0% found this document useful (0 votes)
13 views4 pages

Paradox of Control

Download as docx, pdf, or txt
Download as docx, pdf, or txt
Download as docx, pdf, or txt
You are on page 1/ 4

PARADOX OF CONTROL

PARADOX OF CONTROL: Habayeho umugabo wari utuhe hafi y’umugezi. Mugihe


cy’imvura, wamugezi wakundaga kuzura, rimwe narimwe, amazi akayobera mu
bihingwa bye, ariko kuburyo bitangirika cyane, mubyukuri, nubwo byabaga ntibyari
birenze cyane kuburyo bitihanganirwa, gusa uwo mugabo we yafashe icyemezo cyo
kubaka urugomero, ngo rutangire ayo mazi y’uwo mugezi, ngo atazongera kunyura
hafi y’ibihingwa bye.
Yarabikoze rwose, yubaka urugomero rukomeye, kugera naho avuga ati, ubu noneho
naryama ngasinzira, hehe no guteshwa umutwe n’aya mazi,
Uwo mugabo yaragiye aridamararira, kuko yari yizeye imbaraga ze mukubaksa
urugomero, maze igihe cy’itumba gisohoye, imvura iragwa, irongera iragwa, uko
imvura yagendaga igwa, yamazi nayo yagendaga yuzura urugomero, ari nako ashakisha
inzira yacamo, ngo akomeze kwitembera, nkuko y’isanzure , yayahaye ubwo bubasha.
Nyamara wamugabo, yasuzuguye ubwo bubasha bwayo bwo gutemba uko abishaka,
asuzugura kamere, y’isanzure yubaka urwo rugomero, cyera kabaye, amazi yaje kuba
menshi, agira imbaraga nyinshi cyane, birangira ashenye rwarugomero rwa wa
mugabo.
Ubwo mu bukana bwinshi, yamazi yatembanjye bya bihingwa bya wa mugabo, bitari
ukuzurirwa gusa, msaze bikarangira, ahubwo kubitembana byose, sibyo gusa kandi,
yamazi yabaye menshi agera no ku nzu yawa mugabo, isenya uruhande rumwe
rw’inzu, itwara namatungo yandi yari atunze, nawe ubwe yari hafi kumutwara, nuko
habaye ho kurokoka kugira ngo yige.

