Amashyamba mu Rwanda
Appearance
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rwamaze kwesa umuhigo wo gutera amashyamba n'ibiti ku buso bungana byibura na 30% by'ubuso bwose bw'igihugu. U Rwanda kd rwashyizeho Nyandungu Eco-tourism Park, iherereye mu gishanga cya Nyandungu mu Mujyi wa Kigali. iyi pariki nayo iri mu cyerekezo cy'u Rwanda cyo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, aho kugeza ubu 30% by'ubuso bw'u Rwabuteyeho amashyamba. [1]
[hindura | hindura inkomoko]Akamaro k'amashyamba mu Rwanda
[hindura | hindura inkomoko]Amashyamba ni bimwe mubikorwa biri mu Rwanda bitanga akazi kubanya Rwanda baba mu Rwanda badafite akazi nkomugihe cyitunganywa ry'iyi pariki byatanze imirimo ku bagera ku bihumbi bine, haterwa ibiti bisaga ibihumbi 17, ku buryo ubu iyi pariki usangamo amoko 62 y'ibihingwa bitandukanye n'ubwoko bw'inyoni busaga 100 usanga mu duce dutandukanye twiyi pariki.[2]
Amashyamba kimeza
[hindura | hindura inkomoko]Mu Rwanda hasigaye amashyamba asaga 107 ya kimeza niyo mpamvu minisiteri ishinzwe Ubutaka n'Amashyamba(MINILAF) yashyizeho uburyo bwo ku bungabunga ayo mashyamba kugirango adacika. Amashyamba ni kimwe mumutungo kamere u Rwanda rufite ariko byumwihariko amashyamba ya kimeza kuko bifasha mukubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.[3]
Indanganturo
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.rba.co.rw/post/U-Rwanda-rwesheje-umuhigo-wo-guterama-amashyamba-ku-buso-bungana-na-30
- ↑ https://www.rba.co.rw/post/U-Rwanda-rwesheje-umuhigo-wo-guterama-amashyamba-ku-buso-bungana-na-30
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/amashyamba-kimeza-107-asigaye-mu-rwanda-ashobora-kuzimira