura ibihishe
no gutanga intsinzi, kandi ari ibidashoboka ku muntu.

177. Igituma umukristu uraguza, cyane cyane uragura, aba akoze icyaha gikomeye ni
iki?
Umukristu uraguza, cyane cyane uragura, aba akoze icyaha gikomeye, kuko iyo agenza atyo,
yemera gushukwa cyangwa gushuka abandi, ahimba abazimu n’abanzi. Ibyo byose ni
uguhakana inyigisho za Yezu zerekeye imibereho y’umuntu amaze gupfa, bikica ukuri
n’urukundo, bigakurura inzangano zikomeye kandi bikabuza kwiringira Imana no gusenga
uko bikwiye.

178. Igituma umukristu ukurikiza imihango n’imiziro idakwiye aba akoze icyaha ni iki?

Umukristu ukurikiza imihango n’imiziro idakwiye aba akoze icyaha, kuko iyo agenza atyo,
yibeshya ko ari bubone ihirwe cyangwa bikamurinda ibyago. Aho kwiringira ibidafite
akamaro, akwiye kurebana ubwenge ibizamukiza koko, akirukira Imana ayizeye rwose.
34

179. Igituma umukristu ubanzwe cyangwa ubandishije, aba akoze icyaha gikomeye ni
iki?
Umukristu ubanzwe cyangwa ubandishije, aba akoze icyaha gikomeye, kuko aba yiringiye
kandi yiyeguriye Ryangombe, aho kwiringira no kwiyegurira rwose Yezu Kristu, We Mukiza
rukumbi Imana yahaye abantu.

(Isubiramo) 26. Ibyago byinshi n’amakuba tubona mu bantu biterwa n’iki?

Ibyago byinshi n’amakuba tubona mu bantu biterwa n’impamvu nyinshi. Hari ubwo biterwa
n’imimerere y’isi nk’inkuba, umutingito w’isi, imvura ikabije, n’ibindi; ariko kenshi biterwa
n’intege nke z’abantu, ubwikanyize n’ubujiji byabo.

180. Mu byago twagenza dute?

Mu byago ntitukinube cyangwa ngo twihebe, ahubwo tujye twiringira Imana twifatanya na
Yezu Kristu wababaye, ariko kandi turwanye ubunebwe n’ubujiji, byo soko y’ibyago
byinshi, kandi dushakane ubwenge n’ubushishozi ibyadukiza koko.

22. KUBANA KIVANDIMWE

Amategeko kuva ku rya kane kugeza ku rya cumi

A. Gukunda mugenzi wawe

Yezu ati “Nimujye mukundana, kandi mukundane nk’uko nabakunze. Icyo ni cyo kizamenyesha
bose ko muri abigishwa banjye, nimugirirana urukundo” (Yh 13,34-35).

181. Mugenzi wanjye ni nde?

Mugenzi wanjye si bene wacu gusa, ahubwo ni umuntu wese, cyane cyane unkeneye kandi
nshobora kugirira neza.

182. Igituma tugomba gukunda abantu bose ni iki?

Tugomba gukunda abantu bose, kuko baremwe basa n’Imana, bakaba n’abavandimwe
bacunguwe na Yezu Kristu. Twese Imana iduhamagarira gufashanya ngo tugere ku
majyambere y’ukuri no ku ihirwe ridashira.

183. Ese ngomba gukunda no kubabarira uwangiriye nabi?


35

Yee! Ngomba gukunda no kubabarira uwangiriye nabi, nk’uko Imana itubabarira, kuko Yezu
yatwigishije gusenga tuvuga tuti “Utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira
abaducumuyeho”.

B. Uko tugenzereza abo tubana (Itegeko rya kane)

184. Imana idutegeka kugenzereza dute ababyeyi?

Imana idutegeka gukunda ababyeyi no kubumvira, kubafasha cyane cyane bashaje cyangwa
bagize ibyago.

185. Imana itegeka ababyeyi kugenzereza bate abana babo?

Imana itegeka ababyeyi gukunda abana babo no kubarera gikristu, kubitaho kuri roho no ku
mubiri.

C. Uko tugenzereza abategetsi n’igihugu (Itegeko rya 4)

186. Tugomba kugenzereza dute igihugu cyacu?

Tugomba gufatanyiriza amajyambere y’igihugu cyacu no kugisabira. Tugomba kandi kubaha


abategetsi n’amategeko atunganye baduha no kurangiza neza imirimo yose yubaka igihugu.

187. Abategetsi bagomba kugenzereza bate abo bashinzwe?

Abategetsi bagomba kuyoborana abo bashinzwe ubutabera n’ubwitonzi, bakabageza ku


majyambere y’ukuri. Bagomba rero kugirira bose akamaro, cyane cyane abaciye bugufi,
birinda rwose uburyamirane n’ubwikanyize.

188. Mbese ngomba kumvira iteka no muri byose?

Oya! Singomba kumvira iyo bantegetse gukora nabi, kuko ngomba kumvira Imana kuruta
abantu (Reba Intu 5,29).

D. Uko twubaha ubuzima bwacu n’ubw’abandi (Itegeko rya 5,6 n’irya 9).

IJAMBO RY’IMANA: “Ubundi se ntimuzi ko umubiri wanyu ari ingoro ya Roho Mutagatifu
ubatuyemo, kandi ukomoka ku Mana, maze mukaba nta bubasha mwifitemo? Mwacungujwe
igiciro gihambaye! Nimusingize rero Imana mu mubiri wanyu” (1Kor 6, 19-20).
36

189. Umurimo w’ingenzi dushinzwe muri bagenzi bacu ni uwuhe?

Umurimo w’ingenzi dushinzwe muri bagenzi bacu ni ukubagirira neza uko dushoboye no
kubafasha kujya mbere kuri Roho no ku mubiri.

190. Umuntu yangiza ate ubugingo bwa roho y’undi?

Umuntu yangiza ubugingo bwa roho y’undi amwoshya gukora icyaha, cyangwa amubera
inkomyi yo kugenza gikristu.

