Inyange 21-04-2024

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 2

INDIRIMBO ZIHIMBAZA MISSA NTAGATIFU YO KUWA 21-04-2024 ~ Paruwasi ya Rwankuba

“Umunwa n’ururimi binoza ijwi ryanjye, ni ibikoresho byamamaza inkuru nziza yÚwiteka binyuze mundirimbo”
KRISTU WAZUTSE SINGIZWA [NTUNGIYEHE Andree]
R/ Kristu wazutse singizwa alleluia, Kristu watsinze kuzwa alleluia, Rumuri rw’amahanga singizwa alleluia.
1. Kristu yazutse mubapfuye, yatsinz’urupfu ntagipfuye, twishimane nawe tumuhimbaze, alleluia.
2. Kristu yazutse mubapfuye, yiganzuy’umwanzi shitani n’umunsi w’ibyishimo byinshi, alleluia.
3. Kristu yazutse mubapfuye, yakunz’abantu bos’arabapfira muze bavandimwetumukunde, alleluia.
4. Kristu yazutse mubapfuye, Yezu wadukijije turakwihaye, udukiz’ibitwoshya byose, alleluia.
5. Kristu yazutse mubapfuye, urenger’abakwemera bose, maze bose bakurate Yezu, alleluia.

IMANA NISINGIZWE MU IJURU [Jean Beaufort TUYISENGE]


Imana nisingizwe mu ijuru, no muns’abant’ikunda [bose] bahorane amahoro. Turakurata, turagushima, turagusenga,
turagusingiza, turagushimira turagushimir’ikuzo ryawe ryinshi.
1. Nyagasani Mana Mwami w’ijuru Man’itegeka Mana Dat’ushobora byose nawe Nyagasani Ntama w’Imana
Mwana w’Imana Dtaa Mwana w’Imana Data.
2. Wow’ukiz’ibyaha tubabarire, wow’ukiz’ibyaha by’abantu akir’amasengesho yacu, wowe wicay’iburyo bwa Data
tubabarire wowe gusutunganye, wowe Mwami wenyine.
3. Ni wowe wenyin’usumba byose Yezu Kristuu, Yezu Kristu na Roho Mutagatifu nuko Hasingizwe’Imana Data,
Amen Amen Amen, Amen Amen.
ALLELUIA KRISTU YAZUTSE BURUNDU [NGIRUMPATSE MATAYO]
Alleluia, Alleluia Alleluia. Kristu yazutse burundu ntagipfuye, ntakundi urupfu ruzamugirah’ububaha, [yazutse,
Kristu] yazutse. Kristu yazutse yazutse yazutse alleluia alleluia alleluia yazutse yazutse yazutse alleluia alleluia
alleluia.
GUTURA: NIWAKIRE ISHIKANWA [MUGABONIHERA Ferdinard]
Mana nzima niwakir’ishikanwa tuguhereje, ryavye mubyo waduhaye, none dusabye ng’urihezagire, ritunywanishe
nawe.
1. Umukate n’umuvinyo niryo shikanwa tuguhereje Mana akira.
2. Abavyeyi n’ibibondo niryo shikanwa, tuguhereje Mana akira.
3. Umuryango w’abakristu niryo shikanwa, tuguhereje Mana akira.
4. Abakwihebeye bose niryo shikanwa, tuguhereje Mana akira.
5. Abagowe n’abashonje niryo shikanwa, tuguhereje Mnaa akira.
6. Imirimo wadushinze niryo shikanwa, tuguhereje Mana akira.
7. Ubuzima waduhaye niryo oshikanwa, tuguhereje Mana akira.
8. U Rwanda n’isi yose niryo shikanwa, tuguhereje Mana akira.
SHYIKIRA MWAMI [KIZITO Mihigo]
Ngaha shyikira Mwami, tuzany’umugati tguturany’ubutwari, ndetse na Divai tuguturany’umurava, byakire ubihindure,
wowe soko y’urukundo rugatung’ingabo zawe, ni wowe zina dutinza mumajwi, y’ibisigo.
1. Uyu mugati, tugutuye, n’igitambo kigukwiye; nicyo gitambo wahisemo, koko Nyagasani muvugizi ukwiy’ibitambo
bihanitse, uragasingizwa.
2. Iyi Divayi, tugutuye,n’igitabo kigukwiye, nicyo gitambo wahisemo, koko nyagasani muvugizi,ukwiy’ibitambo
bihanitse, uragasingizwa.
GUSANGIRA : ISANGE MU MITIMA YACU [Renovat TABU]
Isange isange, isange Yezu isange, isange mumitima y’abagukunda Yezu we isange.
1. Naragukumbuye Yezu wanje naragushonje sinakuronse none rer’ub’urampamagaye ngo nze kuguhabwa.
2. N’umfashe rero Yezu wanje neger’ameza yawe meranda mpeze nkwakire mumutima wanje na wyze tubane.
3. Umubiri wawe Yezu wanje n’amaraso yawe Rukundo rwanje n’ibimber’imfungurwa n’inyobwa vy’ubuzima.
4. Narinaratakaye Yezu wanje, nari nagukuye mubuzima bwanje, kubw’urukundo rwawe Yezu mwiz’uranzimuruye.
5. Icompa rero Yezu wanje, ngo mb’uw’iwaw’ungenz’ukushaka, nkor’ic’ushaka ngend’iyushaka name ndagukunda.
6. Nuzuy’urweze Yezu wanje, ko ndaguhawe Rukundo rwanje, n’uhabw’iganza mubuzima bwanj’ubu n’imyaka
yosa.