Uyu mugabo kubwo kubona uburyo imitungo ye yangijwe Namazi, yabonye ko


yagerageje kugenzura ibyo adafitiye ubushobozi bwo kugenzura, yabonye ko
yagerageje kugenzura kamere y’isi, maze imuzanira ibyo atigeye yateganya ko
byabaho, imbaraga z’umurengera ntasukirwa. Uyu mugabo wo muri iyi nkuru,
mukubaka urugomero, yatekerezaga ko ashobora kugenzura kamere k’isanzure, bityo
akabasha kurinda neza imitungo ye. Nyamara ibyo ibyo byamuzaniye mwamaze
kubyumva, uyu mugabo mu gufata ingamba, yarebye ku kintu kimwe, abona ko aricyo
gisubizo cyonyine gihari, nibyo kandi koko yari mukuri, ariko yirengagije ko hari ibindi
yakora, byamufasha kurinda umwuzure, ariko atagombye kubanza kubuza gutemba
k’amazi, nk’uko kamere yayo iri, yashoboraga no guca imigenda mu bihingwa bye ,
amazi ashobora gucamo mugihe abaye menshi, yanashoboraga gukikiza ibihingwabye
urukuta, ariko atagombye kubuza ko amazi yatemba.
Uko tugerageza kugenzura ibiri hanze yacu, niko ububasha bwo kwirinda no
kwigenzura burushaho kuba buke, uko tugerageza kugenzura ibyo tudafitiye ububasha
bwo kugenzura, niko nabyo birushaho kutugenzura no kudukoresha ibyo byishakiye,
PARADOX OF CONTROL.
Ni mukiganiro cyacu kiza, umwanya w’impnduka mu buzima, ikiganiro dusangiriramo
amasomo yubuzima, yahindura imitekerereze, n’imyifatire byacu bikarushaho kuba
byiza, hano dusangira ijambo, waba ufite igitekerezo, inyunganizi, isomo wifuza
kudusangiza, icyo wifuza ko twazaganiraho, nikindi cyose cyadufasha, wareba hasi
rwose, ahantu handitse ijambo, comment, maze ukatubwira uko ubyumva, ushobora
gutera inkunga kandi uru rubuga rwacu, ureba ahanditse ijambo, SUBSCRIBE, Maze
mu isegonda rimwe gusa ukaba ushizeho itafari ryawe, mukubaka umuryango wacu.
Hano turi kuganira ku ijambo PARADOX OF CONTROL. Ihame ritwereka ububasha
ntarengwa bwa muntu mu migenzurire ye, ihame ritubwira ko byinshi byo hanze yacu,
niba Atari nab yose ahari, tubifiteho ububasha hafi ya ntabwo, bwo kubigenzura,
Muri iki kiganiro turifashisha amasomo akubiye mu nyigisho za philosophy ya Stoicism,
na Taoism, ndetse nibindi bitekerezo bike byo muri Buddhism. Tubashe kumva neza iri
hame, PARADOX OF CONTROL.
Habayeho umwami CANUTE, washakaga kwambuka amazi, ngo agere hakurya, ageze
ku nkombe z’ikiyaga, yasanze umuhengeri ari mwinshi mu mazi, kandi nawe ashaka
kwambuka, kandi mwibuke, yari umwami w’ububasha bwinshi. Ubwo rero uwo mwami
CANUTE yitegereje uwo muhengeri, maze arawubwira ati, tuza nambuke, nkuko nawe
wabyumva, umuhengeri wikomereje ibyawo, nkaho ntacyo umwami yigeze
uwutegeka, maze umwami CANUTE abibonye, abifata nk’agasuzugura kenshi, mu
burakari bwinshi nanone asubiriramo umuhengeri ati, Nk’umwami ndagutegetse ngo,
tuza nambuke. Namwe Murabyumva, nubwo yamara umunsi wose abwira amazi ngo
NKUMWAMI ndagutegetse tuza nambuke, nta kintu nakimwe cyaba nk’uko abyifuza,
kamere yo ubwayo idategetse uko yo ibyifuza. Ibi byarakaje umwami Canute, Gusa
ushobora kuvuga uti, yarakajwe nubusa rwose. Nyamara nawe, ushobora gusanga naho
utandukaniye nawe. Urugero rworoshye naguha, hamaze iminsi hava izuba, benshi
baratakamba bati, rwose dukeneye imvura, mukanya imvura iraguye,, rimwe, kabiri,
gatatu, dutangiye kuvuga duti, iyi mvura nayo, noneho turasa nkabashaka gutegeka
ngo have izuba, icyo gihe ntaho tuba dutaniye na wa mwami tumvise mu nkuru,
Ikirere, guhirwa, no kudahirwa, uburwayi, inzara, umukiro, abantu, nibindi byose biri
hanze yacu ntidufite ububasha bwo kubigenzura, si byo gusa kandi, n’umubiri wacu
ubwawo, nta bubasha burenze cyane tuwufiteho, nibyo dushobora gukorera surgery
ndavuga kwibagisha ngo imibiri yacu ise neza uko tubyifuza, ariko igihe kiragera nayo
igasaza, nibyo turisiga, tugacya, ariko uko wabungabunga umubiri kose, ntabwo
warenza imyaka 150, hhhhh, no kugeza kuri kimwe cya kabiri cyayo nugushimira
Imana,
Ibi byose biratwereka ko imbibi z’ibyo muntu ashobora kugenzura, zitari kure cyane
y’imico n’imyifatire ye. Tukivuga ku mbibi z’ububasha bwa muntu, z’ibyo abasha
kugenzura, sitwagenda tutavuze ko gitekerezo kibivugaho cya EPICTETUS, kigira giti
“Gusa hari bike cyane dushobora kugenzura, ibisigaye byose nta bubasha namba
tubifiteho, ngo tubigene uko tubishaka, ibyo bike dushobora kugenzura, ni ibyo
tuvuga, ibitekerezo byacu, ibyifuzo byacu, amarangamutima, nibindi bikorwa
dushobora gukora cyangwa se ntitubikore, ariko byose bivuye muri twe mo imbere.
