0% found this document useful (1 vote)
3K views4 pages

NTERA

1. Ntera is a Kinyarwanda word that refers to the formation of new words through derivation by adding prefixes or suffixes to existing words. 2. Ntera can be formed through root combination, where a root combines with another root to convey a new meaning, or through affixation, where prefixes or suffixes are added to convey a new meaning or part of speech. 3. Ntera has two types of formation: root-stem formation and affixation. Root-stem formation involves combining roots to convey the meaning, while affixation uses prefixes and suffixes to modify the root without changing the meaning.

Uploaded by

moses maned
Copyright
© © All Rights Reserved
We take content rights seriously. If you suspect this is your content, claim it here.
Available Formats
Download as DOCX, PDF, TXT or read online on Scribd

You are on page 1/ 4

NTERA

1. INSHOZA YA NTERA

Ntera ni ijambo rigaragira izina, rikerekana imimerere, ingano n’imiterere yaryo. Ntera
yegerana n’izina ifutura cyangwa bigahuzwa n’inshinga “kuba”.

2. UTURANGO TWA NTERA

 Ntera yisanisha n’izina biri kumwe igafata indanganteko yaryo ho indangasano.

Ingero: - Iyi nzu ifite ibyumba bigari.

- Umusore munini kandi mugufi.

- Umwiza ni umukobwa muto muto kandi ufite umusatsi muremure.

 Ntera igaragaza indanganteko y’izina igaragiye.

Ingero: - Iryinyo rinini.

-Indirimbo nshya.

 Mu nteruro, Ntera yisanisha n’izina igaragiye ikinjira mu nteko y’amasano izina

igaragiye ririmo, bityo ntera ikaba ari ijambo rishobora kwinjira mu nteko zose
z’amasano.

Ingero:- Umukobwa mugufi. ( nt 1)

- Abahungu bagufi. (nt 2)

-Imyenda migufi. (nt 3)

 Ntera iyo ifashe indomo ihinduka izina rusange.

Ingero: -Ntamwiza nk’umubi wumva.

-Umuto niwe waje.

-Abarebare bajye inyuma.

-Abakuru n’abato bose baze.

3. UTUREMAJAMBO TWA NTERA

Ntera igira uturemajambo tubiri: Indangasano n’igicumbi.

1. Indangasano

Indangasano (RS) ni igice cya ntera gihinduka bitewe n’izina bijyanye. Indangasano ya ntera isa
n’indanganteko y’izina igaragiye.

Ingero: Umuhanzi mushya yasohoye indirimbo nziza.

mu-shya, n-iza (igicumbi gifata z mu nt 10)

2. Igicumbi

Igicumbi (C) ni igice kidahinduka na rimwe.

Ingero: -Umugore munini. mu-nini

-Abagore banini. ba-nini

4. IBICUMBI BYA NTERA

Ibicumbi bya ntera ni ibi bikurikira.

igicumbi urugero igicumbi urugero

- inshi Abana benshi/ - zima Umwana muzima

- iza Inka nziza / - shya Insengero nshya

- gari Inzu ngari / - shyashya Imyenda mishyashya

-ke / - keya Abana bake, abana bakeya / - bi Abantu babi

- to Igiti gito / - nini Imirima minini

- toto Igiti gitoto / -kuru Umuntu mukuru

-to – to Umugore mutomuto / - tagatifu Ahantu hatagatifu

- toya Umuhungu mutoya / - re-re Umusore muremure

- hire Umunsi muhire / - gufi Umwari mugufi

- bisi Ibyatsi bibisi / - sa - sa Uburo busabusa

- taraga Umukozi mutaraga / - sa Ibijumba bisa

- niya Ingirangingo niya / - tindi Umutego mutindi

Igicumbi -re na –to byisubiramo ku buryo bifata indangasano 2.

Ingero: Igihe kirekire: ki-re – ki –re,

Umusore mutomuto: mu-to-mu-to

Igicumbi –gufi, -ke, -to bishobora gukorana n’akajambo ya.

Ingero: umuntu mugufiya, amazi makeya.

Igicumbi –niya, gishobora kugira impinduranteko nyinshi

Ingero: -nuya, -nzinya, -niniya, -nunuya, -nziginya, -nzunyu, -nzugurunya

- Igiti kinzugurunya.

- Udushaza tunzugunya

5. UMUMARO WA NTERA.

Ntera igira umumaro w’imfutuzi y’izina igaragiye.

Ingero: Umuhungu muremure.

Ntera idasanishije igira igicumbi cya ntera ariko indangasano yayo ntiyisanisha
n’indanganteko y’izina bijyanye.
Ingero: - Nta mubyeyi gito ubaho.

-Sinkunda ibigori gusa.

Uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi muri ntera

- Abantu benshi : ba-inshi (ba=RS, -inshi=C)

a+i=e (itegeko)

-Umukobwa mugufi : mu-gufi (mu=RS, gufi=C)

Nta tegeko.

-umuyobozi mwiza : mu-iza (mu=RS, iza=C)

u→w/j (itegeko)

You might also like