191. Umuntu yangiza ate ubuzima bw’umubiri w’undi?

Umuntu yangiza ubuzima bw’umubiri w’undi amwanga cyangwa amugirira inzika, yanga
kumufasha mu bukene bwe, amukubita, cyane cyane amwica amuziza akarengane.

192. Igituma tugomba kubaha umubiri wacu n’uw’abandi ni iki?

Tugomba kubaha umubiri wacu n’uw’abandi, kuko umubiri ari ingabire y’Imana n’ingoro ya
Roho Mutagatifu, kandi uzazukira ikuzo.

193. Vuga bimwe mu byaha by’abakoresha nabi umubiri?

Bimwe mu byaha by’abakoresha nabi umubiri ni ibi: ubusambanyi, inda nini, ubusinzi
n’ubunebwe, cyane cyane kwiyahura.

194. Kugira ngo tugumane ubumanzi tugomba kwirinda izihe ngeso?

Kugira ngo tugumane ubumanzi tugomba kwirinda gusambana, kwikinisha, kwitegereza no


kuganira ibidakwiye, n’ibindi byose bitwoshya gukora ibitera isoni.

195. Ese gutekereza nkana no kwifuza ibibi bidutesha ubumanzi?

Yee! Gutekereza nkana no kwifuza ibibi bidutesha ubumanzi, kuko uwifuza ikibi aba
yarangije kugikora mu mutima we.

E. Uko dukoresha neza ibyo dutunze (Itegeko rya 7 n’irya 10)

196. Tugomba gukoresha dute ibyo Imana iduha?

Ibintu Imana iduha tugomba kubikoreshereza amajyambere yacu n’ay’abandi.


37

197. Amajyambere y’ukuri ni ayahe?


Amajyambere y’ukuri ni ay’umuntu wese no muri byose, atuma ashobora gukora no kwiga
akurikije ubushobozi bwe, no kubaho mu mahoro adahagaritse umutima, cyane cyane ni
atuma ashobora gukorera Imana na bagenzi be ku bwa Yezu Kristu.

(Isubiramo) 17. Impamvu tugomba gukora ni iyihe?

Tugomba gukora kugira ngo isi irusheho kuba nziza, n’abayituye barusheho gutera imbere, kandi
ngo tuyerekeze ku Mana tubinyujje muri Yezu Kristu.

198. Uburyo bubi bwo gushaka ibintu ni nk’ubuhe?

Uburyo bubi bwo gushaka ibintu ni nk’ubu: kwiba no kwambura, kudahemba umukozi icyo
akwiye, guhemberwa umurimo utakoze neza, guhuguza cyangwa guhenda mu bucuruzi,
kurya ruswa no kunyereza umutungo, kudasubiza ibitari ibyacu no kutariha ibyo twangije
n’ibindi…

F. Kubaha ukuri (Itegeko rya 8)

Yezu ati «Mujye muvuga ‘Yego’, niba ari yego, cyangwa ‘Oya’ niba ari oya; ibigeretseho bindi
biba biturutse kuri Sekibi» (Mt 5,37).

199. Igituma abantu bafite uburenganzira bwo kubwirwa ukuri ni iki?

Abantu bafite uburenganzira bwo kubwirwa ukuri, kuko ukuri no kudahemuka ari ngombwa
rwose mu mubano nyawo.

200. Ni ryari amagambo yacu agira icyo atwara abandi?

Amagambo yacu agira icyo atwara abandi, igihe cyose tubasebya, tubabeshyeye,
tubazimuriye cyangwa tubakekeye ubusa. Ni byo biteranya abantu.

Uwatse mugenzi we agaciro n’icyubahiro ategetswe iki?

Uwatse mugenzi we agaciro n’icyubahiro, ategetswe kwibeshyuza cyangwa kwivuguruza


neza uwo yahemukiye, igihe bishoboka akamusaba imbabazi kandi akamwitwaraho.

23. AMATEGEKO YA KILIZIYA

201. Igituma tugomba kumvira abashumba ba Kiliziya ni iki?


38

Tugomba kumvira abashumba ba Kiliziya kuko Yezu yabwiye Intumwa ze ati “Ubumvira ni
jye aba yumviye, ubasuzugura, ni jye aba asuzuguye” (Lk 10, 16).

202. Amategeko ya Kiliziya atumarira iki?

Amategeko ya Kiliziya adufasha kurushaho gukorera Imana, kuyikunda no gukunda bagenzi


bacu.

Amwe n’amwe mu mategeko ya Kiliziya

- Gutagatifuza icyumweru n’iminsi mikuru yategetswe (reba ibibazo


170,171,172,173).
- Kwihana mu gihe cy’igisibo n’iya gatanu yose yo mu byumweru by’umwaka, cyane
cyane ku wa gatanu mutagatifu.
- Guhabwa Penetensiya y’ibyaha byose nibura rimwe mu mwaka ku bikomeye.
- Guhabwa Ukaristiya rimwe mu mwaka, bishobotse igihe cya Pasika.
- Gufasha Kiliziya mu byo ikeneye, buri wese uko yifite (nko gutanga ituro rya
Kiliziya, n’imfashanyo ya Seminari).

24. ICYAHA

IJAMBO RY’IMANA: “Niba tuvuze tuti ‘Nta cyaha tugira’, tuba twibeshya ubwacu, nta kuri
kuba kuturimo” (1Yh 1, 8).

203. Umuntu akora icyaha ate?

Umuntu akora icyaha igihe yitandukanyije n’Imana, ayisuzugura, abizi neza kandi abishaka
rwose.

204. Ese ibyaha byacu bigira icyo bitwara n’abandi?

Yee! Ibyaha byacu bigira icyo bitwara n’abandi, kuko tubaha urugero rubi, ariko cyane cyane
tugabanya urukundo rugomba kuduhuriza twese muri Kiliziya ya Kristu.

205. Bimera bite iyo umuntu asuzuguye Imana mu bikomeye abizi neza kandi abishaka
rwose?
Iyo umuntu asuzuguye Imana mu bikomeye abizi neza kandi abishaka rwose, aba
yitandukanyije na Yo, ntabe agifite urukundo rwayo; ubwo akaba akoze icyaha gikomeye.
39

206. Bimera bite iyo umuntu asuzuguye Imana mu byoroheje?


Iyo umuntu asuzuguye Imana mu byoroheje, urukundo rwayo ruragabanuka muri we; ubwo
akaba akoze icyaha gitoya.