nta bubasha dufite ko miterere, n’imikorere y’imibiri yacu, nta bubasha dufite ku
guhitamo gutunga no kudatunga, nta bubasha dufite bwo kugena ishusho abanda
batubonamo, nta bubasha dufite bwo kugena uko ikireere kimera, nta bubasha dufite
kuri kamere y’abandi, nubwo twaba tubana, mu yandi magambo, ikintu icyaricyo
cyose kitari mubyo dukora ubwacu, nta bubasha tugifiteho.
Uko muntu agerageza kugenzura isanzure, niko naryo rirushaho kumwereka ko ari
umunyantegenke mu kugena uko ibintu bikwiye kugenda. The paradox of control.
Guhirwa no kudahirwa: nindi wahisemo kudahirwa? Munti ntawe, ninde se wahisemo
guhirwa, agatunga agatunganirwa? Umunsi ku wundi, ibyo tubamo byose tuba
dushakisha ahari amahirwe, duti rwose nahisemo neza, runaka we nta kigenda, azaze
mwigishe uko bahitamo ibirimo amahirwe. Banza wumve iyi nkuru.
Hari umugabo wari waracengewe n’inyigisho za TAOISM, wari umworozi w’amafarasi,
umunsi umwe ifarasi y’uwo mugabo yaje gutoroka iragenda, barayibura, cyari
igihombo, koko, ubwo abaturanyi be barabyumvishe, nabo ngo baje kumwihanganisha
kubwo abahirwe make yagize, ifarasi yari atunze ikamucika ikigendera, mukumubwira
amagambo menshi, uwo mugabo, nawe, mu bushishozi akomora kuri Taoism
yarabasubije ati, ntawambenya, ibyo gusa, babaturanyi basubira imuhira. Nyuma
y’iminsi mike, ya farasi yaragarutse, ntiyagaruka ari yonyine, ahubwo igarukana
nizindi farasi nyinshi, babaturanyi babyumvishe, bagaruka kwa wa mugabo, ngo
bifatanye nawe kwishimira ayo mahirwe atagira uko asa, gusa nawe abaganiriza rya
jambo rimwe gusa ati Ntawamenya. Abo babyunvishe baravuze bati mbese uyu
mugabo uhora avuga atya gusa, nta kigenda, basubiyeyo uko bibaza kuri nta wamenya
ya wa mugabo. Mu gitondo cyaho umwana wa wamugabo aramukira ku mugongo
w’ifarasi imwe muri zazindi zigasozi zazanye na yayindi bari basanzwe batunze, iyo
farasi nayo ijugunya wa musore ku mpanga, avunika akaguru, babaturanyi
babyumvishe, bagaruka guhumuriza wamugabo, nawe ati, ntawamenya yewe. Namwe
muribaza ukuntu barebanye, bibaza kuri ntawamenya y’uwo mugabo. Ubwo
bwarakeye, igihugu kiraterwa, baza gufata abasore bose ngo bajye kurugamba, ubwo
abana ba babaturanyi ba wa mugabo bose barabakukubye, barabatwara, gusa umwana
we wenyine aba ariwe usigara, mugihe urungano rwe rwose bari bamaze kurujyna
kurugamba batanazi neza iby’urugamba, ntawamenya.
Iyi nkuru irarushaho kudufasha kumva iri hame, paradox of control, iyo twumva ko
dufite ububasha bwo kugenzura ibiri hanze yacu, icyo gihe dutekereza ko tuzi ko
kiriya kizatuzanira ibyiza. Naho kiriya kikatuzanira ibibi, dutekereza ko guhitamo
kuriya aribyo bituzanira guhirwa mu buzima, naho guhitamo kuriya kundi, akaba ari
uguhitamo nabi cyane, ngo ko ntaho kwatugeza muri ubu buzima. Iyi nkuru itwereka
ko dukwiye guca bugufi ku mpinduka zose zibaye, tukagerageza kwakira impinduka
zose zibaye, mubwenge, hatabayeho gusamara, cyangwa se gushengurwa ni impinduka
zibaye, zaba nziza cyangwa se mbi.
Kumva dushaka kugenzura ibyo tudafitiye ububasha, nibyo ntandaro y’umutekano
muke tugira, duhora dufite ubwoba bw’ibyo tutazi, bitagenzurwa, kandi
bidateganywa, twiteguye kurwana nabyo, kuburyo tutagira igihe nakimwe twumva
icyaga cy’ubuzima turimo, amahoro ya nyayo, ntabwo ava mu kugenzura ibiri mu isi
yo hanze yacu, bimwe kamere kisanzure idusukaho ntitumenye uko bigenze, ahubwo
amahoro ya nyayo, ava mu kwihingamo ububasha bwo kumenya kwakira impinduka
z’ibitagenzurwa zose uko zibayeho, tukiberaho nka kakababi gaturije mu Nyanja.
Umuphilosophe akaba n’umwanditsi w’umunyamerica Ralph waldo emerson niwe
wavuze ati, “ nta kintu nakimwe cyakuzanira amahoro, usibye wowe ubwawe”
Turamutse tubashije kwakira ibiba muri ubu buzima tutagiramo uruharemo, ahubwo
tugacungana no kwigenzura twebwe ubwacu, ibitekerezo byacu, ibyo tuvuga,
amarangamutima, nibindi dukora, twabasha kubaka amsahoro yo mumutima,
amsahodo adashingiye kubyo dutunze, cyangwase tudatunze, amahoro ya nyayo.
Seneca ati, ” ibidutera umubabaro nta handi biva, ni mubitekerezo byacu, kurusha
mukuri kw’ibiriho”
WHAT YOU TRY TO CONTROL, CONTROLS YOU, THE PRADOX OF CONTROL,
Ibyo nibyo twaganiragaho, tubashimira uburyo mwabanye natwe, kugeza kuri iri
segonda, turishimira kubona ibitekerezo byanyu, kandi mwibuke gushiraho itafari
ryanyu, mukora subscribe.
Iyi ni inkurunziza 250., naho njye mwumva akaba yari FRANCIS NKURUNZIZA

NAKAGARUKA.

You might also like