Inyigisho Yo Ku Cyumweru Cya Gatandatu Cya Pasika B

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA GATANDATU CYA PASIKA, UMWAKA B

AMASOMO: Intu 10, 25-26.34-35.44-48; Zab 97(H98); 1 Yh 4, 7-10; Yh 15, 9-17


Ngir’itegeko mbahaye : nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Tugeze ku cyumweru cya gatandatu cya Pasika; Umunsi
mukuru wa “Asensiyo” uregereje. Amasomo matagatifu tuzirikana Kuri iki cyumweru,
aragaruka k’umurage Yezu yadusigiye ari murage w’Urukundo: “nimujye mukundana
nk’uko nanjye nabakunze”.

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Ibikorwa bya Roho Mutagatifu, Petero intumwa
amaze kubona ukuntu Koruneli w’i Kayizareya afite ishyushyu ryo kumva Inkuru Nziza,
yariyamiriye mu byishimo ati: “Noneho numvise mu by‟ukuri ko Imana itarobanura, ahubwo
inyurwa n‟umuntu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira
ubutungane” (Intu 10, 34b-35). Kugira ngo tubyumve ni uguhera mu mateka y’umugambi
w’Imana wo gukiza abantu bose ihereye ku muryango wa Israheli.
Muri ayo mateka maremare abayisiraheli banyuzemo, si ko bahise bumva iyo mimerere
y’Imana y’ukuri. Ni igihe kirekire bamaze bibwira ko Imana yabibwiye ibinyujije kuri Musa,
yari umwihariko wabo gusa. Nyamara Imana Ishoborabyose yakomeje umugambi wayo wo
kwigaragariza n’andi mahanga yose yo ku isi. Ibyo byabaye impamo ubwo YEZU KRISTU
yaje kuzuza umugambi w’Imana Data mu bantu. We nyine, ibyo kwifungirana mu bayahudi
yagaragaje ko bidafite ukuri. Ni yo mpamvu yagiye agirira neza uwo bahuraga na we wese
yaba umuyahudi cyangwa umunyamahanga, agamije kutwigisha ko urukundo Imana
idushakaho ari urwo rutagira imipaka, rumwe rutaronda abacu n’akacu gusa, tukumva ko
n’abo tutita abacu bagerwaho n’ibyiza by’Imana. Aka ya ndirimbo ni urukundo rutagira
igipimo: “ la mesure de l’amour est l’amour sans mesure”: Igipimo cy’urukundo ni
ugukunda udapimye.

Urwo rukundo nirwoYezu Kristu aturarikira kuri iki cyumweru haba mu isomo rya kabiri no
mu ivanjili. Yezu arifuza kubwira inshuti ze ukuntu urukundo azikunda rusumba kure urwo
zishobora gutekereza kandi arifuza ko zahora ziruzirikanaho bikazibera intandaro yo
kumukunda no gukundana hagati yazo. Yezu azi ko nta kindi kizakiza isi usibye urukundo
rubona muri mugenzi wacu inshuti y’Imana, ishusho y’Imana n’ineza yayo. Nibyo Yohani
mu ibaruwa ye ya mbere avuga agira ati: “Nkoramutima zanjye, nidukundane kuko urukundo
rukomoka ku Mana, kandi umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya.”
Urwo rukundo dusabwa si rumwe rw’amarangamutima gusa rwirirwa ruririmbwa na benshi
aha hanze, ahubwo ni rumwe rurenga rukagera n’aho wahara amagara yawe kubera
urukundo. Urukundo ni itegeko rya Nyagasani.