207. Igituma tugomba kwanga icyaha ni iki?

Tugomba kwanga icyaha kuko ari ugusuzugura Imana, Umubyeyi wacu, kandi kikagirira nabi
abavandimwe bacu.

208. Uwacumuye agomba kugenza ate?

Uwacumuye agomba kubabazwa n’ibyaha yakoze akabyicuza, agasaba imbabazi yiringiye Imana
Nyir’impuhwe, kandi agahabwa Penetensiya bidatinze.

❖ Isengesho ryo kwicuza ibyaha: Nyagasani, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko
binteranya nawe, bikadutandukanya ari Wowe untunga ukandengera iteka, kandi
ndabyangira yuko ari byo byicishije Yezu Kristu, Umwana wawe ukunda. Dawe ubinkize
sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe. Amen.

25. ISAKARAMENTU RYA PENETENSIYA

IJAMBO RY’IMANA: « Izere, mwana wnjye, ibyaha byawe urabikijijwe» (Mt 9,2).

(Isubiramo) 67. Yezu afite ububasha bwo gukiza ibyaha koko?

Yee! Yezu afite ububasha bwo gukiza ibyaha koko, kuko ari Umwana w’Imana Nyir’impuhwe.

209. Yezu wazutse akora iki mu isakaramentu rya Penetensiya?


Mu isakaramentu rya Penetensiya Yezu wazutse atubabarira ibyaha byacu, akatwongerera
ubugingo bw’iteka, ndetse akabusubiza ababutaye, akaduha n’imbaraga zo kurwanya ikibi,
akongera kuduhuza n’umuryango w’abakristu.

210. Yezu yahaye ryari Intumwa ze ububasha bwo gukiza ibyaha?

Yezu yahaye ryari Intumwa ze ububasha bwo gukiza ibyaha, igihe yazibwiraga ati
“Nimwakire Roho Mutagatifu, abo muzakiza ibyaha bazaba babikijijwe, naho abo
muzabirekera bazabigumana” (Yh 20,23).

211. Ni bande Intumwa zasigiye ububasha bwo gukiza ibyaha?


Intumwa zasigiye Abepiskopi n’Abasaseridoti ububasha bwo gukiza ibyaha mu izina rya
Yezu.
40

212. Kugira ngo tubone imbabazi z’ibyaha byacu mu isakaramentu rya Penetensiya,
tugomba gukora iki?
Kugira ngo tubone imbabazi z’ibyaha byacu mu isakaramentu rya Penetensiya, tugomba
kubyicuza koko, kubyirega nta buryarya, kwigira inama yo kutazabisubira no kubitangira
icyiru.

Isengesho rivugwa n’umusaseridoti igihe atanga imbabazi z’Imana

Imana Data Nyir’impuhwe, ibigirishije urupfu n’izuka by’Umwana wayo, yiyujuje n’isi,
yohereza Roho Mutagatifu gukiza ibyaha, nawe nikugirire imbabazi, iguhe amahoro,
ibikoresheje umurimo mutagatifu wa Kiliziya. Nanjye rero mu izina ry’Imana Data, na
Mwana, na Roho Mutagatifu, ngukijije ibyaha byawe.

26. ISAKARAMENTU RY’UGUSIGWA KW’ABARWAYI

IJAMBO RY’IMANA: «Mwaba se mwifitemo umurwayi? Nahamagare abakuru ba Kiliziya


bamuvugireho amasengesho bamaze kumusiga amavuta mu izina rya Nyagasani. Isengesho
rijyanye n’ukwemera rizakiza uwo murwayi: Nyagasani azamuzahura, kandi niba yarakoze
ibyaha, abibabarirwe» (Yak 5,14-15).

213. Ugusigwa kw’abarwayi ni iki?

Ugusigwa kw’abarwayi ni isakaramentu Yezu wazutse akirizamo abarwayi kuri roho ndetse
rimwe na rimwe no ku mubiri.

214. Ugusigwa kw’abarwayi korohereza gute umurwayi?

Ugusigwa kw’abarwayi gufasha umurwayi kwifatanya na Kristu wababaye kubera twe,


kumufasha gutsinda ibishuko, kukamukiza ibyaha, kandi kukamuha kwakira atinuba ugushaka
kw’Imana.

215. Tugomba gufasha abarwayi dute?

Tugomba gufasha abarwayi tubitaho tubakunze, aho kubakoreraho imihango idakwiye


abakristu; tujye tubajyana ku ivuriro, tubasabire, kandi tubatabarize umusaseridoti hakiri kare.
216. Kiliziya ifasha ite abarwayi barembye?

Abarwayi barembye Kiliziya ibafasha ku buryo bwinshi, cyane cyane ibatabaza isakaramentu
ry’imbabazi, isakaramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi n’isakaramentu ry’Ukaristiya ibabera
impamba n’ingwate yo kuzazukira ubugingo bw’iteka.
41

27. ISAKARAMENTU RY’UGUSHYINGIRWA

IJAMBO RY’IMANA: “Nuko Imana irema Muntu mu ishusho ryayo, mu ishusho ry’Imana
iramurema, ibarema ari umugabo n’umugore” (Intg 1,27).
“Nuko Uhoraho Imana aravuga ati ‘Si byiza ko umuntu aba wenyine, ngiye kumugenera
umufasha bakwiranye’” (Intg 2,18).
“Ni cyo gituma umugabo asiga se na nyina akizirika ku mugore we, bakaba umubiri umwe”
(Intg 2,24).
“Bagabo nimukunde abagore banyu, nk’uko Kristu yakunze Kiliziya ye maze akayitangira.
Iryo yobera rirakomeye, icyakora ndabivuga mbyerekeje kuri Kristu na Kiliziya” (Ef 5,25.32).

