Jump to content

Koperative Isano

Kubijyanye na Wikipedia

Koperative Isano, ikora uburobyi bw'amafi mu icyiyaga cya Cyohoha gihereye mu Akagari ka Gihembe mu murenge wa Ngeruka mu Akarere ka Bugesera. Iyi koperative igizwe n'abanyamuryango 100 biyongera kuri 314 bakora uyu mwuga w'uburobyi mu mirenge ya Mayange, Musenyi na Mareba ahanyura iki cy'iyaga cya Cyohoha. [1][2]

Icyiyaga cya Cyohoha mu Akarere ka Bugesera

Koperative Isano imaze imyaka 3 ikora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Cyohoha. Yatangiye imirimo ifite amafaranga y'u Rwanda asaga ibihumbi cumi na bitanu(Rfw15,000) mu isanduka. Mu rwego rwo kongera ibikorwa hifashishije ubunararibonye bw’abanyamuryango ba koperative mu mirimo irebana n’amazi, Isano yatsindiye isoko ryo gukura amarebe mu kiyaga cya Cyohoha aho buri mufundi wo munsi y’amazi yahembwaga ibihumbi bitatu (Rfw3,000) ku munsi, ujyana amarebe i muzozi agahabwa amafaranga 1500 F, bityo bituma umutungo wiyongera. Buri wa gatatu w'icyumweru, umunyamuryango w’Isano atanga igiceri cy'icumi cy’amafaranga y'u Rwanda (10Rfw) ku ifi imwe yarobye, ibyo byatumye koperative isano izamuka ikagera ku mutungo ufatika w’amafaranga asaga miliyoni eshatu z'amafaranga y’u Rwanda.

Amafi

Umutungo wa Koperative Isaro uri muri banki y’abaturage ya Nyamata, no mu murenge SACCO Ngeruka. Mu gukomeza kwagura ibikorwa, iyi koperative yaguze imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu ifite agaciro ka miliyoni zisaga cuni nazirindwi(17M Rfw) ikora ibiraka hirya no hino, bubatse inzu y’ubucuruzi mu gasanteri ka Mukoma mu kagari ka Gihembe ifite agaciro ka miliyoni zisaga makumyabiri (20M Rfw). Iyo nzu irimo ibicuruzwa binyuranye bifite agaciro kagera kuri miliyoni esheshatu y'amafaranga y'u Rwanda(6M Rfw).[1][3]

Mu rwego rwo gutunganya neza imirimo ya koperative, bafite abakozi bahoraho bafasha koperative, kontabure uhembwa amafaranga ibihumbi mirongwirindwi (Rfw70,000) ku kwezi n’umushoferi uhembwa ibihumbi mirongwicyenda byamanyarwanda(90,000Rfw). Bagakorana na rwiyemezamirimo ucuruza umusaruro w’amafi kugirango abanyamuryango bose bazamuke babifashijwemo na koperative. Batanze inka 60 zifite agaciro ka miliyoni zisaga umunani ku abanyamuryango ba koperative. Mugukomeza kwishimira ibyo bagezeho, koperative Isano yaguriye perezida wa koperative isano isuzuki ifite agaciro ka miriyoni imwe n'ibihumbi maganane na mirongwitanu([2]1,450,000Rfw). Abandi bafasha perezida kuyobora koperative basaranganyijwe amafaranga ibihumbi maganane (400,000Rfw) byo kubafasha kwiteza imbere.[1]

Indanganturo

[hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.bugesera.gov.rw/soma-ibindi/koperative-yabarobyi-bamafi-ba-ngeruka-ifite-amafaranga-arenga-3000000
  2. 2.0 2.1 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/bugesera-umusaruro-w-amafi-mu-biyaga-udahagije-uzunganirwa-n-agiye-kororerwa-imusozi
  3. https://imvahonshya.co.rw/bugesera-imibereho-yumusaza-umaze-imyaka-40-ari-umurobyi/