Bavandimwe, muri iki gihe ijambo “urukundo” ni rimwe mu magambo akunze gukoreshwa
cyane ndetse no guteshwa agaciro, rihabwa ibisobanuro bitandukanye: hari urukundo umuntu
akunda igihugu cye, urukundo umuntu agirira umwuga akora, urukundo hagati y‟inshuti,
urukundo hagati y‟abavandimwe n‟abo mufitanye isano, urukundo ugirira mugenzi wawe,
ndetse n‟urukundo ugirira Imana. Ntitwakwibagirwa kandi n’urukundo umuntu akunda
umwenda, ibiribwa, filimi, umupira, umuziki, Theatre, yewe n’ibindi bireshya umutima
n’ubwenge by’umuntu.
Ariko se ibi byose ko tubyita “urukundo” mu kinyarwanda, byaba bifite igisobanuro kimwe?
Oya! Kugira ngo hagaragazwe igisobanuro cya buri cyiciro cy’urukundo, abagereki
bifashishije amagambo atatu y’ururimi rw’ikigereki, ari narwo rurimi rwanditswemo ibitabo
bya Bibiliya by’Isezerano Rishya ndetse na bimwe mu bitabo by’Isezerano rya Kera. Ayo
magambo ni: Eros, Philia na Agape. Yose avuga urukundo. Ariko se ni uruhe rukundo?
« Eros » : ni urukundo rushingiye ku irari kamere ry’umubiri hagati y’umugabo n’umugore
cyangwa se hagati y’umuhungu n’umukobwa. Ikiranga urukundo nk’uru ni impamyi ikabije,
gutitiriza no kuba nta handi rwerekera atari uguhaza irari ry’umubiri. Uru rukundo rugira
ubukana burenze urugero nyamara rukayoka vuba.
Umwe mu bahanga bo hambere w’umugereki witwa Platon (427-347a.c.n) yagerageje
kugenekereza imvano y’uru rukundo. Mu gitekerezo yise “Mythe d‟Aristophane”, agira ati:
“Kera, „Zeus‟ imana nkuru y‟abagereki yari yararemye umuntu abumbiye hamwe umugabo
n‟umugore. Nyamara yaje kugaragaza imbaraga zidasanzwe maze yivumbura ku mana. Zeus
byarayirakaje cyane niko kumutandukanya imucamo kabiri. Nuko kuva ubwo igice kimwe
kijya ukwacyo n‟ikindi ukwacyo. Umugabo ajya ukwe n‟umugore ukwe. Nyamara buri wese
agahora ararikiye cya gice cyamuvuyeho, mbese agishakisha ngo arebe ko yakongera
gusubirana agasubira nk‟uko yahoze.”
“Philia”: ni urukundo ruhuza ababyeyi n’abavandimwe cyangwa se urukundo hagati
y’abantu bafitanye isano y’amaraso. Uru rukundo kandi turusanga ku bantu bafitanye
ubucuti. Iri jambo turisanga mu ivanjili ya Matayo aho Yezu agira ati: “Ukunda se cyangwa
nyina kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. Ukunda umuhungu cyangwa umukobwa we
kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye (Mt 10, 37)”. Uru rukundo rushingira ku isano abantu
bafitanye cyangwa ku bucuti busanzwe bitewe n’ikibahuje dore ko ubucuti budashingira ku
busa. “Philia” ari urukundo rusaba uruhare rwa buri wese ku bahujwe n’urwo rukundo.
Mbese ni urukundo rwa mpa nguhe cyangwa se rwa magirirane. Ni urukundo umuntu akesha
impano runaka afite abandi bamukurikiranaho cyangwa bamuca … Izo mpano zishobora
kuba ubutunzi, uburanga n’ubwiza cyangwa imigenzo myiza nk’uko Aristote akomeza
abivuga.
« Agape » : ni urukundo rwitanga, rudashingiye ku ndonke iyo ariyo yose cyangwa se
inyungu. Ni urukundo nk’urw’Imana ikunda abantu, yo ikunda abantu bose kandi ikabagirira
neza ntacyo ibaca. Ni urukundo rwita kandi rukishimira uwo rukunze ntacyo rumuciye,
rukamukunda muri byose byaba ibyiza yewe n’ibibi rukemera ndetse no kumwitangira. Uru
rukundo ntabwo rushingira ku marangamutima cyangwa se ku kunyurwa, ahubwo ni
urukundo rwitangira undi nta cyo rumutegerejeho nk’inyishyu. Ni urukundo rw’ibihe byose,
rutanacogozwa n’umusaraba. Ni urukundo rwitanga kandi rushingiye kuri roho y’ubutungane
Imana yaremanye umuntu.
Uru rukundo ni rwo Imana ikunda ibiremwa byayo. Yo yohereje Umwana wayo Yezu Kristu
arababara arapfa kugira ngo dukire. Nirwo rukundo rwateye Imana kurema kandi ni narwo
itahwemye gutoza umuntu kuko ari rwo azakesha ubuzima n’umukiro urambye. Ibyanditswe
Bitagatifu bigaruka kenshi kuri uru rukundo kuko ari rwo shingiro ry’umugambi w’Imana wo
gukiza abantu. Uru rukundo ni urukundo rwa gikristu rurangwa no kwitanga. Yerekana ko
uru rukundo ari Imana ubwayo nk’uko mutagatifu Yohani umwanditsi w’amabaruwa abivuga
(1Yh 4, 16b). Imana yagennye ko uru rukundo ari rwo rushingirwaho imibereho y’abantu
bose muri rusange. Mbese Iyo Yezu agira ati : « icyo mbategetse ni Urukundo » ni uru aba
atubwira. Ese tugeze ku yihe ntera turusatira ?
Bavandimwe, kuri iki cyumeru, twemere duce bugufi dusabe Imana ituvugururemo
urukundo; tureke amatwara yacu amurikirwe n’urukundo rwayo rurenga imipaka yose
y’abantu n’ibintu. Twisabire kugira ngo buri munsi turusheho kuyoborwa n’Ijambo ry’Ukuri
kwa Yezu Kristu, dukunde bose nta vangura kandi twiyemeze kuvuga hose Inkuru Nziza
ishingiye ku rukundo rw’Imana rwigaragarije mu Mwana wayo Yezu Kristu umukiza wacu.

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

You might also like