217. Ugushyingirwa ni iki?

Ugushyingirwa ni ubumwe umugabo n’umugore basezerana mu rukundo kugira ngo


bafashanye mu mibereho yabo, kandi barere uko bikwiye abana Imana ibahaye. Ku bakristu,
ayo masezerano yakirwa na Kiliziya, akaba isakaramentu ry’Ugushyingirwa.

218. Mu isakaramentu ry’ugushyingirwa Kristu akora iki?

Mu isakaramentu ry’ugushyingirwa Kristu abanya umugabo n’umugore b’abakristu, kugira


ngo abafashe kwitagatifuza mu byishimo no mu miruho y’abashakanye.

219. Isakaramentu ry’ugushyingirwa rishushanya iki?

Isakaramentu ry’ugushyingirwa rishushanya ubumwe bwa Kristu na Kiliziya, ni cyo gituma


abashakanye bagomba gukundana uko Kristu akunda Kiliziya ye.

220. Imana itegeka iki abashakanye?

Imana itegeka abashakanye gukundana no kubahana, kudahemukirana no kudashaka undi


kugeza umwe apfuye, no kurera abana babo gikristu.

221. Mbese ni bibi ko abashakanye batandukana?

Yee! Ni bibi ko abashakanye batandukana kuko Yezu yavuze ati «Icyo Imana yafatanyije nta
wushobora kugitandukanya», nk’uko na We ubwe adatandukana na Kiliziya ye (Mt 19,6).

(Isubiramo) 185. Imana itegeka ababyeyi kugenzereza bate abana babo?

Imana itegeka ababyeyi gukunda abana babo no kubarera gikristu, kubitaho kuri roho no ku
mubiri.
42

222. Abasore n’inkumi bitegura bate isakaramentu ry’ugushyingirwa?

Abasore n’inkumi bitegura isakaramentu ry’ugushyingirwa birinda ingeso mbi, biyungura


ubwenge n’umutima, kugira ngo bazashobore kubakana urugo nyarwo n’uwo bazihitiramo.

223. Abapfakazi n’imfubyi twabagenzereza dute?

Abapfakazi n’imfubyi, bose tujye tubafashanya urukundo mu magorwa yabo, cyane cyane abo
dufitanye isano cyangwa se abasigaye bonyine batakigira abo babana. Umuryango w’abakristu
uzihatire kubabonera ibyo bakeneye, kandi ntihazagire ubajujubya, cyangwa ubanyaga
imirima n’amatungo byabo.

28. ISAKARAMENTU RY’UBUSASERIDOTI

INYIGISHO YA KILIZIYA: “Abasaseridoti, nubwo batari mu rwego w’Abepiskopi, kandi


mu mikoreshereze y’ububasha bagategekwa n’Abepiskopi, nyamara basangiye nabo
icyubahiro cy’ubusaseridoti bahawe, kimwe na Kristu Umusaseridoti mukuru kandi uhoraho,
bagenewe kwigisha Inkuru Nziza, kuragira abyoboke b’Imana no gutura igitambo gitagatifu
kuri alitari, abasaseridoti nyakuri b’Isezerano Rishya…bahamagariwe gukorera umuryango
w’Imana”.
“N’abadiyakoni baramburirwaho ibiganza, atari ukubagira abasaseridoti ahubwo ari
ukubagira abafasha b’umwihariko ba Kiliziya. Bakomezwa n’inema y’isakaramentu bahabwa,
bakorera umuryango w’Imana, bashyize hamwe n’umwepiskopi n’abasaseridoti ku murimo
wa Liturjiya, w’ijambo bigisha, w’urukundo rwa kivandimwe” (Rumuri rw’Amahanga 28-29).

224. Mu isakaramentu ry’ubusaseridoti Yezu akora iki?

Mu isakaramentu ry’ubusaseridoti Yezu atora abazungura Intumwa, bakaba n’abashumba


Kristu ashyiriraho kwigisha, gutagatifuza no kuyobora Kiliziya yose, bunze ubumwe na
Papa; abenshi muri bo bashinzwe ubuyobozi bwa diyosezi.

(Isubiramo) 106. Abasaserdoti ni bantu ki?


Abasaserdoti ni abafasha b’imena b’Abepiskopi batorerwa kwigisha, gutagatifuza no
kuyobora imbaga y’Imana, bagaragara mu cyimbo cya Yezu Kristu, We Musaserdoti mukuru
(Reba Heb 8).

(Isubiramo) 107. Abadiyakoni ni bantu ki?


Abadiyakoni ni abafasha b’Umwepiskopi n’Abasaserdoti mu kwigisha ijambo ry’Imana, mu
kuyobora imihango mitagatifu no mu mirimo y’urukundo rwa kivandimwe.
43

225. Imirimo y’imena y’umusaseridoti ni iyihe?

Imirimo y’imena y’umusaseridoti ni iyi: kwigisha ivanjili, gutura igitambo cy’Ukaristiya,


gutanga andi masakaramentu, no kubera abakristu umushumba; bityo Imana igasingizwa,
n’abantu bakitagatifuza.

226. Mbese gutorerwa ubusaseridoti ni ubutore bukwiye kwitabwaho?

Yee! Gutorerwa ubusaseridoti ni ubutore bukwiye kwitabwaho cyane, kuko umusaseridoti


atumwa na Nyagasani ku bantu bose, kugira ngo abashyikirize amagambo y’Imana.

227. Mbese gusaba Imana ngo itugwirize abasaseridoti ni byiza?

Yee! Gusaba Imana ngo itugwirize abasaseridoti ni byiza cyane, Yezu ubwe abitubwiriza agira
ati “Imyaka yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake, nimusabe Nyir’imyaka yohereze
abasaruzi mu mirima ye” (Mt 9, 37-38).

UMWANZURO

29. YEZU AZEGURIRA SE ISI NSHYA

IJAMBO RY’IMANA: “Nuko rero igihe byose bizaba bimaze kumuyoboka, ubwo Mwana na we
aziyegurira Se wamweguriye byose, kugira ngo Imana ibe byose muri bose” (1Kor 15,28).

“Nuko mbona ijuru rishya n’isi nshya, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byarangiye”
(Hish 21,1).