“Choralle: Inyange za Bikira Mariya ~ Kagugu” Youtube: Chorale inyange za Mariya Kacyiru - Kagugu
INDIRIMBO ZIHIMBAZA MISSA NTAGATIFU YO KUWA 21-04-2024 ~ Paruwasi ya Rwankuba
“Umunwa n’ururimi binoza ijwi ryanjye, ni ibikoresho byamamaza inkuru nziza yÚwiteka binyuze mundirimbo”
MUSHUMBA UTARUMANZA [MUGABE J.J.Bertrand]
1. Yezu mushumbamwiza, Yezu mushumbautarumanza, ngwino uture iwanjye, Yezu ndakwinginze, ndagusabye
uze uhindure uuzima bwanjye, ndagusabye uze uhindure ubzima bwanjye, ndashaka kukugarukira, Yezu
ngwino unkize. Sinkwiye ko wakwinjira mumurtima wanjye, ariko uvug’ijambo rimwe gusa, mbone gukira.
2. Yezu Rukundo nyarwo, Yezu bugingo buhorah’iteka, ngwino uture iwanjye, Yezu ndakwinginze, ndagusabye
uze uhindure uuzima bwanjye, ndagusabye uze uhindure ubzima bwanjye, ndashaka kukugarukira, Yezu
ngwino unkize. Sinkwiye ko wakwinjira mumurtima wanjye, ariko uvug’ijambo rimwe gusa, mbone gukira.
3. Yezu Mwami w’abami, Yezu buhungiro bw’abagusanga, ngwino uture iwanjye, Yezu ndakwinginze,
ndagusabye uze uhindure uuzima bwanjye, ndagusabye uze uhindure ubzima bwanjye, ndashaka
kukugarukira, Yezu ngwino unkize. Sinkwiye ko wakwinjira mumurtima wanjye, ariko uvug’ijambo rimwe
gusa, mbone gukira.
TUJE KUGUHABWA [KIZITO Mihigo]
Tuje kuguhabw’utumar’inzara [mana yacu] tuje kuguhabw’utumar’inyota [wowe mana] mana
watwihay’ukatwitangira, tung’aban bawe kuri roho no k’umubiri, tung’aban bawe, kri roho no k’umubiri.
1. Dutagza tweger’ameza yawe Dawe nk’uko wayateguye, tugasangir’iyiza byawe Mana nk’uko wairemye.
2. Imigat’itanu twari dufite Yezu yayivanyem’ibihumbi, amaf’abiri yaje kudukwira yuzur’inkangar’amagana.
3. Umubiri wawe watubambiwe Yezu, tuwuhabw’ar’umugati, amaraso watumeneye Kristu, tuyahabw’ari divayi.

GUSHIMIRA : NYAGASANI YAZUTSE [SIKUBWABO Jean De Dieu]


Ref: Nyagasani yazutse [alleluia] Nyagasani yazutse koko nyagasani yazutse koko Nyagasani yazutse [Alleluia]
koko Alleluia, Alleluia, Alleluia, Alleluia, Alleluia.
1. Yazuts'uko yari yarabivuze Alleluia, yatsinz'urupf'ava mubapfuye Alleluia.
 Nimumuh’impundu na mashyi, Nyagasni yazutse, Nyagasani yazutse yizuye, yizuye mubapfuye yazutse,
Nyagasani yazutse koko yerekany’ububasha munsi hose yazutse koko Alleluia.
2. Koko yazutse ntagipf'ukundi Alleluia, kandi nimuzim'iteka ryose Alleluia.
 Nimumuh’impundu …..
3. Yerekany'ububasha butangaje Alleluia, yizur’amaze gatatu mumva Alleluia.
 Nimumuh’impundu …..
4. Amaze kuzuka yiyerets’abe Alleluia, ngo babimenyesh'abo yitangiye Alleluia.
 Nimumuh’impundu …..

GUSOZA MWAMIKAZO WO MU IJURU [Harm: TUYISHIMIRE J.M.V]


Mwamikazi wo mu ijuru wishime alleluia, kuko uwo wari ukwiriye kubyara; Yazutse uko yari yarabivuze alleluia,
Wishime unezerwe Mariya; Yezu, Yezu, Yezu yazuts’alleluia; Kristu, Kristu, Kristu yizuy’alleluia

1. (U)mwanzi shitani yari yishimye ko aduheranye, none yatsinzwe ni ukuri; N’abakubwiraga ngo niba ur’Imana
va kumusaraba, nabo babuze iyo bagana.
2. Yezu dukunda, Yezu dushima gahore ukuzwa, kuko watubabariye; N’abanzi bawe n’ubwo bakwishe
urw’agashinyaguro, nao wababariye.

“Choralle: Inyange za Bikira Mariya ~ Kagugu” Youtube: Chorale inyange za Mariya Kacyiru - Kagugu

You might also like