A. Umukristu ahorana ukwizera

228. Igituma umukristu agomba guhorana ukwizera ni iki?

Umukristu agomba guhorana ukwizera kuko azi ko Imana idahemuka ku masezerano yayo:
umunsi umwe izaduha gusangira na Yo ihirwe ry’ijuru, kandi n’ubu iduha inema zidufasha
kuzarigeramo.

B. Amaherezo y’umuntu

IJAMBO RY’IMANA: “Koko rero nsanga amagorwa y’igihe cy’ubu atagereranywa n’ikuzo
rizatugaragarizwamo” (Rom 8,18).
44

229. Umukristu yakira ate ibimubabaza?

Umukristu yakira ibimubabaza yifatanya n’ububabare bwa Kristu, abigirira umukiro we


n’uw’abandi.

230. Icyo twita ijuru ni iki?

Icyo twita ijuru ni ukubaho kuzuye mu ikuzo n’ihirwe kw’abazukanye ubutungane,


barangamiye Imana, bayireba uko imeze by’ukuri, bakaba basa na Yo, bayisingiza
ubuziraherezo.

231. Icyo twita Purgatori ni ki?

Icyo twita Purgatori ni isukurwa rya nyuma ry’umuntu upfanye urukundo rw’Imana, ariko
adasukuye bihagije.

232. Icyo twita umuriro w’iteka ni iki?

Icyo twita umuriro w’iteka ni ukubaho mu bubabare by’umuntu wanze urumuri rw’Imana
n’imbabazi zayo kugeza apfuye, akitandukanya na Yo iteka ryose.

233. Iyo tumaze gupfa umubiri wacu uhinduka iki?

Iyo tumaze gupfa umubiri wacu uhinduka igitaka, ariko ukazazuka ku munsi wa nyuma.

234. Mariya yakujijwe ate ku munsi we we nyuma hano ku isi?

Ku munsi we wa nyuma hano ku isi, Mariya yajyanywe mu ijuru n’umubiri we na roho ye,
Umwana we Yezu amuha gusangira na we ikuzo rye iruhande rw’Imana Data.

235. Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya rikomeza rite ukwizera kwacu?

Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya rikomeza ukwizera kwacu, kuko rihamya ko intungane
zose zizakuzwa.

C. Nyagasani Yezu azaza mu ikuzo

IJAMBO RY’IMANA:”Mu gihe tugitegereje ya mizero mahire hamwe n’ukwigaragaza kwa Yezu
Kristu yisesuyeho ikuzo, We Mana yacu y’igihangange, akaba n’Umukiza wacu” (Tito 2,13).

“Amen, ngwino, Nyagasani Yezu!” (Hish 22,20).


45

(Isubiramo) 82. Mbese Nyagasani Yezu azagaruka?

Nta gushidikanya! Nyagasani Yezu azaza mu ikuzo ku munsi w’imperuka kuzura abapfuye, no
gucira urubanza abantu bose, maze intungane azinjize mu Bwami bwe.

236. Abazaba barakunze Imana na bagenzi babo Nyagasani Yezu azababwira iki?

Abazaba barakunze Imana na bagenzi babo Nyagasani Yezu azababwira ati «Nimuze
abashimwe na Data, mwakire Ubwami mwateguriwe kuva isi ikiremwa» (Mt 25,34).

237. Igihe Yezu azaza mu ikuzo iyi si azayigira ate?

Igihe Yezu azaza mu ikuzo, umurimo dushinzwe wo gutunganya isi azawuzuza, ayihindure
nshya, maze Imana izabe byose muri bose! Amen! Alleluya!

AMASENGESHO Y’IMINSI YOSE

Amasengesho ya mu gitondo.

+ Ku izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu,/ Amen.

MANA YANJYE, / ndemera yuko uri hano undeba. / Ndagusenga ngukunze rwose./
Ndagushimira ko wandemye,/ ukanshunguza Umwana wawe ukunda, ukangira umukristu./
Ndagushimira inema uhora umpa;/ n’uko wandinze muri iri joro./

Nyagasani,/ngiyo roho yanjye, n’umubiri wanjye, ndakwihaye rwose./ Ibyo ndibutekereze,


ndibuvuge, ndibukore, n’ibiri bumbabaze none/ ndabiguhaye byose, mbisangishije ibyababaje
Yezu Kristu Umwami wacu,/ ngira ngo nkubahe, nange ibyaha./ Ntabwo ndibugucumureho
uyu munsi,/ ariko nagira inema yawe.

❖ Dawe uri mu ijuru: Izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose, icyo ushaka gikorwe
munsi nk’uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro
byacu, nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo
udukize icyago. Amen.

❖ Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n’Imana. Wahebuje abagore bose umugisha na
Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w’Imana, urajye udusabira
twe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira. Amen.
46

❖ Nemera Imana Data; Ushobora byose waremye ijuru n’isi. Nemera n’Umwana we w’ikinege,
Yezu Kristu Umwami wacu, wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu, akabyarwa na Bikira Mariya;
akababara ku ngoma ya Ponsiyo Pilato; akabambwa ku musaraba, agapfa, agahambwa,
akamanukira mu irimbi. Ku munsi wa gatatu akazuka, akajya mu ijuru akaba yicaye iburyo
bw’Imana Data ushobora byose, ni ho azava aje gucira urubanza abazima n’abapfuye. Nemera
Roho Mutagatifu, na Kiliziya Gatolika ntagatifu, n’uko abanyabyaha babikizwa, n’uko abantu
bazazuka bakazabaho iteka. Amen.

❖ Isengesho ryo kwemera: Mana yanjye, nemera ibyo Kiliziya Gatolika yemera kandi yigisha,
kuko yabibwiwe nawe utabasha kuyoba no kutuyobya. Amen.

❖ Isengesho ryo kwizera: Mana yanjye, nizeye yuko uzagirira Yezu Kristu ukampa ingabire
zawe munsi, maze ninita ku mategeko yawe ukazambeshaho iteka mu ijuru, kuko
wabidusezeranyije kandi ukaba utica isezerano. Amen.

❖ Isengesho ryo gukunda: Mana yanjye, ndagukunda rwose kuko nta we muhwanyije ubwiza,
uhebuje byose gukundwa, kandi nkunda abandi uko nikunda ngiriye wowe. Amen.

❖ Isengesho ryo kwicuza ibyaha: Nyagasani, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko
binteranya nawe, bikadutandukanya ari Wowe untunga ukandengera iteka, kandi ndabyangira
yuko ari byo byicishije Yezu Kristu, Umwana wawe ukunda. Dawe ubinkize sinshaka
kubisubira, ndashaka kuba uwawe. Amen.

❖ Malayika nahawe n’Imana ngo undinde, ujye unyumvisha iby’Imana, ungire inama,
undengere, untegeke. Amen.

❖ Bazina Mutagatifu, umpakirwe ku Mana, unsabire ndeke kuyicumuraho. Amen.

❖ Indamutso ya Malayika :

V. Malayika yasohoje ubutumwa kuri Mariya.


R. Maze Mariya asamishwa na Roho Mutagatifu.
Ndakuramutsa Mariya…
V. Dore ndi umuja wa Nyagasani.
R. Ibyo uvuze bingirirweho. Ndakuramutsa Mariya…
V. Nuko Jambo yigira umuntu.
R. Abana natwe. Ndakuramutsa Mariya…
V. Mubyeyi Mutagatifu w’Imana urajye udusabira.
R. Tubone guhabwa ibyo Yezu Kristu yadusezeranyije.

Dusabe: Mana turagusaba, udufashishe ingabire zawe, kugira ngo ibyababaje Yezu Kristu
n’umusaraba we, bizaduhe kuzukana ikuzo nka we, twe ababwiwe na Malayika yuko Umwana
wawe yigize umuntu. Ibyo turabigusaba ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.

Mu gihe cya Pasika bavuga:


47

Mwamikazi wo mu ijuru:

V. Mwamikazi wo mu ijuru wishime. Alleluya.


R. Kuko uwo watorewe kubyara. Alleluya.
V. Yazutse uko yari yabivuze. Alleluya.
R. Urajye udusabira ku Mana. Alleluya
V. Ishime unezerwe Bikira Mariya. Alleluya.
R. Kuko Umwami Yezu yazutse koko. Alleluya.

Dusabe: Mana washatse ko izuka ry’Umwana wawe n’Umwami wacu Yezu rishimisha abantu,
turagusaba, ngo ugirire Umubyeyi we Bikira Mariya, maze uduhe kunezerwa iteka mu ijuru. Ku
bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.

Bikira Mariya Nyir’impuhwe: Wibuke ko ntawigeze wumva ko wasubije inyuma


uwaguhungiyeho agutakambira ngo umurengere, umusabire, ni cyo gituma nkwizera. Ndakugana
nkuganyira ngo umpagarareho kuko ndi umunyabyaha. Mubyeyi w’Umukiza, ntiwirengagize ibyo
nkubwira, ubyumve ubyiteho. Amen.

Bikira Mariya utasamanywe icyaha, urajye udusabira twe abaguhungiraho

Isengesho ryo gutura umunsi: Mutima wa Yezu Mutagatifu rwose, nisunze umutima wa Bikira
Mariya utagira inenge, nkagutura amasengesho yanjye n’ibyo ndibukore, n’ibiri bumbabaze muri
uyu munsi byose, ngira ngo ntange icyiru cy’ibyaha byacu, no kugira ngo nifatanye nawe, mu
mpamvu zituma witangira ubudatuza kuri Alitari. Cyane cyane mbiguturiye gusaba icyo Papa
yifuza muri uku kwezi.

YEZU UGIRA UBUPFURA N’IMICO MYIZA


Dore mpfukamye imbere yawe, ndagusaba nkomeje cyane./ Mpera umutima kukwemera no
kukwizera no kugukunda rwose; umpe no kuzirana n’ibyaha nakugiriye, no gukomeza inama yo
kutazabisubira. Iyo ntekereje ibikomere byawe uko ari bitanu bintera agahinda, nkumva ngukunze
cyane, nkibuka n’ibyo wavuzweho na Dawudi umuhanuzi, ati “Barebye ibiganza n’ibirenge
byanjye baratobora, amagufwa yanjye yose barabara”.

MARIYA UTASAMANYWE ICYAHA, urajye udusabira twe abaguhungiyeho.

I. AMASENGESHO YA NIMUGOROBA

❖ Ikimenyetso cy’umusaraba: Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.


48

❖ Mana yanjye, ndemera ko uri hano undeba, ndagusenga ngukunze rwose, ndagushimira ko
wandemye ukanshunguza Umwana wawe ukunda ukangira umukristu, ndagushimira ingabire
uhora umpa, n’uko wandinze uyu munsi.

❖ Amategeko y’Imana:
1) Urajye usenga Imana imwe gusa, uzabe ari yo ukunda gusa.
2) Ntuzarahire izina ry’Imana ku busa cyangwa mu binyoma
3) Urajye utunganya umunsi w’Imana
4) Urajye wubaha abayeyi bawe
5) Ntuzice
6) Ntuzasambane
7) Ntuzibe
8) Ntuzabeshye cyangwa ngo ubeshyere abandi
9) Ntuzifuze umugore w’undi
10) Ntuzifuze kwiba cyangwa kwangiza iby’abandi.

❖ Amategeko ya Kiliziya

1. Urajye utunganya iminsi mikuru yategetswe na Kiliziya


2. Urajye uza mu Misa ku cyumweru no kuri iyo minsi mikuru yategetswe
3. Urajye uhabwa isakaramentu rya penetensiya uko umwaka utashye
4. Urajye uhabwa ukaristiya mu gihe cya Pasika
5. Urajye usiba ku minsi yategetswe
6. Urajye wibabaza nk’uko Kiliziya ibikubwiriza
7. Urajye utanga imfashanyo ya Kiliziya.

Nimucyo twibuke ibyaha twakoze uyu munsi…

❖ Isengesho ryo kwicuza ibyaha…

Dusabe: Nyagasani Nyir’impuhwe, Kiliziya yawe uyihe ihirwe; abo muri iki gihugu bose n’abacu,
abatugirira neza, ndetse n’abatwanga, ubakize, abadutegeka bose ubarinde. Abanyarwanda
batakuzi ubahe kukwemera; abahakanye n’abanyabyaha bakuyoboke, abatunganye ubakomeze,
abari mu rugendo ubasohoze ubuhoro, aboro n’indushyi ubatunge, abababaye n’abayiye gupfa
ubakize; maze roho ziri mu Purgatori uzicyure iwawe. Nanjye undinde muri iri joro, n’igihe
nzapfira nzapfe nkwizera.

❖ Dawe uri mu ijuru…


❖ Ndakuramutsa Mariya …
❖ Nemera Imana Data…
❖ Isengesho ryo kwemera…
❖ Isengesho ryo kwizera …
❖ Isengesho ryo gukunda…
❖ Indamutso ya Malayika …
❖ Bikira Mariya Nyir’impuhwe …
49

+ Ku izina ry’Imana Data…

ISENGESHO RYO KURYAMA


Mana yanjye, ubu ngiye kuryama ndakwizigiye undinde muri iri joro, noye kukugirira icyaha.
Mariya, Mubikira Mutagatifu, nawe Malayika Murinzi wanjye, na Bazina Mutagatifu, mundinde
muri iri joro. Amen.

UBURYO BWO KUZIRIKANA AMIBUKIRO

A. Amibukiro yo kwishima

Twibuke kandi tuzirikane ibyashimishije Bikira Mariya

1. Gabriyeli Mutagatifu abwira Mariya ko azabyara Umwana w’Imana.

Ishime wuzuye ubutoneshwe, Nyagasani ari kumwe nawe.


Ndagirirwe ibihuje n’ijambo ryawe (Lk 1,28-38).

Mubikira ukwiye gusingizwa, duhe kwakirana ukwemera ijambo ry’Imana no guhorana umutima
wiyoroshya, uzaduhesha ubutoneshwe buturumbukamo imbuto z’umukiro. Ku bwa Yezu Kristu
Umwami wacu.

2. Bikira Mariya ajya gusuhuza Elizabeti Mutagatifu.

Wahawe umugisha mu bagore bose, kandi n’imbuto yo mu nda yawe arasingizwa.

Mubikira ukwiye gusingizwa, duhe kujya dushyira abavandimwe bacu Kristu dufite ubwira mu
rukundo n’umwete wuje ukwemera.

3. Yezu avukira i Betelehemu.

Mariya abyara umuhungu w’imfura, amuzingazingiraho udutambaro maze amuryamisha mu


kavure (Lk 2,7).

Mubikira ukwiye gusingizwa duhe umutima w’abakene, twakiriremo Kristu tumuhe urukundo
rwacu rwose.

4. Yezu aturwa Imana mu Hekaru.

Umunsi w’ubusukurwe bwabo bw’amategeko ya Musa umaze kugera, bamujyana i Yeruzalemu


ngo bamuture Nyagasani (Lk 2,22).

Mubikira ukwiye gusingizwa, Mubyeyi wacu, duture natwe muri iyi si uzatwinjize mu ngoro ye
y’ikuzo.
50

5. Yezu bamusanga mu Hekaru yigisha.

Hashize iminsi itatu, bamusanga mu Hekaru yicaye hagati y’abahanga b’amategeko (Lk 2,46).

Mubikira ukwiye gusingizwa, uhe abashaka Yezu kumusanga muri Kiliziya Ntagatifu, kandi duhe
guhora dushaka iteka kunsanga mu hekaru y’umutima wacu.

B. Amibukiro y’Ishavu

Twibuke kandi tuzirikane ibyababaje Yezu, bigashavuza Bikira Mariya.

1. Isamba rya Yezu mu murima w’imizeti.

Roho yanjye ishavuye byo gupfa…Dawe ntibibe uko jyewe nshaka ahubwo uko wowe ushaka. (Mk
14, 33-36).

Mubikira wababaye cyane, duhe ukwicuza gushyitse kw’ibyaha byacu no kwakirana urukundo
icyo Imana idushakaho.

2. Ikubitwa rya Yezu.

Nuko Pilato ategeka kujyana Yezu no kumukubita (Yh 19,1).

Mubikira wababaye cyane, duhe kwiyumanganya ibitubabaza tutinuba no kubamba kamere mbi
y’umubiri wacu.

3. Itamirizwa ry’ikamba ry’amahwa.

Abasirikare bamwambika ku mutwe ikamba babanze mu mahwa (Yh 19,2).

Mubikira wababaye cyane, uhe abahamya b’ukwemera ubutwari bwo kwakirana ibyishimo,
ibitutsi n’ibitotezo bivanze n’ukubeshyerwa, bahowe izina rya Kristu, kuko igihembo cyabo kizaba
cyinshi mu ijuru.

4. Yezu aheka umusaraba.

Nuko Yezu agenda yikoreye umusaraba ubwe, yerekeza ahantu hitwa ku k’ibihanga, mu kiyahudi
Golgota (Yh 19,17).

Mubyeyi wababaye cyane, duhe ubutwari bwo gutwara umusaraba wacu wa buri munsi dukurikiye
Kristu, ngo dushobore guhongerera ibyaha byacu.

5. Yezu apfira ku musaraba.

Dawe nshyize roho yanjye mu maboko yawe (Lk 23,46).


51

Mubikira wababaye cyane, koranyiriza abantu bose iruhande rw’igiti cy’umusaraba, ngo
bahasorome imbuto z’umukiro kandi bunge ubumwe muri Yezu Kristu Umwami wacu.

C. Amibukiro y’Ikuzo

Dutekereze ukuntu Yezu na Bikira Mariya bakujijwe.

1. Yezu azuka.

Murashaka Yezu wabambwe? Ntakiri hano kuko yazutse uko yari yarabivuze (Mt 28,5-6).

Mubikira ukwiye kubahwa, duhe guhorana ukwizera dutegereje amaze mu ikuzo y’Imana,
Umwami wacu Yezu Kristu. Duhe kwemera dukomeje Kristu wazutse, n’inema yo kuba muri We
tumubeshejwemo n’ubuzima bushya, kandi atari twe twibereyeho, ahubwo tubereyeho Imana.

2. Yezu asubira mu ijuru.

Umwami wacu Yezu Kristu yasubiye iwe, intore ze zimureba.

Mubikira wahunzwe ikuzo, duhorana ukwizera dutegereje amaze mu ikuzo y’Imana n’Umwami
wacu Yezu Kristu.

3. Roho Mutagatifu amanukira ku Ntumwa.

Muzahabwa ubushobozi bwa Roho Mutagatifu uzabamanukiraho, maze muzambere abahamya


kugeza ku mipaka y’isi (Intu 1,8).

Mubikira uhunzwe ikuzo, dusabire Roho Mutagatifu akongeze imitima yacu urukundo rw’Imana.
Kandi ahe urwo rukundo gusakara ku bavandimwe bacubose muri Yezu Kristu Umwami wacu.

4. Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru.

Ikimenyetso kigaragara mu ijuru: Umugore wambaye ikuzo, n’ukwezi munsi y’ibirenge bye (Hish
12,1).

Mubikira wakijijwe, werekejwe mu ijuru, mu mwijima wa hano ku isi, ujye utubera inyenyeri
ituyobora kuri Kristu ikazanatubonesha ikuzo rye.

5. Bikira Mariya yimakazwa.

Ku mutwe we hari ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri (Hish 12,1).

Mubikira ukwiye gusingizwa, wambitswe ikamba ry’Imana ikakugira Umwamikazi w’isi, ha aisi
amahoro nyayo mu kuri, mu butabera no mu bwami bwa Yezu Kristu Umwami wacu.
52

ISHAKIRO
Intangiriro

Ikib.

1. Inkuru Nziza y’Imana itugeraho 1-8

IGICE CYA MBERE: IMANA IRATWIMENYESHA ANADUHAMAGARA


53

2. Imana ihoraho 9-12


3. Yaremye ijuru n’isi
A. Iremwa ry’ibiboneka 13-17
B. Iremwa ry’ibitaboneka 18-21
4. Abantu bose bakeneye gucungurwa 22-27
5. Imana itegura abantu kwakira Umwana wayo:
Isezerano rya Kera: 28- 45
6. Umwana w’Imana yigira umuntu:
Isezerano Rishya: 46-57
7. Yezu Kristu yamamaza hose Ingoma y’Imana: 58-70
8. Yezu adupfira akazukana ikuzo:
A. Yabambwe ku Musaraba ari twe agirira,
ku ngoma ya Ponsiyo Pilato ni ho yababaye, arapfa maze arahambwa… 71-74
B. Nuko ku munsi wa gatatu arazuka nk’uko byari byaranditswe. 75-82
9. Roho Mutagatifu: 83-86
10. Ubutatu Butagatifu: 87-89
11. Kiliziya ni umuryango mushya w’Imana: 90-97
12. Umwanya n’imirimo by’abayoboke ba Kiliziya: 98-113
13. Urusange rw’abatagatifu: 114-118

IGICE CYA KABIRI: KWITABIRA UMUGAMBI W’IMANA

14. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza: 119-124


15. Ubugingo bushya duherwa muri Yezu Kristu (inema): 125-128
16. Kristu adutagatifurisha amasakaramentu ye: 129-132
17. Isakramentu rya Batisimu: 133-136
18. Isakramentu ry’Ugukomezwa: 137-138
19. Isakramentu ry’Ukaristiya:
A. Uko Yezu yaremye Ukaristiya: 139-143
B. Uko Kiliziya itura Igitambo cy’Ukaristiya.
1) Misa ni uguhimbaza Ijambo ry’Imana
no gutura Igitambo cy’Ukaristiya: 144-148
2) Misa,igitambo n’ifunguro: 149-154
20. Nimube intungane: 155-158
21. Imyifatire y’abana b’Imana (Amategeko 1-3):
A. Gusenga Imana no kuyikunda kuruta byose: 159-162
B. Isengesho ry’umukristu ry’umwihariko: 163-166
C. Isengesho rya Liturjiya: 167-169
D. Umunsi wa Nyagasani: 170-173
E. Umukristu n’imigenzo ya kera: 174-180
22. Kubana kivandimwe (Amategeko 4-10)
54

A. Gukunda mugenzi wawe: 181-183


B. Uko tugenzereza abo tubana (Itegeko rya 4): 184-185
C. Uko tugenzereza abategetsi n’igihugu (Itegeko rya 4) 186-188
D. Uko twubaha ubuzima bwacu n’ubw’abandi (Itegeko rya 5,6 n’irya 9). 189-195
E. Uko dukoresha neza ibyo dutunze (Itegeko rya 7 n’irya 10) 196-198
F. Kubaha ukuri (Itegeko rya 8) 199-200

23. Amategeko ya Kiliziya: 201-202


24. Icyaha: 203-208
25. Isakramentu rya Penetensiya: 209-212
26. Isakramentu ry’Ugusigwa kw’abarwayi: 213- 216
27. Isakramentu ry’Ugushyingirwa: 217-223
28. Isakramentu ry’Ubusaseridoti: 224-227

Umwanzuro

29. Kristu azegurira Se isi nshya:


A. Umukristu ahorana ukwizera: 228
B. Amaherezo y’umuntu: 229-235
C. Nyagasani Yezu azaza mu ikuzo: 236-237

Amasengesho y’iminsi yose

Ikimenyetso cy’umusaraba: ikib.89


Dawe uri mu ijuru: nyuma y’ikib. 166
Ndakuramutsa Mariya: nyuma y’ikib. 47
Nemera Imana imwe: nyuma y’ikib. 120
Isengesho ryo kwemera: nyuma y’ikib. 156
Isengesho ryo kwizera: nyuma y’ikib. 156
Isengesho ryo gukunda: nyuma y’ikib. 156
Isengesho ryo kwicuza ibyaha: nyuma y’ikib. 208
Amategeko cumi y’Imana: nyuma y’ikib. 157
Amategeko ya Kiliziya: nyuma y’ikib. 202

Achevé d’imprimer en Août 2011


Par Palloti-Presse
B.P. 863 Kigali-Rwanda

You might also like